Vous êtes sur la page 1sur 360

Legio Mariae

Igitabo gisobanura Legio ya Mariya

IGITABO GISOBANURA LEGIO YA MARIYA

CYATANGAJWE NA

CONCILIUM LEGIONIS MARIAE

DE MONTFORT HOUSE MORNING STAR AVENUE BRUNSWICK STREET DUBLIN 7, IRELAND

Traduction de lEdition Franaise de 1993 par le Senatus Kigali


Tous droits rservs

Juillet 2011

ISHAKIRO
PAPA YOHANI PAWULO WA II ABWIRA LEGIO YA MARIYA ......................... 1 UMWIRONDORO WA FRANK DUFF WASHINZE LEGIO YA MARIYA ........... 4 UMUTWE WA 1: IZINA NINKOMOKO .................................................................... 7 UMUTWE WA 2: INTEGO YA LEGIO........................................................................ 9 UMUTWE WA 3: KAMERE NAMATWARA BYA LEGIO YA MARIYA........... 10 UMUTWE WA 4: UMURIMO WUMULEJIYO ....................................................... 11 UMUTWE WA 5 : AHO IYOBOKAMANA RYA LEGIO RISHINGIYE............... 16 1.Imana na Mariya ....................................................................................................... 16 2.Mariya, Umuhesha winema zose ............................................................................. 17 3.Mariya, Umuziranenge.............................................................................................. 18 4.Mariya, Umubyeyi wacu........................................................................................... 19 5.Ubuyoboke bwa Legio ya Mariya ni bwo shingiro ryubutumwa bwayo ................. 20 6.Iyaba Mariya yari azwi ............................................................................................. 21 7.Guha Mariya isi......................................................................................................... 22 UMUTWE WA 6 : INSHINGANO ZABALEJIYO KURI BIKIRA MARIYA ...... 23 1.Ikimenyetso gihabwa buri mulejiyo.......................................................................... 23 2.Gukurikiza umugenzo wa Mariya wo kwicisha bugufi : ishingiro nigikoresho byumurimo wa Legio............................................................................................... 26 3.Kuyoboka Mariya byukuri bisaba gukora ubutumwa.............................................. 29 4.Imbaraga tugomba gushyira ku murimo wa Mariya ................................................. 32 5.Abalejiyo bagombye gukurikiza inama Mt Ludoviko Mariya wa Montfort abagira zo kwiyegurira Mariya byukuri ................................................................................. 35 UMUTWE WA 7: UMULEJIYO NUBUTATU BUTAGATIFU .............................. 40 UMUTWE WA 8 : UMULEJIYO NUKARISTIYA .................................................. 44 1.Misa ntagatifu ........................................................................................................... 44 2.Liturijiya yIjambo ryImana .................................................................................... 45 3.Liturujiya yUkaristiya mu bumwe na Mariya.......................................................... 46 4.Ukaristiya, ubukungu bwacu..................................................................................... 48 UMUTWE WA 9 : UMULEJIYO NUMUBIRI MAYOBERA WA KRISTU ......... 49 1. Umurimo wa Legio ushingiye kuri iryo hame. ........................................................ 49 2. Mariya nUmubiri Mayobera ................................................................................... 52 3. Ububabare mu Mubiri Mayobera............................................................................. 55 UMUTWE WA 10: UBUTUMWA BWA LEGIO ....................................................... 57 1. Uburemere bwabwo ................................................................................................. 57 2. Ubutumwa bwabalayiki ni ngombwa ..................................................................... 58 3. Legio nubutumwa bwabalayiki ............................................................................. 60

ii
4. Umusaserdoti na Legio ............................................................................................ 61 5. Legio muri Paruwasi ................................................................................................ 63 6. Umusaruro wubutumwa ni ibitekerezo nibikorwa byingenzi kandi bireshya. ..... 64 7. Uburyo bwo kwigisha : bwa bundi bwumutoza numwiga .................................... 65 UMUTWE WA 11: ICYO LEGIO IKURIKIRANYE ................................................ 67 1. Intego yayo nuburyo bwo kuyigeraho : kwitagatifuza............................................ 67 2. Umuryango wa Legio ufite inzego zihamye. ........................................................... 68 3. Ubutungane bwabanyamuryango ........................................................................... 69 4. Itegeko ryibanze ..................................................................................................... 69 5. Inama ya Praesidium ya buri cyumweru. ................................................................. 70 UMUTWE WA 12: INTEGO ZIGARAGARA ZA LEGIO ....................................... 71 1. Umurimo ukorwa ubu .............................................................................................. 71 2. Intego ihebuje isumba izindi ; kuba umusemburo wikoraniro................................ 72 3. Kunga ubumwe busesuye......................................................................................... 73 4. Gutangira gukorera Imana bikomeye....................................................................... 77 UMUTWE WA 13 : IBYANGOMBWA BISABWA USHAKA KWINJIRA MURI LEGIO ............................................................................................................................. 80 UMUTWE WA 14 : PRAESIDIUM.............................................................................. 83 UMUTWE WA 15 : ISEZERANO RYUMULEJIYO............................................... 90 UMUTWE WA 16 : ABANDI BARI MURI LEGIO MARIAE ................................. 92 1. Abapretoriyani ......................................................................................................... 92 2. Abafasha .................................................................................................................. 94 UMUTWE WA 17 : ROHO ZABALEJIYO BITABYE IMANA ........................... 101 UMUTWE WA 18 : UKO INAMA YA PRAESIDIUM IKORWA.......................... 102 UMUTWE WA 19 : INAMA NUMUNYAMURYANGO........................................ 114 UMUTWE WA 20 : UKUDAHINDUKA KWIMIGIRIRE YA LEGIO ................ 123 UMUTWE WA 21 : UMURYANGO WI NAZARETI, URUGERO RWA PRAESIDIUMU............................................................................................................ 127 UMUTWE WA 22 : AMASENGESHO YA LEGIO ................................................. 127 UMUTWE WA 23 : AMASENGESHO NTAHINDUKA ......................................... 131

iii
UMUTWE WA 24 : ABARINZI BA LEGIO............................................................. 132 1. Yozefu Mutagatifu ................................................................................................. 132 2. Yohani mutagatifu umwanditsi wIvanjili ............................................................. 133 3. Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu ............................................................ 134 4. Mikayile mutagatifu, Malayika mukuru................................................................. 135 5. Gaburiyeli mutagatifu, Malayika mukuru.............................................................. 136 6. Abanyabubasha bo mu ijuru, Ingabo zabamalayika za Mariya ............................ 137 7. Yohani Batista mutagatifu ..................................................................................... 140 8. Petero mutagatifu ................................................................................................... 142 9. Pawulo mutagatifu ................................................................................................. 142 UMUTWE WA 25 : IKIRANGANTEGO CYA LEGIO........................................... 143 UMUTWE WA 26 : TESSERA ................................................................................... 146 UMUTWE WA 27 : VEXILLUM LEGIONIS........................................................... 147 UMUTWE WA 28 : UBUYOBOZI BWA LEGIO..................................................... 149 1. Ibyerekeye inzego zubuyobozi (abakuru)............................................................. 149 2. Inama ya Curia niya Comitium............................................................................. 157 3. Inama ya Regia ...................................................................................................... 162 4. Inama ya Senatus ................................................................................................... 164 5. Concilium Legionis Mariae ................................................................................... 165 UMUTWE WA 29 : UBUDAHEMUKA BWA LEGIO ............................................ 166 UMUTWE WA 30 : AMATERANIRO NIMINSI MIKURU.................................. 168 1. Acies ...................................................................................................................... 168 2. Inama rusange ya buri mwaka................................................................................ 170 3. Urugendo rwa buri mwaka..................................................................................... 171 4. Umunsi mukuru wa Praesidium ............................................................................. 172 5. Congres / Inama nkuru........................................................................................... 172 UMUTWE WA 31: UBURYO BWO KWOGEZA HOSE LEGIO NO KUYISHAKIRA INTORE........................................................................................... 175 UMUTWE WA 32 : IMPAKA ZIGOMBA GUTEGANYWA ................................. 178 1. Hano ntidukeneye Legio .................................................................................. 178 2. Tubuze abakwiriye kuba abalejiyo ................................................................... 178 3. Gusura kwabalejiyo hari abo kudashimisha .................................................... 179 4. Abato baba bakoze cyane ku manywa, nyuma baba bakeneye kuruhuka........... 180 5. Legio ya Mariya ni umuryango nkindi yose, bahuje intego na gahunda........... 180 6. Hari indi miryango isanzwe ikora nkibya Legio, byakurura amakimbirane......... 180

iv
7. Hamaze kugera imiryango myinshi cyane. Ibyiza ni ukuvugurura iyari ihasanzwe, akaba ari yo yishingira ibikorwa Legio yari igamije. ............................................... 181 8. Aha hantu ni hato cyane : Legio ntiyahabona umwanya .................................. 182 9. Bimwe na bimwe mu bikorwa bya Legio ni ibyo gukiza roho zabantu,........... 182 10. Ndatinya ko bamwe mu balejiyo bamena ibanga ............................................. 183 11. Buri gihe mu ntangiriro ingorane ntizibura ...................................................... 184 UMUTWE WA 33 : INSHINGANO ZIBANZE ZABALEJIYO ........................... 185 1. Kudasiba no kudakererwa inama ya praesidium ya buri cyumweru ...................... 185 2. Kurangiza umurimo ngombwa wa buri cyumweru................................................ 185 3. Kuvuga weruye mu nama umurimo wakozwe ...................................................... 187 4. Kutavuga menshi ni ikintu kigomba gutsindagirwa : abalejiyo babujijwe kurondogora no kumena ibanga ................................................................................. 188 5. Buri mulejiyo yagombye kugira ikaye yandikamo ................................................ 188 6. Buri mulejiyo agomba kuvuga Catena Legionis buri munsi .................................. 188 7. Imibanire yabalejiyo ............................................................................................. 189 8. Imibanire yabajyana gusura abandi ...................................................................... 191 9. Gutora abalejiyo..................................................................................................... 192 10. Kwiga igitabo cya Legio ...................................................................................... 192 11. Iteka guharanira kugira neza ................................................................................ 195 12.Umulejiyo agomba gusenga nkuko akora............................................................ 197 13. Ubuzima bwa roho bwumulejiyo........................................................................ 198 14. Umulejiyo numuhamagaro wa gikristu............................................................... 202 UMUTWE WA 34 : INSHIGANO ZABAKURU BA ZA PRAESIDIA ................. 204 1. Umuyobozi wa roho............................................................................................... 204 2. Inshingano zumukuru wa praesidium (perezida) .................................................. 206 3. Inshingano zuwungirije umukuru wa praesidium (visi-perezida)......................... 210 4. Umwanditsi (sekereteri)......................................................................................... 211 5. Umubitsi wa praesidium ........................................................................................ 212 UMUTWE WA 35: ISANDUKU YA LEGIO ............................................................ 213 UMUTWE WA 36: PRAESIDIA ZIDAHUYE NIZINDI........................................ 214 1. Praesidia zabato ................................................................................................... 214 2. Praesidia zo mu ma Seminari................................................................................. 220 UMUTWE WA 37: IMWE NIMWE MU MIRIMO ISHOBORA GUKORWA ... 221 1. Ubutumwa muri paruwasi...................................................................................... 222 2. Gusura abantu iwabo mu ngo................................................................................. 223 3. Kwimika Umutima Mutagatifu mu ngo ................................................................. 224 4. Ibarura muri paruwasi ............................................................................................ 225

v
5. Gusura ibitaro, harimo nibyindwara zo mu mutwe ............................................. 226 6. Umurimo ukorerwa imbabare nabatereranywe..................................................... 229 7. Ibyakorerwa urubyiruko......................................................................................... 232 8. Inzu yibitabo itembera (kubunza ibitabo) ............................................................. 238 9. Kwiyegereza no gushyigikira imbaga .................................................................... 241 10. Gukora ubutumwa mu bakozi bo mu ngo zabagatolika...................................... 242 11. Iyogezabutumwa mu basirikare no mu bantu bahora mu ngendo ........................ 242 12. Gukwirakwiza ibitabo ninyandiko za Kiliziya gatolika...................................... 243 13. Gushishikariza abantu kumva Misa buri munsi no guhabwa Ukarisitiya kenshi . 245 14. Gutora abafasha no kubitaho............................................................................... 246 15. Umurimo wo gufasha iyogezabutumwa mu mahanga ......................................... 247 16. Gushyigikira no gutunganya imyiherero.............................................................. 247 17. Umuryango wUmutima Mutagatifu uharanira ukwigomwa ............................... 248 18. Buri hantu hafite ibyo hakeneye byihariye .......................................................... 249 UMUTWE WA 38 : ABAPATRISIYANI................................................................... 250 Amwe mu mategeko yabapatrisiyani........................................................................ 256 Isengesho ryabapatrisiyani........................................................................................ 260 Uko inama yabapatrisiyani ikorwa ........................................................................... 261 UMUTWE WA 39: AMATEGEKO YINGENZI YA LEGIO MU KWOGEZA IVANJILI ...................................................................................................................... 262 1. Nta wagira icyo amarira roho atanyuze kuri Bikira Mariya................................... 262 2. Ni ngombwa kwihanganira umuntu kubera agaciro ke gakomeye......................... 270 3. Ubutwari bwumulejiyo ......................................................................................... 273 4. Igikorwa cyintangamugabo................................................................................... 274 5. Umulejiyo agomba gukora umurimo ugaragara..................................................... 276 6. Praesidium ni yo igenzura ibikorwa....................................................................... 277 7. Igituma abalejiyo bagenda babiri babiri, ni ukugira ngo Legio igumane amategeko numuco wayo....................................................................................................... 277 8. Icyo tugomba kurwanaho cyane, ni umuco werekana amatwara nyakuri aranga umurimo wa Legio ................................................................................................. 278 9. Byaba byiza kugera mu ngo zose........................................................................... 279 10. Legio ntigenewe gutanga ibintu ........................................................................... 279 11. Umulejiyo ntasabiriza .......................................................................................... 281 12.Legio ntikora politiki. ........................................................................................... 282 13. Intego ya Legio ni ukugera kuri buri muntu no kwita kuri roho ye ..................... 282 14. Nta muntu ukabije kuba mubi, nta nukabije kuba mwiza ku buryo atatezwa indi ntambwe yisumbuyeho ....................................................................................... 282 15. Ubutumwa budafututse bugira agaciro gake ....................................................... 283 16. Igikomeza Legio ni urukundo ............................................................................. 283

vi
17. Umulejiyo abona Kristu kandi akamukorera muri buri wese agiriye akamaro .... 283 18. Bikira Mariya akunda Umwana we akamwitaho binyuze ku mulejiyo............... 284 19. Umulejiyo woroshya kandi wubaha abandi yakirwa na bose .............................. 285 20. Imyifatire yabalejiyo basuye ibigo..................................................................... 286 21. Umulejiyo si umucamanza................................................................................... 286 22. Imyifatire yumulejiyo imbere yabamuvuga nabi............................................... 287 23. Ntimukagire ubwo mwiheba ................................................................................ 288 24. Aho umusaraba unyuze ni ikimenyetso cyukwizera........................................... 289 25. Kugera ku ntego bitera ibyishimo, gutsindwa na byo ni ibyishimo byumutsindo utegerejwe. .......................................................................................................... 290 26. Uko bakwiye gufata praezidia nabalejiyo bagenda nabi..................................... 290 27. Legio ntikorera kwiturwa..................................................................................... 290 28. Legio ntiha abayo impano.................................................................................... 291 29. Legio ntivangura uburere nubuvuke ................................................................... 291 30. Icyo Legio ishaka ni uguhuza abantu si ukubatanya ............................................ 291 31. Ni ibitinze bizaza, abalejiyo bazakora n'umurimo uruhije cyane......................... 292 32. Uko umulejiyo yifata mu ngorane........................................................................ 292 33. Legio ntigatangwe ku rugamba mu ntambara ya Kiliziya.................................... 292 34. Umulejiyo agomba kwamamaza icyitwa gatolika cyose...................................... 293 35. Virgo Praedicanda: Mariya agomba kumenywa no kwigishwa abantu bose, kuko ari umubyeyi wabo.............................................................................................. 294 UMUTWE WA 40 : NIMUJYE MU ISI YOSE MWAMAMAZE INKURU NZIZA MU BIREMWA BYOSE ........................................................ 295 1. Umurage wa Kristu usumba iyindi ........................................................................ 295 2. Legio igomba gushyikira buri muntu ukwe. .......................................................... 297 3. Gushyikirana nabavandimwe bacu bo muri za Kiliziya zAbaworutodogisi ...... 298 4. Guharanira guhindurira Kiliziya abantu................................................................ 299 5. Ukaristiya Ntagatifu ifasha abantu kuyoboka Imana ............................................. 303 6. Imbaga nyamwinshi itemera .................................................................................. 305 7. Legio ifasha abogezabutumwa............................................................................... 308 8. Peregrinatio pro Christo (umutambagiro ugana Kristu)......................................... 312 9. Incolae Mariae (abaturage ba Mariya) ................................................................... 312 10.Exploratio Dominicalis (urugendo rwo ku cyumweru)......................................... 313 UMUTWE WA 41: IKIRUTA IBINDI MURI IBYO NI URUKUNDO. ............ 313 UMUGEREKA WA 1: Amabaruwa nubutumwa byAbapapa ................................ 316 UMUGEREKA WA 2: Bimwe mu byemezo byInama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani byerekeranye namahame. Igitabo cyamahame: Urumuri rwamahanga, .. 320

vii
UMUGEREKA WA 3: Ingingo zimwe na zimwe zo mu gitabo cyamategeko ya Kiliziya zirebana ninshingano nuburenganzira byabayoboke ba Kristu babalayiki ............................................................ 322 UMUGEREKA WA 4: Umutwe wIngabo zAbaromani.......................................... 325 UMUGEREKA WA 5: Umuryango wa Bikira Mariya, Umwamikazi wimitima..... 327 UMUGEREKA WA 6: Umudari wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, bita Umudari wibitangaza........................................................ 330 UMUGEREKA WA 7: Umuryango wa Rozari ntagatifu .......................................... 332 UMUGEREKA WA 8 : Imyigishirize yinyigisho za Kiliziya.................................. 334 UMUGEREKA WA 9 : Umuryango shingiro wUmutima Mutagatifu ugamije kwifata no kwigomwa bisesuye ...................................................... 335 UMUGEREKA WA 10 : Inyigisho zirebana nukwemera ........................................ 336 UMUGEREKA WA 11 : Incamake yerekana uruhare rutagira uko rusa Bikira Mariya yagize mu mugambi wugukiza bene muntu..................... 339 URUTONDE RWIBITABO BYINYIGISHO ZA KILIZIYA BYAKORESHEJWE NIMPINAMAGAMBO ZABYO...................................... 343

IRIBURIRO
Legio ya Mariya iteye ku buryo umuntu aramutse agize icyo akura cyangwa ahindura mu bice biyigize yahungabana. Imirongo ikurikira yigisigo yaba yarandikiwe uwo muryango: Nimuramuka mugize urudodo mukuraho, muraba mushenye umwenda wose; Nimuramuka mugize na rumwe mumena muri ziriya mfunguzo igihumbi zuzuzanya, buri rufunguzo muri zo ruzatanga ijwi ridafite injyana. (Whittier) Ni yo mpamvu, niba umuntu atiyemeje gukurikiza imikorere ya Legio ya Mariya uko isobanuye muri iki gitabo, ikiruta ni uko atajya muri uwo muryango. Kuri iyo ngingo, soma witonze umutwe wa 20 witwa: Imiterere idahinduka ya Legio ya Mariya. Nta muntu ushobora kwinjira muri Legio ya Mariya atabanje kubyemererwa ku mugaragaro na rumwe mu nzego zayo zemewe namategeko. Umuntu asuzumye neza ashingiye ku byahise, nta tsinda na rimwe rya Legio ya Mariya ridashobora kugera ku ntego igamijwe, niba rikoze uko bikwiye, hakurikijwe amategeko yumuryango.

PAPA YOHANI PAWULO WA KABIRI ABWIRA LEGIO YA MARIYA


Amwe mu magambo Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa kabiri yabwiye itsinda ryAbalejiyo bo mu Butaliyani ku wa 30/10/1982 1. Nifurije ikaze buri wese muri mwe. Nishimiye kubabona muri benshi gutya, muteraniye muri iki cyumba, muturutse mu turere tunyuranye twUbutaliyani, cyane cyane muri agace gato kimbaga yuwo muryango wiyogezabutumwa umaze imyaka 60 ukwirakwiye ku isi yose. None nyuma yimyaka 2, uwawushinze, ari we FRANK DUFF, yitabye Imana, uwo muryango ukaba umaze gushinga imizi muri za diyosezi nyinshi za Kiliziya Gatolika. Kuva kuri Papa Piyo XI, abambanjirije bashimagije Legio ya Mariya, kandi nanjye ubwanjye ku wa 10/05/1979, ubwo nakiraga bamwe mu ntumwa za mbere zumuryango wanyu, nibutse nezerewe cyane inshuro nari narabashije guhura nAbalejiyo haba i Paris, mu Bubiligi no muri Polonye, nigihe ndetse nkUmwepiskopi wa Roma, mu ngendo za gishumba, nsura Paruwasi zuwo mujyi. Uyu munsi rero, muri uku kubakira, muri mu rugendo rutagatifu i Roma, nifuje gushimangira zimwe mu ngingo zingenzi mushingiraho iyobokamana ryanyu, ndetse niterambere ryubukristu bwanyu muri Kiliziya. Muhamagariwe kuba umusemburo wisi 2. Muri umuryango wabalayiki bahamya ukwemera kwabo baharanira ubutungane bwa buri wese ku giti cye. Nta we ushidikanya ko iyo ntego ihanitse kandi igoye. Cyakora Kiliziya, muri iki gihe, ibinyujije mu ijwi ryInama Nkuru ya Vatikani ya 2, ishishikariza abalayiki gatolika kugera kuri iyo ntego yicyitegererezo, ibararikira gusangira na Kristu ubusaseridoti bwe bwa cyami, barangwa nimibereho ihamya ubutungane, bitsinda, bagaragaza ibikorwa byurukundo; kuba muri iyi isi, bahamya ukwemera nyako, ukwizera nubuziranenge, icyo roho ibereye umubiri (L.G. 10, 38). Umuhamagaro wanyu nkabalayiki, ni ukuba umusemburo wisi; bivuga kubiba impumeko ya gikristu mu bantu biki gihe, no kwegereza imbaga yabakristu umusaserdoti, byo mugambi uhebuje wa Kiliziya. Iyo Nama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ku nshuro ya kabiri, yongeye gushishikariza abalayiki bose kwemera babikuye ku mutima kunga ubumwe buhamye na Nyagasani, kwakira ugushaka kwe mu buzima bwabo, no gufatanya na Kiliziya inshingano yayo yo

2
gukiza ; kuba ibikoresho bizima, bagera ahantu hose, kubera ibibazo byihariye byugarije abantu biki gihe ubwiyongere buhoraho bwabaturage, igabanuka ryumubare wabasaserdoti, ivuka ryibibazo bishyashya, ubwigenge mu nzego nyinshi zubuzima bwabantu - kubera ibyo bibazo byose, bikomerera Kiliziya kugera hose no kurangiza inshingano zayo. Muri iki gihe aho abalayiki bagomba gukora ubutumwa bwabo hakabije kuba henshi cyane. Ni cyo gituma rero ubwitange mu butumwa bwanyu bwite muhamagariwe, busaba kwigomwa byinshi, gushishikara kurushaho, gususuruka, no kudatandukira. Ubuzima bwumukristu ni ikimenyetso kigaragaza ubuzima bwa Kiliziya. Bityo rero ubwitange bwanyu nkIngabo za Mariya burihutirwa cyane, hakurikijwe, ku ruhande rumwe, ibikenewe mu Butaliyani no mu bihugu byabanjemo ubukristu; naho ku rundi ruhande, hagakenerwa gukurikiza ingero zimena zAbalejiyo bababanjirije. Uwakwibutsa amazina ya bamwe muri bo yavuga: EDEL QUINN nimirimo yakoze mu gice cyumugabane wa Afrika gituwe nabirabura, akavuga ALFONSO LAMBE nimirimo yakoze mu turere twari twaratereranywe two muri AMERIKA YEPFO, tutibagiwe ibihumbi nibihumbi byAbalejiyo biciwe muri Aziya, cyangwa ibyaguye muri gereza bizira igifungo gikarishye. Gukurikiza iyobokamana rya Mariya numutima we wuje impuhwe 3. Iyobokamana ryanyu rikurikiza ku buryo buhebuje iyobokamana rya Mariya, bidatewe gusa nuko Abalejiyo baterwa ishema no kwitirirwa izina rye nkibendera ribaranga, ahubwo bitewe ahanini nuko bashingira iyobokamana niyogezabutumwa ryabo mu bufatanye buhamye nubusabaniramana bwa Mariya mu mugambi wo gukiza abantu. Mu yandi magambo, mwiyemeje gufasha umuntu wese waremwe mu ishusho rya Kristu mukurikiza iyobokamana rya Mariya numutima we wuje impuhwe. Niba Yezu Kristu ari we Muhuza umwe rukumbi wabantu nImana nkuko Inama Nkuru ya Kiliziya ibihamya, ntabwo uruhare rwa kibyeyi Bikira Mariya agirira abantu rubangamira cyangwa ngo rugabanye ku buryo ubwo ari bwo bwose ihame ryuko Kristu ari we Muhuza umwe rukumbi wabantu nImana, ahubwo urwo ruhare rurishimangira kurushaho (L.G. 60).

Ni yo mpamvu Kiliziya yiyambaza Umuhire Bikira Mariya imwita amazina yUmuvugizi, Umurinzi, Umuhuza, Umutabazi uhoraho, Umufasha nUmubyeyi wa Kiliziya. Kugira ngo umurimo wa gitumwa utangire kandi ukomeze ujye mbere ugomba kuragizwa Mariya wabyaye Yezu amusamye ku bwa Roho Mutagatifu, kuko aho Umubyeyi ari nUmwana we aba ahari. Umuntu wese ujya kure yUmubyeyi amaherezo ajya kure yUmwana we. Ntabwo rero bitangaje kubona muri iki gihe abantu benshi baretse kwemera Imana, barabanje gutezuka ku Mubyeyi Bikira Mariya. Umuryango wa Legio ya Mariya ubarirwa muri ya miryango yitangiye kwamamaza cyangwa kubiba ukwemera ishishikariza abantu kuyoboka no kubaha Bikira Mariya. Bityo Abalejiyo bazakora ibishoboka byose, kugira ngo bagiriye urukundo bafitiye Umubyeyi Bikira Mariya, bamenyekanishe kandi bakundishe Umwana we Yezu, We Nzira, Ukuri nUbugingo bya buri muntu. Mbifurije kugumana amatwara yukwemera nurukundo, kandi mbahaye umugisha wa gitumwa numutima wanjye wose.

Umwirondoro wa FRANK DUFF washinze Legio ya Mariya


FRANK DUFF yavukiye i Dublin muri Irlande ku itariki ya 07/06/1889. Atangira akazi ka Leta afite imyaka 18. Agize imyaka 24 yinjira mu muryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo umucengezamo ukwemera gatolika no kugirira impuhwe abakene nimbabare. Yafatanyije nitsinda ryabagore babagatolika na Padiri Michael Toher wo muri Arikidiyosezi ya Dublin gushinga urwego rwibanze (Praesidium) rwa mbere rwa Legio ya Mariya ku wa 07/09/1921. Kuva uwo munsi kugeza apfuye ku wa 07/11/1980, yayoboranye ubutwari nubwitange ivuka nikwirakwizwa rya Legio ya Mariya ku isi hose. Yatumiwe nkindorerezi ihagarariye abalayiki mu Nama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ku nshuro ya kabiri. Ibitekerezo bimuvuye ku mutima byerekeye uruhare Umuhire Bikira Mariya afite mu mugambi wImana wo gukiza abantu, kimwe nuruhare abalayiki bafite mu butumwa Kiliziya yashinzwe, bigaragarira muri iki gitabo gisa nkaho cyose ari we wacyanditse.

Frank Duff (1889 1980)

Edel Quinn wazanye Legio Mariae muri Afurika mu 1936

7
LEGIO YA MARIYA Uriya ni nde utungutse nkumuseke weya, Mwiza nkukwezi, waka nkizuba, Uteye igitinyiro nkigitero cyingabo ? (Ind. 6,10) Uwo mukobwa yitwaga Mariya. (Lk 1, 27) Legio ya Mariya ! Mbega izina ritoranijwe neza. (Papa Piyo IX)

UMUTWE WA 1: IZINA NINKOMOKO


Legio ya Mariya ni umuryango wabakristu gatolika, wemewe na Kiliziya, ugengwa na Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, Umugabekazi winema zose (Mwiza nkukwezi, Ubengerana nkizuba, agatera ubwoba Shitani ningabo zayo, nkigitero kigabwe neza); bishyize hamwe mu mutwe wingabo mu ntambara Kiliziya ihora irwana nisi nububasha bwa nyakibi. Ubuzima bwose bwabantu, buri muntu ku giti cye ndetse no muri rusange, ni intambara ikaze hagati yicyiza nikibi, hagati yurumuri numwijima (LG 13, Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri). Abalejiyo baharanira kudatetereza Umwamikazi wabo, barangwa nubudahemuka, imigenzo myiza nubutwari. Bityo rero, Legio ya Mariya, urugero rwimiterere nimikorere yarufatiye ahanini ku miterere nimikorere yingabo za Roma za kera, ari naho yakuye izina rya Legio. Cyakora ntabwo izo ngabo za Mariya nintwaro zazo ari iziyi si. Izo ngabo, ubu zimaze kwiyongera cyane, zifite inkomoko iciye bugufi cyane. Imiterere yumuryango ntiyigeze itekerezwaho cyane. Byabaye nkibyikoze. Amategeko nimikorere ntibyabanje kwigwaho mbere. Igitekerezo cyatanzwe ku

8
buryo bworoheje, abantu bake bumvikanye umugoroba bazahuriraho, maze baraterana, ariko badatekereza ko bari bagiye kuba igikoresho cyurukundo ruhebuje rwImana. Imiterere yInama yicyo gihe yari imeze nkikurikizwa ubu ku isi hose muri Legio ya Mariya. Ameza bari bakikije yari afite altari yoroheje, hagati, ku gitambaro cyera, iteretseho ishusho ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha (nkiri ku mudali wibitangaza), ikikijwe nutweso tubiri twindabo namatara abiri yaka. Umwe mu banyamuryango ba mbere ni we watekereje uwo muteguro, wari wifitemo byinshi ku bisobanuro bya Legio ya Mariya. Legio ni umutwe wingabo. Ni koko, mbere yuko ingabo ziterana, Umugabekazi wazo yari aho, ahagaze, yiteguye kwakira amasezerano yabo yari azi neza ko baje bamugana. Sibo bamuhisemo, niwe wabihitiyemo, kandi kuva ubwo bagendana na we kandi barwana hamwe na we, bizeye gutsinda no kudacika intege igihe cyose bazaba bifatanyije na we. Igikorwa cya mbere abo balejiyo bahuriyeho cyabaye gupfukama, baratuza umwanya munini, batera amasengesho yiyambaza Roho Mutagatifu. Hanyuma, nubwo bari baguye agacuho bwose, batangira kuvuga ishapule, isengesho ryoroheje mu yandi yose. Barangije inama namasengesho asoza, barahaguruka, bayobowe na Bikira Mariya bakomeza gushakira hamwe uburyo buboneye bwo kunyura Imana no kuyikundisha abantu muri iyi si yiremeye. Uko kungurana ibitekerezo ni ko kwabyaye Legio ya Mariya uko iteye ubu, mu biyiranga byose. Mbega igitangaza! Uroye abo bantu baciye bugufi - bitanze byoroheje - ni nde washoboraga guteganya ikizakurikiraho, bigakomeza kure muri iyo nzira? Ni nde muri bo washoboraga gutekereza ko bamaze gushinga umuryango uhamagariwe kuba mu isi ingufu nshya, maze wayoboranwa ubudahemuka numurava - muri Bikira Mariya - ukagira ububasha bwo kugeza ku batuye isi ubuzima, ubugwaneza nukwizera? Nyamara ni ko byagombaga kuba. Uko kwitanga kwa mbere kwabalejiyo ba Mariya kwabereye mu nzu yitwa Myra House, ku gahanda kitiriwe Francis, mu mujyi wa Dublin wo mu gihugu cya Irlande, saa mbiri za nimugoroba, ku itariki ya 7 Nzeli 1921, umunsi ubanziriza umunsi mukuru wivuka rya Bikira Mariya. Uhereye ku izina ryafashwe niryo tsinda rya mbere ryabashinze umuryango, ariryo Mubyeyi ugira ibambe, Legio ya Mariya yamaze igihe yitwa Ishyirahamwe ryUmubyeyi ugira ibambe.

9
Impamvu nyinshi zitunguranye zarahuriranye zituma ivuka rya Legio ya Mariya riba kuri iriya tariki ya 7 Nzeli umuntu ashobora kwibwira ko ritari rikwiranye nuwo munsi nkuwakurikiyeho. Nyuma yimyaka myinshi ariko, ibimenyetso byinshi byurukundo rwa kibyeyi byabateye kwibaza, basobanukirwa neza ubushishozi bwa Mariya mu guhitamo umunsi wivuka rya Legio - burira buracya, uba umunsi wa mbere (Intg 1,5). Nta kabuza, yari imibavu ya mbere, kandi si nayo ya nyuma, yubahiriza ivuka rye, ikaba yari inakwiriye guhumuza ibihe bya mbere byumuryango wingabo zari zifite intego ya mbere idakuka yo kwiremamo isura ya Mariya kugira ngo barusheho gukuza Imana no kuyimenyekanisha mu bantu. Mariya ni Umubyeyi wingingo zose zUmukiza, kuko kubera ubugiraneza bwe, yagize uruhare mu kubyara abayoboke ba Kiliziya. Bikira Mariya ni iremero (iforomo) rizima ryImana, ni ukuvuga ko mu nda ya Bikira Mariya wenyine, ari ho Imana Muntu yakuye kamere muntu itaretse kuba Imana, ni no muri Bikira Mariya rukumbi, umuntu ashobora kuremwamo kamere yImana ku rugero kamere muntu yashobora, ibikesheje ingabire ya Yezu Kristu (Mt Augustini). Legio ya Mariya igaragaza isura nyakuri ya Kiliziya Gatolika wa XXIII mu gitabo De Sancta Virginitale N6). (Papa Yohani

UMUTWE WA 2: INTEGO YA LEGIO


Intego ya Legio ya Mariya ni uguhesha Imana ikuzo mu kwitagatifuza kwabanyamuryango bakesha isengesho no gushyira hamwe bayobowe nabakuru ba Kiliziya, mu butumwa bwa Mariya na Kiliziya bwo kujanjagura umutwe winzoka no guteza imbere ingoma ya Kristu. Nkuko byemejwe na Concilium, kandi bigashyirwa mu gitabo gikuru cyumuryango, Legio ya Mariya iyoborwa nUmushumba wa Diyosezi na Padiri Mukuru wa Paruwasi mu mirimo igamije imibereho myiza yabantu niyAgisiyo Gatolika, igihe cyose abo bayobozi basanze byagirira akamaro Kiliziya kandi binogeye Abalejiyo. Nta cyo Abalejiyo bakora muri Paruwasi batabiherewe uruhusa na Padiri Mukuru cyangwa undi mupadiri ubifitiye uburenganzira.

10
a) Intego itaziguye ya bene iyo miryano yabalayiki ni ugufasha Kiliziya kurangiza ubutumwa bwo kwogeza inkuru nziza mu bantu no kubatagatifuza babakangurira kwicengezamo amatwara yIvanjili mu materaniro anyuranye naho bari hose. b) Mu gufatanya no kubaha amategeko yihariye yinzego zimiryango yabo, abalayiki bazana ubumenyi nubushobozi bwabo maze bakarangiza inshingano zabo bayobora imiryango yabo mu gushakashaka imiyoborere myiza yubutumwa bwa Kiliziya, mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda yimigambi yabo. c) Abo balayiki bakorana mu bwumvikane nkumuryango usanzwe ufite amategeko, bikarushaho gusobanura kamere yumuryango wa Kiliziya, kandi bigatuma ubutumwa burushaho kugira akamaro. d) Abo balayiki kandi, baba barihaye umurimo wiyogezabutumwa babyibwirije cyangwa bitabiriye umugambi wo gufatanya iyogezabutumwa ku buryo butaziguye nabayobozi bimiryango yabo, bagomba kumvira ubuyobozi bwa Kiliziya nyirizina, kuko ari bwo bushobora gutanga icyemezo ku mugaragaro cyubwo bufatanye. (AA20)

UMUTWE WA 3: KAMERE NAMATWARA BYA LEGIO YA MARIYA


Kamere namatwara bya Legio ya Mariya ni kamere nyirizina ya Mariya namatwara ye ubwayo. Abalejiyo bifuza byumwihariko gukurikiza umugenzo we wo kwicisha bugufi, kumvira ku buryo buzira amakemwa, ituze, gusenga ubudahwema, kwitsinda, ubuziranenge, ukwihangana kudacogora, ubwitonzi butambutse ubwiyi si, urukundo rushize amanga kandi rwiyibagirwa, ariko cyane cyane ukwemera kwe, wa mugenzo Mariya yakurikije wenyine ku buryo bunonosoye kandi butagereranywa. Maze, ibwirijwe nurukundo rwa Mariya nukwemera kwe, Legio igakora umurimo uwo ari wo wose ititwaje ko bidashoboka kuko izi neza ko byose abyemerewe kandi abishobora (Imitation de Jsus Christ, Livre 3: 5). Umuhire Bikira Mariya, Umwamikazi wintumwa, ni urugero rudakemwa rwubuzima bwiyobokamana kandi bwa gitumwa. Igihe yari hano ku isi yagize ubuzima nkubwabandi bose, akorera urugo kandi yita ku muryango we ataretse kunga ubumwe nUmwana we no gufatanya na We umurimo wo gukiza abantu. Bose rero bagomba kumuyoboka byukuri no kuragiza ubuzima bwabo ndetse nubutumwa bwabo ubuvugizi bwe bwa kibyeyi (AA4).

11

UMUTWE WA 4: UMURIMO WUMULEJIYO


1. Agomba kwambara intwaro zikomoka ku Mana (Ef 6, 11) Ingabo zAbaromani, ari zo Legio ya Mariya ikomoraho izina ryayo, zamaze imyaka amagana namagana zaramamaye, kubera ubudahemuka, ubutwari, imyitwarire myiza, ubudacogora no gutsinda; ikibabaje ariko ni uko akenshi zaharaniraga ibidahesheje ishema cyangwa zigakorera gusa ibyisi (reba umugereka wa 4: Ingabo za Roma). Birumvikana rero ko Legio ya Mariya atari yo yaha Umwamikazi wayo umuryango utagira imico myiza iwugira ikirangirire. Ibigwi byabasirikare babaromani ba kera bigize agace kubusabusa kibisabwa ku murimo wumulejiyo. Mutagatifu Kilimenti, wahinduwe na Petero Mutagatifu, akaba numufasha wa Pawulo Mutagatifu, atanga ingabo zAbaromani ho urugero Kiliziya yakurikiza. Agira, ati: Abanzi ni bande? Ni inkozi zibibi zanga gukurikiza ugushaka kwImana. Ngaho twiyemeze kwinjira tudasubira inyuma mu ngabo za Kristu, kandi twumvira amategeko ye yikuzo. Dushishoze kandi twitegereze neza uburyo ingabo zAbaromani zumviraga abategetsi bazo ba gisirikare, dushime kwitwara neza kwazo, kugira ibakwe no kumvira amategeko. Ntabwo bose bari abategetsi, cyangwa abavugizi ba rubanda, cyangwa abagengajana, cyangwa abagengamirongwitanu, cyangwa se abo mu nzego zo hasi. Nyamara buri wese mu rwego rwe yumviraga umwami wabami nabagaba bakuru bingabo ze. Umukuru numuto bari magirirane, bafitanye ubumwe bubahuza bose ku buryo buri wese afasha abandi, nabandi bakamufasha. Reka dufate urugero rwumubiri wacu: umutwe nibirenge ni magirirane; umutwe nta cyo wakwimarira nta birenge, nkuko ibirenge, nta cyo byakwimarira bidafatanyije numutwe. Ndetse ningingo ntoya zumubiri wacu ni ngombwa kandi ni ingirakamaro ku mubiri wose. Mu byukuri, ingingo zose zikorera hamwe, zikaba magirirane, kandi icyarimwe zikumvira kugira ngo umubiri wose ugubwe neza. (Mutagatifu Kilimenti, Papa wahowe Imana, ibaruwa yandikiwe Abanyakorinti, AD96, umutwe wa 36 na 37).

12
2. Agomba kuba igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana, ntiyite ku matwara yo muri ibi bihe turimo (Rom 12, 1-2) Aho ni ho umulejiyo urangwa nubudahemuka azashingira imigenzo myiza ihebuje, nkuko intego igomba kugerwaho irushijeho guhebuza, cyane cyane intego yo kwitanga ijyanye namagambo ya Mutagatifu Tereza wa Avila wagize, ati: Guhabwa byinshi, hanyuma ngatanga inyiturano nkeya, birambabaza cyane nkagera aho gupfa. Kurangamira Umwami we wabambwe, akavamo umwuka amaze kumena amaraso ye yose kubera we, bikwiye kubyutsa mu mulegio icyifuzo cyo kwitanga na we bene ako kageni. Mbwira muryango wanjye, icyo nashoboraga gukorera umuzabibu wanjye nkaba ntaragikoze ni iki? (Iz 5,4). 3. Ntagomba kwihunza imirimo numunaniro (2 Kor 11, 27) Nkuko bigaragazwa namateka yibi bihe, hazahoraho ahantu umugatolika ufite umurava wo kogeza Inkuru Nziza agomba guhora yiteguye guhangana nibishobora kumukururira urupfu cyangwa iyicarubozo. Ni uko Abalejiyo benshi binjiranye umutsindo mu ikuzo ryiteka. Gusa, ubusanzwe Legio ya Mariya ikorera mu bwiyoroshye numutuzo. Bitabujije ko hari igihe biba ngombwa kugaragaza ubutwari. Ubutumwa bwabalejiyo rimwe na rimwe buzabasaba kwegera abantu benshi bihunza gusurwa, bagahitamo kwitarura ibikorwa byiza, bakagaragaza ko banga urunuka abagamije kubigisha imigenzo myiza no kubafasha guca ukubiri nikibi. Bose bashobora guhinduka bitewe nukwihangana, umuhate, ubutwari nukwiyibagirwa. Kurebwa nabi, gutukwa, kuvumwa, guhabwa urwamenyo, kunegurwa, kugwa agacuho, kunanirwa kumubiri nukumutima, kugira intimba no guhemukirwa, gucika intege mu minsi yubutumwa butagize icyo bugeraho, inyiturano nke, kwicwa nimbeho ikabije, kunyagirwa nimvura yamahindu, kugarizwa numwanda nudukoko turumana, kumva umunuko no kugenda mu muhora wumwijima, gusangira ishavu nimbabare. Ibyo byose ntagishimisha kamere muntu kirimo, ariko iyo byakiranywe umutima mwiza, bikabonwamo ibyishimo

13
kandi bikakiranwa ubudacogora, bigeza ku butwari bungana nubuhamya budashyikirwa bwurukundo rwutanga ubuzima bwe agirira abo akunda. Uhoraho nzamwitura nte ibyiza byose yangiriye? (Zab 116, 12) 4. Agomba kurangwa nurukundo ku rugero rwa Kristu wadukunze akatwitangira (Ef 5,2) Ibanga ryo gutsinda mu mibanire nabandi ni ukugirana umushyikirano na mugenzi wawe ku giti cye mu rukundo nurugwiro. Urwo rukundo ntirugomba kuba urumamo. Ahubwo rugomba gushobora kwihanganira ibigeregezo bijyana nubucuti nyakuri, ibyo bigasaba kwitsinda kenshi mu tuntu duto duto. Kuramukiriza mu ruhame rwabasirimu umuntu wajyaga usura mu munyururu, kugaragara uri kumwe numuntu wambaye nabi, gusuhuzanya ubwuzu umuntu ufite intoki zanduye, kutanena ifunguro uzaniwe nurugo rwabatindi cyangwa abanyamwanda. Ibyo byose bishobora gukomerera bamwe, ariko uwihunza iyo myifatire yeruye, agaragaza ko nibindi bimenyetso byubucuti yajyaga yerekana byabaga ari urwiyerurutso. Icyo gihe, umubano we nabandi uracika, nuwari utangiye kumugirira icyizere akabireka. Umurimo wose wingirakamaro ugomba gushingira ku bushake bwo kwitanga utizigama. Iyo ubwo bwitange bubuze, umurimo uba impfabusa. Umulejiyo wizitira agira ati : Ubwitange bwanjye buzagarukira hariya, sinzaharenga nta cyo bizamumarira, ahubwo azaba aruhiye ubusa, kabone niyo yaba yakoresheje umwete mwinshi. Nyamara, aramutse afite uwo muhate, nubwo ntawamusaba kuwukoresha, cyangwa se akabisabwa buke, yagera ku bikorwa byagatangaza. Yezu asubiza Petero, ati : Ni koko se uzampfira ? Yh 13,38) 5. Umulejiyo agomba gutunganya umurimo we kugeza igihe apfiriye (2Tim 4, 7) Legio ya Mariya isaba umurimo utagira umupaka no kwitanga utizigama. Ubwo bwitange ntabwo ari inama gusa yo guharanira ubutungane, ahubwo kubuharanira ni itegeko. Kurangwa nubudacogora mu buzima bwose bwa gitumwa na byo bisaba ubutwari budahwema kugaragarira mu bikorwa binyuranye, ari na byo ngororano nyakuri yubwo budacogora.

14
Uwo mugenzo wubudacogora ntugomba gusa kuranga ubutumwa bwumuntu ku giti cye. Byose ndetse na buri kantu kose kajyanye ninshingano za Legio kagomba kugira kashe yubudacogora. Birumvikana rero ko hagomba kugira ibihinduka. Abalejiyo bagomba kujya bagenderera ahantu hatandukanye nabantu banyuranye, maze igihe imirimo irangiye igasimburwa nindi. Iryo hinduka rirasanzwe. Ntiryakwitirirwa ingeso yo kujarajara, kurambirwa cyangwa gushakisha ibishyashya. Bibaye bityo, byagusha ku kajagari no ku myitwarire mibi. Kugira ngo ihigike iryo shyano, Legio yitabaza ubutwari bwabanyamuryango bayo, nyuma ya buri nama bakoherezwa ku murimo wa gitumwa kuri gahunda imwe igira, iti : Murabe intwari. Nta we ushobora kugera ku ntego adashyizeho umuhate nawo utewe nubushake budakuka bwo gutsinda. Kugira ngo ubwo bushake bukomeze kujya mbere ntibugomba kudohoka na rimwe. Ni yo mpamvu Legio ihora yihanangiriza inzego zayo nabalejiyo ibabuza kwemera gutsindwa, cyangwa kubyikururira, bagerageza gushyira imirimo bashinzwe mu byiciro: icyiciro kimwe kigibwamo numurimo utezweho umusaruro utubutse, ikindi kikagibwamo numurimo bigaragara ko wagira umusaruro muke, naho ikindi kikagenerwa umurimo udatezweho umusaruro na busa. Kuvuga ko ikintu nta garuriro mu bireba Legio byaba bishaka kuvuga ko roho yagaciro gakomeye bayitererana ikorama. Byongeye kandi bikerekana ko icyifuzo cyo kwitabira ibikorwa binyuranye no kugera ku majyambere yibibonekera amaso gishobora guhabwa agaciro nkaho ibyo bisamaza ari byo bigomba kwitabwaho kurusha imirimo nyirizina ya Legio. None rero, niba umurimo wumubibyi utabyaye umusaruro ako kanya, ahita acika intege kugera ubwo awureka. Byongeye kandi, byaravuzwe ndetse birashimangirwa, kwerura ukemeza ko umurimo udatezweho umusaruro ni uburyo bwo guca intege zo gukora nindi mirimo yari isigaye. Babishaka cyangwa batabishaka, umurimo wose ukorwa, bibaza niba ufite ishingiro. Ugushidikanya uko ari ko kose kudindiza akazi. Indi ngaruka irushijeho kuba mbi yo gushidikanya ku musaruro wumurimo yerekeranye nukwemera: icyo gihe, ukwemera guteshwa umwanya nakamaro kwagombaga kugira mu bikorwa bya Legio kuko kuba kugenerwa umwanya muto cyane, nyamara icyo gihe ari bwo uruhare rwukwemera rwari rukwiye kugaragara. Iyo ukwemera kumulejiyo kuzitiwe bene ako kageni, nubushake

15

bwe bukaburizwamo, ntabwo atinda kugira ipfunwe, kwigengesera no kwitwararika, nyamara yari yarabitsinze; bityo Legio igakora umurimo rimwe na rimwe kandi itawushyizeho umwete, maze ukaba ituro ryurukozasoni mu ijuru. Ngiyo impamvu, mu mirimo yubutumwa, Legio ya Mariya itibanda cyane kuri gahunda ubwayo, ahubwo igatsimbarara ku kwemera kwikigamijwe kugerwaho. Ntabwo Legio ya Mariya isaba abalejiyo kurangwa nubukungu nubwemamare, ahubwo ibasaba kugira ukwemera kutajegajega. Ntibasaba ibikorwa byagatangaza, ahubwo kurangwa nubudacogora. Aho kubasaba ubwenge buhanitse, ibasaba kugira urukundo rutisubiraho. Ntibasaba imbaraga zigihanyaswa, ibasaba kumvira igihe cyose. Mu murimo we, Umulejiyo agomba guhora ahagaze neza, akirinda gucika intege. Ntahungabana mu mahina, ntaba nyamujyiyobijya. Ahora yizeye gutsinda, yabigeraho akiyoroshya, kandi agakora umurimo we atararikiye gusa gutsinda, ntiyemere gutsindwa nubwo bitamuca intege. Akomeza kurwana agaragaza imbaraga imbere yingorane nibirambiranye, kuko ari byo bishimangira ukwemera, bikamutera umwete udatezuka mu ntambara ishyira kera. Ahora akereye gukora imirimo yose yahamagarirwa, agahora yiteguye niyo ntawamuraritse. Niyo nta ntambara arwana cyangwa nta mwanzi bahanganye, agahora yiteguye urugamba, arangamiye Imana yonyine. Ahora ashize amanga, akanyurwa no gukora imirimo adahemberwa. Kuri we, nta murimo uruta undi, nta nudafite agaciro, yose ayitaho kimwe, ntayirambirwe, kandi akayikorana ubutwari. Imirimo ye yose igaragaza ubudacogora, ntahweme gukorera roho, yiteguye gufasha abanyantege nke, kugira ngo abazahure. Akurikiranira hafi abinangiye umutima kugira ngo abazahure igihe bagaruye agatima. Ntahwema gutarura abazimiye, ariyibagirwa ubwe, agahora ahumuriza abavandimwe be bababaye kubera umusaraba bariho, maze ntagerure byose bidatunganye. Kwitanga ntibigomba kugira amakemwa mu muryango weguriwe Umubikira udahemuka, kandi kubera icyubahiro nubudahangarwa bye, ukaba witwa izina rye.

16

UMUTWE WA 5 : AHO IYOBOKAMANA RYA LEGIO RISHINGIYE


Iyobokamana rya Legio ya Mariya rigaragarira mu masengesho yayo. Legio ishingiye mbere na mbere ku kwemera Imana ku buryo butajegajega no ku rukundo Imana igirira abana bayo. Imana ishaka ko ibikorwa byacu biyihesha ikuzo; ni yo mpamvu ibisukura igatuma byera imbuto, bigasugira bigasagamba. Iyo rimwe dukoranye umurego, ubundi tukagira ubunebwe, tuba tugaragaje ko dukeka ko Imana ititaye ku murimo wacu. Twumve neza ko umugambi mwiza wose utujemo uba uturutse ku Mana kandi ugatungana ari uko iwudushyigikiyemo buri gihe. Gutungana kwimishinga yacu tugukesha Imana, si imbaraga zacu. Niba dushaka guhinduka no kugarukira Imana, tumenye ko iturusha kubyifuza ku buryo burenze urugero. Twifuza kuba intungane ? Iturusha kubyifuza byagahebuzo. Uko kwizera ubufasha bukomeye bwImana, Umubyeyi wabo, mu murimo wo kwitagatifuza no gufasha abandi, kugomba kuba inkingi ishyigikira abalejiyo. Kubura icyizere bishobora kuba inzitizi yo gutsinda. Niba bafite ukwemera gushyitse, Imana ntizareka kubagira ibikoresho byayo byo kwigarurira isi. Kuko icyabyawe nImana cyose gitsinda isi. Insinzi kandi yaganje isi ni ukwemera kwacu (1 Yh 5,4). Kwemera rero bivuga kwitangira no kwiyegurira ukuri nyirizina kwIjambo ryImana nzima, tuzi neza kandi twemera twiyoroheje ko imigambi yImana ishobera abantu, ninzira zayo zikaba urujijo. (Rom 11, 33) Bikira Mariya we, ku bushake buhoraho bwImana isumba byose ; yibonye, niko twavuga, rwagati mu nzira zitumvikana no mu migambi yurujijo yImana, maze akurikira mu kwemera gusa , yakira byuzuye, numutima ufunguye, ibyateganyijwe byose mu mugambi wImana. (R Mat 14)

1. Imana na Mariya
Legio ishingira ubuyoboke bwayo mbere na mbere ku Mana, hanyuma igakurikizaho Bikira Mariya, wabaye igitego kitagereranywa cyImana isumba

17
byose (Papa Piyo wa IX). Ariko se umwanya wa Mariya ubwe waba uwuhe uwugereranije nImana? Imana yamukuye mu busa, nkuko yabigiriye abandi bana bose bisi nubwo kuva icyo gihe yamuzamuye ikamugeza ku mpera zingabire yikirenga, akomeza kuba nkubusa umugereranyije nUwamuremye. Mu byukuri asumba ibindi biremwa byose, kuko ariwe kiremwa Imana yakoreyemo kurusha ibindi. Uko ibintu Imana yamukoreyemo birushaho kuba agatangaza, ni nako arushaho kugaragaza ko ari igikorwa cyibiganza byayo. Koko rero, Imana yamukoreyemo ibintu bikomeye. Kuva kera kose, Imana yatekerezaga Mariya nkuko yatekerezaga Umucunguzi. Yamuhaye kugira uruhare ku mabanga yineza yayo, imugira byukuri umubyeyi wUmwana wayo nuwabazunga ubumwe nuwo Mwana. Ibyo byose yabigiriye mbere na mbere kugira ngo Mariya ayiheshe ikuzo riruta iryo yahabwa nibindi biremwa byose byibumbiye hamwe. Byongeye kandi, yari ifite umugambi utubereye urujijo, wo kongera agaciro kikuzo natwe ubwacu dushobora kuyiha. Bityo rero, isengesho nubwitange byurukundo bihamya ko dushimira Mariya, umubyeyi wacu, numufasha wacu mu gucungurwa, ntibishobora kugira icyo bitwara mu maso yImana yamugize ityo. Nta shiti, ibyo duha Mariya bigera ku Mana bitayobye kandi byuzuye. Nta nubwo ari muri bwa buryo bwintumwa isohoza ubutumwa idatenguha, ahubwo biba byongerewe. Mariya asumba intumwa idatenguha. Imana yamugize indashyikirwa mu mugambi wayo wimpuhwe ku buryo uruhare rwe rwongera icyarimwe ikuzo ryImana nubutoni bwacu kuri Yo. Uko bishimisha Data Uhoraho kwakira icyubahiro tumuha binyuze kuri Mariya, ni nako yahisemo kumugira inzira imigisha inyuranye yineza nububasha bwayo bigomba gucamo bigera ku bantu, bihereye ku isoko ubwayo - umuperisona wa kabiri wUbutatu Butagatifu wigize umuntu, we bugingo bwacu nyakuri, nUmukiza wacu umwe rukumbi. Niba nshatse kugengwa nUmubyeyi, ni ukugira ngo mbe umugaragu wUmuhungu we. Niba nifuza kuba ingarigari ye, ni ukugira ngo mpe Imana icyubahiro nyiyegurira burundu. (Mt Ilidefonsi)

2. Mariya, Umuhesha winema zose


Legio yiringira Mariya byabuze urugero, izi neza ko Imana ubwayo ishaka ko ububasha bwe butagira ikibuziga. Ibyo Imana yashoboraga kumuha byose,

18
yarabimuhaye. Ibyo Mariya yashoboraga kwakira byose yabyakiriye byuzuye. Imana yamugize inzira yihariye yinema itugenera. Iyo dukoze twifatanyije na we, turushaho kwegera Imana byukuri, kandi tukayironkaho ubutoni nta mbogamizi. Ni ukuri, tuba twibiye mu muvumba winema, kuko Mariya, umugeni wa Roho Mutagatifu, ari umuyoboro wa buri nema mu zo Yezu yaturonkeye. Ibyo tubona byose, tubikesha ubuvunyi bugaragara bwa Mariya. Ntashimishwa no kubidushyikiriza gusa, ahubwo byose arabidusabira. Iyo Legio imaze gucengerwa no kwemera ubuvunyi bwa Mariya, isaba Abalejiyo bose kumuyoboka byakarusho. Nimushishoze rero maze mubone urukundo ruhebuje rwImana rutuma ishaka ko twubaha Mariya, ibona ko yamusendereje ibyiza byose, ku buryo icyo dushobora kwifuza cyose, inema cyangwa gucungurwa ndabivuze ntitubishidikanyeho bitugeraho bimunyuzeho. (Mt Bernardo, Sermo de Aquaeductu).

3. Mariya, Umuziranenge
Icya kabiri kiranga ubuyoboke bwa Legio ya Mariya ni icyubahiro iha Utasamanywe icyaha. Guhera ku nama ya mbere, abalejiyo basengeye kandi batekereza bakikije Altari ntoya iriho ishusho ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, imeze nkiyo mu nama zose za Legio. Byongeye kandi, dushobora guhamya ko isengesho rya mbere rya Legio ryabaye iryo gushimira Imana ubutoni bwateguriye Bikira Mariya icyubahiro nikuzo, nizindi nema zakurikiyeho. Rugikubita, Imana yacaga amarenga kuri Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, mu nteruro imwe, aho Mariya twamusezeranijwe ubwa mbere. Ubwo butoni buri mu bigize Mariya: Ni Utasamanywe icyaha; kandi hamwe nubwo butoni, umugambi wijuru warahanuwe : Kuzaba Nyina wImana, kujanjagura umutwe winzoka mu icungurwa no kuba umubyeyi mutagatifu wabantu bose. Nshyize inzigo hagati yawe numugore, hagati yurubyaro rwawe nurubyaro rwe, ruzakujanjagura umutwe nawe urukomeretse ku gatsinsino. (Intg 3,15)

19
Ni kuri ayo magambo Imana ishobora byose yabwiye Shitani, Legio ya Mariya ihindukira nkijya ku isko, igashimangira icyizere cyayo nimbaraga zayo mu ntambara irwanya icyaha. Abalejiyo baharanira numutima wabo wose kubera Bikira Mariya imbuto, abana ku buryo bwuzuye, kuko muri we hari ingwate yumutsindo. Uko Bikira Mariya azarushaho kuyibera Umubyeyi, ni nako Legio izarushaho kwanga ububasha bwikibi maze irusheho kugitsinda burundu. Ibyanditwe bitagatifu byo mu Isezerano rya kera nIrishya, ninyigisho zuruhererekane, byerekana ku buryo bweruye uruhare rwUmubyeyi nUmukiza mu mugambi wImana wo gukiza abantu kandi bikawutugaragariza neza. Ibitabo byIsezerano rya kera bidutekerereza amateka yumukiro yateguraga buhoro buhoro ukuza kwa Kristu mu isi. Izo nyandiko zo mu bihe bya kera, nkuko Kiliziya yagerageje kuzisesengura imurikiwe nibyo Imana ubwayo yahishuye hanyuma, zigenda zirushaho kugaragaza buhoro buhoro isura yUmugore, Nyina wUmucunguzi. Ni we twifindurira ko yari yarahanuwe, mu isezerano ryagiriwe ababyeyi bacu ba mbere bamaze kugwa mu cyaha, ko bazatsinda inzoka. (Intg 3, 15; LG.55)

4. Mariya, Umubyeyi wacu


Niba dushaka kuzabona umurage ugenerwa abana, tugomba kubaha ububyeyi tuwukesha. Icya gatatu kiranga ubuyoboke bwAbalejiyo, ni icyubahiro cyakarusho baha Bikira Mariya, Umubyeyi wacu nyakuri, kandi ni we koko. Mariya yabaye Umubyeyi wa Yezu Kristu nuwacu igihe yakiranye ukwiyoroshya indamutso ya Malayika, agira ati: Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nkuko ubivuze (Lk 1, 38). Ukuba umubyeyi kwa Mariya byatangajwe igihe byari bigeze ku ndunduro, ni ukuvuga igihe ubucunguzi bwujujwe. Mu mibabaro ye kuri Kalvariyo, Yezu avugira ku musaraba, ati: Mubyeyi, dore umwana wawe. Arongera abwira Yohani, ati: Mwana, dore Nyoko (Yh 19, 26- 38) Ayo magambo yumurage yabwiwe abacunguwe bose Yohani yari ahagarariye. Mu gufatanya kwuzuye muri iryo vuka ritagatifu ryisi mu bubabare bwe no kwakira, Mariya yabaye Umubyeyi wacu ku buryo bwuzuye.

20
Kuko turi abana be byukuri, tugomba kwitwara dutyo, ndetse nkabana bato cyane bagengwa na we muri byose. Ni we tugomba kwishingikirizaho kugira ngo adutunge, atuyobore, atwigishe, adukize ububi bwacu, atumare agahinda, atugire inama igihe dushidikanya, atwibutse inshingano zacu igihe twatannye, ku buryo iyo tumwiyeguriye rwose atwitaho tugashobora kurushaho gusa na mukuru wacu Yezu no gufatanya na we ubutumwa bwo kurwanya icyaha no kugitsinda. Mariya ni Umubyeyi wa Kiliziya, bidatewe gusa nuko ari Umubyeyi wa Kristu, no kuba yarabaye umufasha we winkoramutima mu mugambi wImana igihe Umwana wImana amufatiyeho kamere muntu, kugira ngo abohore abantu ku cyaha akoresheje amayobera yumubiri we, ahubwo kubera ko abengeranira umuryango wose wabatowe nkurugero rwimigenzo myiza yose. Kimwe nuko nta muntu wumubyeyi ushobora guhagarikira ububyeyi bwe ku murimo wo kubyara umwana gusa, ahubwo akaba agomba kumugaburira no kumurera, ni nako bimeze rwose ku Muhire Bikira Mariya. Amaze gufatanya nUmwana we gutura igitambo cyo gucungura abantu, ibyo kandi ku buryo bunyuze umutima, ni bwo yagororewe kuba Umubyeyi wumwigishwa Yezu yakundaga, ahubwo ndetse nuwabantu bose uwo mwigishwa yari ahagarariye. Na nubu kandi mu ijuru akomeza uwo murimo we wUmubyeyi, afatanya mu ivuka ritagatifu rya buri muntu wacunguwe. Uko kuri guhoraho ku bushake bwImana ihebuje ubuhanga, bufatanye rwose numugambi wo gukiza abantu, ni yo mpamvu abakristu bose bagomba kukwemera (SM).

5. Ubuyoboke bwa Legio ya Mariya ni bwo shingiro ryubutumwa bwayo


Imwe mu nshingano Legio ya Mariya ihoza ku mutima, ni ubuyoboke buhamye igomba kugirira umubyeyi wImana. Ikabigaragariza mu banyamuryango: buri wese agomba kwifatanya nabandi mu masengesho no mu migenzereze myiza. Kandi kugira ngo ubwo buyoboke buhabwa Bikira Mariya bube koko ituro ritangwa na Legio, abalejiyo bagomba kububona nkitegeko ryingenzi, ridakuka nkiryo kuza mu nama ya buri cyumweru ya Praesidium, kimwe niryubutumwa kandi bakarirangiza bashyize hamwe. Iyo ni ingingo abalejiyo batagomba guhwema kwicengezamo. Uko gushyira hamwe kugomba kwitonderwa: niba buri wese ashinzwe kubumbatira ubwo buyoboke ku rugero rwumvikana, buri wese ashobora no

21
kubuhungabanya. Bityo rero bose bahamagariwe kuba maso. Ubwo bumwe bubuze, abalejiyo ntibaba bakibaye inyubako yamabuye mazima agize ingoro ntagatifu (1 Pet 2,5). Igice cyingenzi cya Legio cyaba gitsinzwe. Amabuye mazima rero atangiye gusenyuka, Legio ya Mariya yaba itongo ntibe igishoboye gucumbikira abana bayo. Ntiyaba ikibaye icyo yari igamije kuba cyo : urugo rwibikorwa byimbonera nubutagatifu, intangiriro yibikorwa byubutwari. Nyamara, niba bose bujuje uko bikwiye iyo ngingo yumurimo wa Legio, Legio ya Mariya izarangwa nubumwe buhebuje mu myumvire, intego nibikorwa. Ubwo bumwe bufite agaciro gakomeye mu maso yImana ku buryo yabuhaye ububasha butagira ikibunanira, ku buryo ubuyoboke nyakuri kuri Bikira Mariya bubera buri wese umuyoboro udasanzwe winema, bikaba akarusho ku balejiyo bibumbiye hamwe basenga ubutaretsa, numutima umwe hamwe na Bikira Mariya (Intu 1,14), we wahawe byose nImana, akagira uruhare ku mugambi wImana kandi akawinjiramo ku buryo busesuye, mu birebana no kugaba inema. Ubwo se ikoraniro nkiryo rizabuzwa niki gusenderezwa Roho Mutagatifu (Intu 2, 4), no gukora ibitangaza nibimenyetso bikomeye? (Intu 2,43) Bikira Mariya muri Senakulo, asengera hagati yintumwa, ashishikaye, asabira Kiliziya ubwo bukungu buzayisenderamo iteka: kuzuzwa Umuhoza, impano isumba byose basezeranijwe na Kristu (JSE).

6. Iyaba Mariya yari azwi


Umusaserdoti urwana intambara yubunebwe bukabije mu byiyobokamana kandi akaba atizeye kuyitsinda, yagirwa inama imumenyesha akamaro Legio ya Mariya yamugirira, hakoreshejwe amagambo Padiri Faber yanditse mu ijambo ryibanze ryigitabo cya Mt Ludoviko Mariya wa Montfort cyitwa Ukuyoboka Bikira Mariya byukuri (isoko idakama Legio ya Mariya yavomyeho). Padiri Faber yemeza ko Mariya atazwi neza mu miterere ye, kandi ko adakunzwe bihagije, akaba ari nacyo kidindiza roho, ati: Ukwambaza ni guke kandi ntigufashe, nukwemera ni guke. Ni cyo gituma Yezu adakundwa, abataye batagaruka, Kiliziya itamamazwa, roho zashoboraga kuba ntagatifu zidohoka ndetse zikagwa, amasakramentu badahabwa kenshi uko bikwiye, abantu batumvana Inkuru Nziza umwete. Yezu ntazwi kuko Mariya yibagiranye. Kuko abantu benshi nta we ubabwira Mariya. Ni ukubera icyo cyugazi cyo kudatinyuka kwambaza Mariya gitera ubwo butindi bwose, nubujiji, nibyago, no kwirara no

22
kudohoka. Nyamara, tugomba kwemera impanuro zikomeye zabatagatifu, Imana ihora yifuza ko Mariya yambazwa bihagije kandi bikomeye. Hagire ugerageza kwambaza atyo arebe uko roho izunguka byinshi ninema azaronka zitabaze. Ibyo bizamwereka ko ari bwo buryo bwo kuronkera abantu umukiro no kogeza ingoma ya Kristu. Umubikira ufite ububasha yahawe kujanjagura umutwe winzoka, roho zishyize hamwe na we zahawe gutsinda icyaha. Muri ibyo tugomba kugira ukwemera kutajegajega, nukwizera gukomeye . Imana ishaka kuduha byose. Byose biterwa na twe, bikanaterwa kandi nawe, wowe dukesha byose ukanabidukomereza, ukanabitugezaho Mubyeyi wImana. Byose biterwa nubumwe abantu bafitanye nuhabwa byose n Imana . (Gratry)

7. Guha Mariya isi


Niba kuyoboka Bikira Mariya bizatugeza ku bikorwa byagatangaza, umugambi wacu wingenzi ugomba kuba uwo gushyigikira ubwo buyoboke, kugira ngo dushobore gushyikiriza Mariya isi. Byagerwaho bite usibye gukoresha umuryango wiyogezabutumwa wabalayiki benshi, bakora, bashobora kwinjira hose, bakunda Mariya nimbaraga zabo zose kandi biyemeje kumwegereza imitima yose, bakoresha uburyo bwose kugira ngo bagere kuri iyo ntego. Ngiyo impamvu Legio ya Mariya iterwa ishema rihebuje no kwitirirwa izina rye, ishingiye, nkumuryango, ku kwizera nkukumwana kuri nyina ; na we agakomeza uko kwizera kugashinga imizi kure mu mutima wa buri wese mu balejiyo : akabatunga nkibikoresho bikorera hamwe mu buryo buboneye, mu kumvira no kwitwara neza. Legio ya Mariya ifite impamvu yo gutekereza nta kwirarira, ku rugero nyarwo rwicyizere, ko imiterere nimikorere yayo twavuga ko ikoze urusobe rushobora gukongeza no kwigarurira isi yose, ipfa kuba iyobowe nubutegetsi bwemewe. Mariya azayikoresha kugira ngo arangize igikorwa cye cya kibyeyi mu mitima no kugira ngo akomeze ubutumwa bwe bwiteka, bwo kujanjagura umutwe winzoka. Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka ni umuvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye, kandi ni we Mama (Mk 3,35).

23
Mbega igitangaza ! Mbega icyubahiro ! Ni ku ruhe rwego rwikuzo Yezu atazatuzamura ? Abagore bita Umuhire uwamushyikirije isi ; ariko se ni iki kibabuza kugira uruhare kuri ubwo bubyeyi ? Kuko aha Ivanjili ivuga ku buryo bushya bwo kubaho, ku buryo bushya bwubuvandimwe. (Mt Yohani Chrisostome).

UMUTWE WA 6 : INSHINGANO ZABALEJIYO KURI BIKIRA MARIYA


1. Ikimenyetso gihabwa buri mulejiyo
Buri mulejiyo ahabwa na Legio, nkicyemezo cyuko ari uwayo, itegeko ryumvikana ryo guteza imbere ubuyoboke bwe kuri Mariya mu kuzirikana no guhangayikishwa no kwinjiza Mariya mu buzima bwe. Ibyo bikaba bigomba gufatwa nkigice cyingenzi cyumurimo wa Legio, kigomba kujya imbere yindi nshingano iyo ari yo yose. (Reba umutwe wa 5 : Iyobokamana rya Legio ya Mariya, umugereka wa 5, uvuga : Umuryango wa Mariya, Umwamikazi wimitima). Legio igamije gushyikiriza Mariya isi, nkuburyo budateba bwo kugera kuri Yezu. Birumvikana ariko ko umulejiyo udafite Bikira Mariya mu mutima we adashobora kugira uruhare kuri icyo gikorwa. Yaciye ukubiri numugambi wa Legio. Ni umusirikare udafite intwaro, ni ipfundo ryacitse ku murunga, cyangwa se tubivuze neza, ni ukuboko kumiranye, kugifashe ku mubiri yego, ariko nta cyo gushobora gukora. Umutwe wingabo izo ari zo zose (ingabo za Mariya zitavuyemo) uharanira ko buri musirikare yunga ubumwe nUmugaba kandi akamwumvira ku buryo imigambi yose yintambara atanze igerwaho nta makemwa kandi ku buryo bwumvikanyweho. Ingabo zikora nkikintu kimwe. Ni naho hari itandukanirizo nimashini yakorewe gutozwa no kumvira. Byongeye kandi, ingabo zibihangange zabaye ibirangirire mu mateka, zaranzwe nubwitange buhebuje ku mugaba wazo, zongera ubumwe na we, na we akazorohereza ubwitange busabwa nibyo zagombaga gutunganya. Twavuga ko uwo mugaba yari umubwiriza numutima wabasirikare be, akagira imyumvire imwe na bo. Ibyo byumvikanisha ububasha yari abafiteho, kandi ku rugero ruhamye byari ukuri.

24
Nyamara tubivuze neza, ubwo bumwe bwari nkamarangamutima cyangwa ubucurano. Si uko bimeze mu mibanire yumutima wumukristu na Mariya, umubyeyi we. Ntibihagije kuvuga ko Mariya aba mu mutima wumulejiyo udahemuka. Byaba icyo gihe ari ugusobanura ubumwe budashyitse ubugereranyije nubwo Kiliziya ihinira mu bisingizo igenera uwo Mwamikazi, imwita : Umubyeyi inema zImana ziturukaho nUmuhesha winema zose . Ibyo bisingizo byumvikanisha ko uruhare rukomeye Bikira Mariya afite mu buzima bwa roho, rukomeye kurusha ubumwe bwose bwabisi, twavuga ko nubumwe nkubwumubyeyi numwana ukiri mu nda budasobanura bihagije urwo ruhare. Hari izindi ngero zisanzwe zishobora kugenekereza igitekerezo cyuruhare rwa Mariya mu bikorwa byinema. Amaraso akwirakwizwa mu mubiri numutima gusa, amaso niyo atuma tubona ibidukikije, inyoni ntishobora kuguruka ahantu hatari umwuka niyo yakubita amababa ite. Bityo, uko gahunda yImana yabigennye, roho ntishobora kuzamuka igana Imana cyangwa gutunganya igikorwa cyImana itabifashijwemo na Bikira Mariya. Uko kugengwa na Bikira Mariya kumukristu ntibikomoka ku bitekerezo cyangwa ku byifuzo. Tubimenya cyangwa tutabimenya, uko kugengwa kuriho ku bushake bwImana. Nyamara dushobora kandi tugomba kubukomeza birenze urugero, tubishyizeho ubushake. Nitwunga ubumwe nUgaba ibyiza twaronkewe namaraso ya Kristu, tuzashobora kugera ku butungane no gutagatifuza abandi. Roho zigometse ku buryo nubutumwa bwakataraboneka (bufite imbaraga nkiza zahabu) budashobora kuzivana ku ngoyi yicyaha, zibohoka nta nimwe isigaye, iyo Mariya aduhundagajeho ingabire abigirishije amaraso ye matagatifu, nkuko Mt Bonaventure abivuga. Umulejiyo ajye atangirira ku kwiyegurira Bikira Mariya gushyitse kandi ajye asubiramo kenshi ayo masezerano mu magambo make ahiniyemo uko kwitanga (urugero : Ndakwiyeguriye, Mwamikazi kandi Mubyeyi wanjye, nibyo ntunze byose ni ibyawe ). Igitekerezo cyububasha buduhora iruhande bwa Bikira Mariya cyagombye gushyirwa mu bikorwa ku buryo bwubwenge kandi buzima kugeza aho bavugira kuri roho ko ihumeka Bikira Mariya nkuko umubiri uhumeka umwuka (Mt Ludoviko Mariya wa Montfort). Roho yumulejiyo igomba kwihatira kuba nka Bikira Mariya, mu Misa, mu guhazwa, mu gushengerera Isakramentu Ritagatifu, mu ishapule, mu nzira yumusaraba no mu bundi busabaniramana. Igomba kuzirikana amayobera

25

yugucungurwa hamwe na Mariya, iyo roho yindashyikirwa mu budahemuka, yabanye muri ayo mayobera nUmucunguzi kandi ikayagiramo uruhare rukomeye. Bityo rero iyo umulejiyo yigana Bikira Mariya, amushimira amukunze, yishimana kandi ababarana na we, amugaragariza icyo Dante yise kumumenya birambuye no kumukunda ; iteka yunga ubumwe na Mariya mu masengesho, mu mirimo no mu bikorwa byubuzima bwa roho, yiyibagirwa ubwe nibye byose kugira ngo agengwe byuzuye na Bikira Mariya ; roho ye ihinduka nziza akunga ubumwe na we ku buryo roho zabo bombi zihinduka imwe gusa. Ni uko Umulejiyo wacengeye kure mu nkebe zumutima wa Mariya, bagasangira ukwemera, ukwicisha bugufi, umutima we utagira inenge (kubera ibyo, ububasha bwisengesho rye), ahinduka vuba agasa na Kristu, ari we ntego yubuzima bwe bwose. Ubundi kandi, Mariya, yifashishije umulejiyo we, agira uruhare ku mirimo yose maze akita bya kibyeyi kuri roho zose. Bityo, muri buri wese mu bafatanya na we no muri buri wese umulejiyo akorera, ni Yezu ubwe ubonwa kandi ukorerwa, ariko akabonwa kandi agakorerwa na Mariya, mu bwigengesere bumwe bwurukundo nukwitabwaho kumwe kwa kibyeyi nkibyo yahaga umubiri wUmwana wImana ubwawo. Bityo iyo abalejiyo bamaze kuba amashusho mazima ya Mariya, Legio ishobora kwibona byukuri nka Legio ya Mariya, ifatanyije na we ubutumwa kandi yizeye gufatanya na we insinzi. Izageza Bikira Mariya ku isi na Mariya azamurikire isi maze nayo igurumane bidatinze. Hamwe na Mariya, mube mu byishimo ; hamwe na Mariya, mwihanganire imiruho ; hamwe na Mariya, mukore ; hamwe na Mariya, musenge ; hamwe na Mariya, mwidagadure ; hamwe na Mariya, muruhuke ; hamwe na Mariya, mushakashake Yezu, mumutware mu maboko yanyu. Hamwe na Yezu na Mariya, muture i Nazareti. Hamwe na Mariya mujye i Yeruzalemu, mugume iruhande rwumusaraba wa Yezu, muhambanwe na Yezu. Hamwe na Yezu na Mariya, mubeho kandi mupfe. Hamwe na Yezu na Mariya muzuke, kandi muzamuke mu ijuru. (Thomas i Kempis, inyigisho ku banovisi)

26 2. Gukurikiza umugenzo wa Mariya wo kwicisha bugufi : ishingiro nigikoresho byumurimo wa Legio


Legio ya Mariya ibwira abalejiyo mu mvugo yintambara. Ibyo kandi bikayibera, kuko ari igikoresho nigikorwa bigaragara byumeze nkingabo ziri ku rugamba, arwana intambara yo gukiza roho ya buri kiremwa muntu. Biruseho kandi, igitekerezo cyintambara gikurura ibiremwa. Kuba biyiziho kuba abasirikare, bizatera abalejiyo umwete wo kurangiza umurimo wabo bawukomeyeho gisirikare. Ariko rero intambara abalejiyo barwana si iyiyi si ; irwanwa hakurikijwe amayeri matagatifu. Umuriro ugurumana mu mutima wabalejiyo nyakuri uvumbuka gusa mu munyotwe wimigenzo myiza yubwiyoroshye no kwiyibagirwa. Muri iyo migenzo myiza, kwicisha bugufi biri ku rwego rwatoranyijwe, isi itiyumvisha ikanawusuzugura. Nyamara abawushakashaka kandi bakawukurikiza ubatera ubupfura numutima wubutwari bitangaje. Mu miterere nimikorere ya Legio, kwicisha bugufi bifite umwanya wihariye. Mbere na mbere, ni intwaro yingenzi mu butumwa bwa Legio. Legio yibanda cyane ku kamaro kubusabane numuntu ku giti cye, bisaba abalejiyo uburyo bworoheje kandi buzira ubwibone bushobora gusa gutekerezwa numutima wicisha bugufi byukuri. Kuri Legio, kwicisha bugufi bitambutse kure igikoresho cyoroheje cyumurimo ugaragarira amaso, ahubwo ni ishingiro ryayo. Nta kwicisha bucugufi, nta gikorwa nyakuri cya Legio cyaba ingirakamaro. Mt Thomas wAkwini (dAquin) atubwira ko Kristu yadusabye kwicisha bugufi kuruta byose, kuko byigizayo inzitizi yingenzi yugucungurwa kwabantu. Indi migenzo myiza yose, agaciro kayo igakomora ku kwicisha bugufi . Ukwicisha bugufi kwonyine ni ko Imana iha ubutoni bwayo; ikabunyaga iyo kubuze. Ni uguca bugufi kwa Bikira Mariya, kwakuruye Imana iramwitegereza maze kurayimanura iza ku isi, kugira ngo itsiratsize isi ishaje maze itangize isi nshya. Ariko se Mariya yashoboye ate kuba urugero rwo kwicisha bugufi, kandi ubukungu bwubutungane bwe bwari buhebuje, bukora ndetse ku mipaka yibitarangira, kandi abizi? Yicishaga bugufi, kuko yari anasobanukiwe ko yacunguwe nkabandi bana babantu. Ubutungane bwe budasanzwe abukesha ingabire yaronkewe nUmwana we, kandi icyo gitekerezo kimuhora ubudatuza ku mutima. Ubwenge bwe butagira urugero bwamwumvishaga neza ko uko Imana yamuhaye byinshi kurusha ibindi biremwa, ari nako ayibereyemo umwenda uruta

27
uwibyo biremwa. Aho akaba ariho haturuka ukwicisha bugufi kwe kwuzuye, guturutse ku bushake kandi kudatezuka. Mu ishuri rya Mariya, umulejiyo azahigira atyo ko kwicisha bugufi ari ukumenya no kwemera wiyoroheje icyo uri cyo mu maso yImana, kumva neza ko uko uri kose, nta kindi uri cyo kitari ubusa. Icyo twaba twifitemo cyose cyiza gihebuje ni impano yImana. Ni Yo ishobora kucyongera, kukigabanya cyangwa kugitunganya burundu, nkuko ari Yo yonyine iba yagitanze. Kumva neza ko ugengwa byuzuye nImana bigaragazwa no guhitamo iteka imirimo iciriritse kandi idashamaje, no kwihanganira agasuzuguro no gusubizwa inyuma, muri rusange, mu myitwarire, mu gukora ugushaka kwImana, kugaragaza imyitwarire nkiya Mariya ubwe muri ya magambo ye : Ndi umuja wa Nyagasani (Lk 1, 38). Ubumwe bwa ngombwa bwumulejiyo numwamikazi we ntibumusaba gusa ko yifuza ubwo bumwe, ahubwo bumusaba kubigirira ubushobozi. Ntibihagije kuba umuntu yifuza kuba umusirikare mwiza, ahubwo agomba kugira imico imugira ingirakamaro mu gisirikare. Niba ubumwe numutegetsi we bupfuye, ashobora kwica imigambi yose yateguwe. Bityo, Umulejiyo ashobora kwifuza kugira uruhare runini mu mugambi wumwamikazi we nyamara ntashobore kugira ubushobozi bwo kwakira ibyo Mariya yifuza rwose kumuha. Ubushobozi buke bwumusirikare usanzwe bushobora guterwa no kubura ubutwari, ubwenge, imbaraga, cyangwa ubundi bumuga. Ku mulejiyo, buturuka gusa ku kubura ukwicisha bugufi. Mu byukuri, intego ya Legio, ni ugutagatifuza abayo no kugaragaza ubwo butagatifu mu bantu bisi. Kandi nta butagatifu bushoboka igihe nta kwicisha bugufi. Ikindi kandi, ubutumwa bwa Legio bukorerwa hamwe na Mariya kandi bumunyuzeho. None se mwakunga ubumwe mute mudafitanye isura? Byumwihariko, gusa na Mariya ntibishoboka umugenzo mwiza wo kwicisha bugufi ubuze. Niba ubumwe na Mariya ari indasimburwa, nkumuzi wigiti, mu murimo wa Legio; ni nako ukwicisha bugufi kumeze nkubutaka iyo mizi ishoramo. Niba rero ubutaka butarumbutse, ubuzima bwa Legio buzarumba. Bityo rero, intambara Legio irwanira gukiza roho igomba gutangirira mu mutima wa buri mulejiyo. Buri wese agomba kubanza kwirwanya, akitsiratsizamo umutima wubwirasi no kwikunda. Naho intambara ikaze yo kwiranduramo imizi yikibi, ingufu zihoraho zo kugera ku bwiza bwibyo twifuza, biratunaniza birenze ! Ni intambara yubuzima bwose. Uwishingikirije ku mbaraga ze bwite,

28

aba yikururiye gutsindwa ubuzima bwe bwose, kuko ukwikuza kumucengeramo kukagera ku gikorwa kigamije kuzamurimbura. Ukwiheba kumunyabyago urimo kurigita mu mucanga kwamumarira iki ? Icyo yinshingikirizaho gikomeye ni cyo cyamugirira akamaro. Mulejiyo, inkingi yawe ikomeye ni Mariya. Mwisunge umwizeye rwose. Ntazagutererana, kuko yashinze imizi kure cyane muri uko kwicisha bugufi kugufitiye akamaro kanini. Mu gikorwa cyubudahemuka bwumutima ugengwa na we, uzayoboka inzira yoroshye kandi ngari yukwicisha bugufi, ari yo Mt Ludoviko Mariya wa Montfort yita ibanga ritazwi cyane ryinema ridushoboza mu gihe gito kandi bitadusabye imbaraga zikaze, kwimaramo ibiturimo byose, tukiyuzuzamo Imana kandi tukaba intungane. Uburambe burabigaragaza : mu guhindukirira Bikira Mariya, Umulejiyo agomba kwiyibagirwa. Mariya akamusingira kandi akamushyira ejuru, bikaba urupfu rudasanzwe ku mulejiyo ubwe, agashobora itegeko ryo kwigomwa, ariko ryingirakamaro, ryubuzima bwa gikristu. Agatsinsino ka Bikira Mariya kakajanjagura inzoka yukwikuza nimitwe yayo itabarika : (a) Kwikuza : niba Mariya ukungahaye mu butungane kugeza aho Kiliziya imwita Irebero ryubutungane, ufite ububasha burenze urugero bwo gutanga ingabire ; yaricishije bugufi agapfukama - umuja wa Nyagasani warushije bose kwiyoroshya - umwanya nimyifatire yumulejiyo byaba ibihe ? (b) Ubwironde : kubera ko aba yareguriye Mariya ibyiza bye byose bya roho nibihita, kugira ngo abikoreshe uko ashaka, umulejiyo akomeza kumukorera nuwo mutima wubwitange busesuye. (c) Kwiyemera : akamenyero ko kwishingikiriza kuri Mariya bitera byanze bikunze Umulejiyo impungenge iyo agomba kwishingikiriza ku mbaraga ze bwite. (d) Ubwibone : igitekerezo cyo gufatanya na Mariya gituma twumva neza ko nta cyo dushoboye. Uruhare umulejiyo azana muri ubwo bufatanye ni uruhe usibye intege nke ze ! (e) Kwikunda: hari iki cyo gukunda? Umulejiyo warundukiye mu rukundo no kurangamira Umwamikazi we, yashobora ate kumutera umugongo ngo yirebe ubwe ?

29
(f) Kwihaza: intego zigamije ibyiza biruta ibindi ni zo zigomba kwiganza mu bumwe bwako kageni; umulejiyo yitondera guhorana urugero rwa Mariya kandi akifuza kugera ku bwiza bwumutima nkubwe. (g) Kwifuza no kwishyira imbere: utekereza nka Mariya, yiga ibyImana byonyine. Ntabona umwanya wimigambi yo kwikuza cyangwa gushaka igihembo. (h) Ugushaka kwacu bwite: mu kumvira byimazeyo Bikira Mariya, umulejiyo yirinda ibishuko bikomoka ku irari rye, muri byose agatega amatwi ibyo abwirijwe nineza yImana. Mu mulejiyo wiyibagirwa byukuri, ntagishobora kubangamira ububasha bwa kibyeyi bwa Mariya. Azamugwizamo imbaraga numutima wubwitange birenze kamere bimugira umusirikare mwiza wa Kristu (2 Tim 2,3), ushoboye umurimo ukomeye ahamagarirwa gutunganya. Imana yishimira gukora nta kintu na mba ihereyeho, ni mu busa Imana ikura byose. Tugomba kugira umwete ukomeye wo guharanira ikuzo ryImana, kandi tukemera rwose ko tudashobora kurigeraho. Tuzikame mu nyenga yintege nke zacu, turindagire mu mwijima wubutindi bwacu ; mu mutuzo, tureke Imana idukoreshereze ikuzo ryayo, ku buryo nigihe izabishakira ; izabigeraho mu nzira zitandukanye rwose nizo tutashoboraga gutekereza. Mariya yabaye, igikoresho gihebuje cyikuzo ryImana, kubera Yezu Kristu; kandi ku bwe, Mariya nta na rimwe yigeze atekereza kwihindura ubusa. Kwicisha bugufi kwe kwasaga nugushyize inzitizi mu maso yImana, nyamara kwatumye imigambi yayo yose ibasha kuzuzwa. (Grou : Lintrieur de Jsus et de Marie)

3. Kuyoboka Mariya byukuri bisaba gukora ubutumwa


Hari ahandi muri iki gitabo batsindagira inyigisho ivuga ko tudashobora guhitamo gukorera Kristu, ni ukuvuga guhitamo Kristu wikuzo ngo tureke gusanga mu buzima bwacu twarakiriye Kristu wababaye kandi agatotezwa. Kristu ni umwe rukumbi ntashobora gucibwamo ibice. Tugomba kumufata uko ari. Niba tumusanze twishakira ibyishimo numunezero, dushobora gusanga twaribambye ku musaraba ubwacu tutari kumwe na We. Ibitandukanye birivanga ariko ntibishobore gutandukanywa ; nta bubabare, nta byishimo byumutsindo byabaho; nta kamba ryamahwa, nta ntebe ya cyami yabaho ; nta

30
musaraba, nta kamba ryubwami ryabaho. Turambura ikiganza dushaka kwakira kimwe tugasanga twakiriye nikindi. Birumvikana ko iryo tegeko rigera no ku muhire Bikira Mariya. na we ntashobora kugabanywa mo ibice, ngo tubone uko twihitiramo ibitunogeye. Ntidushobora kwifatanya na we mu byishimo ngo tureke gusanga imitima yacu yacubiye mu bubabare bwe. Niba dushaka kwakira Mariya iwacu nka Mt Yohani, umwigishwa wakundwaga kurusha abandi, (Yh 19,27) tugomba kumwakira wese uko yakabaye. Niba twifuza gusa kwemera bimwe mu bimugize, dushobora kwikururira kutamwakira na busa. Kuyoboka Mariya byemewe, bigomba kuganisha mu kugaragaza ibimugize byose nta buhemu, ibyaranze kamere ye nubutumwa bwe. Kuyoboka Mariya kandi ntibigomba kwibanda ku bifite agaciro gake. Urugero, ni ukubona Mariya nkurugero runoze rwimigenzo myiza tugomba gukurikiza. Kunyurwa nibyo ntukore ibitambutse, ni ukugirira Mariya ubuyoboke bwigice kandi budafite icyo buvuze. Ntibihagije kumuramya, kabone niyo byaba kenshi. Nta nubwo bihagije kurangamira ibyiza bitabarika kandi bihebuje yahundagajweho nUbutatu Butagatifu, bukamutamiriza ikuzo, bukamwuzurizamo imigambi yabwo, kandi bukamuha kubengerana ishusho bwite yabwo. Ibyo byubahiro byose arabikwiye kandi agomba kubihabwa, ariko ni ibice gusa byibimugize. Ukuyoboka Mariya byemewe ni ukunga ubumwe na we byuzuye bigamije kubana no gusangira ubuzima na we. Kandi ubuzima bwUmwamikazi wacu bugizwe ahanini no kugaba inema aho gushaka kurangamirwa. Ubuzima bwe bwose nubutorwe bwe buhiniye mu kuba ari umubyeyi, mbere na mbere wa Kristu, hanyuma uwabantu bose. Nkuko Mt Agustini abivuga, ni ukubera ubwo butumwa Mariya yateguwe kandi avanwa mu busa nUbutatu Butagatifu, bukurikije uko bwabigennye iteka. Umunsi Bikira Mariya yamenyeshejweho ko azabyara Umwana wImana, wabaye intangiriro yibikorwa byagatangaza Imana yari yaramugeneye, maze guhera ubwo, aba iteka ryose Umubyeyi wita ku rugo rwe byuzuye. Muri icyo gihe, imirimo ntiyarengaga urugo rwi Nazareti, ariko bidatinze akazu ke gato karakura kangana nisi yose, nUmwana we agera ku bantu bose. Ni uko akomeza kwita kuri urwo rugo, ku buryo ntagikorerwa muri iyo Nazareti ingana ityo atakigizemo uruhare. Bityo,

31
ibikorerwa umubiri wa Nyagasani biza gusa ari umugereka wiyongera ku bya Mariya, intumwa nta kindi ikora kitari ukwifatanya na we mu mirimo ye ya kibyeyi. Ni muri iyo myumvire, Umwamikazi wacu ashobora kuvuga, ati : Mbereyeho kurangiza ubutumwa , byenda gusa nuko yavuze, ati: Ndi Utasamanywe icyaha. Kuba Bikira Mariya ari umubyeyi wa roho zacu akaba ari byo bigize umurimo we wingenzi, ubuzima bwe bwite ; bituma natwe twumva ko tudafatanyije na we muri uwo murimo tutashobora kunga ubumwe nyakuri na we. Reka tubisubiremo tubitsindagiye, ubuyoboke nyakuri tugomba kugirira Bikira Mariya bugomba kurangwa numurimo ukorerwa roho igihe cyubutumwa. Mariya atatubereye umubyeyi, numukristu ntakore ubutumwa, ibyo bintu byakunvikana nkaho bifitanye isano. Byombi byaba bituzuye, bidakurikije ukuri, bidafatika kandi binyuranyije nugushaka kwImana. Ni uko rero, Legio ntishingiye, nkuko bamwe babyibwira, ku ngingo ebyiri, Mariya nubutumwa, ahubwo ku ngingo imwe rukumbi ariyo Mariya, we ushaka ko umurimo wubutumwa, byumvikane neza, uranga ubuzima bwa gikristu uko bwakabaye. Urwo ruhare ku butumwa bwa Bikira Mariya ntirugomba guhera mu cyifuzo kidafashe. Imirimo yubutumwa ntizamanuka iyo mu ijuru ngo igere ku bantu bayitegereje biyicariye badashyizeho akabo. Ahubwo ni ngombwa gutinya ko abo bantu babanebwe baguma batyo. Uburyo bwonyine bushobotse bwo kwitanga nkintumwa ni ugukora umurimo wubutumwa, ibyo bikozwe, Mariya afata umurimo wacu akawunga ku bubyeyi bwe. Cyakora, Mariya ntashobora kurangiza umurimo we wenyine tutabimufashijemo. Uwasanga ubu buhamya burimo agakabyo kandi akibaza ukuntu umurimo wUmubikira ufite ububasha ukenera ko abantu bintege nke bawumufasha, yasubizwa ko ari ko bimeze rwose. Ibyo biri mu mugambi wImana isaba uruhare rwabantu kandi igakiza umuntu binyuze ku muntu. Ni ukuri ko ikigega cyinema cya Mariya gisendereye, ariko ntashobora kugira icyo agikuramo tutabimufashijemo. Iyaba yashoboraga gukoresha ububasha bwe akurikije umutima we, isi yaba yarahindutse mu kanya nkako guhumbya. Nyamara ategereza ko abantu bishyira hamwe bakaza akabakoresha. Bityo, yakirana ingoga abemeye bose kumwiyegurira, akamenya uko abakoresha bose, baba abatagatifu

32
nintwari, abanyantege nke nabadashobotse. Bose ni ngombwa ku buryo nta we ushobora gutinya gusubizwa inyuma. Nufite ubumenyi buke cyane mu ntumwa ashobora gutanga igice kinini cyububasha bwa Mariya ; naho abintwari, ashobora kubagaragarizamo ububasha bwe bushobora byose. Mwibuke ko iyo urumuri rwizuba ruhinguranyije ibirahure bisukuye byidirishya, ruba rushobora no gushakisha akayira mu idirishya ryibirahure byanduye kandi byahindanyijwe numukungugu. Yezu na Mariya si bo se Adamu mushya na Eva mushya, igiti cyumusaraba cyahurije mu bubabare no mu rukundo, kugira ngo bahongerere icyaha cyakorewe mu busitani bwa Edeni nababyeyi bacu ba mbere? Yezu ni isoko naho Mariya akaba umuyoboro winema, zituma tuvuka bundi bushya kuri roho kandi zikadufasha kongera kugaruza igihugu cyacu cyijuru. Icyarimwe na Nyagasani, turate uwo yishyiriye ejuru akamugeza ku cyubahiro cyUmubyeyi wimpuhwe, Umwamikazi wacu, Umubyeyi udukunda rwose, umuhesha winema ze numugabekazi wubukungu bwe. Umwana wImana atuma Umubyeyi we abengerana ikuzo, icyubahiro nububasha bwingoma ye bwite. Kuko yunze ubumwe nUmwami wabahowe Imana, nka Nyina numufasha we, mu gikorwa gitangaje cyo gucungura isi, akomeza kunga ubumwe na we iteka ryose, nkuko yahawe ububasha butagira urugero bwo kugaba inema ziva ku gucungurwa. Ingoma ye ni nini nkiyUmwana we ku buryo ntakimucika .(Papa Pio XII, ijambo ryo ku wa 21 Mata 1940 niryo ku wa 13 Gicurasi 1945)

4. Imbaraga tugomba gushyira ku murimo wa Mariya


Nta na rimwe tugomba kwitwaza ko tugengwa na Mariya muri byose, ngo duhitemo kuba abanebwe cyangwa se gukora nabi umurimo wacu. Ahubwo byakagombye kunyuranya. Niba twemeza ko dukorana na Mariya kandi tukaba turi abe byuzuye, tugomba kumuha gusa ibyiza byakarusho bibaho, bityo tugakorana imbaraga, umwete, ubushishozi no kwigengesera. Hari igihe biba ngombwa gucyaha inzego zimwe na zimwe cyangwa abalejiyo basa naho badashaka gushyira imbaraga nyinshi mu mirimo isanzwe ya Legio, mu kuyagura cyangwa mu gutora abavandimwe. Abo bireba bagasubiza rimwe na rimwe, bati: Sinishingikirije imbaraga zanjye, nizeye ko Bikira Mariya azikorera icyiza ku buryo bwe yihariye. Kenshi, igisubizo nkicyo kiva ku bantu badafite uburyarya, ariko usanga bashaka guhindura uko kutagira icyo bakora umugenzo

33
mwiza, kandi babona ko kwigengesera no guhatiriza bituruka ku kwemera guke. Ndetse bashobora gukeka ko hari impungenge mu gushyira uburyo bwo gukora bwa muntu muri ibyo bintu no gutekereza ko niba umuntu ari igikoresho cyububasha bukomeye, urugero nyarwo rwimbaraga ze bwite nta gaciro kanini rufite. Bazakubwira ko nta mpamvu yatera umuntu wumukene wifatanyije numuherwe kwigora azana ifaranga rimwe ngo ryongere umutungo usanzwe urenze urugero. Ni ngombwa rero, gushimangira ihame rigomba gutegeka imyifatire yumulejiyo mu murimo we. Ni uko abalejiyo batari gusa ibikoresho byoroheje byigikorwa cya Mariya. Ni ugufatanya na we byukuri, mu ntego yo gukungahaza no guhongerera roho zabantu. Muri uko gufatanya buri wese yuzuza ikibura ku wundi. Umulegiyo azana igikorwa cye nubushobozi bwe, ni ukuvuga we ubwe ; naho Mariya akitanga nubutungane bwe nububasha bwe. Buri wese agomba gushyiraho ake atizigama. Niba umulejiyo yubahirije umurimo we, Mariya ntazigera abura na rimwe. Bityo, dushobora kuvuga ko uko umurimo uzamera bizaterwa rwose numulejiyo ; agomba kuwuzanamo ubwenge bwe bwose nimbaraga ze zose, biba byongererewe agaciro nuburyo byakoranwe ubushishozi numuhate. Tuvuge ndetse ko Mariya, bidatewe nimbaraga zumulejiyo, akoze icyifuzwaga, izo mbaraga na none zigomba gukoreshwa uko zakabaye, zigashimangirwa nkaho ari zo zigenga byose. Mu gukomeza kugira icyizere kirenze urugero cyo gufashwa na Mariya, imbaraga zumulejiyo zigomba iteka guharanira kugera ku byiza byose bishoboka. Ubwitange bwe bugomba kuzamuka bukagera kure nkicyizere cye. Iryo hame ryukuzuzanya kwa ngombwa hagati yabafite ukwemera guke nabafite imbaraga nyinshi risobanurwa ku bundi buryo nabatagatifu, iyo bavuga ko tugomba gusenga nkaho byose bigengwa nisengesho, imbaraga zacu akaba nta cyo zimaze, kandi na none tugakoresha imbaraga nkaho byanze bikunze byose bigengwa nuwo muhate. Imbaraga zikoreshwa ntizigomba gupimirwa ku ngorane zumurimo, no gutsinda kandi ntibishakirwa ku giciro cyo hasi cyane, ni ukuvuga ibitavunanye. Ndetse no mu bintu byiyi si, uwo mutima wo kubara no gukora gicuruzi ugeza akenshi ku gihombo. Mu bintu ndengakamere, uwo mutima utera gutsindwa, kuko utesha inema ngombwa yumutsindo. Muri urwo rwego, nta we ushobora kugendera ku myumvire yabantu. Ibigaragara nkibidashoboka upfa gusa gukoraho

34
bigashoboka, na none kandi, imbuto twari hafi gushyikira zishobora kugenda ziducika ubutitsa, zikazasarurwa nundi muntu. Mu bya roho, umutima ubanza kubara ingufu uzakoresha, uzagera ku bintu bisuzuguritse, ndetse ugere naho kurumba burundu. Kuri buri mirimo, imito kimwe niminini, umulejiyo azazana imbaraga zikirenga. Birashoboka ko imbaraga nkizo zitaba ngombwa. Yenda kwongera imbaraga ubwabyo byaba bihagije ngo umurimo ugomba gukorwa wuzuzwe. Icyo gihe wakongera imbaraga uko zisabwa. Nkuko Byron abivuga, nta gukenera inyundo ushaka kwica ikinyugunyugu cyangwa kumena agahanga kumubu. Abalejiyo bagomba kumenya ariko ko intego itaziguye yumurimo wabo atari ukubona umusaruro. Bakorera Bikira Mariya, nta guhangayikishwa nuko umurimo woroshye cyangwa ukomeye. Umulejiyo agomba kwitanga uko ashoboye, mu bintu byoroshye kimwe no mu bikomeye. Bityo ni bwo azaba akwiriye kunganirwa nimbaraga za Mariya, kabone niyo byaba ngombwa ko akora ibitangaza. Niba umuntu adashobora gukora byinshi, ariko agakora ibyo ashoboye numutima we wose, Mariya azamugoboka nububasha bwe maze ahe izo mbaraga nke ingufu zigihangange. Kandi iyo amaze gukora ibyo ashoboye byose, umulejiyo aba akiri kure cyane yinsinzi, Bikira Mariya azuzuza iyo ntera, kandi asoze neza umurimo wakozwe mu bufatanye. Umulejiyo uzashyira ku murimo imbaraga zikubye inshuro cumi izari zikenewe kugira ngo uwo murimo urangire, nta cyo azaba atakaje. Kuko byose azaba abituye Mariya, ngo abikoreshe mu mugambi wagutse. Mariya yakirana ibyishimo izo mbaraga zikirenga, akazongera zigasendera maze akazikoresha mu bikomeye bikenewe mu nzu ya Nyagasani. Nta gitakara mu byo bashyira mu biganza bya Mariya, We wafashe neza urugo rwi Nazareti. Nyamara, niba umulejiyo ananiwe gukora ibyo Umwamikazi we yari afitiye ubushobozi bwo kumugezaho ku buryo bugereranije, ibiganza bya Mariya bizaba biboshywe binabuzwe gutangana urugwiro. Muri uko kutita ku bintu kwe, uwo mulejiyo aba akuyeho uburyo bwonyine bushoboka bwari kumuha amahirwe menshi yo gusangira ibyiza na Mariya. Mbega igihombo kuri za roho no ku mulejiyo ubwe, kubera ibyo asigara yirwariza. Nta cyo bimaze ku mulejiyo kwisobanura ku bunebwe bwe no kutita ku kunoza uburyo bwimikorere ye, ngo yireguze ko byose abiteze kuri Mariya. Ni ukumva

35
nabi icyizere kuvuga ko kuba ibyo akora byose abikesha Mariya, umuhate we usanzwe wasubira inyuma nta kibazo, ibyo rero byagaragaza intege nke kandi biragayitse. Mu kugenza atyo, uwo mulejiyo aba ashaka kwikoreza Bikira Mariya umutwaro yashoboraga gutwara ubwe. Ni uwuhe mugaragu warota akorera Nyirabuja atyo? Nkaho ntacyigeze kivugwa kuri iyi ngingo, twongeye kwibutsa ihame ryibanze ryisezerano rya Legio na Mariya. Umulejiyo agomba gutanga akurikije urugero rwuzuye rwibyo ashoboye. Ntabwo uruhare rwa Mariya ari urwo kuzuza ibyo umulejiyo yanze gutanga. Ntibyaba bikwiye ko umulejiyo yanga gukorera Mariya yimazeyo, ngo akore atabyitayeho, nta muhate, nta bushishozi kandi ikigega cyingabire zImana kiba cyiteguye kumufasha. Mariya yifuza gutanga atagera, ariko ashobora kubikora gusa hamwe na roho zigira ubuntu. Ni yo mpamvu, mu kwifuza ko abana be babalejiyo bavoma bihagije ku masoko ye adakama, abasaba akomeje namagambo yUmwana we, kumukorera numutima wabo wose, nubwenge bwabo bwose nimbaraga zabo zose (Mk 12, 30) Umulejiyo ategereza gusa ko Mariya yuzuza, agasukura, akanoza kandi akagira indengakamere ibisanzwe, agafasha imbaraga nke za muntu kurangiza ibitamushobokera. Ariko ibyo ni ibintu byagatangaza ! Bishobora gusobanura ko imisozi ishobora kuranduka ikiroha mu nyanja, ko ubutaka buzaterera ninzira zigatunganywa, kugira ngo bategure inzira yIngoma yImana. Twese turi abagaragu bimburamumaro, ariko dukorera Umutware uzigama ku buryo buhebuje, udatuma hari na kimwe gitakara, habe nigitonyanga kimwe cyicyuya cyacu cyangwa igitonyanga cyurume rwe. Sinzi igitegereje iki gitabo, niba kizarangira, niba nzagera ku mpera yuru rupapuro ruhunga ikaramu yanjye. Ariko ndabizi neza ku buryo nshobora gushyiraho ibisigaye, uko bingana kose, ku mwete wanjye niminsi nsigaje (Frdric Ozanam).

5. Abalejiyo bagombye gukurikiza inama Mt Ludoviko Mariya wa Montfort abagira zo kwiyegurira Mariya byukuri
Ni byiza ko Abalejiyo bacengera ukuyoboka Mariya kwabo kandi bakakugenera ikimenyetso kigomba kukuranga bakurikiza inyigisho ya Mt Ludoviko Mariya wa Montfort, yise kwiyegurira Mariya byukuri cyangwa Kuba umugaragu wa

36
Mariya , basanga mu bitabo bye Kwiyegurira Mariya byukuri nIbanga rya Mariya (reba umugereka wa 5). Ubwo buyoboke bushinga imizi mu isezerano ryeruye, umuyoboke yiyegurira Mariya wese uko yakabaye, nibitekerezo bye byose, ibikorwa bye numutungo, ibya roho nibihita, ibyahise, ibyubu nibizaza, nta cyo yizigamiye na gito. Mu ijambo rimwe, yishyira mu buryo bumwe nubwumucakara utagira icyo atunze cye bwite. Mu kugengwa na Mariya byuzuye, aba uwe byukuri. Cyakora umucakara wisi arigenga kurusha umugaragu wa Mariya. Umucakara wisi akomeza gutsimbarara ku bitekerezo bye nubuzima bwe bwimbere mu mutima, bityo ashobora kwigenga no muri we. Naho uwishyira ubwe mu biganza bya Mariya agera kuri buri kintu cyiza yifuza : ibitekerezo bizima, ubwisanzure bwa roho,ubukungu butagereranywa, muri make, icyo yifuza kuba cyo cyose. Byose, kugera ku mwuka wa nyuma ahumeka byeguriwe Mariya, kugira ngo bikoresherezwe ikuzo ryImana. Ni uburyo bwo gupfira Imana, igitambo cyawe ubwawe wiha Imana hamwe na Mariya nka Altari yicyo gitambo, gisa rwose nicya Kristu, cyatangiriye mu nda ya Mariya, cyemerezwa ku mugaragaro mu guturwa mu Ngoro, gikomeza mu buzima bwe bwose, maze cyuzurizwa kuri Kalvariyo ku musaraba wumutima wa Mariya. Kwiyegurira Mariya byukuri bitangirana nigikorwa cyo gusezerana ku mugaragaro, bigomba kuyobora ubuzima bwose. Ubuyoboke nyabwo ntibugomba kuba igikorwa ahubwo imyitwarire ihoraho. Mariya adafashe ubuzima bwose uko bwakabaye, bitari gusa utunota cyangwa udusaha twubwo buzima, igikorwa cyo kwiyegurira Mariya ku mugaragaro, niyo cyahora gisubirwamo, kigira agaciro nkakisengesho ridafashije. Ni nkigiti cyatewe ntigishinge umuzi na rimwe. Ibyo ntibishaka kuvuga ko umuntu agomba guhora atekereza gusa ku kwiyegurira Mariya. Nkuko ubuzima bwumuntu bugengwa no guhumeka cyangwa ugutera kumutima, bitabaye ngombwa kuzirikana kuri ibyo bikorwa, ni nako bimeze ku buyoboke nyabwo. Niyo nta we ubyitayeho muri ako kanya, ubwo buyoboke bukora ku buryo buhora mu buzima bwa roho. Birahagije kwibuka rimwe na rimwe ko umuntu ari uwa Mariya, akabitekereza abishatse, cyangwa mu masengesho araswa ; icyangombwa ni uko kuba tugengwa na Mariya

37
bitugumamo iteka, bikaduhora mu bwenge wenda ku buryo budafututse, bikatubera imbaraga ku buryo rusange, mu bihe byose byubuzima bwacu. Niba muri ibyo byose umuntu yumva aryohewe, ibyo bishobora gufasha. Bitabaye ibyo nabyo nta cyo bitwara agaciro kubuyoboke. Akenshi, uko kuryoherwa kugaragara gutuma ibintu biboneka ku bundi buryo budakwiye kwizerwa. Mumenye neza ibi: Ukwiyegurira Mariya byukuri ntibigengwa no kuryoherwa cyangwa amarangamutima yubwoko bwose. Bimera nkuko bigendekera inkuta zinyubako ndende rimwe na rimwe zotswa nizuba mu gihe imfatiro zazo zo hasi ziguma gukonja, kimwe nurutare ziba zubatseho. Ubusanzwe, ubwenge buba butuje. Icyemezo gihambaye gishobora kuba ubutita. Ukwemera ubwako gushobora kugira ubukonje nkubwa diyama. Ibyo ni byo nyamara shingiro ryubuyoboke nyabwo. Bwubatse kuri byo, ubwo buyoboke bushobora buzaramba, kandi ubukonje numuhengeri bihirika imisozi, bizabusiga burushijeho gukomera. Inema zaherekeje ishyirwa mu bikorwa ryubuyoboke nyabwo, numwanya bwafashe mu buzima bwa roho nubwa Kiliziya, bigaragara ku buryo bwumvikana nkubutumwa bwijuru. Ni byo neza Mt Ludoviko Mariya wa Montfort yavuze. Akabishyiraho amasezerano akomeye, yahamyaga akomeje ko azuzuzwa, niba ubwo buyoboke bubaye ubudahemuka mu kuzuza inshingano zisabwa. Mu kuri, abashyize mu bikorwa ubwo buyoboke babyitayeho, bahamya bakomeje icyo bwabamariye. Uwabihinyura avuga ko bishwe namaranga mutima yabo cyangwa imyumvire yabo, bamutangariza ko atari byo, ko umusaruro wagezweho ugaragarira bose ntakuwushidikanyaho. Niba icyarimwe inararibonye yabigisha, abasobanukiwe nabashyira mu bikorwa ubuyoboke nyabwo igaragaza ko bufite agaciro, nta gushidikanya ko bushimangira ubuzima bwimbere kandi bukabuha ikimenyetso cyihariye cyo kugira ubuntu no kugendera mu kuri. Ababushyira mu bikorwa bose bemeza ko bagira ukwiyumvamo ko bayobowe kandi barinzwe, gihamya ishimishije yo kugira noneho ubuzima bwa gikristu bugera ku musaruro ushyitse. Bahungukira

38
indoro idasanzwe, ubutwari kuri buri kigeragezo nukwemera gushyitse kubagira inkingi zigikorwa icyo ari cyo cyose. Ubwuzu bwabo nubwitonzi bwabo bituma imbaraga zabo zidahungabana zikaguma mu mwanya wazo wukuri. Banagira ukwicisha bugufi koroheje, kurinda imigenzo myiza yose. Bityo rero ingabire zikisukiranya, zitambutse kure izisanzwe. Akenshi hakurikiraho umuhamagaro wo gukora umurimo wingenzi, bigaragara ko urenze ubushobozi numurava usanzwe. Uwo muhamagaro wizanira ubuvunyi ku buryo umuntu ashobora guheka adatsinzwe uwo mutwaro wikuzo ariko uremereye. Muri make, nkingurane yubwitange buhebuje bukorerwa mu buyoboke nyabwo, wegukira ku bushake ubugaragu buteye butyo, wunguka karijana ibisezeranywa abinyaga byose ku bwende bwabo kubera ikuzo rihebuje ryImana. Gukorera abandi ni ugutegeka; gutanga ni ukwikungahaza, kwitanga ni ugutsinda. Abantu bamwe basa nabagabanya agaciro kubuzima bwabo bwa gikristu bakabushingira gusa ku nyungu cyangwa igihombo buzabazanira. Bagasuherezwa nigitekerezo cyo kureka ubukungu bwabo, kabone niyo byaba ari ukubuha Umubyeyi wa roho zacu. Niba byose mbihaye Mariya, ni ko bavuga, sinazahinguka imbere yumucamanza wanjye amara masa ku isaha yurupfu rwanjye maze bikaba ngombwa kumara igihe kirekire muri Purugatori ? Ntibishoboka kuko Mariya aba ahari igihe cyurubanza. Icyo gitekerezo ni ingirakamaro. Muri rusange, ugushidikanya imbere yuko kwiyegurira Mariya bituruka buhoro ku gitekerezo cyo kwikunda kurusha kudafutukirwa. Duhangayikishijwe nahazaza habafite uburenganzira ku isengesho ryacu : umuryango, inshuti, Papa, igihugu, nibindi, niba tweguriye Umwamikazi wacu ibigize ubukungu bwa roho bwose dufite. Tureke ubwo bwoba bwose maze twiyegurire Mariya nta cyo twishisha. Byose biba biri mu mutekano hamwe na Mariya. Ni umurinzi wubukungu bwImana ubwayo. Ashobora no kurengera inyungu zabamwizera. Umuntu ashobora, nta nkomyi kurundurira mu mutima we ugira ubuntu nimbabazi igishoro ninyungu zubuzima bwose, inshingano ze zose nibyo ategetswe. Mariya yitwara kuri buri wese nkaho yakabaye umwana we wenyine. Ugucungurwa kwacu, ugutagatifuzwa kwacu, ibyo dukenera bitabarika, bihora ku mutima we ku buryo butangaje. Iyo dusengeye ibyifuzo bye, tuba ubwacu icyifuzo cye cya mbere.

39
Iyo dushishikariza abantu kwiyambura byose, nta mwanya byaba bifite kugerageza kwerekana ko icyo gitambo ari mu byukuri igikorwa kigamije inyungu. Byaba ari uguhungabanya ishingiro ryituro no kuryambura isura yaryo yigitambo gituma rigira agaciro karyo. Birahagije kwiyibutsa ko umunsi umwe, imbaga yabantu ibihumbi cumi cyangwa cumi na bibiri bari mu butayu kandi bashonje (Yh6,1-14). Muri icyo kivunge, umwana umwe wumuhungu yari yazanye ifunguro. Yari afite imigati itanu namafi abiri. Barabimusaba, kubera inyungu rusange, maze yemera kubitanga numutima mwiza. Bihabwa umugisha, biramanyurwa maze biratangwa. Iyo mbaga nyamwinshi irahaga, hamwe nuwagize ubuntu bwo gutanga, ibisigaye birundarunzwe neza byuzura inkangara cumi nebyiri zirasendera. Turebe rero nkiyo uwo mwana aba yaravuze, ati: Imigati yanjye idashobotse namafi yanjye abiri byamarira iki iyi mbaga ? Nubundi ndabikeneye nabanjye na bo bishwe ninzara. Sinshobora kubirekura . Oya, yatanze byose, maze we nabe bose bahabwa ifunguro ryatubuwe nigitangaza riruta kure ibyo yari yazanye. Nta kabuza ko iyo aza kugaragaza ko ari uburenganzira bwe, iyo aza kuba abishaka, yari guhabwa izo nkangara cumi nebyiri. Ni uko Yezu na Mariya bagenzereza iteka roho igira ubuntu ikabegurira ibyayo itizigama ntinasabe ingurane. Izo mpano zoroheje ziba zihagije ibikenewe nimbaga nini. Ibyo dukennye nibyo twifuza byasaga nibyahababariye, biruzuzwa ndetse bigasenderezwa, kandi ubuntu bwImana ntibukama. Twihutire rero gusanga Mariya nimigati yacu idashobotse namafi yacu. Tubishyire mu biganza bye, kugira ngo we na Yezu babitubure bigaburire amamiliyoni y imbaga yabashonje, bagasi kiyi si. Ukwiyegurira Mariya ntibisaba guhindura amasengesho yawe cyangwa ibyo wari usanzwe ukora. Ushobora kuguma gukoresha igihe cyawe nko mu gihe cyashize, ugasabira ibyifuzo byawe bisanzwe, ndetse nibyifuzo byihariye byubwoko bwose. Guhera ubwo cyakora, ubikora bigengwa nubushake bwa Mariya. Mariya atwereka Umwana we Mutagatifu, adusaba nkabahereza bo mu bukwe bwi Kana, ati: Icyo abategeka cyose mugikore (Yh2,5). Iyo tumwumviye, tugasuka mu ntango zurukundo nubwitange amazi asharira yubucogocogo butabarika bwubuzima bwacu busanzwe, igitangaza cyi Kana kirongera

40
kigakorwa, amazi ahindukamo divayi yubugiraneza, ni ukuvuga, ahindukamo inema zagaciro gakomeye kuri twe nabandi . (Cousin)

UMUTWE WA 7: UMULEJIYO NUBUTATU BUTAGATIFU


Birumvikana rwose ko igikorwa cya mbere cyahuriweho na Legio ya Mariya cyabaye kwiyambaza Roho Mutagatifu mu masengesho nibisingizo byamugenewe, no kwitabaza Mariya nUmwana we, binyuze mu ishapule, Bifite kandi igisobanuro kuba mu gihe cyo gukora urugero rwa Vexillum, mu myaka yakurikiyeho, igitekerezo kimwe cyarahawe agaciro ku buryo butunguranye. Kuri iryo bendera, ni Roho Mutagatifu wiganje. Byasaga nibidasanzwe, kuko mu ntangiriro vexillum yari igikorwa cyabanyabukorikori bubugeni, idaturutse ku gitekerezo cyubumenyi bwiyobokamana. Bahisemo ikirango kidafitanye isano nidini, ibendera ryingabo zabaromani, barihuza nibyifuzo bya Legio ya Mariya. Inuma isimbura kagoma, nishusho ya Mariya isumbura iyumwami. Dore icyo byatanze kidasanzwe: Roho Mutagatifu wahawe isi binyuze kuri Mariya, ubukungu bwe bubeshaho kandi bugira Legio umutungo we bwite. Nyuma kandi na none, igihe ishusho ryo kuri Tessera rishushanyijwe, rigaragaza igitekerezo kimwe: Roho Mutagatifu atwikiriye Legio ya Mariya. Ububasha bwe buyoboye intambara yurudaca, Bikira Mariya ajanjagura umutwe winzoka, ningabo zigenda zisatira umutsindo wasezeranijwe abahanganye ningabo zumwanzi. Mwongere kuri ibyo ikintu cyiza bitangaje: ibara rya Legio si ubururu, nkuko bashoboraga kubyitega, ahubwo ni umutuku. Iryo hitamo rikorerwa kuri vexillum no kuri tessera ku byerekeye akantu gato cyane: ibara rigenewe ikamba rya Mariya. Ibyo bimenyetso bya Legio byumvisha nkuko babyibonera, ko Umwamikazi wacu agaragara yuzuye Roho Mutagatifu. Ni gute bagaragaza ubwo busendere biruse guha ikamba rya Mariya ibara rya Roho Mutagatifu? Umutuku uba utyo ibara rya Legio. Ku ishusho ryo kuri tessera, ni mu cyifuzo kimwe kuba Umwamikazi wacu yerekanwa nkinkingi yumuriro ivugwa muri Bibiliya, irabagirana kandi igurumana ku bwa Roho Mutagatifu.

41
Igihe isezerano rya Legio ryari rimaze kwandikwa, byari binyuze mu gaciro nubwo ku ikubitiro byari bitunguranye, ko iryo sezerano rikorerwa Roho Mutagatifu, aho gukorerwa Umwamikazi wa Legio. Muri ubwo buryo bongeye gutsindagira igitekerezo cyingenzi: buri gihe Roho Mutagatifu ni we urema isi bundi bushya, atanga ingabire zose kugeza ndetse ku ziciye bugufi cyane, kandi iteka binyuze kuri Mariya. Ni ku gikorwa cya Roho Mutagatifu muri Mariya Umwana wImana yigize umuntu. Ku bwicyo gikorwa nyine, inyoko muntu yunga ubumwe nUbutatu Butagatifu, na Mariya ubwe ashyirwa mu isano imwe rukumbi na buri Muperisona wUbutatu Butagatifu. Ni ngombwa kugira byibuze icyitegererezo cyiyo sano yinyabutatu ya Mariya, kuko imyumvire yimigambi yImana ari ingabire yatoranijwe itarigeze itangwa kugira ngo igume kuba indashyikirwa ku bwenge bwacu. Abatagatifu bashimangiye ukuntu ari ngombwa gutandukanya Abapersona batatu bUbutatu Butagatifu, no kwita kuri buri wese muri bo uko bikwiye. Kuri iyo ngingo, indangakwemera ya Mt Athanase ibidutegeka itwihanangiriza ku buryo budasanzwe, kandi birumvikana, kuko intego idakuka yiremwa ryisi nukwigira umuntu kwa Jambo ari uguhesha ikuzo Ubutatu Butagatifu. Ariko se twacengera dute ibanga ritumvikana rityo kabone niyo twasa nabahuzagurika? Ibyo bishoboka gusa ku bwurumuri rwImana, ariko iyo ngabire ishobora gusabwa mu kwizera wa wundi, bwa mbere kuri iyi si, ibanga ryUbutatu Butagatifu ryahishuriwe ku buryo bufatika, mu gihe cyamateka, amenyeshejwe ko azabyara Umwana wImana. Binyuze ku mumalayika mukuru, Ubutatu Butagatifu bwihishuriye Mariya butya: Roho Mutagatifu azakumanukiraho, nububasha bwUsumba byose bugutwikirize igicucu cyabwo, ni yo mpamvu umwana uzavuka azaba mutagatifu, akazitwa Umwana wImana (Lk 1, 35). Muri uko kwihishura, buri wese mu Baperisona batatu yerekanwa ku buryo bugaragara ; ubwa mbere Roho Mutagatifu, uhabwa umurimo wukwigira umuntu kwa Jambo, ubwa kabiri Usumba byose, Se wUgomba kuvuka, ubwa gatatu, uwo Mwana uzaba ikirangirire, kandi uzitwa Umwana wUsumba byose. (Lk 1, 32) Birushaho kworoha gukora itandukanyirizo ryAbaperisona bUbutatu Butagatifu, iyo urangamiye isano yihariye ya Mariya na buri wese muri Bo.

42
Isano ihuza Mariya nUmuperisona wa kabiri wUbutatu Butagatifu (Yezu Kristu) ni yo irusha izindi gushyikirwa nubwenge bwacu, ni isano yUmubyeyi. Ni koko, ubwo bubyeyi ni inkoramutima, buhoraho kandi kamere yabwo isumba isano ya kibyeyi isanzwe mu bantu. Ku byerekeye Yezu na Mariya, ubumwe bwa roho bwabanjirije ubwumubiri, bityo, igihe habaye itandukana ryimibiri mu ivuka, ubumwe bwabo ntibwahagaze, bwarakomeje kandi burakura, mu bwinshi no ku mutima, bugera ku burebure buhebuje ku buryo Kiliziya yerekana Mariya bitari gusa nkumufasha wUmuperisona wa kabiri wUbutatu Butagatifuumufasha mu gucungura, umuheshanema ahubwo mu byukuri yaramwishushanyije. Mariya nUmuperisona wa gatatu wUbutatu Butagatifu (Roho Mutagatifu): Mariya yitwa na bose igicumbi cyangwa uruhimbi rwa Roho Mutagatifu, ariko ayo mazina yumvisha rwose byigice ukuri. Uko bimeze, Roho Mutagatifu yunze ubumwe na Mariya ku buryo buhebuje, bisa naho amugize ikiremwa kirusha ibindi kumwegera mu cyubahiro. Yamushyize ejuru, amugira umwe na we, aramwiyoborera, kugera aho asa naho ari we ugize umutima wa Mariya. Si igikoresho giciriritse, umuyoboro wigikorwa cye, ni umufasha we, ufite ubwenge kandi wiyumvisha, ku buryo iyo agize icyo akora, na Roho Mutagatifu aba agikoze, kandi niba uruhare rwa Mariya rutemewe, ni nurwa Roho Mutagatifu ruba rwanzwe. Roho Mutagatifu ni urukundo, afite ubwiza buhebuje, ni umunyabubasha, ni umunyabuhanga, ntagira ubwandu, afite ibiranga Imana byose. Iyo amanutse ku buryo bwuzuye, abona ibikenewe byose kandi akabonera ibibazo bikomeye kurusha ibindi igisubizo kijyanye nugushaka kwImana. Umuntu wishingikiriza kuri Roho Mutagatifu (Zab 77), yinjira mu murongo wUshobora byose. Niba kimwe mu bya ngombwa byo kumwiyegereza ari ugusobanukirwa isano iri hagati ye numwamikazi wacu, ikindi cya ngombwa kandi cyukuri gishingiye ku guha agaciro no kwemera ko Roho Mutagatifu ubwe ari Imana, Umuperisona wUbutatu Butagatifu, utandukanye nabandi byuzuye, udufitiye ubutumwa bwihariye. Uko guha agaciro Roho Mutagatifu ntigushobora gufata tutamwerekejeho umutima wacu ku buryo byumvikana ko buhoraho. Nitwemera kuyoborwa na We, ukuyoboka Bikira Mariya Mutagatifu bishobora kuzatubera inzira ngari iganisha kuri Roho Mutagatifu. Rozari ituma tuyoboka ku buryo bwibanze Roho Mutagatifu, bidatewe gusa nuko ari isengesho ryingenzi riturwa Umwamikazi wacu, byongeye ahubwo kubera ibirigize, amibukiro

43
makumyabiri, atangaza uruhare rukomeye rwa Roho Mutagatifu mu kwigira umuntu kwa Jambo, mu butumwa bwe no mu makuba yugucungurwa kwa muntu. Mariya nImana Data: Abasobanura ibyiyo sano, bamenyereye kuyigereranya nisano iri hagati yumukobwa na se. Baba bashaka kugaragaza ko : a) Umwanya wa Mariya ari uwibanze mu bindi biremwa byose, ko ari umwana urusha abandi kunogera Imana, urusha abandi kuyegera kandi ubarusha gukundwa (Cardinal Newman). b) Ubumwe bwuzuye buri hagati ye na Yezu Kristu, bumwinjiza mu isano nshya nImana Data, bigatuma yitwa byamayobera Umwari wImana Data. c) Isura nziza akomora ku Mana Data, yatumye ashobora kuvubura ku isi urumuri ruhoraho ruturuka kuri uwo Data ukwiye gukundwa. Kuba Mariya ari umubyeyi wImana byatumye agirana umubano wihariye nImana Data (Lpicier). Nyamara, iyo nyito yumwari ishobora kutumvisha bihagije ububasha iyo sano nImana Data ishobora kutugiraho, twebwe icyarimwe turi abana ba Data nabana bUmwari. Imana Data yamuhaye urubyaro ku rugero ashoboye, we kiremwa kitagira ubwandu, kugira ngo ashobore kubyara Umwana wayo ningingo zUmubiri we mayobera (Kiliziya) (Mt Ludoviko Mariya wa Montfort). Iyo sano na Data ni ikintu cyingenzi kandi gihora mu muyoboro wubuzima, kinjira muri roho zose. Ni itegeko ryImana ko icyo ihaye umuntu kimuhamagarira kuyishimira no gukorana nayo. Ubwo bumwe butanga ubuzima bugomba kuzirikanwaho. Bityo, abalejiyo bagirwa inama yo guhora babisaba byumwihariko mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru, ribahora kenshi cyane mu kanwa. Iryo sengesho ryahimbwe na Yezu Kristu Umwami wacu, risaba, ku buryo buhebuje, ibintu birusha ibindi gukenerwa. Nirivuganwa ubwitonzi buhagije kandi mu myumvire ya Kiliziya Gatolika, rizashobora kuzuza bishyitse intego yaryo yo guhesha Data Uhoraho ikuzo no kumushimira ibyo ahora aduha bitugeraho binyuze kuri Mariya. Aha Bajye bibuka, nka gihamya yukugengwa kwacu na Bikira Mariya Mutagatifu, ibyo navuze haruguru, ntanga ingero duhabwa na Data, Mwana na Roho Mutagatifu, mu kwemera kugengwa na Bikira Mariya muri byose. Imana Data ntiyatanze kandi ntitanga Umwana wayo bitanyuze kuri Mariya, kandi

44
ntibyara abana ku bundi buryo bitanyuze kuri we, ntitanga inema zayo bitamunyuzeho. Imana Mwana yenze umubiri kubera abantu muri rusange binyuze kuri we, akurira muri we buri munsi kandi aba ari we umubyara ku bwa Roho Mutagatifu, ntatanga ibyiza yaturonkeye nimigenzo myiza ye bitamunyuzeho. Roho Mutagatifu ni We watumye Jambo yigira umuntu muri we, kandi aremarema ingingo zumubiri mayobera muri we, ibyo atanga nubutoni bikorerwa muri we. Nyuma yizo ngero zose zUbutatu Butagatifu, dushobora dute, uretse ubuhumyi bukabije, kwirengagiza Mariya, ntitumwiyegurire, ngo tugengwe na we mu kugana ku Mana no kwitangira Imana ? (Mt Ludoviko Mariya wa Montfort : mu gitabo cye Kuyoboka Mariya byukuri,)

UMUTWE WA 8 : UMULEJIYO NUKARISTIYA


1. Misa ntagatifu
Byamaze gusobanurwa ko ubutagatifu bwabanyamuryango bufite agaciro gakomeye muri Legio. Ni nabwo buryo bwabo bwa mbere bwo gukora, kuko umulejiyo adashobora kubera abandi umuyoboro winema bitari mu rugero nawe ubwe afitemo iyo nema. Niyo mpamvu, iyo yinjiye muri Legio, buri wese asaba iteka, binyuze kuri Mariya, kuzura Roho Mutagatifu no gukoreshwa nkigikoresho cyububasha bwe mu guhindura isura yisi. Inema zisabwa gutyo ziva ku gitambo cyatuwe na Yezu kuri Kaluvariyo. Mu Misa, igitambo cyo ku musaraba gikomeza mu bantu. Misa si urwibutso rworoheje rwibyahise : ituma icyo gikorwa gihebuje Umwami wacu yakoreye i Kaluvariyo kandi cyacunguye isi cyongera gukorwa byukuri kandi ako kanya muri twe. Misa ifite agaciro kamwe nigitambo cyo ku musaraba, kuko byombi ari igitambo kimwe rukumbi, igihe naho bibera bikuweho nigitanganza cyUshobora byose. Umutambyi nigitambo ni umwe, aho bikorerwa akaba ari ho hatandukana. Misa ifite ibyo Kristu yatuye Imana byose, nibyo yaronkeye abantu byose ; kandi amaturo yabumva Misa aba ituro rimwe mu gitambo cya Kristu. Kuva ubwo, niba Umulejiyo yiyifuriza ubwe cyangwa mugenzi we kugira umugabane utubutse ku ngabire zicungurwa, agomba kuzisaba mu Misa. Kubera

45
imyanya nimpamvu binyuranye ku bantu, Legio ntiha abayo itegeko ryihariye kuri iyo ngingo. Mu guhangayikishwa na roho zabo nakamaro kubutumwa bwabo, ibashishikariza ariko ubudatuza kumva Misa kenshi buri munsi bibaye bishoboka - kandi bagahabwa Ukaristiya Ntagatifu. Abalejiyo barangiza imirimo yabo mu bumwe na Mariya. byumwihariko mu kwitabira Isakramentu ryUkaristiya. Ibyo bigakorwa

Nkuko tubizi, Misa igizwe nibice bibiri byingenzi - Liturujiya yijambo niyUkaristiya. Ni ngombwa cyane guhora tuzirikana ko buri gice gifatanye nikindi ku buryo bigize umuhango umwe. (SC 56) Kubera iyo mpamvu, abayoboke bagombye kumva Misa yose uko yakabaye, ni ukuvuga ku meza yijambo ryImana no ku yumubiri wa Kristu, yateguwe yombi kugira ngo abayoboke babone inyigisho nifunguro. (SC 48,51) Igitambo cya Misa si urwibutso rworoheje rwigitambo cyo ku musaraba. Ahubwo, ni igitambo cyo kuri Kaluvariyo kiba giturwa ako kanya, ibyo ni ukuri guhebuje kandi kudakuka. Umwanya nigihe ntibiharangwa. Yezu wapfiriye ku musaraba ni nawe uba ahari. Ikoraniro ryose ryifatanya nubushake bwe butagatifu bwo kwituraho igitambo, kandi muri Yezu uri imbere yaryo, rikituraho Data wo mu ijuru igitambo kizima. Bityo Misa ntagatifu ni ukuri kutajorwa, ukuri nyako ko kuri Golgota tuba duhawe gutunga. Imivumba yububabare, yukwicuza, yurukundo, yimpuhwe, yubutwari niyumutima witanga biva kuri Altari bikisuka ku iteraniro riri mu isengesho. (Karl Adam : Lesprit du Catholicisme)

2. Liturijiya yIjambo ryImana


Mbere ya byose Misa ni umuhimbazo wukwemera, uko kwemera kutuvukamo maze kugatungwa no kumva ijambo ryImana. Twiyibutse aha ngaha amagambo yinyigisho rusange iri mu gitabo cya Misa (Miseli) (N9) : iyo ibyanditswe bisomwe mu Kiliziya, ni Imana ubwayo ibwira umuryango wayo, na Kristu, muri ayo magambo akamamaza Ivanjili. Kuva ubwo, amasomo yijambo ryImana ari mu bintu byingenzi bya Liturijiya, kandi abantu bose bahari bagombye kuyumvana icyubahiro. Inyigisho nayo ifite akamaro kanini cyane, ni igice cya ngombwa cya Misa, ku cyumweru no ku minsi mikuru ; naho ku yindi minsi, byaba byiza iyo nyigisho ibonetse. Kuri ubwo buryo, uyoboye Misa asobanura

46
Ibyanditswe Bitagatifu amurikiwe ninyigisho ya Kiliziya, kugira ngo akomeze ukwemera kwabayirimo. Iyo duhimbaza Ijambo, Umwamikazi wacu ni we ugomba kutubera urugero kuko ari Umubikira witondera kwakira ijambo ryImana nukwemera kuba ku buryo bwako, ishusho ninzira igana ku bubyeyi bwe butagatifu.

3. Liturujiya yUkaristiya mu bumwe na Mariya


Nyagasani ntiyatangiye igikorwa cye cyo kuducungura Mariya atabyemeye, bisabwe ku mugaragaro kandi byemerwa mu bwigenge. Bityo, ntiyanakirangije kuri Kalvariyo Mariya adahari kandi atabyemeye. Kuba Mariya na Yezu barasangiye ububabare no gukora ugushaka kwImana, byatumye agororerwa kwitwa byukuri Uwazahuye imbaga yari imaze kugwa, nUmugabekazi winema zose Kristu yaturonkeye igihe adupfiriye ku musaraba akatumenera amaraso ye. (AD 9) Kuri Kalvariyo yahagaze munsi yumusaraba wa Yezu, ahagararira bityo imbaga yabantu bose, no muri buri Misa nshya, ituro ryUmucunguzi rikorwa mu buryo bumwe. Mariya aba ari kuri Altari nkuko yari iruhande rwumusaraba. Aba ahari iteka, afatanya na Yezu Umugore wahanuwe mu ntangiriro, ajanjagura umutwe winzoka. Muri buri Misa twumvise neza twagombye kwita kuri Mariya tumukunze . I Kalvariyo, Mariya yari kumwe nabahagarariye umutwe wabasirikari babaromani (legio), umukuru wabasirikare ijana ningabo ze, bagize uruhare rubabaje mu gutura Yezu ho igitambo, nubwo mu byukuri batari bazi ko barimo kubamba Umwami wikuzo (1 Kor 2,8). Ariko rero, babonye igitangaza kiruta ibindi bitangaza, ingabire yImana yabasesekayeho. Nimwitegereze murebe , ni ko Mt Berinarudo avuga, ukwemera kwanyu nikugire ijisho ricengera. I Kalvariyo kwahaye umukuru wabasirikare gushobora kubona ubuzima mu rupfu, no kwemera Yezu watanze Roho wImana muri cya gihe yacaga. Bitegereje uwo bishe atakigira isura, abasirikare batangaza ko yari koko Umwana wImana (Mt 27,54). Ihinduka ryibyo bikurankota nibihubutsi byabasirikare ryari imbuto yihuse kandi itunguranye yisengesho rya Mariya. Babaye abana badasanzwe Umubyeyi

47

wabantu yakiriye bwa mbere kuri Kalvariyo. Cyakora batumye umutima we ukunda cyane izina umusirikari wabaromani . Bityo rero, igihe Abasirikari be beza bifatanyije na we bumva Misa buri munsi, ni nde washidikanya ko azabahuriza iruhande rwe, ko azabaha amaso acengera cyane yukwemera numutima we usendereye urukundo, ku buryo bashobora kwinjira kure (yinyungu ihanitse) mu gitambo gihebuje cyi Kalvariyo gikomerereza mu Misa. Igihe bazabona Umwana wImana yererejwe hejuru yisi, bazifatanya na We maze hamwe bakore igitambo kimwe rukumbi, kuko Misa ari ukwitanga kwabo nukwe. Hanyuma, bagombye guhabwa umubiri we ukundwa cyane, kugira ngo babone byuzuye imbuto zigitambo gitagatifu ; bityo, ni ngombwa ko abaje mu Misa basangira numusaserdoti umubiri watanzweho igitambo. Ubwo bazumva uruhare rukomeye rwa Mariya, Eva mushya muri aya mabanga matagatifu, uruhare ruteye ku buryo Papa Piyo XI yashoboye kuvuga, ati : Igihe Umwana we akunda cyane yarangizaga gucungura isi kuri altari yumusaraba, yari amuri iruhande, ababara kandi acungura abanyabyaha hamwe na we . Nigihe bavuye kuri altari, Mariya agumana ningabo ze, akazikoresha mu kugaba inema, akazisenderezamo ubukungu butabarika bwicungurwa zishyira buri muntu ziri buhure na we cyangwa se zishinzwe gufasha. Ubwo bubyeyi busobanukira kandi bukinjira byumwihariko mu mibereho yimbaga yabakristu mu isangira ritagatifu -muri Liturujiya yiyobera ryicungurwa- aho Kristu aba ari, mu mubiri we wukuri wabyawe na Bikira Mariya. Byukuri kuri urwo rwego, ubutungane bwimbaga yabakristu bwabonye iteka ihuriro rikomeye hagati yubuyoboke nyabwo kuri Bikira Mariya Mutagatifu nigitambo cyUkaristiya, ibyo biboneka muri Liturijiya ya Kiliziya yi Burayi bwi Burengerazuba niyi Burasirazuba, mu mico yimiryango yabasenga, mu miryango igamije gusenga yiki gihe irimo niyurubyiruko, ndetse no mu ikenurabushyo rikorerwa ingoro zeguriwe Bikira Mariya. Mariya ayobora abayoboke kuri Ukaristiya. (RMat 44).

48 4. Ukaristiya, ubukungu bwacu


Ukaristiya ni isangano nisoko yinema : kubera iyo mpamvu, igomba kuba urufunguzo rwimiterere nimikorere ya Legio. Umurimo ukomeye kuruta iyindi nta cyo wageraho gifatika, niba wirengagije gato ko intego yawo yingenzi ari ukwimika ingoma yUkaristiya mu mitima yose, kuko ari gutyo uwo mugambi wazanye Yezu mu isi wagezweho. Uwo mugambi wari uwo kwiha roho kugira ngo zibe umwe na we. Inzira yingenzi yuko guhura ikaba Ukaristiya. Ndi umugati muzima, wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka. Kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye kugira ngo isi igire ubuzima (Yh 6,51). Ukarisitiya ni icyiza kitagira iherezo. Mu byukuri, muri iryo sakramentu harimo Yezu ubwe, ahari nkuko yabaga kera mu rugo rwi Nazareti cyangwa nkuko yari muri cya cyumba cyo hejuru muri Senakulo i Yeruzalemu. Ukaristiya Ntagatifu si urwibutso gusa rwuko ahari cyangwa igikoresho cyububasha bwe ahubwo ayirimo wese uko yakabaye. Ku buryo ndetse, uwamutwite akamwonsa, abona mu UKaristiya imbuto ntagatifu, yavuye mu bura bwe, maze akavugurura mu buzima bwe ubumwe na we muri iryo sakramentu, iminsi yibyishimo bagiranye i Beterehemu ni Nazareti (Mt Petero Julien Eymard). Hari abantu babona Yezu gusa nkumuntu wuzuye ubuhanuzi, nyamara bakamwubaha kandi bakamukurikiza. Yabaye bamubonagamo umuntu usumba abandi, bamwubashye kurushaho. None se, abantu baba mu nzu yukwemera bagombye kumwitwaraho bate ? Mbega ukuntu abagatolika bemera ariko ntibakore ibijyanye nukwemera kwabo badashobora kubabarirwa! Uwo Yezu abandi batangarira, abagatolika baramufite buri gihe ni muzima mu isakramentu ryUkaristiya. Bashobora kumugeraho nta nkomyi, bashobora kandi bakagombye kumuhabwa iminsi yose, nkifunguro rya roho zabo. Witegereje ibyo bintu, wabona ukuntu biteye agahinda kuba umurage wagaciro gakomeye gatyo utitabwaho, kuba abantu, mu kwemera ko Yezu aba ahari byukuri, bemerera icyaha nuburangare kubavutsa iryo funguro ryubuzima Umwami wacu yatekerereje roho zabo, kuva agitangira ubuzima bwe ku isi. Ndetse nkuruhinja rwavutse i Beterehemu (bishaka kuvuga inzu yumugati), yari aryamye ku byatsi byingano yari abereye ingano ntagatifu, yari igenewe kuzaba umugati wijuru uzabunga na we kandi ukanabunga ubwabo hagati yabo mu mubiri mayobera.

49
Mariya ni Umubyeyi wuwo mubiri mayobera. Nkuko kera yitwararikaga kwita ku byo Kristu Umwana we yakeneraga, nubu ni ko yifuza gufungurira umubiri mayobera abereye Umubyeyi byuzuye. Umutima we ugomba kuba ushavura iyo abona Umwana we mu mubiri mayobera ashonje ndetse yenda kwicwa ninzara kuko abantu bake ari bo barya umugati wijuru mu gihe ndetse abenshi bawivutsa burundu. Abifuza kwifatanya na Mariya kwita kuri roho bya kibyeyi, bajye bafatanya na we iryo shavu, bakore ibishoboka byose hamwe na we, kugira ngo bahaze iyo nzara yumubiri mayobera wa Kristu. Igikorwa cya Legio kigomba gukoresha inzira zo gukangura ubumenyi nurukundo rwIsakramentu ritagatifu, no kurandura icyaha nuburangare biribuza abantu benshi. Guhazwa neza bigira akamaro kanini. Binyuze kuri roho ihagijwe, Ukaristiya igaburira umubiri mayobera wa Kristu wose, ikawukuza mu bwitonzi, mu gihagararo no mu ngabire imbere yImana nimbere yabantu (Lk 2, 52). Ubwo bumwe bwUmubyeyi nUmwana we mu gikorwa cyugucungurwa bwageze ku ndunduro yabwo i Kalvariyo, aho Kristu yihaye Imana ubwe nkigitambo cyuzuye (Heb 9,14) ari nabwo Mariya yari ahagaze iruhande rwumusaraba (Yh19,25), afatanyije ububabare bukomeye nUmwana we wikinege, umutima we wa kibyeyi wunze ubumwe na we muri icyo gitambo cye, yemera ko umwana we yituraho igitambo, uwavutse mu mubiri we, abyemeranye urukundo, Mariya na we amutura Se Uhoraho. Kugira ngo igitambo cyo ku musaraba kizahoreho iteka, Umukiza ukomoka ku Mana yaremye igitambo cyUkaristiya, urwibutso rwurupfu rwe nurwizuka rye, agishinga Kiliziya umugeni we : nayo rero, cyane cyane ku cyumweru, igahamagara abayoboke kugira ngo bahimbaze Pasika ya Nyagasani kugeza igihe azagarukira. Kiliziya ikora iyo Pasika yifatanyije nabatagatifu bo mu ijuru kandi mbere na mbere hamwe nUmuhire Bikira Mariya, ikurikiza urukundo rwe ruhebuje nukwemera kwe kutajegajega. MCul 20)

UMUTWE WA 9 : UMULEJIYO NUMUBIRI MAYOBERA WA KRISTU


1. Umurimo wa Legio ushingiye kuri iryo hame.
Kuva ku nama ya mbere yAbalejiyo, batsindagiye kamere idasanzwe yumurimo bari bagiye gukora. Nta shiti, mu gushyikirana na mugenzi wabo, bagombaga kugira ineza nurukundo bisesuye, ariko impamvu yabyo ntiyari gusa isanzwe.

50
Mu bo bakoreraga bose, bagombaga kubabonamo Yezu Kristu ubwe. Icyo bakoreraga abo basangiye isano ndetse nabanyantege nke kurusha abandi nabaciye bugufi - bagombaga guhora bibuka ko bagikoreraga Umwami wacu ubwe, hakurikijwe amagambo ye bwite: Ndababwira ukuri, ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabaga mubigiriye (Mat 25, 40) Icyo gitekerezo nticyahindutse kuva mu ntangiriro. Nta kitarakozwe kugira ngo bumvishe Abalejiyo ko iyo mpamvu igomba kuba ishingiro ryumurimo wabo, kandi ko kwitwara neza hamwe nubwiza bwumutima bya Legio bishingiye cyane kuri iryo hame. Mu bakuru babo no muri buri wese mu bavandimwe babo, bagomba kubabonamo Yezu Kristu ubwe bakamwubahira muri bo. Kugira ngo uko kuri guhimbaje gucengere kure mu bwenge bwabavandimwe bose, bagushyize mu nyigisho igomba gusomwa rimwe mu kwezi mu nama ya praesidium. Iyo nyigisho ishimangira irindi hame rya Legio: umurimo ugomba gukorwa mu myumvire yo kunga ubumwe na Mariya ku buryo ari we mu byukuri uwikorera binyuze ku mulejiyo. Ayo mahame yingenzi ya Legio akomoka ku nyigisho yerekeye Umubiri mayobera wa Kristu. Amabaruwa ya Pawulo Mutagatifu agaruka kenshi kuri iyo nyigisho. Ibyo ntibitangaje kuko itangazwa ryiyo nyigisho ari ryo ryatumye ahinduka. Urumuri rwinshi rwaturutse mu ijuru ruramugota, uwatotezaga abakristu arahuma, rumutura hasi. Yumva ijwi rimubwira aya magambo adasanzwe : Sawuli, Sawuli ! Urantotereza iki? Sawuli arabaza, ati: Uri nde Nyagasani? Ni uko Nyagasani aramusubiza, ati: Ndi Yezu utoteza (Intu 9, 45). Ntabwo rero bitangaje kubona ayo magambo yari yanditse mu bwenge bwa Pawulo intumwa ku buryo atahwemaga kwigisha aranguruye ijwi no mu nyandiko ukuri kwari kuyakubiyemo. Pawulo Mutagatifu agereranya isano yubumwe Kristu afitanye nababatijwe nubumwe umutwe ufitanye nizindi ngingo zumubiri wumuntu. Buri rugingo rugira akamaro karwo numurimo warwo bwite. Ingingo zimwe zifite imirimo ihanitse kurusha izindi, izindi ziroroheje, ariko zose ni magirirane kandi zisangiye ubuzima. Zose zigira icyo zitakaza iyo rumwe rubuze, nkuko zose zigubwa neza iyo rukoze neza.

51
Kiliziya ni umubiri mayobera wa Kristu nubusendere bwe (Ef 1, 22-23). Kristu ni umutwe, umutware, igice cya ngombwa kandi cyuzuye, izindi ngingo zikuraho ububasha ndetse nubuzima bwazo. Batisimu ituma twunga ubumwe na Kristu birenze urugero nimitekerereze yacu. Ariko dusobanukirwe nuko guhamya ko iyo sano irenze urugero bitavuga ko itabaho. Dukoreshe imvugo ikomeye yibyanditswe bitagatifu, turi ingingo zumubiri we (Ef 5, 30). Amategeko yabugenewe yurukundo no gufashanya yashyizweho hagati yingingo numutwe, kimwe no hagati yingingo ubwazo (1Yh 4, 15-21) Ikigereranyo cyumubiri kidufasha kumva neza ayo mategeko kandi kubahirizwa kwayo biracyacagase. Basobanuye uko kuri nkihame shingiro ryubukristu. Koko rero, ubuzima ndengakamere bwose, inema zose zahawe abantu, ni imbuto yUgucungurwa. Ubwo bucunguzi bukaba bushingiye ku ihame ryuko Kristu na Kiliziya bakoze hamwe umubiri umwe mayobera, ku buryo ibishimisha Kristu ari we mutwe, ibyiza bitagereranywa byakomotse ku bubabare bwe nurupfu rwe, ari ibyingingo ze, ari zo abayoboke be uko bakabaye. Ni ukubera iyo mpamvu Umwami wacu yashoboye kubabara kubera inyoko muntu no guhongerera amakosa we ubwe atigeze akora. Kristu ni umutware wa Kiliziya, umubiri abereye umukiza , nkuko Pawulo Mutagatifu abivuga (Ef 5, 23). Igikorwa cyumubiri mayobera ni cyo cya Kristu ubwe. Muri Kristu, abayoboke babaho, bakababara kandi bagapfira muri we, hanyuma bakazuka mu izuka rye. Batisimu itagatifuza kubera ko ishyira hagati ya Kristu na roho ubwo bumwe butanga ubuzima bugatuma ubutagatifu bwumutwe buzenguruka mu ngingo zawo. Andi masakramentu, byumwihariko Ukaristiya, afite intego yo kongera ubwo bumwe bwumubiri mayobera numutwe wawo. Byongeye, ubwo bumwe bushimangirwa nibikorwa byukwemera nurukundo, nubumwe nabayobozi ba Kiliziya, nubufatanye bwa gicuti bwabagize Kiliziya ubwabo, nimirimo nimibabaro yakiriwe neza, kandi ku buryo rusange, nigikorwa cyose cyubuzima bwa gikristu. Ibyo bikaba byumwihariko bishoboka iyo roho ibikoranye ubushake hamwe na Mariya. Kubera ko ari Umubyeyi, icyarimwe wUmutwe nuwingingo, Mariya apfundika ku buryo buhebuje injishi yubumwe hagati ya Kristu ningingo ze. Muyobewe se ko turi ingingo zumubiri we ? (Ef 5,30). Bityo, duhwanyije byukuri kuba abana buzuye ba Mariya, Umubyeyi we. Intego imwe rukumbi yukubaho kwa Mariya ni ugutwita no kubyara Kristu wuzuye, ni ukuvuga Umubiri mayobera ningingo zawo zose zuzuye kandi ziremetse neza, zikoze umubiri umwe

52
numutwe wazo Yezu Kristu (Ef 4, 15-16). Mariya akora ibyo abifashijwemo na Roho Mutagatifu kandi ku bwububasha bwe, we buzima na roho yumubiri mayobera. Ni mu nda ya Mariya no mu rukundo rwe roho ikurira muri Kristu ikagera ku bukuru buhamye nkubwa Kristu (Ef 4, 13-15). Mu mugambi wicungurwa rya muntu, Mariya afite uruhare rwibanze kandi rumwe rukumbi : mu ngingo zumubiri mayobera, ahafite umwanya wihariye, ni uwa mbere nyuma ya Kristu (Umutwe). Mariya akora mu mubiri mutagatifu wa Kristu wuzuye umurimo ufitiye akamaro ubuzima bwumubiri wose uko wakabaye, awubereye umutima. Byongeye ku buryo rusange (hakurikijwe ibyo Mt Berinarurdo yavuze) bagereranya uruhare rwa Mariya mu mubiri mayobera wose nkijosi rihuza umutwe nigice gisigaye cyumubiri. Icyo kigereranyo gisobanura neza ku buryo bwacyo, ubuhuza buhoraho bwa Mariya hagati yUmutwe mayobera ningingo zawo. Nyamara ijosi ntirisobanura neza nkumutima, igitekerezo cyuruhare rubeshaho nububasha bwa Mariya bugengwa gusa nubwImana, mu izigama ryubuzima ndengakamere. Mu byukuri, ijosi rirahuza gusa. Ntirishobora gutanga ubuzima cyangwa kubugiraho ububasha. Nyamara ariko umutima ni ikigega cyubuzima, cyiyakiramo mbere na mbere ubukungu kizagomba nyuma guha umubiri wose uko wakabaye (Mura: Le corps Mystique du Christ).

2. Mariya nUmubiri Mayobera


Imirimo inyuranye Mariya yakoreye umubiri usanzwe wUmwana we Mutagatifu, mu kuwugaburira, mu kuwitaho no mu kuwukundwakaza, yongera kuyikorera buri rugingo mu mubiri mayobera wa Kristu, kuva ku ruciye bugufi cyane, kugeza ku rufite icyubahiro cyo hejuru. Ingingo zUmubiri mayobera abereye umubyeyi, buri gihe iyo zifashanya kivandimwe (1 Kor 12, 25), ntizibikora bitagengwa na Mariya, kabone naho kubera uburangare cyangwa ubujiji zitamenya ko ziri kumwe na we. Zunga gusa imbaraga zazo ku za Mariya. Yatangiye umurimo kuva akimenyeshwa ko azabyara Umwana wImana, kandi aracyawukora kugeza uyu munsi. Dushobora rero kuvuga ko atari abalejiyo basaba Mariya kubafasha, kugira ngo bakorere izindi ngingo zUmubiri Mayobera. Ni we ubasaba kumufasha. Ni umurimo we bwite ; nta wundi ushobora kuwugiraho uruhare atishakiye kubimuhera uburenganzira. Abihatira gufasha bagenzi babo, bapfobya uruhare nuburenganzira bya Mariya, nibatekereze gato ku ngaruka nziza zumvikana zihame ryUmubiri Mayobera.

53
Byongeye, iryo hame rifite inyigisho ku bavuga ko bakiriye ibyanditswe bitagatifu ariko bagakomeza kwirengagiza no gutesha agaciro Umubyeyi wImana. Abo bantu bibuke ko Yezu yakundaga Umubyeyi we kandi akamwumvira (Lk 2, 51), kandi ko urugero nkurwo rugomba gukurikizwa ningingo zose zUmubiri we mayobera. Wubahe..Nyoko (Iyim 20,12). Itegeko ryImana ribategeka kumukunda nkuko umwana akunda nyina. Amasekuruza yose azita uwo Mubyeyi umuhire (Lk 1, 48). Kimwe nuko nta we ushobora gutangira gufasha mugenzi we ku bundi buryo atari kumwe na Mariya, nta nushobora kurangiza bikwiye iyo nshingano atinjiye mu rwego ruhamye rwibyifuzo bye. Ni uko rero, uko ubumwe na Mariya burushaho kukugera ku mutima, ni nako urushaho gutunganya itegeko ryImana ryo kuyikunda no gukorera mugenzi wawe (1 Yh 4, 19-21). Uruhare rwihariye rwabalejiyo mu Mubiri Mayobera ni ukuyobora, guhoza no kumurikira abandi. Ntibashobora kurwuzuza uko bikwiye batumva neza aho Kiliziya ihagaze nkUmubiri Mayobera wa Kristu. Umwanya nuburenganzira bya Kiliziya, ubumwe bwayo nubutegetsi bwayo, iterambere ryayo nimibabaro yayo, ibitangaza byayo ninsinzi zayo, ububasha bwayo bwo gutanga inema no kubabarira ibyaha, ntibishobora guhabwa agaciro bikwiriye niba badasobanukiwe nuko Kristu ayibamo, kandi ko, binyuze muri yo, akomeza ubutumwa bwe. Kiliziya ikomeza gutanga ubuzima bwa Kristu nibyiciro byose byabwo. Kristu ni ko yabishatse, we mutwe wa Kiliziya, ko buri rugingo rwa Kiliziya rugira uruhare bwite ku murimo wUmubiri Mayobera. Yezu Kristu - uko tubisoma mu nyigisho zIntumwa yamahanga mu guha Roho we abavandimwe be na bashiki be bahamagariwe icyarimwe mu mahanga yose, yabahurije hamwe byamayobera mu mubiri we bwite. Muri uwo mubiri, ubuzima bwa Kristu bwiha abamwemera bose. Bityo mubyukuri umubiri ni umwe, nubwo ufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zumubiri, nubwo ari nyinshi bwose, ziremye umubiri umwe, ni nako bimeze ku bayoboke ba Kristu (1Kor 12, 12). Bityo mu ikorwa ryUmubiri wa Kristu, habaho urunyurane rwingingo nimirimo. Roho wa Nyagasani atanga ingabire nyinshi zinyuranye zishoboza abayoboke kurangiza inshingano zinyuranye nimirimo inyuranye (Cl 20).

54
Kugira ngo hagenwe isura igomba kuranga umurimo wabalejiyo mu buzima bwUmubiri mayobera, abalejiyo bakwiye kurangamira Umwamikazi wacu. Bamwerekanye nkumutima ubwawo wUmubiri mayobera. Uruhare rwe, nkurwumutima mu mubiri wumuntu, ni urwo gukwirakwiza amaraso ya Kristu mu mitsi yUmubiri Mayobera, kugira ngo ahageze ubuzima kandi azihe gukura. Mbere ya byose ni umurimo wurukundo. Bityo, abalejiyo mu gukora ubutumwa bwabo bafatanyije na Mariya, bahamagarirwa kuba umwe na we, mu murimo ubeshaho wumutima mu Mubiri Mayobera. Bityo, ijisho ntirishobora kubwira ikiganza, riti : Singukeneye , cyangwa se ngo umutwe, ku ruhande rwawo, ubwire ibirenge, uti : Simbakeneye . (1 Kor 12, 21). Ibyo byerekana akamaro kuruhare rwa buri mulejiyo mu butumwa. Si umulejiyo, we uremye umubiri umwe na Kristu, ugengwa na we gusa, ahubwo na Kristu, ari we mutwe, akenera byukuri ingingo ze ku buryo ashobora kubwira umulejiyo, bifite ishingiro, ati : Nkeneye ko umfasha mu gikorwa cyo gucungura no gutagatifuza roho . Ni kuri iryo kenerana ryumutwe numubiri Pawulo Mutagatifu aba avuga mu ibaruwa ye, ati : Nuzuriza mu mubiri wanjye ibibura ku bubabare bwa Kristu, kubera Umubiri we ari wo Kiliziya (Kol 1, 24). Iryo jambo ritangaje ntirisobanura ko igikorwa cya Kristu gifite ibintu bidatunganye, ryerekana gusa ihame ryuko buri rugingo rwumubiri rugomba gutanga icyo rushobora gutanga kugira ngo rugire uruhare ku icungurwa ryarwo bwite ndetse no ku ryizindi (Fil 2,12). Iryo hame ryigisha umulejiyo ubutore bwe buhebuje mu Mubiri Mayobera : kuzuza ibibura ku butumwa bwa Nyagasani. Mbega igitekerezo gihimbaje ku mulejiyo : Yezu Kristu aramukeneye kugira ngo ashyikirize urumuri nukwizera abari mu mwijima, ahoze abababaye, asubize ubuzima abapfuye kubera icyaha. Nta gushidikanya ko ari umurimo ninshingano zumulejiyo gukurikiza neza kandi byumwihariko urukundo rutagereranywa nukumvira bya Kristu nkuko yabigaragarije umubyeyi we, kandi bikaba bigomba kuranga numubiri we mayobera. Nkuko Pawulo Mutagatifu atwemeza ko yuzuza ububabare bwa Yezu Kristu, ni nako bashobora kuvuga ko umukristu wukuri, urugingo rwa Yezu Kristu, kandi bunze ubumwe ku bwinema, akomeza kandi akarangiza, mu mirimo yose akora mu myumvire ya Yezu Kristu, imirimo Yezu yakoraga mu gihe cyose cyubuzima bwamahoro ku isi. Bityo, iyo umukristu asenga, akomeza isengesho rya Yezu

55
Kristu ku isi. Tugomba kubaho byuzuye nka Yezu ku isi, kugira ngo dukomeze ubuzima bwe nibikorwa bye, kugira ngo dukore kandi tubabazwe na byose, mu butagatifu nubuyoboke nkubwa Yezu, ni ukuvuga ibitekerezo bitagatifu nibyifuzo byImana Yezu yari afite mu bikorwa bye byose no mu bubabare bwe (Mt Jean Eudes : Le Royaume de Jsus).

3. Ububabare mu Mubiri Mayobera


Ubutumwa bwabalejiyo butuma begerana cyane nabantu, byumwihariko nabantu bababara. Bakeneye rero gusobanukirwa neza icyo isi ikunze kwita ikibazo cyububabare. Nta muntu numwe hano mu nsi ushobora gucika uburemere bwububabare. Benshi bubatera kwivumbura. Bagashakisha uko babwikura. Batabigeraho bagahebera urwaje bakorama. Bityo, bakaburizamo imigambi yugucungurwa iteganya ububabare nkigice cyubuzima bwose bugambiriye kwera imbuto, nkuko mu budozi, indodo zuzuzanya zisobekeranye, ububabare busa nubuvuguruza kandi bukabangamira imigendekere yubuzima ; mu byukuri, buha ubuzima kwisanzura. Ndetse na buri rupapuro rwIbyanditswe bitagatifu rurabyigisha : Ibyo bituruka ku Mana : kuko ari ku buntu bwayo twahawe, atari ukwemera Kristu gusa, ahubwo no kubabara kubera we (Fil 1, 29). Nidupfana na we, hamwe na we tuzabaho. Nidukomera hamwe na we, hamwe na we tuzima ingoma (2 Tim 2, 11-12). Igihe cyurupfu rwacu cyerekanwa numusaraba utemba amaraso, aho umutwe wacu wujurije igikorwa cye. Mu nsi yumusaraba hahagaze umugore, washenguwe nagahinda ku buryo asa nutagishoboye kubaho. Uwo mugore ni icyarimwe Umubyeyi wUmucunguzi nuwabacunguwe. Mbere na mbere, mu mitsi ye niho hasohowe amaraso ubu yanyanyagiye hose nkaho adafite agaciro na busa, nyamara yahongereye ibyaha by isi. Ayo maraso yagaciro gakomeye agomba noneho kuzajya asohoka mu Mubiri Mayobera, agahatira ubuzima, niba ari ko twabivuga, kunyura muri buri mutsi. Ariko rero ingaruka zose ziryo sohoka zigomba kumvikana, kugira ngo zishyirwe mu bikorwa. Iyi nyanja yagaciro ihindura roho mu ishusho ya Kristu; ariko ni Kristu wuzuye, si gusa Kristu wi Betelehemu cyangwa wo ku musozi wa Taboro Kristu wibyishimo nikuzo, ahubwo na none Kristu wububabare, wigitambo Kristu wo kuri Kalvariyo.

56
Buri mukristu agomba kumva ko atagomba kuvangura no guhitamo igice kimwe cya Kristu kandi adashobora guhitamo ikimushimishije muri we. Kuva amenyeshwa ko azabyara Umwana wImana, Mariya yumvise neza ibyo ngibyo. Yumvise neza ko adahamagariwe gusa kuba umubyeyi wumunezero, ahubwo ko ku buryo bungana, ari numugore wububabare. Yari yariyeguriye Imana byuzuye, ubwo rero yayakiriye bisesuye. Azi neza impamvu, yakira ubwo buzima buvutse, nicyo bwifitemo cyose. Ntabwo kwemera guhangayikana nUmwana kwari guciye bugufi yuko yifuzaga kwishimana nawe mu ihirwe rye. Iyo mitima ibiri mitagatifu yunze ubumwe iregerana cyane ku buryo isigara imeze nkaho igize umwe. Ahasigaye izajya iterera icyarimwe mu Mubiri Mayobera kandi kubera uwo Mubiri Mayobera. Kubera ibyo, Mariya yabaye Umugabekazi winema zose, inkongoro ntagatifu yakira kandi igatanga amaraso yagaciro gakomeye yUmwami wacu. Nkuko byagenze kuri Mariya, ni nako bizamera ku bana be bose. Urugero rwigipimo cyagaciro kumuntu ku Mana kizaba iteka uko yunze ubumwe nUmutima Mutagatifu wa Yezu ku buryo bwinkoramutima aho azashobora kuvoma ku bwinshi amaraso yagaciro gakomeye, kugira ngo ayakwirakwize ku zindi roho. Ariko ubwo bumwe bushingiye ku mutima no ku maraso bya Kristu busaba ko bamukurikira bitari gusa mu gice kimwe cyubuzima bwe, ahubwo mu buzima bwe bwose. Nta kamaro ndetse bitesheje agaciro kwakira Umwami wikuzo, mu gihe wigizayo Muntu wububabare, kuko bombi bakoze Yezu umwe rukumbi. Utagendana numuntu wububabare, ntashobora kugira umugabane ku butumwa kuri roho, no ku ikuzo ribukomokaho. Ikibikurikira ni uko ububabare buhora ari ingabire. Iyo budakijije, butanga imbaraga. Nta na rimwe buba gusa nkigihano cyicyaha. Mubyumve, ni ko Mt Augustin avuga, Ububabare bwabantu si itegeko mpanabyaha, kuko ububabare bwifitemo ibanga rivura . Byongeye kandi, kubera uburenganzira butagereranywa, ububabare bwa Kristu bwuzura imitima ikeye kandi mitagatifu, kugira ngo buyiringanize byuzuye nisura ye bwite. Iryo sangira nuko kwivanga kububabare gukora ishingiro ryukwibabaza no guhongerera ku buryo bwuzuye. Ikigereranyo cyoroshye cyitembera ryamaraso mu mubiri wumuntu cyumvikanisha neza akamaro nintego yububabare. Nimurebe ikiganza, uko umutima utera ni ko wohereza amaraso ashyushye mu ngingo. Icyo kiganza cyunze ubumwe numubiri wose kibereye urugingo. Iyo ikiganza kibaye ubutita, imitsi irafatana, amaraso ntabe agishoboye gutembera. Uko ubwo bukonje bwiyongera, umuvuduko wamaraso uragabanuka hanyuma agahagarara, ikiganza

57
kikaba urubura, umubiri ugatangira gupfa, ikiganza kikabura ubuzima kigata agaciro. Ni ikiganza gipfuye, ndetse cyaguma gityo, kigatangira kubora. Ibyo bice bitandukanye byubukonje byerekana imiterere ishoboka ku ngingo zUmubiri Mayobera. Zishobora kunanirwa kwakira amaraso yagaciro gakomeye atembera muri uwo mubiri, bikageza naho zugarizwa no gupfa, nkicyo kiganza cyaboze kigomba gucibwa. Nta buryarya, ni byo bigomba gukorwa iyo urugingo rutangiye gukonja. Amaraso agomba gushobozwa kurutemberamo kugira ngo rushobore kongera kubona ubuzima. Imbaraga zikoreshwa kugira ngo amaraso atembere mu mitsi yagagaye ni uburyo bubabaje ; ariko ubwo bubabare ni ikimenyetso cyiza. Abagatolika benshi bakora bameze nkingingo zitaraba ubutitita bisesuye. Ntibanirirwa bisuzuma mu byishimo byabo nkabakonje. Nyamara ntibahabwa amaraso yagaciro gakomeye mu rugero rwifuzwa nUmwami wacu. Ni ngombwa rero ko bahatira ubuzima bwe kubatemberamo. Umuvuduko wamaraso ye, mu kwagura imitsi itabishaka, ubatera kubabara, kandi ibyo bigize ububabare bwubuzima. Nyamara, iyaba bari bazi umugambi wububabare, ntugomba se kubahindukiramo ibyishimo ? Igisobanuro cyububabare, icyo gihe kiba cyumvisha ko Kristu ari hafi aho. Yezu yababaye uko yagombaga kubabara kose, ntakikibura ku gipimo cyububabare bwe. Ububabare bwe bwose bwarangiye burundu? Yego, mu mutwe (wingingo ze) bwararangiye, ariko hasigaye ububabare bwumubiri we (mayobera). Ni uko rero bikwiye ko Kristu ukibabara mu mubiri we yifuza kutubona dufatanya mu ihongerera ryibyaha. Ubumwe bwacu ubwabwo dufitanye na We burabisaba; kuko, nkuko turi Umubiri wa Kristu ningingo bamwe ku bandi, ikibabaje umutwe cyose, ningingo zigomba kucyumva hamwe na wo (Mt Augustini).

UMUTWE WA 10: UBUTUMWA BWA LEGIO


1. Uburemere bwabwo
Kugira ngo twerekane uburemere bwubutumwa Legio ihamagarira abayo, nakamaro bufitiye Kiliziya, ntitwabona amagambo asumbije ingufu ubuhamya bukurikira bubugira itegeko.

58
Abalayiki bakura ku bumwe bwabo na Kristu, Umutware, inshingano nuburenganzira bwo kuba intumwa. Binjijwe uko bari mu Mubiri Mayobera wa Kristu kubera Batisimu, bahabwa imbaraga kubera Ugukomezwa nububasha bwa Roho Mutagatifu, ni Nyagasani ubwe ubihera ubutumwa. Niba barahawe ubusaserdoti bwa cyami no kuba ihanga ryatagatifujwe (1 Pet 2, 4-10), ni ukugira ngo ibikorwa byabo byose bibe ituro ritagatifu kandi bahamye Kristu ku isi hose. Amasakramentu, byumwihariko Ukaristiya ntagatifu, abagezaho kandi akabakuzamo urwo rukundo ruba nkumutima wubutumwa bwabo bwose (AA3). Papa Pio wa XII umunsi umwe yemeje ko abakristu, ku buryo bufatika abalayiki, bari ku murongo wateye imbere wubuzima bwa Kiliziya, kuri bo, Kiliziya ni ihame ribeshaho ryumuryango wabantu. Ni yo mpamvu, bo cyane cyane, bagomba kwiyumvisha neza ko, atari gusa aba Kiliziya, ahubwo ko ari bo Kiliziya, ni ukuvuga umuryango wabayoboke ku isi, bayobowe numutware umwe, Papa, nabepiskopi bunze ubumwe na we. Ni bo Kiliziya (CL 9,) Mariya afite ububasha bwa roho rwagati mu nyoko muntu tudashobora kwerekana neza tutabugereranyije ningufu za rukuruzi, zisano no kwegerana bisanzwe muri kamere, bihuza ibintu hagati yabyo, nibice bya buri kintu. Turemera ko twabyerekanye, Mariya afata uruhare mu miryango minini yagisiyo igize ubuzima bwimiryango niterambere nyakuri ryayo (Petitalot).

2. Ubutumwa bwabalayiki ni ngombwa


Tugomba gutinyuka kwemeza ko ubuzima bwumuryango gatolika bugizwe no kuba hari itsinda rinini ryintumwa riri mu balayiki, kandi rigasangira imyumvire ya gitumwa numusaserdoti, kandi rikanamuhuza nabantu, rigatuma ashobora no kubagenzura ku buryo butaziguye. Umutekano ugirwa nubumwe nyabwo bwumusaserdoti nabayoboke. Ariko igitekerezo cyingenzi cyubutumwa gishingiye ku nyungu ikomeye igamije ubuzima bwiza nibikorwa bya Kiliziya ; inyungu nkiyo ishobora kubaho bigoranye cyane mu gihe nta cyifuzo gihari cyubufatanye. Bityo, umuryango wa gitumwa ukaba iforomo ikora intumwa.

59
Aho iyo mico yubutumwa itigishijwe babishyizeho umwete, nta kabuza abazakurikiraho bazahura nikibazo gikomeye cyo kutita kuri Kiliziya, no kumva nta cyo bashinzwe. Ni iki cyiza se cyava muri ubwo bukristu bwa rwana ? Umutekano uri he, niba atari mu kwicecekera kwuzuye ? Amateka atwigisha ko ubushyo nkubwo budafite ingufu buba bwiteguye gutatana, igihe buhunga ndetse bukaba bwanaribata kandi bukonona abashumba babwo bwite, cyangwa se bukaribwa nitsinda rya mbere ryibirura bihuye nabwo. Karidinali Niyumani (Newman) yemeza nkihame ko Igihe cyose abalayiki babaye igipimo cyimyumvire nimyitwarire gatolika . Umurimo wingenzi wa Legio ya Mariya, ni uguteza imbere inzira yumuhamagaro wabalayiki. Dushobora guteshuka, twe abalayiki, tukitiranya Kiliziya nabasaserdoti nabihayimana, bo twita ko ku buryo bwihariye, Imana yahamagaye bidakuka mu ngabire idasanzwe. Tukagira igishuko twibeshya cyo kwibona nkimbaga yabantu batazwi, bafite amahirwe yo kugera ku mukiro witeka bakoze bike ku bisabwa. Twibagirwa ko Umwami wacu ahamagara intama ze buri yose mu izina ryayo (Yh 10,3), kandi ko nkuko Pawulo Mutagatifu abivuga, kuko kimwe natwe atari kuri Kalvariyo, ati : Umwana wImana yarankunze aranyitangira (Ga 2,20). Yaba umubaji woroheje uri ku musozi nka Yezu, cyangwa umugore wiyoroshya ukora uturimo two mu rugo nka Bikira Mariya, buri wese muri twe afite umuhamagaro, ahamagarwa ku giti cye nImana kugira ngo ayikunde kandi ayikorere umurimo yamugeneye, nta shiti ko abandi bashoboraga kuwutunganya kumurusha, nyamara ariko nta we ushobora kuwukora mu mwanya we. Usibye njye, nta wundi ushobora guha Imana umutima wanjye, habe no gukora umurimo wanjye. Ku buryo bufatika ni uko kwiyumva ku giti cyawe mu bya roho Legio iteza imbera. Umunyamuryango ntiyongera kwemera kugumya kuba inkorabusa cyangwa kutagira icyo yitaho, afite icyo agomba kuba cyo, agakora icyo agomba gukorera Imana. Iyobokamana ntirikiri ikintu kibonetse cyose mu buzima, ahubwo rihinduka umutima wubuzima, kabone niyo mu maso yabantu bwaba busuzuguritse. Ndetse, uko kwemera ko uhamagawe ku giti cyawe bibyara byanze bikunze umutima wa gitumwa, ubushake bwo kwita ku murimo wa Kristu, wo kuba undi Kristu, wo kumukorera muri umwe muri abo bavandimwe be baciye bugufi. Kuri ubwo buryo, Legio mu buzima bwabalayiki ihwanye nurwego rwabihayimana, ni icyitegererezo cyubutungane bwa gikristu kigaragariza mu balayiki ingoma ya Kristu yinjira mu isi yiki gihe (Mgr Alfred ORahilly).

60 3. Legio nubutumwa bwabalayiki


Nkandi mahame yose yingenzi, ubutumwa ubwabwo ni ikintu gikonje kandi kitumvikana. Aho rero hakaba inkomyi igaragara ibubuza kugira uwo bureshya, kandi bityo abalayiki ntibitabire intego ihanitse ubwo butumwa buganishaho ; kandi ikibabaje kurushaho, ni uko bumva batanabushobora. Ingaruka iteye agahinda yaba ko abalayiki batakaza imbaraga bakagombye gutanga kugira ngo bagire uruhare bwite kandi ngombwa mu ntambara ya Kiliziya. Dore icyo, Kardinali Riberi, umuntu ushishoza winararibonye, wigeze guhagararira Papa muri za Kiliziya zo muri Afurika, nyuma aba intumwa ya Papa mu Bushinwa, avuga kuri Legio : Legio ya Mariya, ni ubutumwa bukoze ku buryo bureshya, bwuzuye ubuzima, ku buryo bukurura ; iyo bukozwe nkuko Papa Piyo wa XI yabisabye, ko bugengwa byuzuye nUmubyeyi wImana, igikorwa gisaba ubupfura nkimpamvu yibanze yo kuwinjiramo, nkikintu nkenerwa kugira ngo umuryango ukure kandi ukwirakwire, igikorwa gikomejwe kandi kirinzwe icyarimwe nisengesho nubwitange, bwumuryango ufatika kimwe nubufatanye bukomeye numusaserdoti. Legio ya Mariya ni igitangaza cyibihe bishya. Legio yubaha umusaserdoti ikanamwumvira bikwiye abakuru bemewe, ndetse binarenzeho. Ubutumwa bwayo bushingiye ku ihame ryuko isoko yingenzi yinema ari Misa namasakramentu bakesha umusaserdoti. Imbaraga zose nuburyo bwose bwubwo butumwa bigomba kurangamira iyo ntego ikomeye : gushyikiriza imbaga, abarwayi nabashonje, ifunguro Imana yabageneye. Bityo rero, ihame rya mbere ryigikorwa cya Legio rigomba kuba iryo kugeza umusaserdoti kuri rubanda, atari buri gihe ku giti cye, kuko wenda ibyo bidashoboka, ahubwo mu kumvisha uruhare rwe kandi bamworohereza kubigarurira (rubanda). Icyo ni cyo gitekerezo cyingenzi cyubutumwa bwa Legio. Izaba iyabalayiki ku bwiganze bwabanyamuryango bayo, ariko ikorane mu bumwe budatana nabasaserdoti, iyobowe na bo ku nyungu zimwe bidakuka. Iharanira kubatera inkunga, ibashakira umwanya munini mu buzima bwabantu, ku buryo iyo abo bantu babakiriye, baba bakiriye uwabatumye.

61
Ndababwira ukuri, uwakiriye uwo ntumye ni njye aba yakiriye, kandi unyakiriye, aba yakiriye uwantumye (Yh 13,20).

4. Umusaserdoti na Legio
Umusaserdoti ukikijwe nabafasha benshi bazi kwitanga akurikiza urugero Yezu ubwe yaduhaye. Umucunguzi yagiye guhindura abantu akikijwe nabantu yitoreye, arabigisha, abacengezamo amatwara ye. Iyo nama yImana intumwa zarayumvise koko, zirayikurikiza, zihamagara bose, ngo bazifashe mu murimo wo gukiza isi. Karidinali Pizzaro yabivuze agira ati : Birashoboka ko abanyanyamahanga baturutse i Roma (Intu 2,10) bumvise intumwa zihanura i Yeruzalemu ku munsi wa Pentekositi, babaye aba mbere bigishije Yezu Kristu i Roma, babiba batyo imbuto ya Kiliziya, Umubyeyi, Petero Mutagatifu na Pawulo Mutagatifu bagombaga gushinga ku mugaragaro bidatinze . None se ba cumi na babiri baba barageze kuki muri iyi si nini, iyo bataza kwiyegereza abato nabakuru, ngo bababwire, bati : Dutwaye ubukungu bwijuru, nimudufashe tubukwirakwize mu mpande zose (Papa Piyo wa XI). Kuri ayo magambo yumuyobozi wa Kiliziya, umuntu yakwungaho ayundi mu bamubanjirije ku ntebe ya Mutagatifu Petero, maze ugasanga uko Kristu nintumwa ze bahinduye isi byaba urugero buri musaserdoti yakurikiza mu gice agenewe, muri paruwasi ye, mu karere ashinzwe cyangwa se mu murimo uwo ari wo wose. Umunsi umwe, Papa Piyo wa X ari hamwe nAbakaridinali yarababajije ati : Muri iki gihe ni iki cyageza abantu ku mukiro ? Umwe arasubiza ati : kwubaka amashuri gatolika. Papa ati : Oya. Undi ati : kwongera za Kiliziya. Ati : Oya . Uwa gatatu ati : Ni uguhagurukira itora ryabazaba Abasaseridoti . Ati : Oya. Papa ati Igikenewe kurusha ibindi kuri ubu, ni ukugira muri buri paruwasi, itsinda ryabalayiki, bindakemwa ninyangamugayo, bajijutse kandi bintumwa byukuri . Mu mpera zubuzima bwe, Papa Piyo wa X yashingiraga umukiro wisi ku bwitange bwabasaseridoti mu kurera no gutoza abagatolika biyegurira ubutumwa, mu magambo no mu bikorwa, ariko cyane cyane batanga urugero rwiza. Mu ma diyoseze yabayemo ataraba Papa, mbere yo kumenya umubare wabakristu be, yabanzaga kumenya umubare wabakristu bashoboye kwogeza ubukristu bwabo, bakiyemeza kwogeza ingoma yImana.

62
Yatekerezaga ko ahantu hose hashobora kuboneka intore nkizo. Yashyiraga ku rutonde abasaserdoti be akurikije amatwara numwete bashyira mu gutora intumwa mu balayiki. (Chautard : LAme de tout apostolat. 4,1.f.) Umurimo wumushumba ntugarukira gusa mu gufafa buri mukristu ku giti cye, ahubwo wongeraho igikorwa cye bwite cyo kwigisha umuryango mukristu. Kandi, imyumvire yumuryango ikura byukuri iyo irenze Kiliziya yakarere igashyikira Kiliziya yisi yose. Umuryango wakarere ntugomba kwita ku bayoboke bawo bwite gusa, ugomba kugira imyumvire ya gitumwa no gushakira abantu bose inzira ibageza kuri Kristu. Wita byumwihariko ku bigishwa no ku babatijwe vuba ugomba kwigisha buhoro buhoro kuvumbura no gushyira mu bikorwa ubuzima bwa gikristu . (PO 6) Byabaye ngombwa ko Imana yigize Umuntu isiga Umubiri wayo mayobera mu isi, kuko iyo bitaba ibyo Kalvariyo iba yarabaye iherezo ryigikorwa cyayo. Yego, urupfu rwe rwacunguye inyoko muntu ariko se habuzemo ubufasha bwa Kiliziya ifite inshingano yo gutanga ubuzima bwaturutse ku musaraba, ni abantu bangahe baba barakijijwe ? Kristu yigaragaza mu musaserdoti ku buryo bwumwihariko. Umusaserdoti ni nkumutima winyongera ukwirakwiza muri za roho amaraso yubuzima ndengakamere. Ni urugingo rwingenzi rwo gukwirakwiza ubuzima bwa roho mu Mubiri wa Kristu. Ateshutse kuri iyo nshingano yahagarika iryo kwirakwiza maze ababeshejweho naryo bakavutswa ubuzima Kristu abagenera. Umusaserdoti yagombye kubera abakristu be, icyo Kristu abereye Kiliziya ye. Ingingo za Kristu si abakozi gusa, abarwanashyaka cyangwa abanyamuryango, ahubwo ni icyuzuzo cye ubwe. Zibeshejweho nubuzima bwe kandi zigafatanya na we umurimo. Zagombye kubona ibintu uko nawe abibona. Naho umusaserdoti, yagombye muri byose kuba umwe na Kristu. Kimwe nuko Kristu yashatse kwiremera Umubiri we mayobera, ni nako umusaserdoti yagombye kugenza. Yagombye kwiremera ingingo zakunga ubumwe na we bakaba umwe. Uruhare rwumusaserdoti ruzaba nta cyo ruvuze kandi na we ubwe abe mu bwigunge kandi nta cyo ashoboye igihe atazaba yishingikirije ku ngingo nzima, yirereye kandi yitoreje zunze ubumwe na we. Ijisho rero ntirishobora kubwira ikiganza, riti : Singukeneye , n umutwe ngo ubwire ibirenge, uti : Simbakeneye . (1 Kor 12,21) Kristu yifuje ko binyuze mu Mubiri we Mayobera roho zibona inzira, ukuri nubugingo ; bigomba kuba binyuze ku musaserdoti, we Kristu mushya. Niba

63

ubusaserdoti bwe butubaka Umubiri Mayobera wa Kristu ku buryo bunonosoye (Ef 4,12), ukwemera gutagatifu ntikuzacengera mu mitima yabantu. Byongeye kandi, umusaserdoti ubwe azahababarira niba ibintu biteye bityo, kuko, nubwo ari umutwe ugomba guha umubiri ubuzima, bitabuza ko numutwe nawo ubeshwaho nubuzima bwumubiri, bifatanya gukira cyangwa gupfa. Umusaserdoti udasobanukiwe niryo tegeko ryubutumwa bwa gisaserdoti, ntasohoza neza ubutumwa yahawe, kandi muri Kristu, agomba gukorera isi yose (Chanoine F.J. Ripley)

5. Legio muri Paruwasi


Aho ibintu bigeze ubu, abalayiki bashobora kandi bagomba gukora bimazeyo kugira ngo bateze imbere ubusabane buzira amakemwa nabayobozi ba Kiliziya rwagati muri paruwasi zabo kandi kugira ngo bakangure umuvuduko wa gitumwa mu batemera, mu bemera baguye cyangwa badohotse mu gushyira mu bikorwa ubuzima bwa gikristu. (CL 27) Bazabona ko iterambere ryumutima uzira amakemwa wo gufashanya no gufatanya rishyigikirwa cyane nishingwa rya Legio ya Mariya. Kubera Legio, abalayiki bamenyera gukorera muri paruwasi mu bumwe bukomeye nabasaserdoti, kandi bagafatanya na bo mu nshingano zabo zikenurabushyo rya Kiliziya. Bifite akamaro kuba mu nama ya buri cyumweru ihoraho, hagenwa imirimo inyuranye ya paruwasi. Ariko ikiruseho kuba ingirakamaro ni uko abantu bafasha paruwasi bategurwa neza, bagahabwa inyigisho mu bya roho izabafasha gusobanukirwa ko paruwasi ari umuryango wUkaristiya, ufite imikorere iboneye izatuma bashobora gushyikira abantu bose bo muri paruwasi, bagamije kubaka uwo muryango (wUkaristiya). Uburyo bumwe bwo kurangiza ubutumwa bwa Legio muri paruwasi buvugwa mu mutwe wa 37, witwa Inama zimwe na zimwe zerekeye imirimo . Abasaserdoti bagomba gufata ubutumwa bwabalayiki nkigice kigize rwose umurimo wabo, abakristu na bo bagafata ubwo butumwa nkinshingano yubuzima bwa gikristu (Papa Piyo wa XI).

64 6. Umusaruro wubutumwa ni ibitekerezo nibikorwa byingenzi kandi bireshya.


Kiliziya iranzwe gusa nakamenyero isanganwe ko kwigengesera muri byose, yabangamira ukuri ishinzwe kurinda. Urubyiruko rufashe akamenyero ko gushakira mu bigezweho cyangwa ibirwanya ukwemera icyitegererezo cyibikorwa bakururwa nirari rya kamere yabo, bikavamo inabi ikomeye, izagira ingaruka ku bazavuka. Aha, Legio ishobora gutanga inkunga yifashishije gahunda yibikorwa byibwiriza kandi bifite ishingiro, byimbaraga nubwitange, ku buryo ishobora gufasha gutuma icyitegererezo kirushaho kureshya benshi nigikorwa kirushijeho kugira ingufu, kikabagira (urubyiruko) abakozi bihame rya Kiliziya. Nkuko Leki (Lecky), inzobere mu mateka abivuga, isi iyobowe nibitekerezo byayo. Abashinga ikintu cyingira kamaro baba bazahuye inyoko muntu yose. Na none iyo ntego igomba kurangwa nagaciro kayo, buri muntu wese agomba kubona ko yari ikwiye koko. Dushobora kwemera bitaruhije ko ibitekerezo byimirijwe imbere na Legio byubahiriza ibyo byifuzo byombi. Ikimenyetso cyingenzi kiranga Legio, ni uko umurimo wayo ubiba umuhamagaro wa gisaserdoti nuwo kwiha Imana mu balejiyo no mu bana babo. Hari uwasubiza, ati : Muri iyi si yokamwe nukwikunda, ntawakwishyiraho umutwaro uremereye wo kuba umulejiyo. Iyo mitekerereze irafutamye. Umubare munini wabemera guhamagarirwa ibikorwa bidafite icyo bivuze babyihunza vuba ntumenye aho baciye. Umubare muto wabitabira umurimo ufite agaciro barihangana, maze buhoro buhoro imyumvire yabo igashyikira imbaga yose. Bityo rero, praesidium ya Legio ishobora kuba igikoresho cyingirakamaro cyo gufasha umusaserdoti kubona buhoro buhoro abalayiki bamufasha umurimo wo kugeza Inkuru Nziza ku bo yaragijwe. Isaha nigice umulejiyo amara buri cyumweru mu nama, ayobora, ashishikaza, asusurutsa ubuzima bwa roho bwabavandimwe, imutera gushobora kuba hose, kumva byose, kwigarurira buri wese, kurenga inzitizi ze zumubiri. Ni ukuri, biragaragara ko umurava nta handi ushobora gukoreshwa neza kurusha mu buyobozi bwa za praesidia nyinshi.

65
Bityo rero, umusaserdoti ashobora kwitwaza Abalejiyo nkintwaro (ubwabo bagize intwaro zoroheje nkinkoni, isaho, umuhumetso nudusarabwayi duke, nyamara Mariya yahinduyemo ibikoresho byijuru), maze nka Dawudi, agashobora guhangara Goliyati ukabije ubushotoranyi, ari we wubuhakanyi nuwicyaha. Ni ingufu zumutima, si ingufu zikomoka ku bintu, zishyigikira uko mugaragaza ukwemera kwanyu kandi zikazabaha gutsinda. Si ibihangange bikora byinshi. Mbega ukuntu ubutaka butagatifu bwari buto ! Nyamara bwigishije roho yumuntu. Musa yari wenyine, na Eliya na we yari wenyine, Dawudi, Pawulo, Atanazi na Lewo na bo bari bonyine. Ingabire ikoresha iteka umubare muto. Kureba kure, kwiyumvisha gukomeye, gufata icyemezo kidakuka kwumubare muto, amaraso yuhowe Imana, isengesho ryumutagatifu, igikorwa cyubutwari, ingorane zihita, ingufu nyinshi zijambo cyangwa indoro, ngibyo ibikoresho byijuru. Mwitinya bushyo bwanjye, kuko ufite ububasha ari rwagati muri mwe, kandi azabakorera ibintu byagatangaza (Cardinal Newman : La position actuelle des catholiques).

7. Uburyo bwo kwigisha : bwa bundi bwumutoza numwiga


Rimwe na rimwe bamwe bibwira ko uburere bwabakora ubutumwa bushingiye kuri za disikuru cyangwa se ku bitabo bihambaye. Legio ubwayo ibona ko kwigisha ibyerekeye gukora ubutumwa ari nta cyo bimaze iyo bidashingiye ku ngiro. Koko rero iyo ari nta gikorwa kibayeho, ubwo butumwa bushirira mu biganiro, bukabyara ikinyuranyije nicyo umuntu yifuzaga kugeraho. Dore uko ibintu biri : mu kungurana ibitekerezo ku buryo umurimo uzakorwa, ni ngombwa kwerekana ingorane ziwukomokaho, maze mu kuwutunganya, bakitabaza ubutwari nimbaraga za roho zintangarugero. Kubwira utyo abatangizi, utaberetse uko bishyirwa mu bikorwa, ngo babone ko umurimo utarenze ubushobozi bwabo ndetse ahubwo ko woroshye, bizaba gusa kubatera ubwoba bwo kutagira icyo bakora. Ikibi ni uko kuvuga neza gutuma haba Abalejiyo batungwa no kuvuga gusa bakibwira ko bazahinduza abantu ururimi gusa nta gikorwa na busa berekanye. Bene abo se bashishikarira gukora umurimo udahimbaje, ngo biyuhe akuya bakurikiranye buri roho kuko ari cyo cya ngombwa abalejiyo bagomba gukorana umutima mwiza ?

66
Uburere bwa Legio ya Mariya bwibanda cyane mu myitozo, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwiga ikintu, ndetse nimyuga niko yigwa. Umuntu yerekwa uko bakora, bakamusobanurira buri gace kose, agakora uko bamweretse, yakosa agakosorwa, bityo akazavamo umuhanga uzi umurimo we koko. Amagambo asobanura kandi yigisha ibya Legio agomba kuba ashingiye ku mirimo igiye gukorwa, maze buri jambo rikajyana nigikorwa. Naho ubundi, amagambo ni nkumuyaga, ndetse hakabaho nubwo uwayumvise atagira icyo atahana. Niba abalejiyo bashakisha abantu bifashishije za disikuru, bazabona bake cyane. Ndetse abize bazababwira ko barangije amashuri. Usibye na bo, nabaciye bugufi ntibashimishwa no kumva aho bavuga gusa nko mu ishuri, naho baba bababwira ibyImana. Ngicyo igituma ubutumwa butanzwe mu magambo bushyikira bake. Imikorere ya Legio iroroshye ariko ikajyana no kumenya abantu nibintu. Abalejiyo babwira abandi bantu, bati: Nimuze dufatanye uyu murimo. Aho kuba mu cyumba cyishuri, abaje bibona imbere yumurimo watangiwe nabandi bantu bameze nkabo. Bahita bumva ko umurimo utarenze ubushobozi bwabo, bakemera vuba kwifatanya nabandi. Iyo bamaze kuba abanyamuryango, bamaze kubona umurimo wakozwe, kandi na bo bawugizeho uruhare, bigishijwe ninyandikomvugo nibyagiye bivugwa kuri uwo murimo byerekeye kuwunononsora, bidatinze na bo bawurangiza nta nkomyi. Bamwe bannyega Legio ngo abayirimo ntibajijutse bihagije, cyangwa ngo ntibahugurwa igihe gihagije. Twe tuvuga gusa ko : a) Legio ifite intego yo kubyaza umusaruro ingabire zabayo bafite ubushobozi kurusha abandi. b) Nubwo idahata abayo ngo bige, ikora uko ishoboye kugira ngo umulejiyo arangize umurimo ashinzwe wo kogeza ivanjili. c) Ariko icyingenzi Legio igamije, ni ugukora ku buryo yashobora kubwira umukristu usanzwe iti: Ngwino, uzane ubushobozi wahawe, niyo bwaba buke, tuzagufasha kubwongera no kubukoresha ushaka ikuzo ryImana kandi uzafashwa na Bikira Mariya . Tugomba kwibuka ko Legio ari iyabantu basanzwe, abantu boroheje, baba abakene, abahanga ndetse nibikomerezwa . (Padri Thomas P. OFlynn, C.M. wari Umuyobozi wa roho wa Concilium).

67

UMUTWE WA 11: ICYO LEGIO IKURIKIRANYE


Intego yayo nuburyo bwo kuyigeraho : kwitagatifuza
Uburyo busanzwe kandi ngombwa umuryango wa Legio ya Mariya ukoresha kugira ngo ugere ku ntego wiyemeje ni uguha umulejiyo wese ubutumwa akora afashijwe na Roho Mutagatifu. Ingabire yImana imutera umwete kugira ngo agere ku ntego yo guhesha Imana ikuzo no gukiza roho zabantu. Bityo rero, kwitagatifuza Legio ishyira imbere mu banyamuryango bayo, ni uburyo bwibanze ikoresha bwo kurangiza imirimo yayo. Jye ndi umuzabibu mukaba amashami. Uba rero muri Jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi, kuko tutari kumwe nta cyo mwashobora. (Yh 15, 5) Ukwemera guhamya ko iyo Kiliziya itunganye rwose, nkuko byasobanuwe ninyigisho zInama Nkuru ya Kiliziya. Koko rero, Kristu Umwana wImana wamamazwa kuba Nyirubutagatifu wenyine, hamwe nImana Data na Roho Mutagatifu, yakunze Kiliziya nkumugeni we, maze arayitangira, kugira ngo ayihe ubutungane busesuye (Ef 5, 25-26). Yunze ubumwe na yo, ayigira nkumubiri we, ayisendereza ingabire ya Roho Mutagatifu, kugira ngo iheshe Imana ikuzo. Niyo mpamvu abayoboke ba Kiliziya, abari mu nzego zubuyobozi nabayoborwa, bose bahamagariwe kuba intungane, nkuko Pawulo mutagatifu abivuga agira ati : Dore icyo Imana ibashakaho : ni uko mwaba intungane (1 Tes 4, 3 ; Ef 1, 4). Ubwo butungane bwa Kiliziya ntibuhwema kwigaragaza, ndetse bugomba kwigaragaza mu bukungahare bwingabire ya Roho Mutagatifu irumbukira mu bayoboke ba Kiliziya. Iyo ngabire yigaragaza ku buryo butandukanye mu mibereho ya buri wese mu bantu barangwa nurugero rwiza nurukundo ruzira amakemwa, ariko ubwo butungane bukagaragarira cyane cyane mu buryo bwo gukurikiza inama Yezu agira abashaka kumukurikira . Ubwo buryo bwo gukurikiza inama zo mu Ivanjili bwitabirwa nabakristu benshi babwirijwe na Roho Mutagatifu mu mibereho yumuryango wemerwa na Kiliziya, ni ubuhamya bwikirenga nurugero rwagatangaza rwubwo butungane (L G 39)

68 Umuryango wa Legio ufite inzego zihamye.


Nkuko imbaraga nyinshi dusanga mu biremwa zipfa ubusa iyo zidakoreshejwe, ni nako ukwihata kudashingiye kuri gahunda ihamye kutagira icyo kugeraho na gito. Ni yo mpamvu Legio yereka abayo uko bagomba kwifata, ikabigirana ubwitonzi kugira ngo bitaba nkakazi. Byongeye kandi, imiterere yayo iboneye igizwe namategeko ishaka ko akurikizwa na buri wese, nyamara mu yindi miryango ayo mategeko akaba nkinama igira abayo. Legio itera abayo umwete nukwihata kudatezuka mu gukurikiza imigenzo myiza ishingiyeho: ari yo kugira ukwemera, gukunda Mariya, ubutwari, kwitanga, ubuvandimwe, kwihata gusenga, ubwitonzi, kwihangana, kwubaha, kwicisha bugufi, kwishima no kogeza ubutumwa bwImana. Iterambere ryicyitwa iyogezabutumwa ryabalayiki ni kimwe mu biranga igihe tugeze mo. Iyo urebye umubare munini wabalayiki bashobora kwitangira ubwo butumwa, uribwira uti Mbega ibintu bigiye gukorwa ! Nyamara kugeza ubu, ntabwo ingamba zafashwe zihagije kugira ngo iyogezabutumwa ryabalayiki ribyazwe umusaruro. Iyo witegereje imiryango yAbiyayimana ukayigereranya nimiryango yabalayiki, usanga nta mahuriro. Abiyeguriye Imana babyitaho cyane buri wese agakora uko ashoboye mu kigero cye ! Naho abalayiki usanga ibikorwa byabo ari ibya nyirarureshwa kandi nta cyo bishingiyeho. Nta gushidikanya, Legio ishaka ko abayirimo bitanga, ariko bamwe muri bo basanga ari nkakarimo ka buri cyumweru, maze bigasa naho Legio idahagurukiye gutera imbere. Yagombye kurushaho kumva akazi kayo. Icyo gitekerezo kandi cyagombye kuba ari cyo kigenga ibikorwa bya buri mulejiyo, akaba ari yo mpamba ye mu rugendo rwaha ku isi. Abihayimana bagomba kubera indi miryango urugero rwo gufashanya. Si ukwirarira tuvuze ko ibikorwa bizagira akamaro bitewe nuko babikoze nkabihayimana. Ariko se itegeko riba ngombwa ryari? Iyo habaye agakabyo iteka itegeko riba ribi nubwo rifite akamaro bwose, bigatuma rero ari ntawaryikururira. Ntawakwibagirwa ko icyo gikorwa twimirije imbere ari ugushyira hamwe niyindi miryango yabalayiki. Ntitugomba kwibagirwa ko intego yibanze ari ugushinga umuryango uhoraho ugizwe nabalayiki, utari undi muryango wAbihayimana, cyangwa uteganya kuzaba wo, nkuko byagaragaye kenshi mu mateka.

69
Icyifuzo cya Legio ni iki, nta kindi: gushakira abantu uburyo bwo gushyira hamwe mu mibereho yabo isanzwe, hakurikijwe ibyifuzo byabo binyuranye nimirimo yabo itandukanye, naho itagira aho ihurira niyobokamana. Amategeko yashyizweho rero agomba gukurikiza ibyifuzo bya benshi. Padiri Michael Creedon, Umuyobozi wa roho wa mbere wa Concilium Legionis Mariae)

3. Ubutungane bwabanyamuryango
Mu gitekerezo cya Legio, agaciro kabayigize ntikagaragarira ku buryo yakoze bigaragara, ahubwo kabonekera mu gukurikiza buri tegeko nta buhemu. Umulejiyo nyawe ni ukurikiza amategeko yayo. Abayobozi ba roho nabakuru ba za praesidia bategetswe guhora bibutsa icyo gitekerezo abo bashinzwe kuyobora. Icyo gitekerezo ni cyo cyingenzi bose bashobora kugeraho (si insinzi si nibyishimo biherekeza umurimo). Uhorana icyo gitekerezo kimubera umuti ukomeye utuma atarambirwa imirimo aho akora nibimunanira cyangwa ibyo yari yizeye kugeraho ntabishobore, byatuma acika intege yatangiranye. Icyo dukwiye kumenya, ni uko akamaro kimirimo dukorera Legio kadashingiye ku mwanya ukomeye dufite mu muryango, ahubwo ko Legio iheshwa agaciro no kwitanga bya gikristu nishyaka dufitiye Bikira Mariya ridutera ubutwari bwo gukora neza mu myanya itugenewe, kabone naho waba woroheje cyangwa uciye bugufi. (Petit Trait de Mariologie Marianiste)

4. Itegeko ryibanze
Mbere na mbere, Legio itegeka abayirimo kujya mu nama zumuryango. Nkuko indorerwamo ikwirakwiza ubushyuhe bwimirasire yizuba, ni ko ninama ikwirakwiza ubutumwa bwabalejiyo. Indorerwamo ikoranyiriza hamwe imirasire yizuba, igakwirakwiza hose ubushyuhe, maze bugasusurutsa ibihakikije byose. Inama rero ni yo igize umuryango wa Legio. Iyo umuryango utagikora inama, cyangwa uyisuzugura, abalejiyo bawuvamo urusorongo, umurimo wabo ugahagarara. Naho iyo inama ikorwa kandi ikubahirizwa, umuryango urushaho kujya mbere. Reka turebe ibyo Legio yavuze kuri iyo ngingo igitangira, turasanga icyifuzo cyayo kitarahindutse. Turasanga ko igitekerezo cya Legio kigaragara mu bikorwa kandi kikibanda ku nama ari nayo shingiro ryumuryango. Ku murimo abantu bahuriyeho ; abakomeye bajye biyoroshya bareke nabandi bagire ibyo bakora,

70
kuko bazagera kuri byinshi abo bakomeye batari kugeraho bonyine. Ndetse nabari kuguma aho ari nta cyo bakora kuko bisuzuguye baraza, bigatuma bagera ku kintu kigaragara. Ubwo rero buri muntu akumva ko afite akamaro. Dore urugero : twitegereze amakara ari aho gusa ataka nta cyo amaze, ariko iyo acanye niho ubona akamaro kayo. Gushyira hamwe rero bifite imbaraga zihariye kandi zishoboye ibintu tutarebye umuntu ku giti cye. Usibye ubwiza cyangwa se kuba ari ngombwa, ikiranga Legio ni ukugira icyo kintu gituma iteka haba abandi bashaka kwinjira muri uwo muryango. Umurage wabo ni ukudahemukirana, kwubahana, kumvira ukanabihamo abandi urugero. Ubajije abalejiyo bakubwira ko uko gushyira hamwe kubashyigikiye ku buryo bwa kibyeyi. Ni ko kubarinda imitego yose : guhubukira ibintu, kwiheba uri mu makuba no mu byago, kwirata ubitewe nubushobozi ufite, kutagira uwo ugisha inama, gutinya kuvuga ukuri ngo abandi batagucyaha. Ni uko ibarinda ibyo bashobora kugwamo bitewe nakamenyero gake. Nguko gushyira ibintu hamwe, umurimo ugakorwa mu nzira imwe bigatuma ugira akamaro kandi ugakomeza (Michael Creedon). Uko tubibona nuko abawurimo babyumva, Umuryango wa Mariya ni uburyo bugararara Bikira Mariya umubyeyi wacu wo mu ijuru atwiyerekeramo. Mariya yatwakiriye muri uwo muryango nko mu nda ye bwite, kugira ngo duse na Yezu kandi atugire abana be binkoramutima ; atubwirize kwogeza ingoma yImana. Bityo dufatanye nawe gukiza abantu. Kuri twe rero, gukunda no gukorera uwo muryango ni ugukunda no gukorera Mariya (Petit Trait de Mariologie Marianiste.)

5. Inama ya Praesidium ya buri cyumweru.


Buri cyumweru, abagize Praesidium bakora inama mu rwunge rwamasengesho, no mu bikorwa byiyobokamana, mu buryo bwa kivandimwe. Muri iyo nama umulejiyo wese ahabwa ubutumwa kandi akazabusohoza. Iyo nama ya buri cyumweru ni nkumutima ukwirakwiza amaraso mu ngingo zose, ni isoko yurumuri nimbaraga, ni ubukungu budashira bumara ubukene bwose. Muri iyo nama, Yezu aba ari hagati yabo. Nubwo aba atagaragara ariko aha niho buri wese aherwa ingabire yo kurangiza ubutumwa bwe. Aho niho abalejiyo bakura umuco mwiza nimyitwarire ya gikristu bituma mu byo bakora mbere na mbere baharanira gushimisha Imana no kwitagatifuza ubwabo hanyuma bakitabaza

71
Legio, yo nzira ibafasha kugera kuri icyo gitekerezo cyo guhugukira imirimo bashinzwe batayibangikanije nutundi turimo twabo twiruhande. Abalejiyo rero bagomba kumenya ko kujya mu nama ya buri cyumweru ari umurimo wabo wimena mu yo Legio ibategeka, nta gishobora kuyisimbura. Ibyo bibuze, umurimo wabo waba nkumubiri udafite roho. Ubwenge burabyumva, nibyo twumva bikabyemeza. Kutita kuri iyi ngingo bituma Legio itagira icyo imara, hanyuma bamwe bayirimo bakayihunga. Aya magambo ya mutagatifu Agustini arabwirwa abatajyana na Kiliziya kandi ntibakurikire amajyambere yayo: Murihuta ariko mwayobye. Ni byiza ko mwihuta, ariko bibamariye iki ko mwataye inzira, amaherezo araba ayahe ? (Petitalot)

UMUTWE WA 12: INTEGO ZIGARAGARA ZA LEGIO


1. Umurimo ukorwa ubu
Ntabwo Legio ibwiriza gukora umurimo uyu nuyu byumwihariko, ahubwo intego yingenzi igamije kugeraho ni ubutungane bwabayoboke bayo. Kugira ngo igere kuri iyo ntego yifashisha mbere ya byose inama zinyuranye bakoraniramo bakabisikanya amasengesho nibindi bikorwa byubuyoboke ku buryo bibatera gutunganya imirimo yabo. Nyamara Legio igerageza byumwihariko gushishikariza abalejiyo kugira umutima wa gitumwa no kubihugukira cyane ; nkuko bikunze kuvugwa, kugira ngo ubutumwa bwabo bushobore kwamamara. Ubwo bwamamare ntibuturuka ku mikoreshereze yimbaraga nyinshi, ahubwo kubera akamaro bufite, gatuma buba igice cya ngombwa kugira ngo izo mbaraga ziyongere. Iyogezabutumwa ni ryo riteza imbere umutima wa gitumwa ku buryo bunonosoye. Ni yo mpamvu Legio itegeka umulejiyo wese kurangiza inshingano yingenzi yo gusohoza ubutumwa ahabwa buri cyumweru na praesidium. Umurimo wa gitumwa ukomoka mu nama, maze umulejiyo akawukora yumvira praesidium. Uretse imirimo imwe nimwe izavugwa, praesidium ishobora kwemera umurimo wose umulejiyo akoze ikawufata nkinshingano ye ya buri cyumweru. Nyamara mu mikorere isanzwe ya Legio, intego yayo ya mbere iba

72
igamije kwerekeza iyo nshingano ku byo umuryango ukenera, ariko cyane cyane ku birushije ibindi gukenerwa. Koko rero, kugira umwete ku murimo no gushishikara nkuko Legio igerageza kubitoza abayoboke bayo, bisaba ko habaho nintego ikwiranye na byo. Umurimo wagaciro gake ushobora gucogoza uwo mwete, ku buryo abantu bari biteguye kwitangira abandi no gukunda Kristu nkuko abakunda, bemeye kuruha no kwitanga kubera ububabare nurupfu rwe, amaherezo bacogora bagahinduka akazuyazi. Kundema bundi bushya byararuhije kurusha kundema. Yavuze ijambo rimwe, byose bibaho. Nubwo yandemye avuze ijambo limwe kandi mu kanya gato; kugira ngo yongere andeme, yagombye kuvuga andi magambo menshi, akora ibitangaza aranababara bikabije (Mutagatifu Berinarudo).

2. Intego ihebuje isumba izindi ; kuba umusemburo wikoraniro


Nubwo umurimo ukorwa ubu ari ingirakamaro, ntabwo ari wo Legio igira intego ihebuje cyangwa yingenzi yubutumwa bwabayoboke bayo. Umulejiyo ashobora gukora umurimo nkuwo, mu gihe cyamasaha abiri cyangwa atatu cyangwa se menshi mu cyumweru. Nyamara Legio irushaho kureba kure maze igatekereza ko buri saha yicyumweru igomba gukwirakwiza urumuri rw ubutumwa ishinzwe. Uburyo rero bene urwo rumuri rucengera muri za roho ni bwo bubabyutsa mo imbaraga zikomeye. Iyo umutima wa gitumwa ucengeye mu muntu uramwigarurira, ukagenga ubuzima bwe bwose: ibitekerezo, amagambo, ibikorwa, imigirire. Ntakibakoma imbere, byaba ibihe cyangwa ahantu, iteka ikora akazi kayo. Abatavuga menshi nabatajijutse baronka ubushobozi butangaje bwo guhindura abandi. Nuko, aho bari hose, ndetse nigihe batagamije iyogezabutumwa, bakarikora batabizi; noneho ububasha bwaryo bwonyine bukabarusha guhashya icyaha numwete muke. Ibyo kandi ni byo akamenyero ku murimo kagaragaza hose nigihe cyose. Nkuko umugaba mukuru wingabo yitegerezanya ibyishimo ukuntu ibirindiro byose birinzwe uko bikwiye, ni ko na Legio inezezwa no kubona byose biri mu mwanya wabyo: mu miryango, amaduka, inganda, ibigo byamashuri, ibiro nahandi hakorerwa imirimo cyangwa imikino; aho hose hakwiye kugaragara umulejiyo nyawe. Ndetse no mu ndiri yubukozi bwibibi nubugome, umulejiyo azahakumira icyitwa ikibi cyose. Ntabwo abalejiyo bazihanganira ubukozi bwibibi, ahubwo bazihatira kubuhashya, babwamagane, baburwanye badacogora, amaherezo babutsinde burundu.

73
Bityo rero, Legio ibanza guhuza abayirimo bose kugira ngo bahugukire amasengesho bisunze umwamikazi wabo Bikira Mariya, hanyuma ikabohereza ahantu higanje ingeso mbi nububabare kugira ngo ibikorwa byabo byiza bihagaragare. Kandi bihatira iteka kurushaho gukora icyo bategetswe ku buryo bushimishije. Legio izi ibikorwa bikomeye abalejiyo bakoze, izi ububasha butangaje ifite bwo kureshya abantu, ikeka ko nifashwa na Kiliziya izaba intwaro ikomeye izazahura isi mu nyenga ikomeye icyaha cyayizitsemo. Ngiyo impamvu Legio ishaka ko abayirimo biyongera kugira ngo ibe umuryango nyawo ku izina no mu ngiro, ndetse numubare wabawugize wiyongere. Iyo Legio ikoranyirije hamwe abayoboke nabafasha bayo bakorana umurava; kimwe nabandi bakurikiza urugero rwabo, abo bose ibavana mu bunebwe cyangwa mu bikorwa byakamenyero gusa, bakiyegurira Kiliziya numurimo wayo wa gitumwa. Twibaze rero ukuntu ibintu byagenda, umurenge cyangwa umujyi uramutse uhindutse maze abaturage bawo ntibabe gusa abayoboke ba Kiliziya, ahubwo bakayibera nimbaraga ku buryo butaziguye cyangwa bwurusange rwabatagatifujwe, maze bakayikorera kugeza aho isi igarukira, no mu duce twicuraburindi. Mbega intego ihimbaje, kubona imbaga yabantu ikereye kuyoboka Imana! Cyakora, ntabwo ari intego ihimbaje gusa, ahubwo iranashoboka, kandi abantu bo muri iki gihe bayigeraho, baramutse baretse kwirengagiza no kuba imburamumaro. Ni koko, abalayiki ni ubwoko bwatoranyijwe, abasaserdoti batagatifujwe, kandi bahamagariwe kuba umunyu wisi nurumuri rwisi. Ni bwo butore bwihariye nubutumwa bwo gukwirakwiza Ivanjili mu buzima bwabo, bayicengeza nkumusemburo wisi barimo kandi bakoreramo. Imbaraga zikomeye zigenga isi zigizwe nimitegekere yibihugu, itangazamakuru, ubumenyi, ikoranabuhanga, umuco, uburezi nuburere, inganda numurimo, muri ibyo byose ni ho abalejiyo bagaragariza ubushishozi bwo gukora ubutumwa bwabo. Iyo izo mbaraga ziyoboranywe ubushishozi nabigishwa nyakuri ba Kristu, bafite ubushishozi busesuye kandi bazi ubwenge, icyo gihe ni bwo mu byukuri, isi izahinduka ihereye muri Kiliziya, ibikesheje ububasha bwa Kristu butanga agakiza. (Papa Yohani Pawulo II, ijambo yavugiye i Limerick muri Irlande mUkwakira 1979).

3. Kunga ubumwe busesuye


Guharanira mbere na mbere Ingoma yImana nubutabera bwayo (Mt 6, 33), bivuga ko Legio yibanda ku iyogezabutumwa rigamije ku buryo bwumwihariko

74
ibikorwa byo gukiza roho zabantu. Ariko ntabwo igomba kwibagirwa no kwirengagiza ibindi bikorwa bijyana nubwo butumwa. Urugero ni uko aho Legio imaze gushinga imizi igirira akamaro igihugu yita ku mibereho myiza yabaturage no ku butungane bwabo. Imibereho nimibanire myiza yabaturage twayigereranya nimikorere myiza yimashini, isaba ko ibiyigize byose bikorana bidasobanya. Ni ukuvuga ko buri wese agomba gukora umurimo agenewe nta mbogamizi. Iyo buri muntu adakora umurimo we ngo awurangize, aba apfushije ubusa, maze imashini igahungabana, ibisanzwe bikorera hamwe bikabusana, kubigobotora bikananirana, kuko biba bigoye cyane kumenya uko imashini yononekaye nimpamvu iba yabiteye. Ubwo rero bikaba ngombwa gushaka umuti wo kuyongerera imbaraga namavuta bayitangaho amafaranga menshi. Uwo muti ugabanya kurushaho imikorere cyangwa ubushake bwo gufatanya ku buryo intege zigenda zicika. Nta gushikikanya, amakoraniro yabantu bafite ishyaka bakomeza umurimo wabo kabone naho kimwe cya kabiri cyabo cyaba kidakora. Ariko bahura nibibazo byubukene, ipfunwe no kubura ibyishimo. Amafaranga arasesagurwa nimbaraga zigashyirwa mu gushaka uko ibice bimwe byimashini byashobora gukora, nyamara byagombaga gukora bitaruhanyije, cyangwa, mu byukuri, byagombaga kuba isoko yimbaraga. Bityo rero bitera ibibazo, guhungabana no gukora nabi. Ni nde ushobora guhakana ko ari ko ibintu ubu bimeze kandi hose ndetse ari no mu bihugu umuntu yapfa kuvuga ko bifite ubutegetsi bukomeye? Usanga hose ukwikunda ari kwo kwiganje. Intangamugabo ni amakuru avugwa buri munsi, nkuko Brayani Hayigini (Brian OHiggins) yabyanditse: Abantu bahakana Imana cyangwa bayihemukira nta we ushobora kubizera aho bari hose, haba mu ijuru haba no mu nsi. Ubwo se igihugu kigizwe nabantu benshi bashyize hamwe, bameze batyo byagenda bite? Bagera kuki? Nta cyo. Ibihugu byasubiranyemo byakungura iki isi? Si ukuyikwizamo impagarara nimiruho? Turebe uko byagenda ikoraniro riramutse rigize imbaraga, zikagenda zikwirakwira mu bantu ku buryo bwuruhererekane, maze zigatuma buri wese agira umutima wo kwiyibagirwa, wurukundo rwa kivandimwe, no kuzuza intego yiyemeje! Mbega ngo ibintu birahinduka ! Ibikomere byaryanaga birakira, hagasigara inkovu nubuzima burushaho kuba bwiza! Reka twongere turebe uko byagenda habayeho igihugu gishingiye imibereho yacyo ku ntego ihanitse yubutungane, maze kikaba intangarugero rwimbaga zabantu bakurikiza ukwemera kwabo, bityo rero bakabonera umuti ibibazo

75
byabo. Ni nde ushobora gushidikanya ko igihugu nkicyo amahanga urumuri rubengerana maze bakajya baza kukirebera ho. cyabera

Nta we ushidikanya rero ko Legio ifite ubushobozi bwo kureshya abalayiki ku buryo bubakomeza mu kwemera, bikanogera iyobokamana ryabo kandi ubwo bushobozi bugatuma abayoboke bayo bakurikiza intego ihanitse ibibagiza amacakubiri yo muri iyi isi, ibibatandukanya namakimbirane, barangwa nicyifuzo cyo gukorera abantu bose no kubakunda. Ntabwo iyo ntego ishingiye ku iyobokamana ari icyifuzo gusa. Ituma buri muntu ku giti cye ashobora kugira umutima wo gukorera abandi, kubitangira no kuminuza mu butwari. Ntabwo iyo ntego ipfa kuyoyoka. Uko tubizi, ntawahakana ko Legio ya Mariya ifite ububasha butuma abayirimo bakomera mu kwemera kwabo, nabayimenye bagira ibitekerezo byiza ku buryo mu kanya bakwibagirwa inzangano, amazimwe, amakimbirane nibindi byose biteranya abantu maze bagakundana kandi bakifuza ko bose bakorera ingoma yijuru. Kubera ko icyo cyifuzo gishingiye ku iyobokamana ntikibe icyagahararo, ntikizigera kiyoyoka. Ucyifitemo gihora kimufasha kureba abandi, kikamwigisha kwigomwa akaba ndetse intwari idahinyuka. Kuki ? Impamvu ni iyi: ubushobozi bwose bugira isoko. Legio ifite impamvu yingenzi iyitera kugirira abantu bose neza. Yezu na Mariya bari batuye i Nazareti. Bakundaga abaturanyi babo nigihugu cyabo ku buryo butangaje. Koko rero Abayahudi bari bahuriye ku kwemera kumwe kandi no kuba batuye igihugu kimwe. Yezu na Mariya bari abantu boroheje, ariko bifashe neza kandi muri byose aho bari batuye. Nta muntu cyangwa ikintu batereranaga aho babaye hose. Ntibyakwemerwa hagize uwiha kuvuga ko hari umuntu bigeze birengagiza cyangwa se ngo bamusuzugure. Ubu isi yose yababereye nkakarere bavukiyemo. Hose ni nka Nazareti kuri bo. Babanye cyane nababatijwe kurusha uko babanye nababo. Kandi urwo rukundo rwabo runyura mu Mubiri Mayobera. Abantu bagize uwo Mubiri Mayobera niba bitoje kugirira neza bagenzi babo, Yezu na Mariya bazaba hamwe na bo, babagwirize umutima wuje ineza, ndetse isbe no mu babegera bose. Abantu bazarushaho kumererwa neza, maze abantu bagire impagarara nke. Ntaho washakira umukiro wukuri hatari aho. Uko kwitoza kugira imigenzo myiza ya gikristu aho bari hose bizatera abantu gukunda no gukorera igihugu cyabo. Gukunda no gukorera igihugu byimazeyo bibumbatiye ibintu byinshi. Mbese mu

76
byukuri ibi birashaka kuvuga iki ? Ko ari nta na hamwe umuntu yabona atangaho urugero hano ku isi. Ducishirije twavuga ko ari nka rwa rukundo rutuma umuntu aha igihugu cye ubuzima bwe, agapfa igihe intambara yateye. Akenshi umuntu abiterwa nurwango yanga abanzi, si urukundo rubimutera. Aba yimirije imbere kwica no gusenya. Nicyo gituma urugero rwiza ari urwumuntu ukunda igihugu cye mu gihe cymahoro. Nibwo buryo bwo gukunda igihugu Legio yateje imbere ibwita : Umugambi nyakuri wo gukorera no gukunda igihugu. Abantu ntibagomba gukora kuri ubwo buryo babitewe no gushaka kuzamura ubukristu gusa, ahubwo uwo muco nibyo uzana byose bigomba gushyira imbere roho zabantu. Uwakora ariko yimirije imbere ibyisi gusa yaba aciye ukubiri nuwo Mugambi nyakuri wo gukunda no gukorera igihugu . Kardinali Niyumani (Newman) asobanura neza icyo gitekerezo cyingenzi avuga ko amajyambere mu bintu byisi iyo atajyanye nayimigenzo myiza biteye impungenge kabone naho wabitekereza gusa. Byombi bigomba kujyana, kimwe mu rugero rwacyo ikindi nacyo mu rwacyo. Mwese nimwirebere, niba Legio imeze ityo, aho ntiyatubera urugero. Niba ihora ishaka gufasha nkumutwe wingabo ufite ububasha budasanzwe bwo guhuza abantu bose ngo bakorere Imana ku buryo burenze kure ya ntambara badutekerereza yumwami Aruturu (Artur), uyu Tenisoni (Tennyson) yaririmbye avuga ati: Yabumbiye hamwe abasilikari bose bo mu gihugu cye bari bamaze gutatana hamwe nabaturage bose barema umutwe wabibumbye, baba ibirangirire, bose bakajya babarangamira, babera isi yose urugero kandi baba imfura zizira impiza zibihe bishya byari bitangiye. Kiliziya ifatanyije kuba iteraniro ryabemera no kuba umuryango wabasangiye ubuzima bwa roho. Yifatanyije rero nisi mu bikorwa byiyi si. Kiliziya ni umusemburo ikaba numutima wumuryango wose wa bene muntu ugomba guhinduka ugakurikiza Kristu, ukaba ndetse numuryango wImana. Inama Nkuru ya Kiliziya ishishikariza abakristu, bagenewe kuba abaturage bisi nabijuru, gukorana umwete nubudahemuka imirimo bashinzwe ku isi bamurikiwe nIvanjili. Abantu bazi neza ko iwacu atari hano ku isi ahubwo ko iwacu nyakuri ari mu ijuru, bakabirengaho, bibwira nkana ko bashobora kureka inshingano bafite

77
hano ku isi, birengagije ko ukwemera gutegeka buri muntu kurangiza inshingano yahamagariwe ku isi, abongabo baba baciye ukubiri nukuri (G.S.40,43) Ibibazo byubukene ninshingano abantu bafite, nkuko Inama Nkuru ibyibandaho muri iyi nyigisho, byabonewe igisubizo gihamye mu bikorwa Legio yatangije mu 1960 byiswe gukunda no kwitangira igihugu byukuri. Akamaro kimirimo yakozwe gashobora gutanga icyizere no guteganya uburyo bwinshi bwo kugera ku majyambere. Ariko, hari ingingo igomba kwitabwaho yerekeranye nuko uruhare rwumuryango wingabo za Mariya mu bikorwa byamajyambere rusange, rudashingiye ku bumenyi, cyangwa ku kamenyero ku murimo, cyangwa ku buhanga buhanitse, cyangwa se ku mubare munini wabakozi - ahubwo urwo ruhare rushingiye ku mbaraga ndengakamere ziruhesha ububasha bwo guhindura isi yose, ku buryo ziramutse zikoraniye hamwe zashishikaza igice kinini cyumuryango wImana urangwa nubwitonzi nubushishozi buhagije kugira ngo uzikoreshe. Ariko Legio ni yo igomba gufata iya mbere ikagira uruhare rwibanze, ikirinda kwihambira ku byisi, ariko ikabyitaho mu rugero rwavuzwe mbere rwerekeranye no kwita ku majyambere rusange. Ugomba kwumva ko ubuzima bwumuntu bukurira mu isi rwagati no mu butunzi bwayo, kandi ko ku isi ariho buri muntu yitegurira kuronka umukiro witeka. (Padiri Thomas OFlynn, C.M, wabaye Umuyobozi wa Roho wa Concilium Legionis Mariae).

4. Gutangira gukorera Imana bikomeye


Umutwe wIngabo umeze nkuwa Legio urakenewe muri iki gihe, aho iyobokamana ryugarijwe namagorwa akomeye. Kwimura Imana na kuyihakana ku mugaragaro, bishyigikiwe namagambo abyogeza, bikomeje gukwirakwizwa mu dutsiko twabantu twiyongera ubudahwema, ndetse twenda kwigarurira isi yose. Iyo Legio igereranyijwe nizo mbaraga zidasanzwe igaragaza ko ari nto cyane. Legio igizwe nabantu bunze ubumwe na Bikira Mariya ufite ububasha. Ariko hari nakarusho. Legio yifitimo intego zihanitse, kandi izi kuzishyira mu bikorwa ku buryo bunonosoye. Kandi Nyirububasha ashobora kuyikoresha ibintu bikomeye. Legio igamije kugera ku ntego zitandukanye cyane nintego zindi mitwe yingabo yihakana Umutegetsi wacu umwe rukumbi nUmwami wacu Yezu

78
Kristu (Yuda 1,4). Intego ya Legio ni iyo gushyikiriza buri muntu Imana niyobokamana, mu gihe atari ko bimeze ku yindi mitwe. Si ngombwa gukeka ko imiterere ya Legio ya Mariya yashyiriweho kurwanya ubuhakanyi ku mugaragaro. Uwo muryango wavutse ku buryo bworoheje. Umunsi umwe abantu bake bakikije ishusho yumubyeyi wacu Bikira Mariya kugira ngo bamubwire bati : Twiyoborere . Nuko bamaze gusabana no kwunga ubumwe na we, ni bwo batangiye gusura ibitaro byuzuye abarwayi, imbabare nabatishoboye bo mu mujyi munini. Baboneyeho kandi kumva ko uwo Yezu aba muri buri muntu, kandi ko bagomba kwifatanya na Bikira Mariya mu murimo we wa kibyeyi bagirira Yezu uba muri bo. Bafatanye urunana numubyeyi wabo batangirana umurimo wabo uciye bugufi, none dore babaye umutwe wingabo ukomeye kandi ku isi hose barangwa nibyo bikorwa byoroheje byurukundo, bakunda Imana muri buri muntu no gukunda abantu kubera Imana, kandi urwo rukundo rugaragaza hose ububasha rufite bwo guhindura no kwigarurira imitima yabantu. Imiryango ikurikiranye inyungu zisi yemeza ko ikunda abantu, ikanabakorera. Ariko nta nkuru nziza y urukundo rwa kivandimwe yigisha. Abantu batabarika barabayoboka. Bagahunga iyobokamana bibwira ko ridafite ubugingo. Nyamara ntawakwiheba. Kugarura iyo mbaga yayobye birashoboka, no gukiza abandi batabarika. Icyo cyizere gishingiye ku ihame isi yose igenderaho ryasobanuwe na Yohani Viyani mutagatifu padiri mukuru wa ARS agira ati : Urusha abandi gukunda isi kandi akayigaragariza urwo rukundo, ni we nyirayo . Abantu ntibashobora kwibuza guhinduka babona ukwemera nyakuri kugaragara mu bantu barangwa nurukundo rwuje ubutwari bafitiye abo basangiye ubumuntu. Nimwemeza rero abo bantu ko Kiliziya ari yo ibakunda kurusha abandi, bazagaruka mu nzira yukwemera batitaye ku bindi byose. Ndetse bageze aho guhara ubugingo bwabo kubera uko kwemera. Ntabwo urukundo rusanzwe rwashobora kwigarurira abantu kuri ubwo buryo. Habe ndetse nubugatolika bwakazuyazi. Uwo murimo wo kwigarurira abantu washoborwa niyobokamana gatolika rikunda Nyagasani Yezu Kristu numutima waryo wose, ari na we ribona kandi rikunda mu bantu abo ari bo bose. Urwo rukundo ruhebuje abakristu bafitiye Kristu rugomba kugeza aho umuntu wese ubabona yemeza ko ari rwo kimenyetso kiranga rwose Kiliziya, aho kuba umwihariko wagatsiko kimena mu bayirimo. Ni uko rero, urwo rukundo rugomba kugaragarira mu mibereho rusange yabakristu bose babalayiki.

79

Ntabwo bishoboka gushyira uwo mutima wurukundo mu bakristu bagize umuryango wose wa Kiliziya. Ni koko, uwo murimo uraruhije! Ibibazo byugarije Kiliziya ni birebire, ningabo ziyirwanya ku butaka zikabije ubwinshi, ku buryo umutima wubwitange bwintwari ushobora kubura. Ariko Mariya ni umutima wa Legio kandi uwo mutima ufite ukwemera gusesuye nurukundo rurenze imivugire. Iyo itekereje ibyo, Legio irebana isi icyizere cyinshi maze akanyabugabo kakiyongera. Isi ni iyuyikunda kurusha abandi. Legio ikongera ikisunga umwamikazi, ikamubwira bundi bushya iti : twiyoborere igendeye kuri icyo cyizere Legio irebana isi. Legio ya Mariya ihanganye nizindi mbaraga ziyirwanya zirimo kwimura Imana no kuyihakana. Izo mbaraga zihora ziyibangamiye zitewe inkunga nikwirakwiza ryinyigisho zitangazwa mu binyamakuru, kuri televiziyo, no muri videwo, zishishikariza abantu gukuramo inda, ubutane bwabashakanye, imiti igabanya urubyaro, gukoresha ibiyobyabwenge, nubundi buryo bwose bwurukozani nurugomo rushegesha igicumbi cya buri muryango. Kuva ubwo, ituze ryuruhinja nubuziranenge bwa buri mwana uvutse byatererejwe ibyo bibi byose biza ari kirimbuzi . Ni ngombwa rero ko abakristu gatolika bashyira hamwe bose kugira ngo birinde izo nyigisho. Legio ya Mariya ifite ubushobozi nuburyo bwo kugera kuri iyo ntego, ndetse na bene izo mbaraga ziyirwanya zizemera. Ariko nta cyo umuryango ubwawo wonyine wageraho udatewe inkunga nimbaraga zikomeye. Izo mbaraga ziyikoresha ziri mu mahame remezo yayo ayitoza kwishingikiriza no kwiringira ububasha bwa Roho Mutagatifu, kuyoboka byukuri umugeni we, umuhire Bikira Mariya Mutagatifu, no gutungwa nUkaristiya, Umugati wUbuzima. Iyo imbaraga zihanganye ni Legio itsinda. Nyamara Abalejiyo bazitwaza buri munsi intwaro yumusaraba wumutegetsi wabo, barwanya ubunebwe buriho muri iki gihe, ibikorwa bitagira rutangira, ningeso zishingiye ku ntege nke zikomeje kumunga ubuzima bwabantu bo muri iki gihe, maze amaherezo batsinde burundu . (Padiri Aedan MC gRATH, S .S.C.)

80

UMUTWE WA 13 : IBYANGOMBWA BISABWA USHAKA KWINJIRA MURI LEGIO


1. Legio ya Mariya yakira abakristu gatolika bose : a) Bakurikiza iyobokamana ryabo nta buhemu; b) Bafite icyifuzo cyo kuzuza inshingano zabo zo gukora ubutumwa bwa Kiliziya babarirwa mu muryango wa Legio; c) Biteguye kuzuza inshingano zose zisabwa uwitwa umulejiyo wukuri. 2. Abashaka kwinjira muri Legio ya Mariya bagomba gusaba kuba muri Praesidium. 3. Abashaka kuba abalejiyo batarageza ku myaka cumi numunani (18) yamavuko bakirirwa mu ma praesidia yagenewe abato (Reba umutwe wa 36). 4. Nta wemerewe kwinjira mu muryango wIngabo za Mariya, Umuyobozi wa Praesidium atarizera ko usaba kwinjiramo yujuje ibyangombwa bisabwa. 5. Usaba kuba umulejiyo agomba kugeragezwa nibura amezi atatu mbere yo kwemererwa burundu. Ariko kuva agitangira ashobora kugira uruhare rusesuye mu mirimo yose yumuryango. 6. Uwatorewe kuba umulejiyo ahabwa Tessera . 7. Iyemerwa ku mugaragaro rikorwa byumwihariko iyo umuntu asezeranye muri Legio akanashyirwa ku rutonde rwabagize Praesidium. Inyandiko y isezerano rya Legio yanditse mu mutwe wa 15. Yanditse neza ku buryo isomeka neza. Musenyeri MONTINI (wabaye Papa Pawulo wa VI) yanditse mu izina rya Papa Piyo wa XII atangaza agira ati: Iryo sezerano rya gitumwa rigirirwa Bikira Mariya, ryateye imbaraga abalejiyo, cyane cyane abatotezwa bazira ukwemera kwabo, mu ntambara barwanirira ubukristu ku isi hose. Ibivugwa kuri iryo sezerano ryanditswe na Karidinali Swinensi (L.J Suinens), ryatangajwe mu ndimi nyinshi. Isezerano rya Legio iyo nyandiko yagaciro

81
ntagereranywa yagombye gutungwa na buri mulejiyo wese. Ndetse numukristu gatolika uzi icyo agamije agomba kuyisoma, kuko ikubiyemo amahame agenga ubutumwa bwa gikristu. a) Iyo basanze igihe cyigeragezwa cyaragenze neza, usaba kwinjira mu muryango amenyeshwa ko abyemerewe nibura hasigaye icyumweru ngo asezerane. Muri icyo cyumweru yitoza amagambo yamasezerano kandi akazirikana ibitekerezo biyakubiyemo, ku buryo igihe cyumuhango wo gusezerana azaba ashobora kuyasoma adategwa, asobanukiwe, kandi akomeje, awitayeho. b) Hanyuma mu nama isanzwe ya Praesidium, bakimara kuvuga CATENA, bakomeza guhagarara, noneho bakegereza ibendera ryumuryango ushaka gusezerana, ikiganza cye cyibumoso kigafata ahanditse amasezerano, agasoma aranguruye ijwi, na we ubwe akivuga mu izina aho riteganyijwe kuvugwa. Iyo ageze ku ntangiriro yigika cya gatatu cyayo masezerano, ikiganza cyiburyo nicyo gifata ku ruti rwibendera kugeza igihe arangirije gusoma amasezerano. Iyo uwo muhango urangiye, umusaserdoti ahari, aha umugisha umuyoboke mushya maze izina rye rikandikwa ku rutonde rwabayoboke bumuryango wIngabo za Mariya. c) Ubwo rero abalejiyo barongera bakicara, bagatega amatwi inyigisho, maze inama igakomeza nkuko bisanzwe. d) Niba Praesidium idafite ibendera, uwinjizwa mu muryango nibura afata mu ntoki igishushanyo cyaryo; ashobora kwifashisha ikiri kuri Tessera. 8. Iyo usaba kwinjira mu muryango abyemerewe, yihutira gukora amasezerano yabalejiyo. Abasezerana ari babiri cyangwa benshi bashobora kwakirirwa hamwe, icyarimwe, ariko sibyo byiza, kuko iyo umubare wabasezerana ari munini, ntabwo usezerana yumva ko ayo masezerano amureba nkaho yaba ari wenyine asezeraniye mu ruhame. 9. Birashoboka ko umuhango wo gusezerana wabera ikigeragezo abantu bagira umutima woroshye, ariko mu byukuri ni wo ubanogera, kuko bawuhimbazanya akarusho, kandi bawitayeho, bityo bikazagira ingaruka nziza ku butumwa bwabo. 10. Uwungirije umukuru wa Praesidium ni we ufite inshingano yo kwakira abasezeranye, kubamenyesha imirimo yabo, kubishingira mu gihe cyigeragezwa na nyuma yaryo ; ariko ni umurimo bose bagomba gufatanya.

82
11. Iyo habaye impamvu ibonetse yose ituma usaba gusezerana adashaka kubikora, ashobora kwongera kugeragezwa andi mezi atatu. Praesidium ifite uburenganzira bwo gusibiza amasezerano, igihe cyose idashobora guhamya ko usaba gusezerana abikwiye. Byongeye kandi, ni byiza kurekera ushaka gusezerana igihe gihagije cyo kwisuzuma kugira ngo azafate icyemezo ku bushake. Ariko iyo icyo gihe cyinyongera kirangiye, usaba gusezerana agomba kubyemererwa nta mananiza kandi nta gahato, cyangwa se akava burundu muri Praesidium. Iyo umulejiyo amaze gusezerana, hanyuma akisubiraho, ndetse naho yabitekereza gusa, agomba kugirira ishema rya Legio akayivamo. Igeragezwa kimwe namasezerano ni byo rugi rwinjiza muri Legio ya Mariya. Nta we ugomba kugira uburangare bugeza aho urwo rugi rwasigara rukinguriwe abantu badashobotse, kuko baramutse binjiye muri Praesidium bayica intege kandi bagapfobya intego yayo. 12. Ntabwo Umuyobozi wa roho ategekwa gusezerana. Ariko abifitiye uburenganzira. Kandi aramutse asezeranye byarushaho gushimisha Praesidium no kuyitera ishema. 13. Amasezerano afite akamaro kayo bwite. Ntabwo agomba gukorwa mu muhango wo kwiyegurira Bikira Mariya (Acies) cyangwa se mu yindi mihango. Ahubwo abalejiyo, nkuko byumvikana, bashobora kuyakoresha mu buryo bwihariye bwa buri muntu bwo kubaha, gukunda no kuyoboka Bikira Mariya. 14. Nta zina na rimwe rigomba kuvanwa, nta mpamvu, ku rutonde rwabalejiyo, cyane cyane iyo gusiba inama biba byaratewe nuburwayi, ndetse bushobora kumara igihe. Nyamara iyo umuryango usanze umulejiyo yarataye Praesidium, nizina rye ryarasibwe ku rutonde rwabanyamuryango, ntashobora gusubiramo atabanje kongera kugeragezwa no gusezerana bundi bushya. 15 Mu bintu byose birebana na Legio ya Mariya, kandi muri ibyo byonyine, niho abalejiyo bitana izina Abavandimwe . 16. Hakurikijwe ibyo abalejiyo bakenera kandi bikemezwa na Curia, bashobora kwibumbira hamwe mu ma praesidia yabagabo, yabagore, yurubyiruko rwabahungu, urwabakobwa, cyangwa mu ma praesidia bavanze.

83
Legio ya Mariya ikivuka, wari umuryango wabagore gusa. Nyuma yimyaka umunani ni bwo Praesidium ya mbere yabagabo yavutse. Nyamara Legio ya Mariya ifite imiterere nimiyoborere inogeye nabagabo kandi mu byukuri praesidia zabagabo, nizivanze zihora ari nyinshi. Praesidia za mbere zo muri Amerika, Afurika nUbushinwa zari zigizwe nabagabo gusa. Nubwo abagore bari bafite umwanya wicyubahiro mu miterere ya Legio ya Mariya, Igitabo Gikuru cya Legio (Manuel) cyirinda kugaragaza ko havugwa umugore cyangwa umugabo, gikoresha imvugo yimberabyombi yumvikanisha ko havugwa abayoboke ba Legio bibitsina byombi. Kiliziya yagenewe kogeza ingoma ya Kristu ku isi hose no guhesha ikuzo Imana Data. Bityo igatuma abantu bagira uruhare ku bucungurwe bwabo no ku mukiro wabo. Mu byukuri, Kiliziya ni yo iyobora abantu bose kuri Kristu. Ubutumwa ni izina rihabwa igikorwa cyose cyingingo zUmubiri mayobera wa Kristu kigamije iyo ntego. Kiliziya isohoza ubutumwa bwayo ikoresheje abakristu bose, ariko ku buryo bunyuranye. Koko rero, guhamagarirwa ubukristu ni uguhamagarirwa kogeza ubutumwa. Nkuko mu mubiri ufite ubuzima nta rugingo na rumwe rutagira icyo rukora, ahubwo rukagira uruhare ku mibereho yubuzima no ku mikorere rusange yumubiri, niko bimeze no ku Mubiri wa Kristu, ari Wo Kiliziya: Umubiri wose urakura, buri rugingo ku rugero rwarwo (Ef 4,16 ). Byongeye kandi, ingingo zuwo mubiri zunze ubumwe kandi ni magirirane ( Ef 4,16 ); ku buryo urugingo rudakora uko rushoboye ngo umubiri ukure ruba ari nta kamaro rufitiye Kiliziya kandi na rwo ubwarwo nta cyo ruba rwimariye. (Vatican : Apostolicam Actuositatem).

UMUTWE WA 14 : PRAESIDIUM
1. Urwego rwibanze rwa Legio ya Mariya rwitwa Praesidium. Iryo jambo ryikilatini ryasobanuraga umutwe wingabo zAbaromani ugenewe gukora umurimo ukomeye, ni ukuvuga nkumutwe wingabo baha kurinda abandi, iryo ni ryo jambo ryatoranijwe kugira ngo ryitirirwe umutwe wIngabo za Mariya. 2. Buri Praesidium igira izina rimwe ritoranyijwe mu bisingizo bya Bikira Mariya. Urugero ni nkUmubyeyi ugira ibambe, cyangwa se ikagira izina

84
ritwibutsa imwe mu ngabire ze nkUtasamanywe icyaha, cyangwa se rikatwibutsa kimwe mu bikorwa bye, nka Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu. Hahirwa umwepiskopi ufite praesidia zihwanye nibisingizo bya Bikira Mariya. 3. Praesidium iyobora abayigize bose, kandi igakurikirana ibikorwa byabo, na bo bakagomba kwumvira nta buhemu amategeko ibaha. 4. Buri Praesidium igomba kugira isano na Concilium Legionis (inama nkuru ya Legio) ubwayo cyangwa iciye ku nama nkuru iyisumba. Bitagenze bityo, ntibarirwa muri Legio. Ni cyo gituma nta Praesidium ishobora gushingwa bidaturutse ku nama nkuru ziyisumba uko zigenda zikurikiranye; igashingwa na curia cyangwa se inama zikurikiyeho; zaba zitariho igashingwa na Concilium Legionis. Ubwo rero Praesidium izagengwa niyo nama yayishinze. 5. Nta praesidium ishobora gushingwa muri paruwasi padiri mukuru cyangwa Umwepiskopi atabyemeye. Ni cyo gituma umunsi wo kuyishinga batumira umwe muri abo kugira ngo yemeze ko ishinzwe. 6. Praesidium igomba gukora inama yayo ya buri cyumweru nkuko bisobanurwa mu mutwe wa 18 wiki gitabo werekeranye na gahunda yinama ya praesidium. Iryo tegeko ntirihinduka na gato. Kubera impamvu nyinshi zumvikana, hari abavuga ko gukora inama ya buri cyumweru bigoye, bakavuga ko iyo nama ibaye rimwe cyangwa kabiri mu kwezi byaba bihagije. Legio yabashubije ko iryo tegeko ryo gukora inama rimwe mu cyumweru ridasubirwaho na gato, ko rizakurikizwa igihe cyose. Gushaka gushyiraho inama rimwe mu kwezi bitewe nakazi kenshi byakumvikana, ariko byaba byishe ikintu kinini cyane kandi ariyo ntego ya Legio : icyo kintu ni amasengesho avugirwa hamwe buri cyumweru nabalejiyo bose. Ibyo rero ntawabigeraho adakoze inama ya buri cyumweru. Inama ya buri cyumweru ishobora gusaba kwigomwa byinshi. Ariko se niba Legio idashoboye kwiringira abayo ibasaba kwigomwa ngo baze mu nama yaba ishingiye ku ki kindi ?

85
7.Buri Praesidium izagira umusaserdoti uyibera umuyobozi wa roho, umukuru (Perezida), umukuru wungirije (Visi-Perezida), umwanditsi numubitsi. Abo nibo bakuru ba praesidium, kandi bakayihagararira mu nama yabakuru ba za praesidia, ariyo Curia. Inshingano zabo zisobanuwe mu mutwe wa 34 wiki gitabo, ariko ikintu cyingenzi bagomba kwitaho ni ugukora umurimo wingabo za Mariya bawushyizeho umutima kugira ngo babere urugero rwiza abandi balejiyo. 8. Abayobozi ba praesidium bagomba kugeza ku bayigize raporo yibyavugiwe mu nama ya Curia kugira ngo babamenyeshe ibihakorerwa. 9. Umuyobozi wa roho ashyirwaho na padiri mukuru wa paruwasi cyangwa numwepiskopi, akamara igihe uwamushyizeho ashaka. Uwo muyobozi wa roho ashobora kuba uwa praesidia nyinshi. Iyo atabasha kujya mu nama zose zizo praesidia, ashobora gutumayo undi musaseridoti cyangwa undi wihaye Imana akamugirayo, cyangwa se igihe bidashobotse agahagararirwa numulejiyo winzobere (agahabwa izina ryumuvugizi). Umuyobozi wa roho agomba kumenyeshwa igihe inama izabera ariko adahari ntibyabuza inama kurema. Umuyobozi wa roho abarirwa mu bakuru ba praesidium, akagira inshingano yo gushyigikira ubuyobozi bwose bwemewe bwumuryango wa Legio ya Mariya. 10. Umuyobozi wa roho ni we ufite ijambo rya nyuma ku bibazo birebana niyobokamana cyangwa nimigenzo myiza ikwiye gukurikizwa. Afite uburenganzira bwo kuba ahagaritse ibyemezo bya Praesidium kugeza igihe arangirije gusiganuza abamuyobora, Padiri Mukuru cyangwa umwepiskopi. Ubwo bushobozi ni intwaro ye akwiye kwitwaza neza, kuko bugomba kuba uburyo bwo kurengera umuryango aho kuwusenya. Ni ukuvuga ko aho bumvikana neza atazagira ubwo ayikoresha. (Civardi: Manuel dAction Catholique). 11. Abakuru ba praesidium bashyirwaho na Curia, uretse Umuyobozi wa roho. Iyo Curia idahari, bashyirwaho ninama iyisumbye.

86
Ntibikwiye kujya impaka mu ruhame ku bikorwa byiza byumwe mu bagiye gushyirwaho kuko bamwe muri bo bashobora kuba bari aho ngaho. Iyo hari umwe mu bakuru ba praesidium ubura, umukuru wa Curia agisha inama cyane cyane umuyobozi wa roho wiyo praesidium kugira ngo bashake umusimbura. Iyo amaze kuboneka, amazina ye ashyikirizwa Curia kugira ngo imushyireho niba isanze abikwiye. 12. Usibye Umuyobozi wa roho, abandi bakuru ba praesidium bagira manda yimyaka itatu. Bashobora kongererwa manda yimyaka itatu ariko nyuma yiyo myaka itandatu ikurikiranye, umukuru ntashobora gukomeza gukora uwo murimo. Umukuru uhindurirwe umwanya atangira bundi bushya cya gihe cyimyaka itatu, nukomeje umwanya umwe ariko mu yindi praesidium bizaba uko. Umukuru wari ufite umurimo muri praesidium akawuvaho, nyuma yimyaka itatu ashobora kwongera kuwushyirwaho bundi bushya. Iyo umwe mu bakuru abonye impamvu imubuza gukora akazi ke yari yaratorewe, umunsi yakaretse ufatwa nkaho ari wo yacyuriyeho igihe cya ya myaka itatu, noneho hagakurikizwa amategeko asanzwe yo gutangira umurimo, ni ukuvuga ko : a) Iyo atarangije imyaka itatu ku murimo wa mbere, ashobora kongera gutorerwa uwo mwanya imyaka itatu itarashira. b) Iyo yari ku murimo mu gice cya kabiri cyimyaka itatu, agomba kumara indi myaka itatu kugira ngo abe yasubira ku murimo usa nuwo yakoraga mbere. Igihe umwe mu bakuru ba praesidium amara ku murimo we gikurikiza amategeko rusange yumuryango. Koko rero buri muryango wose cyane iyo ugamije ibyImana ugibwamo nabashaka. Uwo muryango ugomba guharanira ko abawo bagira ishyaka. Kenshi mu bantu baharanira kugera ku kintu, hari ubwo ishyaka ribura kandi amananiza bagomba kunyuramo akiri yose, ibyo rero bigatuma ako kazi gapfa kuko nta we uharanira ko karangira, ndetse nabawo bingenzi bakawuvamo. Ibyo ntibikabe muri Legio. Ngicyo igituma ari ngombwa kubyutsa ishyaka mu ngabo za Mariya.

87
Mu miryango yose ariko cyane cyane mu muryango ugamije iyobokamana udaharanira inyungu, nta we ugomba kwibagirwa ububi bukabije bwamategeko ashaje ubwayo, cyangwa zimwe mu ngingo zayo. Ariko kubera uruntu runtu, umurava uragabanuka, buhoro buhoro bakagendera ku kamenyero gusa, imikorere idahinduka igashinga imizi, mu gihe ibibi bagomba kurwanya bihinduka kenshi. Iyo abakuru babalejiyo bateshutse ku nshingano zabo, umurimo wabo uradindira numwete wabo ugacogora kugera aho umuryango unanirwa kureshya abayoboke bashya no kubuza abingenzi kuwuvamo. Urazahara cyane ukenda kuzima. Ni yo mpamvu abakuru bagomba gukora uko bashoboye kwose kugira ngo barinde umuryango wabo kudohoka. Buri gihe rero, bagomba gushishikaza no gutera umwete inama zawo zose. Birumvikana ko abakuru ari bo ba mbere bagomba gushishikarira iryo shyaka, kuko ari bo bagomba gutera abandi umwete. Ni ngombwa ko bagumana ishyaka numurava batangiranye; kandi uburyo bwiza bwo kubigeraho ni ukubahindurira imirimo. Iyo abakuru bateshutse ku nshingano zabo, byose birapfa; kandi iyo batagifite umwete numurava, imbaga yabalejiyo bashinzwe kuyobora na yo irakonja. Ariko ibirushijeho kuba bibi, ni uko abayoboke bishimira ibyo bamenyereye ntihagire ushaka guhindura imigenzereze ye. Umuti wavura ibyo rero ni uguhindura abakuru kuko barambiranye kandi barambiwe. Guhindurira abakuru imirimo yabo uko igihe kigeze, bishobora kuba umuti wibibi biterwa ahanini nakamenyero, kwirara no kurambirana. Ariko mu byukuri, nta muti urimo kuko nabagize inama zubuyobozi badashobora kubona ko bariho bacika intege, noneho bakiha guhora biyongeza igihe cyubuyobozi. Ni yo mpamvu, bigaragara nta gushidikanya, ko umuti umwe rukumbi waba guhindura abakuru, nta witaye ku byiza bashobora kuba barakoze cyangwa se ku zindi mpamvu. Imikorere yimiryango yabihayimana ni urugero rwa Legio ku byerekeye kutarenza igihe cyimyaka itandatu ku murimo wubukuru. Iyo igihe cya mbere cyimyaka itatu kirangiye gishobora na none kongerwa inshuro imwe gusa. (Dcision de la Lgion limitant la dure des fonctions dofficiers). 13. Napolewo (Napolon) yarivugiye ati : Nta basirikare babi babaho igihe hari abakuru beza . Yashakaga kuvuga ko abasirikari bakura ubutwari ku babategeka. Abalejiyo na bo ntibashobora gusumbya abakuru babo kumenya neza ikigomba

88
gukorwa, niyo mpamvu abakuru bagomba kuba abantu babishoboye koko. Niba koko umukozi akwiye igihembo cye, umulejiyo na we akwiye kuyoborwa numukuru nyawe ukwiye iryo zina. Gushyiraho buri gihe abakuru beza, byagombye gutuma na praesidium ubwayo irushaho kuba nziza. Ni koko, buri mukuru mushya ntiyabura kugira icyo yungura praesidium. 14. Gushyiraho Umukuru (Perezida) wa Praesidium bigomba kwitonderwa cyane kuko bigenze ukundi byagusha praesidium. Bazamuhitamo babanje kumugenzura no kumutoranya mu bandi benshi hakurikijwe ibiteganyijwe mu mutwe wa 34 wiki gitabo, mu gice cya kabiri giteganya byumwihariko inshingano za Perezida. 15. Iyo Curia ishaka kubyutsa Praesidium yaguye, ibanza guhindura Perezida wayo, keretse hari impamvu zidasanzwe zibiteye, naho ubundi praesidium igushwa numwete muke wa Perezida wayo cyangwa ubushobozi buke bwo kuyobora. 16. Mu gihe akigeragezwa, umulejiyo ntashobora gukora umurimo wubukuru muri praesidium yabakuru keretse hari uwo asigariyeho byagateganyo. Igihe adakuwe kuri uwo murimo akigeragezwa, ubwo aba ahawe uburenganzira bwo kuwukomeza, noneho igihe yawukoze byagateganyo nacyo kikabarirwa muri cya gihe cyimyaka itatu agomba kumara ku buyobozi nkuko bivugwa mu ngingo ya 12. 17. Udafite uruhushya rwa Perezida, ntashobora kuva muri praesidium yarimo ngo ajye mu yindi. Igihe yemerewe bakurikiza amategeko agenga ukwinjizwa muri praesidium uretse ko atongera kugeragezwa no gusezerana. Keretse hari impamvu zikomeye naho ubundi Perezida ntashobora kwimana uruhushya rwo kujya mu yindi praesidium. Iyo bibaye ngombwa, mbere yo gutanga urwo ruhushya, Perezida ashobora kwiyambaza Curia. 18. Amaze kugisha inama abandi bakuru bagasanga ari ngombwa, Perezida ashobora guhagarika umulejiyo bitagombye kwigwa mu nama rusange ya praesidium.

89
19. Curia ifite ububasha bwo gusezerera cyangwa guhagarika umulejiyo uwo ariwe wese, ariko iyo uwo mulejiyo yibarije mu nama yisumbuye, icyo itegetse ntigisubirwaho. 20. Impaka zose zivutse muri praesidium zerekeye igabana ryimirimo zizakemurwa na Curia. 21. Umwe mu mirimo ikomeye ya praesidium ni ugushaka abafasha benshi, bakomeye, bakomeza umuryango. Muritegereze umutwe wabasirikare bafite abatware beza, bafite intwaro zuzuye, muzasanga ari ntawabatsimbura. Nyamara usuzumye neza ibintu uko byifashe, wasanga bonyine nta cyo bashobora badafashijwe nabandi batagaragara ku rugamba. Abo ni nkabakora intwaro, abahaha nabateka, ababambika nababavura, nabandi benshi batuma abo basirikare bakora akazi kabo neza. Ubwo se baramutse babuze iyo nkunga bamera bate nyuma yiminsi mike yimirwano ? Na praesidium niko imeze. Igomba kugira bene abo bafasha naho ubundi ntiyarangiza akazi kayo neza. Uburyo bwiza bwo kunga ubumwe nabo bafasha ni ukubonana na bo, kubandikira ntibihagije. 22. Nkuko ingabo ziteganya ejo hazaza zishyiraho amatorero yabasore, praesidium nayo igomba guheka praesidium yabato. Iyo praesidium yabato ikagira perezida numwungirije bavuye muri praesidium ibahetse. Abo bakuru bagomba gutorwa bamaze kugenzurwa neza kuko kuyobora praesidium yabato bitashoborwa na bose. Uwo murimo bakorera praesidium yabato ujya mu mwanya wuwo bari guhabwa muri praesidium yabo. Nibo bahagararira praesidium yabato muri Curia yabakuru, cyangwa muri Curia yabato igihe ihari. Umwanditsi numubitsi bagomba kuba ari abato, bityo bakaboneraho kwimenyereza hakiri kare inshingano zo kuyobora. Abato ntibashobora kujya mu nama ya Curia yabakuru.

90
Imirasire yizuba ni myinshi, ariko urumuri rukaba rumwe ; amashami yigiti na yo aba menshi, ariko igihimba kikaba kimwe gifashwe nimizi itajegajega (Mt.Sipiriyani (Cyprien) : De unitate Ecclesiae)

UMUTWE WA 15 : ISEZERANO RYUMULEJIYO


Mana Roho Mutagatifu, jyewe(Amazina yusezerana), Ubu ndashaka kwinjira muri Legio ya Mariya, Ariko nzi neza ko nta cyo nshobora gukora gitunganye ku bwanjye, Ndagusaba ngo umanukiremo maze unyuzure Kugira ngo udukorwa twanjye dukomezwe nimbaraga zawe, udukoreshe ikikunogeye. Nzi kandi ko ari Wowe washatse kurema isi bundi bushya muri Yezu Kristu, ubigiriye muri Bikira Mariya ; Nzi ko tudashobora kukumenya no kugukunda tudafashijwe nuwo Mubyeyi, Kandi ko ibyiza byose uduha, inema zose, imigenzo myiza, byose ni we binyuraho na we akabishyikiriza uwo yishakiye, igihe ashatse kandi ku rugero yishakiye, nuburyo ashaka ; Kandi ndabona ko ibanga ryo kurangiza umurimo wa Legio ku buryo bunonosoye ari ukwifatanya nuwo Mubyeyi wakunyuze. Nicyo gitumye mfashe ibendera rya Legio mu ntoki, ryo ritwibutsa uko kuri, Kandi nkaba mpagaze imbere yawe nkumusirikare, ukubitiyeho no kuba umwana wa Mariya, Nkaba kandi ntangaza ko mwiyeguriye rwose, We Mubyeyi wa roho yanjye. Umutima we nuwanjye ibaye umwe ; Maze yongere asubire muri ya magambo ya kera ayakure kuri uwo mutima agira ati : Dore ndi umuja wa Nyagasani . Ongera umukoreshe ibintu byagatangaza. Ntwikiriza igicucu cyububasha bwawe, maze winjire muri roho yanjye, uyikongezemo umuriro wurukundo rwawe. Roho yanjye nicengerwe nurukundo rwa Mariya mpore ndarikiye gukiza isi. Ngira isugi muri uwo waremye atarangwaho inenge. Mpa kunga ubumwe na Kristu Imana yanjye,

91
Kandi Umubyeyi We namfashe mwogeze mu nsi hose, mwegereze abamwifuza. Maze nitumara gutsinda nzabone kuzana nizo roho kwishimana na Mariya iteka mu ikuzo ryUbutatu Butagatifu. Mana Roho Mutagatifu, uko nizeye ko Uzanyakira utyo kandi ko Ugiye no kungira igikoresho cyawe, Ukampindura intwari kuko nari nsanzwe ndi ikigwari, Mfashe umwanya mu ngabo za Mariya, kandi ntinyutse kugusezeranya kutazahemuka. Nzakurikiza amategeko ampuza nabavandimwe banjye ntiramira, Yo agize urugerero rwacu agatuma kandi dukomera ku rugamba dufashijwe na Mariya, Kugira ngo nzarangize ugushaka kwawe, nerekane ibitangaza byinema zawe, zo zizahindura isi maze ukazategeka ibintu byose, Mana Roho Mutagatifu. Ku izina ryImana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. Tumenye ko isezerano rya Legio riturwa Roho Mutagatifu, We abagatolika basa nabibagiwe, bigatera rero Legio kumugirira urukundo rwumwihariko. Umurimo wabo ukaba uwo kwitagatifuza no gufasha bagenzi babo kwitagatifuza, bo bagize Umubiri Mayobera ari wo Kristu nabe bose. Ibyo bikorwa kandi bikomezwa na Roho Mutagatifu. Nicyo gituma abashaka kwitagatifuza bagomba kwifatanya na We. Uwo mubano ugomba ibintu bibiri byingenzi : gusenga Roho Mutagatifu ubikuye ku mutima no gukunda Mariya byimazeyo kuko ari we unyuzwaho ibyiza byose tugirirwa na We, we wamunyuze. Ndetse umenya kutambaza Bikira Mariya ari byo byatumye Roho Mutagatifu atogezwa kandi hari ibitabo ninyigisho byinshi bimutaka. Abalejiyo buje urukundo rwUmugabekazi nUmubyeyi wabo, bikabatera gusenga Roho Mutagatifu birambye, na We agatuma barangiza neza icyo Imana ishaka: ari kwa kurema isi bundi bushya ibigirishije Roho Mutagatifu na Mariya. Niyo mpamvu Legio izahora ijya mbere kandi ibyo ikora bigatungana. Amasengesho ya mbere abalejiyo bavuze yabaye ayo gutakambira Roho Mutagatifu no kumusenga, maze bakurikizaho ishapule. Kuva ubwo buri nama ya Legio itangizwa ayo masengesho. Birakwiye rero ko umuhango wo kwinjira muri Legio usohozwa nayo masengesho matagatifu. Utwibutsa kandi Pentekositi ya mbere : icyo gihe Roho Mutagatifu yahaye intumwa inema yo kwogeza Ivanjili ayinyujije kuri Mariya. Ingabire zose umulejiyo azaronka, cyane cyane iyo gukunda Bikira Mariya, azikesha kwirukira Roho Mutagatifu anyuze kuri Mariya.

92
Byongeye kandi, amagambo yateganyirijwe isezerano ni yo koko yerekana urukundo umulejiyo afitiye umuryango we, rukibutswa nyine ninuma iri ku ibendera rya Legio, ikaba iyo kuyobora ibikorwa byiza byayo ifashijwe na Mariya, bigirirwa roho zabantu. (Inama ya 88 ya Concilium Legionis. Ayo magambo ntabwo ari mu isezerano rya Legio)

UMUTWE WA 16 : ABANDI BARI MURI LEGIO MARIAE


Uretse abalejiyo basanzwe, Legio ifite ibindi byiciro bibiri mu muryango wayo: Abapretoriyani nabafasha.

1. Abapretoriyani
Abapretoriyani baremye igice gikuru mu balejiyo. Bafite andi mategeko bongera ku yabalejiyo basanzwe : (1) Bavuga amasengesho ari kuri Tessera buri munsi; (2) Bumva Misa kandi bagahazwa buri munsi. Kudashobora kwumva Misa no guhazwa buri munsi si impamvu yabuza umuntu kuba umupretoriyani. Nta we ushobora guhamya ko azatunganya iryo tegeko iteka. Umuntu uzi neza ko atasiba Misa kabiri mu cyumweru ashobora gusaba kuba umupretoriyani; (3) Bavuga buri munsi amasengesho yemewe na Kiliziya (office) cyane cyane amasengesho akurikiza amasaha (buribyare : brviaires) cyangwa igice cyayo cyingenzi, urugero ni amasengesho ya mu gitondo naya nimugoroba. Kiliziya yemeye kwifashisha igitabo gihiniyemo amasengesho yamasaha asozwa naya nimugoroba Hariho abantu bifuza ko ayo masengesho yemewe na Kiliziya yasimburwa no kuzirikana, ibyo byabura bakagena iminsi yaya masengesho (Office) niyo kuzirikana (Mditation). Icyo cyifuzo giciye ukubiri namatwara yumupretoriyani ashaka ko abalejiyo basangira ibikorwa byabakristu bose. Ubutumwa bwumulejiyo ni ugufatanya na Kiliziya kwogeza ingoma yImana. Kuba umupretoriyani bifasha umulejiyo gufasha Kiliziya ku buryo bwisumbuye. Birumvikana ko abapretoriyani bagomba kumva Misa no guhazwa, kuko ibyo bikorwa ari indatwa mu mihango ya Kiliziya kandi nibyo biranga umukristu.

93
Kuri iyo mihango ya Kiliziya, hiyongeraho Buribyare (office), ari ko kuvuga isengesho rusange rya Kiliziya kandi rikaba nirya Yezu. Iyo Buribyare tuvuga ishingiye kuri za zaburi, tuba tuvuga amasengesho twigishijwe na Roho Mutagatifu bigatuma dutura twese hamwe Imana Data amasengesho yacu. Iyo niyo mpamvu ituma abapretoriyani bagomba kuvuga office, aho kuzirikana. Musenyeri Lini (Leen) yabwiye abalejiyo be ati : Iyo twabonye inema nyinshi, bituma urukundo rwacu rwiyongera . Abashobora kuvuga Buribyare yose baba berekanye aho urwo rukundo rugera. Icyitonderwa. (a) Abapretoriyani si igice kihariye muri Legio ahubwo ni ishami ryayo rimaze gukura. Nicyo gituma batagomba kugira za praesidia zabo bonyine. (b) Kwinjira muri uwo mutwe bituruka ku bwende bwa buri mulejiyo. (c) Kirazira guhata abantu ngo babe abapretoriyani. Nicyo gituma kubandika no kubahamagara mu nama bidakwiye. Icyakora byaba byiza kubagira inama yo kujya muri icyo gice. (d) Izina ryushaka kuba umupretoriyani, rigomba kwandikwa ku rutonde ruri ukwarwo rubikwa na Perezida wa praesidium. (e) Abayobozi ba roho na ba perezida bazagerageza kongera umubare wabapretoriyani kandi bazihatira kugumya guhanga ijisho ababaye abapretoriyani kugira ngo barebe ko bakurikiza amategeko neza. Umuyobozi wa roho yemeye ko bandika izina rye mu gitabo cyabapretoriyani, yaba yiyeguriye Legio na praesidium yayo, kandi byatuma umubare wabapretoriyani wiyongera. Legio ihora iteze amaso abapretoriyani. Benshi muri bo bakwiye kwisunga Imana, mbese Legio igahinduka umuryango wabantu bahora basenga. Ibyo bizafasha abalejiyo gukomera mu bukristu kandi Legio ikwiye kumenya ko imbaraga ishyira mu byo ikora, nta handi zaturuka atari ku masengesho ivuga. Ikwiye kumenya kandi ko ishingiro ryayo ari ukuyobora umuryango wayo ku Mana. Mugomba kwiyongera, niko Imana yabigennye, nicyo ijambo Gatolika rivuga; ni umurage Yezu yasigiye intumwa ze. Ariko kugwiza umubare kandi ubukristu budakomeye, byatera umuntu ubwoba biramutse bibaye. (Cardinal Newman: Position actuelle des catholiques).

94 2. Abafasha
Abafasha bashobora kuba ari abapadiri, abihayimana cyangwa abalayiki. Ni abantu bumva badashoboye cyangwa badashaka kwinjira mu muryango wa Legio ariko bakiyemeza kuyifashisha amasengesho yabo. Abafasha rero barimo ibice bibiri: a) Igice cya mbere kigizwe nabitwa abafasha; b) Igice gikurikiyeho nicya ba Adjutores Legionis cyangwa Abadjutoriyani. Nta myaka ya ngombwa kugira ngo umuntu abe umufasha. Si ngombwa ko amasengesho yabafasha aherako aturirwa Legio. Kuyatura Bikira Mariya birahagije. Hari uwatekereza ko nta kamaro bifitiye umuryango, nyamara Legio ntiyifuza kwikubira ibishobora kugirira abandi akamaro. Ariko rero kuko ayo masengesho aba ashamikiye kuri Legio, ni ibigaragara ko Mariya azayayigabanyirizaho akurikije ibyo ikeneye. Ni inshingano ikomeye yuko uwo murimo wo gusenga, kimwe nindi mirimo yabalejiyo iturwa Mariya umwamikazi wacu nkingabire yubwitange butizigama uwo Mubyeyi atanga uko ashatse. Iyo ngabire yongera ubwitange maze nabwo bukarushaho kugira agaciro. Iyo ntego ishobora kwibukwa no kwitabwaho buri munsi mu mvugo yisengesho rimeze nkiri: Mariya utagira inenge, wowe Muhesha wInema zose, ngutuye iki gice cyamasengesho yanjye nimirimo yanjye, ndetse nibimbabaza byose, niba uruzi mbikwiye. Iyo mitwe yombi ni zo mbaraga za Legio ziyifitiye akamaro kanini cyane. Itazifite nta cyo yakwimarira, yamera nkinyoni yacitse amababa. Ubwo ishyigikiwe namasengesho yiyo mitwe yiyemeje kuyifasha, ntagishobora kuyihungabanya, nta ninkomyi ishobora kudindiza amajyambere yayo. Urwego rwa mbere : Abafasha Abagize urwo rwego rwa mbere bitwa abafasha, bagereranywa nibaba ryibumoso ryurugaga rwabafashisha Legio amasengesho. Umurimo wabo wa buri munsi ushingiye ku kuvuga amasengesho ari kuri Tessera, ni ukuvuga : Ngwino Roho Mutagatifu, ishapule, ibisingizo biyikurikira, Catena

95
namasengesho asoza. Si ngombwa kuyavugira rimwe, icya ngombwa ni uko umunsi urangira yose avuzwe. Abantu basanzwe bafite akamenyero keza ko kuvuga ishapule ya buri munsi basaba icyo aricyo cyose, bashobora kuba abafasha batiriwe bavuga indi shapule. Usenga wese burya aba afasha roho zose; afasha bagenzi be kandi akabatera inkunga. Abihabwa nububasha bumurimo buturuka ku kwemera. Akora icyo azi kandi ashaka. Akurikiza inama za Mt Pawulo utubwira ko igikorwa cyingenzi ari ugusenga Imana, kuyambaza, kuyumvira no kuyishimira tugirira abantu bose. Dore uko abitubwira: Ntimugahweme gusenga no kwinginga Imana mwifatanije na Roho Mutagatifu (Ef 6,18). Ntimuzi se ko mutabigize mwakoreka isi, mugaca intege abavandimwe banyu? Niko bimeze buri muntu wese ashyigikiye isi: abirengagiza kuyikorera bavunisha abandi (Gratry : Les sources). Urwego rwisumbuye : Abadjutoriyani Abadjutoriyani ni nkibaba ryiburyo ryabafashisha Legio ya Mariya amasengesho. Urwo rwego rugizwe: (a) Nabavuga buri munsi amasengesho yose ari kuri Tessera (b) Byongeye kandi bakiyemeza kumva Misa no guhazwa buri munsi ndetse no kuvuga ya masengesho akurikiza amasaha yemewe na Kiliziya. Reba ibivugwa ku rwego rwAbapretoriyani birebana cyane cyane nakamaro kamasengesho akurikiza amasaha. Umudjutoritani abereye umufasha uwo umupretoriyani abereye umulejiyo. Nibibagenga ni bimwe. Iyo adashoboye kubirangiza rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ntabwo aba akosheje. Abihayimana badasanganywe itegeko ryo kuvuga amasengesho akurikiza amasaha ntibafite inshingano zo kuyavuga. Legio ya Mariya irihatire gushishikariza abafasha kuba abadjutoriyani, kuko bituma batera imbere mu bukristu. Ibivugwa ku bapretoriyani byerekeye ubumwe isengesho rya Legio rifitanye nirya Kiliziya twabivuga no ku badjutoriyani.

96
Turasaba abasaserdoti nabihayimana kuba abadjutoriyani. Koko rero Legio ishaka kunga ubumwe no gufashanya nabafite ubutumwa bwo guhora basenga kuko baba begeranye nImana, kandi bakaba bafite umwanya ukomeye muri Kiliziya. Baramutse bashyize hamwe na Legio, nta cyayinanira kibaho. Kuri bo, kuba abadjutoriyani nta cyo byongera gikabije ku nshingano basanganywe, uretse Catena, amasengesho yabalejiyo nibisingizo. Ibyo bimara iminota mike ariko kuba bafatanyije na Legio bishobora gutuma bayibera umutima. Kera Arishimedi (Archimde) yarihoreye ati : Nimumpe aho mpagarara hatari ku isi murebe ngo ndayiterura. Abadjutoriyani bo, muri ubwo bumwe bwabo na Legio, amasengesho yabo abona imbaraga zizashobora gukiza abantu bose. Muri Senakulo, aho Roho Mutagatifu yashingiye Kiliziya igihe amanukiye ku ntumwa niho Mariya yatangiriye umurimo we winkoramutima atazatezukaho. Uwo murimo ni uwo kwerekeza imitima yose ku Mana no guhakirwa abantu ubudahwema : Bose bakomeza gusenga ubutitsa numutima umwe, bafatanyije nabagore na Mariya umubyeyi wa Yezu, nabavandimwe be (Intu 1, 14). (Mura, Le Corps mystique). Ingingo rusange zerekeranye niyo mitwe yombi yabafasha (a) Umurimo wakarusho: Igihe Legio isaba abafasha bayo kuba bujuje ibyangombwa byingenzi, iba igamije kubaha intangiriro yibindi birenzeho bazakorana ubwitange, bavuga andi masengesho menshi nindi mirimo ku buryo bwakarusho. Legio iributsa abasaseridoti bayisabira kujya bayitekereza mu Misa babigiria Mariya, ndetse rimwe na rimwe bakamuturira nigitambo cya Misa. Abafasha bandi na bo, niyo byabarushya, bakwiye kujya bashaka uburyo bwo gusabira Misa Legio. Nubwo abafasha biyeguriye rwose Bikira Mariya, inyiturano ye ntigira ingano. Muti bite? Atuma abana be binkoramutima bamenya ubukuru bwe butagira ingano. Legio ituma abasenga barushaho kuba intungane kandi ikabafasha kuzagera ku byishimo bidashira. (b) Muri ya mitwe yombi yabafasha, ni uwuhe watinyuka kwima Mariya icyo yifuza, kandi tuzi ko ariwe mubyeyi wa Legio akaba numubyeyi wisi yose aho

97
iva ikagera. Kumwitura niko gufasha ababikeneye cyane, kandi ni ukuronka ibisendereye tubikesha amasengesho. (c) Bikira Mariya atanga ingabire akurikije ibyo buri muntu akeneye nimirimo ashinzwe. Umuntu agize ati: Nifuzaga kuba umufasha ariko nta cyo nkigira, ibyanjye byose nabyeguriye Mariya cyangwa se roho zo mu Purugatori, cyangwa se nabifashishije abogeza ingoma yImana; nta cyo rwose nsigaranye, nta cyo rero nshobora guha Legio. Mbaye umufasha byanyungura iki? Icyo kibazo kiroroshye cyane. Legio yifuza kugira abantu nkabo. Uwo mutima mwiza wo kwibaza ubigirira abandi, nta sengesho na rimwe riwuruta, ni nintangamugabo yerekana ibitekerezo byiza. Ni ingabire itagira inkomyi ikomoka kuri Bikira Mariya. Nta gushidikanya, niwinjira mu mutwe wabafasha, Bikira Mariya azakwakira neza, ibyifuzo byawe, ari ibyo wungutse vuba, ari ibyo usanganywe, ntakizahungabana. Bikira Mariya afite uburyo adufasha akoresheje amaturo tumuha kandi akarenga agafasha na mugenzi wacu. Murabona rero ko akora imirimo ibiri: aradufasha kandi akanafasha bagenzi bacu. Nibyo Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Montfort yita ibanga ryImana, atubwira ko ibikorwa byacu byiza, iyo tubicishije kuri Bikira Mariya birushaho kuba byiza kandi bikagira agaciro. Nicyo gituma bishobora gukiza Roho zo mu Purugatori no gutuma abanyabyaha bahinduka. Umuntu wese akeneye izo mbaraga zituma twemera guhara ibyo dufite kugira ngo bizatugarukire byiyongereye. Ubwo bubasha nta handi twabukura kereka tubaye abafasha bindahemuka ba Mariya. (d) Ububasha Legio ifite butuma abantu bayigana, umuntu yakeka ko buturuka kuri Bikira Mariya we uzi uko abantu bakeneye ubutungane. Legio ikeneye cyane uwo mutwe wabafasha kandi nabawurimo ibagirira akamaro kuko bifatanya na Legio mu masengesho no mu mirimo yayo. (e) Kwinjiza abantu mu bafasha bibashimisha nko kuba abalejiyo. Abantu badasanzwe bavuga ishapule buri munsi, iyo bamaze kuba abafasha bakurikiza neza amategeko yo kuvuga amasengesho yose ari kuri tessera. Mu bitaro cyangwa mu bindi bigo byimbabare, tubonamo abantu bari barihebye, hanyuma bakazagarura agatima kuko binjiye mu bafasha. Hariho nabagatolika benshi bari bituriye kure yabandi kandi bafite ibyago bituma batita ku idini yabo, kuko bavugaga ngo ni imihango nkindi yose, ariko bamaze kuba abafasha bahinduka intwari mu bukristu. Ndetse abenshi bakita kuri Legio nkuko umuntu yita ku

98
kintu cye, ntihagire ikintu kivugwa kuri Legio kibacika. Bakumva rwose ko bagomba kurwanira gukiza roho zikiri mu mwijima kandi bakamenya ko Legio ikeneye amasengesho yabo. Kwumva ko nabo mu mahanga ya kure bagirirwa neza bibarema agatima bagasabwa nibyishimo. Imibereho yabo irangwa nishyaka ryo kugandura abaguye ndetse no gutera ishyaka intungane. (f) Buri praesidium yagombye gukora uko ishoboye kose kugira ngo abagatolika bose bayegereye bayibere abafasha. Iyo yaba ari inzira nziza yo kugira ngo abalejiyo bogeze ivanjili. Ingo bazagenderera zose zizabakira neza. (g) Gutora abafasha mu bakristu bari mu yindi miryango ntako bisa, bituma ibikorwa byabo bijya mbere kandi bagahuzwa nisengesho babifashijwemo na Mariya. Ibyo ntibibabuza kwikomereza umurongo wumuryango barimo. Ni ngombwa kwibutsa ko amasengesho abafasha bavuga atari ayo gusabira Legio, ahubwo bayaturira ibyifuzo bya Bikira Mariya. (h) Utari umugatolika ntashobora kuba umufasha. Ariko aramutse yiyemeje kuvuga buri munsi amasengesho ya Legio, bamuha tessera, bakamutera inkunga kugira ngo arangize neza amasengesho ye. Birakwiye kwandika izina rye kugira ngo atazibagirana, Bikira Mariya azamufasha bya kibyeyi. (i) Icyo bagomba gusobanurira abafasha ku byerekeye amasengesho bavuga, ni uko batagomba gusabira agace batuyemo gusa, ahubwo ko bagomba kurwanira ko Legio yogera hose, bakerura bakayifasha kurwana intambara irimo. Na none sibo bajya ku rugamba, ariko intwaro zabo zifite akamaro kanini. Mbese akamaro kabo gasa nakabantu bagemurira intwaro cyangwa ibiribwa abasirikari bari ku rugamba. (j) Kirazira kwinjiza abantu mu bafasha wikinira, utabitekereje neza. Mbere yo kwemerera umuntu birakwiye ko babanza kumumenyesha amategeko azahabwa kandi akagaragaza ibimenyetso byerekana ko azayakurikiza. (k) Birakwiye gukundisha abafasha umurimo wabo kugira ngo (1) igihe bakiri abafasha bahore bashaka ubutungane kandi birinde guhungabana; (2) nibishyira kera bazabe abadjutoriyani cyangwa abalejiyo. Ni cyo gituma bagomba kujya babasobanurira umurimo wa Legio.

99
(l) Legio ya Mariya igomba gukomeza gushyigikira abafasha bayo, kugira ngo bakomeze umurimo wabo, kandi bawiteho. Ibyo bizatuma abalejiyo bamwe barushaho kunoza umurimo wabo no kugera ku ntego yo kuyobora no guteza imbere buri gihe abo bashinzwe. (m) Abafasha bagomba kumenya akamaro umuryango wa Rozari wabagirira baramutse bawinjiyemo. Kandi bo biraboroheye kuko amasengesho basanganywe asumba ayuwo muryango, icyo baba basigaje nukwiyandikisha muri uwo muryango. (n) Byongeye kandi kugira ngo abafasha batere imbere, ni ngombwa kubasobanurira nibura icyo ari cyo kubaha, kuyoboka no gukunda Bikira Mariya byukuri, cyangwa kumwegurira burundu ubuzima bwose. Abenshi muri bo bakwishimira gutangira uwo murimo udahinyuka, ukorerwa Bikira Mariya bigatuma begurira ubukungahare bwabo mu butungane uwo Mubyeyi Imana yagize umushyinguzi bwite wingabire zayo zose. Nta cyo bagomba gutinya, kuko ibyo Mariya yifuza ni byo Umutima Mutagatifu wa Yezu ushaka kandi bikaba bikubiyemo ibyo Kiliziya ikenera byose, bigize intego yiyogezabutumwa. Bikwirakwira ku isi yose kandi bigatabara na roho ziri mu isukuriro. Umwete wo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Bikira Mariya uri mu byo umubiri wumwami wacu Yezu Kristu ukenera. Ubu ntacyabuza Bikira Mariya kuba Umubyeyi wimpuhwe nimbabazi nkuko yari ameze igihe yitaga kuri Yezu i Nazareti. Guhuza ibyifuzo nibye, ni uburyo bwo gukora icyo Imana ishaka. Biramutse bitagenze bityo, umuntu agashaka kwikorera ibyo yishakiye ubwe, yarindagira. Ese yazagera iyo ajya? Kugira ngo bamwe batibwira ko gukora icyo Mariya ashaka bishoborwa gusa nabantu bakataje mu butungane, ni ngombwa kongera guhamya ko abantu babaga bavuye ku ngoyi yubucakara bwicyaha kandi ubwenge bwabo bucyugarijwe numwijima wubujiji ku buryo babaga bakeneye kwibuka amahame shingiro yinyigisho ziyobokamana, aribo Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Monfort yabwiraga ibyerekeye ishapule, kwiyegurira Bikira Mariya no kuba imbata yurukundo. (o) Birakwiye ko abafasha bahurizwa hamwe mu nama no mu makoraniro yabo bwite. Ibyo bizabacengezamo ishyaka ryo gushishikarira iyogezabutumwa no kuvuga amasengesho ya Legio.

100
(p) Abafasha bashobora kugira umuryango wabo kimwe niyindi miryango, ariko ukagumya kuba uwa Legio. Inama zabo zajya zibutsa ibyo Legio ikeneye, kandi zikanabahatira kurangiza inshingano zabo. (q) Legio ya Mariya igomba gutuma buri wese mu bafasha yinjira mu rwego rwabapatrisiyani, kuko izo nzego zombi zuzuzanya ku buryo bunonosoye. Inama yabapatrisiyani izajya yuzuza intego yinama isanzwe abafasha bategetswe gukora. Iyo nama kandi izajya ihuza abafasha na Legio ya Mariya kugira ngo bige amahame yingenzi agenga umuryango. Byongeye kandi, iyo abapatrisiyani batowe mu rwego rwabafasha bibabera indi ntambwe yisumbuye. (r) Abafasha ntibagomba gukoreshwa umurimo wabalejiyo basanzwe. Birumvikana ko ntawanga umufasha, kandi rero umuntu yabona ari uburyo bwiza bwo gutuma batera imbere. Ariko umuntu atekereje yasanga ari ukubaha umurimo Legio itashobora kugenzura kuko abafasha bataza mu nama zayo. Ibyo rero bikaba ari ukubaha umurimo utabagenewe. (s) Aho bishoboka, abafasha bashobora kujya muri Acies. Byabagirira akamaro kandi bahamenyanira nabalejiyo. Kuri uwo munsi, abalejiyo bamaze kwiyegurira Bikira Mariya, abafasha babyifuza bashobora na bo kumwiyegurira. (t) Agasengesho kakongerwa muri Tessera yahabwa abafasha ni aka: Bikira Mariya utasamanywe icyaha ukaba kandi numugaba winema zose, udusabire. (u) Abafasha bagomba gukora uko bashoboye, mbese kimwe nabalejiyo bose, kugira ngo bakize roho zabantu kandi babayobore inzira ya Legio. Urwo runana rwabalejiyo ruzaba umuyoboro uhebuje wamasengesho ku isi yose. (v) Hariho abantu bifuza ko amasengesho yabafasha yagabanywa cyangwa agahindurwa kuko bamwe muri bo ari impumyi, abana cyangwa abandi bantu batazi gusoma. Ariko burya itegeko riteruye ngo rihamye rita agaciro. Turamutse twemeye ibyo, wasanga abantu batize, abatabona neza, abafite imirimo myinshi bavuga ngo birabakomereye nibabigabanye byose. Kugabanya amasengesho yabafasha byaba rero ari uburyo bwo gutera ubunebwe rusange mu bafasha. Nicyo gituma Legio igomba gukomera ku mategeko yayo. Abadashobora kuyakurikiza barareke kuba abafasha.

101
(w) Abafasha bashobora kwigurira Tessera nifishi yabo ya Legio, ariko nta yandi mafaranga bagomba gutanga. (x) Buri praesidium igomba kugira urutonde rwabafasha bayo, amazina naho batuye batandukanije abafasha basanzwe nabadujutoriyani. Urwo rutonde rugomba kwerekwa Curia cyangwa abo Curia yabihereye uburenganzira. Bararugenzure neza kugira ngo barebe umwete bashyira mu gushaka abafasha no kubasura. (y) Umuntu aba umufasha iyo yanditswe ku rutonde rwabafasha ba praesidium. Urwo rutonde rubikwa na Visi-Perezida. (z) Amazina yabashaka kuba abafasha ashyirwa ku rutonde rwagateganyo igihe cyigeragezwa ryamezi atatu. Bandikwa hamwe nabandi iyo praesidium imaze kugenzura niba bakurikiza amategeko bahawe. Yezu akunda abakorana ubutwari kandi nta nyungu yabo bwite bashaka. Igihembo cyabo akinganya nibikorwa byiza bakoze kandi akagicisha kuri Bikira Mariya. Niba hari abantu bemeye kwigomwa hano mu nsi, bagahara ibyisi kubera urukundo bamufitiye, abo bamweguriye roho zabo azabahemba ibingana iki? (Mutagatifu Ludiviko Mariya wa Montfort.)

UMUTWE WA 17 : ROHO ZABALEJIYO BITABYE IMANA


Yarangije urugamba yariho none umulejiyo wacu araruhukira muri Kristu ubuziraherezo. Ibyo kandi abikesha Legio, niyo yamutunganyije igihe imutegetse kwifatanya nabalejiyo bose hamwe nabafasha mu masengesho ya buri munsi basaba kuzahurira bose hamwe, ari nta numwe ubuze, mu ngoma barwanira, imufasha no kwiyumanganya amakuba. Ibyo ntako bisa. Ariko kandi uwo muvandimwe utuvuyemo aratubabaje, twe abasigaye tugomba kumusabira kugira ngo roho ye ihereko iva muri purugatori. Praesidium igomba guherako isabira Misa umuvandimwe wayo wapfuye. Buri mulejiyo agomba kumuvugira nibura rimwe amasengesho yose ya Legio hamwe nishapule. Ariko nta tegeko afite ryo kuyavugira undi wundi utari umulejiyo, kabone naho yaba ari uwo mu muryango we. Abandi balejiyo, ni ukuvuga

102

abatari muri iyo praesidium yapfushije, babishoboye, bagombye kumva Misa no guherekeza umurambo mu irimbi. Turasaba ko igihe bazaba bashyira umurambo mu mva kandi bawurenzaho igitaka, bamaze kurangiza amasengesho ya Kiliziya, ko bavuga ishapule, bagakurikizaho andi masengesho ya Legio. Ibyo bizatabara nyakwigendera kandi bizahoza abe, abalejiyo ubwabo nabandi bose bazaba bari aho. Bazakomeze kumusabira, ntibigahere aho gusa. Buri mwaka mu kwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) buri praesidium izasaba Misa yo gusabira abalejiyo bo ku isi bose bitabye Imana. Purgatori nayo iri mu ngoma ya Mariya, naho hari abana be bategereje kwinjira mu ikuzo ridashira. Mutagatifu Feriye (V.Ferrier), Mutagatifu Berinaridine wi Siyena (Bernardine de Sienne),Ludoviko (Louis de Blois) nabandi, bavuga ko Mariya ari Umwamikazi wa Purgatori, kandi Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Montfort atwigisha gutekereza no guhoza ibyo bitekerezo ku mutima: ngo ibyo dukora byose tuzajye tubishyira mu maboko ya Bikira Mariya, kandi ngo iryo turo ryacu rizakiza abacu tubaturiye ibyacu byose (Lhoumeau, la vie spirituelle lcole de Saint Louis Marie de Montfort).

UMUTWE WA 18 : UKO INAMA YA PRAESIDIUM IKORWA


1. Ahakorerwa inama hose hameze kimwe Abalejiyo bicara bakikije ameza. Ku mutwe umwe wayo meza bakahashyira altari ntoya ikoreshwa mu gihe cyinama, bakayiteguraho igitambaro cyera kandi kinini bihagije, bagaterekaho ishusho ya Bikira Mariya Utarasanywe icyaha (arambuye ibiganza bigaba inema) rifite nibura uburebure bwa sentimetero (cm) 60. Kuri buri ruhande rwiryo shusho bahashyira indabo nitara ryaka. Aherekera iburyo, imbere gato yiryo shusho hajya ibendera ryumuryango wIngabo za Mariya (umutwe wa 27 uvuga ibyerekeye iryo bendera). Ishusho ryerekana umuteguro waltari numwanya wibendera rya Legio riri mu mafoto akurikira urupapuro rwa 148.

103

Alphonsus Lambe wajyanye Legio Mariae muri Amerika

104
Kubera icyifuzo cyo kwerekana Umwamikazi Bikira Mariya ari hagati, akikijwe ningabo ze, altari ntigomba gutandukana nameza cyangwa kujya kure yabalejiyo bicaye bakikije ameza. Urukundo dufitiye umubyeyi wacu wo mu ijuru rudutera kwita kuri ibyo bikoresho byose binyuranye, indabyo zikagomba kuba indobanure, nibikoresho bindi bikomeye. Umugiraneza cyangwa se ku bwamahirwe abantu bumutima mwiza bashobora guha Praesidium ibitereko byindabyo nibyamatara bikozwe muri feza. Umulejiyo wese agomba guterwa ishema no kwita ku isuku yibendera, ibitereko byindabyo nibyamatara bigahora bibengerana kandi birimo indabyo namatara byashatswe na praesidium. Aho badashobora gutegura indabyo nyandabo, bashobora gutegura indabyo zinyiganano, bakazivanga nudushami dutohagiye kugira ngo zise nizifite ubuzima. Aho kurinda urwo rumuri rwamatabaza ari ngombwa, bazashyiraho uturahuri cyangwa utundi tundi, ariko ntitugahishe urumuri ubwarwo. Bazandike ku gitambaro cyameza amagambo ya Legio Mariae, ariko badashyizeho izina rya Praesidium, kuko ibyiza ari ugushyira imbere ibimenyetso byubumwe aho kwibanda ku bitandukanya abantu. Ni koko, kuba Bikira Mariya ari umuvugizi wabantu numuhuza wabo nImana bifitanye isano ikomeye nububyeyi bwe. Iyo sano ya kibyeyi ni umwihariko we umutandukanya nibindi biremwa, nabyo bifite uruhare, kimwe na we, ariko ku buryo butandukanye, kuri Kristu umuhuza umwe rukumbi wImana nabantu. Koko rero, niba nta kiremwa na kimwe gishobora na gato kuringanira na Jambo wigize umuntu akaba numucunguzi wabantu, icyo gihe, umwanya umucunguzi afite wo kuba umuhuza wabantu nImana ushishikariza ibiremwa kugira uruhare rutandukanye kuri Kristu, we soko imwe rukumbi yihuriro ryImana nabantu, bityo ineza itagereranywa yImana igakwirakwira mu biremwa ku buryo bwinshi kandi butandukanye (R.Mat 38) 2. Gutangirira inama ku gihe cyagenwe Ku isaha yagenwe, abalejiyo bose bajya mu myanya yabo, inama igatangira. Ariko kugira ngo inama itangirire igihe (ni ngombwa rwose ku mikorere myiza ya Praesidium) ntibizashoboka keretse abakuru ba praesidium baje mbere kugira ngo bategure ibikenewe. Inama ya Praesidium ntigomba gutangira nta gahunda yanditse yateguwe. Ku rupapuro rwimirimo, umukuru wa praesidium agaragaza imirimo yose

105
Praesidium izakora namazina yabazakora buri murimo. Ntabwo ari ngombwa ko ubutumwa busohozwa bukurikiranye uko bwatanzwe mu nama, ariko mu nama bahamagara buri mulejiyo akavuga uburyo yakoze umurimo we bwite yahawe mu nama ibanza, kabone naho babiri cyangwa benshi baba barawufatanyije. Mbere yo gusoza inama, babanza kugenzura niba buri mulejiyo yahawe ubutumwa azakora muri icyo cyumweru. Umukuru wa presidium agomba kugira ikayi yandikamo imirimo ya buri cyumweru. Ibitekerezo byacu sibyo bigomba kudusamaza igihe cyose bidashyizwe mu bikorwa. Nkuko twabivuze, ubuhanga bwa Mutagatifu Inyasi bwari bushingiye mu gukoresha yitonze kandi mu buryo bunoze imbaraga zumutima we wa gikristu. Mu mashini, iyo ikintu kitari mu mwanya wacyo ntikigira akamaro, ahubwo kironona; numuntu iyo atisuzumye ntasobanukirwe ibyo agiye gukora, aba yangije ingufu zumutima wa gikristu! Iyo lisansi ikoreshejwe nabi itwika imodoka, bayishyira mu mwanya yagenewe igatuma ishobora guterera imisozi. (Mgr Alfred ORahilly : vie du Pre William Doyle). 3. Inama itangizwa nisengesho rya Roho Mutagatifu, We Soko yinema yubu buzima, nurukundo Mariya abereye umuyoboro. Kuva igihe Mariya asamye Umwana wImana, yagize ububasha nubutegetsi ku byiza byose Roho Mutagatifu agaba, ku buryo nta kiremwa Imana iha ingabire itayinyujije kuri Bikira Mariya. Imigenzo myiza yose ningabire zose za Roho Mutagatifu bitangwa na Bikira Mariya, akabiha uwo ashatse, igihe ashakiye, uko abishatse, mu rugero no mu buryo ashatse. (Saint Bernardin: sermon sur la Nativit). (Icyitonderwa : Igice cya nyuma cyaya magambo wagisanga no mu nteruro zanditswe na Mutagatifu Albert Mukuru, wabayeho imyaka magana abiri mbere ya Mutagatifu Bernardini). 4. Bakurikizaho ishapule. Iterwa nUmuyobozi wa roho, agatera iyibukiro rya mbere, irya gatatu nirya gatanu; abalejiyo bamwakira bagatera irya kabiri nirya kane. Buri wese akikiriza hamwe nabandi. Icyubahiro gikwiye guhabwa iryo sengesho kigomba kungana nicyahabwa umugabekazi uba abwirwa nkaho yaba ahibereye ku buryo bugaragara mu mwanya wishusho ihari.

106
Kugira ngo bavuge neza isengesho rya Ndakuramutsa Mariya, bagomba kwirinda gutangira igice cya kabiri icya mbere kitararangira, kandi bakitondera kuvugana icyubahiro izina ritagatifu rya Yezu. Ishapule ifashe runini muri Legio, ku buryo buri mulejiyo ashishikarizwa kwinjira mu muryango wa Rozari (Confrrie du Trs Saint Rosaire). (Reba umugereka wa 7). Uko kwinjira muri uwo muryango gusiba kugereka amategeko yawo kuya Legio, ariko kumuha inyungu yo kuvuga ishapule. Papa Pawulo VI akomeye kuri Rozari, ashaka ko igumaho kuko ari isengesho ryukuri. Amibukiro yayo yose aturuka muri Bibiliya, ndetse adusubiriramo amateka yugucungurwa kwacu kandi akatwereka uruhare Mariya yagize kandi nubu akigira muri iryo cungurwa. Mu buryo bwinshi kandi bunyuranye bwo gusenga nta bwaruta Rozari. Ikubiyemo uburyo bwo kwambaza Mariya. Ni umuti udukiza indwara zacu zose, ikaba nisoko yimigisha yacu yose. (Papa Lon XIII). Rozari ihebuje ubwiza ningabire andi masengesho yose. Ni isengesho rirusha andi yose kunezeza no kunyura Mariya Umubikira Mutagatifu. Nimukunde rero Rozari kandi buri munsi muyivugane icyubahiro. Nyibasigiyeho umurage kugira ngo muzajye muyinyibukiraho . (Papa Piyo X) Ku bakristu, igitabo cya mbere ni Ivanjili, kandi Rozari nayo ikubiyemo Ivanjili rwose . (Lacordaire). Ntibishoboka ko amasengesho ya benshi atakumvwa niba ayo masengesho ahiniye muri rimwe gusa . (Thomas dAquin, in Mat.XVIII). 5. Isomo ritagatifu (lecture spirituelle) rihita rikurikira ishapule ako kanya. Risomwa nUmuyobozi wa roho, yaba adahari rigasomwa na Perezida. Ntabwo rigomba kurenza iminota itanu. Uyoboye inama ahitamo isomo ashaka, ariko ategetswe rwose kuritoranya mu gitabo cya Legio ya Maria, nibura mu myaka ya mbere ya Praesidium, kugira ngo abanyamuryango bamenye ibiyikubiyemo kandi babyige ku buryo bunonosoye. Iyo isomo rirangiye, bose hamwe bakora ikimenyetso cyumusaraba. Nta gushidikanya ko Mariya akwiye gusingizwa, kubera ko yabaye umubyeyi wa Yezu ku bwumubiri (Hahirwa inda yagutwaye namabere yakonkeje), ariko cyane cyane, kuko kuva igihe amenyesherejwe ko azabyara Umwana wImana

107
yakiriye neza Ijambo ryImana, kuko yemeye kandi akumvira Imana, yashyinguraga ijambo ryImana akarizirikana mu mutima we (Lk 1, 38-45 ; 2, 19-51), kandi akarikurikiza mu buzima bwe bwose. Dushobora rero guhamya ko amagambo Yezu yavuze asingiza abahire atavuguruza, nkuko dushobora kubyibwira, ayo uwo mugore utazwi yavuze, ahubwo ko ajyanye nayo Umubyeyi Bikira Mariya yivuzeho ko ari Umuja wa Nyagasani (R.Mat. 20). 6. Basoma inyandiko-mvugo yinama iheruka. Iyo abalejiyo bahari bamaze kuyemeza, Perezida ayishyiraho umukono. Inyandiko-mvugo igomba kutaba ngufi cyane cyangwa ngo ibe ndende bikabije. Ihabwa numero yayo bwite ku rutonde rwinama zabaye. Akamaro kinyandiko-mvugo kibanzweho bihagije aho bavuga inshingano zumwanditsi. Kubera ko isomwa mu ntangiriro yinama, twavuga ko ifite umwanya wingirakamaro. Imiterere yayo nuburyo isomwa bishobora gutuma ibikurikiraho biba byiza cyangwa bibi. Inyandiko-mvugo nziza ni nkurugero rwiza, naho inyandiko-mvugo mbi igira isano nurugero rubi. Ariko kandi, naho yakwandikwa neza, igasomwa nabi ibarirwa mu mbi. Iba nziza cyangwa mbi, igira rukuruzi mu banyamuryango ; byose ibiha inzira. Umwanditsi akwiye kubizirikana, agategura neza inyandiko-mvugo, kandi kubera akamaro bayibonamo, abagize Praesidium bajye bakora uko bashoboye kugira ngo inyandiko-mvugo ikorwe neza. Byaba biteye isoni ijambo rya Kristu riramutse ribaye impamo ngo abana biyi si mu mibanire yabo barusha ubwenge abana burumuri (Lk 16,18). Nimurebe koko umwete bagira mu byo bakora ; ukuntu bagera kenshi ibyo batanga nibyo bahabwa, ukuntu batarangara ntibahuzagurike iyo babarura ibyo batunze, nukuntu bababazwa nigihombo, bagahihibikana bashaka kuziba icyuho (Papa Piyo X). 7. Inyigisho ihoraho. Igomba kwandikwa ku rupapuro rwimirimo cyangwa ahandi ku buryo bayibona igihe bayishakiye kandi Perezida akayisoma aranguruye ijwi mu nama ya mbere yukwezi, amaze gushyira umukono we kuri raporo yibyavuzwe.

108
Inyigisho ihoraho : Legio itegeka umulejiyo wese : Icya mbere : Kujya iteka kandi adakererewe mu nama za buri cyumweru za praesidium, akahasomera cyane kandi nijwi ryumvikana, raporo yumurimo yakoze. Icya kabiri : Kuvuga Catena buri munsi. Icya gatatu : Gukorana umurimo wingirakamaro wa Legio umutima wo kwemera afatanyije na Mariya, ku buryo abona, kandi agakorera Umwami wacu abona mubo akorera na bagenzi be, abinyujije kuri Mariya umubyeyi we. Icya kane : Kugira ibanga ryuzuye ryibyavuzwe mu nama cyangwa ibyo basanga ku murimo wubutumwa . Mariya anyifashishije yifuza gukundira Yezu mu mutima wabo nshobora gukoraho ubutumwa bose mbigiranye urukundo kandi nkaba mbasabira igihe cyose. Ninihwanya na we rwose azansendereza inema ze nurukungo rwe ku buryo nzagira ubwo nsa numugezi uhora usendereye, nawo ugasagurira roho zindi. Mariya azashobora gukunda Yezu kandi amushimishe kubera ibyo nzakora, uretse jyewe jyenyine, ahubwo hamwe na benshi bazaba bafatanyije na njye . (De Jaegher, La Vertu de Confiance). (Aya magambo ntari mu nyigisho yiteka ihoraho). 8. Raporo yumubitsi : Umubitsi atanga raporo yamafaranga. Avuga ayinjiye mwisanduku, ayavuyemo mu nama iheruka nayo basigaranye. Kenshi roho zigushwa no kubura amafaranga : mu yandi magambo nuko batibanda bihagije ku murimo wa gitumwa R.P. Mellet, C.S.Sp.) 9. Abalejiyo bavuga ibyo bakoze (basohoza ubutumwa). Buri muntu akomeza kwicara iyo avuga ibyo yakoze mu ijwi riranguruye, akifashisha ibyo yanditse niba ari ngombwa. Kudakora ubutumwa, Praesidium ntishobora kubyita ibintu bisanzwe. Iyo umulejiyo atashoboye gukora umurimo we, kubera impamvu igaragara, agomba kubisobanura iyo bishobotse. Iyo avuze impamvu idashyitse, aba agaragaje ko atita ku murimo we, bikabera abandi urugero rubi. Iyo abalejiyo bita ku murimo wabo uko bikwiye, ntibashakisha kenshi impamvu zatuma batawukora. Ibyo ni byiza cyane, kuko impamvu za hato na hato zituma umwete nuburere bicogora.

109
Ntabwo raporo yukuntu umurimo uba warakozwe ibwirwa umuyobozi winama wenyine, ahubwo ibwirwa abagize Praesidium bose. Icyo gihe rero igomba kuvugwa mu ijwi ryumvikana neza. Raporo igomba kuvugwa mu ijwi riranguruye igashobora kugera ku bantu bose bari mu cyumba cyinama. Raporo itumviswe na benshi mu bari mu nama irutwa no kuyireka kubera ko ituma bahondobera. Kuvuga buhoro si byo bihamya kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nkuko bamwe babyibwira. Ni nde wicishije bugufi akiyoroshya aka Bikira Mariya ? Ariko se hari uwigeze kumwumva avuga arya indimi cyangwa abwira abamwegereye ku buryo butumvikana? Balejiyo, nimukurikize umwamikazi wacu muri ibyo kimwe no mu bindi byose. Ba perezida ntibagomba kwemera raporo zubutumwa zinaniza cyane abazumva. Kubera iyo mpamvu, na bo ubwabo bagomba kuba nta makemwa kuri iyo ngingo. Perezida agomba kubera abandi bose urugero. Ubusanzwe, abanyamuryango ntibarangurura ijwi cyane nka Perezida. Niba rero Perezida avuga buhoro nkuwiganirira, amaherezo abandi bose bazavuga basa nkabongorera. Iyo abanyamuryango bavuga baranguruye ijwi, naho umuyobozi winama akavuga buhoro, bibwira ko basakuza, maze bakagabanya ijwi, kugeza aho nta we uba agishobora kubumva. Buri wese agomba kuvuga mu ijwi riranguruye, Umuyobozi wa roho ahatire bose kugenza batyo. Ku mwanya wayo, raporo ifite umwanya ukomeye kimwe namasengesho. Byombi biruzuzanya. Kimwe kitari kumwe nikindi nta mibereho ya praesidium. Raporo ihuza praesidium numurimo ugaragara wakozwe. Niyo mpamvu igomba kugaragaza ibikorwa bya buri munyamuryango nkamashusho ya sinema, ku buryo ababikurikira basa nabakora uwo murimo mu bwenge, bakaba bawushima, bakagira icyo bawuvugaho, ukagira icyo ubigisha. Ni yo mpamvu kandi raporo igomba kuvuga umurimo watangiwe, uwakozwe, umutima wakoranywe, igihe wamaze, uburyo wakozwe, ibyananiranye nabantu batashoboye kugendererwa. Inama igomba gususuruka, igakorwa mu bwisanzure no mu mutuzo. Raporo zigomba gushimisha abanyamuryango no kubigisha. Praesidium ntishobora kugenda neza igihe cyose ikora inama ikabije kurambirana? Nta gushidikanya ntiyareshya urubyiruko.

110
Hari imirimo ikorwa kwinshi ku buryo kuyikorera raporo ishimishije byoroshye. Indi si kimwe, niyo umuntu agomba kwihambiraho kugira ngo ayishakemo akantu kadasanzwe, kabone naho kaba gatoya, kugira ngo gashyirwe muri raporo. Raporo ntigomba kuba ndende cyane cyangwa ngufi bikabije, imvugo yabaye akamenyero gusa igomba kwirindwa. Bigenze bityo byakwerekana ko nyirukuyikora adakora umurimo we, ndetse ko nabandi bamufasha kutawitaho. Byaba ari ukubangamira igenzura ryimirimo uko Legio ibyiyumvisha. Praesidium ntiyashobora kuyobora umurimo itawusobanukiwe neza. Rimwe na rimwe, imirimo yabalejiyo iragorana, ntibirirwe birushya ngo bayikore iyo badatewe ubutwari nikoraniro ngo ribiteho, risuzumane ubwitonzi umwete nubwitange bwabo. Ibyo ntibigomba kuba. Babereye muri Legio kugira ineza nyinshi, ntagushidikanya kandi ko bazakenera imirimo yabo cyane cyane bene iyo itirukirwa na benshi. Abalejiyo bafashwa ninama ibatoza gutsinda intege nke zabo no kurangiza imirimo bashinzwe. Ariko iyo, muri za raporo zabo, badafutura ibyo bakora, Praesidium nayo ntishobora kugenzura neza ibikorwa byabo. Ntabwo iba igishoboye kubashishikaza, cyangwa kubashyigikira. Icyo gihe uburere bwa Legio buratakara praesidium ntigire icyo igeraho gishimishije. Ntitwibagirwe ko gusohoza ubutumwa nabi bituma abandi banyamuryango bashaka kubikurikiza. Bityo rero, mu gushaka gutunganyiriza Legio bakayangiriza bikomeye. Nta mulejiyo wagombye kunyurwa na raporo nziza gusa. Kuki atarushaho, ngo yongere ku bwiza bwumurimo we, raporo ishobora kubera praesidium urugero? Abandi bakamenyerezwa batyo kurangamira icyarimwe umurimo unoze na raporo ishimishije. Ishuri ryabantu bibihe byose, nkuko Edmund Burke abivuga, ni urugero; nta nibindi biga mu yandi. Umunyamuryango umwe wacengewemo nicyo gitekerezo arahagije ngo atume Praesidium yose itera imbere mu mikorere yayo. Nubwo raporo atari yo yonyine igize inama yose, iyibereye iremezo ku buryo muri praesidium ibisigaye byose,bigera ku cyiza cyangwa ikibi, bidasigana nayo. Twavuze ko Mariya ashobora kutubera urugero rwo gukora raporo iboneye Kumwisunga ubwabyo birafasha. Kwitegereza ishusho ye mbere yo gutangira gukora raporo yubutumwa bizadufasha kuzirikana urugero rwe. Nta

111
gushidikanya ko umuntu wese ugerageza gukora raporo yubutumwa nkuko Bikira Mariya yayikora, atazateshuka ku ngingo nimwe. Ku bakristu bamwe, Mariya ni ikiremwa kitagira ubwandu na buke, umugore wingeso nziza, wituze byakataraboneka. Ni nayo mpamvu bashobora kumuyoboka, kumwubaha no kumukunda bakurikije amarangamutima yabo. Ntibigeze babona ko uwo mubikira mwiza, uwo Mubyeyi utuje, ari umugore wumutima cyane, kandi ko nta muntu numwe bigeze babinganya.. (Meubert : Marie dans le Dogme). 10. Kuvuga Catena Legionis. Iyo igihe cyagenwe kigeze bavuga Catena, bahagaze (reba amasengesho ya Legio). Bayivuga nko mu mwanya unyuze hagati yumukono ushyirwa ku byakozwe mu nama iheruka niherezo ryinama. Ubwo rero nkinama imara isaha nigice, aricyo gihe gisanzwe cyayo, Catena izavugwa hashize nkisaha inama itangiye. Inyikirizo ivugwa na bose : umuyobozi wa roho, cyangwa iyo adahari, perezida akavuga intero za Magnificat yungikanya nabalejiyo. Isengesho risoza rivugwa numuyobozi wa roho (cyangwa perezida) wenyine. Ntibakora ikimenyetso cyumusaraba mbere ya Catena, gikorwa gusa ku ntero ya mbere ya Magnificat. (Roho yanjye...). Nyuma ya Catena nabwo ntigikorwa. Muri Legio, nta cyiza kiruta uko kuvugira Catena hamwe. Praesidium iba mu byishimo cyangwa se ifite ibibazo, iryo sengesho riyimerera nkakayaga ko mwijuru kabumbatiye imibavu ya nyirukwitwa Lisi na Roza ; kazana amafu numunezero utagira uko usa. Ayo si amagambo asukuye gusa, ni ibintu abalejiyo biyiziye. Ikintera kwibanda kuri Magnificat, ni uko mbona bo bayisangamo icyemezo cyibanze cyerekeye Nyina winema, kurusha ahari uko babigira ubusanzwe. Umubikira mutagatifu, udasigana na Kristu nkuko bizwi ku Ndamutso ya Malayika, atangaza ko ahagagarariye inyoko-muntu yose, ko ari mu masekuruza yose, kandi akaba rwose hamwe nabe. Indirimbo ye ni iyububyeyi butagatifu . Bernard, OP, Le Mystere de Marie). Magnificat ni isengesho rihebuje rya Bikira Mariya, rikaba nindirimbo yigihe bari bategereje ubucungurwe, ni isangano ryibyishimo bya Israheli ya

112
kera nibya Israheli nshya. Ni koko nkuko Mutagatifu Irne abisobanura, indirimbo ya Bikira Mariya igaragaramo ibyishimo bya Abrahamu wahimbajwe no kubona mu marenga amaza ya Kristu (Yh 8,56) yumvikanyemo hakiri kare ijwi rya Kiliziya. (Marialis culutus 18). 11. Inyigisho : Allocutio1 Iyo abanyamuryango bongeye kwicara, umuyobozi wa roho abagirira ikiganiro cyinyigisho ngufi. Uretse igihe hari impamvu zidasanzwe, iyo nyigisho iba igizwe nibisobanuro byibyo basomye muri Manuel, kugira ngo abalejiyo barusheho kumenya inyigisho zose ziyikubiyemo. Abalejiyo bishimira cyane iyo nyigisho, kuko ifite umwanya wibanze wo kubafasha kujya mbere mu butungane. Abashinzwe gusobanura iyo nyigisho iyo batayitayeho, ngo bayikurikize barihemukira ubwabo kandi bagahemukira numuryango wose. Ni ngombwa ko bamenya binonosoye imiterere yumuryango wabo. Koko rero, kwiga igitabo cya Legio bigira uruhare runini muri ubwo bumenyi, ariko ntibigomba gusimbura ikiganiro cyinyigisho (allocutio). Hari abalejiyo bamwe bazamara gusoma bitonze kabiri cyangwa gatatu igitabo cya manuel bakibwira ko bacyumvise. Nyamara naho bagisoma inshuro cumi cyangwa makumyabiri, ntabwo baba bageze ku ntego yubumenyi Legio ya Mariya igamije. Abalejiyo bazayigeraho niba buri cyumweru, na buri mwaka basobanurirwa mu magambo igitekerezo cyose gikubiye mu gitabo cyabo, kugeza ubwo bacyumva kandi bakakimenya ku buryo bunonosoye. Iyo umuyobozi wa roho adahari, Perezida cyangwa undi mulejiyo yihitiyemo agomba gutanga inyigisho yifashishije manuel. Ni ngombwa kumvikanisha ko gusoma ibikubiye muri icyo gitabo gusa cyangwa indi nyandiko bidahagije kugira ngo bibe byasimbura inyigisho. Allocutio ntigomba kurenza iminota itanu cyangwa itandatu. Praesidium irangwamo inyigisho inoze kandi iteguye neza nindi irangwa ninyigisho iteguye nabi, hari itandukaniro ryagereranywa niriri hagati yumutwe wingabo urangwa no kumvira, imyifatire nimikorere iboneye, nundi mutwe urangwa nakajagari. Kuva kera nibwiraga ko ubwo isi igenda irushaho kuba mbi, naho Imana, tukaba twavuga ko, itagifite ububasha ku mitima yabantu, iyo Mana igenga
1

Mu ngabo zabaromani Allocutio yari amagambo umugaba yabwiraga abasirikare be.

113
byose ku neza ihora itegereje cyane rwose ko abayoboke bayo bindahemuka bayikorera ibintu bikomeye. Ahari yashobora kwikoranyiriza umutwe wIngabo zikomeye, ariko igashaka nuko buri wese muri zo atsinda, akaba intwari, akayikunda, akayiyoboka kandi akayumvira muri byose. Iyaba twashoboraga byonyine kwinjira muri urwo rubuga rwabantu bitanga batizigama, ndemeza ko nta ngabire yatugomwa kugira ngo itwunganire kandi idufashe guteza imbere igikorwa cyinkoramutima kitugeza ku butungane . (Mgr Alfred ORahilly : Vie du Pre William Doyle) 12. Iyo inyigisho irangiye, abalejiyo bose bakora ikimenyetso cyumusaraba, hanyuma bagakomeza kwumva raporo yibyakozwe (ubutumwa) cyangwa bagakora ibindi biteganyijwe mu nama. Ni ibizwi, amagambo yumubyeyi wacu yabaye ayumugore wakataraboneka. Gusiga byari amatwara ya kamere ye. Yatangiraga kuvuga, amagambo ye agakurikirana nkigisigo. Ntiyeruraga, kimwe nabasizi. (Lord: N.D. dans le monde moderne). 13. Kwakira infashanyo mu ibanga. Iyo inyigisho irangiye, baherako baka imfashanyo mu ibanga. Abanyamuryango bose bayitanga uko bashoboye. Akamaro kiyo mfashanyo ni ugufashanya mu bigurwa na Presidium, nayo kandi igafasha Curia ninama nkuru. Turabibutsa ko izo nama zidafite ubundi buryo bwo gukora imirimo yazo, iyubutegetsi no kogeza Legio, butari ubwo zihabwa na za Praesidia. Iyo mfashanyo ntigomba guhagarika inama. Abanyamuryango baherekanya agafuka, buri wese akagakoramo naho yaba nta cyo ashyiramo. Ariko bagomba gushaka agafuka gatunganye ko kwakira imfashanyo yabanyamuryango. Isaho cyangwa uruhago rwimpapuro ntibikwiye. Imfashanyo itangwa mu ibanga kuko Praesidium ibona ari ngombwa kuringaniza abakungu nabakene. Bityo rero, ibanga rigomba kubahirizwa kandi buri munyamuryango ntagomba kubwira undi icyo yatanze. Byongeye kandi, bose bagomba kumenya ko Praesidium ibeshwaho, ndetse numuryango wose ukabeshwaho niyo mfashanyo buri munyamuryango atanga. Niyo mpamvu iyo mfashanyo itagomba gutangwa mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa. Nta we ugomba gutanga imfashanyo ya nyirarureshwa. Ahubwo ni umwanya umunyamuryango aba abonye wo kugira uruhare ku butumwa rusange bwa Legio

114
ya Mariya. Bityo rero, gutanga imfashanyo byongerera umunyamuryango umutima wita ku nshingano ze kandi ugira ubuntu. Imfashanyo buri munyamuryango atanga ni yo itavugwa. Naho umubare wimfashanyo yose ushobora gutangazwa. Birumvikana kandi ko uwo mubare ugomba kwandikwa no kuzavugwa uko wakoreshejwe. Biragaragara ko Yezu yatekerezaga nyina Mariya, igihe yashimagizaga ituro rya wa mupfakazi wumukene utaratanze ituro rivuye mu byikirenga, ahubwo agatura ibyari bimutunze byose . (Lk 21, 3-4) (Orsini : Histoire de la Bienheurese Vierge) 14. Gusoza inama : Iyo ibiteganyijwe byose byakozwe, harimo no guha buri mulejiyo umurimo azakora, buri wese yahamagawe; inama isozwa namasengesho asoza numugisha wumusasedoti. Inama ntigomba kurenza isaha nigice. Ndababwira ukuri, niba babiri muri mwe bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bagihabwa na Data uri mu ijuru. Ni koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye mba ndi aho hagati yabo. (Mt 18, 19-20).

UMUTWE WA 19 : INAMA NUMUNYAMURYANGO


1. Icyubahiro inama ikwiye : Niko bisanzwe hose, ubutegetsi burahererekanywa, ibyo bigashingira ku mubano nubumwe ababuhererekanya baba bafitanye. Igihe iyo sano ibuze, nihererekanyabubasha rirahagarara. No muri Legio niko bigenda, iyo sano ishobora kubura. Umulejiyo agashobora kujya mu nama, nyamara ntagire uruhare ku bitekerezo, kuri bwa bwitange no kuri za mbaraga bigize Legio. Abagize praesidium bose bagomba kugira ubumwe bushingiye ku cyubahiro bose baha inama. Icyo cyubahiro kigaragarira mu kumvira, kudahemuka no kubahana biranga Legio. 2. Praesidium igomba kuba ikwiye icyo cyubahiro : ihuriro ryabantu ritarushije benshi mubarigize amatwara, riba ribuze umwe mu mico yingenzi ikwiye ubuyobozi. Icyubahiro cyabo ntirizakimarana kabiri. 3. Praesidium igomba kubahiriza amabwiriza yumuryango : Ubuzima bwa Legio bucengera umunyamuryango igihe cyose yubaha Praesidium, maze nkuko

115
Legio irangwa no kuba ikirenga mu butungane, Praesidium na yo igomba kwihatira kubahwa nabayigize kugira ngo ibashe kubabwiriza no kubabera urugero bakurikiza. Iyo Praesidium isaba abanyamuryango bayo kuyubaha nyamara ubwayo itubahiriza amategeko agenga imikorere yayo iba yubakiye ku musenyi. Ni yo mpamvu iki gitabo cya Legio cyibanda ku nshingano yo kutica gahunda yinama no kubahiriza imikorere yayo rusange, uko yakabaye, nkuko iba yaremejwe. 4. Praesidium igomba kuba urugero rwo kutica umugambi. Legio isaba ko ibivugirwa nibikorerwa byose mu nama bibera urugero bose, kabone numulejiyo wumwete ubwe. Praesidium irabishoboye kubera umubare wabagize. Indwara, kujya mu biruhuko cyangwa izindi mpamvu zikomeye zishobora kubuza umulejiyo umurimo we. Ariko Praesidium, kubera ubwinshi bwabayirimo badashobora kuburira rimwe, ntishobora gusiba. Inama ya praesidium ntishobora gusiba keretse hari inkomyi nyayo. Niba umunsi winama wateganyijwe, watoranyijwe, ubangamye, bashake undi. Kuba habuze benshi mu nama ntibituma isiba, ikiruta ni uko yakorwa na bake aho kuyireka. Birumvikana ko izakorwamo ibintu bike, ariko izaba irangije umwe mu mirimo yayo yingenzi. Inama zikurikira zizahungukira kubera icyubahiro abanyamuryango bazarushaho kuzigirira. Bazabona ko Legio ihamye atari ku mbaraga zabo, ko ikomeye kandi ari abanyantege nke, abanyamafuti, bakurikiranye twinshi. Legio izaba ishushanya ku rugero rworoheje igitekerezo cyibanze cya Kiliziya ubwayo. 5. Urumuri nubususuruke mu nzu yinama : Inzu yiteraniro igomba kugira urumuri nubushyuhe bihagije. Ibyo bibuze, aho gushimisha, inama zatera ububabare, bikaba byazahaza Praesidium. 6. Intebe. Intebe zizabe izegamirwa, cyangwa se byibuze intebe zimbaho naho abantu biyicariye banyanyagiye ku ntebe za kinyeshuri cyangwa zibonetse zose byasa nakajagari. Ibyo rero byabangamira igitekerezo cya Legio kirangamiye mbere na mbere ibintu bitunganye. 7. Byaba byiza inama zikozwe mu gihe kitabangamiye abanyamuryango. Bitewe nuko abantu birirwa mu mirimo bashakisha ibibatunga, byaba byiza inama zikozwe nimugoroba cyangwa ku cyumweru. Abakora nijoro, na bo bashaka igihe kibanogeye cyo gukora inama. Ku bafite amasaha yakazi ahindagurika bigatuma nigihe babonekera nacyo gihindagurika, bashobora gukorera mu ma praesidia abiri nayo akora mu bihe

116
bitandukanye. Buri cyumweru, uwo mulejiyo ajya mu nama ya praesidium yakoze ku masaha amunogeye. Izo praesidia zombi akoreremo zihana amakuru kugira ngo bamenye niba yitabira inama kandi akora ubutumwa. 8. Igihe inama imara : Inama ya Praesidium ntigomba kurenza isaha nigice. Niba inama igomba gucumbikwa cyangwa igakorwa huti huti kubera igihe cyateganyijwe, ni ikimenyetso cyerekana ko Praesidium ivunika, ko hakwiye gushingwa indi. 9. Igihe kidahagije cyinama. Nta gihe gito ntarengwa inama zagenewe kumara. Ariko niba inama zisanzwe zimara igihe kitageze ku isaha (habariwemo iminota 30 iharirwa amasengesho, isomo ryo kuzirikana, ibyakozwe mu nama iheruka ninyigisho), haba hari ahantu bipfira. Byaba bituruka kumubare wabanyamuryango, kuko umurimo wakozwe ungana cyangwa uko ubutumwa bwashohojwe, ni ngombwa kubishakira umuti. Mu bihugu bifite inganda zateye imbere, kutabyaza imashini umusaruro wazo wose kandi akazi gahari, byaba ari ikosa rikomeye. No muri Legio ni uko, ni ngombwa kuyibyaza umusaruro. Mu bya roho naho abantu bajye baharanira gutubura umusaruro. 10. Gukererwa inama no kugenda itarangiye. Abalejiyo bakererewe amasengesho abanza, barapfukama bakavuga ukwabo bucece amasengesho yabalejiyo abanziriza ishapule ateganyijwe kuri Tessera bakavuga namasengesho yo kwambaza akurikiraho. Kutavuga ishapule muri Praesidium ni igihombo gikomeye. Abalejiyo bagira impamvu ituma bagenda inama itarangiye bagomba gusaba perezida uruhushya, hanyuma bagapfukama bakavuga Mubyeyi Mutagatifu wImana turaguhungiraho ngo uturengere hamwe namasengesho yo kwambaza akurikiraho. Praesidium ntikihanganire ko umulejiyo amenyera gukererwa inama cyangwa gusiga abandi mu nama. Ashobora kuba yarakoze ubutumwa bwe ndetse yanabusohoje neza, ariko umwete muke aba afitiye amasengesho yintangiriro cyangwa asoza inama ukagaragaza ko umutima we uciye ukubiri numuco wo gusenga wa Legio. Imigenzereze nkiyo iba yononera umuryango aho kuwugirira neza. 11. Gahunda iboneye : Umuzi wo kumvira. Kugira ngo Legio yongerere abayoboke bayo umutima wo kuyumvira, ishingira ku budahemuka bwabo: a) kubahiriza amabwiriza yinama,

117
b) gutunganya imirimo bashinzwe ku buryo butegetswe c) Gusuzumira mu nama ingingo ziteganyijwe. d) Kwisunga Bikira Mariya no kunga ubumwe na we, mu byo bakora byose, ari na byo shingiro rya gahunda iboneye. Uko kumvira kubuze inama yahinduka nkumutwe muzima uri ku gihimba kirwaye. Uwo mutwe ntushobora kugenga indi myanya yumubiri, nta cyo ushobora kuyikoresha. Niba uwo mutima ubuze, abalejiyo bazakurikiza kamere ya buri muntu yo gukora wenyine yihunza ijisho ryundi, akora ibyo yishakiye mu kanya abitekereje kandi ku buryo bumushimishije. Hari icyiza cyavamo se? Ahubwo imbaraga zimwe mu zikomeye zisi zishingiye muri uko kwumvira umuntu yiyemeza ku bushake kandi atabarisha mugenzi we ku byindengakamere. Uwo mutima uzarushaho gukomera nutagoragora mu kumvikana nabakuru ba Kiliziya. Legio ifite ubukungu ishobora gukwirakwiza no mu bandi batayirimo. Ni ingabire irenze urugero, kuko isi igenda igana ibyerekezo bibiri biciye ukubiri, ari byo: ubugome no kutakira abandi. Umulejiyo udafite umutima wo kumvira, ashobora kwihishahisha, yiyerurutsa mu myifatire, yumvira bya nyirarureshwa, yitwaza umurage yasigiwe, cyangwa akoresha imbaraga. Aho abantu ku giti cyabo, cyangwa abibumbiye mu miryango bitwararika inyuma gusa, badafite umutima wuburere no kumvira, ntibazatinda kugwa nkuko bikunze kubaho mu bihe byakaga gakomeye, kabone naho umutima wuburere no kumvira waba uruta kure uburyo bwo kwitwararika inyuma gusa, kwibwira ko kwitwararika nta gaciro bifite byaba ari ukwibeshya. Kuko mu byukuri, byombi ari magirirane. Iyo umutima wuburere no kumvira ujyanye no kwitwararika mu maso yabantu kandi bishingiye ku bukristu, bimera nka wa mugozi winyabutatu ibyanditswe bivugaho ngo: ucika bigoranye (Umubwiriza 4, 12) 12. Akamaro gakomeye ko kubahiriza igihe : Iyo igihe kitubahirizwa, ntibishoboka kwubahiriza iri itegeko rya Nyagasani: Tunganya urugo rwawe (Iz 38, 1). Umuryango wose umenyereza abawo akajagari urabaremaza rwose kandi ugafudikira icyubahiro uburere bushingiyeho. Kutita ku kintu cya ngombwa kandi warangiza kitakuruhije ni uburangare bukabije. Ni nkumuntu utuma ubwato bwe bwose bubora, agira ngo azigame igiceri yari kugura ubujeni bwo kubuhomesha! Rimwe na rimwe bibuka gutereka isaha ku meza ariko nta cyo yibutsa abakora inama. Niba hari nakamaro igize, kaboneka inama itangira, igeze hagati, nigihe cyo kuyisoza. Mu bindi bivugwa nko gusohoza ubutumwa bwakozwe, mu tuntu

118
nutundi igihe nticyubahirizwe. Nyamara iryo tegeko rigomba gukurikizwa muri byose, kuva mu ntangiriro yinama, kugeza ku musozo wayo. Iyo abakuru ba praesidium batita kuri iyi ngingo yo kubahiriza igihe, abanyamuryango bagomba kuyibibutsa. Naho ubundi baba babatera inkunga yo gukorera muri ako kajagari. 13. Kuvuga amasengesho: Hari abahagurukana ubukana ntibitangire kabone niyo basenga. Sibwo buryo Legio yari ikwiye kumenyereza abayo. Bigenze bityo byatuma Praesidium imenyera kuvuga amasengesho ku buryo bunyuranye nicyubahiro gikwiye amasengesho. Ni koko niba hari ikosa rusange muri za praesidia, ni iryo kuvuga amasengesho huti huti. Byakwerekana ko abalejiyo batita ku itegeko ryo gusenga nkababona Bikira Mariya agaragara hagati yabo, uretse ishusho ye gusa. 14. Amasengesho ninama birajyana. Kenshi na kenshi, igitekerezo cyabalejiyo ni ukuvugira ishapule imbere yIsakramentu Ritagatifu, hanyuma bakajya mu cyumba cyinama. Icyo gitekerezo ntigishobora kwemerwa kandi itegeko ryubumwe bwabari mu nama ari ingenzi mu mikorere yose ya Legio. Iyo abari mu nama bashyize hamwe, ibiyigirwamo nibihakorerwa byose, babisuzumana umwuka mwiza bakesha amasengesho afite uburumbuke bwubutwari nimbaraga. Amasengesho avugiwe ahandi byaba ukundi. Iryo hindagurika ryaha inama andi matwara ndetse na Legio ubwayo kuko inama ariyo remezo ryayo. Mu byukuri, nubwo akamaro kaba karekare, icyava muri iryo hindagurika nticyakwitwa Legio ya Mariya. Kutavuga ishapule cyangwa andi masengesho ku mpamvu izo ari zo zose ntibishobora kwemerwa. Ku mulejiyo, ishapule ni nkumwuka wumuntu. 15. Amasengesho rusange mu Kiliziya ninama ya Legio. Iyo habonetse impamvu ituma Praesidium ivugira amasengesho ya Legio mu Kiliziya cyangwa mu rindi koraniro mbere yinama, iyo igeze aho ikorera inama igomba gusubira muri ya masengesho. 16.Amasengesho yihariye yo mu nama. Abalejiyo bakunda kwibaza niba amasengesho yagenewe inama yaturirwa ibindi byumwihariko. Kubera ko iyo ngingo bayisiganuza cyane, ni ngombwa kuyisobanura rwose.

119
a) Niba ayo masengesho asanzwe yategetswe na Legio, ari ukuyaturira ikintu cyumwihariko, hemejwe ko agomba guturirwa ibyo Bikira Mariya ashaka. We Mwamikazi wa Legio, ntagire ikindi aturirwa. b) Niba ari ukongera mu masengesho ya Legio andi yerekeye ibyo umuntu yifuza, hemejwe ko ubwo amasengesho yinama ategetswe ari maremare bihagije, nta yandi agomba kwongerwaho. Ariko rero rimwe na rimwe, habonetse impamvu ishingiye ku nyungu zumwihariko za Legio, ubwo ku masengesho yinama asanzwe hakongerwa ho isengesho rigufi, ariko ntibikabe akamenyero. c) Na none kubwiriza abalejiyo guturira amasengesho yabo bwite ibintu byumwihariko ntibibujijwe. 17. Ese gusohoza ubutumwa byaba ari ukuticisha bugufi? Abanyamuryango bagerageje guhishira ibyo bakoze bidafite agaciro, bitwaza ko batangaje ibyiza bakora byaba ari ukutiyoroshya. Hari ubwirasi bwigana kwiyoroshya, abasizi bise Icyaha cya shitani. Abo banyamuryango rero bagomba kwitonda. Kuko bashobora kuba bakora ibikorwa bidashingiye ku bwiyoroshye ahubwo ku kwikuza kandi bafite nicyifuzo gihamye cyo kuvana mu maboko ya Praesidium ibikorwa byabo! Erega kwiyoroshya nyako ntikuzabatera gutanga urugero rubi rwasenya Praesidium. Nta gushidikanya ko kwiyoroshya gikristu bizatera abanyamuryango kutitarura abandi, kumvira amategeko ku buryo bunoze kandi bakayakurikiza mu mitunganyirize yayo, bakaba mu mwanya wabo ugomba kuba iremezo ryinama. Muri iyo nama, nkuko twabivuze, ikivugwa cyose kimeze nkibuye ryubaka. 18. Ubwumvikane ni cyo kimenyetso cyubumwe. Kubera ko ubwumvikane ari ikimenyetso kigaragaza umutima wurukundo, bugomba gukomera. Budahari, nta murimo wa Legio wakorwa. Abanyamuryango rero bagomba kwirinda, nkabirinda icyorezo, ibintu byose bibangamira ubwumvikane, guharanira gutegeka abandi, kubajora, kugwa nabi, kutubaha, amatwara yo kuruta abandi nibindi byose byinjira mu nama, bikimura ubwumvikane. 19. Umurimo wa buri wese ugomba guhimbaza bose. Inama itangizwa amasengesho, kuva mu ntangiriro bose bakabona ko bahafite uruhare. Uko kureshya mu mikorere ya buri muntu kugomba gukomezwa na bose, kandi mu bikorwa byose. Bazirinda rero kuganira no guseka hamwe nabo bicaranye. Bagomba kumenya ko ibikorerwa mu nama bireba abayirimo bose, ntibireba ba nyirigikorwa gusa. Nibatega amatwi ufite ijambo, mu bwenge bwabo bazasura,

120
hamwe nawe, abantu nahantu ababwira. Igihe cyose abanyamuryango bazaba batarasobanukirwa nuruhare rwabo mu nama, ntibazahugukira gutega amatwi ibyakozwe mu butumwa bwa bagenzi babo nibibuvugwaho. Naho bateze amatwi raporo zishimishije zerekeye umurimo wakozwe, bagombye kumva ko bawukora ubwabo kandi ubashimishije. 20. Akamaro gakomeye ko kugira ibanga. Inyigisho ihoraho isomwa buri kwezi, iba igamije kumvisha abanyamuryango ko kugira ibanga bifite akamaro gakomeye mu mikorere yose ya Legio ya Mariya. Ku musirikare, kubura ubutwari bitera isoni, ariko ubugambanyi bwo ni umwaku. Ku mulejiyo, gusubiramo hanze yinama ibyayivugiyemo na we aba agambaniye Legio ya Mariya. Icyakora, ibintu byose bigira urugero rwabyo, ariko cyane cyane byaba ari uburyo bwo kumva nabi, abalejiyo baramutse bemeye ko, kubera ibanga ryurukundo, bagomba kureka kuvuga amazina yabo bagenderera, cyangwa kureka kuvuga ibyakozwe byerekeranye numwete muke bagira mu iyobokamana. Icyo gitekerezo umuntu yakwemera atacyitondeye, gishobora gusenya praesidium, kuko bigenze bityo, Praesidium itashobora gukora mu bwisanzure: a) Kwemera ubwo buryo binyuranyije nimigirire rusange yimiryango yose yamenyereye kudasobwa ningingo ziyireba. b) Umwanzuro wukuri kuri icyo gitekerezo ni uko abajyana mu butumwa na bo bagomba kugirirana ibanga. c) Isoko yo gukora, yo kumenya niyurukundo, si abatumwa kugenderera abantu ahubwo ni Praesidium. Ni yo rero igenewe kumenya ntakiyisoba ingingo zose. Kutayimenyesha raporo ni ukuyisenya. Uko kwitwaza urukundo biyicira impamvu zurukundo. d) Aha ngaha umuntu ntiyagereranya umulejiyo numusaserdoti, kuko imirimo yumusaserdoti imushyira mu rundi rwego. Igihe agenderera abantu, umulejiyo, amenya ibyo umuntu wese wiyubashye yabwirwa, kandi kenshi na byo bikaba bizwi nabaturanyi. e) Kuvanaho itegeko ryo gutanga raporo zuzuye, byaba ari ugusibanganya igitekerezo cyo gusuzuma ibintu rwose, kandi Legio igikomeyeho. Byongeye kandi, Praesidium ntiyaba igishoboye kubagorora no kubagira inama, kuko kubagorora no kubagira inama ibishingira mu biri muri za raporo batanga.

121
Keretse abanyamuryango bashyikirije praesidum ibyakozwe bigaragaza neza uko ubutumwa bwakozwe, kugira ngo bishobore kugenzurwa kuri bwa buryo bunonosoye bwavuzwe, naho ubundi, nta kabuza, amabanga yameneka, kandi bikagira ingaruka mbi kuri Legio. f) Ikirushijeho kuba kibi kandi ni uko ubumwe bugizwe no kutagira ibanga bwadohoka. Icyizere cyuko abanyamuryango bashobora kubika ibanga (kikaba kikiriho kugeza ubu) gituruka ku gitsure Praesidium iba ibafitiye. Iyo icyo gitsure kigabanutse, no kugira ibanga biragabanuka. Mu magambo make rero: ntabwo Praesidium ari igikoresho gusa cyurukundo nibanga, iranabishyigikiye. Raporo zitangwa mu nama zigomba gufatwa nkamabanga yo mu muryango avugirwa muri wo. Zigomba kugira rero ayo matwara yubwisanzure mu magambo kugeza igihe bigaragaye ko hari amagambo yasohotse bitari ngombwa, nabwo kandi umuti si ukubuza abavandimwe uburenganzira bwo gusobanura ibyo bahuye nabyo mu butumwa, ahubwo ni ukwirukana umugambanyi. Turabizi, hari ubwo na none habaho ingingo zidasanzwe zigomba gucecekwa rwose. Muri icyo gihe bihutira kugisha inama umuyobozi wa roho cyangwa undi ubishoboye kugira ngo ababwire uburyo bakwiye kubyifatamo. 21. Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo mu nama. Ese umunyamuryango yemerewe kugaragaza ko ahinyura uburyo inama iyoborwa? Muri Praesidium ntihagomba imico nkiyabasirikare, ahubwo umuntu wese akwiye kumva ko ari mu muryango ushyize hamwe. Ni yo mpamvu abakuru ba Praesidium bakwiye kwakirana umutima mwiza ibyo bagenzi babo babona ko bitaboneye, ariko kandi na bo bakabigirana ubwitonzi buzira agasuzuguro cyangwa ikinegu bashobora kugirira abakuru. 22. Inama ni inkingi yo kutadohoka kwabanyamuryango. Umuntu ahora ashaka ubutitsa kugera ku musaruro ugaragara; hanyuma ntiyishimire ibyo agezeho. Ibintu bigaragara si byo byerekana ko umurimo wagize icyo ugeraho. Hari umulejiyo upfa gutangira umurimo akaba arawutunganyije bitamugoye, mu gihe undi we, naho yabyihambiraho, akora iyo bwabaga ntagire icyo ageraho. Kumva ko yivuniye ubusa bigatuma areka umurimo we. Na none, guha umurimo agaciro bishingiye gusa ku musaruro uboneka, bisa no kubaka ku musenyi, kuko bidashobora gutera inkunga ikomeye kandi yigihe kirekire umulejiyo.

122
Inkunga ikomeye ntigomba kubura, kandi abalejiyo bazayisanga mu bukungu bwamasengesho bavuga, imihango bakora, mu bugwaneza, muri raporo zibyakozwe buri cyumweru, mu buvandimwe bwabo budakemwa, uburere no kumvira, umurava ku murimo, ndetse no kubahiriza igihe. Ibyo byose byubaka inama ya Praesidium. Aho ntawibwira ko yavunikiye ubusa kugeza aho ava mu muryango, ahubwo, ibyo akora byose bitinda kumutera imbaraga zo kuwugumamo! Uko inama zisimburana zitera abanyamuryango icyizere kidahungabana cyo kugera rwose ku cyo barangamiye mu murimo wabo, kandi zitanga icyizere gikomeye cyuko umurimo wa Legio uzatungana ku buryo busesuye, ari na byo bya ngombwa kugira ngo bahorane ubudacogora. Abalejiyo rero bajye bagira ibitekerezo byagutse, kandi barebe kure, babone ko ari intwaro Bikira Mariya yitwaza ku rugamba agira ngo yagure ingoma yUmwana we. Abalejiyo babarirwa mu bice binyuranye bigize iyo ntwaro. Kugira ngo ibe ingirakamaro, biterwa nuruhare rwabo mu mikoreshereze yayo. Ubudahemuka bwabo ni ikimenyetso kigaragaza ko iyo ntwaro ikora neza, noneho Bikira Mariya akayikoresha kugira ngo agere ku ntego yifuza. Ibyifuzo bye kandi ni agahebuzo, kuko Bikira Mariya ari we uzi ku buryo busesuye aho ikuzo ryImana Isumba byose riherereye. (Mt. Ludoviko wa Montfort) 23. Praesidium ni Mariya ugaragara. Ibitekerezo biri muri aka gace bigamije gukomeza buri muntu mu murimo wubutumwa Kiliziya yamushinze. Ubwo butumwa bwa Kiliziya yose nubwa buri muntu ukwe bwagereranywa nisengesho ryumuntu umwe niryimbaga yose isengera hamwe. Ubwo butumwa bwombi buhujwe kandi bushyigikiwe nUmubyeyi Mariya, we wahaye isi ubuzima, uhindura byose bishya, kandi Imana ikaba yaramudabagije (LG n 56). Mariya akomeza kwuzuriza uwo mugambi muri ba bandi biyemeje gufatanya na we. Praesidium imuha abantu bamukunda kandi biyemeje kumureka akabategeka muri ubwo butumwa. Ntabwo rero ateze kwanga imfashanyo yabo. Ni iki kiduteye kuvuga ko Praesidium ari nka Mariya uri aho iri, ko muri yo yerekana ingabire ze, kandi akahakomereza umurimo we wa kibyeyi. Ngicyo igituma tubona ko Praesidium ikurikiye byukuri iyo migambi izamwegurira ubuzima, ubwiza, umukiro nibyifuzo. Iki gitekerezo gikomeye kigaragazwa nimimerere hamwe nibibazo bireba Praesidium.

123
Tega intugu zawe (Ubuhanga) buguhekeshe umutwaro wabwo, woye kwinubira ingoyi zabwo. Uzabwiyegurire numutima wawe wose, uzakurikize inzira zabwo nimbaraga zawe zose, uzabukurikire, ubushakashake, buzakwiyereka, kandi numara kubushyikira, ntuzaburekure. Kuko amaherezo uzabubonamo uburuhukiro, bukaguhindukiramo ibyishimo. Ingoyi zabwo zizaguhesha ubuhungiro, naho inigi zabwo zikubere umwambaro wikuzo. Umutwaro wabwo ni nkumutako wa zahabu, naho ingoyi zabwo zibohesheje imishumi yumuhemba. (Sir 6, 25- 30)

UMUTWE WA 20 : UKUDAHINDUKA KWIMIGIRIRE YA LEGIO


1. Abalejiyo ntibafite ububasha bwo guhindura uko bishakiye amategeko nimigenzereze yashyizweho na Legio. Hagize igihindukamo na gito, nibindi byose byahinduka maze ugasanga abalejiyo ari nta kindi kintu kibahuje usibye izina gusa. Legio iramutse imenye ihinduka ryibyayo ntigomba gutinda kwihanangiriza abarikoze kandi ikagaya ku mugaragaro iyo migirire yabo. 2. Byaragaragaye ko kuri bamwe izina ryumuryango ari nta cyo rivuze. Abo nibo batemera amategeko babahaye ngo bayakurikize kuko bavuga ko atari bo bayahimbye ngo keretse na bo bishyiriyeho akabo. Rimwe na rimwe, bamwe mu bashyigikiye ivugururwa rya Legio rijyane nigihe, biha uburenganzira bwo guhindura ibintu hafi ya byose, hagasigara izina gusa. Ese ntibabona ko iryo hindura rinyuranije namategeko, igihe biha ububasha bwo guhindura imiterere nibiranga Legio ya Mariya, bikaba nuburyo bwo gutandukira kuko baba barengereye urwego rwubukristu? 3. Hariho ibihugu nabantu benshi bibwira ko bakurikije aho batuye nuko bateye bari bakwiye kugira amategeko bihariye; ibyo rero bikagomba guhindura imiyoborere ya Legio iyo ihageze kandi bikwiranye numuco. Abo baramutse babyemerewe byaba bibi. Kenshi na kenshi iryo hinduka ntiriba ritewe nimpamvu yukuri kuko kuva rugikubita Legio yerekanye ko ishoboye gukurikizwa ku isi yose ari nta mananiza; ahubwo biba bitewe nibitekerezo bikosheje byubwigenge abo bantu baba bashaka. Ibyo bitekerezo rero ntibishobora kubona umugisha uturutse mu ijuru, kuko byangiza ubumwe bwumuryango. Nubwo ibyo tumaze kubuza bitanyuze bose, icyo twifuza ni

124
ukubuza abashakaga guhindura amategeko ya Legio kugira ngo hato hatagira na kimwe bahindura. Twizeye ko batazaba abahemu bo kwishyiriraho ibyo bashatse byose bakabyitirira Legio. 4. Byongeye kandi, iyo mikorere yabantu bamwe bashyigikiye ko ibintu bihinduka, ntishobobora kurangwamo ubwiyoroshye numutima byaranze abalejiyo ba mbere; ku buryo kuvanaho imiterere nimikorere yari isanzwe bishobora kwica umuryango. Mu yandi magambo, ni ukuvuga ko haba havutse ikintu gishya kizagira ingaruka mbi. 5. Inzego za Legio zose zigomba kugenzurana kugira ngo zirebe niba ari nta ngingo zimwe na zimwe zahindutse. Bazihatire gutunganya iyo nshingano. Amategeko ya Legio ni amwe mu mategeko ateye neza abaho (Papa Yohani XXIII). Mugomba kubyemera byose cyangwa mukabyanga byose; kandi kugabanya ikintu kizima ni ukukiremaza, ukakigira igice. Kwemera ibikirimo ukanga akantu gato ni ubusazi. (Cardinal Newman : Essai sur le dveloppement)

UMUTWE WA 21 : UMURYANGO WI NAZARETI, URUGERO RWA PRAESIDIUM


Umuryango wi Nazareti ushobora kubera amateraniro yose ya Legio urugero, ariko cyane cyane inama ya praesidium, yo ubutegetsi bwa Legio bushingiyeho. Aho babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe banyiyambaza mba ndi hagati yabo (Mt 18,20). Ayo magambo ya Nyagasani Yezu Kristu aratwereka ko ahorana nabagize Umubiri Mayobera, kandi ko ahora abatera inkunga uko umubare wabunze ubumwe wiyongera ngo bawutunge. Umubare wingabo ni ikimenyetso kigaragaza uko Imana ihora ibashyigikije ububasha bwayo. Bishobora guterwa nintege nke zacu, ibyiza dutunze bikabije kuba bike bigatuma Kristu atiyerekana wese muri buri muntu. Ese tugereranye kandi twumve : Ikirahuri giteye amabara ntigituma hagira urumuri ruhita, rutari imirasire ya ya mabara. Ariko niba ibirahuri byamabara

125
yose byerekeje imirasire yabyo hamwe bizagaragaza urumuri rumwe, rutamurutse, ruzira ibihu bya ya mabara. Ni nkuko, iyo abakristu bateraniye hamwe bakora icyo Imana ishaka ; bahuza imico nimitima, maze Kristu akaba yaberekaniramo ubutungane nububasha bwe. Bityo, iyo abalejiyo bateraniye hamwe muri praesidium bamwambaza kandi bakuza igikorwa cye, aba ari hagati yabo, nububasha bwe ; icyemezo ni uko ari we imbaraga ziturukaho (Mk 5, 30). Muri uwo muryango wa Legio, Yezu ari kumwe na Mariya na Yozefu. Abo bombi bakorera praesidium ibyo bagiriraga Yezu ubwe. Ni yo mpamvu ituma tubona praesidium nkUmuryango Mutagatifu wi Nazareti. Ubwo buryo bwo kubona si umugenzo Legio yihimbiye, bushingiye ku kuri kuzima. Berulle ni we uvuga ati : Ntitugomba kureba ibikorwa bya Yezu nkibintu byahise, ahubwo biriho rwose, ndetse bikaba bitazashira. No mu zindi ngingo, dushobora kugereranya inzu nibikoresho bya praesidium ninzu ntagatifu yi Nazareti hamwe nibyayo. Kubona uko abalejiyo bafata neza inzu yabo nibiyirimo, usanga bemera rwose ko Kristu atubamo kandi ari twe akorera, ndetse akoresha bya bintu dukoresha natwe. Muri ibi bitekerezo muzasangamo impamvu idutera kwitondera no kwigengesera mu byerekeye Praesidium kandi biyigize. Icyo tudahakanye ni uko abalejiyo bashobora kuba batita ku nzu bakoreramo, ariko bagenewe kumenya rwose ibindi bigize inama : ameza, altari, amakaye. Abalejiyo bemerera bate kandi ryari Praesidium, uwo Mubyeyi wi Nazareti, kubafasha no gukora uturimo twimuhira, yatangiriye kera mu Galileya ? Yifuza rwose ko bafatanya utwo turimo twa ngombwa. Bashobora kwanga ko abafasha cyangwa bakabyemera batabyitayeho, ibyo rero bigatuma avunikira ubusa mu mirimo yakoreraga umubiri wa Kristu. Umulejiyo bibayeho, agerageze kwibwira ko Mariya yitangiraga urugo rwe. Urwo rugo rwari rukennye, ntibagiraga byinshi, nibyo bari batunze ntibyari ibitangaza, nyamara rwari rushimishije, kuko Mariya yari atangaje mu bagore nababyeyi bose babayeho, yari ateye ukwe. Muri urwo rugo, yakundaga kwita kuri buri kintu, akagishyira mu mwanya wacyo. Buri kintu cyarangwaga nubwiza bwacyo bwakarusho, kandi kigatera ubwuzu. Iwe nta cyo wasangaga gifuditse, ahubwo ikintu gitunzwe na bose, cyagiraga igikundiro iwe. Ibintu byose kandi yabikundaga ku buryo yari ashoboye wenyine, abikundira

126
uwabiremye, wabikoreshaga ubwe kimwe nabandi. Yabigiriraga isuku, akabyoza akabiha umucyo bikanogera ijisho. Buri kintu cyagombaga gucya uko kamere yacyo igikundiye. Nta gushidikanya, nta kintu cyari kibuze uburyo cyabaga muri urwo rugo. Ashwi da ! Niyo nzu ntiyasaga nandi. Niho umukiza yavukiye aba ari naho akurira. Ibintu byose byafashaga Mariya kurera uwo Mwana ; byose byari byaragenewe uwo murimo, bitewe nubwiza, nisuku Mariya yabigiranaga. Muri praesidium, buri kantu kagira icyo kamarira umunyamuryango. Nicyo gituma umuntu akwiye kuhasanga ikimenyetso cyumuryango mutagatifu nkuko umulejiyo akwiye kuba ubwe urugero rwa Yezu na Mariya. Hari umufaransa wanditse igitabo, ngo : Urugendo ruzenguruka inzu yanjye. (Le voyage autour de ma chambre). Nawe, genda witegereze Praesidium yawe, uyirebe mu mpande zose ; umenye ibyo ubona nibyo wumva, urebe inkuta namadirishya, ameza nintebe, ibigenewe altari nishusho yumubyeyi byose bishingiyeho muri iyo nzu. Niba ubihetuye byose utabonye ihuriro nurugo rwi Nazareti, wakwemeza ute ko umuco numutima byi Nazareti biri muri praesidium, irutwa nitariho ? Rimwe na rimwe, ni abakuru basa nababyeyi babi, bica abo bashinzwe. Amagorwa menshi praesidium zigira, kenshi aterwa nabazishinzwe (officiers). Niba abandi bataza iteka cyangwa se ngo bazire igihe mu nama, niba ibyo bakora bidahagije ngo babikomeremo, niba batifata neza muri praesidium, ni uko abakuru babyihorera ntibabahatire kurushaho kubitunganya ; bibatera ndetse kuzinukwa babitewe nimimerere yabakuru. Nyamara se reba urugo rwi Nazareti. Tekereza umubyeyi wacu abuze gusukura urugo rwe, akarera Umwana we nabi ! Gerageza urebe, urasanga bikomeye ! Kumubona afite umwanda nubunebwe, nta cyo yitaho, yananiwe nibyo ashinzwe, atuma inzu ntagatifu isa nitongo ku buryo abaturanyi bajya babinegura ! Kubitekereza koko biteye ubwoba. Nyamara abakuru ba Legio ntibagira isoni zo kwandarika ibintu bashinzwe muri iyo Nazareti nto ya praesidium bavuga ko bategekera Mariya. Nyamara kandi usanze ibintu bitunganye, praesidium ikomeje ubukristu, icyo gihe uba ubonye ikimenyetso kigaragaza ko Nyagasani ari aho, wese nkuko yabyisezeraniye. Ubwo kandi umuco numutima byUmuryango Mutagatifu

127
kugira ngo bidahera mu nzu yi Nazareti gusa, ya Yudeya, cyangwa se yikindi gihugu, praesidium nayo igomba kubikwiza hose. Umugenzo mwiza abagatolika bafite wo kwiyambaza Umubyeyi wUhoraho werekana ukwigengesera kuvanze nubwitonzi, bwo kutabaririza utuntu twose two mu buzima bwe i Nazareti butambutse ibitekerezo byabantu ndetse nubwenge bwabo. Hari uwashobora kugira uko agereranya Yezu na Mariya hano mu nsi kandi birenze kamere yumuntu, bo bashoboye guhuza ibikorwa, urukundo, nibyifuzo ! Ngaho ntekereze umugore wikoreye ikibindi ajya kuvoma, ari kumwe numuhungu we wimyaka 15. Nzi ko abo bantu bombi bafitanye urukundo ruhebuje, nabari mu ijuru batagira. Nzi kandi ko ndashobora kubona ibitambukije ibyo, naho ahandi nakwicwa numunezero. (Vonier : La Maternit Divine)

UMUTWE WA 22 : AMASENGESHO YA LEGIO


Dore amasengesho ya Legio yashyizwe ku rutonde hakurikijwe uburyo bagomba kuyavuga mu nama. Iyo umulejiyo ayavuga ukwe ashobora kuyakurikiranya ku bundi buryo yishakiye. Abafasha ba Legio bagomba kuyavuga buri munsi. Ikimenyetso cyumusaraba giteganyijwe mu ntangiriro no mu musozo bya buri gice, gikorwa gusa igihe bavuga buri gice ukwacyo. Naho iyo bavuga yose bayakurikiranyije ku mujyo umwe, bakora ikimenyetso cyumusaraba mu ntangiriro no mu musozo gusa. a) Amasengesho agomba kuvugwa mu ntangiriro yinama Ku izina ryImana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Amina. V/ Ngwino Roho Mutagatifu, R/ Usanganye imitima yabakwemera bagukunde, V/ Wohereze Roho wawe, byose bibe bishya R/ Nisi izabone guhinduka.

128
V/ Dusabe, Mana Mubyeyi wacu, intumwa zawe wazihinduye abantu bashya kuri Pentekositi, ubugirishije Roho wawe, tubuganizemo uwo Roho wawe, ubwenge bwacu ubuhe urumuri, ukwemera kwacu ugutere imbaraga, imitima yacu uyihe ubutwari, uduhe ibyishimo byo kwinjiza mu bantu urukundo rwa Kristu, nkuko wabihaye intumwa zawe, tubigusabye kubwa Kristu Umwami wacu. R/ Amina. V/ Nyagasani bumbura umunwa wanjye R/ Ngusingize V/ Ngwino umfashe Mana yanjye R/ Tebuka untabare Nyagasani V/ Hubahwe Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu, R/ Nkuko bisanzwe iteka, bubahwe nubu niteka ryose. Amina. Hakurikiraho ishapule. Isengesho : V/ Turakuramutsa Mwamikazi Nyiribambe R/ Turakuramutsa Wowe utubeshaho ukadushimisha ugatuma twizera. Twebwe impabe bene Eva, turagutakira duhagaritse umutima, turakuganyira dufite intimba kuko tukiri ahantu hibyago. None rero muvugizi, utwiteho utugirire ibambe, kandi nitumara guhabuka, uzadusohoze kuri Yezu Kristu Umwana wawe wubahwa, Bikira Mariya Nyiribambe utunganya, ugakundwa. V/ Mubyeyi Mutagatifu wImana urajye udusabira R/Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije. Dusabe. Mana waduhaye ubugingo bwiteka, tuburonkewe nukubaho, nurupfu nizuka byUmwana wawe wikinege, turagusaba ngo kuzirikana amibukiro ya Rozari Ntagatifu ya Bikira Mariya, bidutere gukurikiza ibyo atwibutsa no kuzahabwa ibyo adusezeranya. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina. V/ Mutima wa Yezu Mutagatifu rwose Utubabarire V/ Mutima utasamanywe icyaha wa Bikira Mariya V/ Yozefu Mutagatifu R/ R/ Udusabire R/ Udusabire

129
V/ Yohani Mutagatifu (intumwa) R/ Udusabire V/ Ludoviko Mariya wa Montfort Mutagatifu R/ Udusabire Ku izina ryImana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. b. Amasengesho yigice cya kabiri cyinama : Catena Legionis V/ Uyu ni nde uje ? R/ Usa numuseke weya, mwiza nkukwezi, ubengerana nkizuba, agakangaranya abanzi nkigitero kigabwe neza ? V/ Roho yanjye nisingize Imana R/ Umutima wanjye uhimbajwe nImana Umukiza wanjye V/ Kuko yibutse umuja we utavugwaga, guhera ubu bose bazanyita Umuhire R/ Koko Ushobora byose yangiriye ibintu byagatangaza, Izina rye ni Ritagatifu V/ Ababarira abamwubaha bose R/ Yerekanye ububasha, atatanya abikuza mu byo batekereza. V/ Abakomeye yabakuye ku ngoma akuza abatavugwa R/ Abakene yabagwirije ubukire, abakungu bagenda amara masa V/ Akiza umwana we Israheli yibutse imbabazi ze R/ Uko yari yarabisezeranije abasokuruza bacu, Abrahamu nurubyaro rwe iteka V/ Hubahwe Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu R/ Nkuko bisanzwe iteka, bubahwe nubu niteka ryose. Amina. V/ Uyu ni nde uje ? R/ Usa numuseke weya, mwiza nkukwezi, ubengerana nkizuba, agakangaranya abanzi nkigitero kigabwe neza ? V/ Mariya utasamanywe icyaha R/ Urajye udusabira twe abaguhungiyeho. Dusabe : Nyagasani Yezu Kristu Muvugizi wacu kuri So, washatse ko Bikira Mariya Mutagatifu, Umubyeyi wawe nuwacu, atubera umuvugizi kuri wowe, turasaba ko kubwimpuhwe zawe, uzaza wese kugusaba ku byiza uduha, azajya anezezwa no kubihabwa na Mariya. Amina. c. Amasengesho yigice cya gatatu cyinama (Isengesho rya Legio): Ku izina ryImana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina V/ Mubyeyi Mutagatufi wImana

130
R/ Turaguhingiraho ngo uturengere, ntusubize inyuma amaganya tukuganyira mu bukene bwacu, maze amakuba duhoramo uyadukize, Mubikira usanganywe icyubahiro ukwiye gusingizwa. Amina. V/ Bikira Mariya utasamanywe icyaha, Muhesha winema zose (cyangwa Igisingizo cya cya Praesidium) R/ Udusabire V/ Mikayile na Gabriheli Batagatifu R/ Mudusabire V/ Bubasha bwo mu ijuru mwese mutumwa na Mariya R/ Mudusabire V/ Yohani Batista Mutagatifu R/ Udusabire V/ Petero na Pawulo Batagatifu R/ Mudusabire Isengesho rikurikira barivugira hamwe : Dusabe : Turagusaba Nyagasani, twe Abalejiyo ba Mariya, kukwemera twimazeyo no kumwizera bishyitse, bizaduha gutsinda isi. Duhe ukwemera gukomeye, guhimbajwe nurukundo, kuzatuma dukora imirimo yacu yose tubitewe gusa nuko tugukunda, kukaduha kuba ari Wowe tureba iteka muri bagenzi bacu, no kubakorera ari Wowe tugirira. Duhe ukwemera kudahungabana, gukomeye nkurutare, kuzatuma tugumana ituze, ntiducogozwe nibyago nimiruho yuku kubaho. Duhe ukwemera kwintwari, kuzatuma dushira amanga, tugatangira imirimo ikomeye yo gukuza Imana no gukiza roho zabantu, kandi tukayirangiza. Duhe ukwemera kubera Legio yacu nkinkingi yumuriro, iyobora igitero cyacu kijya mbere, igakongeza hose umuriro wurukundo rwImana, ikamurikira abakiri mu mwijima batwikiriwe nurupfu, igashyushya abakazuyazi, ikagarura mu buzima abazikamye mu rupfu rwicyaha. Duhe ukwemera kuyobora urugendo rwacu mu nzira yamahoro, kugira ngo nitumara kurwana nimiruho yubu bugingo, nta numwe uduhemutsemo, umutwe wa Legio yacu, uzakoranire mu bwami bwurukundo nikuzo byawe. Amina. V/ Roho zabalejiyo bacu bapfuye, nizabakristu bose bapfuye, Imana izibabarire ziruhukire mu mahoro. Amina. Hakurikiraho umugisha wumusaserdoti, yaba adahari, bagakora ikimenyetso cyumusaraba. Ukwemera kwa Mariya guhebuje ukwabantu bose nukwabamalayika bose hamwe. Yabonaga Umwana we aryamye mu kirugu, akemera ko ari Umuremyi

131
wibiriho byose. Yamubonaga ahunga uburakari bwa Herodi, akemera ko ari we Mwami wabami. Yamubonye avuka, maze yemera ko ari we Uhoraho. Yamubonye akennye kandi ashonje, nyamara yemera ko ari we Mugenga wibiremwa byose. Yamubonye atakigira ijambo, maze yemera ko ari we Buhanga buhoraho nyirizina. Yamubonye arira, yemera ko ari ibyishimo byijuru. Hanyuma yamubonye bamuhagije agashinyaguro, apfira ku musaraba, igihe ukwemera kwabandi kwahungabanaga, Mariya we akomeza kwemera rwose ko Umwana we yari Imana . (Alfonsi wa Ligori Mutagatifu) (Iyi nyandiko ntibarirwa mu masengesho ya Legio ya Mariya).

UMUTWE WA 23 : AMASENGESHO NTAHINDUKA


Kirazira guhindura amasengesho ya Legio ya Mariya. Ndetse nibisingizo ntibigomba guhinduka cyangwa kongerwa mu birebana nabatagatifu kavukire bigihugu, abuturere cyangwa abihariye, bubahwa numuntu ukwe. Nta nubwo hagomba kugira ibihinduka cyangwa ibyongerwa ku masengesho, igihe bishobora gukurura impaka. Ibyo bisaba ukwigomwa nubwitange, ariko bikajyana nukundi kwigomwa kwakarusho gushobora kwemerwa nta mananiza nabazi igihugu aya mategeko agenga Legio akomokamo kandi bazi neza umwanya wurukundo rwakarusho ufitwe nintumwa yagejeje bwa mbere Inkuru Nziza muri icyo gihugu. Ni koko, kongera ibisingizo byihariye mu masengesho, ubwabyo si ugutandukira bikabije imikorere isanzwe imenyerewe. Ariko ni intandaro yo kunyuranya imikorere ya Legio, kandi uwo muryango ukaba utinya ibintu byose byibyaduka, bikiri mu ntangiriro. Mu byukuri, Umutima wa Legio ugaragarira mu masengesho yayo, kandi birakwiye ko ayo masengesho kubera kutanyuranya kwayo yaba ikimenyetso mu rurimi rwose avugwamo cyubumwe busesuye bwibitekerezo numutima, ubumwe bwimyifatire no kumvira nimikorere ya Legio ihora ishishikariza abayirimo bose, aho baba bari hose ku isi. Nkuko muri abana ba Kristu, nimube nabana ba Kiliziya Gatolika yi Roma. (Patrisi Mutagatifu)

132
Nyagasani umpe imbaraga zo gushyira mu bikorwa ibyo nsaba mu masengesho. (Tomasi More Mutagatifu)

UMUTWE WA 24 : ABARINZI BA LEGIO


1. Yozefu Mutagatifu
Mu masengesho ya Legio, izina rya Yozefu Mutagatifu rikurikira ibisingizo byUmutima Mutagatifu wa Yezu, nUmutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Kuko no mu ijuru ari mu mwanya wa mbere ukurikira uwabo bombi. Yari umutware wUrugo Rutagatifu kandi afite inshingano yibanze yo kwita ku buryo bwakarusho kuri Yezu na Mariya. Uwo mutagatifu waruse bose akomeza kuri ubwo buryo kwita kuri Kiliziya, ari yo Umubiri wa Kristu, no ku Mubyeyi wayo Mariya. Ni we utera inkunga Kiliziya mu mibereho yayo no mu bikorwa byayo, ari nabyo bya Legio. Ineza ye nticogora, ihoraho, ikarangwa nurugwiro nimpuhwe za kibyeyi. Bikira Mariya wenyine ni we umurusha kwita kuri Legio. Ni yo mpamvu uwo muryango ugomba kubaha no gukunda uwo mutagatifu wimena. Kugira ngo urukundo tumufitiye rurusheho gushinga imizi, tugomba kwakira urukundo adukunda, tukamwiyegurira rwose, tukitwara ku buryo bugaragaza inyiturano nineza adahwema kutugirira. Nta we ushidikanya ko Yezu na Mariya bamwubahaga, bakamwitaho, kandi bakamenya kumushimira ineza yose yabagiriraga. Bityo rero, abalejiyo na bo bagomba guhora bamugaragariza urukundo nicyubahiro bamufitiye muri byose. Umunsi mukuru wa Yozefu mutagatifu umugabo wa Bikira Mariya, uhimbazwa buri mwaka, ku itariki ya 19 Werurwe. Na none buri mwaka Kiliziya ikizihiza umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu, umurinzi wabakozi, ku itariki ya mbere Gicurasi. Nta we utandukanya ubuzima bwa Yezu hano ku isi nubwo akomeza mu ngingo zUmubiri we, ari wo Kiliziya. Kuba rero abapapa baragize Yozefu Mutagatifu, umurinzi wa Kiliziya bifite ishingiro. Umurimo we akorera Kiliziya uhora ari wa wundi akomeza ku buryo bunyuranye no mu bihe bitandukanye. Kuko iyo arinda

133
Kiliziya ya Kristu, aba akomeza ubutumwa yari afite hano ku isi. Maze ububyeyi bwe bugatambuka kure ubwo Imana yari yarasezeranyije Abrahamu, sekuru wimiryango itabarika. Imana ntihutiraho, ntiyikosora, ntabwo itandukanya ibintu nta mpamvu. Dore byose bihorana ubumwe, bihora kuri gahunda ubutaretsa. Yozefu Mutagatifu, umurezi numurinzi wa Yezu, akomeza kurera no kurinda abavandimwe ba Yezu, aribo abakristu bo mu bihe byose. Yozefu Mutagatifu, umugabo wa Bikira Mariya nyina wa Yezu, akomeza gufatanya na Bikira Mariya kuba Umubyeyi wa Kiliziya yo hirya no hino ku isi. Icyo gihe rero umurejiyo witangira umurimo wo kogeza ku isi ingoma yImana, ari yo Kiliziya, aba akwiye kwiragiza ku buryo bwumwihariko, uwabaye umutware wiyo Kiliziya ikivuka, ari yo wa Muryango Mutagatifu (Cardinal L. J. Suenens)

2. Yohani mutagatifu umwanditsi wIvanjili


Yohani, ivanjili yita Umwigishwa Yezu yakundaga, ni urugero rwo kuyoboka, kubaha no gukunda Umutima Mutagatifu wa Yezu. Ntiyahwemye gukunda no kwisunga uwo Mutima kugeza aho awubona utagitera kandi bawuhinguranyije. Ariko aba urugero rwo kuyoboka, kubaha no gukunda Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Yohani ubwe yari intungane numuziranenge, ameze nkumumalayika, ni uko asimbura Yezu, aba umwana wa Bikira Mariya, ntiyahwema kumugaragariza rwa rukundo umwana akunda umubyeyi we kugeza ubwo Mariya na we apfuye. Nyamara ijambo rya gatatu Umwami wacu yavugiye ku musaraba rikubiye mo ihame rindi, uretse guteganya gusa ko Yohani yari agiye kuba umwana wumubyeyi Bikira Mariya, kuko icyo gihe Nyagasani yerekanaga Yohani mu kimbo cyimbaga yabantu bose, ariko cyane cyane abazamwemera. Bityo rero, Mariya yabaye umubyeyi wabantu bose, aba nyina wabo bavandimwe benshi, Yezu yari abereye Umuvuka mbere. Yohani yari ahagarariye abo bana bose bari bavutse nyuma, aba uwa mbere uhawe umurage, aba urugero rwabazamukurikira bose, numutagatifu, Legio igomba kuyoboka, kubaha no gukunda byumwihariko. Yohani yakunze Kiliziya, akunda nuwitwa umwana wayo wese. Yabitangiye bose byimazeyo, aba intumwa numwanditsi wIvanjili, hanyuma ahara ubugingo bwe, ahorwa Imana. Yabaye umusaserdoti

134
uba muri Legio, yitangira uwo muryango uharanira kugaragaza mu buzima bwabawugize isura ya Bikira Mariya. Kiliziya yizihiza umunsi mukuru wa Yohani, buri mwaka, ku itariki ya 27 Ukuboza. Yezu abonye nyina ahagararanye na wa mwigishwa, abwira nyina, ati : Mubyeyi, dore umwana wawe, abwira na wa mwigishwa, ati : Dore nyoko. Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe. (Yh 19,26-27)

3. Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu


Iyo hakurikijwe ibindi byemezo bibuza abalejiyo cyangwa uturere kugira abarinzi bihariye, bihita bigaragara ko izina rya Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu rishobora gukurura impaka. Nyamara dushobora guhamya nta shiti ko nta mutagatifu numwe wamurushije uruhare rumini mu iyamamaza no mu iterambere rya Legio: igitabo cya Legio ari cyo Manuel cyuzuyemo ibitekerezo bye ninyigisho ze. Amasengesho yayo nayo agizwe namagambo ye bwite. Ni umukurambere nyakuri wa Legio; uwo muryango rero ufite inshingano zo kumwiyambaza (Dcision de la Lgion plaant le nom de Saint Grignon de Montfort sur la liste des invocations). Kiliziya yamushyize mu rwego rwabatagatifu ku itariki ya 20 Nyakanga 1947, ihimbaza umunsi mukuru we buri mwaka, ku itariki ya 28 Mata. Ntabwo yashinze gusa Legio, ahubwo yayibereye intumwa. Ndetse yarushijeho kuba intumwa, kuko yabaye umwarimu wa Kiliziya numuhanga muri Tewolojiya ikubiyemo inyigisho zihanitse zerekeye Bikira Mariya, kandi nta wundi wigeze azitekereza mbere ye. Yahereye mu mizi inyigisho zerekeye ubuyoboke, icyubahiro nurukundo bikwiye Bikira Mariya, azisobanura ku buryo bunonosoye, aba intumwa yamamaza amabonekerwa yose aherutse kuba, kugeza kuri Legio ya Mariya. Yiyemeje kuba intumwa yamamaza ko ingoma yImana yaje mu bantu inyuze kuri Bikira Mariya, kandi aba integuza yubucungurwe abantu bari bategereje igihe kirekire. Kugira ngo igihe cyagenwe nikimara kugera, Bikira Mariya nyina wImana, ku bwumutima we utagira inenge aronkere isi yose umukiro. (Ferederogo Cardinal Tedeschini, Archipretre de Saint Pierre : Discours

135
prononc linauguration de la statue de Saint Louis Grignon Marie de Montfort, le 8 dcembre 1948). Ndabona rwose ko hagiye kwaduka inyamaswa zinkazi, zizaza zarubiye, zishaka gucagagura aka gatabo nimikaka yazo isa niya Sekibi, zishaka no guconcomera uwo Roho Mutagatifu yakoresheje kugira ngo akandike, cyangwa zishaka kugahamba mu mwijima wisanduku, aho katazongera kugaragara. Ndetse zizagaba nibitero zitoteze abagabo nabagore bazasoma aka gatabo kandi bagakurikiza inyigisho zigakubiyemo. Ariko ibyo biramaze, nta nicyo bitwaye ! Ahubwo ibyo ngibyo mbonye, binteye ubutwari no kwizera ko nzagera ku ntego yanjye, ni ukuvuga umutwe ukomeye wingabo za Yezu na Mariya, kugira ngo mu bihe byakaga gakomeye bigiye kuza, zizatsinde icyarimwe isi, Sekibi, na kamere yononekaye. (Saint Louis Marie de Montfort, mort en 1716) : De la Vraie dvotion la bienheureuse Vierge Marie).

4. Mikayile mutagatifu, Malayika mukuru


Nubwo Mikayile Mutagatifu ari umutware wingabo zo mu ijuru, arusha abandi kugira ishyaka no guhesha icyubahiro Bikira Mariya, agahora ashishikariye kumwumvira no gufasha abagaragu be . (Agustini Mutagatifu) Igihe cyose, Mikayile Mutagatifu yabaye umurinzi numurengezi wumuryango Imana yitoreye, ari uwo mu Isezerano rya kera, ari nuwo mu Isezerano Rishya. Nubu akomeje kuba umurengezi udahemuka wa Kiliziya : ayirengera igihe cyose nta buhemu. Kandi niba umuryango wabayahudi warayobye, ntibyamubujije gukomeza kuwubera umurinzi. Ahubwo yarushijeho kuwitaho no kuwurinda kuko nubu ukibikeneye cyane. Byongeye kandi ukaba ufitanye na Yezu, na Mariya na Yozefu isano yamaraso kuko bawuvukamo. Legio yumvira Mikayile Mutagatifu. Arayibwiriza, na yo ikihatira, mu rukundo, kugarura no kuvugurura wa Muryango Nyagasani yagiranye na wo isezerano, rishingiye ku rukundo. Kiliziya ihimbaza buri mwaka umunsi mukuru wUmugaba wingabo zUhoraho (Yoz 5, 14) ku itariki ya 29 Nzeli. Nkuko igitabo cyibyahishuwe kibivuga, abamalayika bagira uruhare ku buzima bwUbutatu Butagatifu bubengerana ikuzo. Bagenewe kugira uruhare mu mateka yabantu, iyo igihe cyamagingo Imana yagennye kigeze.

136
Umwanditsi wibaruwa yandikiwe Abahebureyi aribaza, ati : Ese abamalayika bose si ibiremwa bigaragira Imana yohereza abazahabwa umurage wuburokorwe ? (Heb 1, 14). Ibyo ni byo Kiliziya yemera kandi yigisha, bishingiye ku gitabo gitagatifu kitumenyesha ko abamalayika beza batumwa nImana kurinda no kurengera imbaga yabantu bahora basabira umikiro. (Pap Yohani Pawulo wa II, ikiganiro rusange yatanze ku itariki ya 6 Kanama 1986).

5. Gaburiyeli mutagatifu, Malayika mukuru


Muri liturijiya zimwe na zimwe, Mt Gaburiheli na Mt Mikayile babubaha kimwe, kuko ari ibirangirire nibikomangoma byintwari, abagaba bingabo zo mu ijuru, abakuru babamalayika, abagaragu bImana, abarinzi nabayobozi babantu. Gabuliyeli Mutagatifu ni umumulayika wamenyesheje Bikira Mariya indamutso yUbutatu Butagatifu. Ni we wabanje guhishurira ubwa mbere abantu, ku buryo bweruye, ibanga ryUbutatu Butagatifu, ni we watangaje ko Imana yari igiye kwigira umuntu, nuko Bikira Mariya atasamanywe icyaha ; ni we wateye ubwa mbere, intangiriro yisengesho rya Ndakuramutsa Mariya rivugwa mu mibukiro ya Rozari. Tumaze kuvuga ukuntu Mikayile Mutagatifu akunda kandi akarengera umuryango wAbayahudi, ahari nubu dushobora kuvuga ko na Gabuliyeli akunda, kandi akarengera Abayisilamu. Koko rero, Abayisilamu bemera ko ari we bakesha idini ryabo ; nubwo ibyo bibwira ko bemera nta shingiro bifite, bigaragaza icyubahiro bamufitiye, na we akabibashimira uko bikwiye, abamurikira mu byerekeye ukwemera kwa gikristu abereye umurinzi. Ariko ubwe ntashobora kubahindura wenyine, kuko buri gihe, umuntu ubwe ari we ugomba kubigiramo uruhare runini. Muri Korowani, Yezu na Mariya bahariwe ku buryo budasanzwe umwanya wimena, ujya gusa nuwo bafite mu Ivanjili, ariko Korowani ikaba itavuga umurimo bafite, bazakomeza bategerereze aho kugeza igihe hazabonekera ingoboka ije gufasha Islamu gusobanukirwa no guhamya umwanya bayifitemo. Legio ifite ingabire yihariye yo kugoboka abayisilamu ; yarabibagaragarije, nabalejiyo bakirwa neza kandi bashimwa nabayisilamu. Mbega ngo Korawani iragira inyigisho ikungahaye ikwiye koko gusobanurwa !

137
Kiliziya ihimbaza buri mwaka umunsi mukuru wa Mikayile, Gabriyeli na Rafayeli batagatifu ku itariki ya 29 Nzeli. Ibyanditswe bitagatifu bitwereka umwe mu bamalayika bimena bagize inteko ihora imbere yImana mu ijuru, watumwe kuri Bikira Mariya akamubonekera, kugira ngo amumenyeshe ibanga ryuko Imana yigize umuntu. Uwo mumalayika ni we waje, asaba Bikira Mariya kwemera kuzaba Nyina wImana kubera ko naba Nyina wImana bizagomba kumuha ubutegetsi, ububasha nubukuru buhebuje ubwabamalayika bose. Papa Piyo wa 12 yanditse agira, ati : Umuntu ashobora kuvuga ko Gabriyeli Mutagatifu Malayika Mukuru yabaye intumwa yamamaje ubwa mbere agaciro gakomeye gakwiye guhabwa Umwamikazi Bikira Mariya. (Ad Coeli Regina) Gabriyeli Mutagatifu tumuha icyubahiro gikwiye umurengezi numurinzi wabiyemeza gusohoza ubutumwa bukomeye, bagatumikira Imana ubutumwa bukomeye. Kuko yasohoje ubutumwa bwImana kuri Mariya. Icyo gihe, Bikira Mariya yari ahagarariye abantu bose, naho Gabriyeli ahagarariye abamalayika bose. Ikiganiro cyabo bombi, ari na cyo kizahora ari inganzo yibitekerezo byabantu, ni cyo gikubiyemo isezerano ryijuru rishya nisi nshya . Mbega ukuntu uwo mumalayika wavuganaga na Bikira agomba kuratwa, nukuntu byaba ari ukwibeshya gukabije, kugarukiriza ubutumwa bwe ku isubiramo ryamagambo gusa yiyogezabutumwa ! Gaburiyeli yari yarasobanukiwe bihagije, maze na we asobanura ubutumwa bwe uko ashoboye kose. Yubashye cyane Bikira Mariya, amusubiriza neza ibibazo bye byose, kuko yari nintumwa Imana yari yizeye. Ihuriro rya Gabriyeli Malayika Mukuru, numubyeyi wacu Bikira Mariya ryatumye ibiremwa byose biba bishya. Eva mushyashya asana ibyo Eva wa mbere yari yarangije, Adamu mushyashya, Umutwe wIngingo zUmubiri we, nAbamalayika babariwemo, asubiza uburenganzira abantu bose, nabamalayika basubizwa icyubahiro umumalayika mubi yari yarabatesheje. (Dr Michael OCarroll, C.S.SP)

6. Abanyabubasha bo mu ijuru, Ingabo zabamalayika za Mariya


Regina angelorum ! Umwamikazi wAbamalayika ! Mbega ibyishimo bihebuje, mbega umusogongero wihirwe ryijuru, gutekereza Mariya, umubyeyi wacu, uhora ashagawe nimitwe yingabo zabamalayika ! (Papa Yohani wa 23)

138
Mariya ni umugaba wingabo zImana. Ni abamalayika baremye imitwe yingabo zisesuyeho ikuzo ryUkwiye igitinyiro nkigitero cyingabo ! (Boudon : les Anges) Kuva mu ntangiriro Legio yiyambaje abamalayika igira, iti : Mikayile Mutagatifu Mukuru, udusabire. Bamalayika barinzi bacu batagatifu, mudusabire . Kuri iyo ngingo yo kwiyambaza abamalayika, ni ngombwa kwibwira ko Legio yamurikiwe na Roho Mutagatifu, kuko mu ntangiriro isano abamalayika bafitanye na Legio yari itaramenyekana neza. Uko igihe cyagiye gihita niko kwiyambaza abamalayika byagiye birushaho kugira ishingiro ; abantu basobanukirwa nuko Abamalayika baremye umutwe wingabo zo mu ijuru zitabarana ningabo za Mariya (aribo Balejiyo) mu ntamabara zirwana. Iryo tabarana rigaragarira henshi. Umulejiyo wese, yaba usanzwe cyangwa umufasha, afite umumalayika murinzi bafatanya urugamba. Ni ukuvuga ko muri iyo ntambara, umumalayika arusha umulejiyo kubona akamaro kiyo ntambara, kuko abona neza icyo arwanira. Koko rero, aba arwanira ikuzo ryImana no kuronkera umuntu ubuzima buhoraho. Kubera ko malayika aba azi icyo arwanira yimazeyo, inkunga ye ntishobora guhusha. Ariko iyo ntamabara ireba nabandi bamalayika. Urugero ni uko abantu bose Legio isohozaho ubutumwa bafite na bo abamalayika babo batabarana urwo rugamba. Byongeye kandi, ingabo zose zabamalayika zitabira urugamba. Koko rero, urugamba rwacu ni urwigihe gito cyintamabara ndende abamalayika barwana na Sekibi nabambari be kuva mu ntangiriro. Abamalayika bafite umwanya ukomeye mu isezerano rya kera nirishya, ndetse bavugwa mo inshuro zirenze amagana. Ayo masezerano yombi abagaragaza bivanze mu ntambara zabantu bashinzwe kurinda ku buryo bwinkoramutima ; maze bakagoboka abantu mu bihe bikomeye. Imana yohereza umumalayika wayo ; iyi nteruro igaruka kenshi. Buri mutwe wabamalayika mu mitwe cyenda ugira abo ushinzwe kurinda : irinda abantu, ahantu, imijyi, ibihugu, umutungo kamere, ndetse abamalayika bamwe barinda abandi bamalayika. Bibiliya itubwira ko ibihugu byabapagani nabyo bifite abamalayika barinzi babyo (Dan 4,10.20 ; 10,13). Dore amazina yimitwe yingabo zabamalayika : Abamalayika, Abamalayika bakuru, Abakerubimu, Abaserafini, Abanyabubasha, Ibikomangoma, Abarindangoma Abanyabutwari nAbanyabutegetsi.

139
Ni yo mpamvu abamalayika bagoboka, bagatabara abantu ari umutwe wingabo zabamalayika cyangwa ari umumalayika ukwe. Barwana urugamba rumeze nkurwingabo zirwanira mu kirere zifasha izo ku butaka. Amaherezo abantu baje kumva ko kwiyambaza abamalayika, nkuko ubusanzwe babyumvaga kugeza ubwo, byari biciye ukubiri numurimo wabo bwite wo kurinda no kurengera abantu ; ni bwo hemejwe ko : a) Kwiyambaza abamalayika birushaho gukorwa ku buryo bukwiye ; b) Hakoreshwa ijambo umutwe wingabo mu buryo bufitanye isano nabamalayika, nkuko Umwami wacu Yezu Kristu yarikoresheje, bityo na we ubwe akaba araryemeje. Igihe yari agoswe nabanzi be yabwiye umwe mu bari kumwe na we, ati : Ubona ko ntashobora gutabaza Data akampa muri aka kanya imitwe irenze cumi nibiri yabamalayika? (Mt 26.53). Izina rya Mariya rishyirwa muri iki gisingizo ngo Umwamikazi wabamalayika . Koko rero, ni umugaba mukuru wUmutwe wingabo zAbamalayika, kandi byaba ari andi mahirwe yabalejiyo bamwiyambaje muri iryo zina, rifite igisobanuro gifite ishingiro. Ibitekerezo Legio yagezeho nyuma yigihe kirekire, byatumye ku itariki ya 19 Kanama 1962 hemezwa igisingizo kivuga, kiti : Banyabubasha bo mu ijuru, ngabo zabamalayika za Mariya, mudusabire . Kiliziya ihimbaza buri mwaka umunsi mukuru wabamalayika barinzi ku itariki ya 2 Ukwakira. Habaho umuryango witwa Philangeli ufite intego yawo bwite yo kumenyekanisha abamalayika no gukwirakwiza ubuyoboke, icyubahiro nurukundo dukwiye kubagirira. Dore aho ubarizwa ku cyicaro cyawo : Philangeli, Hon. General Secretary, Salvatorians, 129 Spencer Road, Harrow Weald, Middlex HA37BJ, England. Ntabwo tugomba kumva gusa ko Umubyeyi wacu Bikira Mariya ari Umwamikazi wabamalayika ku buryo bwicyubahiro. Ahubwo ubwamikazi bwe bugomba kumvikana nkuruhare afite ku bwami bwa Kristu, We Mugenga umwe rukumbi kandi uganje wibyaremwe byose byo mu ijuru no munsi. Abahanga muri tewolojiya ntibarasobanura imiterere yose yuruhare Bikira Mariya afite ku bwami bwa Kristu. Ariko bisanzwe bigaragara ko ubwamikazi bwa Bikira Mariya

140
bushingiye ku bikorwa bye, kandi ko akamaro kibyo bikorwa kagera ku biremwa byose, ibigaragara nibitagaragara. Agenga roho nziza, agakumira roho mbi. Ni we abamalayika nabantu bakesha ubumwe nubusabane bafitanye ubutazatandukana, ari na bwo bugomba kuyobora ibiremwa byose ku ndunduro, ku iherezo ryabo nyakuri. Ni ukuvuga : Ikuzo ryUbutatu Butagatifu. Kuba Bikira Mariya ari Umwamikazi bitubera ingabo idukingira. Kuko Umubyeyi ari Umurengezi wacu, afite ububasha bwo gutegeka abamalayika kutugoboka no kudufasha. Afite uruhare runini ku butumwa bwUmwana we Yezu bwo kurwanya no kurimbura ingoma ya Sekibi mu bantu. (Dr. Michael OCarrol, C.S.Sp)

7. Yohani Batista mutagatifu


Ntabwo byumvikana, kandi ntibyoroshye gusobanura ukuntu ku itariki ya 18 Ukuboza 1949, ari bwo Yohani Batista Mutagatifu yashyizwe ku mugaragaro mu mubare wabarinzi ba Legio. Uretse Yozefu Mutagatifu, ni we urusha abandi barinzi bose ba Legio kuyobokwa, kwubahwa no gukundwa ku buryo budasubirwaho. a) Yabaye urugero rwabalejiyo bose, ni ukuvuga ko yabaye integuza ya Nyagasani, yamugiye imbere kugira ngo imutegurire inzira kandi imutunganyirize amayira agororotse. Yatanze urugero rwubutwari nubwitange budacogora ku ntego yari yiteguye gupfira, kandi koko akaba ari yo yapfiriye. b) Byongeye kandi, Umuhire Bikira Mariya ni we ubwe wamutoje gusohoza ubutumwa nkuko abalejiyo bose bagomba kubitozwa. Ambroise mutagatifu avuga ko igihe kirekire Bikira Mariya yamaranye na Elizabeti mutagatifu cyari kigamije mbere na mbere gutora, kurera no guha ubutumwa umuhanuzi wigihangange wari ugiye kuvuka. Catena, ari ryo sengesho ryacu rikuru kandi ryingenzi abalejiyo bagomba kuvuga buri munsi, ritwibutsa icyo gihe Bikira Mariya yamaranye na Elizabeti, rikatwibutsa nuwo murimo we wuburezi. c) Muri icyo gihe kandi umubyeyi Bikira Mariya yamaze mu ruzinduko rwo gusuhuza Elizabeti mutagatifu, ni bwo tumubona ubwa mbere akora umurimo we wumuhuza numuvugizi wabantu ku Mana ; ni bwo tubona Yohani Batista abaye uwa mbere ugiriwe akamaro nuwo murimo; maze kuva ubwo akaba umurinzi wihariye wabalejiyo nuwiyogezabutumwa bwo kujya gusura abantu iwabo. Mbese ni umurinzi wibikorwa byose byabalejiyo, ari na rwo ruhare

141
bafite rwo gufasha Bikira Mariya umurimo we wo kuba umuhuza wabantu nImana numuvugizi wabo. d) Yohani Batista ni umwe mu bantu bingenzi kandi babaye ngombwa mu butumwa bwa Nyagasani Yezu. Abo bantu bose bagomba guhabwa umwanya mu muryango wose ushaka gukomeza gusohoza ubwo butumwa. Integuza ihora ari ngombwa kandi ikenewe. Iyo itajya kuhaba ngo yerekane Yezu na Mariya, birashoboka ko na bo batari kugaragara no kumenyekana bibaho. Abalejiyo bagomba kumenya uwo murimo wihariye wa Yohani Batista, maze kubera icyizere bamufitiye bakamureka agakomeza gusohoza ubutumwa bwe. Niba Yezu ahora ari wa wundi Ugiye kuza, Yohani Batista na we ahora ari integuza imugenda imbere kuko ibanga ryumukiro dukesha Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu rikomeza mu ngingo zUmubiri we. (Danilou) e) Nuko rero, kwiyambaza Yohani Batista Mutagatifu bifite umwanya wabyo ubikwiye mu masengesho asoza, avugwa nyuma yo kwiyambaza abamalayika. Bityo rero, ayo masengesho yerekana Legio mu rugendo rwayo irimo ijya mbere, iyobowe na Roho Mutagatifu, wigaragariza muri Bikira Mariya, mu kimenyetso cyinkingi yumuriro. Ayo masengesho kandi yerekana Legio ishyigikiwe numutwe wingabo zabamalayika hamwe nabagaba bazo, ari bo : Mikayile na Gabriyeli batagatifu, kandi irangajwe imbere nintumwa iyivunyishiriza cyangwa integuza yayo, ari yo Yohani Batista mutagatifu udahwema gusohoza ubutumwa bwe yahawe nImana, ishyigikiwe kandi na none nabagaba bayo bakuru, ari bo : Petero na Pawulo batagatifu. f) Liturijiya yageneye Yohani Batista Mutagatifu iminsi mikuru ibiri. Buri mwaka, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wivuka rye ku itariki ya 24 Kamena. Naho ku itariki ya 29 Kanama, igahimbaza umunsi wurupfu rwe, aciwe umutwe, ahowe Imana. Ntekereza ko ubu ngubu umugambi wImana wo gukiza abantu muri Yezu Kristu, akomeje kuwusohoza mu mbaga yabantu ba hano ku isi. Umuntu wese ugomba kwemera Yezu Kristu, ni ngombwa ko mbere na mbere acengerwa nibitekerezo bya Yohani Batista, nimigenzo myiza ye, nubutungane bwe, kugira ngo ibyo bitegurire Nyagasani umuryango utunganye, amayira ye atengamare, utununga nimikuku bive mu mitima yabantu. Kugeza ubu rero, ibitekerezo bya Yohani Batista mutagatifu nubutungane bwe biteguriza amaza yUmwami nUmucunguzi wacu. (Origne)

142 8. Petero mutagatifu


Kubera ko Petero Mutagatifu ari umutware wintumwa, arusha bose kuba umurinzi wumuryango wabitangira kwamamaza Inkuru Nziza. Ni we wabaye Papa wa mbere, ariko ahagarariye uruhererekane rwabapapa ba Kiliziya Gatolika yi Roma, barimo Nyirubutungane Papa uriho ubu. Iyo twiyambaza Petero mutagatifu, tuba twongera kugaragaza ko Legio idateshuka ku nyigisho zamahame ya Kiliziya Gatolika yi Roma, igicumbi cyukwemera kwacu, isoko yuburere no kumvira, niyubumwe. (Icyemezo cya Legio gishyira Petero Mutagatifu ku rutonde rwabatagatifu Legio yiyambaza mu bisingizo byabatagatifu). Buri mwaka, ku itariki ya 29 Kamena, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Petero na Pawulo batagatifu. Noneho nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, nububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo zingoma yijuru : icyo uzaba waraboshye munsi kizabohwa no mu ijuru ; nicyo uzaba warabohoye mu nsi, kizaba kibohowe no mu ijuru (Mt 16, 18-19)

9. Pawulo mutagatifu
Umuntu ushaka guhindura abandi ngo bemere Imana, agomba kuba afite umutima wagutse kandi mugari nkinyanja. Kugira ngo ahindure abisi bagarukire Imana, agomba kuba abarusha umutima wagutse. Uwo mutima rero ni Pawulo mutagatifu, kuva umunsi urumuri ruturutse mu ijuru rumuguye gitumo, rukamurasiraho, rugacengera mu mutima we, rukamucengezamo icyifuzo kigurumana cyo kugeza ku bantu bose izina rya Yezu Kristu no kumwemera. Izina ryintumwa yamahanga yarihawe nibikorwa bye. Yitangiye ubwo butumwa ataruhuka, kugeza ubwo inkota yumwishi imuciriye umutwe, akitaba Imana. Inyandiko ze zarasigaye, kandi zizakomeza zibeho ubuzira herezo, kugira ngo zikomeze kwamamaza inyigisho zikubiye mu butumwa bwe. Mu masengesho Kiliziya ivuga, yubahiriza itegeko ryo kumwiyambaza hamwe na Petero Mutagatifu. Bikamubera nkigisingizo nicyubahiro kimukwiye. Birakwiye kandi kumwiyambaza, kuko urupfu rwizo ntumwa zombi ari rwo rwatoranyije umurwa wa Roma. Kiliziya ibahimbariza bombi umunsi umwe.

143
Inshuro eshanu Abayisirayeli bankubise ibiboko mirongo itatu nicyenda ; nakubiswe inkoni inshuro eshatu, rimwe nterwa amabuye ; ndohama gatatu mu mazi. Ndetse nigeze kumara ijoro numunsi rwagati mu nyanja ! Mu ngendo zanjye nyinshi, nagiriye amakuba mu nzuzi, nterwa akaga nabajura, nterwa akaga nabo dusangiye ubwoko, nako ntewe nabanyamahanga, ngira ingorane mu mijyi, mu butayu, no mu nyanja, nakaga natewe nabiyitaga abakristu. Nagize umuruho numunaniro, kurara ijoro kenshi, inzara ninyota, gusiba kurya kenshi, kwicwa nimbeho no kubura icyo nambara ! (2 Kr. 11, 24-27)

UMUTWE WA 25 : IKIRANGANTEGO CYA LEGIO


1. Iki gitabo gishushanyijwemo ikirangantego cya Legio. Umwimerere wacyo wahanzwe numusore wo mu mujyi wa Dublin, wari umunyabugeni numuhanga mu bukorikori, agitura Legio nkuko umuntu ashobora kubyibwira ashingiye ku bikorwa byumuhanga nkuwo, icyo gishushanyo gifite ubwiza nubuvanganzo buhebuje ku buryo niyo iryo shusho ari rito rikomeza kuba ryiza no kugira agaciro. 2. Icyo gishushanyo kibarirwa mu birusha ibindi gukungahara, kuko mu byukuri, kigaragaza ku buryo bwumvikana kamere yiyobokamana rya Legio. 3. Amasengesho ya Legio na yo agaragara kuri icyo gishushanyo : ibisingizo bya Roho Mutagatifu namasengesho amwiyambaza, hamwe nishapule, ari nayo masengesho yintangiriro, agaragazwa nikimenyetso cyishusho yinuma itwikiriye Bikira Mariya, bityo ikamusesuraho urumuri numuriro wurukundo rwa Roho Mutagatifu. Muri ayo masengesho kandi, Legio yubahiriza umwanya wabaye isangano ryamateka yose yabantu, ari wo cya gihe Bikira Mariya yemeye ko Imana yigira umuntu, bigatuma aba Nyina wImana nUmubyeyi inema zose zImana ziturukaho. Bityo rero, abana be bAbalejiyo bunga ubumwe na we babikesheje ishapule, bafite ku mutima aya magambo ya Papa Piyo wa cyenda agira, ati : Ndamutse mfite ingabo zivuga ishapule, nakwigarurira isi yose. Byongeye kandi, icyo gishushanyo cyibutsa umunsi wa Pentekosti, aho Bikira Mariya yabaye umuyoboro wo gusenderezwa Roho Mutagatifu, iryo senderezwa, umuntu akaba yaryita ugukomezwa kwa Kiliziya. Icyo gihe ni bwo Roho Mutagatifu yashinze Kiliziya akoresheje ibimenyetso bigarara, kandi akayimara amanga ngo yigishe Inkuru Nziza yagombaga kuvugurura isi yose igahinduka

144
nshya. Kiliziya ikivuka yasenderejwe Roho wUmucunguzi ku buryo bwagatangaza, ibikesheje ububasha bushobora byose bwamasengesho ya Bikira Mariya. (CM;110) Iyo Bikira Mariya atahaba, ntabwo uwo muriro wari kugurumana mu mitima yabantu. 4. Izina rya Catena, rirangwa nikimenyetso cyumunyururu uzengurutse ikirangantego cyose. Naho umurimo wa gitumwa wa Bikira Mariya ukarangwa ninteruro ivuga iti : Mariya utungutse nkumuseke weya, mwiza nkukwezi, ubengerena nkizuba, uteye igitinyiro nkigitero cyingabo. Ku ruhanga rwe, Bikira Mariya afite inyenyeri imurika igaragaza ko ari we nyenyeri nyakuri yo mu rukerera; kuva mu ntangiriro itamirije imirasire yingabire yubucungurwe bwabantu, kandi imenyekanisha intangiriro yumukiro wabo. Magnificat yibutswa namagambo yibango ryayo rya mbere, ari na yo Mariya ahora azirikana, kandi akaba yanditswe neza uko bikwiye mu nyuguti zibara ryumuriro, hejuru yumutwe wa Bikira Mariya. Magnificat kandi, ni indirimbo irata umutsindo wumugenzo mwiza wukwiyoroshya kwa Bikira Mariya. Ubu ngubu, kimwe na kera, Imana ishaka kwigarurira abantu ikoresheje umukobwa wisugi kandi wiyoroshya wi Nazareti. Ikoresheje kandi abantu bunze ubumwe na Bikira Mariya, maze igakomeza gukora ibintu bikomeye kubera ikuzo ryayo bwite. Igitero ninyikirizo bivugwa ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, aho abalejiyo bagaragariza ubuyoboke, icyubahiro nurukundo bamufitiye, na byo birangwa nikimenyetso cyinzoka akandagiye ahonyora. Amagambo yanditswe ku muzenguruko wikirangantego nayo agusha kuri iyo nzoka, ati : Nshyize inzigo hagati yawe numugore, hagati yurubyaro rwawe nurubyaro rwe, azakujanjagura umutwe. (Intg. 3,15). Ikirangantego gishushanya neza iyo ntambara yabaye karande hagati ya Bikira Mariya ninzoka, hagati yabana be nurubyaro rwinzoka, hagati ya Legio ningabo za Sekibi zihora zitsindwa zigahunga intatane. Isengesho rya Catena ni isengesho rya Bikira Mariya, Umuhesha winema zose, Umubyeyi wImana nUmubyeyi wabantu bose. Ku mutwe wicyo gishushanyo, hari Roho Mutagatifu ugaba ibyiza byose, naho hasi hashushanyije umubumbe wisi ikikijwe nabantu bintungane nabagome, ibyo byiciro byombi bigaragaza uburyo abantu bameze kuri iyi isi. Hagati yibyo byiciro byombi hari Bikira Mariya usesuye ingabire, ugurumana urukundo, umuvugizi wabantu bose ku Mana, nUmubyeyi winema zose. Nyamara

145
azabanza gukungahaza abana be, barushije abandi ubutoni nubudahemuka, nuko bagakurikiza urugero rwa Yohani Mutagatifu, bakaruhurira umutima wabo ku mutima wa Yezu, maze kubera urukundo bakunda Bikira Mariya, bakemera ko ababera Umubyeyi. Ubwo bubyeyi bwatangarijwe ku mugaragaro igihe cyububabare bukabije bwo kuri Kaluvariyo, muri aya magambo ya Yezu yanditswe ku muzenguruko wicyo gishushanyo, ngo : Mugore dore Umwana wawe.Dore Nyoko. (Yh 19, 26-27) 5. Amasegesho asoza agaragara kuri buri murongo wicyo gishushanyo. Legio nayo ikagaragara nkingabo zitabarika, zikataje zigana urugamba, zigabwe numwamikazi wazo, kandi zitwaye amabendera yazo : Umusaraba uri ku kiganza cyiburyo, ishapule iri mu kiganza cyibumoso, izina ritagatifu rya Yezu nirya Mariya ari mu mitima yabo, ukwiyoroshya nukwigomwa nka Yezu ari byo biranga imyitwarire yabo (Ludoviko wa Montfort Mutagatifu). Barasenga, kugira ngo baronke ingabire yukwemera kuzatuma mu buzima bwose bagira ibyifuzo nibikorwa ndengakamere bizabatinyura gukora ibintu byose, bagirira Kristu Umwami. Uwo mugenzo wukwemera na wo urangwa nikimenyetso cyinkingi yumuriro igenda yohereza hirya no hino ibishashi nyabuzima byurukundo rwImana. Iyo nkingi rero, ni Bikira Mariya isi ikesha uburokorwe kubera ukwemera yagize. Arahirwa uwemeye (Lk 1, 45). Ku muzenguruko wicyo gishushanyo kandi, nubu Bikira Mariya ayobora nta shiti, abamwita Umuhire, akabakura mu mwijima wicuraburindi ubundikiye isi, akabageza mu rumuri ruhoraho mu ikuzo rya Nyagasani. 6. Amasengesho asoza yibanda ku mirimo nimiruho yabalejiyo, no ku buzima bwiteka bahamagariwe, igihe abazaba barabaye intungane nindahemuka kugeza ku ndunduro, bazafatana urunana bakagenda nta numwe wazimiye, kugira ngo bagororerwe ikamba ridashanguka ryabagenewe. Mu gihe tugitegereje icyo gihe, reka dusabire abatabarutse bagitegereje kuzukana ikuzo, kuko bashobora kuba bakeneye kugobokwa namasengesho ya bagenzi babo. Dusoma mu isezerano rya kera ko Uhoraho yagendanaga numuryango we igihe wavaga mu Misiri ujya mu gihugu cyisezerano : Ku manywa yabaga ari mu nkingi yagacu, naho nijoro akaba ari mu nkingi yumuriro. (Iyim 13,21). Iyo nkingi yagatangaza, rimwe yagacu, ubundi yumuriro, yashushanyaga Bikira Mariya nimirimo inyuranye adahwema kudukorera. (Mutagatifu Alufonsi wa Liguori)

146

UMUTWE WA 26 : TESSERA
Umulejiyo wese, yaba usanzwe cyangwa umufasha, ahabwa urupapuro rwitwa Tessera ruriho amasengesho ya Legio nishusho yikirangantego cyayo. Tessera, ni ijambo ryikilatini ryasobanuraga byumwihariko ikintu cyikimenyetso cyangwa cyurwibutso inshuti zagabanaga kugira ngo ubwazo cyangwa abazikomokaho bazajye bamenyaniraho. Mu ngabo zAbaromani, iryo jambo ryasobanuraga akabaho ka mpande enye zingana kanditseho amabwiriza bose bagombaga kumenya no guhererekanya. Naho Legio ikoresha ijambo TESSERA isobanura urupapuro ruriho amasengesho yayo nikirangantego cyayo. Urwo rupapuro rushobora gukoreshwa mu buryo butatu : (a) Legio ihererekanya urwo rupapuro ku isi hose, (b) rukubiyemo amabwiriza nyakuri ya Legio ari yo masengesho yayo, (c) ni ikimenyetso cyubumwe nubuvandimwe Abalejiyo bagirana aho bari hose. Igitekerezo cyubumwe nubusabane bugomba kuranga Abalejiyo bo ku isi hose, cyatumye batoranya andi magambo agera kuri 12 asobanura ingingo zinyuranye kandi zikungahaye zimiterere ya Legio. Ayo magambo ni ingirakamaro ku buryo bwo guhuza no gusabanya Abalejiyo, kugeza aho aba ngombwa, kandi mu byukuri agahora akenewe. Nta wakwemera ko hagira uyanenga avuga ko adasanzwe akoreshwa mu mvugo ya Legio. Kuko yashinze imizi ihamye, ku buryo yinjiye rwagati mu mvugo ya Legio. Rero kurwanya no kuvutsa Legio amagambo ayiranga kandi ayifitiye akamaro kanini, byaba ari akarengane gakabije. Twebwe twese turi mu rugendo kuri iyi si yamagorwa namaganya, turi abanyantege nke, ku buryo dukeneye kwisungana no gufatana urunana nabavandimwe bacu, kugira ngo tutagwa mu nzira. Ariko, aho Imana yashatse ko twunga ubumwe cyane cyane ni mu rwego rwingabire zindengakamere, nurwumukiro yatugeneye. Amasengesho ni yo ahuza imitima yose ikaba umutima umwe. Isengesho ryacu rusange ni imbaraga zacu, ni na ryo rituma dutsinda. Twihatire rero kubumbira hamwe ibyifuzo byacu, dukoranyiriza hamwe amasengesho yacu, nimbaraga zacu, maze nkuko ubwabyo bisanzwe byifitemo ububasha, bizarusheho kunga ubumwe no gusobeka ubutazatandukana. (Ramire)

147

UMUTWE WA 27 : VEXILLUM LEGIONIS


Ibendera rya Legio ryakurikije ibendera ryingabo zAbaromani. Ishusho ryigisiga cya kagoma cyari hejuru yibendera ryingabo zAbaromani ryasimbuwe nishusho ryinuma, ari ryo kimenyetso cya Roho Mutagatifu. Munsi yiyo numa hari umutambiko wakabaho kanditseho amagambo yikilatini : Legio Mariae. Hagati yuwo mutambiko nigiti cyibendera, hari umudari uriho ishusho ryUtasamanywe icyaha (nkuko ameze ku mudari wibitangaza). Ku ruhande rwiburyo bwibendera, hari ururabo rwa roza, naho ibumoso hakaba ururabo rwa lisi. Izo ndabo zombi ni zo zifatishije uwo mudari ku giti cyibendera. Igiti cyiryo bendera kandi, gishinze mu mubumbe wisi ufite indiba ya mpande enye zingana, kugira ngo ibendera rishobore guterekwa ku meza. Ibyo byose rero bigize ibendera bigaragaza muri rusange igitekerezo cyuko kwigarurira isi gukorwa na Roho Mutagatifu akoresheje Bikira Mariya nabana be. a) Urupapuro rwagenewe kwandikwaho ibaruwa ya Legio rugomba kuba ruriho ishusho ryibendera ryayo, ari ryo Vexillum. b) Igihe cyinama, ibendera rigomba kuba riteretse ku meza imbere hagati yishusho ya Bikira Mariya nindabo, ahagana iburyo kuri cm 15. Ameza asanzwe yicyitegererezo apima cm 32 kuva hasi kugera hejuru. Ifoto yibendera ryagenewe guterekwa ku meza riri mu mafoto akurikira urupapuro rwa 148. Concilium ishobora gutanga urwo rugero fatizo rwibendera ricuzwe mu cyuma cyangwa mu ibuye ryagaciro rya onyx. c) Igishushanyo mbonera kinini cyibendera, nkuko kigaragara ku mafoto akurikira urupapuro rwa 148, cyerekana ko ari ryo rigomba kuzajya rikoreshwa mu mitambagiro no mu makoraniro yo kwiyegurira Bikira Mariya ari yo Acies. Iryo bendera rigomba gupima hafi m 2 zubuhagarike bubariwemo na cm 60 zigice cyo munsi yumubumbe wisi. Naho igice cyo hejuru gisigaye kigomba gukorwa hakurikijwe ishusho riri mu mafoto akurikira urupapuro rwa 148 hakurikijwe ihindurangano rya rimwe ku ijana. Igiti cyibendera gifite indiba gishinzemo, itabarirwa mu bice bigize ibendera, ariko ikarishyigikira igihe cyumuhango wo kwiyegurira Bikira Mariya nigihe riba ridatwawe mu ntoki.

148 VEXILLUM LEGIONIS

Vexillum ikoreshwa ku meza

104
VEXILLUM LEGIONIS

Vexillum ikoreshwa mu mutambagiro

104

Umuteguro wa Altari ikoreshwa mu nama ya Legio

104

Frank Duff washinze Legio Mariae mu mwaka wa 1921

148
Ntabwo iryo bendera rinini ritangwa nurwego rukuru rwa Legio arirwo Concilium, ariko rishobora kuboneka ku buryo bworoshye, bakarikorera aho riri kandi bakarihasigira irangi. Abaryifuza bo mu zindi nzego na za Praesidia bashobora kurikora mu bindi bikoresho bitari igiti. Ibendera ryurugero fatizo riha abahanzi nabanyabukorikori urubuga rwo guhitamo uko barigena nuko barihanga. d) Itegeko rirengera uburenganzira bwumuhanzi, muri rusange rirengera numuhanzi wibendera rya Legio riterekwa ku meza, byumwihariko, ku buryo nta we ushobora kuryigana atabiherewe uburenganzira na Concilium. Iryo ibendera ryiza cyane rya Legio (Papa Piyo XI)

Ludoviko Mariya wa Montfort Mutagatifu yumvise neza ko bidashoboka gutandukanya Bikira Mariya na Roho Mutagatifu. Legio na yo yacengewemo ku buryo busesuye ninyigisho zerekeranye nisano yubwo bumwe budashobora gutandukana. Ni yo mpamvu Legio yifuza kunononsora birambuye inyigisho zerekeye kuri Roho Mutagatifu.

Vexillum Legionis Ikirangantego cya Legio

149

UMUTWE WA 28 : UBUYOBOZI BWA LEGIO


1. Ibyerekeye inzego zubuyobozi (abakuru)
1. Ubuyobozi bwose, bwaba ubwakarere cyangwa se ubwo mu rwego rwigihugu, buzaharirwa inama zinzego. Izo nama zishinzwe kubumbatira ubumwe mu karere zirimo, kubahiriza ibyifuzo-remezo bya mbere byatumye Legio iba umuryango ukomeye, gukomeza imigambi yose ari nta cyo bahinduyeho na gito, gukomeza amategeko nimigirire ari byo byanditswe muri iki gitabo gikuru cya Legio. Ngiyo impamvu ituma aho Legio iri hose itezwa imbere cyangwa se ikarimburwa nizo nama zubuyobozi. 2. Inama zose zubuyobozi zigomba guterana ku buryo buhoraho, muri rusange, ziterana rimwe mu kwezi. 3. Amasengesho, umuteguro wahantu habera inama, na gahunda yimirimo yazo, bigenewe kubera muri buri rwego rwinama ya Legio, bizaba nkuko byateganyijwe muri Praesidium, usibye ko: a) batazateganya igihe ntarengwa ; b) si ngombwa gusoma inyigisho ihoraho nkuko bikorwa mu nama ya Praesidium ; c) Gutanga imfashanyo mu ibanga bishobora gukorwa ariko si itegeko. 4. Buri rwego rugomba kumvira urwego rwisumbuye. 5. Nta Praesidium cyangwa urundi rwego rushobora gushingwa urwego rwisumbuye rutabyemeye cyangwa se Concilium Legionis, kandi nabayobozi ba Kiliziya bagomba kuba barabyemeye. 6. Ububasha bwo gukuraho Praesidium cyangwa urundi rwego rwari rusanzwe ruriho buharirwa umwepisikopi wakarere afatanyije na Concilium. Iyo Praesidium cyangwa se urundi rwego rumaze guseswa ruherukira aho kuba urugingo rwa Legio.

150
7. Buri rwego rugira umusaserdoti ho umuyobozi wa roho. Ashyirwaho nubuyobozi bwa Kiliziya ; ari nabwo bugena igihe azamara akora ubwo butumwa. Ni we ugomba gukemura impaka mu byiyobokamana nimyifatire yabantu ; afite nububasha bwo guhagarika urwego nibikorwa byarwo byose kugeza igihe aboneye icyemezo cyubuyobozi bwashyizeho urwo rwego. Umuyobozi wa roho abarirwa mu bakuru binama ayobora, agashyigikira umukuru wese wemewe, washyizweho na Legio. 8. Buri rwego rwose rwinama rugira umukuru ari we perezida, umwungirije, umwanditsi numubitsi. Ndetse urwo rwego rukeneye abandi, bashyirwaho igihe urwego rwisumbuye rusanze ari ngombwa. Abo bakuru batorerwa imyaka itatu, bashobora kongera gutorerwa indi myaka itatu ku mwanya umwe, bityo bikaba imyaka itandatu. Nyuma yiyo myaka itandatu, hatorwa ababasimbura. Iyo umwe mu bakuru avuye ku murimo yatorewe mbere yuko imyaka itatu irangira, bifatwa nkaho iyo myaka itatu yari ayirangije (Manda ya 1). Mu gihe cyari gisigaye ngo ya myaka itatu irangire, ashobora kongera gutorerwa uwo mwanya mu gihe cyindi myaka itatu ifatwa nkigice cya kabiri (Manda ya 2). Niyo icyo gice cya kabiri cyimyaka itatu atakirangiza, afatwa nkaho amaze ya myaka itandatu ku mwanya yatorewe. Iyo umwe mu bakuru arangije igihe cyimyaka itandatu ku murimo yatorewe, agomba kumara indi myaka itatu akabona kuba yakongera gutorerwa uwo murimo yakoraga muri urwo rwego. Ariko icyo gihe ntikiba ngombwa iyo ari undi murimo muri urwo rwego cyangwa uwo ari wo wose mu rundi rwego. Buri wese mu bakuru burwego agomba kuba afite Praesidium abarizwamo kandi ari umwe mu bakuru bayo, kandi yubahiriza inyigisho ihoraho. 9. Iyo urwego ruzamutse mu ntera yisumbuye; nka Curia ishyizwe mu rwego rwa Comitium, nta cyo bihindura ku gihe abakuru bayiyoboraga bagenewe kumara ku mirimo yabo. 10. Abakuru burwego rwinama batorwa nabagize urwo rwego mu nama isanzwe. Abagize urwo rwego ni abakuru ba za Praesidia zishamikiyeho, abizindi nzego zigengwa nurwo rwego rugiye gutora, nabakuru bayoboraga urwo rwego. Umulejiyo wese ashobora gutorwa. Iyo kandi atowe atari asanzwe

151
abarirwa muri urwo rwego, ubwo aba arugiyemo. Amatora yose yabakuru agomba kwemezwa nurwego rwisumbuye, ariko igihe bitarakorwa, abatowe batangira gukora imirimo batorewe. 11. Abalejiyo bamenyeshwa imyanya igeze igihe cyo gutorerwa nitariki yamatora. Itariki yo gutora itangazwa mu nama ibanziriza amatora. Abazatorwa bamenyeshwa hakiri kare inshingano zijyana nimyanya bakeneweho. 12. Kuvugana ku bushobozi bwabashobora gutorwa ni byiza. Ndetse iyo abakuru bumvikanye ku bushobozi bwumwe bashobora kumushingana ; ariko ntibigomba kubuza kwerekana abandi bashobora gutorwa cyangwa ngo ibyo byonyine bisimbure itora. 13. Itora rikorwa mu ibanga. Buri murimo ugomba gutorerwa umuntu uzawushingwa bahereye ku murimo ukomeye. Numero ya mbere ku rutonde agomba gushinganwa. Iyo hatanzwe izina rimwe, gutora nta cyo bimaze, uwo aba yatowe. Niba abashobora gutorwa ari babiri cyangwa barenze, icyo gihe bagomba gutora. Abayobozi ba roho nabalejiyo bahari, kandi bafite uburenganzira bwo gutora, bahabwa urupapuro rwitora. Abagize inama yurwego ni bo bonyine bemerewe gutora kandi bigomba kubahirizwa. Iyo abatora bamaze kwandika abo batoye ku mpapuro zitora, bazinga impapuro batoreyeho maze abashinzwe ibarura ryamajwi bakazegeranya. Utora ntiyandika izina rye ku rupapuro rwitora. Iyo barangije, uwabonye amajwi asumbye ayabandi yose hamwe ateranyije, uwo niwe uba atowe. Iyo ayo majwi abuze, barongera bagatora. Iryo tora rya kabiri ritabonetsemo urusha abandi bose hamwe, uwabonye amajwi make bamukura ku rutonde rwabashobora gutorwa. Bagakomeza batyo bakura ku rutonde uwabonye amajwi make kugeza igihe habonekeye urusha abandi bose hamwe amajwi menshi. Nta kwitwaza ko abo batora ari abareba ibyerekeye ibyImana ngo itora rigirwe nkibyo kwiyerurutsa, ahubwo bagomba gutora bakurikije amategeko yashyizweho, ntibayateshukeho na gato, cyane mu byerekeye ibanga. Ni ngombwa gukora raporo yuzuye igaragaza uko itora ryagenze, igaragaza abakandida batanzwe nababa bashinganywe, namajwi yabonywe na buri wese

152
mu bari bamamajwe (iyo hari benshi). Iyo raporo ishyikirizwa urwego rwisumbuye akaba ari rwo rwemeza amatora. 14. Abakuru ba Praesidium (cyangwa uburwego urwo ari rwo rwose) bayihagararira mu rwego rwisumbuye. 15. Kugira ngo urwego rwinama nkuru rubashe kuyobora inzego zirushamikiyeho ziri kure, rushyiraho intumwa zihuza izo nzego zombi (abahuzanzandiko). Uwo muhuzanzandiko akurikiranira hafi imikorere yurwego ashinzwe. Buri kwezi urwo rwego rushyikiriza inyandikomvugo yinama umuhuzanzandiko warwo zimufasha gukurikirana neza imikorere yurwego no guha raporo urwego rukuru igihe rubisabye. Iyo ntumwa ihabwa ijambo, ariko ntishobora gutora, uretse afite urwego ahagarariye. 16. Bibaye ngombwa, kandi rubyemerewe nurwego rurugenga, urwego rushobora kwemera abandi balejiyo batarugize, cyangwa se abatari muri Legio, gukurikirana imirimo yinama, ariko ntibashobora gutora. Bene abo bantu, na bo basabwa kugira ibanga ryibyavugiwe mu nama. 17. Inzego zubuyobozi za Legio (conseils) ni izi zikurikira : Curia, Comitium, Regia, Senatus, Concilium Legionis nizindi zishobora gushyirwaho bitanyuraniranyije namategeko shingiro agenga Legio. 18. Amazina yikilatini yinzego zinyuranye za Legio ahwanye nimirimo yazo. Muri Legio Mariya ni Umwamikazi. Ni we uyobora ingabo ze ku rugamba, mu ntambara akazibera umugaba, akaba ari we uzigeza ku gutsinda. Nicyo gituma inama ya Concilium imuhagarariye, ikanamutegekera izindi nzego. Inzego zubuyobozi zintara zitari nini zisa naho ari zo zihagarariye izindi. Inini ziraruhije kuko bitoroshye kugira ngo inama zibe kandi ntihaburemo abantu baho hantu hanini hatyo basiba. Niyo mpamvu ituma amazina ya Curia, Comitium, Regia na Senatus yerekana ahantu uko hangana nuko hateye mu miyoborere yaho. 19. Urwego rwubuyobozi rwisumbuye rushobora gufatanya imirimo yarwo yubukuru nimirimo yurwego ruciye bugufi. Nka Senatus ishobora gukora nka curia. Iryo komatanya ryimirimo rigira akamaro kuko :

153
a) Abo bakuru bafatikanyije imirimo mito nimikuru bazunguka igihe kuko bazashobora gukorera iyo mirimo yose rimwe, kandi bakagera ku cyo buri rwego rugamije. b) Nyamara hari ikindi gikwiye kwitabwaho. Ubwo inama nkuru iba irimo abantu benshi bategeranye, ntibizajya bibashobokera kujya mu nama zose ziba. Bikaba rero byatuma bamwe mu balejiyo babyiyemeje basanganwa akazi kenshi, bikabibagiza ndetse bakareka nkana akazi kamwe na kamwe, ibyo bikononera Legio. Iryo fatikanya ryimirimo yurwego ruto nurukuru bizatuma inama zitazajya zibura abantu benshi iteka, kandi bituma abo bamenya neza uko Legio iteye, bakimenyereza imirimo yubukuru, ndetse bikazatuma bashingwa imirimo irushijeho gukomera, bakaba ingenzi mu kwagura umuryango, no mu murimo wo mu biro yurwego rwinama rwisumbuye. Byatuma bamwe bavuga ko noneho iyo mikorere yaba ari uburyo bwo kwegurira ubuyobozi bwintara nini inama yakarere gato. Nyamara si ko bimeze. Ahubwo mu byukuri, inama yurwego rwisumbuye ni yo ishinzwe kwita ku rwego rwakarere. Abahagarariye inzego zinama zinyuranye bafite inshingano zo kwitabira inama yinzego zisumbuye, bajye babikora uko bashoboye babikuye ku mutima. Bamwe batanze igitekerezo cyuko urwego rwinama rwisumbuye rwakora ukwarwo kandi rugakora gusa nkinama enye mu mwaka, ngo bigenze bityo haboneka abantu bitabira inama ari benshi. Nyamara icyo gitekerezo aho kurengera inyungu zubuyobozi bwabahagarariye abandi cyazibangamira kuko, mu byukuri, iyo hashize igihe kinini nta nama zikorwa, nta kabuza urwo rwego rureka imirimo yarwo, rukayegurira abakuru, rukayisigarana ku izina gusa. Amaherezo bigira ingaruka, abalejiyo bakadohoka ntibite ku nshingano zabo. Byongeye kandi, inama iterana bitinze bigeze aho ntiyaba ikiri inama, ahubwo yaba ari Kongere. Ntiyaba kandi ifite umuco wingenzi uranga ubuyobozi wo kumenya no gukurikirana ibintu. 20. Umulejiyo wese afite uburenganzira bwo kuba yagira ikibazo ageza ubwe kuri Curia ye cyangwa indi nama yurwego rwisumbuye. Igihe ariko biga ibibazo byaje kuri ubwo buryo, bazagomba kwitonda kandi ntibagace ku mategeko no ku bubasha bwinama bakuriye. Bavuga ko uwo muntu utabwira abamuyobora ikibazo akagomba kubwira inzego zo hejuru yaba abuze umutima mwiza. Si byo.

154
Kuko kubera impamvu zabo, abakuru (officiers) bashobora kutageza ibibazo bimwe ku nama zisumbuye. Haramutse habuze umuntu ubivuga, inzego nkuru ntizamenya ibintu byose zifitiye uburenganzira bwo kumenya no kwitaho. 21. Buri rwego rushinzwe guha imfashanyo yamafaranga, urwego rwinama rwisumbuye. Kuri iyo ngingo, reba umutwe wa 34 nuwa 35. 22. Mu nama ya Legio, bagomba kungurana ibitekerezo, buri muntu akavuga icyo atekereza nta buryarya. Ntabwo inama ishinzwe kugenzura cyangwa gufata ibyemezo, ahubwo ni nishuri rirera abakuru. Ariko se abo bakuru bazatozwa bate niba hatabayeho kungurana ibitekerezo, niba amahame shingiro nintego ya Legio bitavugwa na rimwe? Igihe kandi hagize ikivuka ntihakabe abiharira ijambo ngo maze abandi bamire ibyo batekereza. Urwego rukora neza iyo abarugize bisanzura. Niba hari uzanwa no gutega amatwi gusa, uwo ntabwo aba afitiye iyo Curia cyangwa urwo rwego rundi akamaro. Iyo atega amatwi gusa, inama ishobora kugira icyo imwungura ariko we ntagire icyo yungura abandi. Ashobora gutaha nta cyo yungutse. Umulejiyo wicecekera mu nama amera nkumwanya wumubiri wumuntu udakora icyo wagenewe, ahubwo ukaba wakururira umuntu amakuba. Byaba bibabaje umulejiyo abereye inama ya Legio nkumutwaro. Mu gihe gukora bigirira akamaro ubuzima, kudakora byo biba nko kubumunga ; kandi uko kumungwa kugakwira hose. Ni yo mpamvu byaba nkitegeko ko nta mulejiyo numwe ugomba iteka kwicecekera mu nama. Nibura rimwe mu mwaka akagira igitekerezo atanga. Buri wese ashinzwe kugira uruhare mu buzima bwumuryango, atari ukuza mu nama cyangwa gutega amatwi gusa, ahubwo akungurana nabandi ibitekerezo. Niba kandi ari umuntu usanzwe utinya kuvugira mu ruhame, agomba kwitsinda akabifashwamo nubutwari Legio yimirije imbere kandi ishaka mu bayo, muri byose kandi iteka. Umuntu ashobora kwibaza niba bishoboka ko abari mu nama bose bashobora kuyivamo bavuze. Ntibishoboka, ariko ikibi ni uko abasanzwe bakunda kuvuga bakwiharira urubuga, bakabuza abandi kuvuga icyo batekereza. Perezida ntagomba kuvuga ubutitsa. Ni ngombwa rero kwirinda ko umuntu umwe yanigana abandi ijambo. Rimwe na rimwe Perezida yisobanura avuga ko aramutse acecetse nabandi bose baceceka. Uwo mutuzo utumirira buri wese kuvuga kugira ngo inama ikomeze.

155
Mu kuyobora inama, Perezida agomba gushingira kuri iyo ngingo. Bizamufasha kuyobora neza. 23. Kugira ngo inama ijye mbere, nta we ugomba kuvuga ashaka gusenya ibyo abandi bavuze ari nta cyo yongeraho. Agomba ahubwo kuvuga no gusubiza ku buryo abandi basobanukirwa. Niba kandi atanze ikibazo kimeze nkikirimo umutego, agomba kubanza kugisobanura uko acyumva, ndetse agafasha nabandi kugiha igisubizo. Naho kuvuga usenya kandi ntugire icyo ushyira aho washenye birutwa no kwicecekera. 24. Inama yose ya Legio igomba kurangwa mbere na mbere nurugwiro, aho kubashyiramo ibitekerezo byawe ku gahato. Ibyemezo bifashwe huti huti, bishobora gutuma abari mu nama bacikamo ibice bibiri, igice kimwe kigizwe nabantu bake, nikigizwe nabantu benshi batsinze impaka. Abari muri ibyo bice byombi usanga bashyamiranye, kandi batsimbaraye ku bibatanya. Nyamara, iyo abari mu nama bafashe ibyemezo bamaze kubisuzuma bitonze ku buryo burambuye no kubyumvikanaho, bose babyakira neza, abatsinzwe bakahungukira ibitekerezo batagononwa, abatsinze na bo bakumva ko nta yindi nyungu babonye uretse kungura Legio. Iyo havutse ibitekerezo binyuranye, abari mu ruhande rwa benshi bagomba kwihanganira abo mu ruhande rwa bake. Kuko abenshi bashobora kwibeshya, kandi bikaba byababaza cyane, baramutse bihutishije igitekerezo giciye ukubiri nukuri. Bibaye ngombwa icyemezo cyasubikwa, kikazafatwa mu nama itaha, cyangwa nyuma habonetse igihe gihagije cyo kugisuzuma. Ni ngombwa kumenyesha abagize inama imiterere yikibazo kigibwaho impaka, no kubatoza kugisengera kugira ngo Imana ibamurikire. Bose bagomba kumva no kubona ko icyo bagomba gushyira imbere atari uguhitisha igitekerezo, ahubwo ko bagomba guharanira guhishura ugushaka kwImana muri icyo kibazo kigibwaho impaka. Ni muri ubwo buryo bose bashobora kumvikana nta kabuza. 25. Ubwo muri praesidium bagomba kwigengesera kugira ngo hataba amahane kandi bose bari basanzwe bunze ubumwe kandi baziranye kuva kera, ni cyo gituma no mu nama zose ziba, ubwo baba bataziranye bagomba kwimenyereza kwigengesera kugira ngo hato hataza kuvuka umutima mubi, kuko :

156
a) Abagize inama baba bataramenyera gukorera hamwe. b) Ibibazo aba ari byinshi kandi bene izo nama zigomba kubisubiza. Ubwo kandi niko haba hari imitwe yiteguye kwerekana icyo iri cyo bigatuma impaka zanga zigashyira kera, ndetse bakaba banatongana. c) Kenshi izo nama haba harimo abantu babahanga maze abandi bakabatinya. Abo rero bakaba bakwerekeza inama mu nzira bishakiye, bikaba kandi byazana impagarara, ndetse abo bagombye kuba umutima wa Legio bakaba ari bo batanga urugero rubi ndetse bakaba batuma haba abazinukwa Legio. Nuko rero, urwego rwinama rwisumbuye rwagombaga kubera izindi nzego zinama ziciye bugufi urugero rwubuvandimwe nimigenzereze myiza, rukazibera ikigusha nurugero rubi. Ubwo urwego rwinama rwari umutima wumuryango rugahumeka umwuka mubi ugakwira bidatinze muri Legio yose. d) Kenshi na kenshi hari abakoresha kwigomeka ku rwego rukuru barurega gukora ibirenze ububasha bwarwo, cyangwa gukora ibitarukwiye. Hakaba nushobora kuvuga ikintu kitari mu kuri ariko kuko wenda akivuze ku buryo bwiza bakaba bacyemera. e) Iyo abantu bateranira hamwe, amashagaga bafite, ubushake bwa buri wese, ubwirasi, kudapfa kwemera bisinziriye muri buri muntu, ntibibura guhaguruka ngo bihagarare. Shyira hamwe abantu basenga kandi batizigama mu byerekeye ibyiza bya roho, niba ubakoranyirije hamwe ntibizatinda ko ubona imbaraga nke za kamere ; umutima, imyifatire, amagambo ndetse nibikorwa byabo ntaho usanga bihuriye nugucisha make no kuba indakemwa bya gikristu. Ni byo abanditsi bibitabo bitagatifu bita isi, bakatubwiriza kuyigendera kure. Uko babivuga usanga bikwiranye namateraniro ayo ari yo yose, yaba ayabakire cyangwa ayabakene, yaba se ayabategetsi cyangwa se ayabanyamyuga, ndetse yemwe yaba nayabihayimana cyangwa se ayabakristu basanzwe. (Cardinal Newman : Dans le monde) Ayo magambo aratangaje kandi aturuka ku muntu wumuhanga. Mutagatifu Gregori wa Naziance na we yarabivuze ariko ku bundi buryo. Ubisuzumye neza, ayo magambo aratubwira neza ko isi ari ukubura urukundo, burya tugira urukundo ruke; ariko iyo hari isano nubucuti ruriyongera, ibyo kandi bireba abantu bake. Ariko iyo abaremye inama ari benshi, iyo kandi batangiye gusubira mu magambo no kutumvikana, urwo rukundo ruke rushobora kubisa intonganyi

157
ninkurikizi mbi. Imana nurukundo ni ikintu kimwe. Ahabuze urukundo, amashagaga nibyifuzo bya kamere birimikwa. Itara ryukwemera iyo ritakongejwe ku muriro wurukundo ntirishobora kutumurikira kugera igihe tuzagerera ku byishimo byiteka Nta mugenzo mwiza wukuri udafite urukundo. (Mutagatifu Berinarudo) Igihe abalejiyo bazasomera izi nyigisho zikomeye zerekeye impaka ntibakibeshye ngo ibyo ntibizigera biba iwabo. Birashoboka kandi bizaba niba babuze urukundo, kandi niba bacogoye mu kwemera. Nta na rimwe bagomba kureka kuba maso. Amateka atubwira ko ingabo zAbaromani zitararaga ahantu zitabanje kuhubaka ikigo ngo zigikomeze, kabone niyo zaba ziriwe zigenda cyangwa se zirwana, kabone naho yabaga ari ukuharara ijoro rimwe gusa cyangwa umwanzi akiri kure cyane, ndetse no mu gihe cyamahoro. Legio ya Mariya na yo igomba gukurikiza urwo rugero rwiza, ikarinda ibigo byayo ari byo za nama, yanga ko byarimburwa nubwo bunyagwa bwubwenge bwisi. Izabirinda yigizayo buri jambo na buri gikorwa giciye ukubiri nurukundo, kandi iteka itoza inama zayo umuco wo gusenga no kudahemukira na gato Legio. Inema, kimwe na kamere, ifite ibyo yikundaho kimwe nibyo yanga ; ifite urukundo rwayo, umwete wayo, ibyo yizera, ibiyishimisha, ibiyibabaza Ibyo byose kandi ni nako byabayeho mu buryo bwuzuye muri Bikira Mariya, we wabayeho abeshejweho ninema atabeshejweho na kamere. Abakristu bo babaho bafite inema ariko batabeshejweho nayo, nyamara Bikira Mariya we yahoranye inema kandi aba ari zo zimubeshaho, kugeza ku butungane bwuzuye bwazo, igihe cyose yari hano ku isi. (Gibieuf: De la Vierge souffrante au pied de la Croix)

2. Inama ya Curia niya Comitium


1. Ahantu hazaba hari praesidium ebyiri cyangwa izirenze, ariko mu karere kamwe, aho bazarema inama yitwa Curia. Curia izagirwa nabakuru bose harimo nabayobozi ba roho. 2. Igihe Curia ihawe ububasha bwo kugenzura izindi Curia ziri mu karere kamwe, iyo Curia izitwa Comitium. Comitium si urwego rushya. Ikomeza gukora nka curia kandi igakomeza kugenga za Praesidia ziyishamikiyeho. Mu nama ya Comitium, abakuru ba za Curia na za Praesidia bahagararira izo nzego.

158
Kugira ngo abahagarariye inama ya Curia bagabanyirizwe kutajya mu nama zose za Comitium (kuko ziba zariyongereye ku nama za Curia isanzwe ikora, bikababera umutwaro utari ngombwa), inama ya Comitium yakwemererwa gusuzuma ibibazo byiyo Curia maze abayihagarariye bagasabwa gusa kuboneka rimwe mu nama ebyiri cyangwa eshatu. Ubusanzwe, nta nama ya Comitium irenga imbibi za diyosezi irimo. 3. Umuyobozi wa roho azashyirwaho nUmushumba wa Diyosezi, iyo nama ya Curia cyangwa ya Comitium zibarizwamo. 4. Inama ya Curia ifite ububasha kuri za Praesidia nkuko biteganywa namategeko shingiro agenga Legio. Ni yo ishyiraho abakuru bizo Praesidia (uretse umuyobozi wa roho), kandi ikagenzura igihe bagomba kumara ku murimo wabo. Naho ku birebana nuburyo bashyirwaho, reba igika cya 11 cyumutwe wa 14, ahavuga ibyerekeye Praesidium. 5. Inama ya Curia ni yo igenzura niba amategeko namabwiriza ya Legio yubahirizwa muri Praesidium no mu bayoboke bayo nkuko bisabwa. Ingingo zikurikira zikubiyemo inshingano zingenzi zumurimo wa Curia : a) Guhugura abakuru ba za Praesidia no gukurikiranira hafi uburyo buzuza inshingano zabo, nimiyoborere rusange ya za praesidia bashinzwe. b) Gusaba buri praesidium gutanga raporo yibikorwa byayo, nibura rimwe mu mwaka. c) Kungurana ibitekerezo. d) Gusuzuma imirimo mishya. e) Guharanira umwanya wa mbere muri byose. f) Gushishikara no kwizera neza ko buri mulejiyo akora uko bikwiye umurimo ategetswe. g) Kugerageza gukwiza hose Legio no gushishikariza praesidia kwitorera abafasha, kubayobora, kureba uburyo bakwitabwaho nukuntu banoza imikorere yabo. Ngiyo impamvu ituma abantu bayobora Curia bakwiye kuba ari abantu bajijutse kandi ubukristu bwacengeye.

159
6. Za Curia ni zo zigize Legio, ni nazo zerekana uko Legio yako karere izamera. Aho batarashinga Curia ntibakibwire ko bafite Legio ikomeye, baba ari ntaho bari bigeza 7. Abalejiyo batarageza ku myaka 18 ntibemerewe kujya mu nama ya Curia yabakuru. Ariko niba Curia isanze bikwiye, ishobora gushinga Curia yabato ariko bakayirebera hafi. 8. Perezida wa Curia nabandi bakuru bayo bagomba kurangwa nurugwiro no kwakira ababagana bose, ku buryo abalejiyo biyo Curia bashobora kubabwira ibibabangamiye, ndetse bakabagaragariza nibindi bikiri mu ibanga, bitarageza igihe cyo kwigwaho mu nama. 9. Byaba byiza abakuru bashoboye kugenera imirimo bashinzwe igihe kinini kuko iba itezweho byinshi. 10. Iyo hari umubare munini wa za praesidia ziyoborwa na Curia, icyo gihe numubare wabazihagarariye uba munini nta kabuza. Ibyo kandi bishobora kugira ingaruka no kubyara ingorane ku murimo no ku mitunganyirize yubuyobozi. Ariko Legio yemera ko izo ngorane zishobora gukemuka ku bundi buryo. Legio iteze kuri Curia umurimo wa gitumwa usumbye kure uwubuyobozi busanzwe. Buri Curia ni umutima wa za Praesidia ziyishamikiyeho nubwonko bwazo. Kubera ko Curia ari umutima wubumwe, abayigize na bo bagomba kuba benshi (ni ukuvuga abahagarariye praesidia zabo muri Curia) bakaba abahuza ba buri praesidium nizindi praesidia. Maze uko ubwo bumwe burushaho gukomera akaba ari nako praesidia zirushaho kurangwa nubushishozi no gukurikiza imikorere ya Legio. Mu nama za Curia, ni ho honyine bashobora kumenyera ku buryo bunonosoye ibyerekeranye na Legio, no kubijyaho impaka ku buryo bukwiye. Imyanzuro ivuye mu nama imenyeshwa abalejiyo. 11. Curia izakora ku buryo buri praesidium mu ziyigize isurwa ku buryo buhororaho bishobotse ndetse izabikore kabiri mu mwaka, igamije kuzishishikaza no kugenzura ko byose bikorwa neza kandi mu murongo nyawo. Ni ngombwa ko iyo nshingano isohozwa mu mwuka uzira urwikekwe no kunenga bijyana no guterana amagambo, kuko bibaye ibyo, abalejiyo bagera aho bishisha abashyitsi babasuye kandi bakakirana umujinya inama babagiriye banafite umutima utanezerewe. Nyamara iyo hari umwuka wurukundo nubwiyoroshye, umuntu atekereza ko abasuye biteguye guhabwa na za praesidia baba basuye ibingana nibyo babazaniye (mbese nkabantu bazanywe no kwiga ibyo praesidium yaba

160
ibarusha no kurebera Curia ko haba hari icyo bashobora kungura praesidium bagendereye). Ni ngombwa guteguza praesidium izasurwa ndetse ikabimenya byibuze icyumweru kimwe mbere yuko urwo ruzinduko rukorwa. Haba ubwo umuntu yumva hari abinubira iryo surwa ndetse bakarifata nko kwivanga mu bitabareba. Abafite iyo myumvire igayitse ni abatubaha Legio za praesidia zibereye ingingo, kandi izo ngingo zisabwa kumvira amategeko namabwiriza agenga umuryango. Ese ikiganza gishobora kwiterura ku mutwe maze kikawubwira kiti sinkeneye inkunga yawe ? Byongeye kandi, byaba ari ukuba indashima kuko ibyo kwivanga kwa Curia ari byo praesidia ziyigize zikesha kuba ziriho. Byaba ari no kugaragaza ubushishozi buke mu byo uwo muntu avuga kuko abasuwe bakirana umutima mwiza ibyo ubuyobozi bukuru bubagobokamo, ndetse bo babibonamo ibyiza. Birasanzwe kandi ko buri tsinda ryabantu (abihayimana, abasivili, abasirikare) rigira ubutegetsi bwo hejuru bugenzura kandi bukagira inama inzego zirigize. Ubwo rero bagomba kuba maso bakareba icyo abari mu nzego zo hasi yabo bakora, bakabasura, ndetse byaba ari ngombwa bakaba babahana. Bityo rero, iryo sura rya Curia ni ngombwa kugira ngo izo praesidia ishinzwe zijye mbere. Za praesidia nazo zigomba kwibuka ko zigomba gusurwa kandi ko biteganyijwe mu mategeko. Curia nayo igomba kwita kuri ayo mategeko maze ikayubahiriza. Abasuwe bagomba kwakira neza ababagendereye. Iryo sura ni umwanya utagira uko usa wo gusuzuma ikaye yumwanditsi niyumubitsi, Aboherejwe na curia bagomba kureba niba ari nta dukosa turi muri izo nyandiko zose, bakagenzura kandi niba amasezerano yarakozwe na buri wese wagombaga kuyakora. Curia yagombye kujya yohereza abantu babiri. Si ngombwa ko baba abakuru, umulejiyo wese winararibonye ashobora guhabwa ubwo butumwa. Abasuye bagomba kugeza kuri Curia yabatumye raporo yanditse igaragaza neza ibyo isuzuma ryabo ryagezeho. Urwego rwa Concilium rushobora gutanga urupapuro abagomba gukora iyo raporo bazajya bareberaho. Si byiza ko iyo abasuye babonye hari ibintu bitagenda, bahita babitangariza mu ruhame mu nama, kabone naho byaba bibwirwa abagize praesidium cyangwa

161
Curia. Abasuye bagombye kubanza kubiganiraho numuyobozi wa roho ndetse numukuru wa praesidium. Iyo ibyo bitabanyuze, ni bwo ikibazo cyagombye gushyikirizwa Curia. 12. Abagize Curia na bo bagomba gukurikiza amategeko, nkuko abari muri Praesidium bose bakurikiza ayayo. Nicyo gituma ibyabwiwe abagize praesidium ku byerekeye kuboneka mu nama nibirebana nimyifatire yabo, byose bagomba kubikurikiza igihe bari mu nama ya Curia. 13. Curia izajya ikorera inama ahantu no ku gihe bemeranyijweho ubwabo nkabagize Curia, maze urwego ruyikuriye rukabyemera. Bishobotse, izo nama za Curia zagombye kujya ziba nibura inshuro imwe mu kwezi. Reba impamvu ari ngombwa gukora izo nama kenshi, nkuko bikubiye mu ngingo ya mbere yigika cya cumi nicyenda cyuyu mutwe. 14. Umwanditsi wa Curia, amaze kubyumvikanaho numukuru wa Curia, ategura mbere yigihe ibijya ku murongo wibizigwa mu nama ya Curia, nyuma bikamenyeshwa abayobozi ba roho na buri mukuru wa Praesidium mu zigize Curia, mbere yuko inama ya Praesidium bayobora ibanziriza iyo ya Curia iba. Abakuru ba Praesidia na bo bagomba kubimenyesha abandi bayoborana Praesidia zabo. Ibyo ariko ntabwo ari byo byonyine bishobora gukorwa muri iyo nama. Ahubwo ni ukugira ngo badata igihe, ariko bashobora no gusuzuma ibindi bibazo bitanditse kuri gahunda. 15. Curia igomba gukurikiranira hafi Praesidia ziyigize kugira ngo zidatandukira ubutumwa bwite bwa Legio maze zikigira mu byo gutanga ibintu. Ibyo bibaye byaba ari uguhusha intego ya Legio. Isuzuma ku buryo buhoraho ryuko umubitsi akoresha umutungo wa Legio bizatuma Curia ibasha gutangirira hafi no kuvumbura kare imikoreshereze idahwitse yumutungo wa Legio. 16. Ba Perezida nabandi bafite ubuyobozi ntibakajye baharanira kwikubira imirimo yose kuko ibyo ari byo bituma inzego nimirimo yazo bitajya mbere. Ese ni nkicupa rifite umunwa muto, ntirisuka vuba ibyo ritwaye. Habaho kandi abantu badashobora kubyihanganira bakamena umunwa wa rya cupa kugira ngo risuke vuba.

162
Kwanga gusaranganya imirimo hamwe nabashoboye kuyikora ni ukuryamira ndetse no kwangiriza Legio yose. Birazwi kandi ko kugira icyo umuntu ashinzwe bituma uwo muntu arushaho kwisuzuma akarushaho kuzuza inshingano ze. Umwanditsi ntagomba guheranwa nimirimo yubwanditsi, numubitsi na we ntagomba kwita gusa ku nyandiko zimikoreshereze yumutungo. Abakuru (officiers) bose ndetse nabandi bagaragaza ubushobozi bajye bagira imirimo bashingwa, bahabwe uburyo bwo kwibwiriza no kwitoza kugenzura. Ibyo byose bigomba kuba bigamije gutoza buri mulejiyo gukora no kwamamaza Legio, bukaba aribwo buryo bwiza bwo gukiza roho zabantu. Ibikorwa byImana byose byubakiye ku bumwe, kuko ari Yo ubwayo bishingiyeho. Yo Bumwe busanzwe ku buryo butangaje kandi ndengakamere, busumba kure cyane ubundi bumwe bwose bushobora kubaho. Imana ni imwe, ku buryo budasubirwaho ariko na none ifite uburyo bwinshi yigaragazamo. Kandi nkuko yigaragaza mu buryo bwinshi, birumvikana ko muri kamere yayo izira akajagari numuvundo, ahubwo byose bikorwa ku buryo bunoze bufite gahunda ihamye. (Cardinal Newman : LOrdre, Tmoin et Instrument de lunit), aya magambo hamwe nandi atatu akurikiraho mu nyandiko yumwimerere akubiye mu gika kimwe.

3. Inama ya Regia
1. Regia ni urwego rushyirwaho na Concilum kugira ngo ruyobore Legio iri mu karere kagari cyane, rukurikirana na Senatus. Concilium ni yo yemeza niba Regia izashamikira kuri Concilium ubwayo nta rundi rwego ruciyemo hagati cyangwa niba ari kuri Senatus iyi niyi. 2. Iyo gushyirwa mu rwego rwa Regia bikorewe urwego rusanzwe ruriho, hejuru yizo nshingano nshya ziyongereyeho, urwo rwego ruzakomeza rusohoze inshingano rwari rufite (reba igika cya mbere, agace ka 19 byuyu mutwe uvuga ibyerekeranye nubuyobozi bwa Legio). Regia igizwe naba bakurikira : a) abakuru ba buri rwego rwa Legio rushamikiye kuri Regia; b) abagize urwego ruzamuwe rukagirwa Regia niba ari uko byagenze.

163
3. Umuyobozi wa roho wa Regia azashyirwaho nabepiskopi ba za Diyosezi urwego rwa Regia rukoreramo. 4. Itorwa ryabakuru binama zishamikiye kuri Regia rigomba kwemezwa na Regia. Abo bakuru bafite inshingano yo kwitabira inama za Regia, keretse habonetse impamvu zumvikana zibabujije kujyayo (nko kuba kure nibindi). 5. Byaragaragaye ko uburyo burusha ubundi gufasha Regia kugenzura inama ziyishamikiyeho ariko ziri kure ari ugushyiraho intumwa ziyihagararira. Intumwa ya Regia ituma iyo nama ihora ishyikirana bihoraho nabo iyo ntumwa yoherezwaho bakajya bayoherereza inyandikomvugo za buri kwezi, nayo igategurira Regia yayitumye raporo igihe iyiyisabye. Iyo ntumwa kandi yitabira inama za Regia ikanagira uruhare mu nama zibanziriza ifatwa ryibyemezo, ariko yo ntishobora gutorera ibyo byemezo, keretse na yo ari imwe mu bagize Regia. 6. Inyandikomvugo yinama ya Regia yagombye kohererezwa inama iyo Regia ishamikiyeho. 7. Concilium ni yo itanga uruhushya rwo kugira icyo Regia ihindura ku miterere yayo cyagira ingaruka ku buryo bugaragarira mu mibare yabitabira inama za Regia, aho yaba ishamikiye hose. 8. Mu bihe byAbaromani, Regia yari icumbi, ingoro yumutware, ahakorerwaga imirimo yubuyobozi. Nyuma, iryo jambo ryaje gukoreshwa basobanura umurwa cyangwa ingoro nyirizina yUmwami. Kuba nyamwinshi kandi ikagira ibiyiranga bitandukanye, ariko hanyuma ikarenga ikaba imwe, kuba Ubutagatifu, Ubutabera, Ukuri, Urukundo, Ubushobozi, Ububasha, ikaba kandi ariyo yuzuza buri cyose muri ibyo nkaho yabaye cyo cyonyine ibindi ntibibeho, ngicyo icyerekana ko muri kamere yImana hari ubusugire buhoraho na gahunda ihamye kandi ijimije ituma nibindi byose bibaho bikanakora neza (Cardinal Newman: Lordre, Temoin et Instrument de lUnit).

164 4. Inama ya Senatus


1. Senatus ni urwego rushyirwaho na Concilium kugira ngo ruyobore Legio mu gihugu urwo rwego rurimo. Rugomba gushamikira kuri Concilium nta rundi rwego rwitambitsemo. Mu bihugu binini, aho Senatus imwe cyangwa ebyiri zidashobora kugenzura ibihakorerwa, hashobora gushyirwaho indi Senatus imwe cyangwa nyinshi, buri Senatus ikagenzurwa na Concilium kandi ikayobora Legio mu karere yashinzwe na Concilium. 2. Iyo urwego rwari rusanzwe ruriho ruzamuwe rukaba Senatus, rukomeza imirimo yarwo isanzwe, hakiyongeraho inshingano nshya. (Reba agace ka 1 igika cya 19 cyuyu mutwe uvuga ibirebana nubuyobozi bwa Legio) Senatus izagirwa naba bakurikira : a) Abakuru ba za Praesidia zose zishamikiye kuri iyo Senatus. b) Abagize inama yazamuwe ikagirwa Senatus niba ari uko byagenze. 3. Umuyobozi wa roho wa Senatus ashyirwaho nAbepiskopi ba za Diyosezi iyo Senatus iyoboramo Legio. 4. Abakuru binama zishamikiye kuri Senatus iyo bamaze gutorwa ni yo ibemeza. Abo bakuru bafite inshingano yo kwitabira inama za Senatus, keretse gusa bagize impamvu zibabuza, (urugero ni nkiyo ari kure). 5. Gushyiraho abahuzanzandiko bifasha Senatus gushyikirana, gukurikirana no kugenzura, ku buryo buhoraho, inzego ziyishamikiyeho ziri kure cyane. Umuhuzanzandiko yifashisha inyandikomvugo zinama za buri kwezi yohererezwa nurwego ahuza na Senatus, maze agategurira Senatus raporo yuko byifashe muri urwo rwego igihe abisabwe. Abahuzanzandiko bajya mu nama za Senatus ndetse bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu nama. Iyo basanzwe batari mu bagize Senatus, nta burenganzira bagira bwo gufata ibyemezo. 6. Inyandikomvugo yinama ya Senatus yohererezwa inama ya Concilium. 7. Senatus igize ibyo ishaka guhindura mu miterere yayo, ibisabira muri Concilium. Imana ni ihame ridakuka, kimwe nUbubasha, Ubuhanga nUrukundo bizira iherezo. Byongeye, uvuze ibintu bisumbana, aba avuze ko hari ibibanza

165
nibikurikira. Niba ibiranga Imana bifite uko bisumbana, ni uko bifite icyo bihuriyeho, kandi nubwo buri cyose cyiyuzuye ubwacyo kigomba gukora ibyacyo cyahariwe ntikiryamire ibindi, kandi rimwe na rimwe kikabererekera ibindi (Cardinal Newman: Lordre, Tmoin et Instrument de lUnit).

5. Concilium Legionis Mariae


1. Concilium ni urwego rukuru rwa Legio kandi ni rwo rufite ububasha busesuye ku birebana nimiyoborere yumuryango (bitanyuranyije nibiteganywa nuburenganzira bwabayobozi ba Kiliziya, uko bisobanurwa muri izi mpapuro). Concilium ni yo yonyine ifite uburenganzira bwo gushyiraho no gusesa Praesidia hamwe ninzego ziyishamikiyeho ; aho ari ho hose. Ni na yo itanga amabwiriza arebana nibyo ari byo byose byerekeranye na Legio, gukemura amakimbirane nubujurire ndetse nibibazo bijyana no gushamikira ku zindi nzego hamwe ningingo zose zirebana nishingiro ryimirimo igomba gutangira cyangwa uburyo bwo kuyikora. 2. Inama ya Concilium iteranira i Dubilini (Dublin) ho muri Irilande (Irlande) buri kwezi. 3. Concilium ishobora guha bumwe mu bubasha bwayo inzego ziyishamikiyeho cyangwa za Praesidia zimwe na zimwe kugira ngo ziyibikorere. Ni na yo igena igihe izo nzego zizamarana ubwo bubasha. 4. Concilium ishobora gukora imirimo yayo ikongeraho niyizindi nama ziyishamikiyeho. 5. Concilium Legionis igizwe nabakuru ba buri rwego rushamikiye kuri Concilium ku buryo butaziguye. Abakuru ba Curia zabakuru zo muri arkidiyosezi ya Dublin nibafata umwanya wa mbere mu kwitabira inama za Curia. Kubera kuba kure, inzego nyinshi za Legio ntibizorohera kwitabira inama za buri kwezi za Concilium. Concilium ifite uburenganzira bwo guhindura abahagarariye za Curia zo mu mujyi wa Dublin. 6. Umuyobozi wa roho wa Concilium ashyirwaho nUbuyobozi bwa Kiliziya bwo mu gihugu cya Irlande. 7. Concilium yemeza abakuru batowe mu nzego ziyishamikiyeho. 8. Concilium ishyiraho intumwa ziyihuza ninzego ziyishamikiyeho. Uwo muhuzanzandiko atuma Concilium ishyikirana ku buryo buhoraho ninama ziyishamikiyeho, yifashishije inyandikomvugo za buri kwezi igezwaho nurwego

166
ahagarariye, ageza kuri Concilium raporo mu gihe abisabwe. Yitabira inama za Concilium, ariko iyo adasanzwe abarirwa mu bagize inama ya Concilium, nta burenganzira agira bwo gutora. 9. Abahagarariye Concilium ku buryo bwemewe namategeko bashobora kujya mu karere ako ari ko kose Legio irimo maze bagasurayo amatsinda anyuranye yabalejiyo, bakamamazayo umuryango kandi akenshi bagakora imirimo igenewe Concilium. 10. Concilium ni yo yonyine ifite uburenganzira bwo guhindura igitabo gikuru cya Legio (Manuel) gikubiyemo amategeko namabwiriza yumuryango. 11. Amategeko agenga Legio ntashobora guhindurwa na gato batabanje kubaza inteko zose za Legio. Izo nteko zose zizabanza gusobanurirwa ninama zazo ibyo bashaka guhindura. Zizahabwa igihe gihagije kugira ngo zivuge icyo zibitekerezaho. Zikazabimenyesha Concilium zinyuze kubazizihagarariyemo cyangwa se zikandika. Bityo ubushobozi bwImana ntibugira iherezo, ariko bugengwa nubushishozi nututabera bwImana kimwe kandi nuko ubutabera bwayo buzira iherezo bugengwa nurukundo rudashyikirwa rwayo, urwo rukundo narwo rukagengwa nubutungane bwayo. Ibiranga Imana bishyize hamwe, ku buryo ari nta na kimwe kirwanya ikindi kandi buri cyose cyigenga mu byacyo ; nguko uko ubwuzure butabarika buri bwose bugakora mu ngereko yabwo bubumbiye hamwe mu bumwe bunoze bwImana (Cardinal Newman: Lordre, Tmoin et Instrument de lUnit).

UMUTWE WA 29 : UBUDAHEMUKA BWA LEGIO


Intego yumuryango uwo ari wo wose, ni uguhuriza hamwe ibintu byinshi binyuranye. Ihame ryubwo bumwe muri Legio rigomba gukwira mu nzego zose ; ni ukuvuga, kuva ku mulejiyo kugera ku nzego zubuyobozi bwa Legio uko zigenda zikurikirana kugeza kuri Concilium ; kandi mu nzego zose bumvira ubuyobozi bwa Kiliziya. Ubudahemuka nyabwo butera Umulejiyo muri Praesidium no mu zindi nzego gutinya kubaho umuntu yigenga. Igihe cyose habayeho gushidikanya mu bibagora byose nigihe cyose bazaba bagiye gutangiza igikorwa gishya, bazabanza kwiyambaza ubuyobozi bubifitiye ububasha kugira ngo bubagire inama bunabibemerere.

167
Imbuto yera ku budahemuka ni ukumvira, kandi igipimo cyuko kumvira ni uburyo umuntu yakirana ingoga gahunda nibyemezo bidashimishije, akabyakirana ibyishimo. Uko kumvira umuntu atajijinganyije kandi abikuye ku mutima, biragorana igihe cyose, rimwe na rimwe bisaba umuntu imbaraga zinesha kamere ye, bigasaba ubutwari kugeza naho ashobora kumena amaraso ye kubera Imana. Ni muri ayo magambo mutagatifu Inyasi wa Loyola atubwira ati : Abiyemeza kumvira numutima mwiza barahirwa rwose ; ukumvira kurimo kwigomwa gusa no guhorwa Imana. Legio aho iri hose itegereje ku bana bayo uwo mutima wubutwari nukumvira bijyana nubwiyoroshye bagomba kugaragariza abayobozi babo. Legio ni umutwe wingabo. Ingabo zUmubikira woroshya cyane. Uwo mutwe rero mu murimo wawo wa buri munsi ugomba kurangwa nibiranga imitwe yingabo zo ku isi iyo ari yo yose, ni ukuvuga ubutwari no kwigomwa bigeza ndetse naho umuntu yemera guhara ubuzima bwe akamena amaraso ye. Igihe icyo ari cyo cyose, abalejiyo bashobora gusabwa gukora ibikorwa biruhanyije cyane. Si kenshi Legio izabasaba gutura imibiri yabo bemera ibikomere ndetse nurupfu nkuko bigendekera izindi ngabo ku isi. Icyakora, Legio yifuza ko abayigize bahora batera imbere mu byubukristu. Bagomba guhora biteguye ko igihe ubuyobozi bubibasabye, batura ibyifuzo byabo, imyumvire yabo, ubwigenge bwabo, ishema ryabo nugushaka kwabo bwite, bakemera kwakira ibikomere baterwa no kudahuza ibitekerezo hamwe nurupfu ruturutse ku kumvira babikuye ku mutima. Tenisoni (Tennyson) agira ati : Mu gihe ukumvira guhuza abayobozi nabayoborwa, ukutumvira ko ni ikintu kibi cyane. Ariko rero ugutsimbarara mu kutumvira si byo byonyine bishobora gusenya Legio. Abakuru banga kwitabira inama cyangwa bahora bashyikirana bakoresheje uburyo bwitumanaho baba bashobora kuyisenya, kuko babuza Praesidia zabo cyangwa inzego zabo kugira uruhare ku buzima bwa Legio. Abandi bashobora guteza Legio akaga nkako ni abakuru cyangwa abalejiyo bitabira inama ariko imyitwarire yabo, ku mpamvu izo ari zo zose, ikaba iteza amacakubiri. Yezu yumviye Nyina. Mwasomye ko icyo abanditsi bose batubwira ku buzima bwihishe bwa Kristu i Nazareti, ari uko yumviraga ababyeyi be kandi uko yakuraga ni ko yungukaga ubwenge nigihagararo, anyuze Imana nabantu (Lk2, 51-52). Hari ikintu se muri ibi kidashobora gukorana na kamere Mana? Nta cyo. Ni byo koko Jambo yigize umuntu, yicisha bugufi, kugeza ubwo afashe kamere isa niyacu, uretse icyaha : yivugira ko ataje gukorerwa ahubwo yaje

168
gukorera abandi (Mt20, 28) no kumvira kugeza aho gupfa (Fil 2, 8), ni yo mpamvu yashatse kumvira nyina. I Nazareti yumviye Mariya na Yozefu, ibiremwa bibiri byatoneshejwe nImana yari yarashinze kumurinda. Twavuga rero ko mu kwigira umuntu kwa Yezu, Imana Data Uhoraho yifashishije Bikira Mariya. Bityo rero icyo Yezu yashoboraga kuvuga kuri nyina ni cyo yavuze kuri Se wo mu ijuru : Mpora nkora ibimunyura. (Yh8, 29) (Marmion : Kristu, ubuzima bwa roho)

UMUTWE WA 30 : AMATERANIRO NIMINSI MIKURU


Buri Curia ifite inshingano yo gukoranya, buri gihe ku buryo buhoraho, abalejiyo bo mu karere kayo kugira ngo ibahe umwanya wo kumenyana no gukomeza kunga ubumwe. Amakoraniro yabalejiyo ni aya akurikira :

1. Acies
Bitewe nakamaro kanini kuyoboka Bikira Mariya bifitiye Legio, buri mwaka abalejiyo bazajya biyegurira Bikira Mariya. Uko kumwiyegurira bikozwe numuntu ku giti cye kandi bikorewe hamwe bizajya biba ku itariki ya 25 Werurwe cyangwa undi munsi wegereje iyo tariki, kandi uwo munsi witwa Acies. Iryo jambo ryikilatini risobanura ingabo ziteguye kujya ku rugamba. Riberanye neza numuhango wabalejiyo bakoraniramo ngo bavugurure ubudahemuka bwabo kuri Mariya Umwamikazi wa Legio kandi bahabwe na we imbaraga numugisha wumwaka mushya ku rugamba bariho bahashya imbaraga za nyakibi. Byongeye kandi, iryo jambo ritandukanye ku buryo bugaragara nirya Praesidium rikoreshwa muri Legio ridasobanura umutwe wingabo ziteguye urugamba, ahubwo rivuga ingabo zigabanyije mu matsinda anyuranye, buri tsinda rikaba rifite agace kihariye rikoreramo. Acies ni ikoraniro rikuru rihuza abalejiyo buri mwaka, bikaba ari ngombwa rero gutsindagira ko abalejiyo bose bagombye kuryitabira. Igitekerezo cyingenzi cya Legio ibindi byose byubakiyeho ni ugukora bose bunze ubumwe na Mariya Umwamikazi wa Legio kandi bagengwa na we. Acies rero ni umunsi mukuru

169
utangaza ku mugaragaro no mu byishimo ubwo bumwe nuko kwemera kugengwa na Mariya, umuntu ku giti cye cyangwa bashyize hamwe, bahamya bakanavugurura amasezerano yubudahemuka bamugiriye. Birumvikana rero ko abalejiyo bashoboraga kwitabira Acies ariko bakifata ntibayibonekemo baba batifitemo umutima wa kilejiyo cyangwa batazi ibyo barimo. Abalejiyo nkabo nta cyo baba bayimariye. Dore uko ibintu bikurikirana : Ku munsi wateganyirijwe uwo muhango, abalejiyo barakorana, bishobotse bikabera mu Kiliziya. Batereka ishusho ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha mu mwanya ukwiye kandi iba itatse neza indabo hamwe namatabaza. Imbere yiyo shusho bahashyira Vexillum nini uko igishushanyo mbonera cyayo cyasobanuwe mu mutwe wa 27. Umuhango ubimburirwa nindirimbo ikurikirwa namasengesho abanza ya Legio, harimo nishapule. Hakurikiraho inyigisho ngufi itangwa numusaserdoti uboneraho agasobanura icyo uwo muhango wo kwiyegurira Umubyeyi Bikira Mariya ushaka kuvuga. Hakurikiraho gutambagira bagana aho iryo shusho riri. Ku isonga habanza abayobozi ba roho, umwe umwe. Abalejiyo na bo bagakurikiraho, umwe umwe, keretse iyo ari benshi cyane, icyo gihe bashobora kugenda ari babiri babiri. Iyo bageze imbere ya Vexillum buri mulejiyo cyangwa buri tsinda ryabalejiyo babiri barahagarara ukuboko gufashe igiti cyibendera umuntu akavuga, ati : Ndakwiyeguriye Mwamikazi kandi Mubyeyi wanjye, nibyo ntunze byose ni ibyawe . Nyuma yayo magambo, umulejiyo arekura igiti cyibendera akunama gato maze agasubira mu mwanya we. Iyo ari benshi, umuhango wo kwiyegurira Bikira Mariya umuntu ku giti cye bizafata umwanya utari muto, ariko uwo muhango uzarushaho kuryohera abari aho maze aho guhomba ahubwo babyungukiremo. Byarushaho kuba byiza mu gihe abalejiyo batambagira bagana aho ishusho iri cyangwa bavayo, hacuranzwe inanga. Ntabwo bikwiye gukoresha Vexillum nyinshi. Ubwo buryo bwo kwihutisha umuhango yego bwabigeraho, ariko bwatuma badahuriza ku kintu kimwe. Byongeye kandi, gushaka gukora ibintu huti huti byakwica injyana yumuhango. Acies igomba kurangwa no kwirinda umuvundo bijyana no kwiyubaha. Iyo Abalejiyo bamaze gusubira mu myanya yabo, umusaserdoti, mu izina rya bose, kandi mu ijwi riranguruye, asoma isezerano ryo kwiyegurira Umubyeyi

170
wacu Bikira Mariya. Hanyuma, bose bahagaze, bakavugira hamwe Catena. Iyo bishobotse, bakurikizaho guhabwa umugisha wIsakramentu ritagatifu, byarangira bakavuga amasengesho asoza ya Legio. Acies isozwa nindirimbo yigisingizo (chant dun cantique). Biremewe rwose ko mu muhango wa Acies hongerwamo Misa yasimbura guhabwa umugisha wIsakramentu ritagatifu, bitagize icyo bihindura ku mikurikiranire yibisigaye bigize umuhango. Guhimbaza iyobera rya Pasika bibumbye muri byo kandi binyujijwe ku muhuza umwe rukumbi muri Roho Mutagatifu byashyikiriza Imana Data ibitambo byose bya roho nukuyiyegurira kose binyujijwe mu biganza byUmubyeyi wemeye gufatanya na Nyagasani akarusha bose kwitanga kandi akaba umuja we wiyoroshya. (L.G. 61) Amagambo agize umuhango wo kwiyegurira Mariya uko yavuzwe haruguru agira, ati : Ndakwiyeguriye. nibindi bikurikiraho ntibikwiye ko avugwa huti huti uyavuga yirangariye. Buri wese yagombye kuyazirikana atarangaye kandi ashimira ineza yagiriwe. Kugira ngo arusheho kumufasha, yagombye kwiga incamake yibyerekeye Mariya uko biri mu mugereka wa 11 ku rupapuro rwa 327. Iyo ncamake yihatira kugaragaza uruhare Bikira Mariya yihariye mu gikorwa cyubucunguzi, bityo ningano yumwenda tumubereyemo twese. Iyo ncamake kandi ishobora gukoreshwa nkisomo ryo kuzirikanwaho ninyigisho ngufi igihe cyinama ya Praesidium ibanziriza kwiyegurira Mariya. Byaba byiza iyo ncamake yifashishijwe mu gikorwa rusange cyumuhango nyirizina wo kwiyegurira Mariya. Mariya ni ukangaranya amashitani yikuzimu. Ateye igitinyiro nkigitero cyingabo (Ind. 6, 10). Nkumugaba wumuhanga, azi neza uko akoresha neza ububasha bwe, impuhwe ze, amasengesho ye, uburyo bwe bwo gutatanya no gukangaranya abanzi be nimigambi yabo mibisha, ku nyungu zabamukorera (Mutagatifu Alfonsi wa Ligori)

2. Inama rusange ya buri mwaka


Inama rusange ya buri mwaka ihuza abalejiyo bose izajya ikorwa ku itariki yegereye umunsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha. Iyo babishatse, iyo nama ibanzirizwa namasengesho bavugira mu Kiliziya.

171
Hakurikiraho umwanya wo gusabana. Iyo amasengesho ya Legio atavugiwe mu Kiliziya, bagomba kuyavuga yose nkuko bayakurikiranya mu nama ya Praesidium. Muri iyo nama hazazamo abalejiyo gusa. Usibye imikino bagomba gushyira kuri iyo gahunda, bajye bibuka guteganya umwanya wibiganiro byagirira Legio akamaro. Si ngombwa kwibutsa abalejiyo ko ari nta cyo bagomba kuremereza icyo gihe. Ndetse bamenye ko bagomba kwirinda kugwa muri uwo mutego mu gihe bateranye ari benshi. Ahubwo icyo bagomba guha agaciro ni ugukora uko bashoboye kugira ngo abo bantu bose bahari batahe bafite icyo bungutse. Gahunda igomba korohera abantu bakishyira bakizana kandi bakungurana ibitekerezo. Ababishinzwe na bo bategetswe kubuza bagenzi babo kwiremamo udutsiko. Bibaye bityo iyo nama yaba itandukiye intego yayo yo kwunga ubumwe kwabalejiyo. Ukugira umutima ukeye mu byImana nka Mutagatifu Fransisko kwamuhaga ubwitonzi bujimije koko. Nkuko yari umusirikare nyawe wa Kristu, Fransisiko yari yishimiye cyane gukorera Nyagasani, kwiyemeza ubukene nka We, ndetse no gusa na We mu bimubabaza byose; muri uko gushimishwa nakazi yakoraga, gukurikiza Kristu nububabare bwe ntiyigeze atezuka kubyamamaza mu nsi hose. Mu buzima bwe bwose, yaranzwe nibyishimo byinshi. Yaririmbiraga Imana mu mutuzo. Yahoranaga akanyamuneza, haba imbere mu mutima, haba ninyuma. Mu mubano we nabavandimwe, yamenyaga kubacengezamo ibyishimo, ku buryo na bo ubwabo bumvaga basabwe nibyishimo byijuru. Ubwo bubasha bwagaragariraga mu biganiro yagiranaga nabantu bamukikije. Inyigisho ze, nubwo zerekezaga bwose ku kwihana, ntibyatumaga zitaba indirimbo zibyishimo. Kumureba ubwabyo byonyine byari bihagije kugira ngo abantu bose bumve bishimye koko. (Felder : Les idaux de Saint Franois dAssise)

3. Urugendo rwa buri mwaka


Ubwo buryo bwo guhurira hamwe busa naho bwatangiranye na Legio. Kubikora si itegeko ariko birakwiye. Bishobora gukorwa nkurugendo rusanzwe, gusohokera cyangwa se kujya gusura ahantu hatagatifu. Nkuko byateganyijwe na Curia, uko guterana kuzaba ukwa Curia ubwayo, cyangwa se Praesidum. Iyo ari

172
Praesidium yabiteguye, byaba byiza ko praesidia ebyiri cyangwa nyinshi zaterana zigakorera urugendo hamwe.

4. Umunsi mukuru wa Praesidium


Buri Praesidium itegetswe kugira umunsi mukuru ahagana ku munsi mukuru wivuka rya Bikira Mariya. Mu turere turimo Praesidia zegeranye, nyinshi muri zo zishobora kwumvikana zigahimbaza ibyo birori hamwe. Icyo gihe bashobora gutumira abantu bakekaho kuba bashobora kwinjira muri Legio. Muri ibyo birori, bagomba kuvuga amasengesho yose ya Legio ndetse nishapule, bakayagabanyamo ibice bitatu nkuko bisanzwe ma nama za praesidia. Nkuko mubibona akanya baba bafashe kuri ibyo birori ni gato cyane. Uko kubahiriza Bikira Mariya kugira igitaramo gishimishije. Umwamikazi wa Legio Utuma twishima azatwumva atwongerere ibyishimo uwo munsi. Hagati mu mikino, bazahagarare bavuge ibya Legio, bityo abahari bazatahe bazi ibyayo, kandi baryoherwe nubwiza bwiyo gahunda itagoye kandi irimo byinshi. Igitaramo kibuzemo akantu gashya ko kukiryoshya ntigihagarara kurambirana.

5. Congres / Inama nkuru


Congrs ya mbere ya Legio yakozwe na Curia ya Clare yo mu gihugu cya Irlande, kuri Pasika 1939. Kugenda neza kwayo, kwatumye abandi na bo bayigana none ubu yashinze imizi mu mikorere ya Legio. Congrs ntiyagombye kurenga Curia cyangwa Comitium. Inama iteguwe ku buryo burambuye, ntiyaba igishingiye ku gitekerezo nyakuri cya Congrs, kandi nta nubwo yagera ku byo iba yateganyije. Amakoraniro yarenza iyo ngano ntabwo yaba ari Congrs. Icyo bashobora gukora ahubwo, ni ugutumira muri Congrs abalejiyo bo mu tundi turere. Concilium yemeje ko mu karere kamwe hagombye gukorwamo Congrs imwe gusa mu myaka ibiri. Byaba byiza bayihariye umunsi wose. Babonye umwanya mu kigo cyabihayimana, ibyinshi mu bibananiza byarangirira aho. Bishobotse kandi umunsi wabimburirwa nigitambo cya Misa kigakurikirwa ninyigisho

173
ngufi yumuyobozi wa roho cyangwa undi musaserdoti, hanyuma umunsi ugasozwa nishengerera numugisha wIsakramentu ritagatifu ryUkaristiya. Umunsi urangwa nibiganiro binyuranye, muri buri kiganiro bagateganya ingingo imwe cyangwa nyinshi baganiraho. Buri ngingo yagombye gusobanurwa muri make numuntu wayiteguye. Bose bagomba kugira uruhare mu kungurana ibitekerezo, icyo ni cyo kiranga congrs kandi kigatuma igira agaciro. Twongere tubisubiremo, abakuru bayobora ibiganiro bazirinda kwiharira ijambo no kurogoya abandi. Nkuko bigenda mu zindi nama, muri iyi na ho bagomba kureka umuntu akishyira akizana. Abakuru bamwe usanga buri gihe bashaka kugira icyo bongera ku cyo buri wese avuze. Ibyo binyuranye nicyo inama nkuru ari cyo, ndetse ntibyakagombye kwihanganirwa. Ikindi cyaba cyiza, ni uko abahagarariye urwego rukuriye urwakoresheje Congrs baza muri Congrs ndetse bakanabashinga imirimo imwe nimwe nko kuyobora ibiganiro cyangwa se gutegura ibibazo bigomba gusuzumwa. Icyo na bo bagomba kwirinda, ni ukwiha kuvuga neza ngo babishimirwe. Bituma ibyo bagomba kuvuga bihindura isura ntibumvikane nkuko biri. Si icyo Legio ibereyeho. Iyo bigenze bityo, ntawungura undi igitekerezo, kandi ntibagira icyo bageraho. Rimwe na rimwe Congrs ihuza abalejiyo bose, ubundi igahuza abakuru babo. Mu gihe ari abalejiyo bose baje muri congres, byaba byiza bigabanyijemo amatsinda ku buryo abalejiyo basanzwe bakora itsinda ryabo, nabakuru iryabo. Muri ubwo buryo, bashobora kwiga inshingano zihariye nibikenewe bya buri cyiciro. Na none kandi, abalejiyo bashobora gushyirwa mu matsinda hakurikijwe imirimo ya buri wese. Ibyo ariko si itegeko, bikoreshwa nababishatse ndetse bakirinda kubikoresha umunsi wose. Ntibikwiye gutumira abantu mu nama ariko ntibagire igihe cyo gushyira hamwe. Ni byiza gushimangira ko inshingano zabakuru zirenze imirimo ya buri munsi ijyanye ninshingano za buri mukuru. Bityo rero, dufashe nkurugero rwumwanditsi wakwibwira ko umurimo we ari ukwandika ibyavuzwe gusa nta kindi, uwo ntiyaba ashoboye ubwanditsi, yaba adafashije. Abakuru bose bagize inama ya Curia bagomba gushakisha uburyo banoza imikorere y iyo Curia.

174
Congrs si inama ya Curia. Si byiza kuyigiramo ibibazo bigomba kwigwa ninama ya Curia. Ahubwo iryo koraniro rishyira imbaraga ku bibazo byingenzi hanyuma Curia igakurikiza ibyemejwe na Congrs. Ni ngombwa rero ko muri Congrs bibanda ku bibazo bya ngombwa bireba Legio. Ibyo bibazo ni nkibi bikurikira : a) Kwitagatifuza muri Legio. Mu gihe abalejiyo bataramenya neza uko bitagatifuza muri Legio, kandi ku buryo bwinshi, nta wavuga ko bumvise Legio icyo ari cyo. Na none kandi mu gihe ubwo buryo bwo kwitagatifuza butajyanye nubutumwa bwa Legio, ngo buyibere nkumutima, ntitwavuga ko Legio igenda neza. Mbese ni nkaho twavuze ko kwitagatifuza bigomba kuyobora Legio nkuko umutima utera mu muntu. b) Imico myiza ya Legio nicyayiteza imbere. c) Amategeko agenga Legio; cyane cyane uburyo bwo kuyobora inama, kwandika ibyavuzwe mu nama no kubisobanura. d) Imirimo ya Legio, cyane cyane kuyiteza imbere no guhora bayivugurura ngo isakare mu mitima yabantu. Muri Congrs hagomba kuboneka umwanya wikiganiro gitanzwe numuyobozi wa roho cyangwa umulejiyo ubishoboye, akababwira ibyerekeye iyobokamana, icyo Legio yimirije imbere nibyo itegetswe byose. Buri gice cyinama kigomba kubanzirizwa nisengesho kandi akaba ari na ryo risoza. Amasengesho ya Legio azavugwa mu byiciro bitatu nkuko bigenda mu nama za Legio. Ni ngombwa kubahiriza gahunda yagenwe. Bitabaye ibyo, uwo munsi wapfa ubusa. Bazitondere kugerageza guhindura ibivugwa nibikorwa mu karere kamwe uko za Congrs zikurikiranye. Icya mbere: Muri Congrs imwe higirwamo ingingo ziringaniye ariko bakihatira kugera ku bintu byinshi kandi bishya. Icya kabiri: Byongeye kandi, bagomba kwiyumvamo ko batagumye mu bintu bimwe, ni yo mpamvu rero bagomba guhora bahindura ibyigwa, bagatera imbere. Icya gatatu: Ikimenyetso cyerekana ko congres yabaye nziza ni uko bamwe bifuza ko gahunda yakoreshejwe yakongera gukoreshwa muri Congrs ikurikira. Bibuke ko ahanini ari uko ibyo bayikoreyemo byari bishya ariko ko byarangiriye aho. Kugira ngo icyashimishije muri Congrs kizakomeze gishimishe mu yindi ikurikira, bagomba kuzitegurana ubwitonzi nubuhanga bwinshi.

175
Niba dushaka kumenya uko umukristu yakwakira Roho Mutagatifu, twibuke inzu intumwa zari ziteraniyemo. Zari zishishikariye gusenga uko Umwigisha wazo yari yarabitegetse, zitegereje ko Roho wukuri azimanukiraho nkingabo izikingira ku rugamba zari zigiye kurwana. Muri ubwo bwihugiko, mu masengesho namahoro mpasanga Mariya, Umubyeyi wa Yezu, umutako wa Roho Mutagatifu, Kiliziya yImana Ihoraho, ari we uzakomokwaho na Kiliziya ikiri mu rugendo, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, Eva mushya, abereye ikimenyetso. (Guranger : Umwaka wa Liturujiya)

UMUTWE WA 31: UBURYO BWO KWOGEZA HOSE LEGIO NO KUYISHAKIRA INTORE


1. Inshingano yo guharanira gukwiza hose Legio ntireba gusa inzego nkuru cyangwa abakuru ba za Curia, ireba buri mulejiyo. Buri wese agomba kuyicengezamo ; abo baganira nabo bandikirana akababibamo inyota yo kuba abalejiyo. Iyaba mu duce twose twisi twabihagurukiraga, Legio yakwira hose kandi vuba, bityo umurima wImana ukabona abasaruzi benshi kandi babikereye (Lk 10, 2). Ni yo mpamvu ituma bagombye guhora basubiriramo abalejiyo kugira ngo buri wese yiyumvishe ko icyatuma Legio yogera ari uko bose babihagurukira. 2. Praesidium ishishikaye izaba isoko yibyiza byinshi. Iyaba buri Praesidium yashishikazwaga no gushinga iyindi nshya, twakwizera ko ibyo byiza byakwikuba kabiri. Buri mulejiyo rero, (bidahariwe gusa abakuru), yagombye kwihatira kugera kuri iyo ntego. Nibaramuka babonye ko mu nama biba ngombwa guhina amagambo kugira ngo inama irangirire igihe, bamenye ko ari ngombwa gushinga indi Praesidium. Nibakomeza kuzarira hazabaho kudindira maze inyota yo gukorera umuryango igabanuke kimwe numubare wabalejiyo. Uretse kuba Praesidium izatakaza ubushobozi bwo kubyara iyindi, ahubwo na yo ubwayo bizayigora gukomeza kubaho. Hari abarwanya igitekerezo cyo gushinga Praesidium nshya bakavuga ko ihari yari ihagije. Oya, ibyo ni ukunyuranya nintego Legio yiyemeje yo gutagatifuza buri mulejiyo, ari nayo ituma bashobora no gufasha abandi batari muri Legio

176
gukiza roho zabo. Kugira ngo ibyo byose bishoboke, ni ngombwa ko umubare wabalejiyo wiyongera. Wenda hamwe na hamwe ntibishoboka kubonera abalejiyo bose icyo bakora. Iyo si impamvu ihagije yabuza gushaka abandi balejiyo. Legio igomba guhorana inyota yo kwinjiza abantu ngo irusheho gukura. Igihe hazaba hakiri abatarayinjiramo, ntabwo Legio izavuga ko yarangije ibyo ishinzwe. Ibyo kwitwaza ngo nta mirimo ihagije babonera buri wese, urebye iyo mpamvu ntifashe. Imirimo ntishobora kubura na gato. Aho Legio imaze gushinga imizi yagombye kugerageza gufasha nahandi, ikoresheje bamwe mu bamaze kuyikomeramo. Ntacyashimisha Praesidium nko kubona mu bakomeye bayo havamo abakuru bo gushinga no gukomeza andi mashami yayo kugira ngo Legio ikwire hose. Bityo, aho itari izwi, ikamenyekana vuba. Imana kandi na yo, ntizabura kubiha umugisha. Ahataba Praesidium nimwe, bizabanza kuruhanya na none, kuko nta we uzi ibya Legio mu baho. Icyo gihe kugira praesidium bizagomba kwitonderwa, byigwe neza nkuko igitabo cya Legio kibisonura. Ahamaze gushingwa praesidium bwa mbere, byaba byiza bagiye banyuranya imirimo kenshi na kenshi. Inama nyinshi zifite akamaro kanini cyane. Zituma praesidium ijya mbere, kandi igateza imbere abayo muri byose. 3. Hari icyo tugomba kwitondera mu gutora abalejiyo. Mbere yo kugira uwo twinjiza muri Legio, tugomba kubanza kumenya neza imyifatire ye. Agomba kuba ari indahemuka bizwi. Abinjiye vuba ariko, bagomba kubamenyereza buhoro buhoro gukurikiza amategeko yumuryango. Kenshi na kenshi za praesidia zivuga yuko igituma abalejiyo batiyongera biterwa nubuke bwabumvise neza ibya Legio. Ariko witonze neza ukarora, wasanga iyo mpamvu idafashe. Mu kuri, ikosa riri muri praesidium ubwayo kuko: a) Umuntu yavuga ko bose, ari praesidium ari na buri mulejiyo, bafite umwete muke wo gushishikarira kwungura Legio, b) Cyangwa se praesidium ikora ikosa ryo kugerageza bikaze abalejiyo bashya ku buryo byabakomerera bakikuriramo akabo karenge. Abakuru ba Legio babona rwose ko nta kamaro kwakira ubonetse wese. Ibyo ni ukuri. Ariko kubikabyamo cyane, byatuma wenda nababishoboye bifata, uretse kamwe na kamwe kihaze. Biramutse bigenze bityo nta balejiyo baboneka. Ibyiza rero ni ukureba ababishobora, ariko tukamenya ko nintege nke zabantu zibaho.

177
Praesidium rero izihatira gufata impu zombi, abeza kimwe nabafite utugeso ariko bafite umutima mwiza wo kuturwanya. Bose ni byiza kubakira. Abalejiyo beza barangwa nibikorwa byiza. Mbere yo kuba bagira uwo bangira, bagomba kubanza kumugerageza. Uzabona atari mu nzira ye azisezerera ubwe. Ibibazo bishobora kuboneka mu muryango si byo byawubuza kubaho. Uko bisanzwe, ubusirikare ni bwo butoza intore bukazirera. Legio nayo igomba kwitorera abo yirerera ; ikabumvisha ibyayo, ku buryo butabaca intege, ariko, cyane cyane ku bataramenyera. Ni ngombwa kumenya ko ari abantu bafite intege nke. Naho ubundi byaba ari ukwibeshya hagiye hafatwa intungane gusa mu kigwi cyabalayiki bose. Mu magambo make, ntidukwiye kubabazwa nabalejiyo bake bintungane, ahubwo dukwiye kubabazwa mbere na mbere nuko Legio idafite ingabo zihagije ziyemeje kuyirwanirira ishyaka uko zishoboye ; nubwo wenda zitabigenza uko twabyifuzaga ku buryo bwose. Ibi tumaze kuvuga, bituma umuntu yakongeraho ibi bikurikira : Gukurikirana gusa izo ntungane, byatuma nabandi batishoboye batinya, kuko bibwira ko atari ibyabo, bityo bikabaca intege bakazinukwa rwose. Legio ikeneye urubyiruko. Nubwo ubwarwo rwonyine rudashobora kuyigira. Legio irushakira kuba yarufasha kugera ku byo rwifuza. Uretse nibyo, kutiyegereza urubyiruko ni ukwivutsa umugisha ukomeye. Urubyiruko rukeneye kwitanga, kurwitesha bitewe no kutumva icyo rushaka, ni ukwihemukira. Abantu bakunze kwisegura bagira, bati: Nta gihe mfite kandi koko ugasanga nta cyo. Abantu hafi ya bose bahugiye mu byisi, maze ibyijuru ntibabishakire akanya. Kubumvisha ko guha ibintu agaciro gasumbye ako kwitangira ubutumwa ari ukuyoba ni ukubatabara. Itegeko rihatse andi yose mu rugo rwumukristu, ni ukwororoka rukogeza ijambo ryImana uko rushoboye. Nimubyare mwororoke, mukwire isi yose (Intangiriro 1,28). Iryo tegeko ryo kubyarira Imana rihabwa buri wese winjiye muri Legio. Iryo tegeko Padiri Chaminade yarivuze muri aya magambo : Ni ngombwa kurwanira Bikira Mariya ishyaka, wumvisha abo mubana bose akamaro ko kuba umulejiyo; bityo abantu benshi bakakureberaho. (Petit Trait de Mariologie Marianiste)

178

UMUTWE WA 32 : IMPAKA ZIGOMBA GUTEGANYWA


1. Hano ntidukeneye Legio
Abantu bafite umwete bifuza gushinga Legio ahandi hantu, bitege kuzumva bababwira ko ari nta Legio bakeneye. Legio ntabwo yashyiriweho gukora ibikorwa byagatangaza, ahubwo mbere na mbere ni iyo gutera umwete no kujijura ku bumenyi bwidini gatolika. Amagambo ameze atyo rero arerekana ko aho hantu badakeneye idini gatolika na gato. Birumvikana ko bene ibyo bidafite aho bishingiye kandi nkuko Padiri Rawulu Plisi (Raoul Plus) abivuga, umukristu afite inshingano yo kwita ku kiremwa muntu. Kwogeza ijambo ryImana ku buryo buhagije ni ngombwa hose. Hari impamvu nyinshi: guha ababishoboye uburyo bwo gukora uwo murimo, gukangura imbaga yabifuza kwiberaho neza bakarya bakaryama, gufasha abari mu butindi nabenda kuyoba. Abayobozi bafite inshingano yo guteza imbere ubukristu bwabo bashinzwe. Ibyiyogezabutumwa se byo byifashe bite ko byagereranywa numusemburo wihariye wumuco wa gikristu? Kubera ibyo, ni ngombwa gushishikariza abantu kwitabira iyogezabutumwa.

2. Tubuze abakwiriye kuba abalejiyo


Akenshi ibyo biva ku gitekerezo kibi abantu bishyizemo ngo umurimo ugomba umukozi uwugenewe wenyine, kandi uzwiho ubushobozi. Urebye neza, wasanga mu biro, mu maduka nahandi hose hakorerwa akazi wahasanga abantu bashobora kuba abalejiyo. Abo bitegura kwinjira muri Legio bashobora kuba abantu bajijutse cyangwa batigeze bakandagira mu ishuri, baba abakozi cyangwa batagira akazi; si abo mu bwoko bumwe, si abigihugu iki niki, cyangwa abo mu rwego uru nuru, baboneka kandi bava hose. Icyo Legio irusha indi miryango, ni ukumenya guhitiramo Kiliziya abayikorera batari bazwiho imbaraga nubupfura bikwiye abantu ba Kliziya. Aluferedi Rahili (Alfred ORahilly), amaze gukora ubushakashatsi ku mirimo ya Legio, yashoje agira ati: Niboneye ibintu bishya, nako byari bisanzwe: abagabo nabagore ubona basanzwe, nyamara bafite

179
ubutwari bukomeye barabigaragaje. tutari tuzi, ndetse ni isoko yububasha. Kandi

Kugira ngo umuntu yinjire muri Legio ntiyagombye kubazwa ibirenze ibyo abapapa bavuze ngo ahari abantu hose hashobora kuboneka intore, zikigishwa kogeza ubutumwa bwImana. Kuri ibyo tumaze kuvuga, musome mwitonze igika cya 3 (b) cyumutwe wa 31 uvuga ku gukwiza hose Legio no kuyishakira intore, hamwe numutwe wa 40 mu ngingo yawo ya 7 ivuga ko Legio yunganira umurimo wabogezabutumwa (abamisiyoneri), bigatuma Legio ikwirakwizwa ahantu henshi hari abakristu bakiri bashyashya. Niba hari aho ubulejiyo bwananiranye, byerekana ko ari nta cyo bari bumva mu byImana. Icyo gihe rero ntawakwicecekera ngo aterere iyo, ahubwo ibyo byagombye gukoranya abantu bakajya kubatera inkunga, bakababera nkumusemburo. Yezu ubwe yavuze ko bagomba gushyira umusemburo mu mugati ngo ukunde ututumbe (Mt 13, 33). Twibuke neza ko Praesidium ishobora kuba igizwe nabantu bake cyane bageze kuri bane cyangwa batanu cyangwa batandatu. Iyo abo bose bashishikariye umurimo kandi bagasobanukirwa nibyo usaba ntibatinda kubona abalejiyo bashya beza.

3. Gusura kwabalejiyo hari abo kudashimisha .


Bigenze bityo, hagomba gushakwa ubundi buryo bwo gukora, igitekerezo cyo gukomeza ibyiza Legio ikora cyangwa ikorera abandi nabayo kitavuyeho. Ariko kugeza ubu nta cyari cyabuza Legio kugenderera abandi. Mu gihe Legio igamije guhindura abantu, nkuko twabivuze, hanyuma ntibayakire neza, ibyo byakwitwa kutita ku Mana cyangwa kuyanga, bigatuma umulejiyo akomeza umurava akabasurira icyo. Bene izo mbogamizi umulejiyo ahura na zo agitangira ntizamubuza gukomeza. Kugeza ubu, abalejiyo bazirwanyije barazitsinze ndetse barandura nimpamvu zari zishingiyeho. Nta gihe tutazavuga ko urugo ari rwo shingiro ryibyiza, ari narwo shingiro ryubukristu ; gutengamaza urugo niko gutegeka imiryango. Gusura ingo rero nibwo buryo bwo kuzigarurira.

180 4. Abato baba bakoze cyane ku manywa, nyuma baba bakeneye umwanya wo kuruhuka.
Ayo magambo yabujije Legio gucengera ahantu henshi. Uwayakurikiza, ntiyapfa atekereje Imana kandi rero umurimo wa Kiliziya ntukorwa nimburamukoro. Ntimuzi se ko aho kuruhuka nyabyo, abasore bajya gushaka ibyabarangaza? Uko bagenda babisikanya iminsi yo gukora nimugoroba, bagera aho bagatwarwa nibyisi. Uko imyaka ihita, imitima yabo isigara ari ibihuhwa, bakicuza icyatumye bataguma uko bahoze mu buto bwabo bwari butatse ubwiza, bufite nubupfura bakuraga ku babyeyi. Iyo bagishobora kwibwira batyo ni amahirwe kuko haba ubwo batwarwa nibyo bohotsemo bakagenda ubudasubiza amaso inyuma. Mutagatifu Yohani Krizostomi ahamya ko atigeze na rimwe kwiyumvisha uko umuntu ashobora gukira ari nta cyo yigeze akorera abavandimwe be ngo na bo bakire. Byarushaho kuba byiza urubyiruko ruramutse rushishikarijwe gutura Nyagasani umwanya rubonye rurwanira ishyaka Legio. Ibyo byabafasha guhorana itoto ku mutima no ku mubiri kandi ruzabona namasaha ahagije yo kuruhuka.

5. Legio ya Mariya ni umuryango nkindi yose, bahuje intego na gahunda


Ibintu bitagize aho bishingiye biranga bikiyongera, ubonetse wese araturuka hariya agakora gahunda yibizakorwa. Mu byukuri, Legio ni umwe mu miryango yimbonekarimwe ishobora gutanga uburyo nyabwo bwo gukwiza ubutumwa. Ibintu byamagambo gusa bikurikirwa nibikorwa bidafite ishingiro. Legio usanga ishyize imbere amasengesho, ifite gahunda igaragara yigihe cyo gusenga, umurimo ugaragara buri cyumweru na raporo yuko wakozwe. Uburyo bwayo bwo gukora bushingiye ku mubano wayo na Mariya.

6. Hari indi miryango isanzwe ikora ibikorwa nkibya Legio, byakurura amakimbirane
Birababaje kumva ibyo bivugirwa ahantu hatuwe nabatemera kandi hatagera amajyambere. Byababaza ariko bigiriye muri bene ibyo, bakareka Herodi akongera akicara ku ntebe, naho Umucunguzi numubyeyi we bagasigara mu kangaratete.

181
Ibyo bikunda kuboneka cyane cyane iyo indi miryango irarikiye kwiyamamaza aho kugira abo ihindura. Umurimo udakozwe neza, ntushobora kurangira. Akenshi kandi ayo magambo arwanya ishingwa rya Legio ahantu, akoreshwa mu gusobanura ukuza kwa bene ya miryango izwi yamamaye ariko itagira icyo yuzuza na kimwe, isa na za ngabo zo ku izina gusa ariko zitigeze zigira umwanzi zinesha habe na rimwe. Byongeye kandi, umurimo udakozwe neza nturangira neza. Umurimo rero ntiwikora ubwawo. Bishoboka bite se ko abantu cumi na babiri bakora umurimo wo gukwiza ubutumwa ugenewe nibura amagana cyangwa ibihumbi ? Ibyo nyamara nibyo biriho ariko kenshi, nudutsinda duto twabakozi duhari tubura uburyo bunoze bwo gukora, tukanagaragaza intege nke. Ntimwirirwe mushidikanya, ntaho Legio itabona umwanya. Nimugerageze kureba aho muyishinga gusa. Niba ari hato, nta cyo bitwaye; niba kandi ibikorwa ari byiza, Legio yari ikwiye kwiyongera kugira ngo ibyImana bishobore gukwira mu bantu, nka ya migati bavuga mu Ivanjili (Mat. 14,16-21). Legio ntigira gahunda yimirimo ihambaye. Iyo igitangira, nta bikorwa bishya yadukana, ahubwo itangirana uburyo bushya bwo gukora ibisanzwe, bitari mu nzira nziza. Ni nkuwakoreshaga amaboko ye, none akaba akoresha imashini.

7. Hamaze kugera imiryango myinshi cyane. Ibyiza ni ukuvugurura iyari ihasanzwe, akaba ari yo yishingira ibikorwa Legio yari igamije.
Iyo ngingo twungutse ahari yaba izanye andi matwara arwanya ibyari bisanzwe. Kuvuga ko imiryango ari myinshi cyane, ni uko tubona ko yibanze ku bikorwa byabantu. Ibishya ntibikwiye gupfa kwirengagizwa kubera iyo mpamvu, kuko kenshi na kenshi bibyara amajyambere. Nicyo gituma mbere yo guhinyura Legio bagomba kureka bakareba ibikorwa byayo, kuko bashobora kwivutsa umugisha Imana yaba yohereje. Kandi rero ni na byo byerekana ko Legio igifite akazi muri ako karere. Baba babuze ubushishozi nuburyo bwo gukora baramutse bahinyuye uwo muryango uje ubasanga, kandi ahandi waragaragaje ubushobozi bwawo muri iyo mirimo. Mbega ukuntu bishekeje! Ni nkuwavuga ati: Bitumariye iki gutumiza

182
indege mu bindi bihugu kandi dufite imashini nyinshi mu gihugu? Ahubwo reka dukore imodoka ku buryo yaguruka ari yo!

8. Aha hantu ni hato cyane : Legio ntiyahabona umwanya


Tuvuge ko ahantu ari hatoya, ariko iyo hagize ikintu kibi kihaturuka gikwira isi yose. Umusozi ushobora kubura imibereho myiza, ukabura injyana mu bantu. Urubyiruko rwabura ikirushimisha, rukigira mu migi, rukifata nabi. Biba bitewe nuko batigeze bumva icyo idini ryifuza. Ntabwo bigeze kubona ubasobanurira ikizabakiza. Ibyidini birabura, ubupagani bugasakara hose. Kugira ngo bugabanuke ni uko bakora umuryango wabogezabutumwa ukigisha abaturage, ukabereka izindi nzira nziza. Uwo muryango uzatoranya ibikorwa bikwiranye naho hantu, maze amahoro agaruke.

9. Bimwe na bimwe mu bikorwa bya Legio ni ibyo gukiza roho zabantu, kandi ibyo mu miterere yabyo bigenewe abapadiri. Abalayiki
babijyamo ari ukubunganira aho batashoboye kugera. Umupadiri azasure kenshi abakristu be. Koko nshobora gusura ubushyo bwanjye kenshi buri mwaka nkagera ku byo nifuza. Igisubizo cyibi kiri mu mutwe wa 10 aho bavuga Ubutumwa bwa Legio , ariko byumwihariko no muri ibi bikurikira. Icyakora, mbere na mbere, mumenye ko ari nta we utangira igikorwa atazi ko gishimishije. Iyo ugenzuye neza umwe mu mijyi ifite abakristu benshi, usanga yiganjemo abazikamye mu bibazo byiyi si, abashegeshwe nibibazo biteye inkeke bijyanye niterambere ngo rigezweho. Muribeshya rero iyo mwibwira ko ingendo padiri akora asura abakristu rimwe, kabiri cyangwa kane mu mwaka, kabone naho zaba ziteguye kandi zikozwe neza gute, zashobora gukomeza ukwemera muri paruwasi. Iyo tuvuga ko bigenda neza, ngo abakristu benshi bahazwa buri munsi, abandi bo bagahazwa rimwe mu cyumweru, mbese abasigaye bagahazwa nibura rimwe mu kwezi. Wasobanura ute ko amasaha ane gusa cyangwa atanu yo gutanga penetensiya mu cyumweru yaba ahagije ? Ubwo busumbane bwimibare yabashaka penetensiya nabahazwa se bwakwumvikana bute?

183
Na none kandi, ni ku kihe gipimo cyubusabane umupadiri yakwiyegereza abakristu be kugira ngo tuvuge ko aba yasohoje inshingano ze kuri buri mukristu yashinzwe. Mutagatifu Karoli Borrome yarivugiye ati : Roho imwe ishobora kubera umwepiskopi Diyoseze nini , ashaka kugaragaza ko gukiza roho imwe yonyine bishobora kubera umusaserdoti umutwaro uremereye cyane. Umuntu wese ashobora kwiyumvisha ko padiri agiye agenera buri roho igice cyisaha rimwe mu mwaka, bidahagije. None se icyo gice cyisaha kirahagije kugira ngo abe yamara inyota iyo roho ? Mutagatifu Madalina Sofiya Barat byabaye ngombwa ko yandikira umuntu umwe wari ufite ukwemera kudahagije amabaruwa 200, udashyizeho ko bakundaga kuganira kenshi. Turebe ibyerekeye abalejiyo. Ni ibihe bikorwa bimaze imyaka 10 kandi bikaba bigikomeza ! Niba padiri afite akazi kenshi gatuma na cya gice cyisaha atakibona, niba Legio yariyemeje kumubonera abafasha benshi, bafite umwete kandi biyemeje kumwumvira, mbese bamubanira neza, kandi na we yabatera inkunga bagashobora gushyikirana nabantu, kuko na bo bafite amatwara yo kuyobora abantu ku Mana. Mbese mu magambo make niba Legio ifashije padiri kurushaho gukundisha abantu Imana, padiri yakwanga ate uwo muganda utanyuranyije nibyo ashinzwe kandi yifuza ? Legio ya Mariya izanira umusaserdoti imigisha ifitiye akamaro padiri ku buryo bubiri bungana : icya mbere ni intwaro yo kwigarurira abantu ashinzwe abifashijwemo na Roho Mutagatifu. Ibyo bituma navuga nti : Iyo ngabire yImana nayivutsa ? Icya kabiri ni isoko yubugingo butuma tuba abantu bashya. Bikaba ari byo bituma mvuga nti :Ubwo buzima bwiza kandi bwukuri nabwanga mbikuye kuki ? (Chanoine Guynot).

10. Ndatinya ko bamwe mu balejiyo bamena ibanga


Iyo mbogamizi nta ho ihuriye nukuri kwibintu. Ni kimwe numuntu wareka gusarura imyaka yeze ngo atavaho agira iyo asiga mu murima. Iyo myaka yeze tuvuga ni roho zitishoboye kandi nyinshi ku buryo umuntu yabona ko nta washobora kuzikiza. Nyamara ni bene izo roho Imana ishaka ko dutarura mu mayira, mu mihanda no mu mihora kugira ngo zibashe kugera mu bwami bwe (Lk 14,21-23). Izo roho zose zayoboka zite inzira igana ijuru niba badashyizeho abalayiki benshi ngo baziyobore yo ? Ntawahakana ko hatazabaho amagambo kuko ari ko bigenda mu bantu, ariko umuntu yashobora kuyirinda ku buryo bubiri : kutagira icyo ukora na busa (biragayitse), cyangwa se kwitonda

184
ntiwiyandarike ugakorana ubushishozi. Umuntu wintungane wumvise ukuntu Imana igira impuhwe, nta nubwo azirirwa ahitamo, azaherako arwana kuri roho zibabaye. Kugeza ubu, amateka ya Legio ntaragaragaza ikibazo gikomeye cyuko hari amabanga akomeye yamenwe nabayo, ngo bibe byatera amakenga yibikorwa byayo biri imbere. Ahubwo byaragaragaye ko abalejiyo barangwa nubushishozi mu byo bakora.

11. Buri gihe mu ntangiriro ingorane ntizibura


Legio ya Mariya igitangira ntizabura inkomyi, ni ko bigenda kuri buri wese mu ntangiriro. Ariko uwarwanya izo mbogamizi atijana yasanga zisa na rya shyamba umuntu arebera kure agasanga ari intamenwa ariko yaryegera agasanga ridateye ubwoba. Caridinali Niyumani (Newman) niwe ugira ati: Nta yo itinya itarungurutse kandi uwanga guhingira abana binyoni ntahingira abe. Wanga gukirana ukagwira ubusa kandi nta cyo umuntu ageraho kitabanje kumurushya. Mu bikorwa twerekeza ku Mana, tumenye ko nta cyo umuntu yishoboreye adafashijwe ninema ya Nyagasani. Kuki twaterwa ubwoba nibitunaniza kandi duhagarikiwe na Nyagasani ushobora byose? Legio ishingiye ku masengesho. Ibereyeho gukomeza ubukristu mu bantu, numugaba wayo ni Mariya. Ni yo mpamvu tuvuga ibyo tudashingiye ku mategeko yabantu, ahubwo dushingiye ku mategeko yImana. Mariya, umubikira uharaze ubumanzi kandi utagira uwo bahwanye, we utarangwaho amakemwa. Niba wifuza kumumenya, uramenye ntukirebe, ahubwo uritegereze Imana Yo yamwishushanyije (Bossuet).

185

UMUTWE WA 33 : INSHINGANO ZIBANZE ZABALEJIYO


1. Kudasiba no kudakererwa inama ya praesidium ya buri cyumweru
(Reba umutwe wa 11: umugambi wa Legio) a) Uwo murimo uraruhije iyo umuntu ananiwe kurusha iyo yaruhutse, igihe cyimvura kurusha iyo yari umucyo, mbese muri make iyo umuntu yifuzaga kuba yakwikorera ikindi. Ariko se ahandi umuntu yasanga ubutwari hatari mu biruhije ni he? Ingororano twayisanga he handi hatari mu biturushya? b) Biroroshye kwiyumvisha akamaro kumurimo kurusha kumva akamaro ko kujya mu nama uri bwerekaniremo icyo wakoze; nyamara muri ibyo byombi inama ni yo nkuru kuko ibereye umurimo icyo umuzi ubereye ururabyo, ni wo utuma rubaho. c) Kudasiba inama, naho kuyijyamo no kugaruka byaba ari urugendo rurerure, bigaragaza umutima usumbye kamere, kuko umutima wonyine utubwira ko mu bintu nkibyo, akamaro kinama katangana nigihe gitakariye mu rugendo, icyo nta cyo gitwaye. Igihe gipfuye ubusa? Reka da! Urugendo ni intangiriro kandi ni igihe cyumurimo ngombwa ugomba kurangira, igice uzahemberwa. Urugendo rurerure Mariya yakoze ajya gusura mubyara we, wari umwanya upfuye ubusa? Ashwi da. Mutagatifu Tereza yagiraga ubutwari mu migenzo myiza yose. Yahoraga agira ati: Mbere yo kwijujuta twakagombye gukora kugeza ubwo tuguye agacuho. Ntabara inshuro yagiye mu masengesho yo mu rukerera afite isereri, cyangwa se umutwe umurya cyane! Yaribwiraga ati: Ndacyabasha kugenda, ngomba gukora umurimo wanjye. Kubera ubwo butwari yakiraga neza kandi iteka imirimo ya gitwari (Mutagatifu Tereza wi Lisieux).

2. Kurangiza umurimo ngombwa wa buri cyumweru


a) Uwo murimo ugomba guhabwa agaciro ukwiye. Ni ukuvuga ko umulejiyo yagombye kuwugenera amasaha abiri mu cyumweru. Icyakora icyo gihe gishobora no kwiyongera; ndetse abalejiyo benshi barakirenza cyane, kugeza naho bawugeneye iminsi myinshi mu cyumweru. Ndetse benshi bakoresha igihe cyabo cyose. Uwo murimo ugomba kuba watanzwe na praesidium kandi yasobanuye ikigomba gukorwa, atari ikintu umuntu yibwirije akurikije ibyo

186
yikundira. Amasengesho cyangwa indi myitozo yubutungane, nubwo byaba byinshi gute, ntibisimbura uwo murimo. b) Umurimo ni isengesho ku bundi buryo, ndetse na wo uhabwa amategeko nkayisengesho. Niba habuze iyo mitunganyirize yindengakamere umurimo ntuteze gokomera igihe kirekire. Koko rero, niba umurimo woroheje, uzarambirana; niba ushimishije, uzarushaho kurushya ahenshi hazemo namakosa nizindi mpamvu zitera umuntu gusa nutsinzwe. Kuri ubwo buryo uko yagira kwose akabantu kaziganza kamutere kubireka vuba. Umulejiyo we agomba guhora yitoza gucengeza ijisho ibihu bicuze mu bitekerezo bye bya kamere bigatwikira imirimo ye yose, agashaka akindengakamere kabamo. Uko umurimo we umubera nkumusaraba, niko agomba no kurushaho kuwukunda. c) Umulejiyo ni umusirikare; mu kurangiza inshingano ze, nta cyatuma atagaragaza ubutwari butambutse ubwabasirikare basanzwe bagaragaza kandi baba barwanira ibyisi. Icyitwa ubupfura cyose, ukwitanga, kuba ingenzi no gukomera mu muco wa gisirikare cyagombye kubengerana ku buryo bwagatangaza mu murimo wumulejiyo. Inshingano yumusirikare ishobora kugeza ku rupfu ku buryo bunyuranye, haba mu guhora akora umurimo wo kurinda ahantu ku masaha adahinduka cyangwa kwita ku mazu abasirikare babamo. Mu kurangiza neza umurimo ashinzwe, umusirikare mwiza, areba gusa inshingano ze, aho kureba ingorane zijyanye na zo. Mu bihe byose, ahorana ubudahemuka, ari ugutsinda ari no gutsindwa, byose nta cyo bihindura ku murimo we. Yita ku murimo we, kuva ku kantu kubusabusa kugeza no ku biruhije cyane. d) Umulejiyo agomba gutunganya umurimo we yifatanyije na Mariya. Ndetse byakarusho, mu mirimo yose ategetswe, agomba kumenyesha no gukundisha Mariya abo bifitiye akamaro maze bikabaha umutima wo kumukunda no kumukorera. Kumenya no gukunda Bikira Mariya ni ngombwa mu buzima bwa roho, biyitera kujya mbere. Bikira Mariya afite uruhare ku mayobera matagatifu ; ndetse twanavuga ko ari we murinzi wayo. Ni we ukurikira Yezu mu kuba ishingiro ryukwemera kwamasekuruza yose (AD3). Abalejiyo barasabwa kuzirikana aya magambo atera gutekereza yavuzwe na papa Piyo wa 10 wagize ati: Kuva urukundo rwumubyeyi Bikira Mariya rumaze gushinga imizi mu mitima

187
yabantu, abo umuntu akoraho ubutumwa azababona bera imbuto zubutungane zikwiranye nimiruho byamuteye. Muramenye ntimwibagirwe: nkUmwami wacu kuri Kaluvariyo, muri ku rugamba murwana intambara mwizeye gutsinda. Ntimutinye kurwanisha intwaro yityarije ubwe, ndetse no gusangira na We ibikomere yagize. Mwatsinda muri ubu buzima bwo ku isi cyangwa nyuma yabwo, bibatwaye iki? Nimukomeze umurage wumuhinzi udacogora, maze ibisigaye mubiharire Nyagasani, kuko kumenya iminsi namasaha ni ibyImana Data mu bubasha bwe. Nimukomere kandi muheke kigabo umusaraba wanyu. Murigane ubutwari bwababatanze none ubu bakaba barawushohoje (T. Gavan Duffy: Le Prix du jour Naissant).

3. Kuvuga weruye mu nama umurimo wakozwe


Iyi ni inshingano yingirakamaro cyane ikaba numwe mu myitozo yingenzi igamije gukomeza gukundisha umurimo abalejiyo. Impamvu umuntu ageza ku bandi uko umurimo yakoze wagenze, ni ukugira ngo bakomeze kubona akamaro kawo kandi batange amakuru nibitekerezo mu nama. Gushishikariza abalejiyo gutegura neza raporo yubutumwa bwakozwe no kuyigeza ku bandi bitanga igipimo nyacyo cyubushobozi bwumulejiyo. Buri raporo ni nkibuye riba rije kubaka inama kandi agaciro karyo gaterwa nuburyo iyo raporo iba inogejwe. Raporo itakozwe cyangwa yakozwe nabi, iba iciye intege inama kandi inama ari isoko yubuzima bwa Legio. Ingingo yingenzi mu gutoza buri mulejiyo ni ukumumenyereza gutega amatwi yitonze uburyo abalejiyo binararibonye basohoza ubutumwa. Iyo raporo idatanga amakuru ahagije, nta we igirira akamaro, yaba uyitanze ubwe, baba nabayiteze amatwi. Ku bindi bisobanuro byerekeranye na raporo nuburyo bwo kuyitanga, reba ingingo ya 9 yumutwe wa 18. Uko bakurikiranya ibyigirwa mu nama ya praesidium. Mwibuke uburyo mutagatifu Pawulo asaba akomeje ko abakristu bajya bafasha abandi kandi ko bajya basabira abantu bose babishyizeho umutima, kuko Imana ishaka gukiza abantu bose. Kristu yitanze ngo abe inshungu ya bose (1 Tim 2, 6) kandi iyo ngingo yumurimo ngombwa wogeye hose nicyo wari urangamiye igaragazwa naya magambo atagira uko asa yavuzwe na mutagatifu Yohani Krizostomo, aho agira ati : Bakristu, ntimuzabazwa roho zanyu gusa, ahubwo murazirikane nizabandi! (Gratry: Les Sources).

188 4. Kutavuga menshi ni ikintu kigomba gutsindagirwa : abalejiyo babujijwe kurondogora no kumena ibanga
Abalejiyo babujijwe kurondogora cyangwa kumena ibanga ku byerekeye ibyo bumvise byose mu nama cyangwa bumvanye abo bagiye gusura. Baramenye ko baramutse babavuyemo bakabakwiza muri rubanda, ari ukugambanira Legio. Ibyo ariko bafite uruhushya rwo kubivuga igihe basohoza ubutumwa muri praesidium, naho ubundi bagomba kugira ibanga. Iyi ngingo yavuzweho mu mutwe wa 19 ingingo yawo ya 20 Inama nUmulejiyo . Urakomeze icyo waragijwe(1 Tim. 6,20).

5. Buri mulejiyo yagombye kugira ikaye yandikamo


Muri iyo kayi, hazajya handikwamo za raporo ngufi zibyo umulejiyo yakoze: (a) umurimo ukwiye kujya ukorwa ku buryo bufite gahunda ; (b) bityo umuntu ntazibagirwa ibibazo byakemuwe nibizaba bitarangiye ; (c) hatariho iyo kayi yifashisha, ntiyabasha gukora raporo ikwiye ; (d) ibyo bizamuha kugira akamenyero keza ko gukora ibintu ku buryo buboneye ; (e) iyo gihamya ifatika igaragaza umurimo wakozwe izagira akamaro kanini mu kongera kwikomezamo ubutwari, aho ugutsindwa gusa no guhindura imfabusa ibyagezweho byose mu gihe gishize. Bene izo nyandiko zigomba kuba ibanga ryuwazanditse (azandika ku buryo ari we wenyine ubasha gufindura ibyo yanditse) ku buryo hagize abandi bazigwaho batari abalejiyo maze bakagira amatsiko yo kuzisoma, batabasha gusobanukirwa ibikubiyemo. Ni ngombwa kwirinda kugira ikintu icyo ari cyo cyose umuntu yandikamo uwo bagendereye ahibereye. Byose bikorwe neza nkuko bikwiye (1 Kor 14, 40)

6. Buri mulejiyo agomba kuvuga Catena Legionis buri munsi


(isengesho ryinjishi) Catena igizwe cyane cyane nindirimbo yaririmbwe na Bikira Mariya ubwo yasingizaga Imana. Ni isengesho rye ikaba nindirimbo yigisingizo cya buri mugoroba Kiliziya ikoresha, ni indirimbo ihebuje ubwiza izindi ndirimbo zose. (Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Montfort).

189
Nkuko izina rya Catena ribisobanura, iryo sengesho ni injishi ihuza Legio nubuzima bwa buri munsi bwabalejiyo bose, baba abasanzwe nabafasha, ikaba nipfundo rihuza abalejiyo bose nUmuhire Bikira Mariya. Izina ryayo ubwaryo ritera kwiyumvamo inshingano yo kuyivuga iminsi yose. Icyo gitekerezo cyinjishi igizwe namapfundo ku buryo buri mpeke ikenewe kugira ngo injishi yose ibe yuzuye, cyibutsa buri mulejiyo ko agomba kwirinda kumera nkipfundo ryapfundutse rikava ku njishi yisengesho rya buri munsi rya Legio. Abalejiyo bagize impamvu zitabaturutseho zabateye guhagarika kuba abalejiyo, (kimwe nabavuye muri Legio babitewe nimpamvu zidafashije), bagombye gukomeza icyo gikorwa cyiza cyubuyoboke kigaragaza ko isano ibahuza na Legio itavuyeho, kandi bakagikora ubuzima bwabo bwose. Iyo nganira na Yezu dushyikiranye, mbigira iteka mu izina rya Mariya ndetse ubundi tuganira muri we rwose. Kuri njye yifuza kongera kugira ya masaha yumushyikirano nayurukundo rutavugwa yamaranaga nUmwana we akunda i Nazareti. Muri njye Mariya na Yezu bazaganira bishimishije ; azamuhobera binyuze umutima ari njye abikesha nka kumwe kwa kera i Nazareti (De Jaegher: La Vertue de Confiance).

7. Imibanire yabalejiyo
Akenshi abalejiyo bubahiriza inshingano yo gukundana hagati yabo ; icyakora, haba ubwo bibagirwa ko iyo nshingano igomba kujyana no kumenya kwihanganira amakosa agaragara kuri bagenzi babo. Kutubahiriza iyo ngingo bishobora kubuza inama kuronka ingabire no gutuma abalejiyo bamwe bavamo. Ugusobanukirwa nibintu, uku gusanzwe, kuzumvisha ko ukudatenguha kwabalejiyo kutagizwe na gato nubwiza cyangwa namafuti bya perezida cyangwa ibya mugenzi we uwo ari we wese. Ntibazatungurwe rero no gukurwamo no kutarorwa neza, byaba ibigaragara cyangwa bakeka ko byabaho, kubera kutarora agaciro bafite cyangwa imirimo bakora, gutonganywa nutundi tugwirira umuntu nkutwo. Kwiyibagirwa bigomba kuba ishingiro ryumurimo rusange; Ibyo bibuze abakozi bingirakamaro bashobora kubera abandi imbogamizi. Abagaragu ba Legio beza, ni abazi kwifata kandi bakitanga batizigama bakamenya umurimo batavunze. Naho uvuga cyangwa ukora ibinyuranyije nubugwaneza bwagombye kuranga Legio ubanza yaba ayiciye umutsi wayivusha bikayibera ibyago. Bose bakwiye

190
kwisuzuma rero, kugira ngo batazagira icyo bakora cyatanya abantu aho kubahuza. Iyo bavuga ibyerekeye imibanire yabalejiyo, ni ngombwa kugera no kuri twa tundi bavuga bikinira, nubwo bidakwiye, bajya bita udushyari. Nta shyari riba rito, uburozi bwaryo se si bwo gatanyamiryango ? Ku bagome bo ryababyarira ubusazi bukabije bwabatera ubwicanyi buteye ubwoba. Ni ishyano ! Ishyari ritera nabifitiye ubuntu, nabafite imitima itagira ubwandu, ryitwaza nyine ibambe nurukundo byabo. Nta gishengura nko kubona ukuwe mu bandi ukabona bakurusha imigenzo myiza cyangwa ibyabo bibahira, nta kibabaza nko kubona bagushyize iruhande ngo wimukire abakiri bato ! Hari ikibabaza nko kubona urembera! Abantu babagabo bagize ako kababaro kadasohoka, maze bamenyeraho intege nke zabo zitangaje. Urwo se si urwango rumera nkumunyotwe mu ivu, rwihembera ngo ruzagurumane uwo gutwika ! Wenda bazashakira amahoro mu kubyiyibagiza, ariko se, ayo mahoro akwiye umulejiyo ? Umulejiyo agomba kwibanda ku cyingenzi. Icyifuzo cye kigomba kuba icyo guharanira gutsinda, akaganza kamere yashamadutse kandi akaba afite intwaro, urwo rwango akaruhinduramo urukundo rwa gikristu. Ariko se ibyiza nkibyo babigeraho bate? Mu kurangiza imirimo ye binonosoye kuri bagenzi be babalejiyo nabo babana, mu kureba no kugaragaza Yezu muri buri muntu. Najye yigizayo igikomere cyose cyishyari akirukanishe iki gitekerezo : Uyu muntu, ukwisumbura no kujya mbere bye byanteye ipfunwe, nyamara ni ishusho yumwami wacu Yezu Kristu. Ibitekerezo byanjye bigomba kuba rero ibya Yohani Batisita :Nanjye ndishimye kubera ko nahesheje Yezu ikuzo. Niwe ugomba gukuzwa jye ngaca bugufi. Iyo myumvire yibintu isaba ubutungane bugeza no ku butwari. Igize amaherezo atagira uko asa. Iharira Mariya uruhare rwo gusukura umulejiyo we, ngo atarangwaho ikitwa ubwandu bwubwirasi, kugira ngo ahashye icyari kuzamubuza kugeza urumuri ku bandi (Yn 1 :7), aze aje gushinga ibyurwo rumuri, kugira ngo bose bemezwe na we. Bityo amugire intumwa nshya, yiyibagirwa, kandi ibanjirije Nyagasani ngo imutegurire inzira (Mk 1, 2) ! Integuza iteka igomba kwifuza kubererekera uwo yategurizaga. Intumwa izanezerezwa iteka no kubona abamukikije bajya mbere, ntabwo iteze guhangayikishwa nuko bayishyikiriye cyangwa bayitambutse. Uwifuza ko undi adindira aho kujya mbere ngo atamurusha yaba agikwiye kwitwa intumwa ? Ubutindi nkubwo bwakwerekana ko ari ukwihitamo. Ahubwo intumwa yishakira umwanya wa nyuma. Ikiruseho ni uko ubutumwa nyakuri butabangikana nishyari.

191
Kuva ku ijambo rye rya mbere ryikinyabupfura nubugwaneza, Mariya yatanze umucyo utagatifuza ugakesha roho, maze ako kanya agatagatifuza Yohani Batista akuza Elizabeti. Niba ayo magambo ya mbere yarakoze ibintu bihambaye, twatekereza iki ku minsi, ibyumweru namezi byakurikiyeho ? Mariya agaba iminsi yose Elizabeti akakira mbuzwe niki kubivuga Elizabeti yakira nta shyari. Yunamira mubyara we batangana, nta shyari na busa ryuko atari we watowe na Nyagasani, Elizabeti kandi na we Imana imukoreye igitangaza ikamuha kubyara. Ntabwo Elizabeti yagiriye Mariya ishyari : na Mariya kandi nyuma ntazarigira intumwa abitewe nurukundo umuhungu we azazikunda. Nkuko Yohani Batista atazagira ishyari kubera ko intumwa ze zimutaye zikisangira Yezu. Nta kababaro bizamutera, ubwo azazitegereza zijya kure ye, azagira ati : Uturuka mu Ijuru aruta byose . niwe ugomba gukuzwa jye ngaca bugufi (Yh3,30-31) (Perroy : LHumble Vierge Marie)

8. Imibanire yabajyana gusura abandi


Abalejiyo bafite umurimo udasanzwe bagomba kurangiza bagirira abo bagomba kujyana gusura abandi. Aha tuhasanga umubare uhishe byinshi : babiri , ikimenyetso gishushanya urukundo, isoko yukugwira, yo kororoka. Nyagasani abohereza babiri babiri (Lk 10, 1). Iryo jambo babiri babiri ntiryerekana abantu babiri bafatanyije umurimo gusa, ahubwo ryerekana ubumwe busa nubwa Dawudi na Yonatani, bo bari bashyize hamwe umwe agakunda undi boshye roho ye bwite. (1 Sam 18, 1). Bagaruka bakaza bishimye bikoreye imiba yumusaruro (Zab 126, 6) Ubumwe bwabajyana gusura abandi buzagaragarira mu tuntu twose kandi bujye mbere. Amasezerano atujujwe, kudahuza umugambi, kutagira ibakwe, umwiryane, amagambo, imyifatire, gusuzugura, kwikuza; ibyo byose bikomeretsa umubano hagati yabajyana gusura abandi. Nyuma yimyifatire ya gikrisitu, ingwate nyakuri yimigisha no kororoka byumuryango wImana, ni urukundo rwa kivandimwe. Tugomba gukunda abavandimwe bacu bose tutarobanuye, nkabana bakunzwe na Mariya. Icyo dukoreye umwe muri bo, Mariya akireba nkuko ari we cyakorewe ubwe. Ikindi kiruseho, asanga ari umwana we Yezu cyakorewe. Abavandimwe bacu bose batorewe kuba abana ba Mariya kimwe na Yezu (Petit Trait de Mariologie marianiste).

192 9. Gutora abalejiyo


Gutora abalejiyo ni inshingano yumulejiyo uwo ari we wese. Tugomba gukunda mugenzi wacu nkuko twikunda. Kubera iyo mpamvu, niba Legio ibereye uyirimo isoko yimigisha, ubwo se uyirimo ntiyari akwiye gushaka uburyo yageza iyo migisha ku bandi ? Niba tubona abantu bajya mbere mu butumwa bwabo, ese ntitwakagombye gushaka ukuntu ubwo butumwa bwarushaho gukwira? None rero, ni uwuhe mulejiyo ushobora gusuzugura gutora abandi, niba azirikanye intambwe bazatera bajya mbere mu rukundo no mu kwitangira Bikira Mariya ? Nyuma ya Yezu ubwe, Mariya ni we mugisha usumba iyindi yose ushobora kugirira akamaro ubuzima bwumuntu. Imana, ibinyujije kuri Kristu kandi mu budatana hamwe na We, yagize Mariya ishingiro, ugukura nugusagamba byubuzima ndengakamere. Niba nta wegereye abantu batabarika ngo abatere inkunga abatorere kuba abalejiyo abatoze kuba ibikoresho bya Mariya, abenshi ntibazatekereza kunyura iyo nzira yabageza ku byiza kandi batazi aho iherereye. Buri muntu abona inzira nyinshi. Umuntu wimfura anyura inzira iboneye nubwo yaba ivunanye naho umuntu usanzwe akanyura ahatamugoye. Hagati yizo zombi, mu manga, abenshi akaba ariho banyura. Umuntu wese ahura namayirabiri, inzira izamuka nimanuka maze ubwe akihitiramo iyo akurikira. (John Oxenham)

10. Kwiga igitabo cya Legio


Kwiga igitabo gikubiyemo inyigisho za Legio bifitiye akamaro kanini cyane umulejiyo wese. Igitabo cya Manuel ni cyo gisobanura Legio ku buryo bwemewe kandi busesuye. Gikubiyemo ibintu ngombwa umulejiyo wese wumva icyo akora agomba kumenya ku ngingo zimitunganyirize ya Legio, amategeko yayo, uburyo ikoresha ndetse na kamere yayo. Abalejiyo, ariko cyane cyane abakuru binzego zayo, batazi ibikubiye muri icyo gitabo cya Manuel ntibashobora kubyaza umusaruro ubukungu umulejiyo yifitemo ; mu gihe kugira ubumenyi buhamye bizarushaho kungura umuryango uko bukeye. Bazibonera ubwabo uyu mwihariko ; uko igihe gihita ni na ko ninyungu iziyongera, hamwe nubwiza nubwinshi.

193
Hari abavuga ko icyo gitabo gikabije kuba kinini. Akenshi usanga bivugwa nabantu bagena igihe kinini cyo kwisomera ibinyamakuru buri munsi. Icyo gihe bashoboraga kubonaho icyo gukoresha basoma igitabo cya Legio. Abandi na bo bati : Icyo gitabo gikabije kuba kinini kandi harimo utuntu twinshi dukabije kurambirana ! Ese ye, mureke mbibarize, umunyeshuri ushishikariye kwiga amategeko yigihugu cye, ubuganga cyangwa ubuhanga bwibya gisirikare, yavugira amagambo nkayo ku gitabo kingana na Manuel gikubiyemo ibyo agomba kumenya byose birebana nubwo buhanga bwihariye ariho yiga? Ni uko rero, aho kuvuga cyangwa gutekereza bene ibyo, umuntu yagombye kwiha icyumweru kimwe cyangwa bibiri, akagiharira gucengera buri gitekerezo ndetse na buri jambo biri muri iki gitabo. Ni byo koko, abana bisi mu mibanire yabo barusha ubwenge abana burumuri (Lk16, 8). Hari abahakana ibyo, maze bakitwaza ko ngo muri icyo gitabo huzuyemo ibitekerezo bikomeye kandi bihanitse bo batumva, bityo abalejiyo bakiri bato nabaciye bugufi bakabasha kugira utuntu duke bumva bigoranye. Bati kuki hatabaho igitabo kigufi kigenewe bene abo? Ntabwo ari ngombwa kwirirwa umuntu asobanura uko igitekerezo nkicyo giciye ukubiri namategeko shingiro yerekeranye nubuhanga bwo kurera, asaba ko uwiga agenda yunguka ubumenyi bushya, buhoro buhoro akajya mbere, ari nako avumbura ibintu bishya atari azi. Niba rero mu ikubitiro uwiga aramutse ahise asobanukirwa byimazeyo nibyo yigishwa, icyo gihe ntibizaba bikiri ngombwa kwiga ; kandi igihe nta gishya umuntu yungurwa, umurimo wo kwigishwa uzahagarara. Ni kuki rero umulejiyo yagombye kwibwira ko gusoma inshuro imwe igitabo gikubiyemo inyigisho za Legio bizamuha guhita acyumva mu gihe umunyeshuri wundi adahita yumva igitabo yigiramo bwa mbere ? Umurimo wishuri nuwigikorwa cyose cyuburezi, ni ugufutura ibidafututse no kubishimangira mu wiga, maze bikaba ubumenyi bushya aba yungutse. Abandi bo bati : Namagambo ari muri icyo gitabo ubwayo arakomeye da ! Bikaba bivuga se ko adashobora kwigwa ngo amenywe ? Mu byukuri, amagambo igitabo cya Manuel gikoresha ntahanitse. Umuntu ashobora kuyasobanukirwa abajije ibibazo cyangwa arebye mu gitabo cyabigenewe cyitwa inkoranyamagambo . Byongeye kandi, urebye ni amagambo akoreshwa mu binyamakuru bisohoka buri munsi kandi bisomwa nabantu bose. Kuri iyo ngingo se, hari uwigeze kumva hatangwa igitekerezo ko imyandikire yibinyamakuru yagombye koroshywa? None se umulejiyo we si inshingano ye kumenya neza amagambo Kiliziya yasanze ari ngombwa ko iyifashisha kugira ngo ibashe

194
gusobanura amahame yubukristu uko bikwiye, kimwe namagambo yihariye Legio ikunze gukoresha ? Ibyavuzwe ku magambo igitabo cya Legio gikoresha, bigomba no gusubirwamo ku birebana nibitekerezo bigikubiyemo. Si ibitekerezo bitumvikana. Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Karoli Kalidi (John Charles Mc Quald) agira ati : Imbere mu nyigisho za Kiliziya ntihashobora kubamo izindi nyigisho zubwihugikane abantu bamwe gusa bashobora kuba ari bo bonyine bazisobanukirwa. Ibi byarushijeho gushimangirwa no kubona hari abalejiyo batabarika umuntu areba agasanga bari ba bantu basanzwe, ndetse baciye bugufi, ariko basobanukiwe neza nibyo bitekerezo byo mu gitabo cya Legio, ndetse babigize ifunguro ningingo shingiro byubuzima bwabo. Ni ngombwa kubyumva neza niba umuntu ashaka gusohoza ubutumwa mu buryo Legio ishaka ko bikorwamo, kuko ibyo bitekerezo nta kindi bisobanura uretse amahame rusange, ni ukuvuga ubuzima nyabwo bwiyogezabutumwa. Ayo mahame rero aramutse adasobanuwe ngo abashe kumvikana bihagije, ubutumwa nta cyo bwaba bukivuze, ntibwaba bukibaye ishingiro ryubukrisitu. Itandukaniro riri hagati yubutumwa bwa gikristu ninkubiri yibindi bikorwa ngo bigamije kugira neza rigereranywa numwanya uri hagati yijuru nisi. Kubera iyo mpamvu, ibitekerezo bya gitumwa bikubiye mu gitabo cya Legio bigomba gucengerwa bakabifata, kandi praesidium igomba gukora umurimo wo kucyigisha. Ibyo bizagerwaho hakoreshejwe kugisoma bakakizirikana, inyigisho ngufi namagambo yo gushishikaza abalejiyo kujya basoma kandi bakiga igitabo cya Manuel ku buryo buboneye. Ubumenyi ntibugomba kuratwa mu magambo gusa, buri gace kumurimo ufatika ugomba gukorwa kagomba gukurikiza itegeko bijyanye, kugira ngo kabashe kugira icyo kagaragaza cya gikristu. Bavuga ko umunsi umwe, babajije Mutagatifu Tomasi wa Akwini uko babigenza ngo bahinduke abahanga. Yarabasubije ati : Muzasome igitabo ; ibyo ari byo byose muzasoma cyangwa muzabasha kumva, muzitonde mubyumve neza. Mu byo mushidikanyaho, muzakore ku buryo bushoboka bwose maze muzagere ku kuri kutagibwaho impaka. Uwo mwarimu uhebuje kugira ubumenyi aha ntiyavugaga ku buryo bwihariye igitabo cyogeye cyane, ahubwo yari afite mu bwenge bwe igitabo icyo ari cyo cyose cyagaciro kigamije gukwirakwiza ubumenyi. Abalejiyo bashobora rero kwiyerekezaho izo nama nayo magambo maze bikabatera akanyabugabo gatuma biga igitabo cya Legio bakagisobanukirwa byimazeyo.

195
Byongeye kandi, icyo gitabo gifite agaciro kigitabo cya gatigisimu. Gisobanura ibyingenzi (amahame nimyitwarire) mu idini Gatolika, twavuga ndetse ko ari ku buryo buhuje namabwiriza yInama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa kabiri. Nubwo Mutagatifu Bonavantura yabonaga ko ubumenyi ari nkurumuri rubyawe nubwenge, nti yari ayobewe imirimo iruhije iterwa no kwiga. Ubwo yakoreshaga amagambo yavuzwe na Mutagatifu Gerigori, yatanze igitangaza cyo mu bukwe bwi Kana ho urugero umuntu yakwiga. Kristu ntiyaremye divayi ayikuye mu busa, ahubwo mbere na mbere yategetse abahereza kuzuza amazi ibibindi byintango. Ni nkuko rero Roho Mutagatifu adaha ubwenge ndengakamere nubumenyi umuntu utujuje intango ye (umutima we) amazi ; ni ukuvuga ubumenyi umuntu yunguka abikesheje kwiga. Ntiwasobanukirwa udafite umuhate. Ubumenyi nyakuri bwukwemera igihembo cyumurimo ukomeye wo kwiga ureba buri wese ku buryo nta we ugomba kubyihunza. (Gemelli : Le message fransiscain au monde).

11. Iteka guharanira kugira neza


Mu bushishozi, umulejiyo agomba guharanira ko imigirire ya Legio igaragara mu buzima bwa buri munsi kandi agahora yiteguye kutagira akanya na gato atakaza abona ko kari kumuha uburyo bwo kugaragaza intego nyamukuru ya Legio, ari yo gutsinda icyaha no kukirandurana nimizi yacyo, aho cyari kiri hagashingwayo ibendera rya Kristu Umwami. Uzahurira numuntu mu nzira maze agusabe agashirira ngo yikongereze agatabi. Numuganiriza mu gihe cyiminota icumi, azakubaza ibyImana. (Duhamel). None se kuki wowe utakwizera uwo mushyikirano utanga ubuzima maze ukamusaba ubwawe ko ahubwo aba ari we uguha ku muriro ? Kumva no guhamya ubukristu igice, bimaze kumenyerwa na benshi, ndetse twavuga ko byabaye umuco. Ni ukuvuga, kugira idini nyamwigendaho irangwa no gukiza roho ye wenyine atitaye ku ya mugenzi we. Bene ubwo bukristu buracagase. Ni bwo Papa Piyo XI yamaganye. Ni byo koko Itegeko ridusaba gukunda Nyagasani Imana yacu numutima wacu wose, nubwenge bwacu bwose, na roho yacu yose ; no gukunda mugenzi wacu nkuko twikunda (Mt 22, 37-39) ryumviswe na benshi biyemeje gukomeza kwinangira bityo bagasa nibipfamatwi.

196
Gufata amahame ya Legio nkubutagatifu bwagenewe gusa roho zatowe, byaba rwose ari ugutwara ibintu uko bitari. Mu byukuri, ayo mahame ni aya gikristu, ndetse yibanze. Ntibyoroshye kubona ukuntu umuntu ashobora kuyateshukaho bikomeye maze agakomeza kuvuga ko agaragariza mugenzi we urukundo, rurya dusabwa nitegeko risumba ayandi, rukanakomoka ku rukundo rwImana ubwayo, ku buryo ruramutse rubuze, igitekerezo cyubukristu ubwacyo cyaba gipfuye. Tugomba gukirizwa hamwe. Tugomba kujyana kwa Nyagasani twese hamwe. Ese Imana yavuga iki bamwe muri twe baramutse bayisanze batari kumwe nabandi ? (Pguy) Urwo rukundo rugomba kugera kuri bagenzi bacu nta numwe dukuyemo, kuri buri wese no kuri bose hamwe, atari ku buryo bwamarangamutima, ahubwo nkinshingano, nkigikorwa cyo kubitangira, cyo kwigomwa, ari bo tugirira. Umulejiyo agomba kugaragaza bene ubwo bukristu nyabwo ku buryo abandi babumubonamo. Niba Urumuri Nyakuri rutamurikiye abantu nimirasire yarwo ikomeye kandi myinshi, ari zo ngero nziza zifatika zubuzima bwa gikristu, icyo gihe, uretse kuba hari impungenge, ni na gihamya ko ubwo buzima butazigera bugaragara mu mibereho yabagatolika. Na bo bazadohoka bageze aho bakora ku buryo byibuze babasha kwirinda kuzajya mu muriro witeka. Ibyo byasobanura ko iyobokamana ryambuwe agaciro karyo kubupfura ; mu yandi magambo, ryaba riciye ukubiri nicyo ryagombye kuba cyo, bityo ntiribe rigishoboye kugira abo rireshya cyangwa rihamana na bake. Umurimo ukozwe neza ujyana no kumvira. Gukora ubutumwa bwa buri gihe bisaba kumvira guhamye. Kubera iyo mpamvu, haba mu myambarire, mu mvugo, imigirire, nimyifatire, nubwo byaba byoroheje gute, nta na rimwe bigomba gutanga urugero ruyobya abandi. Abantu bagaragaza ishyaka mu gikorwa cyo kwitangira ubutumwa bwiza, iteka abandi babahozaho ijisho ngo babone icyo babanegura. Amafuti atagaragara ku bandi, ku balejiyo ho afatwa nkamakosa akabije, mu bikorwa byabo bigamije kugirira neza abandi, ahinduka imbogamizi. Kandi koko birumvikana. None se si uburenganzira bwabantu gusaba ko ababashishikariza guharanira kugera ku butungane buhanitse, na bo ubwabo baba barangwa nimigenzo myiza itambutse iyabo babwira? Icyakora, aha na ho, kimwe no mu bindi byose, ni ngombwa gukoresha ubushishozi no gushyira mu gaciro. Abimirije imbere gukora icyiza ntibagacibwe intege no kwibwira ko na bo ubwabo ari abanyantege nke. Kuko bigenze bityo, akubutumwa kaba kashobotse. Ariko na none ntibagomba kwibwira ko baramutse bagiriye abandi inama zo kugira ubutungane ariko bo batari intungane

197
baba babaye indyarya. Mutagatifu Fransisko wa Salezi, kuri iyo ngingo, aragira ati: Kuvuga neza bitambutse uko tugenza, ntabwo ari uburyarya. Biramutse se koko ari uko bimeze, twaba turi he Mana yanjye! Twaba dukwiriye kwicecekera. Legio ya Mariya iharanira kugira imibereho gatolika nyayo. Tuvuze nyayo, ntituvuze icagase. Muri iyi minsi turimo, hari abibwira ko umugatolika nyawe ari ukurikiza iyobokamana rye ku giti cye, akiyitaho, adahangayikishwa nicyakiza abavandimwe be. Ibyo ni ikinegu ku mukristu gatolika windahemuka, ndetse no ku kwemera gatolika. Umugatolika ucagase, si umugatolika, kuko nyine aba adashyitse. Twagombye kwibaza bikomeye no gushungura tukiyumvisha neza icyo kuvuga ngo umugatolika mwiza cyangwa umugatolika uhamya ubukristu bwe. Kuba umugatolika bitageza ku buhamya bwa ngombwa, ari na bwo tuzacirirwaho urubanza rwimperuka, ni ukubura ubugatolika, kandi iyo ntera ntiragerwaho na benshi mu bakristu bahabwa amasakramentu. Aho akaga kari ni aho, ni na ho ukutumvikana gukomeye gushingiye. (Cardinal Suenens, La Thologie de lApostolat)

12.Umulejiyo agomba gusenga nkuko akora.


Nubwo kuvuga Catena ari yo nshingano ya buri munsi Legio itegeka abalejiyo, banashishikarizwa ubutitsa ko kuri gahunda yamasengesho yabo ya buri munsi bongeraho namasengesho yose yo kuri Tessera. Abafasha ba Legio na bo bafite inshingano yo kuvuga ayo masengesho. Byongeye kandi, abalejiyo bagawa niba uruhare rwabo ruramutse rubaye ruto ugereranyijwe nurwabafasha. Abafasha ntibakora ubutumwa nkubwabalejiyo bategetswe gukora buri cyumweru. Ariko abo bafasha barusha gukorera Umwamikazi wa Legio bariya balejiyo basanzwe bakora ariko ntibasenge ; kuko iyo migirire inyuranye cyane nicyifuzo cya Legio, yo ishaka ko abayirimo bafata iya mbere ku rugamba, bose bitwaje icumu rityaye, maze abafasha ba Legio bo bakabunganira gusa bitwaje amasengesho, boshye abatwaye intagara. Byongeye kandi, umurava nubudacogora byabafasha, ahanini bizaterwa nuburyo ubwabo biyumvisha ko bagomba kongera ubwitange nubutwari birenze ibisanzwe. Kubera iyo mpamvu, abalejiyo bagomba kubera abafasha urugero nisoko abafasha bavomamo. Ariko se yamubera ate isoko nyayo niba isengesho rye riri hanyuma yiryumufasha, bigatuma umuntu yibaza urusha undi gukorera Legio ?. Buri munyamuryango wa Legio, yaba umufasha cyangwa umulejiyo, yagombye kwinjira mu muryango wa Rozari (mu gifaransa witwa Confrrie du Trs Saint

198
Rosaire). Inyungu zijyana no kuwubamo ni nyinshi cyane (Reba umugereka wa 7). Muri buri sengesho, Izina Ritagatifu rya Yezu ririyambazwa, nubwo baterura ngo bavuge amagambo agira ati: Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Mu byukuri, Yezu ni we Muhuza ukenewe utwereka icyo dusaba cyose. Byongeye kandi, iyo umukristu yibwiriye Imana Data, nta wundi anyuzeho, cyangwa iyo isengesho rye arinyujije ku mumalayika cyangwa ku mutagatifu, nta ho avuze izina ritagatifu rya Mariya, ni ngombwa kurivuga, nkuko ari ngombwa kuvuga ku izina ritagatifu ryUmwana we Yezu uri mu Ijuru, nkuko iteka bitabaza izina rya Yezu, nubwo atari ku buryo bweruye, kubera ko ari We Muhuza rukumbi ukenewe, nizina ryUmubyeyi we Muhire Bikira Mariya mutagatifu na ryo turyiyambaza hamwe nirya Yezu iteka mu masengesho yose tuvuga. Iyo tubwira Kristu nkubwira umuntu, na Mariya tuba tumwiyambaje. Niyo twambaje umutagatifu, na Mariya turamwambaza. (Canice Bourke, O F M Cap: Marie)

13. Ubuzima bwa roho bwumulejiyo


Intumwa igira iti: Si jye uriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. (Ga 2, 20) Imibereho ya roho irangwa no kuzirikana, igasobanura ko ibitekerezo, ibyifuzo nurukundo byose byerekeza kuri Nyagasani. Umubyeyi wacu Bikira Mariya ni urugero twakurikiza. Kuri we, mbere ya byose kwari ukwitagatifuza no kugira urukundo rudahwema gukura. Buri mukristu, hatitawe ku cyiciro cyangwa urugero arimo, ahamagarirwa kunoza ubuzima bwe bwa gikristu no guhora atera imbere mu rukundo Abakristu bose rero bagomba guhora barushaho kwitagatifuza mu mibereho barimo. (LG 41, 42) Ubutungane bugerwaho mu bikorwa bifatika. Ubutagatifu ni ugukunda Imana kandi urukundo rwImana rushingiye ku gukora ugushaka kwayo. (Mutagatifu Alfonsi wa Liguori). Kugira ngo tubashe guhishurirwa ugushaka nyako kwImana mu buzima bwacu, ibyangombwa byingenzi ni ibi: Gutega amatwi Ijambo ryImana na Kiliziya, no kuryakirana umutima wiyoroshya, gusenga ubudatuza, kwifashisha umuyobozi wa roho wumuhanga muri byo kandi ufite umutima ukunda, gushishoza mu byukwemera no kugira ingabire zikomoka ku Mana kandi zijyanye nibihe byimibanire yabantu namateka turimo (CL58). Guhugura abalejiyo mu byubukristu bwabo mu rwego rwa praesidium bibafasha cyane guharanira ubutungane. Nyamara ni ngombwa kumenya ko inama bahabwa

199
numuyobozi wa roho zitangirwa muri rusange. Bitewe nuko buri mulejiyo ari umuntu uteye ukwe, ufite ibyifuzo bye bwite, birakwiye ko kubayobora no kubaha inama za rusange byakuzuzwa no kuyobora no gutanga inama kuri buri muntu. Kubera iyo mpamvu rero, umulejiyo yifashisha umuyobozi wa roho ufite ubushishozi, ubwitonzi numutima ukunda. Mu buzima bwa gikristu, hari ibintu bitatu byingenzi bifitanye isano, bigomba kuzuzwa: isengesho, kwibabaza, namasakramentu. a) Isengesho : Rigomba kuba isengesho ryumuntu ku giti cye, nirya rusange; kuko kamere muntu ifite impande ebyiri, rumwe rureba umuntu ku giti cye, urundi rureba umuntu mu mibanire ye nabandi. Inshingano yo gusenga ireba buri muntu ku giti cye mbere na mbere, ariko inareba ikoraniro ryose hamwe, rihujwe nubwuzuzanye bwabarigize. Ikoraniro na ryo risabwa gusenga. Liturjiya, Misa, kimwe nisengesho rya Kiliziya bita isengesho ryamasaha (buribyari), byose ni isengesho ryikoraniro. Icyakora, Inama Nkuru ya Vatikani ya kabiri itanga igisobanuro: umukristu ahamagarirwa gusengera hamwe nabandi ariko agomba no kwiherera, kugira ngo asenge Imana Data mu ibanga, kandi agomba no gusenga ubutitsa, nkuko Intumwa ibyigisha. (S C 12). Amasengesho umuntu avuga ku giti cye akubiyemo: kuzirikana bucece, kwisuzuma, kwiherera, gushengerera Isakramentu Ritagatifu, namasengesho yihariye dutura umubyeyi Bikira Mariya, cyane cyane ishapule. (M D 186). Mu kugaburira ubuzima bwa roho, ayo masengesho yumwihariko afasha abakristu kwitabira kenshi imihango ibera mu makoraniro, bityo bikabuza iyo mihango guta agaciro (ibid. 187) . Gusoma ijambo ryimana wicengezamo amahame ya gikristu, bifasha cyane ubuzima bwa roho. Hazibandwa cyane ku gusoma Isezerano Rishya, bishimangiwe nibisobanuro bitangwa na Kiliziya Gatolika (Cf DV 12) nibyAbahanga ba Kiliziya, byatoranyijwe hakurikijwe ibyo uzirikana aba akeneye kandi ashoboye. Aha ni ho umuyobozi wa roho wumuhanga aba akenewe cyane. Ubuzima bwabatagatifu bwinjiza umuntu mu buzima bwa gikristu. Butanga ingero nziza zishobora kudufasha gukora icyiza no kugira ubutwari busa nubwabo batagatifu, batubera inyigisho ningero zifatika zigaragara zabageze ku butungane. Nituzirikana cyane ubuzima bwabo, mu gihe gito tuzagenza neza nka bo.

200
Bishobotse, buri mwaka, buri mulejiyo yagombye gukora umwiherero. Imyiherero ituma umuntu arushaho kubona neza umuhamagaro we nubushake bwo kuwukurikiza mu budahemuka. b) Ukwibabaza no kwigomwa Ibyo bisobanura ko umuntu yiyaka kamere ye kugira ngo areke Kristu amuturemo, abeho muri we, asangire na We ubwo buzima ku buryo busesuye. Ni ukwiha umugambi uboneye, kugira ngo umuntu akunde Imana na mugenzi we, abitewe nurukundo rwImana. Iyo nyota iterwa nuko ubwenge bwacu bwajeho igihu, ugushaka kwacu kuradohoka, nibyifuzo bya kamere yumubiri wacu bitujyana ku cyaha ku buryo bworoshye, kubera icyaha cyinkomoko. Icya mbere dusabwa ni ukurangizanya umutima mwiza ibyo Kiliziya iteganya birebana niminsi nibihe byo kwisubiraho, nuburyo bwo kubyubahiriza. Imikorere ya Legio yubahirijwe uko bikwiye iha umuntu umwitozo wo kwitsinda no kwigomwa nyabyo. Hakurikiraho noneho kwemera kwakira neza imisaraba, imiruho nibindi bibazo byubuzima. Ni ukugenzura umubiri wacu, byumwihariko ibyo tureba, twumva cyangwa tuvuga. Ibyo byose bidufasha kugenzura ubwenge bwacu nibitekerezo byacu. Ukwibabaza kandi gukubiyemo gutsinda ubunebwe, imigenzereze nimyifatire yo kwikunda. Umuntu wibabaje azagira ikinyabupfura kandi abanire neza abo babana, ari mu rugo no mu kazi. Gukora ubutumwa umuntu ku giti cye, ari rwo rukundo rugeze ku ndunduro, bisaba kwibabaza, kuko bisobanura ko umuntu yiyemeje kwigora kugira ngo ahindure inshuti abigiranye umutima mwiza nukwigengesera. Mutagatifu Pawulo aravuga ati : Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. (1 Kor 9, 22). Imbaraga zikenewe ngo dutsinde kamere mbi kandi tubibe imico myiza, zinadufasha guhongerera ibyaha byacu nibyabandi mu Mubiri Mayobera. Niba Kristu We Mutwe wa Kiliziya yarababaye, kubera ibyaha byacu, birakwiye rwose ko twifatanya na We. Niba Kristu umuziranenge yarazize ibyaha byacu, birakwiye rwose ko natwe abanyabyaha tugira icyo dukora. Ikimenyetso gishya cyicyaha gitera abakristu bumutima mwiza guhita biyemeza gukora ibikorwa byo kugihongerera.

201
Amasakramentu Kunga ubumwe na Kristu bitangirira mu isakramentu rya Batisimu bigakurira mu isakramentu ryugukomezwa maze bikisanzurira kandi bikagaburirwa nisakramentu ryUkaristiya. Nkuko, muri kino gitabo cya Manuel, ayo masakramentu hari ahandi avugwaho, aha turavuga ku isakramentu Kristu akomeje gutangiramo imbabazi, abinyujije mu muntu ukora mu izina rye, umusaserdoti gatolika. Iryo sakramentu rifite amazina anyuranye : isakramentu ryo kwicuza ibyaha, rya penetensiya, cyangwa ryubwiyunge. Ryitwa isakramentu ryo kwicuza ibyaha kuko umuntu abikuye ku mutima, yemera ibyaha yakoze. Ryitwa isakramentu rya penetensiya kuko bisaba umuntu guhinduka akava mu byo yakoraga bibi. Ni isakramentu ryubwiyunge kuko uwicuza, yifashishije iryo sakramentu, yiyunga nImana na Kiliziya, ndetse akiyunga nabantu bose. Rifitanye isano ya hafi cyane nUkaristiya kuko imbabazi za Kristu tuzironka ziturutse ku rupfu rwe, ari na rwo duhimbaza muri Ukaristiya. Birakwiye ko umulejiyo wese yitabira ubutumire bwa Kristu bwo guhurira na We mu isakramentu ryubwiyunge kandi akabikora kenshi. Kwicuza ibyaha kenshi byongerera ubikora kwimenya ubwe, bigatuma arushaho kwiyoroshya bya gikristu kandi bikamurandura mo akamenyero kabi, bimufasha gutsinda umwete muke yifitemo, no kurwanya kuba akazuyazi, bimusukura umutima, bikomeza ubushake bwe, bituma umuntu yemera kuyoborwa mu bukristu bwe ; kandi ku bwiryo sakramentu, urihawe yongererwa inema ntagatifuza. (MC 87). Bamaze kwibonera ubwabo ibyo byiza byisakramentu ryubwiyunge, abalejiyo bazashishikarira kubisangiza abandi, babahamagarira kwicuza ibyaha. Muri make, umukiro wa roho, kwitagatifuza kwabantu, no guhindura abakristu, bikorwa gusa bikozwe muri Kristu utuye muri roho. Kubaho gikristu twisunga Mariya, bifite imvano ikungahaye cyane mu mateka yabantu, nayamakoraniro ya gikristu anyuranye. Kuri iyo ngingo, nkunda kwibutsa Ludoviko Mariya wa Montfort nkumwe mu bahanga benshi nabarimu ba Kiliziya bize inyigisho za Kristu, we wahoraga asaba abakristu kwiyegurira Kristu banyuze mu biganza bya Mariya, nkuburyo buboneye, butuma umuntu abaho yubahiriza amasezerano ya batisimu. (R Mat 48). Hagati yubuzima bwacu bwa gikristu namahame yukwemera, harimo isano nyabuzima. Amahame niyo atumurikira mu nzira zukwemera kwacu. Arakumurikira maze akagutera kwizera, ku rundi ruhande, niba ubuzima bwacu buboneye, ubwenge bwacu numutima wacu bizadufasha kwakira urumuri rwamahame yukwemera. (CEC 89)

202 14. Umulejiyo numuhamagaro wa gikristu


Aho guha abantu umurimo wo gukora, Legio ibereka uburyo bwo kubaho. Ibaha umwitozo utuma babasha guhindura imibereho yabo kimwe nubuzima bwa buri munsi. Umuntu uba umulejiyo mu nama bikarangirirara ku butumwa uwo si umulejiyo. Legio ifite intego yo gufasha abayirimo nabandi bose bazashyikirana na bo kubaho uko bikwiye bakurikije umuhamagaro wabo wa gikristu. Uwo muhamagaro utangirira muri batisimu. Kubwa batisimu, umuntu ahinduka undi Kristu. Ntitwabaye aba Kristu gusa, ahubwo Kristu nyirizina. (Mutagatifu Agustini) Batisimu igira uyihawe rumwe mu ngingo za Kristu muri Kiliziya ye, maze agasangira na we umurimo wo kuba umusaserdoti, umuhanuzi numwami. Tugira uruhare ku butumwa bwubusaserdoti bwa Kristu, bikozwe byumwihariko cyangwa mu ikoraniro. Uburyo buhebuje bwo guhimbaza Imana, ni ukwitura ho igitambo. Tubinyujije mu gitambo, twitura Imana ubwacu nimirimo yacu. Tukivuga ibirebana nabalayiki, Inama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri iravuga iti ibikorwa byabo byose , amasengesho yabo, imirimo ya gitumwa yabo, imibereho yabashakanye niyumuryango, ibikorwa byabo bya buri munsi, imyidagaduro nibiruhuko bagira, iyo ibyo byose bikozwe muri Roho Mutagatifu, emwe ndetse nibigeragezo bahura na byo, bakemera kubyihanganira, bihinduka ibitambo bitunganye binyura Imana, ku bwa Yezu Kristu (1 Pet 2, 5); kandi ibyo bitambo biturwa Imana Data mu gitambo cyUkaristiya, Umubiri wa Kristu. Bityo, igihe abalayiki bashengerera Isakramentu Ritagatifu, batura isi Imana (LG 34). Tugira uruhare ku butumwa bwubuhanuzi bwa Kristu. Yatangaje Ingoma ya Data abigirishije ubuhamya bwubuzima bwe nububasha bwijambo rye. (L G 35). Nkabalayiki, twahawe ubushobozi ninshingano byo kwakira Ivanjili mu kwemera no kuyamamaza mu magambo no mu bikorwa. Umurimo uruta iyindi twashobora gukorera abantu ni ukubatangariza amahame yukwemera. Dufate urugero: kubabwira Imana iyo ari yo, icyo roho yumuntu ari cyo, icyo ubuzima bugamije, nubuzima nyuma yurupfu. Ikiruta ibyo byose ni ukubamenyesha Yezu Kristu Umwami wacu, We wifitemo ukuri kose. Si ngombwa kubijyaho impaka no gutanga ingingo zishimangira ibyo duhamya, icyangombwa ni ukumenya ayo mahame yose no kuyashyira mu buzima bwacu, ni ukubona neza aho atandukaniye nibindi byose, no kuyavugana ubwenge twumvikanisha

203
bihagije icyo asobanura, kugira ngo tubakangurire ayo mahame, ndetse bishobotse dutume utwumva ashaka uko yarushaho kuyasobanukirwa. Kuba muri Legio bidufasha kongera ubumenyi bwacu mu byukwemera nuburyo bwo kukugaragaza mu buzima bwacu. Umuntu yifashishije umurava nubumenyi amaze kugira ashobora kwigisha iyobokamana abatararimenya. Icyakora, abantu bagombye kugirirwa neza nubutumwa bwacu ni abo duhura kenshi, mu rugo, ku ishuri, mu bucuruzi, mu kazi, mu bikorwa mbonezamubano no mu myidagaduro. Ubusanzwe abo bantu ntibazaba bari ku rutonde rwabo tugomba gukoraho ubutumwa dushingwa na Legio, ariko na bo turabashinzwe. Tugira uruhare ku butumwa bwa cyami bwa Kristu ubwacu twipakurura ingoyi yicyaha kandi tukitangira mugenzi wacu, kuko gutegeka ni ukuba umugaragu wabandi . Kristu yavuze ko ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi (Mt 20, 28). Tugira uruhare kuri ubwo butumwa dukora neza umurimo dushinzwe uwo ari wo wose mu buryo butambutse ubusanzwe, haba mu rugo iwacu cyangwa hanze, tugira urukundo rwImana kandi tubikora nkabitangira abandi. Iyo umurimo dushinzwe tuwukoze neza, burya tuba dukomeza igikorwa cyiremwa, kandi tugafasha guhindura isi nziza, maze tukayigira aho bishimira kuba. Abalayiki bafite inshingano yihariye yo gucengeza no kunoza imitunganyirize yisi ihita, ni ukuvuga, ibintu byose byo ku isi, maze bigacengerwamo nIvanjili. Mu isezerano rya Legio, dusabwa guhinduka ibikoresho bya Roho Mutagatifu. Mu byukuri, iteka imirimo yacu yagombye kuba imurikiwe nimbaraga ndengakamere, ariko na kamere yacu igomba kubera Roho Mutagatifu igikoresho kimunogeye, uko bishoboka kose. Kristu ni Imana muntu ariko kamere ye ya muntu, ubwenge bwe nkumuntu, ijwi rye, indoro ye, uburyo bwe bwo kwitwara byagize uruhare runini mu byo yakoze. Rubanda, emwe nabana, abarebaga kure kurusha abandi, bose bakundaga kubana na We. Yari umutumirwa wakirwaga neza hose. Mutagatifu Fransisko wa Salezi yari umuntu ufite imyitwarire nimigirire ikomeye, yakururaga cyane roho nyinshi azegereza Imana. Ni we washishikarije buri wese wifuzaga kubaho mu rukundo kubiba ibyo yitaga imigenzo myiza mito ari yo ubucuti, ikinyabupfura, imigenzereze myiza, kubaha abandi, kwihangana, kumva abandi, byumwihariko ku bantu biruhije gushyikirana na bo. Ubumwe bwamaraso bwa Yezu na Bikira Mariya bwatumye basa, imiterere, isura, kubona ibintu, kunyurwa, imigenzo myiza. Uko gusa kandi, ntikwatewe nuko kenshi na kenshi abahuje amaraso bahuza nimico, ahubwo ahanini, ni uko

204
ububyeyi burenze kamere bwa Bikira Mariya, buturutse ku nema yagatangaza koko, bwafashe ishusho isanzwe yababyeyi buritaka iyo nema itangaje, bituma asa nUmwana we kuri byose, ku buryo, uwabonaga uwo Mubyeyi wisugi wese yatangazwaga nishusho ritagira uko risa rya Yezu Kristu. Iyo sano yububyeyi ishyira hagati ya Mariya numwana we kunga ubumwe, bitari ibisanzwe gusa ahubwo bagahuza imitima namabanga ku buryo Mariya yari nkindorerwamo igaragariramo ibitekerezo nibyifuzo bya Yezu. Yezu na we yagaragazaga byose ku buryo burenze, nkurebera mu ndorerwamo itarangwaho ubwandu, akabona icyo gitangaza cyubumanzi nurukundo, cyo kwitanga no kwita ku bandi byahebuje byari mu mutima wa Mariya. Mariya yari akwiye kuvuga, ndetse kurusha Mutagatifu Pawulo, ati : Ndiho, ariko si jye, ni Kristu uriho muri jye. (Gal 2,20) De Concilio, La Connaissance de Marie).

UMUTWE WA 34 : INSHIGANO ZABAKURU BA ZA PRAESIDIA


1. Umuyobozi wa roho
Kuva Legio ipimira ukujya mbere ku mico ndengakamere yabayigize numwete bagaragaza mu kuyishyira mu bikorwa binyuze mu butumwa, umuyobozi wa roho niwe ufite umwanya wibanze mu gutuma abalejiyo bihingamo iyo migenzo myiza. Umuyobozi wa roho ni we mbaraga nyazo za praesidium, kuko ashinzwe gutoza iyo mico myiza abalejiyo. Azitabira inama za praesidium kandi yihatire kubahiriza amategeko afatanyije na Perezida wa praesidium nabandi bakuru bayo. Azirinda agakabyo ako ari ko kose kandi ashyigikire ubuyobozi bwemewe bwa Legio. Niba praesidium ye ikwiye iryo zina, izaba ibumbye abimena mu mwete no mu bushobozi muri Paruwasi. Icyakora, kugira ngo praesidium itunganye neza umurimo wayo, izabikesha uwo muyobozi wa Roho. Praesidium iramukeneye cyane ngo ayitere inkunga yiyake ibimuziga, iramukeneye ngo ayibere ishingiro numusenburo wibya roho. Ni na cyo cyateye Papa Pio wa 11 kumuvugiraho aya magambo ya Zaburi ati : uko nzamera ni wowe mbikesha. Agahinda kaba kenshi icyo cyizere kibuze, abantu bifuza gukorera Imana, Bikira Mariya na roho zabantu batawe mu kangaratete nkubushyo butagira umushumba. Ese Umwungeri mukuru ntazamugaya, ko yari yaramwizeye maze akamushinga kuba umuyobozi wintore ze, ngo atere umwete abibwiriza ibyiza, akaba nisoko yishyaka? (Papa Piyo wa 11)

205
Umuyobozi wa roho azitangira praesidium ye nkuko Umuyobozi wabanovisi yitangira abo ashinzwe kandi azakora ku buryo buri gihe ahora abateza indi ntambwe mu myumvire ya gikristu, anabyutse muri bo ibikorwa nimico bikwiye umulejiyo. Iyo migenzo myiza bazaba batojwe izakura. Umuyobozi wa roho ntagatinye kwibutsa guhora baharanira kongera ubutagatifu no gukora ibikorwa bikomeye bisaba ubutwari. Nta kinanira ingabire yImana iyo tuyisabye kudufasha. Ni cyo gituma agomba kubahatira gutunganya ibyo bashinzwe byose. Iyo tugize umwete mu bikorwa bito bito burya tuba twitoza no kuzatunganya ibikomeye. Intwari zigaragara mu mahina, ni uko ziba zaratangiye kera. Buhoro buhoro ni rwo rugendo. Umuyobozi wa roho kandi agomba gutoza abalejiyo kudakorana umutima wubwikanyize. Iyo ni yo nzira nziza yo kubarinda kwiratira ibikorwa batunganyije cyangwa se kwiheba igihe hari ibyangiritse. Bizabatera kwumvira neza ababayobora, bakore ibyo basabwe byose niyo byaba bidashimishije. Uwo murimo utagoye kandi uvuye ku mutima, umuyobozi wa roho azajya abibutsa kuwufatanya namasengesho, kwigomwa no kwitanga. Azabigisha kandi ko igihe babona ko intege zabo zibaye nke, mbese bumva ko nta cyo bishoboreye, bakwiye kwiyambaza umubyeyi wabo, Umwamikazi wa Legio, bizeye ko azabafasha gutsinda. Umwe mu mirimo yingenzi umuyobozi wa Roho ashinzwe uzaba kubiba no gukuza mu mitima ya bose urukundo ruboneye rwUmubyeyi wImana, cyane cyane urukundo rwa bamwe mu batoni be Legio iha icyubahiro cyakarusho. Buhoro buhoro umuyobozi nagenza atyo azakomeza abalejiyo be ku buryo ntakizashobora guhindura umutima mwiza yabahaye. Nkumwe mu bagize praesidium, umuyobozi wa Roho azagira uruhare mu micungire yibyayo, kungurana ibitekerezo, hamwe nibikorwa iteganya, kandi hakurikijwe ibikenewe, azayibera umwigisha, umujyanama numuyobozi (Papa Piyo wa 10). Icyakora azirinda gukora imirimo igenewe umukuru wa praesidium ejo adasenya praesidium. Yitwaje icyubahiro ahabwa nuko ari umusaserdoti nubumenyi afite ku byerekeye imibereho yabantu, akayobora byose, byatera praesidium kumererwa nabi. Abigenje atyo ingingo yose bashaka gusesengura byaharirwa umuyobozi wa roho numulejiyo bavugana ; perezida nabandi bakicecekera ngo batagira icyo bavuga kinyuranyije nibitekerezo byumuyobozi wa roho. Bigenze gutyo, inama ya kivandimwe yaba iburiyemo ndetse nibyo yatwunguraga tukabiheba. Nta murimo numwe bene iyo praesidium izabasha

206
gukora igihe uwo muyobozi wa roho azaba adahari, kandi igihe aramutse agiye, na yo ishobora kuzahita isenyuka. Umuyobozi wa roho azita ku bivugwa mu nama nkuko undi mulejiyo wese agomba kubigenza. Ariko azirinde kwamamaza ibitekerezo bye gusa mu nama. Akwiye kuvuga igihe na we abona ko inama ze cyangwa ubumenyi bwe bigomba kugirira abari mu nama akamaro. Kandi rero agomba kubikorana ikinyabupfura adasuzuguye perezida cyangwa ngo yereke inama ko nta jambo nyakuri ifite. Azabigire ku buryo abera abandi urugero rwo kwita ku bibazo bireba abandi. (Mgr. Helmsing) Igihe praesidium izatangira kugira icyo yiga, umuyobozi wa Roho azarebe neza ibitabo basoma ; azitondere kandi ibyo biga kugira ngo ejo batigisha abalejiyo inyigisho zidahuje namahame ya Kliziya. Iyo Catena irangiye, umuyobozi wa Roho akwiye gutanga inyigisho ngufi, kandi byarushaho kuba byiza ibaye ishingiye ku gusobanura ibyo basomewe mu gitabo cya Legio. Reba umutwe wa 18, ingingo ya 11 ivuga kuri iyo nyigisho ngufi. Iyo umuyobozi wa Roho adahari, iyo nyigisho itangwa numukuru wa praesidium ubwe. Amasengesho asoza inama arangiye, umuyobozi wa Roho aha abalejiyo umugisha. Ubusaserdoti Kristu yaremye si ubwo kumubera mu kigwi no kumusimbura gusa, ahubwo busa nkaho ari We ubwe. Ni ukuvuga ko Yezu azakoresha ubwo busaseridoti kugira ngo yerekane ububasha bwe bumwe na bumwe. Urukundo nicyubahiro duha umusaserdoti, burya tuba tubihaye ubusaserdoti bwa Yezu Kristu, ariko umusaserdoti akagiraho umugabane kuko ari igisonga cye. (Benson : LAmiti du Christ). Umusaserdoti agomba kuba wa munyabintu usohoka ku karubanda kuri buri saha yumunsi, kuva mu museke kugeza ku gicamunsi agira ngo ahamagare abakozi bo mu muzabibu wa Nyagasani. Hatabayeho uko kubahamagara, bakwigumira aho umunsi wose ari inkorabusa. (Mt 20, 6) (Civardi)

2. Inshingano zumukuru wa praesidium (perezida)


1. Umwe mu mirimo yingenzi ya perezida uzaba uwo kujya mu nama ya Curia igenga iyo praesidium, bityo, agatuma praesidium ye yunga ubumwe na Legio yose.

207
2. Mu nama za praesidium, ni we uzayobora kandi agaharanira gutunganya ibintu byose. Ni we uzatanga imirimo izakorwa kandi bamugezeho uko bayitunganyije. Azibuka ko ari muri uwo mwanya nkintumwa ihagarariye Legio, yamushinze kubahiriza amategeko yayo nta na rimwe ateshutseho. Yaba abereye Legio umuhemu, aramutse aciye ukubiri nubwo butumwa. Mu ngabo zisi yakwitwa umugambanyi, ndetse agahanwa bikomeye. 3. Ni we mbere na mbere ufite inshingano yo kumenya niba aho inama ibera hatunganye, (ni ukuvuga : niba harimo urumuri ruhagije, ubushyuhe bwa ngombwa, intebe nibindi) kugira ngo inama itangirire ku gihe. 4. Atangiza inama ku isaha yagenwe, ayihagarike igihe cyo kuvuga Catena kigeze kandi ayisoza ku isaha yemejwe. Kugira ngo ibyo bitungane, akwiye kugira isaha iruhande rwe. 5. Igihe umuyobozi wa Roho adahari, ni we uzatanga inyigisho ngufi cyangwa agatoranya undi mulejiyo ubikora. 6. Azatoza abandi bakuru ibyo bagomba gukora kandi arebe ko babitunganya. 7. Azitonde arebe abalejiyo bingenzi, abereke Curia kugira ngo abakuru nibabura muri praesidium ye cyangwa mu zindi, abo bashimwe bashobore kubasimbura. Ubwo imikorere myiza ya praesidium iterwa nuko ifite abakuru beza, perezida yari akwiye kugira umwete wo gutoza abandi bakuru kugira ngo bazakomeze Legio. 8. Azereka bagenzi be akamaro numwete wo kuyoboka Imana, ariko azirinde gukora imirimo yabo. Aramutse ayibakoreye, yenda yaba yerekanye umwete afite, ariko nta rugero rwiza aba atanze, kuko aba abujije abo yaruhaye kurukurikiza. 9. Azibuka ko gusohoza ubutumwa ku buryo butumvikana neza bitanogera abari mu nama. Ndetse na we ubwe agomba kuvuga ku buryo abari mu nama bose bumva. Ibyo nibibura, azabona bidatinze ko gusohoza ubutumwa nabi bituma abari mu nama bananirwa vuba, bigatuma inama ita agaciro kayo. 10. Umurimo we ni uwo kumenyesha buri mulejiyo ko agomba gusobanura ibyo yakoze byose. Azafasha abataramenyera cyangwa abagitinya kuvuga. Byongeye kandi, azabereka uko bagomba gukoresha igihe kiringaniye kandi ubutumwa bugasohozwa neza.

208
11. Kugira ngo Perezida ayobore inama neza, azirinde kuvuga menshi. Kutavuga menshi si uguceceka, icyo abujijwe ni ukwiharira urubuga. Ukwifata ntagire ubwo avuga, byasa nkaho inama yiyoboye. Icyo gihe igikurikiraho ni uko bamwe bavuga ibyakozwe mu magambo make cyane, mu gihe abandi bavuga bakiriza umunsi. Iyo bamwe bavuga make cyane abandi bakiriza umunsi, inama irangirira igihe cyagenwe ariko ntabwo iba yagenze neza. Indi nenge ni ukuvuga menshi. Ba perezida bamwe bafata umwanya munini bavuga. Bityo : (a) bikubira igihe cyagenwe bakima abandi ijambo ; (b) bahindura isura nyayo ya praesidium ubundi itakagombye gusa nibiganiro mbwirwaruhame, ahubwo ikwiye kuba aho buri wese avuga uko yumva umurimo wa Data wo mu ijuru, (Lk 2, 49) ; (c) byongeye kandi, iyo Perezida yihariye urubuga, aca abandi intege bigatuma batifuza kugira icyo bavuga. Kuvuga make cyane no kuvuga menshi bikabije, byombi ntibigirira akamaro abalejiyo bashya. 12. Azafasha abagize praesidium kubana kivandimwe, azirikana ko iyo ubuvandimwe bubuze, byose biba bibuze ishingiro. Azabigeraho niyemera kwitangaho urugero, agakunda abandi balejiyo, akicisha bugufi, agakurikiza aya magambo ya Yezu Kristu: Ushaka kubabera mukuru, azemere abe umugaragu wanyu (Mt 20, 27). 13. Perezida azatoza abalejiyo kugaragaza ibitekerezo byabo no gufasha abandi mu mirimo badashinzwe. Nabigira atyo, azabatera kwita ku mirimo ya praesidium. 14. Agomba kumenya ko : a) buri mulejiyo wese akora umurimo we nkuko Legio ishaka ; b) akora ku buryo bwiza ; c) akora ibyo Legio yifuza ; d) rimwe na rimwe abalejiyo basubira mu mirimo bari barakoze kugira ngo barusheho kuyitunganya ; e) abalejiyo bakora imirimo bibwirije iyo bishoboka. 15. Azakora uko ashoboye kose kugira ngo atoze abantu be kujya bitanga bakagira umutima wo kwiyibagirwa bakishyira mu kigwi cyabandi. Guha

209
umulejiyo wintwari umurimo wubusabusa ni ukumusuzugura ndetse ni no kumwangiriza imigambi yiyemeje. Nta wanga kubwirizwa gukora neza. Perezida agomba rero kubatoza gukorera Imana kandi Imana ishaka ko tuyikorera uko intege zacu zingana. 16. Akenshi, amafuti ya praesidium akomoka kuri Perezida. Iyo perezida atitaye kuri gahunda yagenwe akemera amafuti, birakomeza bigakorwa nabi ndetse bikarushaho kuzamba. 17. Ubwo Perezida akoresha inama nkinshuro 50 mu mwaka, kandi akaba afite intege nke za muntu, ntibitangaje ko rimwe na rimwe yarakara. Nibiba rero azirinde kubyerekana kuko imico mibi ikunda kwanduza, cyane cyane iyo iturutse ibukuru. 18. Perezida nabona ko praesidium ye itangiye gusubira inyuma, azabiganireho nabakuru ba Curia barebere hamwe uko bakwiye kibigenza. Nibasanga ikiruta ari uko yakwegura ku mirimo ye, azabyakirane ubwiyoroshye, azi neza ko bizamuviramo kuronka imigisha myinshi. 19. Perezida agomba gukora imirimo ya praesidium nkabandi balejiyo bose. Ntibibatangaze ko tugombye kwibutsa perezida iryo tegeko, ikibiteye ni uko benshi muri ba perezida bataritunganyije. 20. Perezida rero, mu kazi gasanzwe ka praesidium, agomba kugira amatwara nkayumuntu washinzwe kuyoborana umutima wa gitumwa uranga byumwihariko abayobozi bimiryango yagisiyo gatolika, nkuko byemezwa ninararibonye mu birebana nubutumwa bwabalayiki (Kardinali Pizzardo). Agomba kwubaha abayobozi ba Kiliziya, kwicisha bugufi, gukunda no kumvikana nindi miryango.. Nkimara gushyikirana na roho zikeneye Imana, nahise mbona ko umurimo utambutse imbaraga zanjye nishyira bwangu mu maboko yImana. Nisunze Imana nkuko abana bato bahungira ku babyeyi. Maze ndavuga nti : Nyagasani, nawe urabiruzi, nta cyo nabona ngaburira abana bawe, ariko niba ushaka kumpa ibibatunga ngo mbibashyire, sinanga. Nzagumya nkwisunge, nta gushidikanya, maze mbone guha buri muntu uzaza angana umukiro wamugeneye. Nawushima, nzamenya ko atari ku bwanjye ahubwo ari wowe abikesha ; nawugaya kandi agasanga nta kamaro umufitiye, nta cyo bizatwara, ahubwo nzagerageza kumwumvisha ko iryo funguro ari wowe rikomokaho, kandi nzirinda kumushakira iririsimbura. (Mutagatifu Tereza wi Lisieux)

210 3. Inshingano zuwungirije umukuru wa praesidium (visi-perezida)


1. Visi-Perezida agomba kujya mu nama ya Curia. 2. Ayobora inama za praesidium iyo perezida adahari. Ariko ntafite uburenganzira bwo kwigira perezida igihe uwariho yavuyeho. Iki gitekerezo cyo mu gitabo cyumuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo kiravuga ibyerekeye Visi-Perezida wa praesidium : Iyo perezida adahari byigihe gito, umwungirije ahita amusimbura. Umuryango ntiwahagarika imirimo yawo kubera umuntu umwe ubuze. Visi-perezida ategetswe rero gukora imirimo ya perezida iyo adahari. Agomba kuyitaho kugira ngo hatagira icyononekara ngo ni uko perezida adahari. 3. Visi-perezida azafasha perezida gutunganya inama ya praesidium. Hari abibwira ko visi-perezida agira ijambo iyo perezida adahari. Ni ukwibeshya. Visi-perezida agomba gufatanya na perezida, bombi bagomba gukorera praesidium nkuko umugabo numugore bakorera urugo rwabo, cyangwa nkuko umutware wingabo numwungirije bakorera abasirikare bashinzwe. Akamaro ka visi-perezida, si ugutegereza gukora gusa iyo perezida adahari, agomba gukorana na we kuko nta mugabo umwe. Visi-perezida rero akwiye kumera nkumusirikare mukuru uhora atunganya iteka imirimo yingabo yashinzwe, ntabe nkumusirikare wumusimbura, ntiyashyiriweho icyubahiro gusa. Mu nama, VisiPerezida agomba kwita ku tuntu nutundi dushobora gucika Perezida nyamara twafasha praesidium kujya mbere. 4. Visi-Perezida ashinzwe byumwihariko kumenya abagize praesidium. Abalejiyo baje mu nama bwa mbere, akabakira neza akabifuriza ikaze mu muryango. Agomba kumenya ko bahawe ubutumwa, akita ku nyigisho zabo, akamenya ko bavuga Catena buri munsi, kandi bakamenyeshwa ko habaho abalejiyo bo mu rwego rwaba Pretoriyani ; nibisabwa ku barurimo. 5. Mu nama, ahamagara abaje nabataje. 6.Ni we umenya umubare wa bose akavangura abasezeranye nabageragezwa, abapretoriyani, abajutoriyani nabafasha, kandi kuri buri rutonde agatandukanya abasezeranye nabageragezwa. Akora ku buryo abafasha ba Legio basurwa nyuma yigihe cyigeragezwa maze bashimwa ko babaye indahemuka ku nshingano zabo, amazina yabo akandikwa mu bitabo bihoraho. 7. Abenda kurangiza kugeragezwa agomba kubafasha kwitegura gusezerana.

211
8. Agomba kumenya abataza mu nama, abakunze gusiba akagerageza kubagarura kugira ngo batagenderako. Umuntu arebye neza, ashobora gusanga abalejiyo barimo ibice bitatu : hari abalejiyo babanyamwete batajya bahinyuka ku murimo wabo. Hariho nabandi badatinda kuva mu muryango babitewe no kubura ubushobozi. Abandi ni abatarashinga imizi ngo bahamye, bakicara bahuhwa numuyaga babitewe nuko bamerewe iwabo. Iyo bamerewe neza baba abanyamuryango nyabo, bamererwa nabi bakawuta. Abo rero baba bakwiye gukomezwa numukuru ubitaho buri gihe. Kugumana umulejiyo wari usanzwe muri Legio bifite akamaro kuruta kwakira umushya. Visi perezida nakora neza umurimo we azatuma ibikorwa byiza byiyongera atera abandi umwete ; ibikorwa byabo byiza bikaganza ibibi maze umwete afite ugatuma praesidia ziyongera. Hari ukogeza Ivanjili kurenze uko? 9. Visi-Perezida agomba kwibutsa abalejiyo gusabira abalejiyo bapfuye, nkuko iki gitabo kibisobanura. 10. Visi-Perezida agomba gusura abalejiyo barwaye, ataboneka agakora uko ashoboye abandi balejiyo bakabasura. 11. Ayobora abalejiyo kandi akabatera umwete wo gutora abafasha cyane cyane abajitoriyani kandi agakomeza umubano wabo. Abanovisi batangazwaga nuko mutagatifu Tereza yamenyaga ibitekerezo byabo. Umunsi umwe abasobanurira uko yabigenzaga, ati : nta cyo mbabwira ntabanje kwambaza Bikira Mariya musaba kunyereka icyabagirira akamaro. Nanjye ubwanjye ibyo mbigisha birantangaza. Ibyo mbigisha nsanga ari ibyukuri, kandi nsa nubyongorewe na Yezu. (Mutagatifu Tereza wi Lisieux)

4. Umwanditsi (sekereteri)
1. Umwanditsi agomba kujya mu nama za Curia. 2. Afite inshingano yo kwandika no kubika inyandiko-mvugo zinama za praesidium. Agomba kubitegura neza igihe cyo kubibwira abandi, akabisoma neza kuko bifitiye Legio akamaro. Ntibigomba kuba birebire cyangwa bigufi cyane. Iyo izo nyandiko-mvugo zikoze neza kandi zigasomwa neza zituma inama iryohera abayirimo kandi bigatuma Legio ijya mbere.

212
3. Umwanditsi ushaka gutunganya umurimo we, yandika akantu kose kavugiwe mu nama. Umuntu wese akunda isuku. Nicyo gituma umwanditsi akwiye kwirinda kwandikisha ikaramu mbi no gukoresha impapuro zidafatanye (zitatanye). 4. Umurimo wumwanditsi suwo kwandika gusa ibivugirwa mu nama ya praesidium. 5. Agomba guhora yiteguye kugira ngo Curia nimwaka raporo zihite ziboneka. Ni we ushinzwe kwandika amabaruwa ya praesidium no gukora ku buryo ihora ifite ibikoresho bihagije byo mu biro. 6. Perezida afite uburenganzira bwo guha abandi balejiyo ba praesidium imirimo imwe mu yumwanditsi. Ivanjili itubwira ko ibyo Mariya yabonaga byose yabishyinguraga mu mutima we. (Lk 2,51). Botticelli we asa nuwemeza ko yabyandikaga. Atiriwe asesengura ayo magambo ya Mutagatifu Luka, dore uko yabishushanyije : Umumalayika ufashe ikidawa (kirimo wino) mu kiganza cyiburyo naho ikindi gifashe urupapuro Mariya amaze kwandikaho Magnificat mu nyuguti zinogeje ku buryo bwa gihanga. Umwana Yezu, yifashe nkumuhanuzi, asa nushaka kwigisha umubyeyi we kwandika. Ikidawa kirimo wino, nticyari gikoze muri zahabu cyangwa mu mabuye yagaciro. Icyo kidawa kitumenyesha ko Mariya yigaruriye Ijuru nisi ; kikatwibutsa kandi ko abantu bazandika kugeza igihe isi izashirira ibyo Mariya yavuze byerekeye ikuzo rye. ( Vloberg)

5. Umubitsi wa praesidium
1. Umubitsi agomba kwitabira inama za Curia. 2.Ni we ushinzwe kugura ibintu no kwakira amafaranga ya praesidium, akayandika mu ikayi, akamenya ayakoreshejwe nayasigaye kandi akabitangaza muri praesidium. 3. Umubitsi agomba kureba neza ko baka imfashanyo muri buri nama. 4. Ntashobora gukoresha amafaranga adafite uruhushya rwa praesidium, kandi ayabika mu isanduku ya praesidium akurikije amabwiriza ahabwa numuryango.

213
5. Yita ku nama zerekeye uburyo bwo gushaka amafaranga uko bikubiye mu mutwe wa 35 uvuga ibirebana numutungo, kandi rimwe na rimwe ajye yereka praesidium aho ibintu bigeze. Bikira Mariya ni Mushyinguzwa wUbutatu Butagatifu, ni we kandi ugaba ingabire za Roho Mutagatifu, akaziha uwo ashaka no mu rugero we ashaka. (Mutagatifu Albert mukuru) Mariya ni we ubitse inema za Yezu Kristu. Ni Yezu ubwe afite kandi ni We atanga. (Mutagatifu Petero Yuliyani Eymard)

UMUTWE WA 35: ISANDUKU YA LEGIO


1. Buri rwego rwa Legio rugomba gufasha urwisumbuye. Usibye uwo murimo ngombwa namabwiriza aza gukurikira ibi tuvuze, buri rwego rugomba kwicungira umutungo warwo kandi rukirihira imyenda. 2. Urwego ntirushyiraho amafaranga ntarengwa yo gufashisha urwego rwisumbuye. Ni byiza ko, igihe praesidium imaze gukemura ibibazo yari ifite, amafaranga asagutse iyashyikiriza Curia kugira ngo afashe Legio yose. Imibanire ya praesidium na Curia yagombye kumera nkiyumwana na nyina, kuko umubyeyi wumuntu iteka ahora ahangayikishijwe nibizamutungira umwana ; numwana nyamwana agomba guharanira kuruhura nyina. Akenshi za praesidia ntizumva ko Curia zikeneye imfashanyo yazo. Nyamara henshi kandi kenshi Curia ntizihagije, ibyo bigatuma zidashobora gufasha inzego zisumbuye, kugira ngo na zo zibashe kwagura umuryango (gushinga praesidia nshya, kuzisura, hamwe nibindi bisaba gusohora amafaranga). Ibyo bidindiza umurimo wingenzi wa Legio. 3. Iyo habonetse impamvu ituma praesidium igomba gukoresha amafaranga ku buryo budasanzwe, ni ngombwa kubinyuza kuri Curia kugira ngo ibisuzume irebe ko nta gupfusha ubusa kurimo. 4. Curia ishobora guha praesidium impano yamafaranga, ariko ntigomba kwivanga mu mirimo iyo praesidium ishaka kwikorera. Uwo murimo ureba praesidium ubwayo. Bitagenze gutyo, urwego rukuriye urundi, rushatse kwinjira mu micungire yinzego, wasanga rwarazigize nkabaguzi nabahashyi.

214
Kubera iyo mpamvu rero, nta praesidium yemerewe gusaba inkunga indi praesidium cyangwa Curia igamije gusa gukusanya amafaranga. 5. Kugira ngo praesidium itangire amafaranga igikorwa kitari icyayo bigomba uruhushya rwa Curia, keretse iyo ari igikorwa kiyireba. 6. Igihe praesidium cyangwa se urundi rwego urwo ari rwo rwose rutagikora, umutungo warwo ushyikirizwa urwego rwisumbuye. 7. Umuyobozi wa Roho ntazabazwa imyenda yafashwe atabanje kugishwa inama . 8. Isanduku bayigenzura buri mwaka. Byaba byiza iryo genzura rikozwe nabantu babiri bo muri praesidium batarimo umubitsi cyangwa bo mu rwego rwisumbuye. 9. Gupfusha ubusa binyuranye no gukorera umubyeyi wacu Bikira Mariya. Ni na yo mpamvu buri rwego rugomba gucungana ubwitonzi amafaranga nibindi bintu byose rutunze. Abantu bisi yose ni magirirane, nkuko buri rugingo rugemurirwa numubiri wose, ariko na rwo rukagira icyo rutanga. Kubaho ni ugufashanya. Kubaho ni ibya bose, ariko ushaka kwiharira ubugingo bumuca mu myanya yintoki ; uwemeye kubuhara ni we ububona ; kandi kugira ngo uzabeho ni uko ugomba kwitanga ugiriye abandi bose. Urumuri ruturuka ku Mana ni imbaraga zikwiye guhererekanywa kugira ngo zikwire hose (Gratry: Le Mois de Marie)

UMUTWE WA 36: PRAESIDIA ZIDAHUYE NIZINDI


1. Praesidia zabato
1. Iyo Curia yabyemeye, Praesidia zabataragera ku myaka 18 zishobora gushingwa ariko bagomba gukurikiza amabwiriza yihariye basanga ari ngombwa. Reba umutwe wa 14, ingingo ya 22. 2. Kugira ngo umuntu amenye ibya Legio neza, ni uko yabanza agacengera imikorere yayo akayikurikiza nyabyo. Abakiri bato baganirirwa kenshi ku butumwa, kugira ngo nibamara gukura bazabe barabumenyereye. Ibyo biganiro ariko, ni nkigishushanyo ubigereranyije nibikorwa. Byongeye kandi, ugushaka kwogeza Ivanjili iyo kutagize icyo gutangiriraho nkimyitozo imenyereza umuntu nta cyo kugeraho. Utazi ikintu ntabwo atinyuka kugikora, mbese nkutangiye kwiga iyo yihaye gukora uko abyumva agera kuki? Nta cyo.

215
3. Perezida wa praesidium yabato agomba kuba ari umulejiyo mukuru, ndetse bizaba byiza numwungirije abaye mukuru, ushoboye kuba yamusimbura igihe adahari, kandi wamufasha kwagura praesidium. Niba abo balejiyo bakuze bakomeje kuba muri praesidium yabakuru, igikorwa cyabo kigaragara (ubutumwa) gishobora kuba ukuyobora izo praesidia zabato. Ariko niba bagumye muri iyo praesidium yabato bakaba ariho bahererwa ubutumwa, bagomba gukora ubutumwa nkubwabantu bakuru. Bishobotse, abo bakuru bagomba kuba bazi amategeko ya Legio kandi ari inararibonye, bagomba kandi kuba bazi imikorere yumuryango, bakamenya no kuyobora abo bashinzwe mu nzira ya Legio igamije kubarera gikristu. 4. Babasomeye gusa iki gitabo cya Legio abenshi muri abo bana ntibacyumva. Inyigisho rero ni zo zizabumvisha uko bikwiye. Niyo mpamvu, umuyobozi wa Roho cyangwa Perezida, azajya akibasobanurira cyane kandi nubushishozi bwinshi. Bazabasomere ibiringaniye bitarambiranye hanyuma babasobanurire ku buryo bwumvikana, kugira ngo basobanukirwe byuzuye. Buri cyumweru bazajya babasobanurira igice kimwe, igitabo nikirangira bongere bagisubiremo. Birumvikana ko abo bana bazarangiza kugeragezwa bataragisubiramo kabiri. Murabona rero ko inyigisho zitumvikana cyangwa zidasobanutse neza zaba ari ugutakaza igihe gito bafite zikabatesha kumenya ibyo bagomba kumenya ku muryango. 5. Niba igitabo cya Manuel gishobora kwigwa ingingo ku yindi, nkuko ingingo ya 10 yumugereka ivuga ibyerkeranye nukwiga ibyukwemera ibitugiramo inama, izo nyigisho zizabagirira akamaro, kandi abo bana ntibazabibonamo agahato, ahubwo zizabera izo nkingi za Legio yejo inyigisho idahinyuka. 6. Kenshi praesidia zabana ntizishobora imirimo yabakuru, ni cyo gituma bigomba ubuhanga kubonera buri mwana umurimo buri cyumweru ukurikije ubushobozi bwe nintege ze. Hari abana bashobora gukora umurimo wumuntu mukuru, ariko umuntu ntiyari akwiye guha abana imirimo abalejiyo bakuze ubwabo batashobora. Imirimo ya praesidium, yagombye kuba inyuranye. Ubwinshi bwayo buterwa nuburyo bunyuranye bwo kuyikora. Nkuko buri mulejiyo adashobora gukora ubutumwa bwose, ubundi buryo bwiza bwo gutoza abalejiyo ni uguhuriza hamwe inyigisho cyangwa amasomo avuye mu byo buri wese yakoze mu butumwa. 7. Umulejiyo wumwana akora ubutumwa nibura isaha imwe buri cyumweru, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cyigihe abakuze bakoresha.

216
8. Dore imirimo imwe nimwe abato bakora : (a) Gutanga imidari ya Bikira Mariya utasamanywe icyaha, bita Iyibitangaza. Dore uko bizagenda : muri buri nama, buri mwana azahabwa umudari umwe cyangwa ibiri, azayibikira nkaho yabaye intwaro, ayikoreshe nkingabo ya Mariya igomba gutsinda umwanzi, akora uko ashoboye kugira ngo ayihe abatari abagatolika cyangwa abakristu baguye. Icyo gitekerezo kizatuma abana bitanga byimazeyo. Bazabigisha uburyo bwo gusubiza ibibazo bazajya babazwa, no kugerageza guhera kuri ibyo bibazo bakabona uko batanga iyo midari. (b) Gutora abafasha : abana bazabigisha kuvuga amasengesho ya Legio kandi babasure buri gihe kugira ngo barebe ko buzuza inshingano zabo. (c) Gushaka umuntu umwe buri cyumweru wagarurira Kiliziya Gatolika, cyangwa ugatuma akora igikorwa cyiza, nko kwumva Misa ya buri munsi, kuvuga ishapule, nibindi. (d) Gushishikarira kujyana abana bato mu Misa, muri Penetensiya no guhazwa. (e) Guhereza Misa. f) Kwigisha abana gatigisimu no gutora abajya kuyiga. (g) Gusura abana barwariye mu bitaro, mu ngo iwabo cyangwa ahandi baba barwariye. (h) Gusura abatabona nababana nubumuga no kubafasha muri byinshi baba bakeneye. 9. Muri praesidium yabato hagomba kubamo byibuze abantu babiri bita ku mirimo itatu yavuzwe mu ngingo ya 8 (f), (g) na (h). Iyo ubwo butumwa bukozwe neza, buba ari imyitozo myiza ku bato, kandi bushobora no kuba urugero rwakurikizwa no mu bundi butumwa. 10. Umulejiyo ukiri muto yemerewe gukora ubutumwa bwe ari kumwe numulejiyo ukuze. 11. Kuri za praesidia zo mu bigo, byaba byiza abazirimo bagira umurimo bakorera hanze yikigo. Icyakora, abayobozi bikigo bashobora gutinya ko abo

217
bana barenga ibyo babageneye bakikorera ibindi. Ku birebana nizo mpungenge, dore icyo umuntu yavuga : (a) Baramutse ari abalejiyo ba praesidia zabato zo hanze ubwo butumwa babukora. (b) Niba badatangiye kwitoza kwifata igihe bakirerwa, nibamara gukura aho hari uzabishobora? Uwo murimo wo hanze ushyigikiwe namategeko yikigo babamo naya Legio watuma bategura neza ubuzima bwigihe bazaba bakuze. 12. Ni byiza gushinga praesidia mu bigo byamashuri nubwo abana bataha iwabo igihe cyibiruhuko, bakaba rero batashobora gukorera inama hamwe muri icyo gihe cyibiruhuko. Icyo gihe cyibiruhuko, urwo rubyiruko ruzakorera inama muri za praesidia za paruwasi zaho baruhukira. 13. Abalejiyo bakwiye kumvishwa ko guharanira ubutagatifu atari cyo cyonyine Legio ishaka, ahubwo bwafasha gukorana umwete. Bazashishikarizwa rero gusenga no kwigomwa basabira ibyo praesidium yabo yifuza. Ariko rero, iyo myitozo ntiyagombye kwitwa ubutumwa buhawe abalejiyo maze na bo ngo babusohoze mu nama ya praesidium. Iyo myitozo ya roho ntigomba gusimbura ubutumwa bufatika bukorwa muri Legio, ahubwo yiyongera kuri ubwo butumwa. 14. Abalejiyo bazitondera gutegura neza raporo yubutumwa. Abakuru babo bazabigishe kuzitunganya. Kenshi umuntu ntabona byinshi byo gushyira muri iyo raporo. Birakwiye rero ko byakwitonderwa bigategurwa neza kugira ngo bigire icyo bibigisha. 15. Abalejiyo bato bagomba guharanira kugera kubikorwa byabalejiyo bakuru, bagafatanya kurwanira ingoma ya Kristu haba mu makuba cyangwa se mu bindi byago. Niba icyo gitekerezo gifashe ku buryo buhamye, kizabaherekeza, kibatere inkunga. Barareke gutekereza ko ibyImana bigomba kuba ibyakamenyero. Umwana agumana mu mutwe ibyo abonye byose. Icyo gihe hagize ikibi kiba, nta kikimukura mu mutwe kibaho naho yabona ibyiza byinshi, ndetse kabone naho yatsinda mu mashuri ate! 16. Amategeko yo kugeragezwa ntareba abato. Nta nubwo bakora amasezerano ya Legio, nkuko badashobora kujya mu nama za Curia. Ariko ku bindi, nkamasengesho, amategeko ya Legio, uburyo bwo gukora inama, kwaka imfashanyo ; babikurikiza ku buryo butegetswe, mbese kimwe nabakuru. Umulejiyo muto ugejeje igihe cyo kwinjira muri praesidium yabakuru azabanza ageragezwe mbere yuko yemererwa kwinjira muri iyo praesidium.

218
17. Umulejiyo ukuze ukorera muri praesidium yabato ariko utarasezerana, iyo asezeranye agomba kubikorera muri iyo praesidium yabato. Uwo muhango uzababyutsamo icyifuzo cyo kuzagira ubwo na bo bazashobora gusezerana, bityo bagashimangira icyo biyemeje. 18. Hari benshi basabye ko amasengesho yagabanywa kugira ngo abana bakunde binjire mu Legio bitaruhanije. Uzasoma izi ngingo azumva ko ibyo bidashoboka. Bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo abana bari muri Legio boye kunyuranya cyane nabakuru. Umuto si utagira icyo avuze. Abato bagomba gutozwa gukora no gusengana igitekerezo gihamye kuko bashobora kuyobora bagenzi babo bangana. Birumvikana ko abana badashoboye kuvuga neza amasengesho ya Legio uko akurikirana naho babitozwa igihe kirekire, uwo murimo ntibaba bawushoboye. 19. Hari nabasabye ko abana bahabwa igitabo cya Legio cyanditse ku buryo buhinnye. Icyo kibazo cyavuzweho byinshi mu ngingo ya 10 yumutwe wa 33 aho bavuga inshingano zibanze zabalejiyo. 20. Byaba byiza ko ababyeyi kimwe nabandi bose bashinzwe abana bafasha Legio kubahiriza amatwara yayo. Abana bayirerewemo bamera nkumutwe wingabo zintwari za Yezu na Mariya, barwanya ibibi byose byo mu nsi, Shitani na kamere mbi byo muri iki gihe cyuzuyemo amakuba, nkuko Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Montfort abivuga. Legio nubwo yoroshye mu myifatire yayo, ishobora gutanga ubumenyi bwidini Gatolika, igaha numukristu imbaraga akeneye mu byo agomba gukora. Izo mbaraga ni zo zituma mu gihe cyo kwiga, cyo gukina nigihe ari imuhira ahorana igitekerezo cyubutungane nicyo kumenya kwirwanaho, mbese agatangira kubona ibintu ku buryo bushya : (a) Kiliziya : yumva ko agomba kuyirwanira no guharanira ko ijya mbere. (b) Imirimo ya buri munsi : nkuko agashashi kamurikira inzu yose, ni ko akarimo gato kumulejiyo kazatuma imirimo yose ya buri cyumweru ihinduka ikarushaho kuba myiza. Ibyo abana bamenyera nibyo bakorera muri za praesidia bizajya bikorwa mu mirimo yabo isanzwe. (c) Mugenzi wabo : abana bamubonamo Kristu, bityo bakamufashiriza icyo. (d) Imuhira : bazajya bigana ubuzima bwurugo rutagatifu rwi Nazareti. (e) Imirimo yo mu rugo cyangwa ku ishuri : bakora bigana Mariya i Nazareti, bashaka umurimo wo gukora aho kuwihunza, bakora imirimo abandi banga, bita

219
ku tuntu twose, bicisha bugufi bakanita ku bandi, iteka biyumvisha ko Yezu ari kumwe na bo. (f) Ku ishuri : igihe abana bamaze kwinjirwamo nigitekerezo cya Legio, batangira kubona ukundi ababigisha, ibikoresho, amategeko abagenga, ndetse nibyo biga. Ni uko rero bagakura mu ishuri ibyo abandi batahakura. Ku buryo aho kubatesha igihe cyo kwiga, uko bamwe babitekereza, Legio ibagirira akamaro gakomeye. (g) Imirimo ngombwa no kumvira : ibyo ntibishimisha kamere yabato bitewe no kutamenya agaciro kabyo. Ariko bazabyitaho nibamenya ko bijyana na Mariya na Legio. (h) Amasengesho : bazumva ko gusenga atari agahato, ahubwo ko ari isoko yimbaraga ninkingi ibashyigikira mu byo bakora, bukaba nuburyo bubafasha gukungahaza Legio na Kiliziya. 21. Ntibyaba kwihara guhamya ko nihaboneka praesidium imeze ityo, ikurikiza uko bikwiye inama twatanze mu byo twavuze, izaba ibaye igikoresho cyo kujijura urubyiruko, no kurwongeramo imico yose igaragaza umukrisitu, maze abana babahungu nabakobwa bakaba bashobora kuba intungane umuntu yakwizera ko zanogera ababyeyi nabayobozi, kandi zikaba ningabo za Kiliziya . 22. Iyo migambi nicyo cyizere bizayoyoka niba praesidium idahaye abana bayirimo imirimo ikwiranye na bo, cyangwa niba yishe amategeko. Bene iyo praesidium aho gutunganya ibintu, ibuza uburyo. Ituma abayirimo kimwe nabandi bose bayihinyura bakannyega Legio. Icyo gihe, kuyikuraho biraruta. Kiliziya ntigomba kwita gusa ku bato, igomba kubarera neza bakazavamo abantu bitanga ku murimo, bagira uruhare mu iyogezabutumwa no guteza imbere imibereho yabantu. Ubuto ni igihe cyo kwimenya no kwiha imigambi yubuzima ; ni igihe cyo gukura mu buhanga no mu gihagararo, imbere yImana nimbere yabantu. (Lk 2, 52 (C L 46))

220 2. Praesidia zo mu ma Seminari


Abalayiki bafite uruhare runini mu gutegura abasaserdoti. Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri yemeje ko abalayiki bafite ubushobozi nubushishozi bwo gukora imirimo inyuranye muri Kiliziya. Sinodi iherutse na yo yabigarutseho ndetse ishimangira uruhare rwabalayiki mu kwubaka Kiliziya. Umunyeshuri yagombye kubasha guhitishamo no kwereka umukristu wumulayiki, cyane cyane urubyiruko, imihamagaro inyuranye bashobora kunyuramo. Byakarusho, ni ngombwa ko ashobora kwigisha no kunganira abalayiki mu butorwe bwabo, kugira ngo babe ku isi bayihindura bamurikiwe nIvanjili, bamenya umurimo wabo kandi bawubaha. (PDV 59) Kumenya Legio ku buryo bunonosoye bifite akamaro ku bazaba abasaserdoti nabiyeguriye Imana. Kubimenya kuko yabyumvise cyangwa yabisomye ntibihwanye no kuba umulejiyo. Ni yo mpamvu ari byiza gushinga praesidia mu maseminari no mu bigo bitegura abashaka kwiha Imana. Abo balejiyo bahabonera ubumenyi bwukuri kandi bwuzuye bwa Legio mu buryo bwo gukorera Imana. Igihe bazagera muri za paruwasi zabo, bazaba basobanukiwe nuburyo Legio ikora, kimwe nindi miryango yiyogezabutumwa. Ni ngombwa gushimangira ibi bikurikira : (a) Ni ngombwa ko bagira igihe gihagije cyo gukora inama buri cyumweru. Byaba byiza iyo nama igiye iba mu gihe kitari munsi yisaha; birakwiye rero ko bakora uko bashoboye kugira ngo iyo nama igire igihe gihagije. Iyo nama kandi igomba gukurikiza uko byateganijwe muri iki gitabo. (b) buri cyumweru, ni ngombwa guha buri mulejiyo ubutumwa azakora. Iyo habuze umurimo ugaragara nta praesidium iba iriho. Kubera ko igihe ari gito cyane mu mashuri, ko bitoroshye kubona uwo murimo wihariye wo gukora mu buzima bwo mu iseminari bishobora kutoroha, kandi ko kwiga manuel bigomba kwitabwaho, indi mirimo ikwiye kugenerwa nibura isaha imwe. Bizaba ngombwa kuko imirimo ari mike, kubishyiraho umutima wa gikristu mu gukora uwo murimo uko ugomba gukorwa. Bazagerageze uko bashoboye kuwutunganya no kwibanda cyane ku mubano na Bikira Mariya. Mbese amategeko yikigo ni yo azerekana uko bahitamo ibigomba gukorwa. Dore ingero zibishobora gukorwa : gusura abantu mu ngo, gusura abarwayi mu bitaro, kwigisha iyobokamana, kwigisha gatigisimu, gutegura abagiye guhabwa amasakramentu. Birakwiye rwose ko imirimo ikorwa iba ifitanye isano ya hafi cyane na gahunda zikenurabushyo zashyizweho nabayobozi ba seminari.

221
(c) Ntibikwiye ko raporo zubutumwa zihera mu magambo asa nayamenyerewe asubirwamo buri gihe. Bagomba kandi kuzikora neza kugira ngo zigire akamaro. Kubasha gutunganya izo raporo bizatuma abo banyeshuli baba intyoza mu gusohoza ubutumwa. Ibyo nibabigeraho, bazamenya neza kubitoza abo bazashingwa kuyobora muri Legio mu bihe biri imbere. (d) Ntabwo ari byiza guha praesidium imirimo isa no kugenzura imyitwarire yabandi baseminari. Bene iyo mirimo ituma abalejiyo ndetse nabandi badakunda Legio. (e) Kwinjira muri Legio bigomba kuba ku bushake bwumuntu. Kuyinjiramo ku gahato cyangwa kugira ngo ukore nkabandi si byiza. Kugira ngo za praesidia zerekane ko umuntu yinjira ku bushake bwe, zigomba gukora inama mu masaha yo kuruhuka. (f) Inama nubutumwa bizajya biba ku buryo bitabangamira amategeko yikigo. Icyakora, amategeko agenga ubutumwa ntagomba guhinduka, kuko ibyo byaba binyuranyije nicyo Legio ishaka kugeraho. Bazabona neza ko ubudahemuka bwa praesidium kuri ubwo buryo bwongera mu baseminari igitekerezo cyubutorwe bwabo, nibyo biga ndetse namategeko yikigo bazarushaho kuyubahiriza.

UMUTWE WA 37: IMWE NIMWE MU MIRIMO ISHOBORA GUKORWA.


Muri uyu mutwe, barerekana inzira zimwe na zimwe umulejiyo akwiye kunyura kugira ngo arangize neza imirimo ashinzwe. Muri izo nzira barerekana izagira akamaro cyane, nyamara ariko si ukuvuga ko zakoreshwa hose. Barasaba cyane kutagira ubwoba bwo guha abalejiyo imirimo ikomeye, kuko bene iyo mirimo ikomeye Legio iyibasha cyane. Naho rero twa turimo tudashyitse ntabwo tuneza na gato uwitwa ingabo ya Mariya. Mu mirimo yose ya gitumwa ya praesidium hagombye kubamo nibura umwe ugomba ubutwari. Ndetse kuva mu ntangiriro, ntibyaba bibi habonetse intwari nkebyiri zigerageza umurimo nkuwo. Abantu nkabo rero ntibishidikanywa ko bakwiye guterwa inkunga. Ubutwari bazaba berekanye buzatera nabandi guharanira kubugeraho. Nibamara gushyikira ubwo butwari, noneho ba bandi ba

222
mbere bazahabwa ubundi butumwa kugira ngo intego igamijwe ihore irushaho kwisumbura. Icyakora, ukudahuza ibitekerezo byigaragaza mu ikubitiro. Abantu benshi iyo batekereje guharanira inyigisho zImana, usanga bahiye ubwoba ; ugasanga bakwiza hose ko ari ubupfu, kandi ko ari ukwiroha. Ibiri amambu, abaharanira ibyisi ntibavuga batyo. Ntibikwiye rero ko ingabo za Mariya zirushwa ubutwari nabaharanira ibyisi. Niba ari ngombwa ko umurimo uwo ariwo wose ukorwa kugira ngo roho zimererwe neza, niba ari ngombwa kandi gushyiraho intego ihanitse izatera abakrisitu bose ibakwe, ntibikwiye gutinya gutera imbere, ngo yebaba utiroha. Ubutwari burabe intwaro yawe yibanze. Nimwicengezemo aya magambo ya Karidinali Piyo: Iyo kwigengesera kwasakaye hose, ubutwari nta na hamwe buba buri. Muzabyibonera tuzamarwa nuko kwigengesera. Ingabo za Mariya rero ziramenye zitazicwa nuko kwibombarika.

1. Ubutumwa muri paruwasi


Dore ibyo abalejiyo bashobora gukora ngo bateze imbere umutima nyawo wo gukorera hamwe: (a) Gusura abantu mu ngo (reba ingingo ya 2 yuyu mutwe) (b) Gukora imirimo ijyanye na Liturjiya ku cyumweru no ku minsi mikuru itegetswe, aho umusaserdoti atabonetse ngo ature igitambo cyUkaristiya. (c) Kwigisha iyobokamana. (d) Gusura no kwita ku bamugaye, abarwayi nabageze mu zabukuru. (e) Kuyobora amasengesho mu mihango yo gushyingura abitabye Imana. (f) Gushyigikira imiryango ikorera muri Kiliziya no kuyishakira abanyamuryango bashya. (g) Gufasha paruwasi mu butumwa ishinzwe bwo gukiza roho zabantu. Ibindi bintu Paruwasi ikenera, nubwo bifite akamaro, ntibiha Legio umwanya wo gukora umurimo ufatika. Dore imwe muri iyo mirimo : -guhereza Misa, gusukura Kiliziya, kubahiriza umutekano mu Kiliziya nibindi. Abalejiyo bayoboye iyo mirimo byabera abayitangira isoko yimigisha. NkUmubyeyi wImana, ndashaka kuyikorera. Mu kwigomwa, ndashaka kugira uruhare mu guharanira umukiro wanjye nuwisi yose, nkuko Ibyanditswe Bitagatifu bivuga (mu gitabo cyAbamakabe), : bafite ishyaka nubutwari, ntibashatse kwirokora ubwabo bonyine, ahubwo biyemeje gukiza benshi mu bavandimwe babo. (Gratry: Mois de Mai)

223 2. Gusura abantu iwabo mu ngo


Nubwo mu ntangiriro zayo Legio itasuraga abantu mu ngo zabo, iteka yafashe ubwo butumwa nkumurimo wingenzi, yawitayeho ku buryo bwumwihariko kandi bwayibereye inzira yingenzi igeza ku byiza. Urebye, ni kimwe mu biranga Legio. Uko gusura abantu gutuma abalejiyo bashyikirana na benshi kandi byerekana igihangayikishije Kiliziya. Ukwitangira abantu kwa Kiliziya ntibihagararira gusa ku miryango yabakristu begereye paruwasi ; ahubwo mu kwagura amarembo kwayo, nkuko Umutima wa Kristu ungana, Kiliziya izarushaho gushishikarira kwitangira imiryango yose muri rusange, ndetse initangire byumwihariko ya miryango iri mu ngorane, cyangwa iyabadahabwa amasakramentu. Kiliziya kandi izagenera iyo miryango yose ijambo ryukuri nubuzima, ijambo ryukwizera, ibagaragarize ko yifatanyije na bo mu ngorane bahura na zo. Kiliziya itera inkunga umuryango wImana Kristu yacunguje amaraso ye. (F.C 65) Praesidium igomba gutekereza uburyo bunoze yakoresha yegera abantu ibasanga iwabo mu rugo. Umuntu yakwitabaza uburyo bwinshi kugira ngo ashobore kujya mu ngo. Bumwe muri ubwo buryo ni nko kwimika Umutima Mutagatifu wa Yezu, gukora ibarura risabwa na paruwasi no gukwiza yo inyandiko gatolika. Abalejiyo ntibasura abakristu gatolika gusa. Basura ingo zose ku buryo bishobotse nta na rumwe barenga. Hashobora gusurwa abatari abakristu gatolika, abatari abakristu, ndetse nabagatolika baguye, ababana batarasezeranye, abakeneye kwigishwa, abigunze ndetse nabafite ubumuga bunyuranye. Igihe basuye abantu, abalejiyo barangwa no kwicisha bugufi. Bafata akanya gahagije ko gutega amatwi uwo basuye mbere yuko na bo bagira ibyo bamubwira. Iyogezabutumwa ryabalayiki rigomba guhera mu muryango. Mu bihe binyuranye byamateka ya Kiliziya umuryango wahawe izina ryiza kandi riwukwiye rya Kiliziya yibanze ryaje kwemerwa nInama nkuru ya Vatikani ya kabiri. Ibyo bisobanura ko muri buri rugo rwa gikristu hagombye kugaragara ishusho ya Kiliziya. Byongeye kandi, umuryango, kimwe na Kiliziya, ugomba kuba ahantu Ivanjiri yamamazwa kandi igasakara hose.

224
Mu muryango uzirikana iyo nshingano, abawugize bose bamamaza Ivanjili kandi na bo bakayigishwa. Ababyeyi bigisha abana babo Ivanjili, kandi bakaba bashobora kubigiraho iyo Vanjili bashyira mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umuryango nkuwo wigisha Ivanjili indi miryango myinshi naho uri. Emwe nimiryango igizwe nababyeyi badahuje idini ifite inshingano yo kumenyesha Kristu abana babo, nibijyana na batisimu basangiye, bafite kandi inshingano itoroshye yo gushyigikira ubumwe. (EN 71)

3. Kwimika Umutima Mutagatifu mu ngo


Bazasanga ko gukwiza ubuyoboke bwUmutima Mutagatifu bitanga uburyo bukwiye bwo kwinjira mu miryango kandi ikaba ninzira yo kugirana na bo umubano mwiza. Intego nuburyo bwakoreshwa bigomba kuranga uko gushyikirana bisobanuwe ku buryo burambuye mu mutwe wa 39 uvuga "amategeko yingenzi ya legio mu kogeza ivanjili". Ni ngombwa gushimangira ko uko bishoboka kose, nta rugo na rumwe rwagombye gusimbukwa kandi abalejiyo bagomba kwihatira kugarura mu nzira nziza abantu bose, abato nabakuru babigiranye urukundo nukwihangana bakabateza intambwe bajya mbere mu nzira yubukristu. Abakora uwo murimo bashobora kwiyerekezaho ingingo 12 zigize isezerano ryUmutima Mutagatifu wa Yezu. Niya 10 ndetse ni bo ibwirwa, igihe bakora nkabahagarariye umusaserdoti : Nzaha abasaseridoti inema yo guhindura imitima irusha iyindi kwinangira. Abalejiyo batewe akanyabugabo nicyo gitekerezo, bazahangana nibibazo ubundi byafatwaga nkibyarenze igaruriro, bifitemo icyizere gihamye. Isura rikorwa hagamijwe kwimika Umutima Mutagatifu ryigaragaza nkuburyo buhamye bwo gushyikirana, bufasha abasuwe kujya mbere mu busabaniramana, bituma bamenyana kurushaho no kongera ibikorwa byo gusurana, bigateza imbere ubutumwa bwabo. Nkuko Mariya afite ubutumwa bwo guteza imbere Ingoma ya Yezu, birakwiye rwose ko Legio ya Mariya ikwiza hose igikorwa cyo kwimika Umutima Mutagatifu (gukora ubwo butumwa byagombye kuzanira Legio inema zihariye za Roho Mutagatifu).

225
Gukunda umuryango bisobanura kumenya guha agaciro imigenzo myiza wifitemo nibyo ushobora kugeraho, hashakishwa iteka uko byashyigikirwa kurushaho. Gukunda umuryango bisobanura kubona neza ibyago namakuba biwugarije kugira ngo babashe kubitsinda. Gukunda umuryango bisobanura gukora ku buryo ubona aho wisanzurira ukabasha gukura. Kongera guha umuryango wa gikristu wo muri ibi bihe (akenshi uhura nibishuko byo gucika intege cyangwa ushavuzwa ningorane zubuzima zihora ziyongera) umwanya wo kongera kwigirira icyizere, mu bukungu wifitemo bwa kamere nubwinema, mu butumwa Imana yawushinze, ni uburyo buhanitse bwurukundo. Ni ngombwa rwose ko imiryango yiki gihe yikubita agashyi ! Ni ngombwa ko ikurikira Kristu. ( AAS 72 (1980), 791)* (FC 86)

4. Ibarura muri paruwasi


Nta cyarusha iryo barura gutuma abalejiyo bashyikirana nabagatolika cyane cyane abafite roho zikwiye gukenurwa, nabatannye bakagwa. Ubwo abalejiyo bagenda mu kigwi cya padiri mukuru, birakwiye ko bishobotse bava mu rugo bajya mu rundi, ntibagire na rumwe basimbuka. Abagenderewe basanga ari ibisanzwe kuganira ku iyobokamana, kandi akenshi basubiza ibyo babajijwe banezerewe. Ibisubizo bazaha umusaserdoti nabalejiyo bizatuma bihata ubutarambirwa . Ariko rero, kubamenya no kubageraho ni intambwe ya mbere, gusa kandi ni nayo yoroshye. Kugarura muri Kiliziya buri roho mu zari zarazimiye bigomba gufatwa nkubutumwa Imana yashinze Legio, bikaba binagaragaza icyizere gikomeye uwo muryango ufitiwe (ubutumwa abalejiyo bakwiye kujya batangirana ibyishimo bakabukomezanya ubutwari budatsimburwa). Nubwo intambara yaba ndende, imirimo ikaba kabutindi, bakakiranwa inabi, abanyabyaha bakagira imitima inangiye, ejo hazaza hagasa nabi, Legio ntikigere iteshuka ku murimo wayo biyiturutseho. Ni ngombwa gushimangira ko Legio ikwiye kwita ku bantu bose nta kurobanura. Mu butumwa bwa Kiliziya dufite umurimo ugaragara, tukagira uburyo twahawe nImana , nintwaro yumwihariko. Si ukugana roho gusa tubigiriye Mariya kandi tumwisunze, tugomba gukubitiraho gukoresha imbaraga zacu zose, kugira ngo tubacengezemo urukundo abana bakunda umubyeyi wabo Mariya (Petit Trait de Mariologie Marianiste)

226 5. Gusura ibitaro, harimo nibyindwara zo mu mutwe


Umurimo wa mbere ingabo za Mariya zibanzeho wabaye uwo gusura inzu zabakene ; ndetse Legio yamaze igihe kinini ikora uwo murimo wonyine. Ni nabyo byayiteye kugira umugisha. Legio irifuza ko uwo waba umurimo wibanze muri za praesidia. Amagambo akurikira yanditswe mu minsi ya mbere ya Legio arerekana ibyo yimirije imbere. Ni bwo hahamagawe izina ryumuntu, maze umukobwa umwe mu balejiyo atangira gusohoza ubutumwa, bwarebanaga no gusura abarwayi mu bitaro. Nubwo yabivuze mu magambo avunaguye bwose, yagaragaje ko uwo wasuye yashyikiranye bikomeye nabarwayi. Yatangajwe no gusanga abo barwayi bari bazi neza amazina yabavandimwe be. Hakurikiyeho guha ijambo mugenzi we bari bajyanye mu butumwa. Byarabonekaga ko ubutumwa bari barabukoze ari bombi. Uretse nuko intumwa zabitanzemo urugero, ubwo buryo butuma umurimo wa buri cyumweru wo gusura abandi udakuka. Bityo bakomeza kuvuga ibyakozwe. Henshi na henshi usanga hari ibintu bishya bikorwa, babivuga ku buryo burambuye ; ibyinshi bivugwa byimirimo yakozwe, bivugwa mu magambo avunaguye. Bimwe birahimbaza, birasetsa, ibindi bicengera umuntu. Icyokora byose ntibigira uko bisa kuko byerekana uwo murwayi ushushanya Yezu ; ijambo ryose ryibyakozwe rirabyerekana. Kuki ibi byose bikorerwa imbabare abantu bose batabiboneraho kugira ngo na bo bafashe ababo ? Uretse uwo mushyikirano nubwo bugwaneza bwerekanywe muri icyo gihe cyo gusura abarwayi, hari nutundi turimo twagiye dukorerwa aho nyine : nko kwandika amabaruwa, gushaka inshuti zabavandimwe biyandarika no kurangiza ubundi butumwa ; mbese rwose gukora twose. Birumvikana ko nta karimo na kamwe muri two usanga ari kabi cyangwa se kadafite akamaro. Muri iyo nama nyine, ni bwo basomye ibaruwa umurwayi yandikiye umwe mu bamusuye. Imwe mu nteruro zayo yagiraga iti: kuva aho mwinjiriye mu buzima bwanjye. Ni bwo bose bahise baseka. Hashize iminsi, nongeye gutekereza ku murwayi nasanze yaratereranywe mu bitaro, kuri we amagambo nkayo yari afite icyo asobanura kiremereye maze antera ikiniga. Naribwiye kandi na none nti bene ayo magambo yandikiwe umuntu umwe yashoboraga no kuvugwa kuri benshi. Mbega ukuntu ari ntako bisa kubona Legio ishobora gukoranyiriza mu cyumba kimwe abantu benshi, maze ikabohereza mu butumwa nkubwabamalayika mu bantu bingeri zose isi yatereranye! (Padiri Michael Creedon, Umuyobozi wa Roho wa mbere wa Concilium Legionis Mariae) Mu gusura abarwayi, abalejiyo bajye bigisha abo basuye kugira imyumvire nyayo ku bubabare bwabo, kugira ngo babwihanganire gikristu.

227
Ni ngombwa kumvisha abarwayi ko ubwo bubabare batinya aribwo butuma basa na Yezu Kristu. Ibyo rero bikaba ari amahirwe. Mutagatifu Tereza wa Avila agira ati Rudasumbwa Imana yacu nta kundi yarushaho kutwereka urukundo atari ukuduha kubaho nkumwana we akunda. Ntibigoye kwumvisha abandi ubwo bwiza bwububabare; nibamara kubyumva neza ubukana bwimibabaro yabo buzacogora. Umuntu yashobora gufasha abo barwayi kurushaho gucengerwa niyo ngingo tumaze kuvuga abasubiriramo kenshi aya magambo yavuzwe na Mutagatifu Petero wa Alcantara watangaraga abwira umuntu wari waraheranywe igihe kirekire nindwara yamubabazaga cyane, ariko akagaragaza ukwihangana gutangaje: - Urahirwa murwayi, kuko Imana yanyeretse ikuzo ukesha ubwo bubabare bukabije ufite. Waburonkeyemo ibitambutse kure ibyo abandi bashobora kuronka bakoresheje amasengesho, ugusiba, kurara amajoro basenga, ukwitsinda, hamwe nibindi bikorwa byo kwicuza. Byaba byiza gufasha umurwayi kubyaza ububabare bwe ubukungu bwa roho bunyuranye atashoboraga kwiyumvisha. Byongeye, kubwirundira uzi ko ari ubwawe wenyine ntabwo bigutera imbaraga nyinshi zo kwihatira kububona. Umulejiyo ajye agerageza kumvisha abarwayi ukuntu mu bubabare bwabo bashobora kogeza ingoma yImana. Ajye abigisha guharanira ibyiza bya roho mu isi yose batura imibabaro yabo kugira ngo roho zitagira ingano zituye iyi si zibone ibyo zikeneye bityo abarwayi bazamamaza ingoma y Imana ku buryo butunganye kuko buzaba bushingiye ku isengesho no kwicuza. Umugabo Bossuet na we yariyamiriye agira ati: Ibiganza bizamuye bityo byerekeje ku Mana bitatanya imitwe yingabo myinshi kurusha ibirwana bikubita. Niba abarwayi biyumvisha inyungu yumwihariko bakura mu byifuzo basabira, ibyo bizatuma badatezuka ku masengesho yabo. Ni yo mpamvu umulejiyo ababwira kandi akabasobanurira ibikeneye gusabirwa byihariye hamwe nimirimo ikwiye gukorwa. Imwe mu ntego zigamijwe ni uguhindura abarwayi abafasha ba Legio ndetse bakaba baba Abadujutoriyani. Abo balejiyo bashobora gukora amatsinda na bo yatora abandi balejiyo. Hakoreshejwe ubwo buryo bunyuranye kandi, abarwayi bagombye gushishikarizwa gufashanya hagati yabo. Ariko se, niba bishoboka ko mu barwayi habonekamo abafasha ba Legio, kuki hatanaboneka abalejiyo basanzwe ? Ibitaro byinshi byabarwaye indwara zo mu

228
mutwe bifite za praesidia zigizwe nabarwayi. Bene ibyo bitaro byifitemo praesidium, biba byifitemo umusemburo ufite imbaraga. Abo balejiyo bafite igihe gihagije bagenera abandi barwayi, bityo bakabasha kugera ku rwego rwisumbuye rwubutagatifu. Icyo kuba abalejiyo byabamariye, haba mu rwego rwo gukira indwara cyangwa kubona imbaraga zo gukira ubwabo, cyarigaragaje ku buryo butagibwaho impaka ndetse abaganga bibyo bitaro barabihamya. Abo barwayi iyo bayobotse iyo nzira nshya yo gufasha Legio, bumva bahindutse abandi, bakumva ko na bo bafite akamaro, bagakira ishavu ryabashenguraga igihe cyose. Ugasanga basagutswe nibinezaneza byo kuba bafitiye Imana akamaro. Abalejiyo nabarwayi bagenderera bahuzwa nurusange rwabatagatifu. Ibyo bivuga ko basobeka imiruho yabo nibyishimo maze bikabaviramo inyungu. Umuntu yavuga ko abo barwayi bishyurira abalejiyo wa mwenda wububabare umuntu wese agomba kwishyura. Ariko rero iyaba buri muntu wese yagombaga kwiyishyurira ku giti cye, isi yahinduka ibitaro. Niyo mpamvu bamwe bagomba kwishyurira abandi, kugira ngo isi ikomeze igende neza. Ni uruhe ruhare rwa buri mulejiyo kuri uwo murimo magirirane utabonwa namaso ? Hari ikindi se kitari ukugaragaza uruhare rwe muri iryo yogezabutumwa, dore ko akenshi umurwayi adashoboye, ndetse atiteguye kurangiza uruhare rwabo kuri uwo murimo wa gikristu? Nguko uko Legio nabarwayi ari magirirane, kandi bose bikabagirira akamaro. Ntawavuga kandi ngo ibyo batanga nibyo baronka birangana. Oya, ibyo baronka ni byo byinshi, tugendeye kuri rya hame rya gikristu, ryuko icyo utanganye umutima mwiza cyunguka inshuro ijana. (Reba umutwe wa 39 ingingo ya 20, amategeko yingenzi ya Legio mu kogeza Ivanjili) Mutagatifu Inyasi wa Antiyokiya yagize ati Ndi ingano za Kristu. Kugira ngo mbashe guhinduka umugati unogeye Imana, ngomba gusebwa namenyo yintare. Ntimukagire ubwo mubishidikanyaho na rimwe, umusaraba uhebuje ubwiza iyindi, uyirusha kwizerwa no guturuka ku Mana iteka ni uwo Yezu atugenera atabanje kutubaza icyo tubitekerezaho. Nimurusheho kwemera iyo nyigisho kuko ariyo abatagatifu bashaka kwigana Yezu bikundira. Nimusenge, musingize kandi murate Imana mu ngorane zose nibigeragezo Imana iboherereza, maze nimumara gutsinda kamere yanyu yihunza ububabare, mugire muti: Icyo Ushaka

229
gikorwe cyangwa tubivuze neza muti: Roho yanjye irasingiza Nyagasani ! (Mateo Crawleye Boevey)

6. Umurimo ukorerwa imbabare nabatereranywe


Uwo murimo niwo uzatuma ingabo za Mariya ziboneza ahantu abo bantu bakoraniye: amazu bateraniyemo, mu bigo byabakiriye, mu buroko, mu tururi bikingamo nijoro. Igihe Legio ya Mariya izagera aho ishinga imizi igakomera, maze ikagira abantu babizobereyemo, izaherako itangira uwo murimo wo kwita ku ngingo za Kristu zatereranywe. Kuko kenshi uwo murimo utitabwaho, maze ingaruka zikaba kugayisha izina Gatolika. Nta gace na kamwe kumujyi cyangwa icyaro abalejiyo batagomba kugeramo bashakashakayo intama zo mu nzu ya Israheri zazimiye. Inzitizi ya mbere bazahura na yo izaba kugira ubwoba budafite aho bushingiye. Ariko ubwo bwoba bwaba nta shingiro bufite cyangwa ryaba rihari, hagomba kuboneka umuntu ukora uwo murimo. Niba abo balejiyo babishoboye, babihuguriwe bihagije kandi barinzwe, nubuzima bwabo bwubakiye ku isengesho no kumvira, batagerageje gukora ubwo butumwa, nta wundi uzabishobora. Igihe cyose, ahantu aha naha, Legio izaba itaremeza ko abayo bazi neza buri muntu utuye ako karere kabi, ngo babe barashyikiranye, iyo Legio izaba ibura ikintu cyingenzi cyo kuyizamura, niyo mpamvu izakora uko ishoboye kugira ngo ibigereho. Niko se, birakwiye ko ingabo ya Mariya mu gihe ikurikiranye gufasha abanyabyago, yarushwa umwete nabisi bakurikiranye zahabu, nandi mabuye yigiciro gihanitse baharanira gushimisha gusa umubiri wabo? Wenda umukiro wabo bawuteze gusa ku ngabo za Mariya. Ni ishyano ariko, kuko hari bamwe muri abo biyemeza kuba ibigande, maze bakanga icyabakiza cyose, ku buryo bishimira umunyururu ngo na bo ni umugisha baronse! Ikindi kandi, ingabo ya Mariya muri uwo murimo igomba kumera nkumusirikare uri mu ntambara. Agomba gutwaza ntakangwe nibimurangamiye byose: agomba kwemera niba ari ngombwa, amagambo yose amucunaguza, ndetse akaba yanemera nabamusagarira bamukubita. Nanone nibamugenzereza batyo, bizamubabaza bimucishe bugufi; ariko ibyo byose bizira kumusubiza inyuma, nubwo rimwe na rimwe byamuzindaza. Icyo gihe nibwo azaba abonye uburyo

230
bwo kwerekana imihigo yiyemeje kenshi kandi atatinye gutangaza mu bandi. Kenshi umulejiyo yahize avuga intambara: ngiyi noneho arayibonye nibyago byose. Yiyemeje kujya gushakashaka roho zahindanye. Ngizi barahubiranye. Ngaho rero ko ibyo byose yabyiyemeje yakwinubira iki kandi? Ashobora ate gutangazwa nuko ababi bifata nabi? Muri make, mu bihe bikomeye byose cyangwa se mu byago, umulejiyo yagombye kwibwira ati: karabaye, ni urugamba! Icyo gitekerezo gitera ubutwari bwo kwemera kumenera igihugu amaraso yawe, cyagombye gutera umulejiyo uri mu ntambara ariho arwana aharanira kurokora abantu, kudahungabana no kuguma mu birindiro, mu gihe abandi hafi ya bose bihakana urugamba. Niba koko, amagambo arebana nagaciro gahebuje roho zifite ari ukuri kuzima, umuntu agomba kwitegura kuba yazitangira ikiguzi. Icyo kiguzi se ni ikihe, kandi kizishyurwa na nde ? Dore igisubizo. Nibaramuka basabye abalayiki kwemera kwitanga, ni bande bandi babishobora atari ba bandi bihatira kwitwa ingabo nyazo za Mariya? Baramutse basabye abalayiki gatolika kwitanga, byasabwa bande bandi batari nyine abiyemeje ku bushake bwabo kwitangira umubyeyi Bikira Mariya wari uhagaze munsi yigiti cyumusaraba? Ntakabuza, igihe abalejiyo bazaba bahamagawe, ntibazabura. Abatware byabatera kwibeshya baramutse binginze ingabo zabo mu buryo burimo amafuti; ni nayo mpamvu abayobozi ba Roho nabandi bakuru ba Legio bategetswe kubwiriza ingabo zabo kugira ubutwari bwenda gusa na bwa bundi bwo muri Kolize (Colisee) (Kolize: ikigo cyi Roma cyubatswe ku ngoma yumwami Vespasiyani na Titusi, aho bajyaga biyereka bakura inkota, aho kandi abahorwaga Imana bashumurizwaga ibikoko.) Kolize! Iryo zina wenda nta cyo ribwira abantu biki gihe bakurikiranye inyungu zabo gusa. Nyamara ariko, muri Kolize, naho barababaraga: abantu bateye imbabazi batabarika bahwanye ningabo za Mariya baribazaga ubwabo bati ni igiciro ki natanga kuri Roho imwe? Kolize ni yo yumvisha mu magambo avunaguye ibyo twavuze ku buryo busesuye, mu mutwe wa kane ku murimo wa Legio, kuko muri uwo mutwe batavuga ku buryo buryoheye amatwi gusa.

231
Ubutumwa bukorerwa ahantu hatereranywe cyangwa hasuzuguritse buzaba iteka bukomeye kandi bugoye. Icyo busaba ni ukwihangana kudatezuka. Abantu abalejiyo baba bitaho, nyuma yo kugwa inshuro nyinshi, bareguka. Bene abo bantu iyo utangiye ubashyira ku nkeke yamategeko akomeye nta cyo ugeraho na gito. Igitsure abakorwaho ubutumwa bashyirwaho kizatuma badohoka maze hazasigare gusa abadakeneye kwitabwaho cyane. Ni ngombwa gushaka uburyo bukwiye bwo gukora uwo murimo, ni ukuvuga ko mbere na mbere, hagomba kwitabwaho byumwihariko abafatwa nkabarusha abandi kwiheba, abo bangiritse mu mitima, batakigira ikintu na kimwe bitaho. Ni ngombwa kwihatira kwita ku bafite ingeso mbi nimigambi mibisha, abanenwa, abahawe akato, abakekwaho icyaha, abatereranywe. Ibyo bikorwa hatitawe ku gucunaguzwa, ku gukorera indashima cyangwa ku kutabona intego yagezweho. Umubare munini wabo banyamahirwe make uzasaba ubwitange buhoraho. Birumvikana ko gukora ubutumwa nkubwo bisaba kugira imico yubutwari, no kubona ibintu mu buryo ndengakamere. Igihembo cyukora bene ubwo butumwa buruhije cyane kizaba kubona abo yaruhiye bapfira mu rukundo rwImana. Mbega ibyishimo bitewe no kubona umuntu yarafatanyije nUwaharaniye ubudatuza kuzahura isi ikava mu isayo yari yarazikamyemo kandi agashirwa abishoboye, akikoranyiriza umuryango wo kumusingiza! (Cardinal Newman, Le Reve de Gerontius) Twavuze birambuye ibyerekeranye nicyo gikorwa cyumwihariko, kuko, mubyukuri, ari cyo gihuje namatwara ya Legio. Byongeye kandi, mu mirimo yose ikorerwa Kiliziya, gifitemo umwanya wingenzi. Ese aho kwogeza Ingoma yImana kuri ubwo buryo ntibyaba bijyanye niri hame ryihariye rya Kiliziya Gatolika rivuga ko tugomba kubona Kristu mu bantu binsuzugurwa kuri twebwe, tukamwubaha muri bo, tukamukunda muri bo, tutitaye ku gaciro bafite, no gukora ubwo butumwa? Ikizemeza ko urwo rukundo koko ruriho ni uko ruzigaragariza mu bihe biruhanyije. Icyo kigeragezo gishingiye ku gukunda abo kamere yacu ubusanzwe idusaba kudakunda na gato. Ngiyo rero imbarutso itandukanya urukundo nyarwo dukunda abandi nurukundo rwamafuti. Ni inkingi yukwemera, ikaba nikimenyetso kigaragaza ubukristu, kuko urwo rukundo rudashobora kugaragara ahatari amatwara gatolika. Kwibwira ko urwo rukundo rushobora gutandukanywa nayo matwara, kandi ari yo mizi yarwo, ni ukurwambura agaciro karwo no kuruca imizi maze rugasigara nta kintu rukivuze. Iyaba imyitwarire yacu nkabantu yabaga ari yo Vanjili yacu, buri kintu cyose twagishima cyangwa

232
tukakigaya dushingiye ku kamaro gifitiye abantu. Bityo rero, ikintu muri rusange abantu babona ko nta gaciro kibafitiye, mu byukuri, kigomba gufatwa nkuko ubukristu bubona icyaha, ni ukuvuga, nkikintu kigomba gukurwaho byanze bikunze. Abantu bagira ubutwari bugeza aho bitangira bagenzi babo bagaragaza urwo rukundo nyarwo, nibo berekana ubupfura bwurwo rukundo bityo bakaba bahaye akabyizi umubyeyi Kiliziya. Mugira muti biragoye kwihanganira umugome. Ni yo mpamvu nyine mugomba kumwitangira mubigiranye urukundo. Umugambi uhamye wanyu wagombye kuba ukumutandukanya ningeso mbi no kumugarura mu migenzo myiza. Murasubiza muti ntazabumva, ndetse ko adashaka inama zanyu. Ese mubizi mute? Mwigeze se mubimushishikariza? Mwigeze mumufasha kwitekerezaho? Murasubiza muti: twarabikoze kenshi ndetse! Inshuro zingahe? Muti Ooh.. Kenshi cyane! Inshuro imwe, ebyiri se. None se ni zo mwita nyinshi cyane? Kabone naho mwaba mwarabikoze ubuzima bwanyu bwose, ntimwakagombye kugira ubwo murambirwa cyangwa mucika intege. Ese Imana ntihora idushishikaza, ikoresheje abahanuzi bayo , intumwa zayo, nabatugezaho Inkuru Nziza ? Ese ni ko iteka dukora icyiza ? Niko se tuyumvira muri byose ? Oya rwose ! Nubwo ari uko bimeze ariko, Imana yo ntihwema kutuburira. Kubera iyo mpamvu se iraceceka ? Kuki ? Kuko nta kintu kirusha Roho agaciro. None se umuntu watunga isi yose ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki ? (Mt 16,26) (Mutagatifu Yohani Krizostomu)

7. Ibyakorerwa urubyiruko
Nta gushidikanya ko Nyagasani Yezu afitiye abana urukundo rwuje ubwuzu nubugwaneza. Ni bo agenera umugisha we ndetse akabasezeranya Ingoma yIjuru (Mt 19, 13-15 ; Mk 10, 14). Byumwihariko, Yezu arata uruhare rugaragara abana bagira mu Ngoma yImana : abana ni ikimenyetso kigaragarira buri wese, bakaba nishusho itagira uko isa yibisabwa byingenzi mu rwego rwimyifatire mbonezabupfura niya gikristru kugira ngo umuntu yinjire mu bwami bwImana, kandi abashe kubaho yiringiye Imana byimazeyo. Ndababwira ukuri, nimudahinduka ngo mumere nkabana bato, ntabwo muzinjira mu Ngoma yIjuru. Uzicisha bugufi nkuyu mwana, niwe mukuru mu ngoma yijuru. Uwakira neza umwana nkuyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye. (Mt 18, 35) ; lk 9, 48) ; CL 47)

233
Mbega ukuntu ejo hazaza ha Kiliziya hazaba ari heza niba ugukomera mu kwemera kurubyiruko no kugira imyitwarire itagira amakemwa kwarwo bishobora kwizerwa! Nkumuntu wigihangange wivuguruye Kiliziya ishobora kwitanga nishyaka ryinshi mu guhindura abapagani no gusohoza ubutumwa bwayo mu byishimo. Nyamara ubu ikoresha imbaraga zayo hafi ya zose mu kuvura ibikomere biyirimo. Byongeye kandi, biroroshye kugumana ibyo usanganywe kurusha gusana. Legio izita kuri ibyo byombi. Kuko, byombi ni ngombwa. Nyamara ntiyagombye rwose gusuzugura icyoroshye muri ibyo, ari cyo kugumana ibyo usanganywe. Mu byukuri biroroshye kurinda icyago umubare munini wabana kurusha kuzagandura kera umuntu umwe ukuze waheranywe nibyaha. Dore imwe mu miterere yicyo kibazo: a) Ukumva Misa kwabana Hari umwepiskopi wigeze kwereka abalejiyo imirimo ikwiye gukorwa maze ashimagiza ko icyingenzi bakwiye kwitaho ari ukurwana urugamba rwo gutoza abana kumva misa yo ku cyumweru. Yafataga ukutumva misa yo ku cyumweru kwabana nkimwe mu ntandaro yingorane zizakurikiraho igihe bazaba bakuze. Kubasura mu rugo iwabo ku cyumweru mu gitondo kare bizagira akamaro cyane, mbere yaho, abalejiyo bazaba babanje kugenzura amazina yabo bitonze bifashishije urutonde rwo ku mashuri nahandi. Twibuke ko kenshi abana ataribo ububi bwabo buturukaho. Iyo bagize batyo ntibite ku murimo gatolika wa ngombwa, umuntu yahamya ko biba biturutse kuri umwe mu babyeyi cyangwa se kuri bombi batagira icyo bitaho kandi bagatanga urugero rubi, mu butumwa bwabo abalejiyo bajye bibuka iyo ngingo. Abana iyo batagenderewe ubudasiba, cyangwa bakagendererwa agahe gatoya gusa, ntakigerwaho rwose. b) Gusura abana iwabo mu ngo Gusura abana iwabo mu rugo ni ikintu cyingirakamaro cyane. Ni ukwinjira mu miryango ubundi itashoboraga kugerwamo nabogezabutumwa ku mpamvu zinyuranye, ariko noneho bikaba bishoboye koroha kubera ko intego igamijwe ari ukuganira nabana bo muri uwo muryango. Ni ibintu bizwi kandi bishingiye ku mutima wa kibyeyi, ko umwete ababyeyi bagirira abana babo usumbye kure uwo bigirira ubwabo. Ubusanzwe ababyeyi bimiriza imbere ibyazamura abana babo

234
ndetse niyo ubwabo batita ku byabateza imbere. Umubyeyi ufite umutima urusha indi yose kwinangira aterwa igishyika no gutekereza ku mwana we. Abantu bamwe bashobora kuba barapfuye ubwabo mu byiyobokamana, ariko muri bo harimo izindi mbaraga zitabemerera ko bakwifuriza urubyaro rwabo kumera nka bo, maze babona abana babo buzura inema ibyishimo bikabazamo. Ni yo mpamvu, umuntu wakwirukana nikinyabupfura gicye, ndetse nubukana bwinshi abari mu butumwa bwa gikristu bashaka gushyikirana na we, igihe bazaba baje gukora ubutumwa ku bana be nta kabuza azabihanganira. Igihe abalejiyo binararibonye bazaba bemerewe kwinjira muri urwo rugo, bazamenya neza uko bashyikiriza ubutumwa bazanye abagize urwo rugo bose. Ubusanzwe, ababyeyi bazanyurwa banatangazwe nukuntu abo balejiyo bitaye ku bana babo nta buryarya. Ibyo bishobora gukoranwa ubuhanga maze imbuto yibyijuru ikabibwa mu babyeyi, ku buryo, nkuko abana babaye urufunguzo rukingura inzu yababyeyi babo, bazaba nurufunguzo rwimitima yabo, amaherezo bakazaba nurufunguzo rufungura roho zabo. c) Kwigisha abana iyobokamana. Uwo murimo wingirakamaro wagombye kongerwaho gusanga abana iwabo, iyo bigaragara ko abana basiba cyane, cyangwa se iyo muri rusange hagamijwe kubereka ko bitaweho ku giti cyabo, cyangwa se na none iyo umulejiyo ashaka gushyikirana nabandi bagize imiryango yabo. Kuvuga ni ugutaruka, burya Legio ishobora no kuba ishami ryicyitwa Umuryango winyigisho za gikristu (Archiconfrrie de la Doctrine Chrtienne). Reba umugereka wa munani. Dore urugero rwerekana akamaro ko gukurikiza uburyo bwa Legio mu mashuri yinyigisho za gatigisimu akora ku cyumweru muri paruwasi ituwe cyane. Nubwo abasaserdoti bakoze ibishoboka byose, nubwo bari mu ntebe yamahame bashishikaye, akenshi abana bari basigaye baza mu nyigisho bageraga kuri mirongo itanu gusa. Ni bwo hashinzwe praesidium. Iyo praesidium, ku nyigisho za gatigisimu yongeraho ibyo gusura abana iwabo. Ubwo butumwa bwakozwe mu gihe cyumwaka umwe bwari buhagije ngo umubare wabana bitabira inyigisho uzamuke ugere ndetse kuri magana atandatu. Uwo mubare utangaje, ntubariyemo ibindi byiza bya roho ababyeyi benshi bari bafite umwete muke bungukiye muri ubwo butumwa . Mu byo abalejiyo bakora byose, intero yagombye kuba iyi ngiyi: Mariya yareba kandi yafata ate bano bana be? Muri uyu murimo ndetse no mu yindi yose, iki gitekerezo cyagombye guhora kigaruka mu bwonko. Ubundi, kamere ituma

235
tugirira abana ukwihangana guke. Ariko irindi kosa rikomeye ryaba iryo kwigisha abana gatigisimu ku buryo bigisha inyigisho zisanzwe zabantu, amaherezo abana bakeka ko ayo masaha yinyigisho zibyImana ari nkayo gusozera izindi nyigisho gusa. Ibintu nkibyo bibaye, wasanga abana benshi batakaye. Ni uko rero twibaze tuti: Umubyeyi wa Yezu yakwigisha ate abo bana abona muri buri wese muri bo Umwana We bwite akunda cyane? Mu nyigisho ihabwa urubyiruko, gufata mu mutwe no gukoresha imfashanyigisho zamashusho nizamajwi bigira akamaro kanini. Imfashanyigisho yose ya gatigisimu igomba gutoranywa hakoreshejwe ubushishozi nubwitonzi kugira ngo ibe koko ijyane ninyigisho za Kiliziya. Umuntu wigisha inyigisho za Kiliziya nuzihabwa bose baronka indulgensiya yihariye. (E L 20) d) Ishuri ritari Gatolika cyangwa ryabalayiki Ubuzima bwumwana utiga mu ishuri rikristu buhora mu makuba, ndetse birakomeye kububuza kuvamo ikibazo gikomeye mu gihe kizaza. Kugira ngo bahoshe icyo cyago, abakuru ba Kiliziya bo mu turere bireba, batanze amabwiriza abalejiyo bemeye gukurikiza babikuye ku mutima. e) Imiryango yurubyiruko Ku bana bize mu mashuri meza, ibintu bitangira kuba bibi iyo bayavuyemo, ni bwo higaragaza ibibazo byimyitwarire. Bibohora ku byabaremereraga byose, ibyababeraga nkagahato bashyirwagaho ariko mu byukuri kaba kagamije kubarinda ibishuko. Rimwe na rimwe, bagenderaga kuri iyo nkunga, kuko iwabo mu rugo batari baratojwe ibyiyobokamana. Ibintu birushaho gukomera koko, abo bana babura bya byiza byamashuri ya gikristu mu gihe bageze mu myaka mibi ya gisore, mu gihe rwose abo basore bavuye mu bwana ariko kandi bataraba nabagabo. Nanone birakomeye kubona rwose ibyangombwa byiyo myaka yigihirahiro, ni nayo mpamvu kenshi batabigeraho. Kandi rero, iyo myaka yo kuva mu buto ujya mu bukuru irangiye, imiryango irengera abakuru ikabakira, kenshi nta cyo biba bikimaze kuko baba baranyuze mu bihe bibi byo gukora ibyo bashaka. Ni ngombwa ko mu gihe bakirangiza kwiga, bakomeza guhozwaho ijisho no kuyoborwa, nkuko babikorerwaga bakiri ku ntebe yishuri. Uburyo bwizewe bwakoreshwa ni uko Legio yabafasha gushinga imiryango yurubyiruko, cyangwa

236
se nibura bakagira umwihariko mu miryango isanzwe yabakuru. Mbere yuko barangiza kwiga, abayobozi bibigo bazareba ukuntu amazina yabo bana yahabwa abalejiyo. Abo balejiyo bajye babasura mu miryango yabo kugira ngo bamenyane, banabumvishe ko bakwiye kujya mu miryango. Abana batabyitabira bagombye gusurwa byumwihariko, kimwe nabasiba inama kenshi. Buri mulejiyo ashobora guhabwa umubare wabana azakurikirana. Mbere yuko inama iba, azabagenderera abibutsa ko bagomba kuyitabira. Icyo gikorwa cyagombye kuzuzwa numwiherero, bishobotse ukorwa buri mwaka, hamwe nigitaramo cyo kwidagadura, nacyo cyajya kiba buri mwaka. Mu byukuri, ni bwo buryo burusha ubundi kuba bwiza, nta bundi bihwanye bwakoreshwa ngo urubyiruko, nyuma yo kurangiza kwiga, rukomeze rwitabire amasakramentu. Abana basohotse mu bigo ngororamuco cyangwa mu bigo byimfubyi, bakeneye kwitabwaho byumwihariko, kuri ubwo buryo bwose. Rimwe na rimwe ntibaba bagifite ba se na ba nyina ubundi baba barazize ababyeyi gito. f) Kuyobora amahuriro yurubyiruko (patronage), amatsinda yabasikuti (scouts) nabagide, amatsinda yabajoke (JOC), kwigisha kudoda, ishyirahamwe ryUbwana Butagatifu (Association de la Sainte Enfance), nibindi. Birumvikana ko iyo mirimo itazakorwa na Praesidium uko yakabaye, ariko izakorwa na bamwe mu bayigize. Nyamara ariko byaba byiza praesidium imwe yibanze ku murimo umwe mu yo twavuze haruguru. Ariko muri ubwo buryo birumvikana ko hajya hakorwa inama yihariye ya praesidium yose, byose bigakorwa ku mategeko. Nkuko twigeze kubivuga praesidium yaba yishe umurimo wayo, iramutse yibwiye ko mu nama yikoraniro igenewe umurimo uyu nuyu bihagije gutumira abagize iyo praesidium ngo bavuge amasengesho, basome raporo kandi basuzume vuba na vuba ibyakozwe. Wenda birashoboka ko icyo gihe bakurikiza ibyangombwa byinama ya praesidium, ariko umuntu asomye umutwe wa 11 uvuga ku byo Legio ikurikiranye, yasanga ubwo buryo budahuje namategeko. Legio ishaka ko igihe cya buri nama yigikorwa cyihariye kigenzurwa nayo, amasengesho ya Legio yavugwa inama itangiye, ahagana hagati, nigihe irangiye. Niba hatabonetse igihe cyo kuvuga ishapule, byibuze bavugira hamwe andi masengesho yo kuri tessera.

237
g) Uburyo Legio ikoresha yita ku rubyiruko. Byagira akamaro cyane kubwira abalejiyo bayobora imiryango namateraniro byurubyiruko, ingingo zimwe na zimwe bazajya bagenderaho. Kenshi uburyo bwo gukora buturuka bwose ku bantu bayobora ayo materaniro. Ngiyo impamvu ituma za gahunda zidahura, ari izo mu nama ya buri munsi, ari nizo mu nama ya rimwe mu cyumweru, ari izo mu byimikino cyangwa izerekeye gusa kwiga umwuga, ari nizibyerekeye inyigisho z iyobokamana. Ubwo buryo bwamoko yose, uko mubibona, butanga umusaruro unyuranye, ibyo rero kenshi bikaba bidakunze kugira akamaro. Dore urugero: udukino two kurangaza abana twonyine tutageretseho ikindi, turabarera yego, ariko tubarera ku buryo bwatera gushidikanya nubwo byemewe ko "icyo gihe ari nta bibi bakora . Bajya bavuga, kandi ni koko, ngo imirimo ikabije no kubura udukino itera umwana guhora yijimye. Ariko kandi umuntu yanavuga ko : kubura umurimo no kugira imikino ikabije bimutera kutazagira icyo amara. Imiterere ya praesidium iberanye nubwoko bwose bwabantu ndetse nubwimirimo. Hari umuntu se wabona ubundi buryo bworoheje bwaberana nurubyiruko? Igeragezwa ryakozwe ryagaragaje ko uburyo bukurikira butanga umusaruro mwiza kandi za praesidia zishinzwe kwita ku matsinda yurubyiruko zigirwa inama yo kubugerageza: 1. Imyaka myinshi ni 21, nta myaka mike itegetswe. Bazirinde gushyira hamwe abana barutana cyane. 2. Abanyamuryango bose bagomba guhurira mu kiganiro cya buri cyumweru. Niba itsinda rihura inshuro irenze imwe mu cyumweru, si ngombwa gukurikiza amategeko asanzwe muri izo inama zinyongera. 3. Buri munsi abanyamuryango bose bavuga Catena Legionis. 4. Mu nama ya buri cyumweru, bazakoresha umuteguro wa Legio nkuko bigenda mu nama ya praesidium. 5. Muri buri nama hazavugwa amasengesho ya Legio nkuko asanzwe avugwa mu nama ya praesidium. 6. Inama ntigomba kumara igihe kiri munsi yisaha nigice, ariko ishobora kukirenza.

238
7. Indi mirimo yinama ninyigisho, ntibigafate igihe kiri hasi yigice cyisaha. Igihe kinini kizagenerwa kwidagadura. Naho rero igice cyinyigisho kibumbiyemo uburyo bwose bwerekeye inyigisho ziyobokamana nizindi hakoreshejwe uburyo bubereye urubyiruko. 8. Abanyamuryango bose bagomba guhazwa nibura inshuro imwe mu kwezi 9. Abanyamuryango bazashishikarizwa kuba abafasha ba Legio no kwitangira abandi Ntabwo byarushya kuvuga ku buryo burambuye ingero zitagira ingano zubuzima bwagatangaza bwa Mutagatifu Yohani Bosco. Ariko ndafatamo rumwe gusa, kubera akamaro karwo gatangaje kandi katazibagirana : ni urwerekeye uburyo yarebaga umubano abigisha bagombye kugirana nabigishwa, umubano abategetsi bagombye kugirana nabo bategeka, ukuntu abarimu bagombye kubana nabanyeshuri, ari mu ishuri cyangwa se mu iseminari. Yangaga cyane uwo muco wo kwifata, ubwo buryo bwo kurebera kure abandi, iyo myiyubahishe ikabije iterwa rimwe na rimwe nakamenyero, ubundi ikava ku kutagira icyo umuntu yitaho, ubundi kandi igaterwa gusa no kwikunda, ibyo byose bigatuma abategetsi nabarimu bategerwa nabo Imana yabashinze kurera no kuyobora. Mutagatifu Yohani Bosco ntiyigeze yibagirwa aya magambo: niba warahawe gutegeka abandi, ntibigatume witera hejuru, guma hagati yabo nkaho wabaye umwe muri bo. Bamenye ubiteho. Ecclesiastique 32,12 (Cardinal Bourne).

8. Inzu yibitabo itembera (kubunza ibitabo)


Abalejiyo bashobora kuyobora inzu yibitabo itembera cyangwa bitandikwa ku karubanda ahaca abantu benshi, bishobotse ndetse ku muhanda ugendwa cyane. Uburyo uwo murimo wa Legio ufite akamaro kanini bwarigaragaje. Nta bundi buryo bwarusha ubwo, kwogeza ingoma yImana, haba ku beza, ku bacumbagira no ku bagome cyane, no kumenyekanisha Kiliziya kuri benshi badatekereza. Niyo mpamvu Legio yifuza cyane ko buri hantu hatuwe cyane hagira nibura inzu imwe yibitabo. Yagombye gutunganywa ku buryo hashobora gutandikwamo ubwoko bwinshi bwibitabo. Yagombye kandi gushyirwamo ibyandikwa byinshi bidahenze. Abalejiyo ni bo bayikoramo. Uretse abaza bagamije kugura, nabantu bingeri zose barahaza: Abagatolika bifuza kuganira nabo basangiye idini, indorerezi, abatagira icyo bitaho, abashaka

239
kuruhuka cyangwa kwimara amatsiko, abatari muri Kiliziya ariko bashimishwa nibyayo nyamara ntibabashe gushyikirana na yo ku buryo bweruye. Abo bantu bose baganira nabalejiyo bimico myiza bashinzwe uwo murimo, bakwiye guhugurwa mu bijyanye no gusubiza ibibazo byabaje kugura, bakabifata nkuburyo bwo gushyikirana na bo. Bazakoresha iyo mishyikirano bagira ngo babateze intambwe yisumbuye, haba mu bitekerezo no mu bikorwa. Bazashishikariza abagatolika kugira igikorwa bitangira. Bazafasha abatari abagatolika gusobanukirwa na Kiliziya biruseho. Hari uzagenda afashe icyemezo cyo kujya mu misa no guhazwa iminsi yose, undi na we aziyemeza kuba umulejiyo cyangwa umufasha, cyangwa umupatrisiyani, uwa gatatu na we yiyemeze kwiyunga nImana, undi na we azagenda afite mu mutima we igitekerezo cyo kuyoboka Kiliziya. Abasura umujyi bazagira amatsiko yo kumenya Legio (batari kuzigera bamenya) kandi bashobore gushishikarizwa kuyishinga aho baba. Abalejiyo bashishikarizwa kudategereza ko abantu baza babagana aho batanditse ibitabo. Ntibagombye kuzuyaza kwegera abantu bari aho hafi, hatagambiriwe byanze bikunze kugurisha ibitabo, ahubwo bashaka kugirana imishyikirano nkuko byavuzwe mu gika cyabanje. Ntabwo ari ngombwa kwibutsa abalejiyo ko gukomeza umubano nubucuti byatangiye ari igice cyingenzi cyuwo murimo. Umushinga wo gutangiza inzu yibitabo ihora yimuka iteka uzahura ninkomyi ivuga ko uwo murimo wagombye gukorwa nabagatolika bacengewe nibyidini ku buryo budasanzwe kandi ko batabibonera umwanya. Nta gushidikanya na gato, ubumenyi buhambaye bwinyigisho za Kiliziya gatolika bwagira akamaro, ariko kutabugira ntibigomba kubuza abalejiyo kujya mbere. Igikenewe cyane ni ukumenya kunyura abandi. Nkuko Kardinali Niyumani (Newman) abivuga agira ati: Abantu baratunyura, ijwi ryabo riraducengera, ubwiza bwabo buratwigarurira, ibikorwa byabo bidutera kugurumanamo ishyaka. Abantu benshi bazabeshwaho namahame kandi banayapfire; amagambo aboneye ntaduhindura. Muri make, kuvugisha ukuri no kugira igikundiro bifite akamaro karuta kugira ubumenyi buhanitse. Ubwo bumenyi bushobora kuroha ababufite ikuzimu, no mu mayira adafututse, nyamara ariko, kwemera intege nke zawe nkumwana ugira uti : simbizi ariko nshobora kubaza bituma ibiganiro bigira aho bishingira.

240
Muzasanga kenshi imbogamizi zose zituruka ku buswa, umulejiyo usanzwe ashobora kuzitsinda. Ingingo zikomeye zizashyikirizwa inama ya praesidium cyangwa umuyobozi wa roho. Impaka zaba ndende kandi ntizigire iherezo ku byerekeye ibyo bavuga kuri Kiliziya: ngo yaba yarishe abantu, ngo yaratoteje, ngo yabuze umwete. Ibirego bimwe na bimwe naho byagira agace kukuri, ako gace niko katuma ikibazo kirushaho gukomera kandi na mbere kitari gifututse. Muri izo mpamvu zimpaka, ndetse no mu zindi ziciye bugufi, ntibishoboka na gato kunyura abanegura Kiliziya nubwo waba ujijutse bikomeye. Uburyo umulejiyo yifashisha ni ubwo kugarura ikiganiro ku ngingo zacyo zoroheje, kwibanda kuri izi ngingo zoroheje: Imana yasize ubutumwa mu isi, aribwo abantu bita inyigisho yiyobokamana; ubwo iyo nyigisho ari ijwi ryImana, igomba kuba imwe, iboneye, idahindagurika, idafudika, kandi iyoborwa nImana. Ibyo bimenyetso byibera muri Kiliziya Gatolika gusa. Nta muryango wundi wabisangamo. Ahatari muri Kiliziya, hibera ibindi binyuranye, bidafututse, wa mugani wa Kardinali Niyumani (Newman), ati: niba idini gatolika atari isi itagaragara yaje mu isi yacu igaragara, nta kintu kiriho, nta kintu kigaragara mu byo dutekereza byintagiriro yacu nibyiherezo ryacu. Nta kabuza hariho Kiliziya yukuri. Kandi hariho imwe gusa. Ni iyihe niba atari Kiliziya Gatolika ? Nkuko umuntu iyo akomeje gukubita ahantu hamwe gusa ahashegesha, ubwo buryo nabwo bwo kwerekana ukuri bufite akamaro kanini cyane. Akamaro kabwo gasakara ku bantu boroheje. Umuntu ujijutse ntashobora kubuvuguruza abikuye ku mutima nubwo yakomeza gushinja ibyaha Kiliziya. Muri make, mujye mumwereka mwiyoroheje ko akabya mu byo avuga kuko ibyo arega Kiliziya gatolika ashobora no kubirega andi madini. Nuko rero niyitwaza ko abantu ba Kiliziya bagiye bakora nabi kugira ngo yerekane ko Kiliziya ari amafuti, azaba ashoboye kwerekana gusa ko nta dini ryukuri na rimwe riri hano ku isi. Ibihe ntibikiri bya bindi umuporoso yemezaga ko idini rye ari ryo ryonyine rifite ukuri. Ubu noneho umuntu yamwumva avugana ubwiyoroshye ko Kiliziya zose zifite uruhande rwukuri mu byo zigisha. Wenda byaba byo, ariko agace kukuri ntigahagije, ibyo byaba bishaka kuvuga ko nta kuri kwose kubaho, cyangwa uburyo bwo kukugeraho. Niba Kiliziya ifite amahame yukuri nandi yamafuti, hazakoreshwa ubuhe buryo ngo umuntu ayatandukanye? Igihe cyo guhitamo umuntu yakwibeshya agahitamo amabi akareka ameza. Niyo mpamvu Kiliziya

241
ivuga ko inyigisho zayo zimwe ari ukuri, idashobora kudufasha ituyobora mu rugendo turimo. Yadusiga tumeze nkuko yadusanze igihe twari tutarahura na yo. Tubisubiremo kugeza ubwo biducengeye : hariho Kiliziya imwe rukumbi yukuri itagomba kwivuguruza, igomba gutunga ukuri kose, igomba kandi kutwereka aho ibyukuri bitaniye nibyamafuti. Nta yindi nkingi isi yegamiye uretse wowe. Ifite intumwa, abahanuzi, abahowe Imana, abahamya bukwemera, ababikira, abarengezi beza, abo bose ndabiyambaza. Ariko wowe Mwamikazi wanjye, urabarenze, urabaruta kure. Ibyo abo bose bashobora mufatanyije, wowe wenyine wabyishoborera utabafite. Ubwo bushobozi ubukura he handi ? Yooo ! Ni uko uri Umubyeyi wUmukiza wacu. Umunsi wicecekeye, nta wundi uzansabira, nta wundi uzamfasha ariko nuvuga, bose bazansabira. (Mutagatifu Anselme, Oratio Ecci)

9. Kwiyegereza no gushyigikira imbaga


Iyogezabutumwa rikwiye kugeza ubukungu bwa Kiliziya ku bantu bose. Ishingiro rwuwo murimo ni ugushyikirana numuntu ku giti cye ubutarambirwa ugamije kumwigisha. Uko umwanya duha uwo mushyikirano numuntu ku giti cye ugenda uba muto, niko no kumuhindura bikomera. Iyo abantu bazimiriye mu mbaga, bagenda barushaho kuducika kandi buri wese afite roho yagaciro gakomeye. Buri wese mu bagize imbaga afite ubuzima bwe bwite, ariko amara igihe kinini mu bantu banyuranye. Tugomba gushyikirana nabo bantu ku giti cyabo, kugira ngo tubashe gushyikirana na roho zabo. Nimwibaze ukuntu umubyeyi wacu abona iyo mbaga ! Ni umubyeyi wa buri roho yumuntu ku giti cye. Aterwa intimba no kubona ibyo zikeneye kandi mu mutima we yifuza cyane ko hagira umuntu uza kumufasha kuzitaho nkumubyeyi witangira abana be. Twagaragaje bihagije agaciro kinzu yibitabo ishyirwa ku karubanda, cyakora, iyogezabutumwa rikorerwa imbaga ryo ni umurimo wihariye. Kwegerana ikinyabupfura abantu ubasaba ko mwaganira ku bibazo birebana nukwemera bishobora kugeza ku mushyikirano wera imbuto. Ubwo buryo bushobora gukoreshwa mu muhanda, mu mazu ya Leta, aho bategera imodoka, nahandi hantu abantu bakoranira. Byaragaragaye ko kwegera abantu kuri ubwo buryo akenshi byakirwa neza. Abalejiyo bitangira uwo murimo bagomba kwiyibutsa ko amagambo nimyifatire byabo ari ingenzi mu gushyikirana. Bagomba rero kwirinda ubwirasi kandi ntibashake guhabwa icyubahiro. Ibiganiro byabo ntibigomba kubonekamo amagambo asa no guhangana numuntu uwo ari we wese kandi birinda ikintu cyose cyasa no gutanga amategeko cyangwa

242
kwerekana ko basumbye abandi. Bagomba kwemera badashidikanya ko Mariya Umwamikazi wintumwa aha agaciro buri jambo ryose bavuze kandi ko yifuza kweza imbuto ubutumwa bwabo.

10. Gukora ubutumwa mu bakozi bo mu ngo zabagatolika


Ubwo butumwa bushobora kuba umwe muri ya mirimo tumaze kuvuga. Kenshi na kenshi, abo bakozi baba mu ngo zititaye cyangwa zirwanya ukwemera, bagafatwa nkimashini zikunda kwimuka ziva mu mazu zijya mu yandi. Kenshi baba bavuye mu misozi vuba, bakiroha mu mujyi nta nshuti, bagasigara bashaka ubucuti bushobora kubakururira amakuba. Abo bakozi bo mu ngo babagatolika bakeneye kwitabwaho byumwihariko no guterwa inkunga. Kubakoraho ubutumwa bishobora kwera imbuto nyinshi cyane. Kuri bo, ukugendererwa buri gihe nabalejiyo babashakira icyiza kuzababera nkimirasire yizuba. Akenshi intego yubwo butumwa, izaba iyo kubinjiza mu miryango ya Kiliziya gatorika, kubabonera inshuti ziboneye ndetse no kubategura kuzavamo abalejiyo. Icyo gikorwa kizatuma benshi muri abo bakozi bagezwa mu nzira nshya kandi nziza, mu nzira baziberaho mu mahoro kandi bashobora kwitagatifuza. Mbere na mbere tuba twaraketse ko umubyeyi wImana yari afite ikuzo ryinshi nishema, nibura mu gihe cyubuzima bwe hano ku isi. Ariko mu byukuri byagenze ukundi, nkuko Imana yari yarabigennye. Dusanga Mariya yitanga mu nzu ye ya gikene akora imirimo ya rubanda rwose, nko gukubura inzu, kumesa imyenda, guteka; yajyaga kuvoma amazi akagaruka yikoreye ikibindi ku mutwe. Yakoraga bene iyo mirimo dutinyuka kuvuga ko iciye bugufi, nubwo ari we, ari Yezu ari na Yozefu babiduhayemo urugero. Nta gushidikanya ibiganza bye byabungagamo amaraso kubera imirimo iruhije kandi bikahagagarira, kenshi umunaniro waramurembyaga maze ugasanga Mariya ahagaritse umutima nkumugore wumuntu uciye bugufi. (Vassal Phillip: La Mre du Christ).

11. Iyogezabutumwa mu basirikare no mu bantu bahora mu ngendo


Imibereho yabasirikare nabahora mu ngendo ibatera kenshi kutita ku nyigisho zImana kandi ikabategeza amakuba atagira ingano. Niyo mpamvu kubakoraho ubutumwa bikenewe cyane. (a) Kubera ko kugera mu bigo byabasirikare bitorohera abasivili, ni ngombwa gushinga za praesidia zigizwe nabasirikare bashobora gukora umurimo

243
wingirakamaro mu bigo byabasirikare. Ibyo byakozwe ahantu henshi kandi bihagira akamaro kanini. (b) Kwogeza ubutumwa mu basare bisaba kubasura kenshi aho baba mu mato no kurema imiryango yabo imusozi. Praesidia zatangira uwo murimo zagombye kwifatanya numuryango wisi yose uzwi neza: Ukwogeza ingoma yimana mu nyanja, ufite amashami mu bihugu byinshi bikikije inyanja. (c) Abalejiyo bagomba kubaha rwose amategeko yabasirikare nabasare. Ntibagomba na gato kugira itegeko babangamira, cyangwa umugenzo karande. Bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo ubutumwa bwabo bwakirwe bwose, kandi bose babubonemo ikintu kizamura abantu ku buryo bwose; kikaba nimfashanyo ikomeye mu basirikare, ndetse kigasumba kure inkunga, kikaba ikintu cya ngombwa. (d) Abalejiyo bakwiye kwogeza ingoma yImana mu bantu bahora mu ngendo, abahora bimuka nababa mu bigo biberamo imikino yinyamaswa no mu mpunzi. Mu bintu bikomeye bigaragaza impinduka zihambaye zo mu bihe byubu, ukwimuka byazanye ikintu gishya kidasanzwe: Abatari abakristu binjira ari benshi mu bihugu ubukristu bumazemo imyaka myinshi cyane bwarashinzeyo imizi, bigatuma habaho uguhura kwimico inyuranye bikaba bihamagarira Kiliziya kugira umutima wakira, ushyikirana, ndetse ugoboka abo bantu, mu ijambo rimwe ni ngombwa kubagaragariza ubuvandimwe. Mu bimukira, impunzi zifata umwanya wumwihariko kandi zikeneye kwitabwaho cyane. Kuri ubu zigera ku mamiliyoni namamiliyoni atataniye ku isi kandi ntizihwema kwiyongera. Zahunze ikandamizwa rya politiki nimibereho ikabije kuba mibi idakwiye ikiremwa muntu, inzara namapfa byarushijeho kwiyongera ku buryo bukabije. Kiliziya igomba kubashyira mu mubare wabo igomba kwitangira mu butumwa ikora. (RM 37 (b) ).

12. Gukwirakwiza ibitabo ninyandiko za Kiliziya gatolika


Ubuzima bwabantu benshi barimo Mutagatifu Agustini wa Hipone na Mutagatifu Inyasi wa Loyola, bugaragaza ko gusoma ibitabo byiza byabateje intambwe mu kwemera. Gukwiza inyandiko za Kiliziya gatolika bitanga umwanya utagira uko usa wo gushyikirana nabantu benshi batandukanye bakeneye kugezwaho inyigisho zukwemera. Iyo abantu bakuru batabonye ubakurikirana mu byiyobokamana, biherera muby isi. Isi Kiliziya ibigisha, bo siyo babamo. Ijwi ryisi yirengagiza Imana rirumvikana cyane kurusha irya

244
Kiliziya. Uko gusumbanya ibintu kugomba gukosorwa. Ubutumwa bwumukristu ni ukwegereza Imana isi ikomeza kuyitera umugongo. Ibyo bisaba ko tugira imico nimigenzo myiza bya gikristu. Umuntu yahamya ko gusoma inyandiko witonze, ugamije kumenya, byungura ubikora. Gusoma ibintu bike bike ku buryo buhoraho biruta gusoma byinshi ariko ukabikora rimwe na rimwe. Gukundisha abantu gusoma ibitabo byiyobokamana ntibyoroshye. Bagomba kubikangurirwa rero, kandi niba tudashaka ko iyo nyota iyoyoka, ni ngombwa ko babona ibyo basoma ku buryo bworoshye kugira ngo inyota ihoreho. Ngiyi rero indi nzira yiyogezabutumwa gatolika. Uretse ibitabo, umuntu yabashakira nibinyamakuru gatolika bigamije : (1) kubagezaho amakuru nyayo (2) Kugorora ibitekerezo bikosheje no kuvuga ibikenewe (3) Gutanga umurongo uboneye itangazamakuru ryagenderaho. (4) Guhesha ishema ibintu bya Kiliziya. (5) Kubiba mu bantu umuco mwiza wo gusoma. Uretse inyandiko, umuntu ashobora no gukoresha amashusho mu kwamamaza ukwemera. Mbere yo kugira imfashanyigisho ivuga ibyImana umuntu yifashisha, ni ngombwa kubanza kuyereka inzego za Kiliziya zibishinzwe kugira ngo zirebe niba ibikubiyemo bijyanye ninyigisho za Kiliziya koko. Mutagatifu Yohani Kirizostomu yagize ati : Ntabwo ari inyito yibintu ituma byizerwa, ahubwo ni ibintu biha inyito kwizerwa. Dore bumwe mu buryo bwemewe bwo gukwirakwiza hose inyandiko za Kiliziya Gatolika: (1) Gusura abantu mu ngo ushaka abaguzi.(2) Gutanga izo nyandiko mu ngo (3) Guteganya ahantu hacururizwa ibitabo ku Kiliziya. (4) Gushyiraho inzu yibitabo itembera(yimuka). (5) Gukoresha Abapatrisiyani kugira ngo bashakishe ibikoresho bikenerwa muri ubwo butumwa. Aho bagurishiriza ibitabo hagomba kuba hatunganyijwe neza. Si byiza gukoresha uburyo butanoze mu kumenyekanisha Kiliziya Gatolika. Igihe abalejiyo bakwirakwiza inyandiko za Kiliziya gatolika mu ngo, bazihatira kwogeza ingoma yImana mu bazituye bose. Mariya ahorana na Yezu. Hose kandi iteka uwo mubyeyi ahora iruhande rwumwana we. Ni uko rero ikigomba kuduhuza nImana, ikigomba kutwerekeza

245
ku byijuru, si Kristu wenyine, ni abo ba nyaguhirwa bombi: Uwo mubyeyi numwana we. None rero, gutandukanya Yezu na Mariya mu bikorwa byubukristu, ni ugucurikiranya ibyImana ubwayo yishyiriye mu buryo. (Terrien: La Mre des hommes)

13. Gushishikariza abantu kumva Misa buri munsi no guhabwa Ukarisitiya kenshi
Ni byiza ko abakristu bumva Misa ari benshi buri munsi, bagahabwa Ukaristiya Ntagatifu bafite umutima usukuye, bagashimira umwami wacu Yezu Kristu kubera iyo neza ye. Bajye bibuka aya magambo agira ati: icyifuzo cya Yezu na Kiliziya cyo kubona abakristu begera ameza matagatifu iminsi yose kigamije ko abakristu bose bunga ubumwe nImana mu isakramentu ryUkarisitiya, bakavoma muri Ukaristiya imbaraga zo gutsinda kamere yabo, bakababarirwa ibyaha bito kandi bakirinda ibyaha bikomeye intege nke za muntu zikunze kutugushamo (AAS 38 (1905), 401). Ku manywa, abakristu ntibakibagirwe gusuhuza Yezu uri mu Ukaristiya; ni igikorwa cyo gushimira no kugaragariza urukundo Kristu uri muri iryo sakramentu. (MF 66) Ubwo butumwa bwerekeye Ukaristiya ntibuzaba umurimo uri ukwawo, ahubwo buzacengera mu mirimo yindi umulejiyo agomba gukora. Reba umutwe wa 8 : Umulejiyo nUkaristiya. Turabona ukuntu Ukaristiya, ari yo Gitambo, ikaba nIsakramentu mu bwinshi bwibyiza byayo, ihiniyemo ibyo umusaraba watuye Imana, nibyo waronkeye abantu. Ibangikanyije kuba amaraso yo kuri karuvariyo, nikime cyo mu ijuru: amaraso atakamba, nikime gitanga ubuzima, kikegura urugemwe rwanambye, ruregarega. Ni yo twaguzwe akaba numugisha twahawe. Ni ubuzima ikaba nikiguzi cyubwo buzima. Umusaraba ntiwagize agaciro karenze aho, na rya sangira rya nyuma rya Yezu nabigishwa be na ryo ni uko; byombi uko ari bibiri: byombi byuzuye amizero yabantu. Ngiyo impamvu ituma bitira ukuri Misa Amayobera yUkwemera, ntabwo ariko inyigisho za Kristu zose ziyihiniyemo gusa, inyigisho zukuntu Adamu yatworetse, Yezu Kristu akatuzahura, ariko ni uko cyane cyane mu Misa, hagati yacu, ibyabaye bikomeza kuba, wa murimo wuje ubutwari watumye iryo zahurwa rihanitse ryabantu ningurano itagira ingano yibyo twari twataye mbere, biba. Ntabwo kandi Misa ari ugusubira mu byakozwe kera, ntabwo ari urwibutso, ikora rwose muri twe ibyo Kristu ubwe yakoze. (De la Taille, le Mystere de la Foi)

246 14. Gutora abafasha no kubitaho


Buri praesidium izi akamaro kamasengesho izagerageza gushaka abafasha benshi. Umulejiyo agomba gutora abafasha benshi no kunga ubumwe na bo. Tuzirikane ubuntu bwabo bafasha begurira Legio ya Maria igice kimwe cyibitekerezo byiza byumutima wabo. Mbega isoko yubutungane bifitemo! Umuryango wa Legio ubafitiye umwenda utagira ingano. Uwo mwenda Legio ishobora kuwishyura ibayobora ku butungane. Abalejiyo nabafasha bose ni abana bumuryango. Abalejiyo ni abana bimfura, kandi umubyeyi wa Legio, nkuko bigenda muri buri muryango, arabahindukirira akabitegereza kugira ngo abafashe kwitangira barumuna babo. Ntanyurwa gusa no kureba uwo murimo. Ahubwo awuhindura ingirakamaro, maze bigatuma uko kwita ku bafasha bibundikira ibintu bitagira uko bisa mu matsinda yombi. Mu mutima wabafasha hazuzuramo ubutagatifu bukomeye, ibihembo byabazaba bujujemo ubwo butagatifu bizagarukira abalejiyo. Ibikorerwa abafasha bishobora kugira akamaro kanini. Kugira ngo bagere kuri ibyo byiza, bagomba gushinga uwo murimo abantu bamwe ba praesidium babizobereyemo kugira ngo bakore nkabana buburiza. Ngira ngo koko muri iyi minsi yibyaha nurwango abantu bafitiye Imana, umwami wacu Yezu Kristu arashaka gukoranyiriza iruhande rwe imitima yitoranyirije rwose ikirundurira nibye byose, imitima ashobora guhora yizeye ngo imufashe kandi imuhoze, imitima itavuga ngo : Mu byukuri ngomba gukora iki ? , ahubwo yibaza iti : Nshobora gukora ibingana iki kubera urukundo rwe ? Imitima itanga ititangiriye itama, kandi ibabazwa gusa nuko idashobora gukora ibiruseho, no gutanga ibirenzeho, no kubabara birengejeho, ibigiriye uwayigiriye ibyiza byinshi ; mbese rwose imitima itameze nkiyindi, kandi wenda yitwa iyabasazi mu maso yisi, kubera iyi ntego biyemeje : Nta kudamarara, ahubwo kwigomwa (Father William Doyle: Vie par Mgr. Alfred ORahilly) Nuko rero umutwe wingabo zintamenyekana kandi zikaba nibitambo byurukundo nyampuhwe zizaba nyinshi nkinyenyeri zo mu kirere cyangwa umusenyi wo ku nyanja. Legio izamerera nabi Sekibi; maze ifashe Bikira Mariya kumena umutwe winzoka yuzuye ubwibone ku buryo budasubirwaho. (Mutagatifu Tereza wi Lisieux)

247 15. Umurimo wo gufasha iyogezabutumwa mu mahanga


Abakristu nyabo bitangira gufasha iyogezabutumwa mu mahanga. Babigaragaza mu isengesho ryabo, mu gushyigikira iyogezabutumwa batanga ibikenewe banashyigikira abitegura kuba abogezabutumwa, uko buri wese yumvise umuhamagaro we hakurikijwe ibihe arimo naho ari. Dutange ingero zifatika : Abalejiyo bashobora gushinga itsinda ryUrubyiruko Rutagatifu maze bakiyegereza abana benshi bakabakundisha kogeza Inkuru Nziza mu mahanga. Bashobora kandi guhuriza hamwe abantu badashoboye kuba abalejiyo (ahubwo bakabagira abafasha ba Legio) bakitangira nkubudozi bwimyenda nibindi. Kuri ubwo buryo, ku nshuro imwe baba bakoze ibyiza bitatu : (a) Umulejiyo aba yitagatifuje; (b) Aha abantu benshi uburyo bwo kwitagatifuza ; (c) Aba afashije iyogezabutumwa mu buryo bufatika. Ku birebana nuyu murimo, birakwiye rwose gutsindagira ingingo ebyiri za rusange : (a) nta praesidium nimwe igomba guhinduka igikoresho cyo gusabiriza kubera igikorwa icyo ari cyo cyose; (b) kugenzura no kuyobora abantu bitangira ubudozi byaba bihagije ngo umuntu avuge ko yakoze ubutumwa buteganywa namategeko yumuryango. Ariko umurimo wubudozi wonyine ntufatwa nkumurimo wingenzi wumulejiyo, cyeretse habonetse impamvu zihariye nko kugira ubumuga bwumubiri. Imiryango yiyogezabutumwa ine ikurikira : Uwo kwamamaza ukwemera, uwa Petero Mutagatifu Intumwa, uwurubyiruko rwogeza ubutumwa mu mahanga nuwurugaga rwIyogezabutumwa mu mahanga yose isangiye umugambi umwe wo guteza imbere umutima wo kogeza Inkuru Nziza ku isi hose. (RM 84)

16. Gushyigikira no gutunganya imyiherero


Abalejiyo bamaze kwibonera ubwabo inyungu zikomeye zumwiherero, bagombye gukora ibishoboka bakajya biherera, bagatanga icyo gitekerezo kandi bagakora ku buryo imyiherero yajya ikorwa naho itaratangira gukorwa.

248
Nyirubutungane Papa Piyo wa XI, mu ibaruwa ye ya gishumba (Encyclique), yashishikaje abakristu agira ati: amashyirahamwe yabalayiki basenga bashaka gukorera Kiliziya, bafasha inzego nyobozi zayo bakora ibikorwa bya gitumwa. Muri iyo myiherero mitagatifu, bazabona ku buryo bugaragarira amaso agaciro ka za roho maze bagurumanemo icyifuzo cyo kuzitangira ; bazigiramo kandi ishyaka ryo gukora ubutumwa nuko bakwikomezamo uwo mutima wibyagezweho muri urwo rwego. Ni ngombwa kubona ukuntu Papa akomeye cyane ku gutoza abantu kuba intumwa. Rimwe na rimwe iyo ntego iribagirana, intumwa ntizigaragaze. Muri icyo gihe, akamaro kiyo myiherero gashidikanywaho. Abalejiyo ntibagomba kubuzwa guteza imbere ibyiza byumwiherero, hitwajwe ko nta bushobozi bwo kubonera icumbi abiherera. Byaragaragaye ko umwiherero ushobora gukorwa ukagera ku bintu byingirakamaro, kabone naho wakorwa umunsi umwe, kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, nta nubundi buryo bwakoreshwa ngo iyo myiherero yitabirwe nimbaga. Icyumba icyo ari cyo cyose gishobora gutunganywa kubera icyo gikorwa cyumunsi umwe wonyine ; kandi hashobora gutegurwa ifunguro riciriritse. Na Yezu ubwe yakundaga kubwira intumwa ze ngo zijye zisuganya, ziherere mu mutuzo wuje urukundo . Nimuze ahitaruye hadatuwe, maze muruhuke gatoya (Mk 6,31). Kandi aho amariye kuva kuri iyi si yamagorwa atashye mu ijuru, yashatse gutunganya intumwa nabigishwa be mu nzu babagamo i Yeruzalemu (cnacle). Mu gihe cyiminsi icumi, bari bashishikariye gusenga (Intu 1,14) maze bityo baberwa no kwakira Roho Mutagatifu. Nta kabuza ko uwo mwiherero utazibagirana wabaye uwa mbere wabereyemo imyitozo yiyobokamana, aho Kiliziya yasohotse ikungahaye kandi ifite imbaraga zihamye, ishyigikiwe numubyeyi Bikira Mariya. Niho intumwa za mbere twakwita integuza zukwogeza ukwemera zigishirijwe.

17. Umuryango wUmutima Mutagatifu uharanira ukwigomwa


Umurimo utagira uko usa praesidium ishobora gukora waba uwo gutora abakwinjira muri uwo muryango. Icyo ugamije ni ikuzo ryImana binyujijwe mu gushyigikira kwigomwa kurya no kunywa, no kunyurwa na bike; hakoreshwa cyane cyane uburyo bwisengesho no kumenya kwigomwa ku bushake. Abanyamuryango bawo bishingikiriza urukundo bafitiye Kristu (a) kugira ngo babeho nta kibaziga kandi birinda ibinyobwa bisindisha kugira ngo babashe gukora icyiza ; (b) kugira ngo bahongerere ibyaha byukwishimisha byabantu

249
bose nibyabo bwite ; (c) kugira ngo baronkere inema abarenza urugero mu kunywa ibisindisha, nabababazwa nimyitwaririe idahwitse yababo. Abanyamuryango biyemeza cyane cyane : (1) Kutanywa ibisindisha; (2) kuvuga isengesho ryIgitambo cyUbutwari inshuro ebyiri ku munsi ; (3 ) kwambara ku mugaragaro ikimenyetso kibaranga. Isengesho ryIgitambo cyUbutwari rivugwa ritya : Mutima Mutagatifu wa Yezu, ngiriye ikuzo ryawe no kuguhoza, ngiriye urukundo rwawe, nzatanga urugero rwiza, nigomwe ngiriye uguhongerera ibyaha byo kutamenya kwitsinda no kugira ngo abasinzi bisubireho, niyemeje kureka ibinyobwa bisindisha mu buzima bwanjye bwose. Hariho ibwiriza rivuga ko : (1) umuyobozi mukuru wuyu muryango uharanira kwigomwa ashobora kwemerera praesidium ikaba yababungabunga ikababera nurugero. (2) ahantu hasanzwe ihuriro ryuwo muryango, praesidium ishobora guhabwa uburenganzira, ariko ibanje kubyemererwa nihuriro risanzweho, bwo gushamikira kuri iryo huriro hagamijwe guteza imbere no gutora abinjira muri uwo muryango, (reba umugereka wa 9)

18. Buri hantu hafite ibyo hakeneye byihariye


Kugira ngo Legio igere ku byifuzo byayo, abalejiyo bazitabaza uburyo bwose bazahabwa nimyitwarire ya buri karere, babanje kubyemererwa nabayobozi ba Legio, na none bakurikije uko abakuru ba Kiliziya babishaka. Reka tubisubiremo: buri murimo wose ubonetse, ni ngombwa kuwukorana umutima mwiza, numwete uvanze nubutwari. Umurimo wose wubutwari ukozwe witwaje izina gatolika, utuma abantu bo mu karere ukorewemo batangara. Bose, ndetse nabatemera ibyImana, bibatera noneho gutekereza ibyImana bashyizeho umwete. Ubwo buryo bushya bwo kureba ibyImana no kunyurwa nabyo buzatuma imyifatire yabaturage bigihugu cyose ihinduka myiza. Mwitinya, niko Yezu yivugiye. Twikuremo ubwoba. Ntidushaka abanyabwoba muri twe. Niba iryo jambo rya Kristu rikwiye gusubirwamo, aha mbere rizasubirirwamo ni muri Agisiyo gatolika no mu mashami yayo.

250
Ntimutinye. Ubwoba butoba ubwenge, maze bukatubuza kureba ibintu uko biri. Niyo mpamvu mbisubiramo, nti: nimucyo twikuremo ubwoba, keretse ubwo gutinya Imana gusa... Nibwo bwoba busimbura ubundi bwose, ufite ubwo bwonyine, ntatinya abantu, ntatinya ibitekerezo bidahwitse byo muri iyi si. Naho rero ubwitonzi, bugomba kuba nkuko Igitabo Gitagatifu kivuga kandi gihora kibutsa kenshi: ubwitonzi bwabana bImana, ubwitonzi bwumutima, bumwe butagomba kuba kandi butari ubwitonzi bwumubiri utagira intege, umubiri wuje ubunebwe, umubiri utishyigura, umubiri wikunda, umubiri utagira icyiza. (Disikuru ya Papa Piyo XI ku wa 17 Gicurasi 1931)

UMUTWE WA 38 : ABAPATRISIYANI
Umuryango wabapatrisiyani washinzwe mu mwaka wigihumbi kimwe magana cyenda mirongo itanu na gatanu (1955). Intego yawo ni ugushimangira ubumenyi mu byiyobokamana mu bantu, kubatoza gutinyuka no kubashishikariza kwogeza ijambo ryImana. Kuva bagitangira kugeza na nubu, ntibigeze bahindura uburyo bwabo bwo gukora; nubwo bamwe babagiraga inama yo guhindura, hanyuma basanze ari ugusubira ku byo bari basanzwe bakurikiza nko kwigisha Gatigisimu, guhura bakiga cyangwa se gukora inama yiga ibibazo ikanabisubiza. Abantu benshi bifite ntibita ku byerekeye Kiliziya, umuryango wAbapatrisiyani ufite akamaro muri ibyo. Ni nayo mpamvu uwo muryango ugomba gukomera kandi ugakurikiza buri tegeko ryawo kuko baramutse bahinduyeho gato mu mikorere yabo, ibyinshi byaba bihindutse, ni nko muri radiyo iyo umuntu atirimukije urushinge itangira kuvuga ibindi. Ubundi buryo bavuga, bwashoboka iyaba hari abantu babizi neza bakaba babyigisha nabandi, ni uko imikorere yabapatrisiyani ari nkiya Legio rwose: tuvuge nko gufashanya imirimo yo kujijurana. Ibyo byerekana ko abapatrisiyani ari ingabo za Mariya mu byerekeye kwungura abandi ubwenge. Nkuko bigenda muri Praesidium, Bikira Mariya ni we rumuri rwumuryango kuko ari we wabyaye Yezu Kristu, ashinzwe no kumumenyesha abantu bose abubu nabazavuka. Kugira ngo berekane umwanya wingenzi wa Bikira Mariya, mu nama yAbapatrisiyani baba bakikije alitari ibibutsa Kristu uganje

251
hagati yabo nkuko yasize abisezeranye. Koko rero iyo amasengesho agenda asimburana nibiganiro, nibwo buryo bwiza butuma umuntu atananirwa mu gihe yambaza, kuko kumara amasaha abiri uvuga amasengesho, utaretsa, binaniza. Abapatrisiyani bitagatifuza kandi bajijuka. Muri praesidium, ikintu cya mbere buri muntu abazwa ni ukuvuga umurimo yakoze. No mu bapatrisiyani ni ko bimeze. Bifuza ko buri muntu agira ijambo kandi iryo jambo rikagirira inama akamaro. Ubuvandimwe buranga inama ntibacyocyorane, mbese bakifata nkuko bigenda mu muryango. Nibwo usanga bahujije ibitekerezo nubwo bamwe barusha abandi kuvuga. Uwo mubano bazawukomeze, kuko iyo ubuze mu biganiro, usanga abaje mu nama bashyamiranye, bajorana kandi bagasebanya, nibindi byinshi... Inama yabapatrisiyani yifashe ityo, abayigize ntibazongera kuyisubiramo ukundi. Naho ubundi iyo hari umubano utuma nabantu basanzwe bumva ko bari mu muryango, byose biratungana. Icyo buri muntu azakora cyangwa azavuga kizasange ibyabandi, bahurize hamwe bibe urusobe, bimere nkibyuma bigize umunyururu. Buhoro buhoro rero ibyari bituzuye bizuzura, hanyuma ubumenyi buzasimbure ubujiji, maze buri nyigisho nihura nindi bibyare ubuhanga bukomeye bwinyigisho zubukristu. Uko ubumenyi ninyota yo gushaka kumenya byiyongera, niko nabantu basobeka urukundo bakaba umuntu umwe muri Kristu kandi bagasangira ubuzima na We. Ni ngombwa ko abagize umuryango wabapatrisiyani bamenya ko bakurikiza inyigisho namategeko bya Legio; bagomba no kwita ku murimo wabo nkuko abalejiyo babigenza muri praesidium. Ibyo nibabikurikiza, umurimo wabo uzaborohera. Birababaje kubona abanyagatolika batabwira abo mu yandi madini ibyerekeye Kiliziya Gatolika, cyangwa se na bo ubwabo ngo bahure babiganire. Iyo myifatire yabanyagatolika ishingiye kuri iyi ngingo Nta cyo navuga ntiteranya. Dore uko kardinali Suwenensi (Suenens) abivuga: Hari abibwira ko abatari muri Kiliziya Gatolika badashaka kumva, ahubwo mu byukuri ni abanyagatolika badashaka kugira icyo bavuga. Umuntu yavuga ko umukristu usanzwe nta cyo yafasha undi ngo amujijure mu byerekeye iyobokamana. Kenshi abashakana umutima utaryarya ntibabona umuntu ubagoboka ngo abafashe mu byo bifuza; ibyo bikaba byatuma abantu bibwira ko abanyagatolika batitaye ku murimo wo guhindura abantu.

252
Iyo ndwara yateye hose izasenya ubukristu, kuko kuba umukristu atari ukuba nyamwigendaho. Amahirwe ni uko amazi atararenga inkombe. Kuko kwituramira ntibagire icyo bavuga, abakristu ntibabiterwa ahanini no kubura umwete no kutabikunda, ahubwo dore impamvu zibitera: a) Abakristu biyiziho ubujiji mu byiyobokamana birinda ikintu cyose cyagaragaza ubwo bujiji bwabo, b) Nabibwira ko hari icyo bazi, kenshi bazi gusa gusubiza ibitero byo muri gatigisimu, na byo kandi ntibazi byose, ibyo bazi nabyo ntibazi kubikurikiranya, niyo bashobora kubikurikiranya byamera nka bya byuma byimashini bitari mu mwanya wabyo, birumvikana ko icyo gihe idashobora gukora. c) Kenshi na kenshi ubujiji aba ari bwose, noneho ukwemera kukabura aho gushingira. Uko kwemera bakwita ukwemera kudashyitse. Nta wakwirirwa avuga ko iyo uko kwemera guke guhuye nabarwanya ibyImana kudatera kabiri. Icyo ni ikibazo gikwiye kwitabwaho. Abapatrisiyani ni umuryango ugengwa na Legio; buri nteko yabo igengwa na praesidium kandi na Perezida wayo akaba umulejiyo ukomeye. Praesidium imwe ishobora kuyobora inteko nyinshi zabapatrisiyani. Buri nteko kandi igomba kugira umuyobozi wa roho wemewe numuyobozi wa roho wa Praesidium. Uwo muyobozi ashobora kuba ari uwihaye Imana, umufurere cyangwa se umubikira, ndetse numulayiki yabikora igihe abayobozi ba Kiliziya babyemeye. Ijambo Abapatrisiyani kimwe nandi mazina menshi akoreshwa muri Legio rikomoka ku baromani ba kera. Abapatrisiyani bari abantu bakomeye mu nzego eshatu zari zigize abaromani, aribo Abapatrisiyani, Rubanda rusanzwe (Plbiens) nAbacakara (Esclaves). Abapatrisiyani bakaba imfura. Abapatrisiyani ba Legio bo bashaka gukoranyiriza mu muryango umwe abantu binzego zose. Ikindi ni uko abapatrisiyani bari bazwiho gukunda igihugu cyabo, kandi bagaharanira icyakigirira akamaro. Ni nako abapatrisiyani ba Legio bagomba gukunda no gukorera umuryango wabo Kiliziya. Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira mu muryango w abapatrisiyani ba Legio, si ngombwa ko aba afite ubukristu burenze urugero, kuba umukristu wa Kiliziya Gatolika birahagije. Abagatolika barwanya Kiliziya ntibemerewe kuba abapatrisiyani.

253
Abatari abakristu gatolika ntibashobora kujya mu nama zabapatrisiyani keretse umwepiskopi abanje kubitangira uruhushya. Inama yabapatrisiyani iterana rimwe mu kwezi. Ni ngombwa kudakererwa no kudasiba mu nama. Nta nama igomba gusibira cyeretse igihe bidashobotse kandi ari ibintu bigaragara koko. Nta tegeko risaba ko buri munyamuryango agomba kuza mu nama zose; ariko ni ngombwa guhora bibutsa abantu igihe inama itaha izabera. Byaba byiza kandi ko itsinda ryabapatrisiyani ritarenza abantu mirongo itanu, ndetse nuwo mubare ni munini cyane. Aho inama ikorerwa: Ni ngombwa kwirinda gutegura ahantu hameze nkaho bakorera imikino hubatse urubaraza rwitaruye, bamwe bari hejuru yarwo abandi bari hasi barebera. Ariko kandi iyo bari mu nama, ntibagomba kwicaza abantu uko babonye. Bazakore uko bashoboye kugira ngo batere intebe baremye igice cyuruziga, ameza akuzuza ahasigaye ku buryo byose bikora uruziga. Kuri ayo meza haba hateguye altari ya Legio, Vexillum nayo ntigomba kuhabura. Inama igomba kugira ibintu byose bituma aho ibera haba heza nuhabonye akaba yakwifuza kuhaza: intebe nziza, urumuri ruhagije, nibindi Amafaranga akenewe aboneka hakoreshejwe gusaba imfashanyo (agafuka gatambagira mu nama) mu ibanga kandi muri buri nama hagaragazwa uko umutungo uhagaze. Uko inama ikorwa. 1. Inama itangizwa nisengesho ryabapatrisiyani, rivugiwe hamwe, bahagaze. 2. Iryo sengesho rikurikirwa nikiganiro gitangwa numulayiki. Ntikigomba kurenza iminota cumi nitanu, kiramutse kitayigejejeho byaba byiza kurushaho. Ntikigomba kurambirana ngo kirenze igihe kuko byatuma kiba kibi nkikintu cyose kijemo agakabyo. Si ngombwa ko icyo kiganiro kiba nkicyateguriwe abantu bafite amashuri menshi, ibyiza ni uko cyaba icya bose, kuko akamaro kacyo ari ukugira ngo buri wese aze gushobora kugira icyo akivugaho, aho kugira ngo cyumvwe na bake bonyine. Niba kibaye kirekire, gishobora gutuma inama iba mbi. Bamwe ndetse bavuga ko icyo kiganiro atari ngombwa, nyamara

254
biragaragara ko inama yarushaho kugenda neza ibanjirijwe nicyo kiganiro gihiniyemo ibibazo bigomba kwigwa. Ikintu rero cyatuma ikibazo cyigwa neza, ni uko bagira uwo babishinga, maze mu nama abandi bagahera kubyo azaba yagezeho. 3. Icyo kiganiro gikurikirwa no kungurana ibitekerezo. Indi mirimo izaba iyo kurebera hamwe izo ngingo, ni nacyo bagomba kwibandaho. Bazungurana ibitekerezo bakurikije uko abantu baje mu nama. Ni byiza kwakira no gushima icyo buri muntu avuze cyose. Icyibanze ni ugutinyura abantu bakamenya kuvuga, nubwo mbere ari nta cyo bazaba bazi kandi batazi naho bagomba guhera. Icyo kibazo kigomba guhabwa umwanya ukomeye kugira ngo bafashe abo bantu kandi ngo na Kiliziya ijye mbere. Barihatire kubigeraho, kandi baririnde inkomyi zose. Gutwama abashubije nabi cyangwa abahubutse binyuranyije nicyifuzo cyabapatrisiyani cyo gutera abantu inkunga kugira ngo bavuge ibintu uko babyumva. Niyo mpamvu ituma bagomba kureka abantu bakavuga ibyo batekereza niyo byaba bikocamye; bagomba kwibuka ko ibyo bintu biba bivugirwa hanze, kandi ko nta buryo bwo kubikosora buhari. Icya ngombwa rero ni uko buri muntu wese yavugira mu nama icyo azi, si ukuvuga gusa ibintu byerekana ubwenge bwinshi ndetse bitanagayitse. Abajijukiwe cyane wenda nibo bazigaragaza, ariko nabaciye bugufi bafite akamaro cyane kuko ari bo bamenyereza kuvuga abatarabimenyera. Ni byiza ko icyo buri muntu wese yagiye yunguka yakibwira abo bari kumwe bose ntase nukibwira umukuru muri bo wenyine. Icyifuzo cyacu ni iki: Iyo wumvise umuntu akubwira ikintu, birasanzwe ko nawe ugira icyo umusubiza, yaba afite icyo yemeza akavuga nimpamvu zibimuteye. Uko gusubiza udatinze niko dushaka ku bapatrisiyani. Uko kwishyira ukizana gushobora guhungabanya umuntu aramutse agize ikindi arangamiye. Dore urugero: Niba Perezida yizimba mu magambo, akarogoya abandi, yagira uwo ashima cyangwa agaya agahita abyerekana; cyangwa igihe uwatanze ikiganiro akunze gufata ijambo buri kanya asobanura ingingo yavuzeho, cyangwa na none niba umuyobozi wa roho agenda akemura ingorane uko zigenda zigaragaza. Amatwara nkayo yicira inama kuko iba ibaye nkahantu babaza ibibazo maze abantu bimpuguke bakabisobanura. Ibyo ni bibi kuko

255
inama igomba guha buri muntu wese uburyo bwo kugira icyo avuga akagira nicyo ahungukira. Ni byiza gufasha abatinya kuvuga mu ruhame bakagira akanyabugabo bagatinyuka gutanga ibitekerezo. Uyoboye inama agomba kwihanganira abatandukira, akabagarurira ku ngingo baganiraho iyo abona barengereye. Ugiye kuvuga agomba guhaguruka kugira ngo batavugira rimwe bicaye maze inama igahinduka nkikiganiro gisanzwe. Umuntu ashobora guhabwa akanya ko gutanga igitekerezo igihe cyose abisabye ariko utaragira icyo avuga ni we uhabwa akanya mbere yuwigeze kuvuga. 4. Iyo inama imaze isaha itangiye, barekeraho kungurana ibitekerezo. Ubishinzwe atangaza uko umutungo uhagaze, akanabamenyesha ko nyuma yinyigisho yumuyobozi wa roho hakurikiraho gutambagiza agafuka (kwaka imfashanyo mu ibanga). 5. Ibyo birangiye, aho kandi bishobotse, bazana icyayi nikawa cyangwa ibindi binyobwa bidasindisha. Icyo na cyo ni igice gifite akamaro kubera ko: (a) kigaragaza imibanire myiza iranga abapatrisiyani; (b) gituma habaho gusangira no kungurana ibitekerezo (c) gituma abantu batishishanya, (d) ni umwanya wo kuganira ku birebana niyogezabutumwa. Hari abashaka ko icyo gihe cyo kwica isari cyasimbuzwa ibindi, ariko ntibyoroshye kumva ko abantu baganirira ku busa. Ako karuhuko kamara iminota cumi nitanu. 6. Nyuma yaho, umuyobozi wa roho anyuzamo inyigisho ngufi imara nkiminota cumi nitanu. Inama iba yagiye iyobora abantu kuri iyo nyigisho kandi bayikurikirana nta we urangaye. Iyo nyigisho igaruka ku nsanganyamatsiko yinama ikayiha agaciro ikwiye, itera abanyamuryango gukunda Imana kurushaho no kongera ishyaka ryo kuyikorera. Hari abagira bati kuki iyo nyigisho itasoza inama bityo ngo ikubiremo ibyavuzwe byose. Biroroshye gusubiza: iyo nyigisho ifite akamaro kanini mu mpaka

256
zikurikira. Indi mpamvu ituma iyo nyigisho itangwa icyo gihe, ni uko rimwe na rimwe abapatrisiyani baba batayisobanukiwe neza, muri icyo gihe rero gusobanura bizagira akamaro mu mpaka zikurikiraho. 7. Iyo umuyobozi wa roho arangije kuvuga, kungurana ibitekerezo birakomeza kugeza hasigaye iminota itanu ngo inama isoze imirimo yayo. 8. Hanyuma (a) uyoboye inama ashima mu magambo make uwatangije inama; (b) bemeza ingingo izaganirwaho mu nama itaha. Ingingo zigomba kuba zerekeranye nibyiyobokamana. Ingingo zerekeye ubundi bumenyi zigomba kwitazwa; (c) iyo hari amatangazo barayatanga. 9. Bose barahaguruka bakavuga isengesho risoza rya Nemera Imana imwe 10. Inama isozwa numugisha wumusaseridoti bakira bahagaze kugira ngo birinde akajagari gaterwa no gupfukama basunika intebe mu cyumba cyuzuyemo abantu. Inama imara amasaha abiri. Ni ngomwa kubahiriza igihe kigenewe buri gice cyinama kugira ngo inama yose yubahirize igihe. Mu mpera zuyu mutwe, turahabona gahunda y inama yabapatrisiyani nigihe buri gice cyagenewe kumara. Ntibasubiramo muri make ibyakozwe. Ntibagahangayikishwe nuko bimwe mu bibazo byingenzi bitakemuwe, inama zikurikira zizabigarukaho. Nta murimo abapatrisiyani bashingwa nkabalejiyo kandi inama yabo nta we iha umurimo ngombwa. Umubano wabo uzabera rubanda intumwa ibareshya ngo babe abalejiyo, abafasha cyangwa abadjutoriyani. Abapatrisiyani baramutse bayoboranywe ubuhanga, bashobora kubera umusemburo umuryango wImana wose.

Amwe mu mategeko yabapatrisiyani


1. Umuntu akeneye abandi, nicyo gituma abantu bishyira hamwe mu matsinda. Itsinda rigira ububasha ku muntu bitewe namategeko arigenga numwuka urirangwamo. Abantu bishyira hamwe mu matsinda agira neza cyangwa nabi,

257
bagafatanya nabandi mu mibereho yabo. Iyo babigiranye ubwenge bibagirira akamaro. No mu bapatrisiyani hari icyo kintu gituma umuntu akurikira abandi bitari ku gahato, ndetse akabungira nabadafite ubuhanga buhambaye. Umuntu wese acengerwamo nibyo yumvise bigatuma asa nabandi, bikanamufasha kwihangana ku buryo bunyuranye. Birumvikana ko hari igihe abantu bashobora gukora byose, ariko ntibatere imbere. Kugira ngo ibyabapatrisiyani bihore bijya imbere, abapatrisiyani batozwa kugira umutima wa gipfura no guhora bungurana ibitekerezo. Kumenyana bituma ibyo bitekerezo bicengera mu banyamuryango. Ni nayo mpamvu itsinda ryabo rihora rijya mbere. 2. Guceceka biremerera abantu. Si byiza ko haca umwanya munini wo guceceka hagati yabafata ijambo. Byatuma Perezida ahatira bamwe na bamwe kugira icyo bavuga. Si byiza, byatuma havuka umwuka mubi, bigatera buri wese kwifata ntagire icyo avuga. Mu muryango ntawifuza kuvuga buri kanya, ahubwo gutuza rimwe na rimwe ntugire icyo uvuga bitera akanyamuneza. Baraterane kunezerwa nkuko bigenda iwabo mu rugo. Guceceka bigomba kurangira, umucyo ukagaruka, abantu bakisanzura. 3. Kwigizayo umwanya wo gusobanura. Muri rusange hariho uburyo bubiri bwo gusobanura ikibazo. Hariho gusobanuza umuhanga wabizobereye akaguha igisubizo ako kanya. Ubwo ni bwo buryo bubangutse kandi bworoshye, imyigishirize hafi ya yose ni bwo ishingiyeho. Ariko ubwo buryo bufite imbogamizi. Akenshi igisubizo nticyumvikana neza kandi ubwo buryo ntibuteza imbere ubushobozi bwuwasabye ibisobanuro. Uburyo bwa kabiri burushijeho kunoga. Abiga bahabwa ikibazo maze bagashyiraho akabo. Iyo bamaze kwerekana ubushobozi bwabo, niho ababigisha babagoboka bakaberekera. Basabwa rero gukoresha imbaraga zabo kugira ngo barwane ishyaka biruseho. Uko gutuma umuntu yirwanaho ubwe rimwe na rimwe yerekerwa bimwereka ko yize ikintu; kuko igisubizo kiba gikomotse mu bwenge bwe. Bimutera kwishima, akibuka umwete yabigiranye kandi akiringira ko nahazaza azagira icyo ageraho. Ngubwo uburyo bwo gukora usangana abapatrisiyani. Busaba ko ikosa rikozwe ridahita rikosorwa nabakuru, ahubwo bararireka rikikemura mu kungurana ibitekerezo. Ntirizatinda gukosorwa. Niba ikosa rikomeye ritinze gukosorwa nibiganiro bagirana, birumvikana ko abakuru bagomba kurikosora, ariko bakirinda guhungabanya uwarikoze. Bajye batekereza ukuntu Mariya yigishaga umwana we.

258
4. Ibibazo. Abatanga ibiganiro mbwirwaruhame bazi ibyiza byo gutuma abo babwira babaza ibibazo. Abantu barabaza maze utanga ikiganiro akabasubiza. Abapatrisiyani bo ntibashyigikira ubwo buryo kuko kujya impaka bitakaza umwanya. Mu ntangiriro, abantu benshi ntibatekereza ku bundi buryo babazamo ikibazo uretse kukibaza umwe mu bayoboye ibiganiro. Niba umwe mu bayoboye ikiganiro agerageje kubasubiza, byaba ari ukubangamira kungurana ibitekerezo kuko inama yahinduka nkishuri, bigatuma abayirimo bisohokera. Dore inzira nyayo: iyo umuntu ashatse kubaza ikibazo, kandi akabigira mu buryo bunoze, agomba kumenya ko mu gisubizo ashyiraho ake. Nicyo gituma ikibazo kigira akamaro muri izo mpaka. 5. Uko abapatrisiyani bagomba gutera imbere. Kwiyungura ubumenyi buhoro buhoro, mbese nkugereka itafari ku rindi, ni byiza. Abapatrisiyani bo, aho kugenda baremekanya, bubakisha amatafari mazima, ni ukuvuga ko icyo bagezeho kiba gikwiranye nibyo bavuze. Igishya, kibyarwa nibyavuzwe, kandi nacyo kikagira icyo kibyongeraho. Imvugo yarahindutse, nibitekerezo birahinduka. Iyo ngiro itoroshye igomba gutuma ubwenge bugira icyo bukora byanze bikunze, na none ibifashijwemo ningabire. Icyo umubiri wose wumvise, twakigereranya numugezi utemba, giteranya imico nibitekerezo, ndetse ningingo zose, byose bigatera imbere. Umwete mu gushaka ibyateza imbere ukwemera ugomba guhindura imitima. 6. Abakuru. Nkuko praesidium iyoborwa nabakuru bayo, abapatrisiyani na bo bashingira ku babayobora. Bagomba kwitwararika ntibarenge ku bubasha bahabwa namategeko. Niba baramutse babikoze, icyo gihe bagabanya uruhare rwabanyamuryango basanzwe. Bahindura inama nkishuri. Umuyobozi wa roho, Perezida cyangwa undi uyobora inama, ntagomba kurenza igihe cyateganyijwe. Abantu benshi babura uko bifata imbere yabategetsi cyangwa imbere yabanyabwenge. Nicyo gituma abayobora abapatrisiyani bagomba gukora bakurikije ijambo ryumwami wacu ubwe, igihe yavugaga ibyerekeye kwungurana ubumenyi agira ati: nimundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya (Mt 11,29). Umuntu yavuga ko abo bayobozi bigiyeyo mu gihe cyimpaka, izo mpaka zagirwa nta mususu. Si ukuvuga ko bagomba kuvuga igihe cyabagenewe gusa, bashobora na bo gutanga ibitekerezo nkabandi bari mu nama, ariko bakabigirana ubwitonzi.

259
7. Uko ibintu bigomba gusobanurwa. Abapatrisiyani bagomba gushyira imbere uburyo bwo gusobanura ibintu. Kubera iyo mpamvu, ibivuzwe na bamwe bikomereye benshi mu banyamuryango, bisobanurirwa bose ku buryo bwumvikana. Ni ukuvuga ko ibitekerezo bihanitse bishobora gusobanurirwa rubanda rugufi rugize inama, ku buryo bwumvikana. Ubwo bushobozi bwo gusobanurira uwize nutarize bombi bakumva neza ni ingabire nyakuri. Dore uko bigenda: tuvuge ko ikiganiro gitangiza inama (cyangwa umuntu ufashe ijambo ikindi gihe) gihanitse ku buryo abacyumva ari nkicumi ku ijana ryabari mu nama. Bibaye nkikiganiro mbwirwaruhame gisanzwe, yaba yataye igihe cye avuga. Ariko mu bapatrisiyani, bamwe muri rya cumi batangira gusobanura cya kiganiro, bakabikora mu buryo basobanurira bose. Bityo, ibyo abenshi batumvaga bagatangira kubyumva buhoro buhoro. Abandi na bo bagafata ijambo, maze amaherezo ibintu bigasobanuka, bikamera nkuko ikigori gihinduka ifu inoze cyane iyo bamaze kugisya. Ibitumvikanaga byose byari mu kiganiro bigasobanurwa cyangwa se bigahindurwa kugira ngo abari aho bose bashobore kubyumva. Kuri ubwo buryo, abantu ni magirirane. Iryo shyaka ryabapatrisiyani rifite agaciro kanini mu bihugu bigezwemo nubukristu vuba. Muri ibyo bihugu, abigisha baturutse mu mahanga bagomba kwigisha inyigisho za Kiliziya mu rurimi batumva neza, bakigisha nabantu badahuje imico. Uburyo bwo gusobanura nibwo bwatumye izo ngorane zikemuka. 8. Igikorwa cyImana. Icyo dushaka kuvuga aha, si ukwegeranya amatafari no kuyakomeza ku buryo buboneye gusa. Ingabire yonyine ni yo iduha ubushobozi bwo kubaka inzu irenze iyubakwa nibikoresho twisanganiwe. Tugomba kumenya neza ko mu byImana, nta muntu numwe ubona igisubizo cyuzuye ku buryo nta cyo undi yakongeraho. Ukwemera ningabire bifitemo uruhare. Ndetse nibitekerezo byiza ntibijya binyura umuntu, ariko uwatekereza ko agatekerezo gato umuntu avuze ari nta cyo kamaze, yaba yibeshya. Mu byukuri Imana ihera kuri utwo dutekerezo duto maze ikavanamo ikintu gifatika. Igihe bose bazaba bitanze uko babishoboye, urwo rwobo ntarengwa ruzuzura. Ntitugomba kwibwira ko urwo rwobo ruri uko tutarukeka, cyangwa se ko uruhare rwacu rwabaye rwinshi kuruta uko twabitekerezaga, cyangwa se na none ngo Imana izatanga ikibuze, nta wamenya! Ibyo ari byo byose tugomba kugira icyo dukora.

260
Ibyo tumaze kuvuga bigomba kutubera umugambi wibanze kandi ku buryo busanzwe kurusha abapatrisiyani. Buri wese agomba kuzana inkunga ye, azi neza ko nubundi idahagije. Ngo ubusa buruta ubusabusa. Isi izahindurwa no guhozaho umwete. Uwo mwete uzaba udahagije igihe cyose abagatolika bazibwira bati: Nta bumenyi buhagije dufite, ikiruta rero ni ukwicecekera. Icyo gihe nibwo abapatrisiyani berekana uruhare rwabo rwingirakamaro.

Isengesho ryabapatrisiyani (barivugira icyarimwe bose bahagaze)


Ku izina ryImana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amina. Nyagasani Yezu dukunda byimazeyo, ha umugisha umuryango wabapatrisiyani twinjiyemo, kugira ngo turusheho kukwegera, no kwegera Mariya umubyeyi wawe nuwacu. Dufashe gucengera ukwemera kwacu gatolika, kugira ngo guhindure ubuzima bwacu. Dufashe kandi kurushaho kumva umushyikirano wawe natwe, utuma tubeshwaho na we kandi tutaretse no kuba magirirane hagati yacu; ku buryo iyo bamwe bacitse intege, abandi bagira ingaruka zo guta ukwemera. Duhe kumenya umurimo wacu mwiza kandi utoroshye. Duhe gushaka kuwurangiza neza tugiriye wowe. Tuzi intege nke zacu nubushobozi buke bwo kwakira umusaraba. Ariko twizeye ko uzita ku kwemera kwacu ukareka intege nke zacu. Twizeye ko uzita ku murimo ukomeye tugomba kurangiza, ukirengagiza imbaraga nke zacu. Nicyo gitumye twunga amasengesho yacu ku ya Bikira Mariya, tukagusaba, Wowe na So wo mu ijuru, muduhe ingabire ya Roho Mutagatifu. Naze aduturemo, atwigishe Ijambo ryawe ritanga ubuzima; aduhe ibyo dukeneye byose. Ubwo twahawe byose ku buntu bene ako kageni, duhe natwe gutanga tutagera. Kuko bitagenze bityo, isi ntabwo yazashobora kuzakira ibyiza wayironkeye wigira umuntu, ukanapfa urwagashinyaguro. Ubwo bubabare nuwo muruho ntugatume bipfa ubusa. Amina. Ku izina ryImana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

261 Uko inama yabapatrisiyani ikorwa


Isengesho ryabapatrisiyani ( barivugira hamwe kandi bahagaze) 0 -Ikiganiro gitanzwe numulayiki (Ntikikarenze iminota 15) 0.15 -Kungurana ibitekerezo ku bimaze kuvugwa 0.59 -Raporo yumutungo no kwibutsa ko nyuma yinyigisho yumuyobozi wa roho agafuka kaza gutambagira 1.00 -Kuruhuka gato - kwica akanyota (nta nzoga). 1:15 Inyigisho yumuyobozi wa roho (ntikarenze iminota 15) 1:30 Gusuzuma ibimaze kuvugwa Gutambagiza agafuka 1:55 Amatangazo (gushimira uwatanze ikiganiro, italiki yinama itaha nibizayivugirwamo, nibindi) 2:00 Indangakwemera : Credo (bayivugira hamwe bahagaze) Umugisha wumusaserdoti (bawakira bahagaze)

Inama zabapatrisiyani bato


Iyo bidashobotse ngo bigende uko bisanzwe, mu matsinda akorera mu bigo byamashuri yisumbuye no mu matsinda yabafite mu nsi yimyaka 18; biremewe ko bakurikiza gahunda ihinnye (ntigomba kurenza isaha imwe nigice): 0.00 Isengesho ryabapatrisiyani, rikurikiwe nikiganiro gitanzwe numulayiki (ntibikarenze iminota itanu). 0.05 Kungurana ibitekerezo ku bimaze kuvugwa (iminota mirongo ine) 0.45 Akaruhuko gato (iminota 10) (Kwica akanyota bishobora kudakorwa) 0.55 Inyigisho yumuyobozi wa roho (iminota 10) (kwakira imfashanyo bishobora kudakorwa) 1:05 Kongera kungurana ibitekerezo (iminota 20) 1:25 Amatangazo 1:30 Indangakwemera : Credo (bayivugira hamwe bahagaze) Umugisha wumusaserdoti (bawakira bahagaze). Abapatrisiyani, baremye urugo rumwe nkuko imuhira iyo abantu baganira bataryaryana bakavugana ibiberekeye numutima wabo wose. Twebwe abakristu, nkabavandimwe ba Kristu, turi mu muryango wImana. Gutekereza ku kwemera kwawe, kukuganiraho, kujya impaka ku buryo bwo kugushyira mu bikorwa,

262
nkuko Umwami wacu nintumwa baganiraga ku nyigisho zabaga zatanzwe ku manywa mu butumwa mu Galileya, nguwo umwuka uranga abapatrisiyani. Kumenya ko Kristu ari umwarimu wigitangaza kandi ukwiye gukundwa, akaba umwigisha nImana yacu, bituma twiyegurira inyigisho ze zikiza, tukanisanzura mu kuganira iyobokamana, nkuko twisanzura tuvuga abana bacu, ingo zacu, nimirimo yacu. Roho Mutagatifu aduha gusobanukirwa nukuri kwa Kristu. Mu nama yabapatrisiyani, dusangira nabandi urwo rumuri, maze na bo bakatumurikira. Niho dukura kuba abahamya ba Kristu nimitima yacu ikanezerwa iyo twumva ijambo ryumwe muri twe. Imana iturimo iratwiyegereza, ukuri kwayo kugashinga imizi, maze tukabona ko Kiliziya ari umuryango mutagatifu.. Turamurikirana maze Kristu akadukuza mu kwemera (Pre P. J. BROPHY).

UMUTWE WA 39: AMATEGEKO YINGENZI YA LEGIO MU KWOGEZA IVANJILI


1. Nta wagira icyo amarira roho atanyuze kuri Bikira Mariya
Rimwe na rimwe usanga bigizayo Bikira Mariya ngo batababaza abatamwitaho. Abagenza batyo bibwira ko inyigisho za Kiliziya zizarushaho kwinjira mu mitima yabantu kuri ubwo buryo, bagenza nkabanga kwiteranya byabantu. Bene iyo migirire ntihuje nuko Imana yabishatse. Ntibiyumvisha ko iyo bakurikije iyo migirire, bashobora no kwigisha ibyubukristu bidashingiye kuri Yezu Kristu, bigasa no kwirengagiza akamaro kubutasamanywe icyaha mu gucungura abantu; kuko nImana ubwayo yahisemo ko Yezu aza mu nsi, akigaragaraza kandi akitanga ari kumwe na Bikira Mariya. Kuva mu ntangiriro, isi itararemwa, Bikira Mariya yari mu gitekerezo cyImana. Imana ni Yo yavuze mbere na mbere ibyerekeye Mariya, ni Yo kandi yagennye uwo mwanya wikirenga, utigeze ubonwa nundi mu bantu. Koko rero ikuzo Mariya afite, Imana yaritekereje kera isi itaraganya kuremwa. Kuva mu ntangiriro, Mariya yari mu gitekerezo cyImana Data Uhoraho, imutekereza hamwe numucunguzi ngo bafatanye umurimo yari yamugeneye. Kuva kera rero

263
Imana yashubije abibaza ngo: Mbese Imana yari ikeneye Bikira Mariya? Imana iba yarashoboye kutanyura kuri Bikira Mariya nkuko iba yarashoboye kudakoresha kamere yubumuntu ya Yezu yigira umuntu. Ariko rero uko yari yabigennye byari ngombwa ko anyura kuri Bikira Mariya kandi yamutekereje hamwe numucunguzi kuva ubwo yiyemeje kumwohereza. Icyo gitekerezo gishingiye kure cyane. Imana yashatse gusa ko Mariya aba umubyeyi wUmukiza kandi rero akaba numubyeyi wabantu bose bazamwemera. Nuko rero, kuva kera kose, Bikira Mariya yasingijwe ku buryo butambutse ibiremwa byose, yasumbije nibiremwa bikomeye cyane; abisumba mu gitekerezo Imana yari imufiteho, abisumba kandi mu itegura ryumukiza. Koko byari bikwiye ko Imana imuvangura mu biremwa byose, igihe imenyesheje shitani ubwa mbere uzayitsinda: Nshyize inzigo hagati yawe numugore, hagati yurubyaro rwawe nurubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe nawe urukomeretse ku gatsintsino (Intg.3,15). Mu magambo make, Imana ubwayo yavugaga ibyerekeye umucunguzi wagombaga kuza. Biragaragara rwose ko Mariya agomba kugira umwanya we bwite yihariye. Ataravuka, no mu mibereho ye, yari umwanzi wa shitani, ntahwanyije icyubahiro numucunguzi amuri hafi kandi asumbye ibindi biremwa. Nta muhanuzi, kabone yewe na Yohani Batisita; wigeze yungwa ku mucunguzi; nta mwami, nta ntumwa, nta mwanditsi wIvanjili, kabone ndetse na Petero na Pawulo, nta numwe mu ba papa bakomeye, nta musaseridoti numuhanga wabihawe; nta mutagatifu, yewe na Dawudi, na Salomoni, na Musa, nAburahamu, nta numwe ! Mu biremwa byose biteze kubaho, Mariya wenyine gusa, niwe wahawe kuba umufasha mu icungurwa ryabantu. Ibyahanuwe bigaragara kandi byumvikana neza. Uko abahanuzi bakurikirana, bagiye baca amarenga bavuga: Isugi, isugi numwana cyangwa bagaca amarenga avuga umugore cyangwa umugore numwana, bakavuga ndetse Umugabekazi utetse iburyo bwumwami. Bityo bityo bagakomeza guhanura ko icungurwa ryacu rizaturuka kumugore. Ayo magambo yose yerekeye Bikira Mariya yashakaga kumuvugaho iki? Icyo bamuvugaho cyikirenga gishingiye kuri ubwo buhanuzi. Ntidushobora kumenya neza icyo ubwo buhanuzi bwavugaga nakamaro kabwo gakomeye kikirenga, kumuntu ushaka gusobanura umwanya Mariya akwiye mu nyigisho za Kiliziya. Ubuhanuzi ni ibintu bizaza, ni ukubonera kure igihe kigiye kuza, ni ukurabukwa ibyo tugiye kuzabona. Cyane cyane ubuhanuzi ntibwumvikana neza, ntibugaragara, ubwabwo ntibusobanuye neza nubwo icyo buvuga kiba

264
gisobanuye. Ariko na none bwirinda cyane cyane kudacisha ukubiri nicyo buhanura. Ubuhanuzi bwahanuye ko icungurwa rigiye kuza, riziharirwa numwana na nyina ntihagire undi rivuga atari abo gusa. Rikabatwereka bajanjagura inzoka umutwe. Ubwo buhanuzi bwaba bwivuguruje niba icungurwa rije, uwo mugore ntagaragare. Ariko niba ibyahanuwe ari ukuri, kandi icungurwa ryabantu rigashingira imizi mu kwigira umuntu kwa Jambo nurupfu rwa Yezu Kristu warushye cyane mu bugingo bwe hano mu nsi, ndetse agacengera no mu mitima uko tubibona mu Bitabo Bitagatifu no mu nyigisho za Kiliziya, noneho rero, ni ngombwa, Yezu na Mariya tubasanga hamwe mu nyigisho za Kiliziya bakaba indatana muri uwo murimo wo gucungura abantu. Mariya akaba Eva wa kabiri, umufasha wa Yezu wari umugenewe. Akaba koko umugaba winema zose nkuko Kiliziya imwita ishaka gutangaza umurimo we wo kugaba inema. Niba koko ubuhanuzi buturuka mu bwami bwImana, abahinyura Mariya bari kure yubwo bwami. Kandi rero nubutumwa bwukwigira umuntu kwa Jambo bwagize Mariya ihuriro ryayo mayobera. Icyo ubuhanuzi bwakomeyeho kiregereje; icyo Imana yamugeneye hashize ingoma ibihumbi kigiye kugaragara. Nimwitegereze ngo ibyo Imana yategetse kubwo impuhwe zayo ngo birarangirana ikuzo nishema. Nimutekereze namwe iyo nama idasanzwe yamahoro itarigeze kuba mu nsi, ayo mahoro yemejwe hagati yImana nabantu, bayita ubutumwa bwo kwigira umuntu kwa Jambo. Muri iyo nama idasanzwe umumalayika umwe mu bakomeye ni we uhagarariye Imana, uduhagarariye twe abantu Bikira Mariya, uwo Legio ishimishwa no kwitwa izina rye. Yari umukobwa ukiri muto kandi ucisha make, nyamara ubwo niwe wari ugiye kwerekana muri ako kanya uko inyoko muntu izamera. Umumalayika rero aza afite ubutumwa bukomeye cyane. Ntiyabumubwira ibi byamategeko, ariko amubaza ko bishoboka, aramureka ngo yihitiremo kubwemera cyangwa kubureka, ndetse bimara akanya amaherezo yabantu ari we yeguriwe. Imana yifuza cyane gucungura abantu ariko rero muri ubwo butumwa, ibigira nkibintu bisanzwe bidakomeye, yanga gukubirana ubushake bwumuntu. Yari itanze ikintu cyakataraboneka, ariko umuntu yagombaga kuvuga niba agishaka cyangwa se atagishaka. Icyo gihe cyicungurwa ni cyo abasokuruza bategereje, icyo gihe ni cyo cyari kigiye kubera abantu urumuri, igihe cyakataraboneka uko amasekuruza

265
akurikirana. Haciye akanya, Bikira Mariya ntiyapfuye kwemera gusa, yabanje gusobanuza kandi abona igisubizo. Nawe yabanje gutekereza; hanyuma nibwo avuze ati: Ibyo uvuze bingirirweho, ayo magambo niyo yateye Imana kuza mu isi kandi niyo yashinze iteka ryamahoro mu bantu. Imana Data yahaye Bikira Mariya kuba iremezo ryicungurwa ryabantu. Hariho bake mu bantu bashobora kwumva akamaro gaturuka kuri iryo yemera rya Bikira Mariya. Nabagatolika ubwabo bose ntibumva neza umurimo wingirakamaro Bikira Mariya yagize. Dore uko abigisha ba Kiliziya bavuga : Iyo uwo mukobwa wisugi atemera kuba umubyeyi wImana ntabwo umuperisona wa kabiri wubutatu butagatifu aba yarigize umuntu. Nimutekereze uko byari kugenda hanyuma! Biteye ubwoba kubitekereza: Imana yemeye kwohereza umwana wayo nkumucunguzi ishingiye kuri yego yumuja wayo wi Nazareti. Iryo jambo rya Mariya, ryabaye umusozo wisezerano rya kera, riba nintangiriro yirishya. Ryarangije ibyahanuwe, ryacyamuye imikurikiranire yamasekuruza, riba nkumuseke winyenyeri yaka mu gitondo ibanziriza izuba ryubutabera kandi rero uko umuntu abishoboye, ryahuje isi nijuru, rihuza abantu nImana (Hettingez). Ni ibintu bikomeye mu byukuri! Mariya yari amizero rukumbi yabantu. Icungurwa ryacu ntiryagiraga ikirihungabanya mu maboko ye. Nibwo yemeye kuba nyina wUmukiza kandi rero uko kwemera kuratangaje. Nubwo tudashobora kubyiyumvisha neza, tubona ko yarangije umurimo wagatangaza utigeze ubaho kugeza ubwo; kandi nta numwe mu bantu wari kuwushobora. Nibwo rero umucunguzi amujemo kandi atari we aziye, ahubwo kubera we, azira abantu bose batagira epfo na ruguru; nibo kandi Mariya yari yavugiye ubwo yemeraga. Hamwe numukiza wacu Bikira Mariya yatuzaniye ibyiza byinshi cyane, aribyo umugenzo wo kwemera ushingiyeho. Ukwemera ni bwo bugingo nyakuri bwabantu. Ibindi byose ni amanjwe. Ku bwe ikiruta ni uguhara byose, no kutagira ikintu na kimwe wihambiraho; ni nacyo dukwiye guharanira hano mu nsi. Nako, ngaho namwe nimutekereze, ukwemera kwabantu babayeho, nabariho nabazabaho, gushingiye ku magambo yuwo mwana wumukobwa. Bikira Mariya niwe remezo rya Kiliziya ya Kristu. Kubera iyo ngabire yagatangaza, kuva ubu amahanga yose agomba kwita isugi: Umuhire. Niwe nkomoko ya Kiliziya yashinzwe na Kristu; ntakwiye rero kubura umwanya mu mihango ya gikristu. Abamwirengagiza nabamusuzugura

266
twabavugaho iki? Aho rimwe na rimwe bibuka ko inema zose babonye ari we bazikesha? Iyo baba batarebwa nayo magambo ya Bikira Mariya ntibari gucungurwa. Mu yandi magambo, ntibaba ari abakristu na gato, kabone naho bavuga iminsi yose bati Nyagasani Nyagasani(Mt 7,21). Kandi rero niba ari abakristu, bakagira ukwemera ningabire nubwo bari mu byaha baterwa nubujiji, nibamenye ko impamvu yubwo butoni ari Bikira Mariya wabubahesheje ubwo yemeye kuba nyina wa Yezu. Ndetse batisimu igira umuntu umwana wImana inamugira umwana wa Mariya. Ni koko naho umwirengagiza, cyangwa se nkuko Shekesipia ( Shakespeare) abivuga annyega ishavu ryumubyeyi we nibyiza yamugiriye, aba ashaka kumwumvisha ko intimba umwana atera nyina, itambutse ububabare bwuwarumwe ninzoka. Inyiturano nyakuri igiriwe Mariya igomba rero kuba ikimenyetso kiranga umukristu wese. Icungurwa ryabantu ni impano Imana Data yanyujije kuri Bikira Mariya ; tugomba rero kubibashimira bombi. Kutabigira ni ukuba ruvumwa mu biremwa, ni ukuba umwana wicyontazi, Shekesipia (Shakespeare) we avuga ko ari ukurusha ububi igikoko cyo mu nyanja. Iteka ryose Mariya aba ari kumwe na Yezu umwana we. Imana yashatse ko ingoma yijuru idatangira idafite umubyeyi Mariya. Ishimishwa no kuyikomeza ityo. Ubwo igeneye Mt. Yohani Batisita kuba integuza, yamutagatifuje igihe uwo mubyeyi wurukundo agiye gusura Elizabeti. Mu ijoro rya Noheli, abanze gucumbikira Mariya ni Yezu ubwe banze gucumbikira. Ntibiyumvishaga ko kumwirukana, kwari ukwanga kwakira umukiza wari utegerejwe. Ubwo abashumba bihutiraga kuramya uwo amahanga yose yari ategereje, bamusanze hamwe na nyina. Ntibari kumubona iyo bategera nyina. Kuri Epifaniya (Umunsi mukuru wukwigaragaza kwa Nyagasani Yezu) nibwo amahanga yose; abami batatu bari babereye mu kigwi, yakiriwe numwami wacu; nabo bami bamusanganye na nyina. Iyo batamwegera ntibari no kwegera umwana we. Ibyari byarabereye mu rwihishwa i Nazareti, nabyo byagombaga kubera mu ruhame muri Hekaru. Aho ni ho Yezu yituye Imana Se, ariko na none yari mu maboko ya nyina kandi ni we wamutuye, yari umwana we kandi iyo atamugira ntaba yarigaragaje.

267
Reka dukomeze. Abigishwa ba Kiliziya batubwira ko umukiza wacu atatangiye kwigisha Mariya atabimwemereye. Yatangiye gukora ibitangaza nibindi bimenyetso byerekanaga ububasha bwe nubutumwa bwImana, atangirira i Kana ho muri Galileya nyina amaze kubimwingingira. Adamu wa kabiri, Eva wa kabiri, igiti cyumusaraba. Igihe igikorwa cyashoje ugucungurwa kirangiriye kuri karuvariyo, Yezu yari abambye ku musaraba, kandi Mariya yari ahagaze munsi yumusaraba. Ntibyari impuhwe zumubyeyi gusa, cyangwa se ngo bibe bitunguranye nkuko umuntu yabikeka, ahubwo byari nkigihe yemeye kumubera umubyeyi. Mariya yari munsi yumusaraba mu kigwi cyabantu bose, atura igitambo cyumwana we ngo bakire. Umwami wacu Yezu yitanzeho igitambo Mariya abyemeye, kandi amuturaho igitambo cyabana be bose. Byari bikwiye ko umusaraba wa Yezu ubabera igitambo bombi. Kubera ko yababaye byukuri, kandi agasa nupfana numwana we mu bubabare (ni ko Papa Benedigito wa XV abivuga), yemeye kwigomwa byukuri kubera twe. Umwana we kandi amutangaho icyiru nkuko yari afite ububasha bwo kunyura Imana. Ni cyo gituma twavuga ko mu byukuri Mariya yafashije Kristu gucungura abantu bose. Roho Mutagatifu akorana na Mariya iteka Ducume gato tuvuge ibyo kuri pentekositi. Muri icyo gihe Kiliziya yashinzwe nukuza kwa Roho Mutagatifu, Mariya yari ahari. Kubera isengesho rya Mariya, Roho Mutagatifu yamanukiye kuri Kiliziya maze ayuzuza inema ze zose, nububasha bwe nicyubahiro cye. ( igitabo cya mbere cyamateka 29,11). Mariya yita kuri Kiliziya ya Kristu nkuko yitaga ku mubiri wa Kristu. Ibyo bituruka kuri Pentekositi, yabaye Epifaniya ya kabiri. Kiliziya iramukeneye nkuko Yezu yari amukeneye. Kandi ni ko bizakomeza kugenda mu mirimo iyobora ijuru kugeza isi irangira. No mu masengesho bashobora kuvuga ayo ariyo yose, kabone nimirimo bakora yose inyura Imana, ndetse naho bagira imbaraga za he, abantu baba banyuranyije nigitekerezo cyImana batandukanye na Bikira Mariya. Aho Mariya adafite umwanya, nta ngabire yImana iharangwa. Icyo gitekerezo giteye ubwoba iyo dutekereje imigirire ya bamwe! None se twavuga ko abirengagiza Bikira Mariya, ndetse bakamutuka batabona inema nimwe? Si byo, kuko uwo mubyeyi atarorera kubafasha kuko ubujiji butuma bababarirwa umwete muke wabo. Ariko se bazitwa irihe zina mu ngoma yijuru! Mbega ibibi bakorera umubyeyi ubafasha kujya mu ijuru! Ni cyo gituma inema nyinshi bari

268
bakwiye kubona zigabanuka iyo bifashe batyo, bityo ibyo bakoze mu buzima bwabo bwose bigasa nibibaye imfabusa. Umwanya Mariya akwiye guhabwa ni uwuhe? Yenda bamwe bava aho barakazwa no kubona ikiremwa gihabwa ububasha bugeze aho, bakabyita igitutsi ku Mana. Ariko se niba ari ko Imana igomba kugenzereza Bikira Mariya, byaba igitutsi bite ku Mana! Ntibyaba ubusazi gukeka ko amategeko Imana yatanze atambutse Imana ubushobozi? Ayo mategeko yatanzwe nImana kandi ikayakoresha uko ishatse ku kiremwa cyose. Ni kuki rero bavuga ko twatse Imana icyubahiro igihe tuvuga ko Mariya yiherewe ubwo bubasha nImana mu byerekeye gutanga inema zayo? Niba amategeko yibiremwa byo mu isi yerekana ubushobozi bwImana yabiremye kandi ikabiragira, ni kuki itegeko ryerekeye Mariya ritakwerekana ubuntu bwayo nububasha? Ubwo tumaze kubona ko ari ngombwa kwemera ko Bikira Mariya yagabiwe ibyiza byagatangaza, hasigaye gushaka ukuntu twagenza ngo bitugirire akamaro. Bamwe bakavuga bati: Nzagenza nte ngo isengesho ryanjye rinyure Mariya nUbutatu Butagatifu kandi nambaze nabandi batagatifu? Nzamuzigamira mwihariko ki? Abandi babaze bati: Nitunyura kuri Bikira Mariya ntituzaba twirengagije Imana? Ibyo bibazo byose biterwa no gutekereza ko ibyo mu ijuru bimeze nkibyo mu nsi. Batekereza Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, na Bikira Mariya nabatagatifu, kandi bagakeka ko batakwubahirwa hamwe nkaho ari amashusho atandukanye, maze bakabona ko banyuze kuri umwe abandi baba babibagiwe. Hariho ingero nyinshi zerekana ko dushobora gusenga Imana no kwambaza Mariya icyarimwe. Nyamara kandi nubwo bitangaje, uburyo bworoshye kandi bugirira akamaro roho ni uguha byose Imana, ariko tukabiyiha tunyuze kuri Mariya. Ibyo ni ibyo bazibonera, uko gusingiza Bikira Mariya nubwo gusa nugukabya, kuzakuraho amananiza yaturuka ku gushaka kumenya urugero rwisengesho rimukwiye. Imirimo yacu yose igomba kuba icyemezo cya Fiat (Ndemeye). Bene iyo migirire ishingiye ku kwemera kwa Mariya igihe abwiwe na Malayika ko azabyara umwana wImana Anonsiyasiyo. Icyo gihe abantu bose bari kumwe na Mariya, yari abahagarariye ku buryo ndetse yabavugiraga, yasaga nubafite bose kandi Imana yabamubonagamo. Noneho rero imibereho yumukristu ya buri munsi, ubwo ari umwe mu bagize umubiri wa Kristu, Kiliziya igomba gusa na Yezu Kristu, kandi uko gusa na Yezu Kristu ntigushoboka hatari Mariya, ni ugukomeza mu byukuri ukwigira umuntu kwa Jambo; ngiyo rero impamvu Bikira Mariya ari umubyeyi wa buri mukristu nkuko ari umubyeyi

269
wumucunguzi ubwe. Icyemezo cye cyo kuba nyina wabantu kandi akita ku bana be bya kibyeyi, ni ngombwa kugira ngo buri roho ikure buri munsi isa na Kristu, nkuko nyine byari ngombwa igihe yareraga umwana we. None se byagenda bite? Buri mukristu agomba kugira ingingo nyinshi yiyemeza. Imwe muri zo ngiyi: Tugomba kwemera tubikuye ku mutima ko Mariya yari atubereye mu mwanya igihe yaturaga igitambo cyumwana we ku musaraba, igitambo cyatangiye igihe yemera kubyara Jambo kugeza kuri karuvariyo. Tugomba kwemera ibyo yatugiriye byose tukabigira ibyacu kugira ngo twishimire binononsoye ibyiza bitagira ingano Yezu yaturonkeye. Twabyemeza dute? Igikorwa kimwe gusa kirahagije? Tugomba kwibuka ko kugira ngo imigenzereze yacu ibe iya gikristu koko tubikesha Mariya. Mbese si ibintu bitunganye kandi biri mu gaciro ko we twamutura ibikorwa byacu byose ngo tumushimire? Nguko uko dushobora kumushimira, tugomba kumwegurira byose. Nimusingize Nyagasani hamwe na Mariya. Igihe cyose no muri byose nimujye mutekereza Mariya. Ibyo mwifuza nibyo mushaka mubishyire hamwe nigitekerezo cye kugira ngo ibikorwa byanyu byose namasengesho ya buri munsi mubikore hamwe na we. Ntihakagire icyo mukora adahari. Nimwerekeze amasengesho yanyu kuri Data, kuri Mwana no kuri Roho Mutagatifu, cyangwa mugira umutagatifu mwiyambaza, iteka mujye mwifatanya na Mariya. Amasengesho muvugisha ururimi, akayavugana na mwe igihe muyavuga, azagira umwanya mu byanyu byose. Kuri ubwo buryo rero, ntazaba ari kumwe namwe gusa, ahubwo azasa nubarimo, ubuzima bwanyu buzagirwa nibikorwa bikorewe hamwe na we, mubitungiye hamwe, kandi mubiturire Imana hamwe. Ubwo buryo bwo kwambaza Mariya busakara mu migirire yacu yose, ni ugushimira uwo mubyeyi akamaro yatugiriye kera kandi atazigera areka kutugirira igihe tugikorera ijuru. Kandi rero ni nabwo buryo bworoshye bwo kumwambaza. Kenshi bworohereza cyane abibaza aho bageza bambaza Bikira Mariya. Nyamara kandi bazavuga nkabanyagatolika bamwe ngo: Ni ugukabya. Ni koko se? Ese ikidatunganye muri byo ni iki? Ubwo buryo bwo kwambaza Mariya bwirengagiza ushobora byose bute? Ahubwo ntitwavuga ko abirengagiza Imana ari abibwira ko bazobereye mu gusingiza Imana, kandi badashaka gukurikiza uko Imana yabigennye mu bushake bwayo, bakaba kandi ubwo bahamya ko Igitabo Gitagatifu ari ryo Jambo ryImana gusa, bakima amatwi amagambo avuga ikuzo rya Mariya Nyagasani yamuhaye amugirira ibitangaza kandi amahanga yose amwita umuhire? (Lk 1, 48-49).

270
Birakwiye gusobanurira neza izo roho zikijijinganya ubwo buryo bwo kwambaza Mariya bukungahaza roho kandi bwuzuye. Mu byukuri, abalejiyo bashobora kuvuga Bikira Mariya ku bundi buryo? Bagabanyije icyubahiro cye kandi baba bamuhinduye amayobera nyayo. Nyamara ahubwo uko guhamya ko amazina bamuha ari mu kuri, no kwemeza akamaro nyako afitiye buri mukristu, ni byo cyemezo kitakurwa nimitima ijegajega; bitonze bagatekereza akamaro afite bamugarukira. Alberti Mukuru umwarimu wa Mutagatifu Tomasi wAkwini afite ijambo rinyuze umutima aho yasobanuraga Ivanjili yo ku munsi mukuru wigihe Mariya abwiwe na Malayika ko azabyara umwana wImana Anunsiyasiyo, agira ati: Mwana yakujije ku buryo butagira iherezo ikuzo rya Nyina, kuko ubwiza butagereranywa bwimbuto bwerekana ubwiza butagira iherezo bwigiti cyayeze. Nkuko bisanzwe bigenda, Kiliziya Gatolika yemera ko umubyeyi wImana afite ububasha butagabanyije mu byerekeye inema. Ibona ko ari umubyeyi wabacunguwe kubera ko inema nta we isiga. Kubera ko ari umubyeyi wImana, Mariya ni we bubasha bwindengakamere ku buryo buhebuje, butagira ikibunanira kandi ntibugire ikibusoba mu ijuru no mu nsi, uretse Ubutatu Butagatifu (Vanier, La Maternit divine).

2. Ni ngombwa kwihanganira umuntu no kumwitondera kubera agaciro ke gakomeye


Abalejiyo bagomba koroshya iyo bakora umurimo wabo. Kugira ngo bawushobore, bagomba gukunda abantu no kuborohera, cyane cyane iyo ari abanyabyaha cyangwa ari abantu rubanda rutiyegereza. Duhora tubona abantu bakwiye gutukwa cyangwa kuvugishwa nabi, tukabibagirira hanyuma tukabyicuza. Yenda iteka tuba twibeshye. Hali abantu tubona ari babi koko, kuki se ariko tutibuka ko baba babitewe nababafata nabi? Yenda bari kuba beza hanyuma bicwa nabandi. Umulejiyo rero ntakagire nkabo bangiza umutima wabandi. Ajye akunda bose, yumve abamuganiriza nibyo bamubwira abyiteho, uwo mutima uzabagiririra akamaro. Umunyabyaha wananiranye bizamutangaza ahinduke mu minota itanu, kandi kumwinginga no kumutonganya umwaka muzima ari nta cyo byamumarira.

271
Abo bantu bakunda kurakazwa nubusa, kubababaza bituma bongera ibyaha, bikarushaho kubaziba umutima. Uwashaka kubafasha rero yabavugisha neza. Ni ngombwa kubagirira impuhwe no kububaha cyane. Umulejiyo wese agomba guhora yibuka aya magambo Kiliziya ivugira kuri Bikira Mariya : Umutima wanjye ni mwiza kurusha ubuki, numurage wanjye uruta umushongi w ubuki . (Sir 24, 20). Abandi bashobora kugira neza bakoresheje uburyo bubabaza, ariko umulejiyo we azakoreshe ubugwaneza nurugwiro. Ntakagire ubwo ateshuka iyo nzira, naho ubundi yakora nabi aho kugira neza. Hari umuntu wavuze ko Yezu yahaye Bikira Mariya kugira impuhwe, we akagumana ubucamanza. Abalejiyo bakoresheje ibitagenewe Bikira Mariya, ntaho baba bagihuriye na we, baba bagishoboye gukora iki ? Praesidium ya mbere ya Legio yitiriwe umubyeyi ugira ibambe kuko umurimo yakoze wa mbere wabaye uwo gusura abarwayi bo mu bitaro biyoborwa nababikira bitwa Abibambe . Nubwo abalejiyo bafashe iryo zina, ariko ntawashidikanya ko baribwirijwe na Bikira Mariya ashaka ko bizaba ikimenyetso cya Legio ye. Nkuko bisanzwe bigenda, abalejiyo ntibacogora iyo bahagurukiye abanyabyaha, ndetse kenshi bamara imyaka myinshi bakirwanira umwe gusa wananiranye. Hariho ndetse bamwe babanza kurwanya ukwemera, ukwizera n urukundo byabalejiyo. Si abanyabyaha basanzwe, bafite urugomo rw igitangaza, ukwikunda nububi bwabo biteye ubwoba. Banga Imana numutima wabo wose, bakarwanya idini ye uko bashoboye kwose. Nta gatekerezo keza kabarangwaho, nta nema na nkeya mbese rwose nta cyerekeye Imana wabasangana. Abo rero umuntu akibaza niba Imana itabanga, niba ububi bwabo bwatuma yifuza kubana na bo mu ijuru. Icyo gishuko cyo kubihorera kirakomeye. Nyamara abalejiyo ntibagomba kubatererana. Ubwo buryo bwo kubacira urubanza si bwiza. Mu byukuri, nubwo ari babi Imana ishaka kubakiza. Irabakunda ku buryo ndetse yaboherereje na bo Yezu Kristu umwana wayo ikunda, na nubu akaba akiri kumwe na buri wese muri bo. Musenyeri Bensoni (R.H. Benson) yasobanuye neza impamvu igomba gutera inkunga abalejiyo muri uwo murimo udatezuka wo gushishikarira guhindura abantu : Iyaba icyaha cyumuntu cyirukanaga Kristu gusa, uwo muntu twamwihorera natwe. Igituma tutagomba kumureka ni uko aba agifite Kristu muri

272
roho ye, akomeza kumubamba no kumugirira nabi cyane, nkuko Mutagatifu Pawulo abivuga .(Heb.6,6). Dore icyatera inkunga cyane: Kristu umwami wacu, twavuga ko umwanzi yamwigaruriye. Iyo mvugo ifite akamaro gakomeye, umukristu yarangiza ubuzima bwe bwose arwana iyo ntambara, agahora arwanira gukiza uwo muntu kugira ngo ububabare bwa Yezu burangire. Igituruka kuri kamere cyose kigomba gusukurwa nukwemera, uko kwemera gutuma tubona, dukunda kandi dukurikiza Kristu wabambwe kubera uwo munyabyaha. Nkuko icyuma gikomeye cyane gishongeshwa numuvuba wabacuzi, numutima ukomeye ntiwananira igishashi cyurukundo rungana rutyo. Hari igihe babajije umulejiyo uzi neza ibyerekeye abanyabyaha babikomeyemo mu mujyi munini, bamubaza niba yarigeze amenya numwe abona ko adashobora guhinduka. Kuko yari umulejiyo rero, ntiyashoboraga kwemera ko bene abo banyabyaha babaho. Yashubije ko benshi bari bateye ubwoba ariko ko bake muri bo nta kizere na gito cyo kubahindura cyari gihari. Bamusabye kubisobanura neza ageze aho yemera ko azi umwe gusa utagishoboye guhinduka. Nyamara uwo munsi nyine, nibyo yemeye biza kumuvuguruza. Yaje guhura na wa muntu yavugaga baraganira biratinda ; hanyuma biba nkigitangaza ! Arahinduka ndetse aba umukristu ukomeye. Mu mibereho ya Mt. Madalina Sofia Barat, dusangamo uburyo guhindura umuntu bibabaza, kandi bigomba kwihanganirwa. Yamaze imyaka 23 akunda cyane umuntu Imana yari yaramushinze, intama yari yarazimiye itari kugaruka mu rwuri iyo idahura na we. Yari umwana muto witwaga Yuliya, batazi aho aturuka, nawe atarigeze abivuga ku buryo bugaragara. Nta we babanaga, yari umukene, ariko afite umutima mubi udasanzwe mu bantu. Yari umubeshyi mubi, indyarya, umunyangeso mbi, arakazwa nubusa kandi nta mpamvu. Mt.Sofia we agasanga Imana yarashatse gukiza uwo mukobwa, imukura ahantu habi ikamumushinga. Niko kumuzana iwe, amubera nkumubyeyi koko. Amwandikira amabaruwa arenga 200. Agira byinshi bimubabaza kubera uwo mukobwa nyine, kuko atamwituraga ineza ahubwo akamubeshyera. Mt.Sofia akomeza kumubabarira nicyizere cyinshi. Amaze imyaka 7 apfuye, Yuliya nawe aramukurikira amaze kwigorora n Imana . (Monahan,Sainte Madeleine-Sophie Barat).

273 3. Ubutwari bwumulejiyo


Umwuga wose ubaza nyirawo ubutwari budasanzwe, utabufite agahigama. Ubutwari Legio isaba, ahanini ni ubutwari bwumutima. Umurimo wumulejiyo wa mbere ni uwo kwiyegereza roho akaziyobora ku Mana. Rimwe na rimwe hari abazababazwa nayo matwara, kuko bamwumvise nabi, maze bamugerageze ku buryo bwinshi yego butamwishe, ariko kenshi kubihangara ari byo bikomeye kurusha kujya ku rugamba aho amasasu ari urufaya. Ku bantu ibihumbi bari ku rugamba ndetse ntibakangwe namasasu yimizinga, muri bo usangamo nibura umwe wanga kuba yasekwa, ibyo bigatuma aguma hamwe nabandi ntahunge. Aba rero yanga ko bamurakarira, bakamusesereza, ndetse bakaba bamwicanira ijisho cyangwa bamutunga urutoki bamunegura, cyangwa se ngo babe bavuga ko ashaka kwigisha ubutagatifu. Bazakeka iki? Bazatekereza iki? ngicyo igitekerezo gitera ubwoba, kandi ubundi intumwa zari zikwiye kwishimira kwitwa ruvumwa zizira izina rya Yezu (Intu 5,41). Nibatarwanya uko gutinya bakunda kwita isoni, umurimo wose wakorerwaga roho, uzagwa mu busa usigare utakigize icyo uvuga. Nimuterere ijisho hirya no hino, murore ahabari hafi nahabari kure. Hose abakristu batuye mu bapagani rwagati batagira ingano, hagati yababatijwe batari abagatolika, cyangwa mu bagatolika baguye. Batanu ku ijana babo bantu, bagomba guhindurwa numwete nyakuri wumuntu wabasobanurira ubukrisu; buri muntu ukwe. Abo batanu ku ijana baba babaye irembo rigana imitima yiyo mbaga yose, rikerekana inzira yo guhindukirira Imana. Ariko abagatolika uwo mwete ntibawugira, barabishaka rwose, nyamara ariko ntibagira icyo bakora! Impamvu se ni iyihe? Buri muntu usanga yiregura ngo afite impamvu imuziga ntagire icyo akora, akishingikiriza imimerere ye, akishakira impamvu ikemerwa. Ngo ni ubwitonzi busanzwe, kudahubuka, kubaha ibitekerezo byabandi. Kandi nta nicyo nari nteze kugeraho, ni ukuruhira ubusa, ntegereje ubitegeka, nutundi duhamvu nkutwo. Hanyuma amaherezo bagaterera iyo. Bavuga ko Mutagatifu Geregori wakoraga ibitangaza, ajya gupfa yabajije abari bamukiikije, ati abatari abakristu ubu ni bangahe muri uyu murwa. Bidatinze baramusubiza: cumi na barindwi gusa. Uwo mwepiskopi wendaga gupfa ariyumvira, maze atekereza uwo mubare bamubwiye: cumi na barindwi ! Ati rwose ni nawo mubare wabakristu

274
nahasanze, mu minsi yubwepiskopi yanjye ya mbere. Abakristu cumi na barindwi gusa yahasanze akihagera, none agiye hasigaye abatari abakristu batarenze uwo mubare wa cumi na barindwi! Mbega igitangaza! Imyaka amagana ihaciye, ntiyakamije ingabire yImana; kugira ngo habe ibitangaza nkibya kera, ukwemera nubutwari biravubuka mu masoko adakama nkayibihe bya kera. Kenshi si ukwemera kubura ahubwo habura ubutwari. Kuri iyo ngingo, Legio igomba kwisuganya kandi igahagurukira kurwanya uwo mususu uri mu bantu bayo. Ibanze iwutsindishe imigenzereze myiza ni yo maboko yayo, hanyuma yumvishe abalejiyo kuzirikana uko umusirikare atekereza ubugwari akabutsinda. Kubigisha kugaya ibitekerezo ubute bubongerera, bakumva ko urukundo, ukutaryarya no kwifata, kutiyandarika, amaherezo byaba byabashuka niba badakora ibikorwa byo kwibwiriza nibyubutwari. Umulejiyo wumunebwe! Ubanza ariwe mutagatifu Berinarudo yakangaraga ati: Nta soni kuba umunyabwoba uhatswe numutegetsi utamirije ikamba ryamahwa. Ingororano yanyu yava he, niba mwibwira ko mugomba kujya ku rugamba igihe mwiyumvamo ubutwari gusa! Mwabugira cyangwa mutabugira, nta cyo bitwaye, mupfa kugenza nkaho mwabugize! Niba mwumva mufite ubugwari byatuma mutatora utudodo hasi, ariko mukabikorana urukundo rwa Yezu, mwaba mukoreye ingororano nkaho ari igikorwa gikomeye kurusha icyo mukoze igihe mwiyumvamo imbaraga. Aho gushavura, ahubwo nimwishimire ko mwiyumvisemo intege nke, Yezu ababonera uburyo bwo kumukiriza roho nyinshi (Mutagatifu Tereza wa Lisieux).

4. Igikorwa cyintangamugabo
Ishingiro rya Legio ni umwete mu byo bakora, bibarushya cyangwa biborohera, bagomba kubikora nka Mariya. Hari indi mpamvu ikomeye: mu bikorwa byerekeye roho, nta we ukora yibwira ko bihagije. None se ko ari roho nyine, wamenya uvuga ryari ngo birarangiye kandi bitagaragara? Ibyo na none bigomba imbaraga nyinshi iyo imirimo iruhije cyane. Iyo tubonye ibituvuna turavuga ngo birakomeye cyane, tugacika intege hanyuma ngo Ntibishoboka. Hari ibintu byinshi bavuga ko bidashoboka kandi bishoboka. Umunyabwenge yagize ati: umuntu uzi ibintu kandi akabyitaho ananirwa na bike. Twibwira ko bidashoboka, ibyo bigatuma tutabishobora koko.

275
Ariko rimwe na rimwe dusanga ikintu kidashoboka koko, ni ukuvuga ko kiba kirenze ubushobozi bwumuntu. Urebye uburyo dukoresha, ntitwakwirirwa dutangira ikintu tubona tutazagishobora. Ni ukuvuga ko igice kinini cyimirimo yacu ifite akamaro kandi ibabaje twacyihorera, umurimo wa gikristu tukaba tuwugize akantu kagakinisho. Ni cyo gituma Legio ishaka uburyo butuma umuntu akoresha intege ze zose, uko ashoboye kose nigihe cyose. Iryo ni ryo shingiro ryayo. Mu byerekeye umubiri no mu byerekeye roho iyo ubonye ikintu kidashoboka ukavuga ko gishoboka, bikwororohereza igisanzwe gishoboka. Kureba ibintu utyo byoroshya byinshi. Ndetse warenzaho, kuko uba ukurikije Ivanjili yigisha ko Imana ntakiyinanira kibaho. Ni bwo buryo bwiza ndetse bwo gukurikiza Yezu, butuma tugira ukwemera gushobora guhirika imisozi mu nyanja. Gufata imigambi yo gukora imirimo yerekeye ibya roho, hanyuma umuntu ntabyiteho bihagije kandi bikomeye, ni ukwirarira.Ibyo Legio irabizi, icyo yimirije imbere ni ugutera inkunga abayo. Dore ukuri abalejiyo badashidikanyaho: Ikintu kidashoboka kiba kirimo uduce twinshi, ufashe kamwe kamwe usanga gashoboka gukorwa. Uko kuri kurumvikana rwose, ni ryo shingiro ryo kugira ngo umuntu agire icyo ashobora. Witegereza ikintu, wibwira ko kidashoboka, ubwenge bugacika intege ntube ukigize icyo ukora. Bigenze bityo rero, ibintu byose birushya wajya wibwira ko bidashoboka. Niba umurimo umeze utyo, inama yacu ni iyi: wugabanyemo ibice byinshi; nuwucagagauramo uduce twinshi uzawushobora. Ntiwashobora kugera ku gasongero kinzu utuririye ku rwego, ni ko bigenda no mu bindi biturushya. Tera intambwe imwe gusa, utibaza iya kabiri uko iza gukurikiraho, utekereze iya mbere yonyine. Nuyirangiza, iya kabiri izakurikiraho uwo mwanya. Nuyitera, indi izakurikiraho, nindi izireho ityo. Numara kugira intambwe nkeya, uzasanga watangiye kuvungura kuri cya kintu wibwiraga ko kidashoboka, ubwo ukaba wenda kukirangiza. Icyo twimirije imbere, ni ubutwari bwo gutangira umurimo. Niyo ikintu cyaba gikomeye bya he, ni ngombwa kugerageza gutangira. Na none ni ukubyitondera kugira ngo bigire akamaro. Ariko usanze ntaho wahera hagushobokeye, wagerageza ahandi. Kugerageza uko ushoboye byerekena ko utagamburuye, nicyo Legio yita Igikorwa cyintangamugabo. Iyo ugize utyo, ibintu bisanzwe bishoboka ariko twe twibwira ko bidashoboka, ntibiba bikidukura umutima. Iyo bidashoboka koko, icyo gikorwa uba wagerageje nukwemera kwinshi kirabirwanya, hakaba intambara nka ya yindi yahiritse inkuta za Yeriko.

276
Ku nshuro ya karindwi, abasaseridoti bavuza impanda, Yozuwe abwira abantu, ati: Nimurangurure amajwi, Imana ibahaye umujyi wa Yeriko. Barasakuza, ni uko abasaseridoti bavuza impanda; maze abantu bazumvise barushaho gusakuza, rwa rukuta rwamabuye rurariduka, barurira bajya mu mujyi, umuntu wese yurira imbere yaho yari ari, barawigarurira.(Yoz.6;16,20)

5. Umulejiyo agomba gukora umurimo ugaragara


Legio iramutse itagize amategeko ikurikiza ntiyashobora kujya mbere. No mu yindi miryango yose ni kimwe. Ayo matwara atuma abiyemeje ibya Legio bakora umurimo nyawo, kandi kumenya ko abaho gusa ntibihagije, agomba kugenga ibikorwa bya Legio byose, maze inema zibafasha zikongerwa numwete babifitemo. Mu byukuri rero, Legio ishingiye ku murimo wa buri mulejiyo ukorana umutima koko. Mu gihe umwe agize ati: "nzagendera ku bandi", umuryango uba utaye agaciro, ndetse ukaba utashobora gukomeza. Dore zimwe mu mpamvu zibitera: a. Kwibwira ko umurimo ukomeye cyane, ukawuhungira icyo. b. Kuba udashobora kwibonera igikwiye gukorwa, nyamara kitabuze. c. Gutinya ko abantu bakuvuga nabi nabyo bishobora guca intege, cyangwa bigatuma ukoresha abandi ibidafite akamaro. Abalejiyo bose bazi neza ko amategeko abereyeho guteza imbere umurimo wingenzi biyemeje. Legio iramutse ibuze uwo murimo ngombwa, yaba ishingiye ku ki? Nta kamaro na gato yaba igifite. Twayigereranya nigitero cyatinya kurwana kandi kibona intambara yabyutse. Abagize Praesidium batagize igikorwa kigaragara ntibakwiye kwitwa ingabo za Mariya. Mu byukuri, kuvuga amasengesho gusa ntibirangiza amategeko yumuryango wa Legio. Praesidium yabanyamwete muke iba icishije ukubiri nisezerano ryayo ryo gukurikirana umugambi wa Legio, ariwo wo kwogeza Ivanjili ku buryo bugaragara. Byongeye kandi iba ishebeje umuryango wa Legio ubwawo. Ituma abantu bakeka ko hariho imirimo Legio ititayeho, nyamara ishoboye kuyitunganya iramutse igize ubutwari bwo kuyihagurukira.

277 6. Praesidium ni yo igenzura ibikorwa


Praesidium niyo iha ubutumwa abayigize. Abari muri Legio nta cyo bashobora gukora mu izina rya Legio batabiherewe uruhushya. Nyamara ntidukeke ko iryo tegeko hari uwo ribuza kugira neza mu gihe bitunganye. Mu byukuri, umulejiyo ni umuntu uhora yiteguye kugirira neza abandi. Iyo umulejiyo ahuye numurimo ugomba gukorwa akawukora ariko atawuhaweho ubutumwa, ashobora kuwuvuga mu butumwa yakoze mu nama ikurikiyeho. Iyo Praesidium ibisuzumye neza ikabyemeza, uwo murimo ubarirwa mu yindi ya Legio. Ariko rero muri ibyo byose Praesidium igomba kwitonda kuko hari abantu benshi bashaka gukora byose babitewe numutima mwiza, bagashaka gukubitiriza impande zose aho gukora ibyo bagenewe. Inabi ya bene abo itambutse kure ineza bagira, utabahagaritse hakiri kare bahenura umuryango. Umulejiyo wese yibarizwa na Praesidium ibyo akora. Kuko ari mu kigwi cyintumwa, Praesidium imuha inyigisho zigaragara mbere yo kumwohereza, yagaruka akavuga uko yatunganyije umurimo ashinzwe. Uwashaka kwikorera uko ashatse, izo nyigisho ntizahagarara kwibagirana kandi byatera Legio amakuba akomeye. Legio yanegurirwa ayo mafuti aturutse ku kutumvikana kwabayirimo, bitewe nuko badakurikiza imico ya Legio. Niba hari abalejiyo babona ko Legio ibangamira ibyifuzo byabo byo gukora neza, bagomba gusuzuma impamvu zabo bakurikije ibyo tumaze kuvuga. Ibyiza ni ukwirinda kubangamira abantu kuri ubwo buryo, kuko icyo Legio ishaka ari ugutoza, si ukudindiza abalejiyo. Nyamara hari abantu bakeka ko ubutegetsi bwose ari ukuvuga ngo ntukagire utya, cyangwa guca abandi intege gusa.

7. Igituma abalejiyo bagenda babiri babiri, ni ukugira ngo Legio igumane amategeko numuco wayo
Hajye hagenda babiri babiri. Impamvu ya mbere itera Legio kubitegeka, ni uko bituma abalejiyo badahutara. Icyo baba batinya si inzira ahubwo ni abo bagenderera. Impamvu ya kabiri, ni uko abantu babiri bashobora gufashanya no kujya inama. Bitera nubutwari budaharanira ishimwe ryabantu, kandi butsinda ubwoba bwa kamere yabo iyo bagendereye ingo zitazi gushyikirana. Impamvu ya gatatu, ni uko iryo tegeko ribafasha kwita ku murimo wabo: gutangirira igihe no kutica umunsi babikesha iryo tegeko. Umuntu adafite undi bajyana, yajya yirenza ibyumweru byinshi nta cyo akoze, cyangwa akica nisaha yateganyijwe. Umunaniro, iminsi mibi, kwiganyiriza kugenderera ingo zimwe na zimwe

278
nibindi birushya, byose byamutera gusiba aramutse adafite uwo bafatanya. Byatuma uwo umwe akora umurimo we nabi ntibigire nabo bigirira akamaro, hanyuma akazinukwa byose akabireka. Iyo mugenzi wawe yishe umugambi, dore uko wowe ukwiye kugenza: niba mwagombaga gusura abarwayi mu bitaro, wakomeza ukajyayo. Ari nundi murimo wakwifasha wawukora. Ariko niba uwo murimo wagukururira kabutindi cyangwa uwukorera ahantu hari abantu batavugwa neza, ibyiza ni ukuwihorera. Ariko urwo ruhushya rwo gukora ubutumwa wenyine ntibusanzwe; na Praesidium igomba gusuzumana ubushishozi ikibazo cyumulejiyo wica ubutumwa kenshi. Itegeko ryo kugenda babiri babiri ntiriteganya ko mugomba kuganiriza abantu bamwe icyarimwe. Mugiye nko gusura abarwayi mu bitaro, byaba byiza ko umwe aturuka mu ruhande rumwe undi mu rusigaye. Ndetse mujye mubigenza mutyo.

8. Icyo tugomba kurwanaho cyane, ni umuco werekana amatwara nyakuri aranga umurimo wa Legio
Hari abantu bihutira vuba na vuba guhindura imimerere yabandi, ndetse ugasanga benda gukabya, abo Legio igomba kwirinda kubagira abayobozi. Umurimo wa Legio wanga urusaku no kwibonekeza. Hari umurimo utangirira mu mutima wa buri mulejiyo ukwe, ukahashinga imizi yumwete nurukundo. Abalejiyo bihatira kuzamura ubukristu mu bantu bose nta we basize inyuma, bakabikora ku buryo bworoheje, bakihatira kudacogora. Byose bagomba kubikora nta rusaku, nta mwirato nta nubuhubutsi. Intego yabo si ukwirukira kuvanaho ikitaraganya ibitanoze, ahubwo icyo bashaka mbere na mbere ni ukwinjiza mu mitima yabantu amatwara nimyifatire gatolika; kuko babyumvise neza bakabikurikiza, baba baranduye imizi yikibi, ndetse ntikizongere kuvugwa kuko kitahabwa inzira. Mu byukuri rero, intego yabo bazayigeraho ari uko bahora bungura ku buryo budatezuka imimerere nibitekerezo gatolika mu bantu, bazabihabwa kandi no kwibuka ko rimwe na rimwe iyo ntambwe nta we uyigeraho hadashize igihe kirekire, ibyo bizabafasha kudacogora. Mu gihe bagendereye abantu, abalejiyo bagomba kumenya ko ibyo abantu babaganiriza atari ibyo kubatuma ngo bajye kubisesa hanze. Baramutse babamenyeho ubucacuzi bwo kuza kwumva amafuti yabo ngo bajye kuyatangaza mu ruhame, birumvikana ko ntawazongera kugira icyo ababwira. Umugenderano wabo ndetse nibyo bakora byatuma abantu bajya babahungira kure ntibabizere.

279
Aho kubabonamo inshuti nyakuri umuntu abwira ikimuri ku mutima, bazababonamo abagenzacyaha. Kubabona imbere yabo bizabatera akantu maze uko kubasura bite agaciro. Abagenewe kuyobora imirimo ya Legio nibirinde kubangikanya amatwara ya Legio nayindi miryango idahuje inzira numuryango wabo, niyo yaba ifite ibitekerezo byiza. Kuri iki gihe turimo hariho imiryango namashyirahamwe yibanda ku byerekeye kurwanya amafuti akabije gusakara hose. Iyo miryango niyo abalejiyo bagomba gutabaza biramutse bibaye ngombwa, ndetse bikaba byanabafasha ariko bititwa ibya Legio. Naho rero Legio ntigomba gutezuka mu migenzereze yayo, ntishobora na gato gutsimbuka mu nzira yiyemeje gukurikira, kugira ngo ikore neza umurimo wayo.

9. Byaba byiza kugera mu ngo zose


Iyo abalejiyo bagendereye abantu, nta rugo bagomba kurenga, nta kuvangura kanaka na kanaka, kuko bamwe bagira ngo hari uwabatunze agatoki bikabababaza. Niba nta mpamvu ikomeye yabibuza, abalejiyo bagomba no kujya mu ngo zitari izabakristu gatolika. Bagomba kujyanwayo no kwiganirira ibisanzwe byinshuti, bakareka kuvuga ibyerekeye idini. Uwavuga ko agenderera ingo zose kugira ngo amenyane na ba nyirazo, benshi bamwakira neza, kandi nImana yaboneraho igatanga inema ifasha izo ntama kugaruka mu rwuri. Uwo mubano watuma basobanukirwa na bimwe mu byerekeye idini. Baramutse bubashye umukristu gatolika bakubaha nidini ye, bishobora gutuma batangira gusobanuza ibyidini gatolika, bakagura ibitabo nibindi byatuma tugira icyo twizera kuri bo.

10. Legio ntigenewe gutanga ibintu


Ushaka gufashwa na Legio ntayishakaho ibintu, nkamafaranga nibindi..., ndetse niyo byaba byoroheje, nkimyambaro ishaje. Legio ijya gushinga iryo tegeko, ntiyigeze ihinyura abafasha abakene kuri ubwo buryo, yabitewe ahubwo nuko yasanze binyuranye ninzira yiyemeje ubwayo, ihitamo kubyibuza. Gufasha abakene ni igikorwa cyiza koko, ariko gufasha uzi ko ubigirira Imana bitambutseho. Imiryango myinshi ishingiye kuri iyo ngingo, muri yo cyane uwa Mt.Visenti wa Paulo, niwo Legio yishimiye kuvuga yeruye kuko

280
ariwo ikesha urugero nimigenzo myiza, ku buryo ishobora no kwemeza ko uwo muryango wayibereye iremezo. Ariko rero umuryango wa Legio ufite andi matwara; icyo wimirije imbere ni ukugirira abantu akamaro ku byerekeye roho zabo, nta numwe isize inyuma. Mu byukuri, Legio ntiyashobora kugera ku ntego yayo iramutse yiyemeje no gutanga imfashanyo. Ibyo byaterwa nimpamvu nyinshi, ariko dore zimwe muri zo: (a) Kenshi na kenshi, abadakeneye inkunga yibintu ntibakunda kwakira neza imiryango yiyemeje gufasha abandi mu byerekeye umubiri; batinya ko rubanda bakwibwira ko batunzwe niyo miryango. Kubera iyo mpamvu rero, Praesidium yakwamamazwa na bene izo mfashanyo, yasanga imirimo yari yimirije imbere yarasubiye inyuma ku buryo buteye agahinda. Iyindi miryango, gufasha abakene bishobora kuyiteza imbere naho muri Legio ntabwo ari kimwe, ahubwo yaba yisibiye amayira. (b) Naho abari bizeye ko Legio izabazanira ibintu, barabibura, bagahungabana, bagasuzugura Legio nikiyiturutseho cyose. (c) Ndetse no mu bakene, ibintu Legio yatanga nta cyo byamarira roho zabo. Noneho izo mfashanyo zikwiye gutangwa nimiryango ibigenewe, ni nayo ibifitemo ubushobozi buhuje namatwara yayo. Naho abalejiyo ntibabishobora kuko bicishije ukubiri nintego biyemeje. Praesidium itazubahiriza ibi, nta cyo izamarira umuryango uretse kuwukururira ibibazo. Yenda bamwe bakwitwaza ko umuntu wese ategetswe gufasha abababaye, bemeza ko bitakwitirirwa Legio, ngo bafasha nkuko umuntu wese yabigirira umukene. Nyamara witonze ukareba, wasanga ubwo buryo bwo gukorera Legio budatunganye. Dore urugero rukunda no kuboneka kenshi: nkumuntu udasanzwe afasha abababaye, atarinjira muri Legio. Igihe yagiye gusura ingo akabona imbabare, uwo munsi yirinda kugira icyo atanga mu izina rya Legio, ahubwo akazaza undi munsi noneho akamufasha bititiriwe Legio. Tudashidikanyije, uwo muntu aba yishe itegeko rya Legio rivuga ko idashingiye ku itangwa ryibintu; buri muntu arumva ko uko kwikurikiranyayo ari uburyarya. Ubwa mbere yagiyeyo mu izina rya Legio, aribwo abonye ya mbabare, kandi ni nako abandi bamubonye. Ariko abafashijwe bo ntibatandukanya umulejiyo nutari we; icyo bareba ni imfashanyo bahawe na Legio, Legio nayo kandi niko ibibona. Mwibuke ko umulejiyo umwe utumvira cyangwa udakurikiza amategeko ashobora kwicira Praesidium yose. Wasanga bagira ngo Legio ibereyeho gutanga

281
ibintu. Kugira ngo babiyivugeho kandi, ntigomba kuba yaratanze byinshi kandi kenshi, kubigira kabiri birahagije. Niba hari impamvu yatuma umulejiyo agomba kugira icyo atanga ku bwe, atiriwe yiyambaza Legio, yabigira rwihishwa, akabicisha ku nshuti cyangwa ku muryango wabigenewe. Uwabona ko ubwo buryo bwo gufasha budatunganye, yaba yihitiyemo ishimwe ryabantu aho gukunda igihembo cyijuru. Nyamara ariko abalejiyo ntibagomba kwirengagiza ubukene bwumubiri, kandi ntibashobora kutabubona igihe bagenderera abantu. Bazajya babimenyesha imiryango igenewe gufasha imbabare. Legio nitabasha gufasha abakene kandi yakoze uko ishoboye, bamenye ko atari icyo ibereyeho. Nta we uyobewe ko muri iki gihe hari indi miryango irimo abantu bashobora kandi bashaka gufasha abo bakene. "Twese tuzi ko Imana yishimira impuhwe tugirira abakene tubafasha; ariko se umwete dushyira mu kwigisha no kugira abantu inama mu byerekeye ibyijuru, nturuta uwo kubaha ibyiza byumubiri bishira vuba?"(Mt Piyo wa 10, mu rwandiko rwo ku wa 15/4/1905 ruvuga inyigisho za Kiliziya). Bitewe nuko ingero nyinshi zerekanye ko iryo tegeko rishobora gusobanurwa ku buryo butandukanye bitewe nimyumvire ya buri wese, ni ngombwa gushimangira ko igikorwa cyo kugoboka umuntu kidasobanura kumuha imfashanyo yibintu. Ahubwo ndetse ubufasha bwo kumutabariza, Legio ishishikariza abayo kubukora. Legio ntiyemera ibivugwa ko abalejiyo bahugira gusa mu kuvuga ibyerekeranye niyobokamana bakaba batababazwa nubukene bukabije bwabantu. Abalejiyo bagombye guhamya ukuri kwamagambo bavuga bagaragaza urukundo nubwitange mu buryo umuryango wemera ko bikorwamo.

11. Umulejiyo ntasabiriza


Nkuko twavugaga ibyerekeye gufasha abatishoboye, mu butumwa bwabo, abalejiyo bagomba kwitondera nibyerekeye gusabiriza amafaranga nibindi bintu. Baramutse bayasabye bayabona, ariko bishobora kwica umurimo uba wabazinduye ujyanye no gukiza roho; ibyo rero tukaba twabigereranya nabakurikirana utuntu tudafite agaciro, kandi bapfusha ubusa ibindi byinshi byingirakamaro.

282 12. Legio ntikora politiki.


Nta koraniro na rimwe rya Legio rizemera gukoresha izina ryayo cyangwa amazu yayo ibyerekeye amatwara ya politike kandi ntiryemerewe no guha imfashanyo ishyaka rya politike iryo ari ryo ryose.

13. Intego ya Legio ni ukugera kuri buri muntu no kwita kuri roho ye
Si ugukurikirana abatita ku idini yabo gusa, si ukwihata abataye ubukristu bwabo gusa, si abakene nabarwayi gusa, ahubwo ni abantu bose. Kubona hari abahakanyi cyangwa abapagani benshi bigomba gutera inkunga umulejiyo, akagerageza kubigisha no kubahindura. Ntagomba guterwa isoni nibyo bakora bivuguruza idini. Ukwemera nukwihangana byumulejiyo bishobora kugirira akamaro umuntu wihebye utari wizeye kugaruka. Ariko umurimo wa Legio si ugukiza abamerewe nabi gusa, kugarura intama yazimiye cyangwa yafashwe nabajura ni byiza, ariko Legio igomba kurushaho. Igomba gukundisha abantu ubutagatifu Imana ibashakaho; cyane ko hari benshi batagira aho babugera kandi bibwira ko batunganyije byose. Usanga hari abakurikiza amategeko makeya ya ngombwa ngo bazagere mu ijuru; abo rero umulejiyo yabatera gukunda Imana kurushaho. Agomba kubagenderera kenshi, abereka ko atarambirwa. Padiri Faber yagize ati: Intungane imwe ingana nabagatolika basanzwe miliyoni imwe. Kandi niba, nkuko Mutagatifu Tereza wa Avila abitwibutsa, roho itari ntagatifu yifuza ubutagatifu, ku Mana irusha agaciro ibihumbi byabantu babaho mu buzima busanzwe bunyuranye; mbega umunezero ukomeye ku mulejiyo uyobora intambwe za mbere zabantu benshi mu nzira ibakura mu mibereho idashobotse kuko iyitesha agaciro!

14. Nta muntu ukabije kuba mubi, nta nukabije kuba mwiza ku buryo atatezwa indi ntambwe yisumbuyeho
Mu bo mugenderera, nta numwe ugomba gusigara uko mwamusanze. Nta we uba mwiza cyane byo kuba atakenera ko bakomeza kumwegereza Imana. Kenshi na kenshi, abalejiyo bazajya babona abantu babatambukije ubukristu, nibyo bibaye ntabwo bigomba gutuma bashidikanya ko bafite ububasha bwo kubagirira neza. Bazabaha ibitekerezo bishya, babamenyeshe ndetse babakundishe imigenzo myiza batari bazi cyangwa batakurikizaga. Bazabamenyesha impamvu zindengakamere zituma umuntu akora neza imirimo ye, yo ishobora

283
kwandavuzwa nakamenyero. Ibyishimo numwete wabalejiyo mu iyogezabutumwa ntibizabura gukomeza abandi. Nuko rero abalejiyo niba babana nintungane cyangwa nabanyabyaha, nibatere imbere biragije Imana, bazi neza ko bagiye ku murimo bashinzwe, atari ibyabantu birwanaho nintege nke zabo; ahubwo bibuke ko bahagarariye Legio ya Mariya, kandi bifatanyije nabasaseridoti, nabepiskopi na Papa ndetse na Kristu ubwe. (Piyo wa 11, Urwandiko rwo ku wa 23/12/1922)

15. Ubutumwa budafututse bugira agaciro gake


Nidushaka gukora ikintu cyiza, tujye twiyemeza igikorwa gifututse kandi gifite akamaro. Abalejiyo bagomba gukorera ibyiza abantu benshi. Igihe bidashobotse, babigirire bake bashyikiriye. Si byiza kugirira abantu benshi ineza idafite akamaro. Umulejiyo wabigira yaba akoze nabi, kuko abona ko aba arangije umurimo umwerekeye ariko nta cyo aba amariye Legio, ahubwo aba abujije nabandi kugira icyo bakora. Hari nikindi agomba gutinya ndetse: naramuka yihebye, azabona ko wa murimo yakoze bya nyirarureshwa nta cyo wamariye abantu benshi, mbese nkaho nta cyakozwe. Namara kwumva ko ari umulejiyo wimburamumaro azacika intege.

16. Igikomeza Legio ni urukundo


Dore ikindi gikomeye : umuntu yakwizera ate gukora umurimo utunganye, ugaragara kandi ushyitse, atagenderera abandi kenshi ngo bamenyane babe inshuti? Icyo umuntu yakora adaciye izo nzira nta cyo cyamara, nta nubwo cyamara kabiri. Mujye mubyibuka, cyane cyane igihe mugenderera abandi kugira ngo muheshe ikuzo Umutima Mutagatifu. Nubwo uwo murimo ari mwiza ubwawo kandi ukaba utanga imigisha myinshi, ntabwo ari wo ntego ya Legio. Muramutse murorereye kugenderera abantu kuko mwashyikiriye icyabajyanagayo, mwaba mukoze agace gato ku murimo wa Legio. Abalejiyo babiri bagenderera ingo zose kandi kenshi, bazagera ku cyo bifuza batinze. Ni cyo gituma abalejiyo bagomba kwiyongera na za Praesidia zikaba nyinshi.

17. Umulejiyo abona Kristu kandi akamukorera muri buri wese agiriye akamaro
Umulejiyo ntakagire igihe agenderera abantu abitewe no kubakunda gusa cyangwa kubera impuhwe afitiye imbabare. Ibyo mwagiriye umwe muri abo

284
bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabaga mubigiriye (Mt 25,40). Umulejiyo niyumva ayo magambo yamwuzuyemo, azasanga Kristu muri bagenzi be, ni ukuvuga abantu bose nta we arobanuye, bigatuma abagirira akamaro. Abagome, abahemu, indushyi, insuzugurwa, abatagira kivurira, abateye ishozi, bose bagomba gufatwa nka barumuna ba Yezu. Ni bo Yezu yita nyine barumuna be, nicyo gituma tubaha icyubahiro kibakwiye. Umulejiyo ntagomba kwibagirwa ko abo agenderera atari kimwe numuntu mukuru ugendereye uwo aruta cyangwa ugendereye uwo bangana, ahubwo ni kimwe numuto usanze umukuru cyangwa umugaragu ugiye kwa shebuja. Uwo muco wo kwicisha bugufi iyo ubuze, usanga umulejiyo yigira nkumutegetsi wabo agenderera. Icyo gihe nta kintu cyiza cyakorwa, ntibashobora no kumwihanganira kereka agize icyo abazanira. Nyamara umulejiyo ugendereye abandi, ukunda kandi agakundwa, agasaba yicishije bugufi ko bamwakira mu rugo agezemo, azakiranwa ibyishimo, kabone naho ibyo azanye bitaba bibashimishije. Ntazatinda no kuba inshuti yabo. Abalejiyo ntibakagire ubwo babyibagirwa. Kubura ubwiyoroshye mu myambarire cyangwa mu buryo bwo kuganira, bizashyira hagati yabo nabo bagenderera uruzitiro rukomeye cyane, nimigenzo myiza yahebuje ikaba itashobora kuruvanaho.

18. Bikira Mariya akunda Umwana we akamwitaho binyuze ku mulejiyo


Uburyo Legio ikoresha, tubusanga muri aya magambo umwe mu balejiyo atubwiramo amahirwe yagize kandi atabikekaga : Twagezeyo baradukunda. Uburyo bwiza bwo gukangura urwo rukundo mu bo wagendereye, ni ukubanza ukabakunda kandi ukabibereka. Ibyo bibuze, nta kundi ushobora kubiyegereza ngo ukingure imitima yabo. Mt Agusitini yabibonye kare, igihe atubwiye ati : Nta kinanirana ahari urukundo. Mu magambo meza cyane atubwira imibereho ya Mt.Fransisko wAsizi, Cesheritoni (Chesterton) akuramo iri tegeko riranga ubukristu agira ati : Mt Fransisko yahoraga abona Imana yiyerekana ahantu hose, nyamara ntigaragare iteka ku buryo bumwe. Kuri we, umuntu ahora ari umuntu iteka, yaba mu kivunge cyabantu benshi cyangwa ku gasi. Yubahaga abantu bose. Si ukuvuga ko abantu bose yabakundaga gusa, yaranabubahaga. Ububasha bwakataraboneka yari afite bwaturukaga aha : guhera kuri Papa kugera ku mworo wa nyuma wumusabirizi, guhera ku mwami wa Siriya kugera ku bajura bambaye inyonga

285
bavumbutse mu ishyamba, nta muntu numwe wigeze areba mu maso yuzuye ubushyuhe bwurukundo yuwo muntu ngo abure kwemera ko Fransisko Bernardone uwo amukunda byukuri, nubugingo bwe kuva avuka kugeza ku rupfu, byemezaga ko na we ubwe yari akunzwe kandi yubashywe ku buryo bumukwiye. Ariko se umuntu yashobora gukunda atyo uko ashaka? Birashoboka. Ibyo mubona byose nimubisangamo Yezu Kristu, urukundo rwanyu ruziyongera; ndetse na Bikira Mariya yifuza ko dukunda abana be nkuko na we yakunze Yezu, abalejiyo be kandi azabibafashamo. Nabasangana uwo mwete wo gukunda abantu, ntazabura kubafasha kuwukomeza.

19. Umulejiyo woroshya kandi wubaha abandi yakirwa na bose


Gutinya gusura abandi; bituruka ku kamenyero gake. Umulejiyo wese, yaba umutangizi cyangwa umazemo iminsi, niba yashimye ibyo tumaze kuvuga, afite ubugenge bwo kwinjira muri buri rugo. Nimubyumve neza, nta wajya mu baturage kuko abifitiye uburenganzira, ahubwo ni kuko bashatse kumwakira. Agomba kubegera abubashye, mbese nkuko yabigira yinjiye mu ngoro yibikomerezwa. Ugenderera abandi ajye avuga icyamuzinduye, kandi asabe yitonze ko bamwemerera kwinjira. Mu buryo busanzwe bazamwinjiza mu nzu kandi bamwereke aho yicara. Icyo gihe abalejiyo bazibuka ko batazanywe no kuvuga bonyine, gutonganya cyangwa gucunaguza, ahubwo ni ugushaka ubucuti butegurira inyigisho zizaza nyuma mu rugero rwiza bagomba kubaha. Hari abavuze ko ishema ryurukundo ari ukwumvikana nabandi. Ngiyo ingabire ibuze muri iyi si itazi gukundana. Abantu benshi bababazwa no kubura ubatega amatwi ngo bamubwire ikibari ku mutima (G.Duhamel). Ntitugomba kuzitirwa nibibazo umulejiyo ahura nabyo agitangira gusura abantu. Niyo batahita bamwakira neza, kwihangana kwe bizabatera kwibaza maze amaherezo bigire icyo bibamarira. Kwereka abana ko ubitayeho biguha inzira yo gutangira kuganira. Ushobora kugira icyo ubabaza ku byerekeye idini, nuko bakunda guhabwa amasakramentu. Ibyo bibazo ubanje kubibaza ababyeyi ukihagera, byatuma ubasesereza. Naho ubundi uhereye ku bana, ushobora kubaha inyigisho zingirakamaro.

286
Mu gihe ubasezeraho, ugomba gutegura ikiganiro cyundi munsi. Kubabwira byonyine ko washimishijwe no kubagenderera kandi ko uzagaruka mu kindi cyumweru, ni uburyo butunganye kandi bushimishije bwo gusezera, nubwo gutegura neza ibiganiro byiminsi ikurikiraho.

20. Imyifatire yabalejiyo basuye ibigo


Abalejiyo nibagenderera ibigo cyangwa imiryango, bajye bibuka kwifata nkabashyitsi. Bibaye ukundi, abayobozi babo bagendereye bavuga ibingana iki abo bagiraneza baba baje gusura abarwayi cyangwa abacumbitse aho, ariko ntibite ku mategeko cyangwa ntibagire ikinyabupfura mu bo bagendereye? Abalejiyo ntibakirengagize iyo nama yingirakamaro. Birabujijwe gusura abantu igihe kidakwiye, kubashyira ibintu bibujijwe mu kigo cyabo no kwivanga mu bibazo byicyo kigo. Abasurwa bashobora kuba bafite ibibazo binyuranye mu kigo babamo, ariko abalejiyo ntibaba bajyanywe no kureba ibitagenda. Birakwiye ko abalejiyo babatega amatwi, bakabafasha kwihangana, ariko ntibagire ikindi bongeraho. Niba koko badashobora kurekera aho, bazabivuge mu nama ya Praesidium ibyige uko biri, abe ariyo ishaka icyafasha abo bantu.

21. Umulejiyo si umucamanza


Imigirire yumulejiyo, ubwenge numutima we bigomba kurangwa nikinyabupfura. Umurimo we si uwo gushinja abandi, si uwo gutegeka abandi gutekereza no kugenza nka we. Abo badahuje ibitekerezo nabadashaka kumwakira ntakabafate nkabantu babi. Turabizi, abantu benshi si intungane, ariko umulejiyo ntashinzwe kubannyega. Kenshi abo bantu bashobora kuba barengana, nkuko byagenze ku batagatifu benshi. Uwahamya ko ubuhemu bwuzuye mu bantu ntiyaba abeshye, ariko urubanza bazacirwa rukwiye guharirwa Imana, yo yonyine ireba mu mitima yabantu kandi ikaba idashobora kwibeshya. Nkuko Garatiri (Gratry) abivuga, abantu benshi ntibagize amahirwe yo kubona uburere bwibanze, bavutse badafite umurage wimico myiza, wareba impamba izabatunga hano mu nsi, ukagira ngo ni ingeso nibitekerezo bibi gusa. Ariko tuzi ko umuntu wese azabazwa icyo azaba yarahawe, nkuko Ivanjili ibitubwira (A.Gratry, Les sources).

287
Abandi batagira uko bangana, batunzwe no kwirata babitewe nubukire bwabo, bakaba batakozwa umugenzo wo kwigomwa; kandi umubare wabo uranga ukiyongera muri iki gihe. Mbere yo kugira icyo abavugisha, umulejiyo ajye abanza atekereze. Yenda abo bakire baba bameze nka Nikodemu watinyutse kuza ijoro ryose kandi rwihishwa kureba Yezu, akamugirira neza akamushakira inshuti, akamukunda nta buryarya, bigatuma Nyagasani amugira umwe mu batoni be bagize amahirwe yo guhagarikira ihambwa rye. Abalejiyo ntibakarangweho ubucamanza cyangwa se ngo bannyege abandi. Mbere yo kugira icyo bavuga ku bantu cyangwa ku bintu, bajye bibaza uko Bikira Mariya umubyeyi wuje impuhwe nurukundo yabigenza, mbese bazamufateho urugero rwabo bakore nka we. Uwo wari umwe mu migirire ya Edeli Kwini (Edel Quinn) wo kutagira ikintu na kimwe avuga atabanje kugisha inama Umuhire Bikira Mariya.

22. Imyifatire yumulejiyo imbere yabamuvuga nabi


Mu byo tumaze kuvuga, twakunze kwibanda ku bibi biterwa no gutinya kuvugwa nabi. Ubwo bwoba ntibubura no ku bafite ibitekerezo byiza. Mu bigiye gukurikira, harimo inama zagoboka umuntu muri ubwo buryo. Ikintu kimwe cyingenzi Legio yimirije imbere, ari nacyo nyine kizayiha gutera intambwe ndende, ni uguteza imbere ibitekerezo nimyifatire yabantu. Mu gihe biyemeje kubaho nkintumwa, abalejiyo baba batanze urugero umukristu wese yagombye kureberaho, ugasanga abantu benshi baharanira kugera ku ntego nkiyo babitewe no gushaka kwigana ikibashimishije. Ikimenyetso kimwe mu byerekana ko buri muntu agira intego aharanira koko, ni uko usanga abantu benshi bagize icyo bakurikiye, babyeruye kandi babyishimiye. Ikindi kimenyetso usanga ndetse benshi bahuriyeho, ni akantu ko kutumvikana iyo ntego itera mu bantu, biturutse kuri uko gushaka kurwanya ibidindiza amajyambere mu bukristu. Ako kantu ko kwanga kurushwa twakagereranya nurushinge rukangura umutima wabantu. Nkuko bigenda ku zindi nshinge zose, urwo rushinge rutuma umuntu abanza kumererwa nabi no kwijujuta kubera uburyaryate mu gihe barumutera, nyuma ariko hakurikiraho imbaraga zitagira uko zingana zirwanya umuze. Icyakora, iyo nta cyo umuntu agaragaje na gito, ibyo ni gihamya ko uwo mugambi utazageza ku kigamijwe. Nta mpamvu yatuma Legio ihungabanywa nuko rubanda banegura ibikorwa byayo, mu gihe ibyo bidakomotse mu nzira yamafuti Legio yaba yarakurikiye

288
mu mikorere yayo. Dore indi nama mudakwiye kwibagirwa na rimwe kuko igenga umurimo wose wintumwa. Kumenya kwiyegereza abantu si ikindi, ni ukugira urukundo no kugwa neza, ni ugutanga urugero rwiza utitera hejuru kandi udaciye igihugu umugongo. Ni ugukora ibyo byose mbese ku buryo budacishije abandi bugufi, cyangwa ngo usange ubahatira kwemera ibyo uvuze byose: Nta we ukunda kuyoborwa ku gahato (Giosue Borsi).

23. Ntimukagire ubwo mwiheba


Rimwe na rimwe imirimo irambiranye isaba ubwitange mu gikorwa nacyo gisaba ubutwari buhanitse itanga umusaruro muke. Abalejiyo ntibagambirira kugera ku bisubizo bifatika. Icyakora no gukorana ipfunwe ntibyababera byiza. Gutekereza ko kwirinda icyaha kabone naho cyaba ari kimwe bibabyarira inyungu zitagira ingano birabahoza bikanabatera kwikomezamo imbaraga ntibadohoke mu kwihata. Mu byukuri icyo cyaha cyaba ikibi kitagira urugero, kibyara ingaruka mbi cyane zitagira ingano. Giosue Borsi yagize ati: Inyenyeri mu kirere, kabone niyo yaba ari nto cyane, ifite icyo imaze mu mwanya wayo Imana yayihaye hagati yizindi zose ziyikikije. Niyo mpamvu ku gipimo, wowe wenyine Nyagasani, ushobora kumenya no kugena urugero rwacyo, kuba ikaramu nandikisha byonyine inyerera ku rupapuro bifitanye isano nukunyeganyega kwibindi biremwa byose biri mu kirere, biri hamwe. Ni na ko bigenda mu byubwenge. Ibitekerezo bikomeza kubaho kandi bifite ingendo zurusobe bikora muri iyo si yubwenge, isi itambutse kure iyi yacu ifatika; isi ifite ubumwe kandi ihamye haba mu bunini bwayo, mu burumbuke no mu biyigize binyuranye. Nkuko bimeze mu isi ifatika niyubwenge, ni na ko bimeze mu bya roho bitambutse kure ibyisi. Buri cyaha cyose gihungabanya isi. Gikomeretsa umutima wa buri muntu. Rimwe na rimwe, ipfundo rya mbere ryuwo mugozi ribonwa namaso, iyo umuntu ateye undi kugwa mu cyaha. Ariko ryaboneka ritaboneka, icyaha kijyana ku kindi; ku rundi ruhande na none, kwirinda icyaha bibuza ikindi gukorwa. None se muri ubwo buryo, kongera kwirinda gukora icyaha ntibizabuza kugikora ubwa gatatu, gutyo gutyo kugera ubwo bose bashoboye kugitsinda burundu? Kubera iyo mpamvu se byaba ari ugukabya umuntu avuze ko umunyabyaha wicujije yaba ahagarariye imbaga nini yabandi benshi bazaza bamukurikiye bagana iyo nzira yIjuru?

289
Nicyo gituma kwirinda gukora icyaha gikomeye nabyo bikomeye cyane ariko bigatuma buri roho yumva uburyohe bwo kuronka inema zinyongera. Kubuza icyaha gukorwa ni umunsi mukuru, ni ugutera intambwe ujya imbere mu byImana, bityo buhoro buhoro umuryango wabagaho utazi Imana ukabaho urangwa nimigenzo myiza.

24. Aho umusaraba unyuze ni ikimenyetso cyukwizera


Igikunda guca intege umulejiyo si ukwiheba abitewe no kubona ibibi arwanya bifite imbaraga kumurusha, ahubwo abona arwana wenyine nta kimutera inkunga mu byo yari yizeye. Inshuti zimucikaho, abagiraneza bakamuhunga, imigirire ye ikamukoza isoni, ibyari kumufasha akaba ari byo bimubuza amahoro. Iyaba ntari mfite igikoresho cyafashe ingese, iyaba abo dufatanyije umurimo batagira ingeso mbi, iyaba ntari mpetse uyu musaraba unshengura, nashoboye gusarura imyaka myinshi, niko nibwira. Uvuga atyo, ararambirwa kuko adashoboye kugirira abandi akamaro kandi byashobokaga, yakwitera gucika intege kandi umwanzi nta cyo yari amushoboyeho. Tujye duhora twibuka ko ukorera Yezu agomba kugira ikimenyetso cye bwite, umusaraba. Uwo murimo ntawakwemera ko ari uwImana hatarimo umusaraba, umusaraba ubuze nta cyo yageraho. Janeti Erisikine Situwati (Janet Erskine Stuat) ati: Nimutekereze ibyanditswe mu Gitabo Gitagatifu namateka ya Kiliziya, ndetse mwibuke nibyo mwiboneye byiyongera buri mwaka, murasanga Imana idakora nkuko umuntu aba yabitekereje cyangwa yashatse ko biba. Ni ukuvuga ko umuntu aba adasanzwe abona ibintu ku buryo Imana ibibona, noneho igasa niyanga ko ibintu bigenda neza ngo bitungane uko byari bikwiye, ibyo rero ni uburyo butuma agera ku cyo yatekereje aho kubibogamira. Ntabwo ari igitotsi cyangwa indi nkomyi, ahubwo bifite akamaro. Si umutego, ahubwo ni imbaraga zitera ishyaka rigeza umuntu ku cyo yahagurukiye. Imana ishimishwa no kwerekana ubushobozi bwayo igorora ibyari byahenutse, ikora ibintu bikomeye nta bikoresho bikomeye ishyizeho. Abalejiyo bagomba kumenya ko niba bashaka ko ingorane bahura nazo zibagirira akamaro, ntibigomba guturuka ku mwete muke wabo; amakosa mu byo bakoze cyangwa birengagije byagombaga gukorwa ntabwo byabahesha ishema.

290 25. Kugera ku ntego bitera ibyishimo, gutsindwa na byo ni ibyishimo byumutsindo utegerejwe.
Witonze ukareba wasanga umurimo ubonetse wose wagombye gutera ibyishimo byinshi. Iyo umuntu ageze ku cyo yashakaga aranezerwa, atakigeraho bikamutera kwibaza kandi bigakomeza ukwemera, kuko bituma yizera kugera ku ntego neza mu gihe kizaza. Na none iyo bibashimishije bakakira umulejiyo neza, na we anezerezwa nuko bakunze kugendererwa ; ariko abamureba nabi na bo bagomba kumushimisha kuko bimwereka ko habuze ikintu atari asanzwe azi. Abalejiyo barabizi, aho bakunda idini gatolika bakira neza ubagendereye, niyo baba basa nabataye ubukristu ho gato, naho ababakira nabi berekana ko ari abahakanyi.

26. Uko bakwiye gufata praezidia nabalejiyo bagenda nabi


Ibyo ni ukubyihanganamo. Haba ubwo usanga umwete waracogoye batakijya imbere, intege za muntu zabaye nkeya. Nta kwiheba rero, ahubwo muri icyo gihe inama zikurikira zagira akamaro. Niba abalejiyo badashoboye kuzuza inshingano zabo, nubwo bafite ishyaka kandi bashyigikiwe nisengesho ryumuryango nubwitange bwawo, noneho se imyitwarire yabo yamera ite baramutse batari muri Legio ? Kandi niba aho baturuka basanze hadashobora kuboneka abalejiyo beza bagira praesidium, ese aho haba hari nubukristu bukomeye ? Ibyiza ni ukubanza gukomeza ubukristu muri ako karere. Kugira ngo bishoboke, uburyo bwiza ni ugushyira mu baturage bose umusemburo nkumwe wo mu Ivanjili, kugera igihe umutsima wose ututumbiye. (Mt. 13,33) Intumwa zose bagomba kuzigisha numutima mwiza nta kurambirwa. Imico ya gatolika ubwayo isanzwe igera mu bantu bitinze, none imico yabatumwa ni yo izafata mu kanya gato ? Gucika intege byatuma byose bihagarara, abantu bagahera mu cyeragati, ibyaha bikiyongera ukazasanga nta garuriro.

27. Legio ntikorera kwiturwa


Legio ntikemere ko hagira umwe mu bayo uyitwaza kugira ngo yibonere indonke. Ndetse ntibyakabaye ngombwa kwihanangiriza umulejiyo bamubuza ubwo buhashyi buteye isoni yitwaza iryo zina, kuko ahubwo bitari bikwiye no kuvugwa

291
bibaho. Bene ubwo buhashyi burabujijwe, bwatuturuka muri Legio imbere cyangwa hanze yayo.

28. Legio ntiha abayo impano.


Inzego za Legio zibujijwe guha umulejiyo amafranga cyangwa indi mpano. Ayo mashimo nibihembo biramutse byemewe, byakwiyongera bidatinze ku buryo Legio itabona ibyo itanga. Murabyirinde rero. Ikindi ni uko Legio ishimishwa nuko abayo benshi muri bo atari abakungu cyane. Nuko rero muri za Presidia no mu zindi nzego za Legio nibashaka guha umwe mu balejiyo ikintu cyurwibutso, bajye bamufashisha amasengesho.

29. Legio ntivangura uburere nubuvuke


Mu buryo bwa rusange, Legio ntiyemera ishingwa rya za Praesidia zigizwe gusa nabakristu bahuje urwego rwubukungu nimibereho cyangwa basangiye umwuga. Dore impamvu zimwe na zimwe: (a) Kenshi na kenshi guhuriza abantu bafite ibyo basangiye muri praesidium imwe bisa no guheza (gukumira) abo badahuje. (b) Uko bisanzwe, uburyo bwiza bwo gutora abalejiyo, ni uko abalejiyo bakwitorera abandi muri bagenzi babo, izo nshuti zabo zishobora kuba zitujuje ibisabwa ngo zibe zakwinjira muri iyo Praesidium. (c) Iteka za praesidia zifite abalejiyo baturuka mu nzego zose ni zo zikora umurimo utunganye.

30. Icyo Legio ishaka ni uguhuza abantu si ukubatanya


Dore ingingo mugomba kwitondera kurusha iza mbere : Legio igomba kwiyemeza yeruye kurwanya amahari ninzangano zitabarika zisi. Ni ngombwa rero ko uwo murimo utagira uko usa utangirana nubumwe mu muryango, muri praesidium ubwayo. Kuvuga ko tugomba kuvanaho amakimbirane ari mu bantu byaba ari ukwikoza ubusa, niba abalegio ubwabo batangiye batumvikana. Legio igomba kwibanda ku bumwe no ku rukundo abantu baremye Umubiri Mayobera wa Kristu bakeneye, izihatire ibyo. Legio ishyira muri praesidium imwe abantu basanzwe batavuga rumwe, iba ikoze umurimo ukomeye pe. Aho urukundo

292
rumaze gushinga imizi, rurisanga rukagera no mu bandi, aho rushobora kuvanaho amahari yubwoko bwose.

31. Ni ibitinze bizaza, abalejiyo bazakora n'umurimo uruhije cyane


Gutoranya umurimo bishobora gutuma umuntu ashidikanya. Ibibazo bikomeye bishobora kubaho ariko wenda umusaseridoti atinya kubishinga praesidium ikivuka.Ubusanzwe impamvu zo gutinyatinya ntizagombye kuba ari zo zijya imbere niba tudashaka kuvugirwaho amagambo ya Mt Piyo wa 10 : Ikintu kizonga cyane ubutumwa ni ubwoba, nako ni ubugwari bwabeza . Ariko niba mukomeje gushidikanya mujye mutangira kwigengesera ku mirimo yoroshye. Uko inama zizajya zungikana ariko mwungukiraho ubwenge, hazaboneka abalejiyo bake bashobora imirimo ikomeye. Murayibahe icyo gihe mudashidikanyije. Kandi muzabahe nababafasha mukurikije uko imirimo ari ngombwa nuko abayishoboye bazaba babonetse. Niyo haboneka abalejiyo babiri gusa bakora umurimo ugoye, urugero rwiza rwabo ruzagirira umurimo wabandi balejiyo akamaro kanini cyane.

32. Uko umulejiyo yifata mu ngorane


Umuryango wa Legio ntukunda kwikururira ingorane, ariko hariho imirimo idatana nibyago. Niba Legio isanze ko: (a) igikorwa abantu batezeho umukiro kidafite ugikora cyangwa nibura ngo agitangire ; (b) kandi yizeye ko ifite intwari zagikora zitayobye ; ikwiye kuzohereza. Byatera isoni kubona roho zabantu ziyoba naho ingabo za Mariya ziyegamiye ! Imana iturinde umunezero winjiji, Imana iraturinde amahoro yibigwari . (De Gasparin)

33. Legio ntigatangwe ku rugamba mu ntambara ya Kiliziya


Abalejiyo basangiye na Mariya ukwemera afite mu mutsindo wUmwana we, kwa kwemera ko Umwana we yabanje guca mu rupfu maze akazuka, yatsinze ububasha bwicyaha mu isi. Mu rugero rwubumwe dufitanye numubyeyi wacu Bikira Mariya, Roho Mutagatifu aduha gutsinda natwe mu ntambara zose Kiliziya irwana. Abanyamuryango bifitemo icyo gitekerezo, bagombye kubera Kiliziya yose urugero bahangana nibibazo byiki gihe turimo bifitemo ubutwari no kwizera.

293
Tugomba gusobanukirwa nimiterere yiyo ntambara. Ntibihagije kurwana hagamijwe kugeza Kiliziya ahantu hose, ahubwo iyo ntambara iba igamije kuzana abantu kugira ngo bunge ubumwe na Kristu. Ni intambara irusha izindi ubukana iba igabwe ku mwanzi. Ijambo umwanzi ubwaryo ntirigomba kudukoshesha. Buri muntu utemera kimwe na buri mugatolika ni ikiremwa gifite roho idapfa, yaremwe mu ishusho yImana kandi Kristu yapfiriye. Urwanya Kiliziya cyangwa Kristu ubwe, uko angana nuko ateye kose, intego yacu si ukumutsinda, ni ukumuhindura akagarukira Imana. Nta na rimwe tugomba kwibagirwa ko shitani ishaka roho ye ngo iyijyane mu muriro utazima nkuko ishaka iyacu, kandi tugomba kurwanya iyo shitani itwibasiye. Dushobora guhatirwa guhangana numuntu tugira ngo tumubuze kuroha roho zabantu azishyira mu kaga, ariko dushaka iteka kumugarura mu nzira yumukiro. Tugomba kurwanisha ububasha bwa Roho Mutagatifu kandi uwo Roho ni Urukundo rwImana Data na Mwana; abasirikari ba Kiliziya barwanira mu rwango, baba barwanya Roho wImana (F.J. Sheed Thologie pour Dbutants).

34. Umulejiyo agomba kwamamaza icyitwa gatolika cyose


Abalejiyo ntibakirengagize gukoresha amasikapulari, imidari nibimenyetso byemewe na Kiliziya. Mu kubitanga no kubikundisha abandi, abalejiyo baba bakinguriye Imana amayira ikunda gucishamo inema zayo, nkuko ibikorwa byinshi bibigaragaza. Imana ishaka ko inema zayo zisakara ku bwinshi. Bagombye byumwihariko kwibanda kuri sikapulari ya Karmeli, ari yo Bikira Mariya yitangiye ubwe. Bamwe basobanura imvugo uko yanditse bagenda ijambo ku rindi igira iti: Uzapfa yambaye uwo mwambaro ntazatsindwa nurubanza. Nta gushidikanya na guke Mutagatifu Kolode wa Kolombiyeri (Claude de la Colombire) yigeze agira kuri iyo ngingo. Padiri Rawulu Pulisi (Raoul Plus) yifuza ko bumva neza icyo iyo mvugo ishaka kuvuga, abisobanura atya : Birashoboka ko umuntu yata isikapulari ye ariko uzaba ayambaye ku isaha yo gupfa kwe azakizwa. Byongeye kandi, bazashyigikira ibikorwa byubusabaniramana mu ngo zabantu babashishikariza gushyira mu mwanya wicyubahiro imisaraba namashusho matagatifu, kumanika ibihangano bigaragaza ubuyoboke gatolika no kugira amazi yumugisha mu rugo, namashapule yahawe umugisha anafite indulugensiya. Urugo usanga abarutuye badaha agaciro amasakramentu ya Kiliziya, buhoro

294
buhoro ruba rwugarijwe no kureka kuyahabwa. Byumwihariko, abana bakira neza ibimenyetso byubuyoboke bigaragara inyuma; kandi mu rugo rutarimo ishusho cyangwa ibimenyetso bitagatifu, bizagorana kuzagirayo ukwemera gususurutse kandi nyako.

35. Virgo Praedicanda: Mariya agomba kumenywa no kwigishwa abantu bose, kuko ari umubyeyi wabo
Papa Leo wa 12 yakundaga kwigisha ko Mariya ari umubyeyi wabantu bose, kandi ko Imana yabibye mu mutima wa buri muntu imbuto yo gukunda Mariya, ibibwa ndetse no mu bamwanga nabatamuzi. Iyo mbuto igomba gukura, ndetse yafumbirwa ikavamo igiti cyinganzamarumbo. Nicyo gituma abantu bagomba kwegerwa maze bakigishwa ko Mariya ari umubyeyi wabo. Inama Nkuru ya Vatikani ya 2 yatangaje ubwo bubyeyi bwa Mariya (Lumen Gentium 35), yigisha kandi ko Mariya ari we soko nurugero rwubutumwa kandi ko Kiliziya ari we igomba kwisunga mu kwihatira gukiza abantu bose. Papa Pawulo wa 6 ashaka ko hose, cyane ariko aho Kiliziya Gatolika itarakwira, higishwa ko Mariya ari umubyeyi ku buryo na bo bahindukira bakabyigisha bene wabo. Arongera atura umutima mutagatifu wa Mariya abantu bose ngo abarangirizemo umurimo we wo kubageza kuri Kristu. Agiye kubisoza, Papa aha Mariya iki gisingizo kivuze byinshi:Mubyeyi wUbumwe. Baribeshya rero abibwira ko Mariya ari we ubabuza guhinduka kubera ibyo bamwigishaho. Ni we mubyeyi winema nubumwe, ku buryo aramutse atabayeho ntawashobora kubona inzira. Abalejiyo bagomba guhora bagaruka kuri iyi nyigisho igihe cyose bazaba bihatira guhindura abantu, ni ukuvuga ko bazasobanurira bose ko Legio isingiza Mariya, ko atari ibyayo gusa, ko ahubwo yabyigishijwe na Kiliziya. Kiliziya itanga iteka Bikira Mariya ho urugero abakristu bagomba kureberaho, itarebye gusa uburyo yabayeho. Dore ko yaba imibereho ndetse nimico byicyo gihe bisa nibitakigezweho, ariko ni ukubera ko mu buzima bwe bufatika bwa hano ku isi, Mariya yumvise ugushaka kwImana bidasubirwaho (Lk 1, 38), yakiriye ijambo ryImana kandi arishyira mu bikorwa, ibyo yakoze byose byaranzwe nurukundo no kwitangira abandi. Muri make, yabaye umwigishwa wa mbere wa Yezu kandi wintungane. Ibyo byose bifite agaciro katubera urugero hose kandi nigihe cyose. (M Cul 35)

295

UMUTWE WA 40 : NIMUJYE MU ISI YOSE MWAMAMAZE INKURU NZIZA MU BIREMWA BYOSE (Mk, 16, 15)
1. Umurage wa Kristu usumba iyindi
Iyo umuntu ahawe ijambo mu ruhame, amagambo arangirijeho ni yo bitaho cyane, kabone niyo yaba yavuganywe uburakari cyangwa intege nke. Umuntu yavuga iki ku magambo umwami wacu yabwiye intumwa ze agiye gusubira mu ijuru. Yari akubiyemo icyifuzo cye numurage yabasigiye, kandi yavuze ibintu bikomeye kurusha igihe Imana itangiye amategeko kuri Sinayi. Yamaze gusubizwa ikuzo rye mu Butatu Butagatifu, ati: Nimujye mu isi hose, mwamamaze inkuru nziza ku bantu bose (Mk, 16,15). Ayo magambo atwereka ishingiro ryubukristu. Ukwemera kugomba gukoresha ubushobozi bwako bwose kugira ngo kugere ku bantu bose. Rimwe na rimwe, iyo nyigisho yingenzi irabura, ntitujya gushaka abantu. Ari abo turi kumwe muri Kiliziya cyangwa abatayirimo. Nyamara niba tudakurikije iryo tegeko Yezu yatanze igihe yari asubiye mu ijuru, bizatugora. Igihano kizaba icyo gutakaza inema, gusubira inyuma no kudohoka, bigeze ndetse naho ukwemera kuzima burundu. Reba hirya no hino, urasanga ibyo byago byaragwiriye abantu. Igihe Kristu yagiraga ati mu bantu bose, nta we yakuyemo. Mu byukuri, yabonaga imbere ye buri muntu ku giti cye akibuka ko ari we yari yambariye ikamba kandi akemera kumuhekera umusaraba, kumutererwa imisumari, kumutikurirwa icumu, kurebanwa umujinya na rubanda, kugira agahinda kenshi nububabare bukabije, kugira intege nke, kubabazwa no gusamba, byagejeje ndetse no kwemera gupfira ku musaraba. Ubwo bubabare bukabije Kristu yagize ntibugomba kuba impfabusa, ni buri muntu yashakaga gucungura. Amaraso ye yagaciro gahanitse, ubu tugomba kuyashyikiriza buri muntu yacunguye. Iryo tegeko rya Kristu ridakuka ritwohereza kujya hose gushaka abantu, ari abaciye bugufi, abagome, abo duturanye nabari kure, abantu basanzwe ndetse nabagome, kujya mu ngo zabakene, gusanga abababaye nabahanzweho na shitani, abigunze, ababembe, abibagiranye, abasinzi, nabandi bazikamye mu ngeso mbi, gusanga abateye ubwoba nabatuye mu buvumo cyangwa abadafite aho barara, abari ku rugamba, ababa aho abandi batinya kugera: mu turere turangwamo urubura rwinshi, mu butayu bubamo izuba rityaye, mu mashyamba

296
yinzitane, mu bishanga, mu birwa, kugera no ku batuye kure cyane. Tugomba kugera hose, nta muntu tugomba gusiga inyuma kugira ngo dushimishe Yezu. Legio igomba guhoza umutima kuri iryo tegeko. Ihame shingiro rigomba kuba iryo gukora ibishoboka byose kugira ngo habeho uburyo bwo gushyikirana nabantu bose baba mu bice byose. Niba ibyo bikozwe, kandi birashoboka, itegeko rya Nyagasani rizaba ryubahirizwa. Mubyumve neza, icyo Nyagasani ategeka, si uko byanze bikunze abantu bose bahinduka, icyo ashaka ni uko bose bagira ubasanga, akabigisha ijambo ryImana. Guhinduka kwabo yenda birenze ubushobozi bwabantu, naho kubasanga biroroshye. Abantu biyi si yose baramutse batakigira icyo batinyanaho kandi umubano wabo utavanguye, byamera bite? Imbuto ntizizabura igihe cyisarura nikigera. Imana ntitegeka gukora ibintu bidafite ishingiro cyangwa bidafite akamaro. Umuntu wese niyihatire kumenya kubanira abandi, nibura azaba akurikije itegeko ryImana, ibyo rero birahagije kandi nibyo ngombwa. Wenda tuzabona Pentekositi ya kabiri. Benshi mu bakozi bita ku murimo bashinzwe bibwira ko iyo barushye kugeza ubwo intege zicitse baba bakoze ibyo Imana ibatezeho byose. Nyamara baribeshya, uwo murimo bakora bonyine ntaho ushobora kubageza. Imana ntiyashimishwa nuwo murimo uturutse ku mbaraga zabo gusa, kandi si Yo izaza ngo ibakorere nibyo batashoboye gutangira. Koko rero imirimo ya Legio ni kimwe nindi yose umuntu adashobora gukora wenyine adafatanyije nabandi, ni ukuwuhugukira no gushaka abawukora kugeza ubwo umubare wabo uba uhagije. Uko gutabaza, uko kwihatira gufatanya nabandi mu murimo dukora ni yo nkingi yumurimo rusange. Iyo nshingano ntireba gusa abayobozi bakuru ba Kiliziya, cyangwa abasaserdoti gusa, ahubwo ni iya buri mulejiyo na buri mukristu gatolika. Igihe kwamamaza Inkuru Nziza bizitabirwa na buri mukristu, ibikorwa byabogezabutumwa bizasesekara ku isi hose. Igihe cyose muzajya musanga ububasha bwibikorwa byanyu buhwanye nukwemera mufite, kandi uko mujya mbere mu kwemera nubwo bubasha ari ko bwiyongera. Ubuntu bwijuru ntaho buhuriye nubwisi, iyo Imana itanze ntigabanya, iguha ikurikije icyo ukeneye, nta gikumira ingabire zayo.

297
Ikigega tuvomamo ingabire zImana gihora gisendereye, ntikigira urugero rugaragara kigomba kugeza ho. Dukwiye rero kwihatira kwifuza ibyo, tugakingura imitima yacu kugira ngo tubyakirane isuku, maze ibyo ukwemera kuzaduha ubushobozi bwo kwakira bizadusesekaremo. (Mt Sipiriyani wa Carthage)

2. Legio igomba gushyikira buri muntu ukwe.


Kubona abantu benshi cyane bahabwa Ukarisitiya buri gitondo, ntitukibeshye ko nta bibazo biriho, ndetse bikomeye. Ingo nyinshi zimerewe nabi muri byose, abantu bazikamye mu byaha ku buryo buteye isoni, ingeso mbi zashoye imizi. Icya kabiri tugomba kumenya, ni uko icyaha gihera aho cyiganje maze kigakwirakwira hose. Icya gatatu: nubwo dusanga aho ingeso mbi zitangiye kuza, imizi yazo yakwiye hose. Ahantu hose harangwa umwete muke, aho ibyaha byoroheje bitangiye gukorwa, haba hagiye kuza nibikomeye. Aho umukozi yaba ari hose, ntiyabura icyo akora. Yewe, naho mwapfa guhumuriza umusaza uri mu bitaro, kwigisha abana gukora ikimenyetso cyumusaraba, cyangwa kugerageza gusubiza iki kibazo:ni nde waremye isi? Muba mukoze umurimo ukomeye, kuko muba musenya iyo ndiri yikibi. Icya kane ni ubu butumwa bwo kwizera bukomeza umutima wintumwa ikunda kwiheba iyo ibonye ibyaha byinshi bikorwa. Nkuko twabyerekanye ariko, urwo rusobekerane rwibyaha, amaherezo na rwo ruzavaho. Hari umuti wibyo byose, umwe rukumbi wo gukurikiza amategeko ya Kiliziya mu kwamamaza ubutumwa. Abo bantu babaye nabi badutera guhinda umushyitsi baba bahishemo ukwemera kurangamiye ibyiza. Uko kwemera kuba gutegereje umuntu ugukangura, icyo gihe numunyabyaha ukabije akaba yahinduka agahabwa amasakramentu. Iyo amaze kuyahabwa, asigarana imbaraga zidashobora kumuvamo. Yezu Kristu amufashisha amasakramentu, abamubona bakaba bamugereranya na Mt Agustini cyangwa Mariya Madalena, mu buryo bayobotse Imana bavuye mu byaha. Ku bandi banyabyaha, guhinduka biraruhije. Kubera ibintu bibi bimenyereje cyangwa abo babana babakomeza mu cyaha, bazajya bagwa babyuka. Yenda ntibazaba abakristu beza, ariko baba bagifite umutima mwiza watuma bakira. Bimeze bityo byaba ari byiza cyane.

298
Niba abalejiyo bafite ukwemera gukomeye, bazananirwa na bike, niyo baba bakora ahantu haruhije cyane. Inama twabagira ni iyi: nimukundisha abantu amasakramentu, mukabigisha nuburyo bwo kuyoboka Imana, icyaha muzaba mwakiganje. Nimugirira abantu neza, muzaba mutanze urugero kandi bose bazabibona vuba. Nimwitabaze intwaro mufite. Niba ingo esheshatu zegeranye, abazituye batajya mu Misa, badahabwa amasakramentu kandi ntibakunde nuko hagira ubagira inama; ese ntimwashobora kugandura rumwe muri izo ngo mukarugeza ku ntera ishimishije maze uwo muryango ukagaragaza ko muri kumwe? Nimushakisha uko mwakwimika Umutima Mutagatifu wa Yezu iwabo, muzaba mwatsinze urugamba. Bazatera indi ntambwe yisumbuyeho na none, maze abaturanyi na bo babarebereho. Byaba ari byiza cyane, byagirira akamaro abarutuye nabaturanyi bakabigana.(Padiri Michael Creedon, umuyobozi wa roho wa mbere wa Concilium Legionis Mariae) Icyo gisambo (kimwe cyari kibambwe hamwe na Yezu) cyibye ijuru! Mbere yacyo nta wundi wari warigeze ahabwa isezerano nkiryo, yaba Abrahamu, yaba Izaki, Yakobo, Musa, abahanuzi cyangwa intumwa. Icyo gisambo cyarabarushije bose! Ariko nukwemera kwacyo kwasumbye ukwabo! Cyabonye Yezu mu bubabare maze kiramushengerera nkaho yabaye ari mu ikuzo. Cyamubonye abambwe ku musaraba maze kiramwambaza nkaho yabaye mu ijuru. Cyamubonye ari igicibwa kimuvugisha nkuwiyambaza umwami. Uratangaje wa gisambo we, wowe wabonye umuntu ku musaraba ukamwita Imana. (Mt Yohani Krizostomo)

3. Gushyikirana nabavandimwe bacu bo muri za Kiliziya zAbaworutodogisi (Orthodoxes)


Umurimo wibanze wa Kiliziya ni uwo kumenyesha Ivanjili abantu bose, nkuko Papa Pawulo wa 6 abivuga (EN 14). Uwo murimo ufitanye isano no guharanira ubumwe bwabakristu Kiliziya yiyemeje. Araye ari budupfire, umwami wacu yasenze agira ati: Kugira ngo bose babe umwe, nkuko Wowe Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo baba umwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye. (Yh 17,21) Hashingiwe ku Nama nkuru ya Vatikani ya Kabiri (1962-1965), ubumwe bwabakristu ni kimwe mu byingenzi Kiliziya iharanira muri iki gihe. Kwicamo ibice bibangamira ugushaka kwa Kristu, bibangamiye cyane kwamamaza Inkuru Nziza mu biremwa byose, ari na cyo Kiliziya iharanira. (UR1)

299
Aya magambo yo mu ibaruwa Orientale Lumen (Urumuri rwiburasirazuba) ya Papa Yohani Pawulo wa 2 ashimangira ubumwe nabakristu bose biburasirazuba: Ubwo twemera ko uruhererekane rwa za Kiliziya ziburasirazuba ari kimwe mu bigize umutungo wa Kiliziya ya Kristu, abakristu gatolika basabwa kumenya uwo murage, bakawuvomamo icyateza imbere ubumwe bwabakristu. Aba bagatolika biburasirazuba bumva neza ko basangiye uwo murage nabaworutodogisi. Ni byiza ko nabo muri Kiliziya igendera ku murage wa Roma bamenya uwo murage uko wakabaye kandi bakiyumvamo hamwe na Papa, icyifuzo gikomeye cyo kubona Kiliziya yibumbiye hamwe (No1). Nyirubutungane Papa akomeza agira ati: Hari isano ya hafi cyane iduhuje. Hafi ya byose turabisangiye, ariko cyane cyane dusangiye icyifuzo cyo kugera ku bumwe. (No.3) Abaworutodogisi ni abavandimwe bacu, tugomba gukora ibishoboka byose tukunga ubumwe, nkuko Kristu abyifuza kandi tuyobowe ninyandiko yitwa Unitatis Redintegratio (Kunga ubumwe) yInama nkuru ya Vatikani ya kabiri. Mu bice bikurikira byuyu mutwe, ibivugwa ku guhinduka kwabatari abagatolika ntibireba abavandimwe bacu bo muri za Kiliziya z abaworutodogisi.

4. Guharanira guhindurira Kiliziya abantu


Papa Piyo wa 11 yavuze ko Kiliziya ifite umurimo wo kugeza abantu bose ku mukiro dukesha ugucungurwa kwacu, yogeza ingoma ya Kristu ku isi yose. Nyuma yibyo, birababaje kubona abagatolika babana nabantu benshi cyane batari aba Kiliziya, ntibagire icyo bakora kugira ngo babagarure. Uwo mwete muke uterwa nuko babona bagomba kubanza kwita kubasanzwe mu Kiliziya batagenda neza, bakibagirwa abatayirimo kandi ikibazo kinareba ihinduka ryabo. Ntitugatangazwe rero no kubona, ari abayirimo badashinga ngo bakomeze, ari nabo batayirimo bigumiye hanze. Twoye kwibeshya. Tugomba kwamamaza ukwemera mu bantu bose bakiri mu mwijima. Kugira isoni, gutinya amaso yabantu cyangwa ibindi byose biturushya, nta na kimwe kigomba kutubuza kwifuza no guharanira ko nabandi bagira ukwemera nkukwacu. Abantu bose bagomba kwigishwa inkuru nziza.

300
Mutagatifu Fransisko Saveri niwe ugira ati : Ibyo dukora byose kugira ngo tugere kuri icyo cyifuzo, bigomba gusa nibyumuntu witanze rwose. Hariho abavuga ko tugomba kubyitondamo. Yego uwo mugenzo ugira akamaro iyo bawukoresheje bakomeza igikorwa, aho kugihagarika kandi gifite akamaro. Akamaro nyako ko kwitonda mu bintu, twakagereranya nicyuma gihagarika imashini, abakagereranya nikiyigendesha barayoba. Dukeneye abantu batagira icyo bishisha, badatekereza utwo twose tubahagarika umutima kandi ntibagire ubwoba, badaterwa kuyoba nibyo Papa Leo wa 13 yise ubugome bukomeye : kwirarira nibindi bita kwitonda mu bintu ariko bibeshya. Roho nyinshi zizira ko nta we uzitaho vuba, kugenda buhoro buhoro byazarokora izindi roho nyuma, ariko iziba zamaze kurohama nta garuriro ziba zigifite. Guhora bavuga ko abantu batarashabukira kwumva Ijambo ryImana, bituma bamwe na bamwe babona impamvu ibabuza kuryamamaza (Cardinal Suenens). Abatisunze Kiliziya babura icyo bemera bikabamerera nabi, umutima ugahora wifuza icyawuhumuriza. Ni ngombwa kubemeza ko muri Kiliziya ariho basanga ukwemera namahoro. Kugira ngo umuntu abibemeze rero, ni ngombwa kubiyegereza. Bashobora bate kumva ukuri nta muntu ukubigishije (Intu.8, 3031) ? Bazumvikana bate niba abagatolika bakomeje kwicecekera? Abarwanya Kiliziya babona bate ukwemera kwabayirimo niba abagatolika bakomeje kutagaragaza ukwemera kwabo? Abatemera ndetse babona impamvu yo kuvuga ko abagatolika ntaho bataniye nabandi bantu. Hari abibwira ko umurimo wabo uba warangiye iyo batangaje ibitekerezo gatolika mu itangazamakuru, cyangwa mu biganiro mbwirwaruhame. Nyamara mu byukuri, nta we ushyikirana nuwo batari kumwe. Iyaba umuntu yashoboraga kubwira imbaga ku buryo tumaze kuvuga kugira ngo ahindure abantu, amajyambere iyi myaka turimo yadushyikirije yadufasha guhindura abantu batabarika. Nyamara ayo majyambere ntahagije kugira ngo nabagatolika bakomere mu kwemera. Kugira ngo ugirire umuntu akamaro, ni ngombwa kumugenderera umwereka ko umukunze. Itangazamakuru ni intangiriro yo kugarurira Umushumba Mwiza izindi ntama ze, ikiruta byose ni ukubonana na buri muntu. Frederiko Ozanam avuga ko mu mategeko agenga ibyerekeye roho, umuntu ari we uhindura undi. Ni ukuvuga ko urukundo ari ngombwa, umuntu akundishwa ikintu ahawe numutima mwiza wukimuhaye. Kenshi abagatolika baterera iyo, bibwira ko abatari muri

301
Kiliziya bafite ibitekerezo bitatuma bahinduka. Ni ngombwa kwemera ko ibitekerezo bitari ukuri bigwiriye ndetse abantu basa nababivukanye bakabikurana. Ntabwo se umugatolika yabona uko arwanya ubwo buyobe nukutemera? Ntagomba gutinya. Inyigisho za Kiliziya, nubwo zisobanuye ku buryo bworoheje, ni intwaro ikomeye. Kardinali Niyumani yabisobanuye muri aya magambo: Mfite icyizere gikomeye cyuko ukuri kuzatsinda, twitwaje umugisha wImana. Icyo Shitani ishobora ni ukubuza ukuri kwamamara vuba, ariko ntiyakubuza kugaragara. Umugatolika ajye yibuka iki gitekerezo : Ukuri kurwanya ubuyobe ntikurakara, naho ubuyobe ntibutuza iyo burwanya ukuri (De Maistre). Mwabyumvise kenshi tubivuga muri iki gitabo, abo umuntu ashaka kugarura agomba kubiyegereza nkuko umushumba mwiza yabigira ajya kubatarura. Si ibyamagambo yandikwa cyangwa avugwa gusa. Imvugo yose igomba kworoshya, gukunda no gukurikiza ukuri. Ari ibikorwa ari namagambo bigomba kuba bishingiye kukwemera nyako. Nibigenda bityo, ni gake cyane abalejiyo bazakirwa nabi kandi urugero rwabo rwiza ruzatuma bahindura benshi. Musenyeri Williams, wari Arkiyepiskopi wa Bamingamu (Birmingham) yagize ati : Iteka tugomba kwibuka ko idini umuntu aribonana undi kurusha uko barimusobanurira. Ni nkurumuri umuntu akongeza akaruhereza undi. Nta bundi buryo bwo kuryogeza butari urukundo. Ushobora kuritugezaho ni uwo tubona adukunze. Abatatwitayeho cyangwa abatwanga ntibaridukundisha. Kubera ko kwibonanira numuntu ari ngombwa, umulejiyo umwe ntiyashobora kugera ku bantu benshi. Kugira ngo hahinduke benshi, hagomba no kubaho abamamaza idini benshi. Niyo mpamvu umubare wabalejiyo ugomba kwiyongera. Nubwo haba ubundi buryo, izi ngingo zikwiye kwitonderwa: (a) Umulejiyo ntagomba kwigira kuzajya impaka, ahubwo ni ukugira ngo ashobore kwigisha abashaka ukuri babyitayeho. (b) Agomba kumenya abahindutse kugira ngo arore niba bashyigikiwe nabagatolika, ndetse bashobora gutorwa bakaba abalejiyo niba babishoboye. Ni bo bashobora kuzafasha neza abo bahoranye mu buyobe batarahinduka.

302
(c) Abahanga mu byo kwigisha abatari abagatolika, batugira inama yo guhera ku bigeze kwiga gatigisimu hanyuma bakabireka. Byaragaragaye ko abenshi batareka kwiga batabitewe nuko baretse icyifuzo cyo kuba abagatolika, ahubwo ni uko baba barasibye kuza rimwe cyangwa kenshi atari ku bushake bwabo, gutinya kwabo cyangwa kubona barasigaye inyuma mu nyigisho bikababuza kugaruka kwiga. (d) Umwanya wo gushyikirana nabifuza kuba abagatolika ntubura; iyaba gusa abalejiyo babaganirizaga nkabakristu nyakuri. Abagatolika bafite ibibarushya cyangwa ibindi bibabaza, umulejiyo yabagira inama yo gusenga no gusoma ibintu byashobora kubafasha, akabibutsa urukundo rwImana nububyeyi bwa Bikira Mariya kugira abakomeze kandi abatere inkunga ibazanzamura. Umulejiyo ashobora no kugoboka nabatari abagatolika bari mu makuba, ariko nta we ukunda kubitaho. Ibyerekeye idini barabyirinda, ahubwo bakivugira ibindi bitagize aho bihuriye nayo. Abalejiyo bajye bibuka ubwo buryo bwiza bwo kwiyegereza abantu. Babigize batyo, imbogamizi zisanzwe zavaho, icyo gihe rero ibyidini babikunda bikaba byabagirira nakamaro. (e) Hari ahantu bagena iminsi yo kwiherera yabatari abagatolika. Gahunda ikunze kuba iteye itya : Igitambo cya Misa, inyigisho eshatu, umwanya wo kuganira bagasubiza nibibazo byabo, gufata ifunguro, benedigisiyo, rimwe na rimwe bakarangiriza kuri senema babasobanurira. Bishobotse ko bihererera mu kigo cyabihaye Imana, byabatera umutima mwiza utuma ibitekerezo bibi byo kutumvikana bivaho. Dore uko bisanzwe bigenda : iyo ababiteguye bamaze kwemeza umunsi bizaberaho, boherereza abagomba kwiherera agapapuro kubutumire kariho na gahunda yumunsi wumwiherero. Abalejiyo bo muri ako karere cyangwa nabandi bose bashaka kubafasha nibo bajyana izo impapuro zubutumire ku batari abagatolika banabasobanurira akamaro k uwo mwiherero. Ndetse byaba byiza ko umuntu amenya abatumiwe, akazareba niba twa dupapuro baradukoresheje neza. Agomba kuduha abo yizeye ko bashobora kuza kwiherera. Iyo umulejiyo yiyemeje gufata impapuro zubutumire, aba aniyemeje gushakisha umuntu wakwemera kuza mu mwiherero. Igihe cyose azaba ataramubona, izo mpapuro zubutumire abitse zimushinja ko atarangije icyo yiyemeje. Abaza kwiherera bamenyereye kuzana nababashyikirije udupapuro tubatumira. Barabaherekeza kugira ngo utari umugatolika ataza kubura uko yifata mu bintu

303
atamenyereye, abone umusubiriza ibibazo byamunaniye kandi wamuyobora ku musaseridoti. Guceceka si itegeko, kandi hashobora kuza abagabo nabagore. Buri wese yagombye kumenya icyamuzanye, niyo mpamvu atari byiza kuhazana abahindutse vuba cyangwa abagatolika batita ku idini yabo. Iyo hatumiwe benshi, haza benshi. Iyo hiherereye benshi kandi, hahinduka benshi na none. Ibyo kandi bivugwa nababigerageje babibonye. Ni ukuvuga rero ko utumiye benshi hahinduka benshi, ibyo kandi ntibiruhije. Bose babe umwe. Nkuko wowe, Dawe uri muri Jye, nanjye nkaba muri Wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri Twe (Yh 17,21) . Uramutse ukuyeho uruhare rwa Bikira Mariya mu Ivanjili, ukavuga ko atagize uruhare atanga mu bukristu, ntiwaba gusa ugabanyijeho agace ku kamaro yagize, ahubwo waba ukuyeho rwose ishingiro ryibyo yakoze, hasigara icyuho, nibyo Ivanjili yubakiyeho ntibyamara kabiri. Kuva kera, abantu bose bemeye akamaro gakomeye ko kwigira umuntu kwa Yezu Kristu bishingiye ku gikorwa cyumuntu umwe ariwe Bikira Mariya (Kardinali Wiseman : Les Actions du Nouveau Testament) .

5. Ukaristiya Ntagatifu ifasha abantu kuyoboka Imana


Kenshi usanga bajya impaka zidashira, ndetse bagatanga ningingo nyazo ariko zidatera abantu kuyoboka Kiliziya. Icyo impaka zose zari zikwiye kwimiriza imbere, ni ukwereka abatarayoboka Imana ubukungu nyabwo Kiliziya ifite. Inzira nyayo yo kubigeraho, nta yindi itari ukubasobanurira Ukarisitiya yumvisha mu magambo make ubuntu butageranywa Imana yagiriye abantu. Ndetse nabatazi Yezu neza baramutangarira cyane. Bahera ku byo abantu bamwe mu batangaza ibikorwa bye bavuga maze bakemera ko yakoze ibintu bitangaje mu nsi. Umuyaga numuhengeri winyanja byaramwumviraga, yazuye abapfuye, yakijije ubumuga nindwara. Ibyo bitangaza byose yabikoraga ku bubasha bwe gusa, kuko yari umuntu koko, ariko kandi akaba nImana ihoraho; koko yaremye byose, ifite nijambo rifite ububasha. Ibyanditswe Bitagatifu bivuga ko umunsi umwe Imana Muntu, mu bitangaza byose yakoze, yakoze igitangaza cyikirenga, arema Ukalistiya. Afata umugati, awuha umugisha, arawumanyura maze awuhereza abigishwa be agira ati :

304
Nimwakire murye, iki ni umubiri wanjye (Mt 26, 26). Nguko uko Igitabo Gitagatifu kibivuga, ariko se ni bangahe mu buzima bwabo batagize icyo biyumvira muri ibyo! Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi ? (Yh 6, 60). Aya magambo ahinyura yabigishwa bamwe ba Yezu yakwiye isi yose ayobya roho : Uyu muntu ashobora ate kutugaburira umubiri we ngo uribwe ? (Yh6,52). Umuntu yabababarira uko kutagira ukwemera kwabo kuko batari bazi neza uwo babwiraga. Ku bazi ko Yezu ari Imana, kandi ashobora byose, ni iki kibaho cyababuza ukwemera? Mbese bo ntibashoboraga kubona ko byari kuba ikinyoma giteye ubwoba, ndetse ko bitashobokaga ko umwana wImana yashoboraga kubeshya abantu ku mugaragaro ati : Uyu ni umubiri wanjye kandi atari wo. Iyaba biyumvishaga uko Pasikali avuga neza agira ati: Mbega ukuntu nanga ubwo bupfayongo bwabatemera Ukaristiya ! Niba Ivanjiri ari ukuri, niba Yezu Kristu ari Imana, igikomeye muri ibyo ni iki ? Ntawashobora kwemeza abantu icyo Ukaristiya ari cyo atabanje kuyibakundisha. Dukomeje kubwira abatari abagatolika iryo kuzo ryikirenga Kiliziya yitungiye, tuzabatera kwibwira mu bwenge bwabo ko ari ibintu bishoboka, maze abafite umutima mwiza muri bo bagire bati : Niba koko ari ukuri, ni ishyano twagushije kugeza ubu tutaremera! Icyo gitekerezo kizabashengura umutima, kizabatera inkunga maze bagaruke mu nzira yukuri. Hariho abantu benshi mu batarayoboka Kiliziya bifuza kumeya ukuri kandi basoma ibitabo bitagatifu, iyo bazirikana ibyImana no mu masengesho yabo bifuza kumenya Yezu byukuri bitari ibyo kumva bamuvuga mu makuru no mu bitabo. Bashimishwa no kubona ko umucunguzi wabo yabayeho kandi ko ibyo yakoze byose yabigiriye urukundo. Icyabaha ngo bemere Ukarisitiya, ibyo byiza bihebuje Kiliziya itunze, ni yo yabaha kumenya neza Yezu uko ari nubumana bwe nubumuntu bwe. Icyabaha ngo bamenye ko aribwo buryo bwabaha kumwemera, bakaganira na we, akabashimisha kurusha inshuti ze zi Betaniya. Ikiruta byose ndetse ni uko bamuhabwa bisunze Bikira Mariya ngo abagwizemo urukundo rwa kibyeyi bakunde koko Ukarisitiya, umubiri wImana, kandi buri wese amushimire ibyiza yamugiriye. Mu byukuri, benshi mu batazi Kiliziya, uwabasobanurira iyo ngabire yikirenga bagaruka mu kuri, bakava mu mwijima. Ni nabwo Yezu yabaha ubwenge bwo kumumenya. Imitima yabo yakuzura ibyishimo nka ba bigishwa bo kuri Emawusi, Yezu na bo akabasobanurira aya magambo ye akomeye : Nimwakire

305
murye, iki ni umubiri wanjye. ( Mt26, 26). Amaso yabo yahumuka, bakamumenyeshwa nuko abamanyuriye umugati nkintumwa (Lk 24, 13-35). Nibamara kwemera Ukaristiya, bazasobanukirwa na byinshi, ibyadutandukanyaga bishire maze ubwenge bwabo numutima wabo byegukire Imana. Nibamara kuva mu mwijima, imitima yabo izuzura ibyishimo maze usange buri muntu agira ati : Icyo nzi ni kimwe : ni uko nari impumyi none nkaba mbona (Yh 9,25). Umugabekazi wIsakramentu Ritagatifu ni Bikira Mariya kuko ari we umugaba winema zose, ni we utanga imigambi nyayo duhanwa nUkaristiya, kuko iryo sakramentu ritambutse uburyo bwose butugeza mu buzima bwiteka, ni yo ngabire iruta izindi Yezu yaturonkeye ku musaraba : Bikira Mariya ni we umutumenyesha kandi akamudukundisha mu ukaristiya ; ni we uha amahanga yose kumenya Ukaristiya kandi agatuma Kiliziya ziyongera zikagwira mu bataramenya Imana, Bikira Mariya atsinda abahakanyi bigisha ko Yezu atari mu Ukaristiya, ategura imitima yabahabwa Yezu, aha abakristu umwete wo kumva Misa no gushengerera kenshi Isakramentu Ritagatifu. Mariya niwe mugaba winema zose zUkaristiya, iziduha kuyihabwa nizo riduha (Tesnire : Mois de Notre Dame du Trs Saint Sacrement).

6. Imbaga nyamwinshi itemera


Ikibazo giteye ubwoba urebye intera cyafashe, ni icyabantu batagira idini. Mu bice byinshi, harimo imirenge yitwa gatolika ariko yibera aho itazi icyitwa amasakramentu, icyitwa Misa, cyangwa badaha isengesho umwanya. Icyo kibazo cyagenzuwe mu mudugudu umwe muri iyo utuwe nabantu 20.000, basanga abagatolika nyakuri, bitari ku izina, ari 75 gusa. Mu wundi mudugudu, ku bantu 30.000 basanze 400 gusa bumva Misa, mu wa gatatu ku bantu 900.000 babonye 400.000 batarengaho numwe. Birababaje rero ko kenshi na kenshi tureka icyo cyago cyo kubura ukwemera cyiyongera mu bantu nta nkomyi, ku buryo usanga nta numwe ugerageza uko ashoboye ngo abe yagihagarika cyangwa yagishakira umuti. Ndetse usanga bamwe bagira ngo uwaramuka yiyemeje kukirwanya aba yikoza ubusa kandi nyirukubyiyemeza ashobora wenda kwishyira mu makuba. Igitangaza ni uko abavuga ibyo, usanga bibwira ko abogezabutumwa baje kutwigisha ingoma yImana ari cyo baremewe, ko nta kindi bashoboraga gukora. Babona rero ko abo bantu ahari ari bo bagomba kugera mu mpera zisi yose, bemera amakuba yose bazahagirira ndetse nurupfu.

306
Ikibabaje kurushaho ni uko aho hantu usanga nabasaseridoti badashobora kubavana muri iyo sayo. Imwe mu ngaruka mbi zicyo cyorezo, ni uko abaguye muri uwo mutego batera umugongo abasaseridoti ari bo bayobozi ba roho zabo. Ngaha rero aho Legio yakwerekana akamaro kayo koko. Icyo gihe umulejiyo aba ari mu mwanya wumusaseridoti, agakora umurimo yakagombye kuhakora. Kandi rero ibyo bifite ninzira, kuko abalejiyo ari abaturage mu bandi, ku buryo abahakanyi batashobora no kubaheza mu mibereho yabo, bakaba batashobora no kubarwanya no kubabeshya nkuko babigirira abasaseridoti nabihayimana batazi neza imigirire nimibereho yabo. Ni iki Umuntu yagurana ubugingo bwe? (Mk 8, 37) Wakoresha imbaraga zingana iki ngo ukize roho ya mugenzi wawe? Ni ugukora uko ushoboye kwose, ndetse byaba bibaye ngombwa ukemera kumupfira. Abo bantu bose babahakanyi tugomba kubigisha Ivanjili nkuko mbese bimeze ku bemera kuva iwabo bakajya mu mahanga ya kure kwamamaza inkuru nziza. Si ukuvuga ariko ko tugomba kugenda nkimpumyi, ngo twice amatwi ku bivugwa hirya no hino bati: Byose nta kamaro, cyangwa se bati: Hariya nshobora kuhagirira ibyago. Ashwi da! ibyo byose bishobora kugirira abalejiyo akamaro kanini bibaha intwaro za roho ndetse nizumubiri bashobora kwitwaza kuri urwo rugamba bikaba byabafasha gutsinda. Ahubwo ibyo byose bigomba kudutera inkunga aho kugira ngo tubyumvire kuduca intege. Tugomba kugira ukwemera gukomeye gutuma twihanganira ibyaha byabantu bitagira umubare, ukwemera kumeze nkukwa Mutagatifu Inyasi wa Loyola wagiraga ati: Ubu nizeye Imana ku buryo nshobora kwiroha mu nyanja mu bwato butagira ingashya. Nyamara mwumve neza, si ukuvuga ko abalejiyo bazaba bahagurukijwe no kujya guhorwa Imana, ahubwo ni ukujya kuyirwanira ishyaka. Roho nyinshi nibo zitezeho umukiro. Uburyo bwo gushyikirana nabantu Abalejiyo bazihatira mbere na mbere gushishikariza abantu kumva Misa. Nicyo gituma bashobora kujyana impapuro zisobanura mu magambo make kandi yumvikana ubwiza nububasha bwa Misa. Iyo izo mpapuro ziriho ishusho yamabara yumvisha neza icyo bagiye gusobanura, bizatuma abantu barushaho kubyumva bashyizeho umwete. Abalejiyo bazajyana izo mpapuro mu ngo zose bazasura, bajye baha rumwe buri muntu wese wumva abishatse, ndetse

307
bishobotse bongereho nakajambo keza ko kubatera inkunga ku byerekeye gukunda Misa. Ntitwiriwe twibutsa abalejiyo ko bagomba kwitonda no kwihangana bihagije muri uwo mushyikirano. Bagomba kandi kwirinda gutanga ibibazo gusa no gushinja abo bagendereye ibyaha byabo. Muribuke ko mu ntangiriro kenshi na kenshi batazabakira nkuko mubyifuza, ariko byose bizajya biza buhoro buhoro. Ibyiza ni ugukurikiza uburyo busanzwe bwo gusura abantu mwihatira mbere na mbere kugirana na bo umubano wukuri. Ibyo mwabigeraho, bikaba bibahaye noneho inzira yo kugera ku cyo mwifuzaga. Iyo umuntu wari waraguye yemeye kwongera gukurikirana ibyImana bigira akamaro kanini cyane ku bandi, ni nkuko bigenda mbese mu ntambara iyo igitero gifashe umwanya ugifitiye akamaro kurusha uwa mbere. Uko umubare wa roho zivuye mu maboko ya shitani zigasubizwa ubwigenge bwabana bImana wiyongera, ni ko nabantu bazikikije barushaho guhumuka mu byImana. Mu baturanyi usanga bose bahanze amaso abalejiyo, babavuga aho bateraniye, bahinyura ndetse bimwe mu byo bavuga, kandi bakomeza kubizirikana, abari bafite imitima ikonje igatangira gususuruka. Uko imyaka ihita indi igataha ni ko abacitse ku ngoyi ya shitani biyongera. Nyamara kandi hazahita igihe kirekire, imigenzereze isanzwe ya rubanda isa nitagize icyo ihindukaho. Hanyuma ntihazabura akantu kerekana ko mu byukuri imitima yabo bantu yagarukiye Imana. Tekereza mbese umwambaro watonze uruhumbu, nubwo uba usa nukomeye, umuntu awutungamo agatoki ugahinduka ishingwe. Numuntu wemeye kugarukira Imana ntatinda kubigaragaza. Akamaro ko kugira umwete Mu mujyi wabantu 50.000 umuntu yashoboraga kuvuga ko nta numwe wumukristu nyawe uhari. Ibyo biterwa numwete muke ushingiye ku byaha byubwoko bwose. Mu mpande nyinshi zuwo mujyi, nta mupadiri washoboraga kuhagera ngo babure kumutuka. Ariko kubera kwemera no kwizera ubushobozi bwImana, aho hantu bahashinga praesidium, ndetse batangira gusura abantu ariko bibwira ko nta cyo bizamara. Abenshi baje gutangazwa nuko bidatinze imbuto zeze kuri uwo mwete zabaye nyinshi cyane, zikomeza no kwiyongera ku mubare no ku gaciro uko abalejiyo na bo biyongeraga, bo nubumenyi bwabo bwuko abantu nibintu biteye. Nyuma yimyaka itatu bateye iyo ntambwe ndende batari bizeye na gato, abayobozi ba Kiliziya bati reka dupfe guteranyiriza abantu hamwe, bari bizeye ko byibura haza 200. Maze aho kuza 200 bitaba ari

308
1.100 basangirira hamwe ifunguro rya roho. Ibyo byerekana ku mugaragaro ko iyo myaka itatu yo kwigisha Ivanjili itari yatakaye, ahubwo ko abaturage bose bari bumvise akantu kImana kinjiye mu mitima yabo. Oya rwose nta kwibeshya ingoma yImana ntikiri kure, ndetse urubyiruko rugiye kuza rusange ibintu byarahindutse neza, iyobokamana riganje ahari huje abantu basuzugura Misa kandi bannyega abasaseridoti. Icyatuma rero ahandi hose icyo cyago cyubuhakanyi cyatsembye batakwitabaza uwo muti ni iki? Yezu arababasubiza ati: Nimwiringire Imana ! Ndababwira ibyukuri, niba umuntu abwiye umusozi ati: va aho ngaho wirohe mu nyanja, uwo muntu niba nta gushidikanya yiyumvamo mu mutima akaba yemera rwose ko ibyo avuga biri bube, azabibona uko abyifuza. Ni cyo gituma mbabwiye nti icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa. (Mk11,22-24)

7. Legio ifasha abogezabutumwa


Imiterere yubutumwa Ubutumwa buvugwa aha ni ubureba abatazi Kristu cyangwa batamwemera, aho Kiliziya itarashinga imizi kandi imico ikaba itarahindurwa nubukristu. Abagenzuye ibihugu byinshi basanze Legio ari umuryango ushinga imizi mu nzego izo ari zo zose zubwenge, zuburezi, ndetse nubwoko. Legio yishimira ahanini abantu baciye bugufi ari ku giti cyabo cyangwa ari mu bwoko bakomokamo, cyangwa abatajijutse cyane. Muri rusange umubare wabatazi Kristu urusha kwiyongera uwabemera byukuri. Ni muri uwo murima umwogezabutumwa, umusaseridoti, uwihayimana cyangwa umulayiki bajyamo. Mu murimo wabo babangamirwa nuko amoko, indimi nimico bidahuye. Ariko ukwitoza no kumenyera buhoro buhoro bizoroshya ibintu, uretse ko biba bidakuyeho burundu imbogamizi. Mu karere bagezemo vuba, umurimo wabo ni ugushingayo amakoraniro ya gikristu amaherezo akazavamo za Kiliziya zigenga nazo zishinzwe kwamamaza Inkuru Nziza.

309
Mu ntangiriro, izo Kiliziya zizihatira kwiyegereza abantu ngo bashyikirane na bo. Aho bizashoboka, zizahashyira nkamashuri, ibitaro, kugira ngo bahamye Kristu kandi bashyikirana nabantu bahindutse, bazatoranyamo abarimu ba gatigisimu nabakora indi mirimo ya Kiliziya. Umwarimu wa gatigisimu azigisha gusa ababishaka. Gutera mu bantu kwifuza kugira ubwo bumenyi, mu byukuri ni ugutangiza muri bo urukundo rwo guhinduka. Uko guhinduka, babifashijwemo nImana, bituruka ku mushyikirano umuntu agirana numugatolika wumulayiki, kandi ni nyuma cyane azabonana numusaseridoti. Ni gahoro gahoro bagenda bakura mu rukundo nukwizerana. Akenshi abashaka ukuri babwira umusaseridoti ko baje kubera ko bazi umugatolika uyu nuyu wabafashije bagahinduka. Umusaseridoti afite akazi kenshi kamunaniza, Legio ni igikoresho gituma abantu bahinduka kandi umuntu akizera ko bazakomeza iyo inzira batangiye. Legio iba igizwe nabo muri ako karere, ifite uri ku isonga ari we muyobozi wa roho, izigisha, irere kandi ishishikarize abahindutse vuba kwogeza Ivanjiri ubudatuza. Abalejiyo ntibagomba gucengera mu baturage binyuranyije nuko umwogezabutumwa yabikora. Baba muri bo nubundi, bashingiye ku bumenyi bahawe, bashobora gukora nkurumuri, umunyu numusemburo mu ikoraniro, nkuko abakristu bo mu ntangiriro babigenzaga. Ugukwirakwira hose kwa Legio Uko umubare wabalejiyo wiyongera, ni ko wenda bazashobora no kongera umubare wa za praesidia, kuko wenda nabayobozi ba roho bazaba bashobora kugenzura praesidia nyinshi. Icyo gihe ndetse nabarimu ba gatigisimu nabandi babishoboye bazatorwamo abakuru ba za praesidia kugira ngo bajijure, bashyireho amategeko ya za praesidia kandi bafashe abandi kuyakurikiza. Buri praesidium nshya iba yongeye abarwanashyaka bukwemera 10 cyangwa 20. Praesidia nizimara kuba nyinshi kandi zijya mbere, buri musaseridoti azagera aho agire umubare munini wabogezabutumwa. Kuri ubwo buryo azasigara afite umurimo ujya gusingira uwumwepiskopi, usibye na none imirimo imurenze igenewe umwepiskopi. Ubwo rero umwepiskopi yaba abonye abafasha noneho uburyo bwo kwigisha, yaba afite umubare munini cyane wabakozi bo mu byukwemera badakangwa nibibazo, yashobora kwifashisha mu kwamamaza Ivanjili kuri buri muntu wo muri diyosezi ye.

310
Ibi bivugwa nibyagiye bigaragazwa numusaruro wiyogezabutumwa mu bihe bitandukanye. Buri mulejiyo numurimo agenewe Nibamara kureba neza imirimo yingenzi ikwiye gukorwa no kugena uko bazayigabana, buri mulejiyo azabona guhabwa umurimo we ashinzwe gusohoza. Bose bagomba kwumva ko mu mirimo yabo ari bo maboko, ari bo maguru, ari bo matwi, ari bo maso, ari bo jwi ryumuyobozi wabo wa roho. Kimwe mu byingenzi Legio iharanira mu mikorere yayo ni ukwumvisha neza abalejiyo ko ari bo byose bireba no kubafasha kuba abantu bahesheje umuryango wabo ishema. Mu mirimo tubona ikwiye gukorwa mu butumwa bwa Legio twavuga iyi ikurikira: (a) gutegura uruzinduko rwa buri gihe abogezabutumwa bakora mu duce turi kure yaho baba; (b) kwigisha gatigisimu no gutora abigishwa (c) kugandura abakristu baguye ngo bagarukire Imana byuzuye; (d) kugira uruhare muri liturjiya (e) gukora ubutumwa bwihariye budasanzwe bashingwa, nko kuba abahereza bUkaristiya; (f) gutabariza abakristu barembye ngo babone amasakramentu, na nyuma yo kwitaba Imana, bagashyingurwa gikristu. Ubutumwa bugenda bunyurana bitewe nibikenewe muri buri karere. Ese abalejiyo bagomba kuba bafite ubumenyi bwikirenga mu iyobokamana? Urugero rwubumenyi bukenewe ruterwa nubwoko bwumurimo ugomba gukorwa. Kugira ngo haboneke abahinduka kandi nyuma yaho bafashwe gukomera ntibacike intege, mu byukuri kugira ubumenyi shingiro mu kwemera biba bihagije. Bigaragazwa nukuntu mu myaka ya mbere Kiliziya ishingwa, abenshi bemeye Imana bagiye bahindurwa na rubanda rusanzwe, abanyantege nke, abaciye bugufi, ni ukuvuga nyine abatishoboye bari barakandamijwe nabajijutse. Aha ntituvuga inyigisho zo mu mashuri, kuko iteka ni ngombwa, muri ibi ni umutima wumuntu ugerageza guha uwabandi ku ngabire utunze. Ibyo bigira akamaro kikirenga iyo ari abantu bareshya, ariko byaragaragaye ko

311
inzitizi zituruka ku busumbane buterwa nimibereho itandukanye yabantu zishobora kuvaho bitagoranye. Buri mugatolika nyawe, nubwo ubumenyi bwe mu byiyobokamana bwaba buke, afite uko yiyumvisha ukwemera kwe ku buryo bitamurushya kubyinjiza mu wo ashaka guhindura. Ariko kandi na none ubumenyi bwukuri azabuhabwa nuko afashijwe ninzira nziza akurikiye afatanyije nabandi. Imiterere ya Legio itanga izo mbaraga ikoresheje gutanga ubutumwa bugomba gukorwa. Bitewe nuko umunyamuryango azaba yarahuguwe, abyibwirije se, azashobora guhora yiteguye kugira ngo nabona uburyo ahamye ukwemera kwe. Muri Legio ni Mariya ubwe ukora Gushinga Legio ni ugukoresha imbaraga zubwoko bubiri mu butumwa bukorwa : (a) ubwa mbere ni imikorere ifite inzira ikurikije ari nayo yongera ubushobozi bwumuryango ; (b) ikindi cyingenzi ni uko bakora byose biyambaza umubyeyi Bikira Mariya. Ngicyo igituma benshi barangamiye Legio bagasanga ari umuryango ubaguye ku mutima mu iyogeza ryawo ryIvanjili. Mu byukuri, nta bundi buryo bwo gukwiza urumuri rwukwemera mu bantu bidaciye kuri Bikira Mariya. Nimbaraga zababigerageza zitayobowe na we ni nko kugira peteroli udafite itara uyishyiramo. Kugeza ubu, ukuri ntikuracengera abantu bihagije, ni nacyo gisobanura ubuke bwabemera muri iki gihe. Mu myaka ya mbere yubukristu, amahanga yemeraga bidatinze, igihugu kikayoboka Imana cyose, ndetse mu nama nkuru ya Kiliziya yabereye i Efezi, Mutagatifu Sirilo wa Alexandriya nibwo yemeje abashidikanyaga ko Kristu yigaruriye ibyo bihugu byose abihawe na Bikira Mariya. Byongeye kandi, Mutagatifu Fransisko Saveri ari we murinzi wikirangirire wiyogezabutumwa, atubwira ibyo yiboneye ati: Ahabaga umusaraba wumucunguzi hose, maze mu nsi yuwo musaraba simpashyire ishusho yumubyeyi, ibyo bihugu byose byahagurukiraga kurwanya Ivanjili nabaga narabamenyesheje. Niba rero turetse Bikira Mariya akererekana ubwo bubasha butagereranywa, azahura ibyo bihugu abinyujije ku butumwa bwa Legio, ni iki cyatubuza kubona bya bihe mutagatifu Sirilo yavugaga ko tuzabona ibihugu bireka amafuti birimo bikegukira ukwemera mu byishimo? Abo barobyi bavanye he iryo shema ryabasajije? Cyangwa, iryo jwi rirongoroye ribavugiramo ryaturutse he? Koko rero ndabasabye, nimurore ibyo bihaye gukora. Kugeza ubu, nta gikomangoma, nta mwami, nta nundi mugenga

312
wigihugu wigeze atekereza gukora ibintu bihanitse bityo! Bigabanyije isi kugira ngo bayigarurire, kandi basa nabadashaka ingabo zibafasha! Bishyizemo igitekerezo ngo ko bagomba guhindura amadini yashinzwe ku isi yose, ari ayibeshya, kimwe nashingiye ku kuri, ari mu bapagani, ari no mu bayahudi. Barashaka kwishyiriraho imigenzo mishya, nkuko babivuga, ngo ari umuntu wigeze kubambirwa i Yeruzalemu wabibigishije ( Bossuet)

8. Peregrinatio pro Christo (umutambagiro ugana Kristu)


Uko kwihatira guhura no kumenyana na buri muntu bigomba gutangirira ku batwegereye. Ariko ntibikagarukire aho gusa, ahubwo bizakure, murusheho kugenda ndetse muzagere nahantu mutari kuzagera iyo mutaba abalejiyo. Muri Legio uko gutembera ushaka kumenyana nabantu kwitwa Umutambagiro ugana Kristu (Peregrinatio Pro Christo). Iryo zina ryavuye mu mateka yabamonaki bi Burayi yanditswe na Montalembert. Izo ntwari zindatsimburwa zarenze ibihugu zivukamo, zisiga bene wabo ndetse nababyeyi babo (Intg.12,1), maze mu kinyejana cya gatandatu nicya karindwi bambukiranya Uburayi, bongera guhamya ukwemera kwari kwarazimanye ningoma yabaromani. Ngicyo igituma Legio yohereza amatsinda yabalejiyo mu mutambagiro ugana Kristu, ariko yohereza ababiboneye umwanya nuburyo, ikabohereza mu bihugu bya kure, aho kuba umugatolika bituma umuntu amererwa nabi, ikabohereza gukora umurimo ugomba ubwitonzi bwinshi kandi ukomeye, umurimo udakundwa wo kwogeza ko Kristu ari Umukiza wisi. Ibyo kandi abakristu bose bagombye kubikora (Papa Pawulo wa 6) Ahantu ha hafi ntihashobora kuba hakorerwa Umutambagiro ugana Kristu, uba iyo umuntu avuye mu gihugu akajya mu kindi. Ibyo rero, naho byaba ibyicyumweru kimwe cyangwa bibiri, bakagenda bogeza ukwemera, bishobora guhindura imitekerereze yabalejiyo ndetse bikaba byacengera mu bantu benshi.

9. Incolae Mariae (abaturage ba Mariya)


Abantu bumutima mwiza ntibazigomwa gusa icyumweru kimwe cyangwa bibiri, ahubwo bazifuza kwitanga no kuva iwabo kugira ngo bajye mu butumwa bwigihe kirekire. Bashobora kumarayo ndetse amezi agera kuri atandatu, umwaka cyangwa bakawurenza. Bene abo balejiyo, baba bafite uburyo bwo

313
kwitunga muri urwo rugendo. Concilium, Senatus cyangwa Regia zishobora kubashinga umurimo ujyanye niyogezabutumwa mu gihe gikwiye. Birumvikana ko ubuyobozi bwaho ubutumwa buzakorerwa bugomba kubanza kubyemera. Abo balejiyo bazwi ku izina ryabaturage ba Mariya (Incolae Mariae), ayo magambo asobanura neza ko bazamara igihe kizwi ahantu kure yiwabo, mu rwego rwo kwitura Imana banyuze kuri Mariya.

10. Exploratio Dominicalis (urugendo rwo ku cyumweru)


Exploratio Dominicalis (urugendo rwo ku cyumweru) ni amagambo asobanura icyo twakwita umutambagiro muto(peregrination), ni ukwitanga ku cyumweru ubigiriye roho. Buri praesidium igirwa inama ko bishobotse mu mwaka, nkumuryango ufite umurongo ugenderaho, wagira icyumweru kimwe byibura uharira gusohokera ahantu hafite ibibazo, ariko hatari kure cyane kugira ngo badata igihe mu ngendo. Urwo ruzinduko rwo gusura rushobora kuba urwumunsi umwe, ibiri cyangwa itatu. Uko gutembera gutuma benshi mu balejiyo bamenya ahantu hashya. Kandi birazwi ko niyo bagira ubushake bate, Umutambagiro ugana Kristu (Peregrinatio Pro Christo) ntushobokera benshi mu balejiyo. Ni ngombwa gushimangira ko ugusohokera ahantu bikorwa na praesidium. Ibyo Concilium yabishimangiye kenshi. Za praesidia ninzego zumuryango bisabwa kujya byibuka kenshi iyo ngingo igihe hari urugendo rwo ku cyumweru (Exploratio Dominicalis) rutegurwa.

UMUTWE WA 41: IKIRUTA IBINDI MURI IBYO NI URUKUNDO. (1Kor 13,13)


Mariya yari yuzuye urukundo ku buryo buhebuje rwo rwatumye atorerwa kuzabyara Rukundo nyirizina. Legio nayo ifite itegeko rikomeye ryo kugaragaza urukundo nyarwo no kurwiyumvamo byuzuye, mbese nkuko Mariya yarwiyumvagamo, kuko Legio idashobora kubaho itamwiyeguriye kandi ngo imukurikize. Ni byo bizayiha kuzanira isi urukundo. Dore ibyo urukundo rwa Legio rushingiyeho:

314
1. Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umulejiyo, ntihagomba kurebwa umwanya afite mu bandi; niba ari umukire cyangwa umukene, ubwoko, igihugu akomokamo cyangwa ibara ryuruhu. Icyo bashaka kuri buri muntu ushaka kwinjira ni ukuba abishoboye gusa. Iyogezabutumwa rya Legio rizakora nibirenzeho ku buryo tutatekerezaga, ni nkumusemburo mu bantu. Niba abantu bose bagomba guhindurwa nibikorwa byabalejiyo, muri Legio hazinjiramo abantu bingeri zose. 2. Mu muryango wabalejiyo imbere, abanyamuryango bagomba kurangwa nimigenzo myiza yo kwiyoroshya bizira amakemwa no gukundana nta buryarya, nta vangura iryo ari ryo ryose rigomba kubarangwamo. Niba abalejiyo bagomba gukunda abo bitangira, birumvikana ko bagomba gukunda abavandimwe babo babalejiyo. Iyo umuntu atangiye kujya ahitamo, ntaba yerekanye gusa ko ari igitotsi mu muryango, aba agaragaje ko anabuze umuco wingenzi wa Legio, ari wo mutima wurukundo. Urukundo ni rwo rugomba kuranga abalejiyo kugira ngo mbere yo kurukwiza mu bandi babanze barwiyumvemo ubwabo. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye. (Yh13,35) Niba abalejiyo bafitanye urukundo hagati yabo, ruzanasesekara inyuma. Niba nta mpamvu nimwe iteza ukutavuga rumwe, icyo gihe bizaborohera kubiba hose umwuka wubumwe. 3. Imibanire ya Legio nindi miryango ikora ubutumwa muri Kiliziya, Legio igomba kwerekana ko ifite umwete wo kwifatanya na yo no kuyitera inkunga igihe bishoboka. Ntabwo ari abagatolika bose bashobora gutorerwa kuba abalejiyo kuko ibyo uwo muryango usaba bitoroshye na gato, icyakora bose bagombye gushishikarizwa kugira umurimo bitangira muri Kiliziya. Abalejiyo bashobora gutuma ibyo bigerwaho bakoresheje ubutumwa bakora nimishyikirano yabo nabantu ku giti cyabo. Ubwo bufatanye tuvuze ntibugomba kuremerera abavandimwe maze ngo ubutumwa buhahombere. Ni ngombwa kandi gushishoza bihagije ku bijyanye nubwo bufasha bukorwa ndetse nuwo bukorerwa uwo ari we. Kuri iyo ngingo, bagombye kwifashisha ibivugwa mu mutwe wa 39 ingingo yawo ya 6, ibyerekeranye nuko Praesidium igenzura ibikorwa ndetse no mu ngingo yawo ya 8 ahavugwa umuco werekana amatwara nyakuri aranga umurimo wa Legio.

315
4. Abashumba ba Kiliziya bagomba gukundwa byimazeyo no kubahwa kibyeyi. Abalejiyo bagombye gusangira na bo agahinda no kubafashisha isengesho ndetse numurimo ufatika uko bishoboka kose, ku buryo babasha gutsinda ingorane no kurangiza inshingano zabo neza kurushaho. Bitewe nuko abashumba ba Kiliziya bahawe nImana umurimo wo gutangaza ukuri kuyiturutseho no gutanga inema inyuzwa mu masakramentu, abalejiyo bagombye guhora bashishikajwe no gufasha abakristu bagashyikirana nabo batwaye ingabire zo mu ijuru kandi aho uwo mushyikirano utagishoboka hakungwa maze ugasubira kubaho. Ibyo bikenewe byumwihariko ku byerekeranye nabitandukanyije nubuyobozi bwa Kiliziya kubera impamvu zinyuranye. Abantu barembye bikomeye bashobora kudashaka kubonana na muganga. Akenshi rero kubatera inkunga ikenewe ni inshingano yuwo bashakanye, umuryango cyangwa inshuti. Iyo ari imibereho ya gikristu irwaye bikomeye, bizaterwa cyane nurugero rwurukundo abegereye uwo muntu ukeneye gutabarwa azababonana. Uburere abalejiyo bahabwa bubafasha kwibwiriza guhuza abasaseridoti nabakristu bashinzwe, kandi bakabikorana ubwitonzi nubushishozi. Ni uburyo bwiza bwo kugaragaza urukundo bafite. Bakora batyo nkabahagarariye Umushumba Mwiza ubahamagarira, ku bwa batisimu bahawe, kugira uruhare mu murimo we. Naho navuga indimi zabantu nizabamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nkicyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira. Naho nagira ingabire yubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose nubumenyi bwose; naho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo. Naho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, naho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye. Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa nukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se ? Buzayoka. (1Kor13, 1-8).

316 UMUGEREKA WA 1: AMABARUWA NUBUTUMWA BYABAPAPA


IBARUWA PAPA PIYO WA 11 YANDIKIYE LEGIO YA MARIYA Taliki ya 16 Nzeri 1933 Duhaye umugisha wihariye Legio ya Mariya igaragara nkigikorwa cyiza kandi gitagatifu. Izina ryayo ubwaryo ryonyine rirabidusaba. Ishusho ya Mariya Utasamanywe icyaha iri ku ibendera rya Legio iteguza ibintu bikomeye kandi bitagatifu. Umuhire Bikira Mariya ni nyina wUmucunguzi nUmubyeyi wacu twese. Agira uruhare ku icungurwa ryacu, kuko yabereye Umubyeyi wacu munsi yumusaraba. Uyu mwaka turahimbaza yubire yimyaka ijana yitangazwa ku mugaragaro ryurwo ruhare nuko kuba Umubyeyi wa twese bya Mariya. Ndabasabira ngo mubashe gukora ubwo butumwa bwisengesho nibikorwa mwatangiye kandi mukabikora mufite ishyaka rivuguruye. Ni muri ubwo buryo namwe Imana izabahinduramo abagira uruhare ku bucunguzi bwayo. Kuri mwe ni uburyo buhebuje bwo kugaragaza ko mushimira Umucunguzi. IBARUWA PAPA PIYO WA 12 YANDIKIYE LEGIO YA MARIYA Vatikani taliki ya 22 Nyakanga 1953 Bwana Duff nkunda, Mbisabwe na Nyirubutungane, mfite inshingano kandi nejejwe no kugeza ubutumwa bwo gushimira no gushyigikira umuryango wa Legio ya Mariya, imaze imyaka mirongo itatu ishingiwe ku butaka burumbuka bwigihugu cya Irilandi (Irlande) yabagatolika. Nyirubutungane yakurikiraniye hafi uko Legio yagiye ijya mbere nkumuryango wari uje kongerera imbaraga ingabo zihora ziteguye, kandi zitanga nkabagaragu ba Mariya bahashya imbaraga za Nyakibi mu isi ya none ; yifatanyije namwe mu byishimo muterwa no kubona ibendera ryumuryango wa Legio ryarashinzwe mu mpande enye zisi.

317
Birakwiye rero ko none abalejiyo ba Mariya bashimwa kubera ibyiza umuryango wabo wakoze, bakanashishikarizwa kandi kongera umurego, gukomeza kwitangira ubutumwa bwa Kiliziya bukomoka mu ijuru bwo gutuma abantu bose bayoborwa na Kristu, We Nzira, Ukuri nUbugingo. Ibyo kandi babikorana ishyaka ryinshi. Igipimo kizareberwaho uko kugira uruhare kuri ubwo butumwa ahanini kizaba uko banononsora ubumenyi mu byerekeranye niyobokamana, babiyobowemo nabayobozi babo mu byubukristu nyine, ntibizabura kubongeramo inyota nyayo yo kogeza ubutumwa no guha ibikorwa byabo byose icyo kimenyetso cyo kumvira bwangu ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya nabayobozi ba Kiliziya zaho bari, bakazajya babusaba amabwiriza kandi bakayumvira uko yakabaye ntaryo bateshutseho. Bamaze gucengerwa niyo miterere ndengakamere yubutumwa bwabalayiki nyakuri, bazajya mbere bafite umurava utunganye kandi bahore ari abafasha ba Kiliziya bafite imbaraga mu rugamba rukirisitu iriho irwana ihashya imbaraga za nyakibi. Nyirubutungane arasaba Umubyeyi Bikira Mariya kuvugira ingabo ze zabalejiyo bo ku isi yose, kandi ansabye kumubagerezaho umugisha wa gishumba, nkikimenyetso cyubugwaneza bwe bwihariye abafitiye mwe mwese abayobozi mu byubukristu, abalejiyo nabafasha ba Legio. Abifurije kwakira neza ubu butumwa kandi ari kumwe na mwe. Uwanyu muri Kristu Pro Secrtaire UBUTUMWA PAPA YOHANI WA 23 YOHEREREJE LEGIO YA MARIYA Vatikani taliki ya 19 Werurwe 1960 Ku bayobozi nabanyamuryango ba Legio ya Mariya bo ku isi yose. Tubahaye umugisha wa gishumba wihariye nkikimenyetso cyurukundo rwacu rwa kibyeyi ningwate yimbuto zubukristu zirushaho kwiyongera bitewe numurimo wanyu ukwiye gushimwa. Legio ya Mariya igaragaza isura nyayo ya Kiliziya Gatolika.

318
IBARUWA PAPA PAWULO WA 6 YANDIKIYE LEGIO YA MARIYA Vatikani taliki ya 6 Mutarama 1965 Kuri Bwana Duff nkunda Ibaruwa muherutse koherereza Nyirubutungane mumugaragariza ko mumukunda nkabana be kandi mukamwitangira yamuteye ibyishimo kandi iramunyura. Nyirubutungane aboneyeho kubabwira ko abashima kandi ashyigikiye umuryango wa Legio ya Mariya wavukiye mu mwuka wubukristu buhamye bwo mu gihugu cya Irlandi, none ubu ibikorwa byineza byawo bikaba byarakwiriye mu migabane yose yisi. Nyirubutungane asanga umuryango wanyu ukwiye guhabwa ubutumwa nkubwo kubera intego zawo nyobokamana nibikorwa byinshi watangije mu buryo bwa gihanga kandi ukabiteza imbere, bikagirira akamaro kanini iyogezabutumwa gatolika, maze ukigaragaza nkigikoresho cyingirakamaro ku buryo budasanzwe mu kubaka no gukwiza Ingoma yImana. Nyirubutungane aracyibuka ibiganiro mwagiranye, ubwo yari Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani. Ni ukubera ibyo biganiro cyane cyane yabashije gusobanukirwa neza kurushaho icyo umuryango wanyu ugamije, akaba ari nibanga ryuguhorana ubuyanja kwawo. Mu byukuri, imigambi ya Legio ya Mariya, mu kuvoma ifunguro ryingirakamaro mu buzima bwimbere mu mutima bwabanyamuryango, mu gushishoza kwabo no mu kwitangira gukiza abantu bagenzi babo, no mu gukomera ku kumvira Kiliziya, irangwa byakarusho nukwiringira ku buryo bukomeye guterwa inkunga na Mariya. Mu gufata Mariya nkurugero, umuyobozi, ibyishimo nutera inkunga abanyamuryango bose, umuryango wa Legio ya Mariya ubinyujije mu bikorwa byawo binyuranye kandi byagatangaza, udufasha kumva neza kurushaho uburyo iyogezabutumwa rigomba kurebera ku wabyaye Kristu kandi akamuba hafi cyane mu gikorwa cye cyo kuducungura. Nyirubutungane rero anejejwe no kwiringira iyo migambi Legio ifite, ari na yo yatumye mu bice byose byisi haboneka umubare munini wintumwa nabahamya ba Kristu bintwari, byumwihariko mu bice idini Gatolika ryibasiwe kandi ritotezwa.

319
Nyirubutungane yizeye adashidikanya ko umusaruro mwiza umaze kugerwaho mu rwego rwa Legio utazasubira inyuma ahubwo ko Abalejiyo bazakaza umurego bakanitangira iyogezabutumwa kurushaho. Nyirubutungane arabashimiye mwese ; arabashishikariza gukomeza kugaragaza urwo rukundo mufitiye Kiliziya, kandi iteka muyobowe bya hafi cyane nabepiskopi, mukomeze umurimo wiyogezabutumwa mufatanya nindi miryango yose ya Kiliziya Gatolika. Nyirubutungane abaragije mwese Umubyeyi Bikira Mariya mubereye ingabo kugira ngo abarinde, kandi abahanye urukundo umugisha wa kibyeyi wihariye mwe ubwanyu na buri mulejiyo, abayobozi babo mu byubukristu, anawuhaye imirimo bakora. Mbijeje ko mbubaha kandi nshima ubwitange bwanyu. Uwanyu ubakunda cyane muri Kristu, A.G.CARD.GIROGNANI

320 UMUGEREKA WA 2: BIMWE MU BYEMEZO BYINAMA NKURU YA KILIZIYA YABEREYE I VATIKANI BYEREKERANYE NAMAHAME. IGITABO CYAMAHAME : URUMURI RWAMAHANGA,
Byaba byiza umuntu asomye icyo gitabo cyose. Kuko uku gutangazwa kwayo mahame nInama nkuru ya Kiliziya kutwumvisha neza kurushaho Umubiri Mayobera wa Kristu kandi kukagaragaza ubuzima bwa Kiliziya uko buri byukuri. Ingingo zimwe na zimwe zikurikira zivuga byumwihariko ibyerekeranye nimiterere ya Legio - ububyeyi bwa Mariya mu Mubiri Mayobera - ariko ntizigamije gusimbura ayo mahame nyirizina. Ayo mahame atwereka Mariya mu buryo bushya. Nyuma ya Kristu, Mariya ni we wa mbere kandi ni we mfura mu bagize Umubiri Mayobera. Ni ngombwa kumufata nkumwe mu bice bigize Kiliziya no kumwambaza uko ari. Ingingo ya 60. Intumwa Pawulo ivuga ko Umuhuza wabantu nImana ari umwe rukumbi: Koko rero, Imana ni imwe rukumbi, numuhuza wabantu nImana akaba umwe: ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina, witanze ngo abe incungu ya bose.(1Tim 2,5-6) Umurimo wububyeyi Mariya akorera abantu nta cyo utambamiraho na gato, byibura se ugabanyaho na busa, kuri ubwo buhuza rukumbi, ahubwo ugaragaza ubushobozi bwabwo. Mu byukuri, igikorwa cyose Umuhire Bikira Mariya akorera abantu mu byerekeranye numukiro gifite isoko yacyo mu bushake bwImana no mu busendere bwibikorwa byiza bya Kristu. Cyisunga ubuhuza bwa Kristu, kikabugenderaho kandi kikabuvomamo ububasha bwacyo bwose. Bityo, icyo gikorwa, aho kuburizamo ku buryo ubwo ari bwo bwose ubumwe butaziguye abemera bafitanye na Kristu, ahubwo cyoroshya ibintu kigatuma bushoboka ndetse bukanakomera. Ingingo ya 61. Umubikira muhire wagenwe mbere yibihe kuzabyara Imana, bikajyana nukwigira umuntu kwa Jambo wayo. Kuri iyi si, uko Imana igenga byose yari yarabigennye, yabaye umubyeyi nyaguhirwa wUmukiza, numufasha wa Nyagasani urusha bose ukwitanga, aba numuja we wiyoroshya. We wasamye Kristu, yaramubyaye, amuha ibimutunga, kandi amutura Se mu Ngoro yImana. We wababaranye nUmwana we ubwo yapfiraga ku musaraba, kubera ukumvira , ukwemera, ukwizera nurukundo byamugurumanagamo, yagize uruhare ku gikorwa cyUmukiza ku buryo bwumwihariko.

321
Ingingo ya 62. Guhera ku gisubizo Mariya yavuganye ukwemera umunsi abwirwa na Malayika ko yatowe ngo abyare umwana wImana, kandi icyo cyemezo yafashe akagikomeza no munsi yumusaraba, arangwa nubutwari, ubwo bubyeyi bwa Mariya buhoraho ubudahwema mu mugambi wingabire yImana, kugeza ubwo abatowe bose bazagera mu ikuzo ryijuru. Mu byukuri, aho Mariya ajyaniwe mu ikuzo ryijuru, ntiyigeze ahagarika umurimo we wo gukiza abantu. Akomeje kudutakambira ubutitsa no kuturonkera ingabire zumukiro wacu witeka. Mu rukundo rwe rwa kibyeyi, yita ku bavandimwe bUmwana we bakiri mu rugendo bakarugiriramo amakuba namagorwa, kugeza igihe bazatahira mu gihugu cyihirwe. Byongeye kandi, muri Kiliziya, Umuhire Bikira Mariya yambazwa ahabwa ibisingizo binyuranye: Umuvugizi, Umutabazi, Umuvunyi nUmuhuza. Icyakora, ibyo byose bigomba kumvikana neza ku buryo bitagira icyo bipfobya cyangwa ngo byongere ku cyubahiro no ku murimo bya Kristu, We Muhuza umwe rukumbi wabantu nImana. Ingingo ya 65. Mu gihe Kiliziya, ibikesheje Bikira Mariya Umuhire rwose, yageze ku butungane butuma ibengerana nta bwandu niminkanyari (Ef 5,27), abayoboke bayo bo baracyaharanira kujya mbere mu butungane batsinda icyaha. Ni cyo gituma bahanze amaso yabo Mariya: nkurugero rwimigenzo myiza ku muryango wose wabatowe, Mariya arabengerana. Mu kuzirikana Bikira Mariya kwayo, Kiliziya imufitiye ubuyoboke kandi no mu kumurangamira mu rumuri rwa Jambo wigize umuntu, icengerana icyubahiro imbere nyirizina mu ihame rihanitse ryukwigira umuntu kwa Jambo, maze kuva ubwo ntihweme kurushaho kwishushanya na Kristu Umugaba wayo. Mu byukuri, Mariya wagize uruhare rukomeye mu mateka yumukiro, muri we yifitemo kandi agaragaza ingingo zo mu rwego rwo hejuru zukwemera. Iyo bigisha ibimwerekeyeho bakanamuha icyubahiro, yerekeza abemera ku kuzirikana Umwana we, igitambo yatuye hamwe ndetse nurukundo rwImana Data. Naho ku birebana na Kiliziya, mu ikurikirana ryikuzo rya Kristu, irushaho gusa nurugero rwayo rwo mu rwego rwo hejuru. Mu gushaka guha Kristu ikuzo, Kiliziya irushaho gusa nurugero rwayo ruhebuje ubwiza, ikajya mbere mu kwemera, ukwizera nurukundo. Na none kandi, mu murimo wayo wa gishumba, Kiliziya irebana byose ukuri kandi igakurikiza uwabyaye Kristu, uwasamye ku bwa Roho Mutagatfu kandi akaba yaramubyaye ataretse gukomeza kuba Isugi, kugira ngo Kristu avuke kandi akurire mu mitima yabayoboke be binyuze muri Kiliziya. Mu mibereho ye hano ku isi, Bikira Mariya yabaye urugero rwurwo rukundo rwa kibyeyi rugomba kuranga abantu bose biyemeje gufatanya nabandi ubutumwa bwa gishumba bwa Kiliziya, bakagira uruhare ku ivuka rishya ryabantu.

322 UMUGEREKA WA 3: INGINGO ZIMWE NA ZIMWE ZO MU GITABO CYAMATEGEKO YA KILIZIYA ZIREBANA NINSHINGANO NUBURENGANZIRA BYABAYOBOKE BA KRISTU BABALAYIKI
Ingingo ya 224. Uretse inshingano nuburenganzira bisangiwe nabayoboke ba Kristu bose hamwe nibikubiye mu yandi mategeko, abalayiki bafite inshingano nuburenganzira bivugwa mu ngingo zikurikira dusanga muri uyu mutwe. Ingingo ya 225 1. Kubera ko abalayiki, kimwe nabayoboke ba Kristu bose, bashinzwe nImana kogeza ubutumwa, ku bwa batisimu nugukomezwa bahawe, bafite inshingano rusange nuburenganzira, buri wese ku giti cye cyangwa se bishyize hamwe mu muryango no mu mashyirahamwe, byo gukora ku buryo ubutumwa bwumukiro buvuye mu ijuru bumenyekana kandi bukakirwa nabantu bose, ndetse nisi yose; iyo nshingano irushaho kwihutirwa igihe ari ku bwabo gusa abantu bashobora kumva Inkuru Nziza no kumenya Kristu. 2. Abalayiki, buri wese mu buzima bwe bwite arimo, bafite inshingano yihariye yo gucengeza mu isi umuco wIvanjili no kunoza imigendekere myiza yayo, bityo bakabera Kristu abahamya, cyane cyane bacunga neza ibyo bashinzwe mu miyoborere rusange yisi, kandi barangiza inshingano zabo zo mu birebana nubuzima busanzwe. Ingingo ya 226 1. Abalayiki babaho mu buzima bwabashakanye, nkuko umuhamagaro wabo bwite ubibasaba, bafite inshingano yihariye yo guharanira kubaka umuryango wImana binyuze mu gushyingirwa no mu muryango. 2. Mu gihe bamaze kwibaruka abana, ababyeyi bafite inshingano ikomeye cyane yo kubarera kandi bafite uburenganzira bwo kubikora; ni yo mpamvu, ababyeyi babakristu ari bo ba mbere bashinzwe gutoza uburere bwa gikristu abana babo, uko tubisanga mu nyigisho tugezwaho na Kiliziya. Ingingo ya 227 Abayoboke ba Kristu babalayiki bafite uburenganzira bwo kwemererwa kugira ukwishyira ukizana aho bari ku isi nkuko abandi bayituye bagufite; ariko mu

323
mikoreshereze yuko kwishyira umuntu akizana, bazakora ku buryo ibikorwa byabo biyoborwa nIvanjili kandi bazita ku gukurikiza inyigisho namahame bya Kiliziya, birinda cyane cyane, mu bibazo bikigibwaho impaka, kwitiranya ibitekerezo byabo bwite ninyigisho za Kiliziya. Ingingo ya 228 1. Abalayiki bujuje ibisabwa bashobora kwemererwa nabashumba ba Kiliziya mu mirimo ya Kiliziya bashobora gusohoza hakurikijwe ibiteganywa namategeko. 2. Abalayiki bagaragaza ubumenyi busabwa busumbye ubwabandi, bwiyongeraho ubwizige nubudakemwa, bafite ubushobozi bwo gufasha abashumba ba Kiliziya nkabahanga cyangwa abajyanama, ndetse no mu gutanga inama hashingiwe ku mategeko. Ingingo ya 229 1. Kugira ngo abalayiki babashe kubaho bakurikije ibiteganywa ninyigisho za Kiliziya, bazamamaza ubwabo kandi bazirengera bibaye ngombwa, no kugira ngo babashe kugira uruhare mu iyogezabatumwa, bafite inshingano nuburenganzira byo kugira ubumenyi mu byerekeranye nizo nyigisho, ubumenyi bwihariye bujyanye nubushobozi ndetse nimibereho bya buri wese. 2. Bafite uburenganzira kandi bwo kunguka ubumenyi bwisumbuyeho kurushaho mu buhanga bujyanye nibintu bitagatifu bwigishwa muri za kaminuza nandi mashuri makuru bya Kiliziya, bagakurikirana amasomo atangirwa yo bakanahabwa impamyabumenyi zitangwa nizo kaminuza nayo mashuri makuru. 3. Byongeye kandi, hubahirijwe ibisabwa, bafite ubushobozi bwo guhabwa nubuyobozi bwa Kiliziya ubutumwa bwo kwigisha ubumenyi nyobokamana. Ingingo ya 230 1. Abalayiki bigitsina gabo bujuje imyaka ya ngombwa nibindi bisabwa uko byemejwe niteka ryinama yAbepiskopi, bashobora kwemererwa, binyuze mu muhango wa liturjiya wabigenewe, kujya bakora ubutumwa bwo kuba abasomyi bIjambo ryImana nabahereza ba misa; icyakora, gushingwa ubwo butumwa ntibibaha uburenganzira bwo kujya babuhemberwa na Kiliziya, cyangwa bahabwa ubundi bufasha kubera bwo. 2. Babiherewe uruhushya ku buryo bwagateganyo, abalayiki bashobora gukora umurimo wo gusoma Ijambo ryImana mu bikorwa bya liturjiya; na none kandi,

324
abalayiki bose bashobora gukora umurimo wo kubwiriza, kuririmba cyangwa indi mirimo. &3. Aho bikenewe kubera kubura ababikora, na none abalayiki, naho baba atari abasomyi cyangwa abahereza, bashobora gusimbura abayobozi bimihango mitagatifu mu mirimo imwe nimwe, nko kuyobora amasengesho ya liturjiya, , kwigisha Ijambo ryImana, gutanga isakramentu rya batisimu no gutanga Ukaristiya, hakurikijwe uko amategeko ya Kiliziya abiteganya. Ingingo ya 231 &1. Abalayiki bashinzwe umurimo wa Kiliziya wihariye ku buryo buhoraho cyangwa bwigihe gito, bagomba guhabwa amahugurwa yihariye ya ngombwa kugira ngo babashe kurangiza neza inshingano bahawe, kandi babikorane umutimanama, ubwitonzi numwete bya ngombwa. &2. Hatirengagijwe ibiteganywa mu gika cya mbere cyingingo ya 230 yAmategeko ya Kiliziya, abo balayiki bafite uburenganzira bwo guhabwa umushahara ukwiye, hashingiwe ku mibereho yabo, kandi ubafasha gukemura ibibazo byimibereho yabo bwite niyumuryango wabo, hubahirizwa ibiteganywa namategeko mbonezamubano asanzwe; na none kandi, bafite uburenganzira bwo kuvuzwa no gushyirwa mu bwiteganyirize bwabakozi.

325 UMUGEREKA WA 4: UMUTWE WINGABO ZABAROMANI


Umutwe wingabo zabaromani birashoboka ko ari wo wari ukomeye kurusha indi yose yabayeho ku isi kugeza ubu. Ibanga ryimbaraga zidatsimburwa zizo ngabo ryari rishingiye ku mutima wazo wari udasanzwe, ndetse utangaje cyane. Umusirikare yagombaga kwishushanya numutwe wingabo yari arimo. Yasabwaga kumvira amabwiriza yabaga atanzwe, haba mu mvugo, mu ndoro cyangwa mu bimenyetso bindi, akemera icyo ategetswe numukuriye nta kujijinganya na guke, nta kureba ibyubahiro afite we ubwe nkumutware cyangwa gutsimbarara ku byo yikundira ku giti cye nkumusirikare. Igihe kuzamurwa mu ntera ingabo yifuzaga bitabaga bikozwe nkuko ibyifuza, byari bibujijwe kuvugira mu matamatama yijujuta cyangwa yerekana ko biyibabaje, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa. Kubera ko izo ngabo zari zihuje umugambi, zagendaga nkumuntu umwe, ari abatware bazo, ari ningabo zisanzwe, bose bari bunze ubumwe ku buryo bukomeye. Zagendaga urutugu ku rundi, zigakwira igihugu zifatanye urunana, urubavu ku rundi, zikazenguruka isi zigira ngo zicunge umutekano wingoma yose, aho ziri hose zaharaniraga ishema rya Roma kandi zikarengera amategeko ingoma yabaromani yagenderagaho. Iyo zashozaga urugamba, ubwitange bwazo bwatumaga nta cyazikomaga imbere; ubutwari bwazo bwindahangarwa nukutarambirwa guhambaye bikananiza umwanzi zabaga zihanganye na we, bikaba byamuhatira kuba yafatwa mpiri cyangwa yahunga ataracakirwa. Zarindaga inkiko zingoma yAbaromani, zikagira inshingano ikomeye yo kurengera ubusugire bwayo. Urugero rwatwumvisha kurushaho ubutwari budatezuka bwazo ni urwuyu mutware wabasirikare babaromani wanze guhunga ngo adata ishema rye maze bakamusanga ahagaze yemye yarumiye mu matongo yi Pompeyi (Pompei) ahagaze intambara yararangiye kera; cyangwa se urwa wa mutwe wingabo wari muri Tebe (Thbe) wamariwe ku icumu kubera ukwemera kwizo ngabo zari ziwugize, zikicanwa nabagaba bakuru bazo barimo ba Morisi mutagatifu, Egisupere (Exupre) na Kandida, mu gihe cyamatoteza ya Magisimini (Maximin) ! Umutima wingabo zabaromani warangwaga nukumvira ubuyobozi bwazo, guhora zizirikana inshingano zari zifite, ukudahungabana igihe zabaga zigeze mu ngorane namakuba akomeye, ukwihangana igihe zabaga zashiriwe, ukuba

326
indahemuka ku ntego zabaga zirwanirira kugeza ubwo zabaga zisohoje inshingano zazo zose kuva ku ya mbere kugeza ku ya nyuma nta na gato zisuzuguye. Ngiyo imigambi ya gipagani yarangaga igisirikare cyabaromani. Ubwo bugabo bwazo bugomba no kuba umwihariko wIngabo za Mariya ari zo abalejiyo, ariko yo noneho ikagirwa ndengakamere, ikanozwa, ikoroshywa ku buryo yafasha buri wese waba uzi kwigisha ibanga ryo gufasha abandi, bikoranywe urukundo nubuntu. Umutegeka hamwe nabasirikare be barindaga Yezu, babonye umutingito wisi nibyari bibaye, bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati: Uyu koko yari Umwana wImana! (Mt 27, 54) Ni gutyo abasirikare bo mu ngabo zAbaromani bahindutse maze bakemera Imana mbere yabandi bose. Kiliziya yo mu gihe kizaza yagombaga kuzitwa Kiliziya yi Roma yariho itegura ku buryo bwamayobera, iruhande rwumusaraba wi Kalvariyo, umurimo yagombaga kuzasohoza mu isi yose. Abaromani ni bo batura Igitambo kandi bakacyerereza ku giti imbaga yirebera. Abo bazaba abarinzi bubumwe bwa Kiliziya banze gutanyura igishura cya Yezu. Abo baragijwe ukwemera ngo bakurengere ni bo bazandika ari aba mbere kandi bagumane ihame ryingenzi ryukwemera gushya - ni ukuvuga Ubwami bwUmunyanazareti. Ubwo igitambo kizaba gisheshwe, bazikomanga mu gituza bagira bati: uyu koko yari Umwana wImana. Hanyuma kandi, icumu rizagomba gukingurira Ivanjili inzira ngo ibashe gukwira mu mpande zose zisi ni ryo bazakinguza Umutima Mutagatifu wUgengabyose, ahazavubuka imigezi yimigisha niyubuzima ndengakamere. Kubera ko abantu bose bahamwa nicyaha cyo kwica Umucunguzi, bitewe nuko bose bagize uruhare mu kumena amaraso ye kandi Kiliziya yo mu gihe kizaza ikaba nta kundi byari kuzagenda yagombaga guhagararirwa nabahamwa nicyaha, ntibyaba bisa naho abaromani kuva kuri Kaluvariyo, abo banyabyaha, nubwo batabitekerezaga bwose, batangije kandi baha igisobanuro uwo mukiro udashira ? Umusaraba wari warashinzwe ku buryo Yezu wari uwumanitsweho yari ateye umugongo Umujyi wa Yeruzalemu, mu gihe uruhanga rwe rwo rwarebaga iburengerazuba, mu ruhande umujyi wa Roma uzahoraho. (Bolo: La Trajdie du Calvaire)

327 UMUGEREKA WA 5: UMURYANGO WA BIKIRA MARIYA, UMWAMIKAZI WIMITIMA


1.Mu gitabo cye yise Kuyoboka nyabyo Bikira Mariya Mutagatifu, Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu agaragaza icyifuzo cye cyuko abafite bene ubwo buyoboke bibumbira mu muryango umwe. Mu mwaka wa 1899 icyo cyifuzo cyashyizwe mu bikorwa. Ni bwo Umuryango wa Mariya, Umwamikazi wimitima washinzwe mu mujyi wa Ottawa ho muri Canada. Uwo muryango waragijwe umuryango wabogezabutumwa witwa Abasangirangendo ba Mariya, washinzwe na Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu. 2. Uwo muryango wa Mariya ugizwe nabayoboke ba Kristu bifuza gushyira mu bikorwa amasezerano yabo ya batisimu biyegurira Kristu koko bisesuye baciye kuri Bikira Mariya; ni ukuvuga, kubaho bafitiye ubuyoboke nyabwo Bikira Mariya uko Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu abyigisha, nkuko yabihinnye mu ncamake ku buryo bukurikira: Ubwo buyoboke bushingiye ku kwiyegurira wese Bikira Mariya kugira ngo umwiyeguriye abe wese uwa Yezu abinyujije kuri Bikira Mariya. Ibyo bisaba rero ko tumwegurira: (1) Umubiri wacu hamwe nibice byawo ningingo zawo zose; (2) Tumwiha wese numutima wacu wose, nibitekerezo byacu byose, na roho yacu, nububasha bwayo bwose (3) Tumuha ibyo dutunze bifatika hamwe nibyo tuzatunga mu bihe bizaza; (4)ibyiza byacu byimbere mu mutima wacu nibya roho, ni ukuvuga, ibyo dushimirwa, imigenzo myiza yacu hamwe nibikorwa byacu byiza, byaba ari ibyahise, ibiriho ubu, yemwe nibyo mu gihe kizaza. Mu yandi magambo, tumuha icyarimwe ibyo dutunze mu buzima bwacu busanzwe nubwa gikristu, kimwe nibyo tuzaronka mu gihe kizaza byo mu buzima busanzwe, nibyo mu rwego rwingabire ndetse nikuzo ryo mwijuru. Ibyo tubikora twimazeyo, nta cyo dusize inyuma habe nigiceri, yemwe nagasatsi cyangwa igikorwa cyiza cyubusabusa. Kandi tubitanga burundu nta cyo twishyuza, nta gihembo dusaba cyangwa dutegereje kubera iryo turo nicyo gikorwa cyiza cyubwitange twaba dukoze, cyangwa na none igihembo kindi gishingiye ku cyubahiro cyo kuba turi abakristu ku bwa Mariya no muri we, nubwo Umubyeyi wacu ataba ari we urusha ibindi biremwa byImana byose ubuntu no kumenya gushimira, kandi mu byukuri si byo ahubwo ni uko ahora ameze. (Ludoviko wa Montfort mutagatifu, Trait de la vraie dvotion, par.121)

328
3. Dore ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri uwo muryango : (a) umuntu agomba kwiyegurira ubwe wese Yezu, We Buhanga buhoraho iteka kandi akaba nImana yigize umuntu binyujijwe kuri Bikira Mariya. Uko kwiyegurira Yezu bikorwa hakurikijwe amagambo ya Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu. Birakwiye ko umuntu yitegura neza rwose, kandi agahitamo kubikora ku munsi wihariye, cyangwa kuri umwe mu minsi mikuru yUmubyeyi wacu. Icyo gikorwa cyagombye kujya kivugururwa iminsi yose, hakoreshejwe amagambo adahinduka nkaya akurikira : Ndi uwawe wese, nibyo ntunze byose ni ibyawe Mukundwa Yezu, ku bwa Mariya Umubyeyi wanyu mutagatifu. Ayo magambo adahinduka yajya anakoreshwa icyarimwe mu gitondo igihe umuntu atura umunsi nkuko ubutumwa bwisengesho bubidusaba. Andi magambo adahinduka Legio ikunda cyane yaba aya akurikira : Ndi uwawe wese, Mwamikazi wanjye kandi Mubyeyi wanjye, nibyo ntunze byose ni ibyawe . (b) Kwandikisha izina aho umuryango ukorera aho ari ho hose. Ahingenzi muri ho ni aha hakurikira : Mu Bwongereza : Montfort House, Burbo Bank Road Liverpool L23 6 TH Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Montfort Fathers, 26 South Saxon Ave, Bay Shore, N.Y. 11706 Ubufaransa: 2 rue Jean Paul II, 85290 Saint Laurent- Sur-Svre Ububiligi : Dietsevest 25-3000 Leuven Canada : 4000 Bossuet, Montral Quebec H1M 2M2 Ubutaliyani: via Romagna 44.00187 Roma (c) Kubaho ubuzima busanzwe niteka ryose umuntu agengwa nugushaka kwa Bikira Mariya, yigana urugero rwUmwana wImana i Nazareti ; gukora ibikorwa byacu byose tubishobojwe na Mariya, hamwe na we kandi muri we, ari na we tugirira, ku buryo twamubona nkukorana natwe iteka kandi agakora yunze ubumwe na twe, ayobora imbaraga zacu zose kandi agasaranganya imbuto zazo. Reba umutwe wa 6 uvuga ibirebana ninshingano zAbalejiyo kuri Mariya. 4. Kwinjira muri uwo muryango bihesha uwinjiyemo kunga ubumwe mu bya roho nUmuryango wa Montfort wo ku isi yose. Abanyamuryango bagomba kujya bahimbaza iyo minsi mikuru yose ya Liturjiya igaragaza kandi ikuzuza ubwo bumwe. Byumwihariko bazahimbaza : Bikira Mariya abwirwa na

329
Malayika ko azabyara Umwana wImana, ku italiki ya 25 Werurwe, ari na wo munsi wibanze wuwo Muryango ; Ivuka ryUmwami wacu, taliki ya 25 ukuboza ; Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya, taliki ya 8 ukuboza ; numunsi mukuru wa Ludoviko Mariya wa Montfort, taliki ya 28 Mata. Abanyamuryango bagira uruhare kandi ku bukungu mu bya roho Umuryango wa Montfort wagabiwe na Mariya witanga wese ku buryo bwagatangaza ku muntu wese umuha ibye byose. (Queen, ukwezi kwa 5 nukwa 6, 1992, p.25) 5. Kugira ngo umuntu asobanukirwe kandi ashyire mu bikorwa kurushaho ubwo buyoboke, ni ngombwa gusoma kenshi icyo gitabo aho kugisoma rimwe gusa, cyitwa Kuyoboka nyabyo Bikira Mariya Mutagatifu nikindi cyitwa Ibanga rya Mariya . Mu nyigisho ye nziza, Papa Piyo wa 10 mutagatifu yasobanuye nubuhanga inyigisho irebana nubuvugizi bwa Bikira Mariya butagira imipaka nukuba Umubyeyii wabemera Kristu kwe. Iyo nyigisho yise Ad Diem Illum mu byukuri ivoma mu nyigisho za Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu, nkuko tuzisanga mu gitabo yise Ubuyoboke nyabwo tugirira Umuhire Bikira Mariya Mutagatifu. Uwo mupapa mutagatifu nubundi yakundaga cyane ako gatabo gato kavuga ibya Bikira Mariya. Yashishikarije bose kugasoma maze aha umugisha we wa gishumba abazagasoma bose. Kandi muri iyo nyigisho ya Papa ivuga ibya Bikira Mariya dusangamo ibitekerezo bigaruka kenshi mu nyandiko zumugaragu mukuru wa Bikira Mariya, ndetse kenshi akanakoresha amagambo bwite ya Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu. (MURA: Le Corps Mystique du Christ) Abo bacakara bakunda Yezu babinyujije kuri Bikira Mariya bagombye kugirira Yezu ubuyoboke bwo mu rwego rwo hejuru, we Jambo wImana, mu iyobera rikomeye ryUkwigira umuntu kwa Jambo duhimbaza taliki ya 25 werurwe, ari na ryo yobera ryihariye ryubwo buyoboke, kuko ubwo buyoboke bwahumetswe na Roho Mutagatifu kubera impamvu zikurikira: (a) Kugira ngo tubashe kubaha no kwigana Imana Mwana yemeye guca kuri Bikira Mariya kubera ikuzo ryImana Data no kugira ngo acungure muntu. Uko guca kuri Bikira Mariya kugaragarira byumwihariko mu iyobera Yezu ari imbohe numucakara mu nda yUmuhire Bikira Mariya, agengwa na we muri byose. (b) Kugira ngo tubashe gushimira Imana ingabire zitagereranywa yasheshekaje kuri Bikira Mariya, byumwihariko kubera ko yamuhisemo ngo abe Umubyeyi ukwiye icyubahiro

330
rwose wUmwana wayo. Uko gutoranywa kwabereye mu Iyobera ryImana yigize umuntu. Izo ni zo mpamvu ebyiri zingenzi zisobanura ubucakara bwa Yezu muri Mariya (Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu, Trait de la vraie devotion, Par.243)

UMUGEREKA WA 6: UMUDARI WA BIKIRA MARIYA UTARASAMANYWE ICYAHA, BITA UMUDARI WIBITANGAZA


Nuko Bikira Mariya aramubwira ati: Ugomba gucurisha umudari usa nuyu nkweretse. Abazawambara warahawe umugisha bazaronka inema nyinshi, byumwihariko nibawambara mu ijosi. Izo nema zizarushaho kuba nyinshi ku bafitiye Mariya icyizere. (Gatarina Labour mutagatifu) Abalejiyo bazubaha cyane uwo mudari wibutsa bikomeye ukuntu umuryango wabo watangiye. Ntibapfuye gufata ishusho ryuwo mudari wo mu mwaka w1830 kugira ngo batake ameza bakikije mu nama yabo ya mbere; ahubwo iryo shusho ryerekanaga ko uwo muryango uhanzwe werekeye ku Mana kandi ukikije Bikira Mariya. Ubwo ni bwo bategetse kujya bakoresha uwo mudari mu mirimo yabo. Ni bwo batangiye kujya bavuga isengesho riwanditseho muri buri nama yabo. None ubu buri mulejiyo avuga buri munsi iryo sengesho ryanditse muri catena. Ishusho ryuwo mudari rinashyirwa mu ibendera rya Legio. Kubona ukuntu uwo mudari winjiye mu buryo bunyuranye mu bukristu bwAbalejiyo, ngicyo icyo dukwiye kuzirikanaho. Ibyo byaba ari ibigwirirano cyangwa ari Imana yabishatse, bazagerageza kubyumva bakurikije izi ngingo zikurikira: (a) Uwo mudali ufite intego yo gufasha abantu kuyoboka Bikira Mariya Utasamanywe icyaha kandi ukanatwereka Bikira Mariya ugaba inema. Bityo rero, umwerekana mu buryo burambuye mu ngingo zose Legio imubonamo byumwihariko, ni ukuvuga nkUmubyeyi Utasamanywe icyaha uri ku ruhande rumwe, ryuzuzwa nUmutima utagira inenge wa Bikira Mariya uri ku rundi ruhande.

331
Mu ishusho rya mbere Mariya agaragara nkutagira inenge mu isamwa rye. Mu ishusho rya kabiri, agaragara buri gihe nkutigeze akora icyaha mu buzima bwe bwose. b) Urundi ruhande rwuwo mudari ruriho ishusho yUmutima Mutagatifu wa Yezu nUmutima Utagira inenge wa Bikira Mariya. Kuva Legio igitangira yiyambaje uwo mudari. Iryo shusho ryimitima ibiri, umwe utobaguwe nikizingo cyamahwa, undi uhinguranyijwe ninkota, yombi ikaba ishinzweho umusaraba ninyuguti M byibutsa ububabare nishavu bya Bikira Mariya byaturonkeye izo nema abalejiyo basaba biyoroheje ngo babashe kuzishyikiriza abandi baherekejwe na Bikira Mariya. c) Uku guhurirana kuratangaje: ubwo Kardinali Verdier, umushumba wa Arkidiyosezi ya Parisi yemeraga kandi agaha umugisha umuryango wa Legio, byahuriranye nuko uwo mwaka ari bwo hizihizwaga imyaka ijana yari ishize Bikira Mariya abonekeye Gatarina Labour mu Bufaransa. Bityo, umuntu yavuga ko Legio yishushanyije nuwo mudari, bigeza naho mu butumwa bwayo harimo nubwo kwamamaza uwo mudari. Umuntu yavuga ko umulejiyo ari nkaho ari umudari wibitangaza muzima akaba nigikoresho giciye bugufi cyinema yUmubyeyi wacu Bikira Mariya nicyisi. Habaho abagatolika birata bitwaje ko ari abantu bajijutse maze bakannyega uwo mudari nkuko banenga nindi hamwe namaskapulari, bakavuga ndetse ko ntaho bitandukaniye nibikoresho byubupfumu. Iyo myifatire idahesha icyubahiro ibimenyetso bitagatifu byemewe na Kiliziya igaragaza ubuhubutsi bwabantu badashishoza. Iyo myifatire kandi yiyibagiza ibyiza dukesha iyo midari kuko abayambara bakunze kuronka inema ku buryo bugaragarira bose. Bitewe nuko abalejiyo bibonamo abasirikare, birakwiye ko bitwaza iyo midari nkamasasu bahisemo. Mu biganza byabo, nta kabuza, Mariya azabakubira kabiri ububasha bwe. Mu gihe cyumuhango wirahira rye, umunyamuryango ahita yinjira mu rugaga rwumudari wibitangaza, bitabaye ngombwa ko yandikisha izina rye mu gitabo cyabugenewe. Umunyamuryango ahita agira uburenganzira ku ndurugensiya zihabwa abari muri uwo muryango. Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi wUmudari wIbitangaza wizihizwa taliki ya 27/11.

332
Mariya yatubyariye iyogezabutumwa nyirizina- Uwaje gukongeza umuriro ku isi kandi ushaka ko ugurumana. Umurimo we ntiwari kuzura iyo ataba hagati yindimi zumuriro Roho yUmuhungu we yoherereje intumwa ze kugira ngo izikongezemo ubutumwa bwe kugeza igihe isi izashirira. Pentekosti yabereye Bikira Mariya Beterehemu ya kabiri nUkwigaragaza kwa Nyagasani gushya. Muri byo, nkUmubyeyii uri hafi yIkirugu mayobera cya Kristu, yongera kumumenyekanisha bwa kabiri, ariko noneho ku bandi bashumba no ku bandi bami. (Mgr. Fulton Sheen, Le Corps Mystique du Christ)

UMUGEREKA WA 7: UMURYANGO WA ROZARI NTAGATIFU


1. Ni umuryango uhuje kandi wibumbiyemo abakristu biyemeje kujya bavuga rozari rimwe mu cyumweru byibuze. Kuba umunyamuryango bijyana no gusangira biba hagati yabanyamuryango. Abiyemeza kwinjira muri uwo muryango wa Rozari ntagatifu basabwa gushyira mu biganza bya Mariya, yaba amashapule yabo, kaba nagaciro kimirimo yabo yose, imibabaro yabo namasengesho yabo, kugira ngo Mariya abitange uko abyifuza ku bandi banyamuryango no ku nyungu zibikenewe na Kiliziya. Umuryango wa Rozari washinzwe numudominikani witwa Aleni wa Roshe (Alain de la Roche) mu mwaka w1470. Umuryango wAbadominikani wari ufite inshingano yihariye yo kwamamaza uwo muryango wa Rozari. Kubera iyo mpamvu, abiyandikishije muri uwo muryango wa Rozari bagira uruhare ku byiza byo mu rwego rwa roho byumuryango wAbadominikani. 2. Kuba Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu ataragiye muri uwo muryango wa rozari gusa, ahubwo yaranawamamaje ashishikaye, byagombye kubera abalejiyo urugero bareberaho. Haracyariho inyandiko ifite agaciro gakomeye ivuga ibi bikurikira: Twebwe Umuyobozi wa Porovensi wumuryango wAbadominikani, twemeje kandi dutangaje ko Ludoviko Mariya Grignon wa Montfort mutagatifu wo mu muryango wacu, yigisha hose numwete mwinshi nurugero, umuryango wa Rozari, haba aho ahora yoherezwa mu butumwa, haba mu mijyi, haba no mu byaro. 3. Kugira ngo umuntu abe umwe mu bagize umuryango wa Rozari ntagatifu, birahagije ko yiyandikisha mu gitabo cyabugenewe cyo kuri Kiliziya yaho uwo muryango ukorera ku buryo bwemewe na Kiliziya. Kugira ngo umuntu aronke

333
indulugensiya nibindi byiza bigenerwa abanyamuryango, ni ngombwa ko avuga byibura amibukiro yose ya rozari rimwe mu cyumweru, azirikana buri yobera rya rozari uko byamushobokera kose. Ni Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu wakunze kuvuga ko ukuzirikana ari yo nkingi ya Rozari. Iyo umuntu atubahirije inshingano yo kuvuga rozari imwe mu cyumweru, ntaba akoze icyaha. Ishapule isanzwe ya buri munsi yuzuza bihagije iyo nshingano. Si ngombwa ko umuntu avugira icyarimwe amibukiro yose ya rozari. Umuntu ayavuga akurikije igihe afite. Nta nama, nta numusanzu bitegetswe abari muri uwo muryango wa rozari. 4. Dore bimwe mu byiza bigenewe abari mu muryango wa Rozari:a)Uburinzi bwihariye bwUmwamikazi wa Rozari. b) Kugira uruhare ku ngabire nibindi byiza bya roho basangira nAbadominikani nabandi bari mu muryango wa rozari hirya no hino ku isi. c) Nyuma yo kwitaba Imana, abo bari bafatanyije barabasabira bakanabatakambira. d)Kuronka indulgensiya ishyitse yo ku munsi banditsweho no ku minsi mikuru ikomeye ya Kiliziya nka Noheli, Pasika, Ukubwirwa na Malayika kwa Mariya, Asensiyo, Bikira Mariya Umubyeyi wa Rozari, Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, Yezu aturwa Imana mu Ngoro. 5. Uretse kuronka izo ndulugensiya, abari mu muryango wa Rozari banaronka indulugensiya ishyitse, ironkwa iyo umuntu avuze amibukiro atanu mu yagize rozari, azirikana ku mayobera, yabikorera mu kiliziya cyangwa ahandi basengera mu ruhame, yaba ari mu rugo cyangwa mu muryango wabihaye Imana, yaba ari mu nama yumuryango wabasenga bagamije kwitagatifuza, habariwemo numuryango wa Legio; (indulugensiya icagase ironkwa iyo umuntu avuze ishapule mu bindi bihe bisanzwe) 6. Dore ibisabwa kugira ngo umuntu aronke indulugensiya ishyitse: a)Guhabwa isakramentu rya penetensiya. Kurihabwa inshuro imwe birahagije ngo umuntu aronke indulgensiya nyine. b) Guhabwa Umubiri wa Kristu : uguhazwa, umuntu aronka indulgensiya ishyitse. c) Iyo umuntu asabira ibyo Papa yifuza: Dawe uri mu ijuru, cyangwa Ndakuramutsa Mariya cyangwa irindi sengesho umuntu yihitiyemo bizaba bihagije ngo umuntu aronke iyo ndulgensiya. Ni ngombwa kuvuga ayo masengesho yabugenewe kugira ngo umuntu aronke indulugensiya ishyitse.

334
d) Kuba umuntu yirinda icyaha nikindi cyose gisa nacyo, nubwo cyaba gito bwose. Rozari ntagatifu ni rwo rurabo rwagahebuzo rugize ishema ryumuryango wacu wAbadominikani. Niba ruramutse rutaye agaciro, umuntu azajya kubona abone umuryango utakaje ubwiza nigikundiro wari usanganywe. Nyamara rozari iramutse ikunzwe, bidatinze izahesha umuryango wacu imigisha myinshi ivuye mu ijuru kandi iwutere guhumura neza. Izatume wera imbuto yubusabaniramana, imigenzo myiza nicyubahiro. (de Monroy, O.P.)

UMUGEREKA WA 8 : IMYIGISHIRIZE YINYIGISHO ZA KILIZIYA


Mu bihugu bimwe na bimwe, Umuryango wInyigisho za Kiliziya wagize uruhare rukomeye kandi nubu ukomeje kuvugira no gutunganya imyigishirize yinyigisho za Kiliziya. Abalejiyo benshi bitangiye uwo murimo muri uwo muryango kandi umuryango wa Legio ushyigikiye byimazeyo umurimo bakora. Ku bufatanye nUbuyobozi bukuru bushinzwe inyigisho za Gatigisimu (Ibiro bya Papa bishinzwe abari mu nzego nyobozi za Kiliziya, 1971) muri buri diyosezi hariyo ibiro bishinzwe Gatigisimu bikorera mu buyobozi bwa diyosezi. Umwepiskopi abyifashisha nkuyobora Umuryango wImana muri diyosezi kandi akaba nukuriye imyigishirize yinyigisho za Kiliziya, ayobora kandi agatanga inama zituma umurimo wo kwigisha Gatigisimu muri diyosezi ye unoga ukanakorwa neza. Ni ingenzi kubona ko imyigishirize yinyigisho za Kiliziya zigenewe abantu bo mu byiciro byose no mu bice byose byuburezi , nkuko papa Yobani Pawulo II abigaragaza (CT 16). Mu izina rya Kiliziya yose ndabashimira, mwebwe, abarimu ba gatigisimu babalayiki muri paruwasi, abagabo nabagore benshi bo mu bice byose byisi mwitangira kwigisha inyigisho ziyobokamana ibisekuru byinshi byabantu. Umurimo mukora, akenshi uba uciye bugufi kandi wihishe, ariko ukoranwa umurava mwinshi nubwitange, ni uburyo buhanitse bwo gukora ubutumwa bwabalayiki ndetse bwingirakamaro kubera impamvu zinyuranye, cyane cyane aho abana bato, nurubyiruko mu miryango yabo bataronkeramo inyigisho ziyobokamana zikwiye kubera impamvu zinyuranye. (CT 66)

335
Isomo rya gatatu : Kuva kera na kare, Gatigisimu yabaye kandi izakomeza kuba igikorwa cya Kiliziya yose igomba kwibonamo kandi ikakibona nkinshingano yayo yo kukinoza. Ariko abagize Kiliziya bafite inshingano zinyuranye, zituruka ku butumwa bwa buri wese. Abashumba, kubera inshingano zabo, bafite umurimo ukomeye wo guteza imbere, guha umurongo no guhuza ibikorwa bya Gatigisimu mu nzego zinyuranye. Papa na we, ku ruhande rwe, azirikana byumwihariko inshingano yibanze imureba muri urwo rwego : abonamo impamvu zo gukenura ubushyo, ariko cyane cyane isoko yibyishimo nukwizera. (CT 16)

UMUGEREKA WA 9 : UMURYANGO SHINGIRO WUMUTIMA MUTAGATIFU UGAMIJE KWIFATA NO KWIGOMWA BISESUYE (Reba umutwe wa 37)
(a)Iyo abari muri uyu muryango shingiro bemeye gushamikira kuri praesidium hagamijwe guteza imbere uwo muryango no gutora abashya bawinjiramo, praesidium izagira impapuro za ngombwa, udutabo, amakayi manini yo kwandikamo bita registres , ibyemezo nibirangantego byo kuwufasha gukora mu bwisanzure. Ibyo bikoresho bizajya birihwa mbere. (b)Gutora abajya muri uwo muryango kimwe no kubakira bishobora gukorwa nkundi murimo wose wemewe na praesidium. (c)Inyandiko isaba kwakirwa muri uwo muryango yakwigirwa mu nama ya buri cyumweru ya praesidium, nkuko byagakorewe aho abari mu muryango bahurira mu nama ya buri kwezi. (d)Icyitonderwa : ibisobanuro byose umuntu yashaka kubona ku byerekeranye nuyu muryango yabariza aha hakurikira : Central Director, Pioneer Total Abstinence Association, 27 Upper Sherrard Street, Dublin 1, Ireland

336 UMUGEREKA WA 10 : INYIGISHO ZIREBANA NUKWEMERA


Bene izo nyigisho zishobora gutangwa bikagirira akamaro abagize praesidium bose, byibuze se bamwe na bamwe, iruhande rwumurimo wabo wundi. Ubwoko bumwe bwa za prezidiya bwagombye gutangira uwo murimo nkikintu gisanzwe, urugero ni nka prezidiya zababa mu bigo, izurubyiruko, nizabakora mu rwego rwuburezi. Kugira umutima ukorana isengesho imbaraga nubushyuhe no kugira ubuyoboke bwa Legio bifasha ubifite gukurikirana izo nyigisho ku buryo bushimishije, umuntu yigizayo inzitizi ahura na zo rimwe na rimwe. Abantu bafite ubwibone nabiratana ubumenyi bwabo, bakwifuza kuza muri izo nyigisho ariko bagamije kurangaza abandi nyuma bakigendera, bazigizwayo nimimerere yizo nyigisho ubwayo. Byongeye kandi, iyo mimerere izatuma abari kujyanwa nuko ibyo biga babona bihora biba bishya batagira aho bajya. Ikindi kandi, ikizatuma iyo nyigisho itungana ni uko izaba yatangijwe bafite inyota yo kubona urumuri mu bwiyoroshye bwumutima, ku buryo bigana Bikira Mariya wasobanuje malayika amubaza ikibazo kigira kiti : ibyo bizashoboka bite ? maze bikamuviramo kwibaruka Ubuhanga bwImana, Ukuri guhoraho iteka, Urumuri nyarwo. Akomeje kuba umurinzi wubwo bukungu. Abashaka kububonaho, bagomba kumusanga. Mu nama yabo ya buri cyumweru, abo balejiyo bagize praesidium bazibona bakoze urunana bakikije uwo Mubyeyi utuma twishima, bishobotse ndetse ibiganza bye byuzuye ubukungu bwubumenyi ari na bwo bashaka kugeraho bifatane nibyabo. Bityo, ikiranga umulejiyo ni ukwitangira umurimo we wo kwiga abigiranye ubuyoboke aho kubikora agambiriye kwiyungura ubumenyi byonyine. Ikindi kimuranga ni uko inyigisho zidatangwa ku buryo bwibiganiro mbwirwaruhame ; kubera ko ku ruhande rumwe, ubwo buryo bwashobora gusa nubukoreshwa muri praesidium ; ariko cyane cyane kubera ko kamere muntu akenshi icika intege iyo umurimo usa nukorwa numuntu umwe cyangwa bamwe gusa nkuko bimera iyo umuntu atanga ikiganiro mbwirwaruhame. Byongeye kandi, ikiganiro mbwirwaruhame kiba gihanitse ku buryo ababasha kucyumva uko bikwiye aba ari bo bake, maze kubera iyo mpamvu kigatera ingorane abagiteze amatwi hafi ya bose. Igikurikiraho ni uko ingingo iganirwaho itumvikana bisesuye nkuko yakabaye, bityo ibyo babwiwe bikibagirana vuba. Kujanisha abatega amatwi

337
ikiganiro mbwirwaruhame cyo mu rwego rwo hejuru kandi ibyo babwirwa bibacengera mu bwonko bahamye hamwe ni ikintu gikomeye. Icyakora, mu mikorere ya kilejiyo, umunyamuryango ntashobora gucika intege. Buri wese ahamagariwe kuvuga uko umurimo yahawe gukora wagenze. Ibyo bituma umuhate no kubahiriza inshingano ubundi mu mitangire yikiganiro mbwirwaruhame biharirwa ugitanga, mu mikorere ya Legio ahubwo bose babisangira, buri wese mu rwego rwe. Umunyamuryango ntabwo ari utega amatwi gusa. Ubwonko bwe burakora, aho gutega amatwi byonyine. Aba akora igihe cyose. Hagenzurwa kandi hagapimwa intambwe yateye ajya mbere. Igihe umulejiyo atanga raporo yubutumwa yakoze, abikora yicaye. Ibyo yateguye aba abifite imbere ye. Nibyo ashobora kuba yaranditse igihe cyubutumwa na byo biba bimuri iruhande. Mu cyumba cyinama nta na kimwe gishobora gutuma atakaza icyizere bagenzi be bari bamufitiye. Raporo ye iba yanditse mu buhanga bwe bwite bwo gutondekanya amagambo, kandi igaragaza ibitekerezo bye ningorane yahuye na zo mu butumwa, akabikora ku buryo bworoheje kandi bubereye bose. Bamwe bashobora kugira ibindi bisobanuro bongeraho cyangwa ibibazo bamubaza. Hakurikiraho gutega amatwi raporo yubundi butumwa bwakozwe. Bazibonera vuba ko inama igenda neza, atari ku buryo bwa moteri ikurura abo ikinyabiziga gihetse kandi kigenda kihuta cyane, ahubwo nkimashini bahingisha cyangwa izindi mashini zikoreshwa mu buhinzi zicengera mu butaka kure zikabutapfuna ari na ko zibumanyagura. Ubwo umutwe wigitabo uzaba umaze gucukumburwa maze ukongera ugasesengurwa hakoreshejwe za raporo zikurikirana zabanyamuryango bagize praesidium, byanze bikunze icyo gihe ni bwo uzaba wumvikanye ku balejiyo bose, bityo bakawufata ntibazawibagirwe. Ubwo umurimo wo kwiga ukorerwa icyarimwe nindi mirimo rusange yo muri praesidium, nta kabuza ko uzakoranwa umurava usanzwe uranga Legio, izashishikariza abanyamuryango gushyira mu bikorwa ubumenyi bwabo. Kubera iyo mpamvu, za prezidiya zateye imbere mu byo kwiga, zagombye gutekereza gushinga amashuri, gukora umurimo wo kwigisha, kuyobora ubushakashatsi gatolika, nubundi buryo bwo gukwirakwiza ubumenyi bwihariye abanyamuryango bazo bungutse. Kuri iyo ngingo, ntibazabura gukwirakwiza mu muryango wa Legio inyota yo guharanira kurushaho kumenya ibyerekeye ukwemera. Ubumenyi bakuye mu muryango wa Legio bugomba gukwirakwizwa mu baturage bose hakoreshejwe ingendo zitabarika zikorwa nAbalejiyo bari mu butumwa. Bityo, intambwe ikaba iratewe bajya mbere mu kurwanya ubujiji mu

338
byiyobokamana, ari narwo rukozasoni mu bihugu byabagatolika. Papa Piyo wa 11 Motu Proprio, 29 Kamena 1923) Igitabo gikubiyemo inyigisho zumuryango ari cyo Manuel cyagombye kuba ari cyo gitabo cya mbere abalejiyo biga. Mu byukuri ni inshingano yingenzi ku balejiyo. Kuko, uretse yenda ko abantu baba badasobanukiwe nimiterere ya Legio uko bikwiye, ubundi umurimo wo kwiga cyangwa undi murimo wose ntushobora gukorwa ku buryo bushimishije iyo abawukora batawuhugukiye. Bose babona ko byaba ari ubucucu kubaka inzu umuntu atizeye ko fondasiyo ikomeye. Byaba na none ari nta gaciro bifite gushaka kubakira ubumenyi kuri za fondasiyo zimimerere yumuryango wa Legio ariko umuntu atabanje kwizera ko iyo mimerere ikomeye, kandi uko gukomera kuzanwa no kugira ubumenyi bwuzuye. Ibyo bashobora gutangira kwiga bayobowe numuyobozi wa roho bikaba byarushaho kubagirira akamaro byaba ibi bikurikira : - Amahame yukwemera no kurata ibyiza byidini gatolika nibyabatagatifu, Ibyanditswe bitagatifu, Ubumenyi mu birebana nimibanire yabantu, Liturjiya, Amateka ya Kiliziya, Ubumenyi mu bijyanye nimyitwarire iboneye mu iyobokamana. Igice cyinama kiberanye nuwo murimo wo kwiga, cyashobora kuba igikurikira inyigisho ngufi. Cyagombye guharirwa ibijyanye no gusuzuma uwo murimo. Ni ngombwa kwita byumwihariko kuri icyo gice kugira ngo babone uko bagihuguriramo abanyamuryango ku buryo buhamye. Bagomba kwirinda ko habaho impaka zitanisha, zidafite umurongo kandi zitagira umwanzuro uhamye zigezaho. Icyo gice kigomba kwitabwaho byumwihariko kugira ngo gitume abanyamuryango bahugurwa bihamye, maze bityo ntigihinduke igice cyibiganiro bisanzwe bidafite umurongo bikurikiza kandi bishirira aho. Muri buri nama, abanyamuryango bagomba gutanga raporo buri muntu ku giti cye ku murimo yahawe gukora mu cyumweru kiba kirangiye. Muri raporo zabo, bashobora kuvugamo ingorane bahuye nazo. Icyakora abanyamuryango bagombye gusobanurirwa ububi bwugushyira imbere ingorane zoroheje zishobora gukemuka baramutse biminjiriyemo agafu bakongera umurego mu bibareba. Ukwihata umunyamuryango ku giti cye byagombye gushyigikirwa uko bishoboka kose. Bagomba kwirinda ko impaka zavamo ibidafite akamaro kandi bitifuzwa ; bazirinda kandi nibiganiro bihanitse cyane, ibirimo ikinyoma cyangwa

339
bitandukira. Muri ibyo byose, inkingi praesidium yubakiyeho izaba Umuyobozi wa roho. Ni ngombwa gushimangira ko umurimo wa buri munyamuryango uzasohozwa gusa niba buri cyumweru buri wese akoze umurimo ufatika ugaragara. Ukwiga ntibishobora gufatwa nkuwo murimo, habe na busa. Mbega ukuntu ugucya ku mutima bifitanye isano ya hafi cyane nurumuri ! Abantu bakeye ku mutima kurusha abandi ni abo Imana yahaye urumuri rwisumbuye. Ni yo mpamvu Umubyeyi Bikira Mariya yahebuje ibindi biremwa byose kumurikirwa. Bavuga ko yamurikiraga abamalayika. Ariko nabantu arabamurikira, ndetse Kiliziya ishimishwa no kumwita Icyicaro cyUbuhanga. Kubera ibyo byose, ibyo twiga, ibyo turangamira, ubuzima bwacu bwose byagombye kubakira kuri uwo Mubyeyi, wahebuje abagore bose ubutungane, Umubyeyi wUrumuri nyarumuri Jambo wigize umuntu. Kuko Imana yatamirije izuba icyo kiremwa gihebuje ubwiza ibindi biremwa byose kandi ikamutoranya ngo arinde urumuri rwa Yezu ku isi yose, nkuko abikora muri buri muntu uzafungura umutima we ngo yakire urwo rumuri nyine. (Sauv : Marie Intime)

UMUGEREKA WA 11 : INCAMAKE YEREKANA URUHARE RUTAGIRA UKO RUSA BIKIRA MARIYA YAGIZE MU MUGAMBI WUGUKIZA BENE MUNTU. Iyi nyandiko babishatse ishobora kwifashishwa mu gihe cyo kwiyegurira Mariya bikozwe ku buryo bwa rusange igihe cya Acies cyangwa mu bindi bihe (ariko hakuwemo ibivugwa mu gika cya mbere)
Mwamikazi wacu ukaba nUmubyeyi wacu, Umwanya muto twamaze imbere yibendera ryawe watwemereye gusa ko tukubwira amagambo make akugaragariza urukundo tugufitiye. Ubu noneho dushobora kukubwira ikituri ku mutima twisanzuye no guhindura igikorwa cyacu cyoroheje cyo kukwiyegurira kikaba uburyo bwuzuye bwo guhamya ukwemera tugufitiye. Tuzi neza inshingano itagereranywa dufite yo kugushimira. Waduhaye Yezu we Soko yibyiza byose. Iyo tutakugira, tuba tukiri mu mwijima wisi yavumwe, ikigengwa niteka ryurupfu yaciriwe. Ubuntu nImpuhwe byImana byemeye kudukiza iyo nyenga yibyago nako kaga gakomeye. Imana yanejejwe no

340
kukwifashisha kugira ngo yuzuze uwo mugambi wimpuhwe, maze iguha kugira uruhare rutagereranywa mu mugambi wayo. Nubwo wakomeje kugengwa nUmucunguzi, wahindutse umufasha we wa hafi cyane kurusha ibindi biremwa byose, bigeza ndetse aho wabaye ngombwa ngo uwo mugambi ubashe gusohozwa. Mu bihe byose wari hamwe na We mu gitekerezo cyUbutatu Butagatifu, musangiye umugambi: igihe yahanurwaga, ni bwo nawe watangajwe nkUmugore uzamubyara: uba wiyunze na We mu masengesho yabategereje ihindukira rye. Uba uri hamwe na We mu nema yUbutasamanywe icyaha bwagucunguye ku buryo butangaje. Wakomeje kuba hamwe na We mu mayobera yose yubuzima bwe hano ku isi kuva wabwirwa na malayika kugeza ubwoYezu uwo yabambwe agapfira ku musaraba, uri hamwe na We mu ikuzo ryijuru kuva ubwo ujyanywe mu ijuru. Wicaye iruhande rwintebe ye yikuzo kandi ugaba inema hamwe na We. Muri bene muntu ni wowe wenyine utagira inenge yicyaha kandi wagize ukwemera kwakugize Eva mushya, maze ufatanyije na Adamu mushya muzahura isi yari yaroramye. Isengesho ryawe, nubundi ryari ryuzuye Roho Mutagatifu, ryazanye Yezu ku isi. Wamusamye mu nda yawe no mu gushaka kwawe. Wamwonkeje ibere ryawe. Wamugaragarije urukundo rwawe ntagereranywa maze uramurera utuma akura mu myaka, mu mbaraga no mu bwitonzi. Koko wahaye uwakuremye kugira ishusho ya muntu. Maze igihe cyagenwe ngo yitangeho igitambo kigeze, wemera nta gahato ko iyo Ntama yImana isohoza ubutumwa bwayo maze ikatwitangira ipfira kuri Kaluvariyo, wemera gusangira na we ubwo bubabare bwe bukabije, ku buryo mwari gupfana mwembi iyo utaza kugumishwa ku isi kugira ngo ugaragarize urukundo rwawe rwa kibyeyi Kiliziya ye yariho ivuka. Ubwo wowe na We mwabaye indatana bigeza no mu gucungura abantu, wakomeje kuba hamwe na We, umugirira akamaro kanini mu gutanga umukiro. Ububyeyi bwawe bwaragutse kugira ngo bwakire abo yapfiriye bose. Wita kibyeyi ku bantu bose nkuko witaye ku Mwana wawe, kuko turi muri We. Buri wese akomeje kwiringira urukundo rwawe rwihangana kuzageza igihe uzamubyarira mu buzima bwiteka. Uko wifujwe nImana ngo ube igikoresho cyayo kuri buri ntera cyo kuzuza umugambi wugukizwa kwacu, maze ukaba warabonetse mu bice byawo byose, ni nako natwe twifuza ko ugaragara mu masengesho yose dutura Imana.

341
Tugomba kwemera ibyo wakoze tubihamisha ukwemera kwacu, urukundo rwacu, nimirimo yacu, tugerageza kukugaragariza ishimwe ryacu. Ubwo tumaze kukwemerera nubwiyoroshye umwenda utagira ingano tukurimo, twavuga iki kindi kitari ugusubiramo tubikuye ku mutima aya magambo akurikira agira ati: Turi abawe rwose Mwamikazi wacu, kandi Mubyeyi wacu, nibyo dutunze byose ni ibyawe. Ni ubwa mbere Inama Nkuru ya Kiliziya itangariza abakristu incamake irambuye mu nyigisho ya Kiliziya igaragaza umwanya Mariya afite mu Iyobera rya Kristu nirya Kiliziya. Ariko ibyo bihuye nintego Inama Nkuru ya Kiliziya yihaye, yo kugaragaza isura ya Kiliziya Ntagatifu. Kuko Mariya yunze ubumwe na Kiliziya ku buryo buhebuje. Nkuko byamamajwe ku buryo bushimishije,Mariya ni igice cya Kiliziya kinini kuruta ibindi, kibirusha ubwiza, igice cyayo cyihariye kandi cyatoranyijwe. (Rupert de Apoc.) Mu byukuri, Kiliziya ntigaragazwa gusa ninzego nyobozi zayo, liturjiya yayo, amasakramentu yayo, amabwiriza namategeko yayo. Ahubwo aho iganje, aho ikura gukiza no gutagatifuza ni mu bumwe mayobera ifitanye na Kristu, ubumwe bwayo buhambaye, isoko yibanze yububasha bwayo butagatifuza bishakirwa mu bumwe nyabwo mayobera ifitanye na Kristu, ubumwe tudashobora kwiyumvisha turamutse twigijeyo Mariya Umubyeyi we, tudashobora kwiyumvisha mu gihe twiyibagiza Nyina wa Jambo wigize umuntu, mu gihe Yezu Kristu we yifuje ko bafatanya kuducungura. Ngiyo impamvu Kiliziya ihora irangamiranye urukundo rwinshi ibyiza Imana yagiriye Umubyeyi wayo Mutagatifu. Byongeye kandi, ubumenyi bwinyigisho nyayo ya Kiliziya ku byerekeranye na Bikira Mariya iteka buzahora ari urufunguzo rutuma umuntu asobanukirwa nyabyo niyobera rya Kristu nirya Kiliziya. Rero, ni ukubera ikuzo rya Kristu numugisha wacu dutangaza ko Bikira Mariya Mutagatifu rwose ari UMUBYEYI WA KILIZIYA, ni ukuvuga Umubyeyi wUmuryango wImana wose, isoko yibanze yububasha bwayo butagatifuza bishakirwa mu bumwe nyabwo mayobera ifitanye na Kristu, ubumwe tudashobora kwiyumvisha turamutse twigijeyo Mariya Umubyeyi wa Jambo wigize umuntu. baba abemera basanzwe, baba nabashumba bayo. (Papa Pawulo wa 6, Ijambo yavugiye mu Nama Nkuru ya Vatikani ya kabiri) (Aya magambo ya Papa ntakubiye muri iyi ncamake)

342

IGISIGO CYA BERINARUDO MUTAGATIFU


Mariya iyo mumukurikiye Iyo mumwiyambaje Iyo mumutekereje Iyo mushyigikiwe na we Iyo murinzwe na we Iyo muyobowe na we Mufashijwe nubugwaneza bwe ntimwigera muyoba ntimwigera mwibeshya ntimwigera muteshuka ku nzira iboneye ntimwigera mugwa ntimutinya ntimurambirwa mugera ku ntego

Dufashijwe na Mariya, twizeye ku buryo budasubirwaho izuka ryacu (Efuremu mutagatifu).

343 URUTONDE RWIBITABO BYINYIGISHO ZA KILIZIYA BYAKORESHEJWE NIMPINAMAGAMBO ZABYO


IBITABO BYINAMA NKURU YA KILIZIYA YABEREYE I VATIKANI BWA KABIRI (1962-1965) AA DV GS LG PO SC UR Apostolicam Actuositatem (Decret sur lApostolat des lacs) Dei Verbum (Constitution dogmatique sur la rvlation divine) Gaudium et Spes (Constitution pastorale sur lEglise dans le monde de ce temps Lumen Gentium (Constitution dogmatique sur lEglise) Presbyterorum ordinis (Dcret sur le ministre et la vie des prtres) Sacrosanctum Concilium (Constitution sur la sainte liturgie) Unitatis Redintegratio (Dcret de lcumnisme)

(Ibindi bitabo byinyigisho za Kiliziya) AAS AD AN CEC CIC CL CT EL EN FC JSE Acta Apostolicae Sedis (Actes du Sige apostolique) Ad Diem Illum (Jubil de la dfinition de lImmacule Conception, Pape st Pie X 1904 ) Acerbo Nimis (Lenseignement de la doctrine chrtienne. Pape st Pie X 1905 ) Catchisme de lEglise Catholique (1992 ) Codex Iuris Canonici (Code de Droit canonique ) Christfideles Laici (Vocation et mission des lacs dans lEglise et dans le monde. Pape Jean Paul II, 1988 ) Catechesi Tradendae (La Catchse en notre temps, Pape Jean Paul II, 1979 ) Enchiridion indulgentiarum (liste officielle des indulgences et des lois qui les rgissent La Sacre Pnitencerie, 1968 ) Evangelii Nuntiandi (LEvanglisation dans le monde moderne, Pape Paul VI, 1975) Familiaris Consortio (La famille chrtienne dans le monde moderne, Pape Jean Paul II, 1981) Jucunda Semper (Le Rosaire, Pape Lon XIII, 1894)

344
MC Mcul MD MF MN OL PDV RM Rmat SM UAD Mystico Corpolis (Le Corps mystique du Christ, Pape Pie XII, 1943) Marialis Cultus (Lordre exact et le dveloppement de la dvotion la Bienheureuse Vierge Marie, Pape Paul VI, 1974 ) Mediator Dei (La sainte Liturgie, Pape Pie XII, 1947) Mystrium Fidei (Le mystre de la foi sur le mystre de lEucharistie, Pape Paul VI, 1965) Mens Nostra (Retraites, Pape Pie XI, 1929) Orientale Lumen (Pape Jean Paul II. 1995 ) Pastores Dabo Vobis (La formation des prtres dans les circonstances de notre temps, Pape Jean Paul II, 1990) Redemptoris Missio (La validit permanente du mandat missionnaire de lEglise, Pape Jean Paul II, 1990) Redemptoris Mater (Marie Mre du Rdempteur, Pape Jean Paul II, 1987) Signum Magnum (Conscration Notre Dame, Pape Paul VI, 1967) Ubi ArcanoDei (Sur la paix du Christ dans le rgne du Christ, Pape Pie XI, 1922)

Vous aimerez peut-être aussi