Académique Documents
Professionnel Documents
Culture Documents
RUZIBIZA J- ABDUL
Birkenesveien 62
4647 Brennsen
NORGE
PS: Nahisemo gutanga ifoto
Yanjye naho ndi kugirango
Ibyo mvuga bidafatwa nka tract,
cyangwa benshi batibaza ko bivugwa
nabantu batoragurwa ku muhanda
nkuko Perezida Kagame yabitangaje i Bruxelles.
Nta
mateka
nirirwa
njyamo,
ariko
FPR
nuruhurirane
rwudushyirahamwe
dutoduto
twabanyarwanda bari barahungiye hirya no hino
mu bihugu bitandukanye.Ahanini aho nibanda ni
mu rubyiruko, abana bato rwose, uhereye nko ku
myaka nka 15 kuzamura, hirya no hino mu
mashuri, mu Burundi, Tanzania, Zare na Uganda.
Abo ni nabo bavuyemo ingabo. Mbere, abambere
bagiye muli NRA, abandi baza intambara
yaratangiye. Igikuru ni uko abakiri bato twari
twarakuze twumva ko abatubanjirije aribo Inyenzi
bashobora kuba baritwaye nabi ku buryo
batabashije kugera ku ntsinzi baharaniraga. FPR
rero yatangiye mu mitwe yabato twumva byinshi
bizikorerwa nurubyiruko, bivuze ko bizanakorwa
nIngabo kuko nubundi abo basore bose ntayindi
gahunda batekerezaga uretse kuzajya kurwanira
igihugu cyabo. Mu magambo magufi abantu bari
biteguye ko byinshi bizakemurwa gisirikare kandi
ko bizagenwa nigisirikare. Niyo mpamvu uyobora
ingabo, Kagame, yumvikanaga nkukomeye kuruta
Perezida wa FPR ubwe.
Njye mbere nambere ibi nabibonyemo ikosa kuko
ingaruka zabyo zose nanubu ziracyakomeza kuko
na magingo aya iyo myumvire ntiyahindutse.
Igisirikare ninzego zacyo ziperereza nibyo
biyoboye igihugu kugatuza
Ku kibazo kijyanye nimpamvu zatumye FPR,
aribwo yari ikinamara kujyaho, itihanganye gato
ngo nibura imishyikirano yUrwanda na Uganda ku
bireba uburyo bwo gukemura ikibazo cyImpunzi
zabanyarwanda ibanze inanirane, maze ibone
gutera, nabyo bifite impamvu.
10
11
baillonette
byo
ku
mbunda
kugeza
upfuye.Uketswe ho agakosa, unaniwe ku rugendo,
urwaye macinya itewe nimibereho mibi, bati
yamenyereye ubuzima bworoshye (soft life)
mwice imbwa ntacyo izamara. Waraswaga
nkamaguru, waba utabasha kwigenza kandi
urugendo ari rurerure, itegeko ngo nahite yicwa.
Urwo rupfu rwurubozo rwabaye nkurugabanutse
gato aho Paul Kagame agiriye i Burundi,
abanyamuryango baramubwira ngo ntazongere
kubicira abana namafuni nkingurube. Ngo niba
atabashaka ku rugamba abareke bagaruke
bikomereze
amashuri.
Aho
niho
abantu
bahumetse gato. Abavaga ahandi, bo kabone
nubwo bakora iki ariko bakaba bazi kurwana
kandi baravuye Uganda, niyo bakoraga ikosa
rinini, igifungo cyari gito bagasubira ku kazi.
Ngarutse gato ku ntangiriro zintambara mu
kwa 10 /1990, Gen Rwigyema mu myumvireye,
yasangaga kunyuza intambara mu Mutara na
pariki yAkagera ahantu hari abaturage bacye
cyane, byari byiza nubwo hari hagoye kuhaba
kubera ibibazo byamazi nibiryo. Nyamara byari
bifite akamaro kuko yari kuhamara igihe gihagije
agerageza
kumvisha
abaturage
impamvu
zintambara ya FPR. Kubera kugira imbabazi,
Rwigyema
yirindaga
impamvu
zazatuma
abaturage bagwa mu mirwano kandi yashoboraga
kubyirinda. Siko Kagame we yabibonaga, kuko
ngo mu Mu Mutara nta biryo, nta misozi miremire
yokwihishamo imbunda nini, ko ahantu haciye
bugufi uraswa nimbunda zose, mbese ko byiza
aruguca mu misozi kugirango inkomere nabapfa
14
batazabatera
umwaku,
kurya
amatungo
yabaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo
bagahunga , aho bagiye bakicwa ninzara,
gusenyera
abaturage,
amabati
akajyanwa
kugurisha mu baturage ba Uganda. Kurimbura
amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze
kuhagaruka,
Mu ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye, Butaro,
Nkumba, Kinigi, Mukingo, nuturere twegeranye
naho mvuze, ibikorwa byasaga nkibyo mu
Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu
bakwiye kumva ko umuntu umwe, Kagame, ariwe
wabaga
yateguye
uko
intambara
igenda,
ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi
cyane kuburyo ntawabeshya ko hari ikintu
nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze
(ndavuga oprations). Ingabo za Habyarimana zari
zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo
kubicaho ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze
cyane. Natanga ingero nke.
Mu Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA,
KANGOMA,
MABARE,
MUTOJO,
BUSHARA,
KABUGA, NYABIHARA, GIKAGATI, KARAMA,. Buli
Nkotanyi yabaga izi ko ari danger.
Mu karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA
2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi
rwose ko ntagupfa gukandiraho.
Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa
NYAMICUCU,
BUTARO-RUNABA,
RWABUTAMA,
KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE
nahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ... Icyo nshaka
kwerekana, ni uko kubera gukomera kwaho hantu,
16
aho
ntitunabashe
gusobanukirwa
ibyo
abatuyobora batekereza. Benshi twabonaga rwose
umubabaro twateye abaturage uhagije kuburyo
badakwiriye kurashishwa ibyo bibunda bya rutura.
Iyo nkambi, nizindi nyinshi nka Runaba, Nkumba,
Muhambo, zanageragerezwagaho imbunda nka za
missiles zirasa indege. Haraswaga ibisasu byaka
cyane, bikajya hejuru yinkambi, abiga kurashisha
za Missiles zitwarwa mu ntoki bakabyigiraho.
Kenshi byaturikiraga mu nkambi hagati bigahitana
inzirakarengane. Iyi mpamvu yageze aho iba
impamvu yo guhora abaturage bahunga bigirayo
bakajya kure hashoboka. Hari abaturage bageze
ahitwa Nyacyonga hafi yi Kigali, bamaze guhunga
incuro zirenze 20 mu gihe kitageze ku myaka 2.
Ntibyabagaho ko abo bahunga bagera ahantu nka
Nyacyonga bakiri kumwe, kenshi abahunga
bagendaga inkambi yarashishijwe ibisasu bya
rutura, hakaba ubwo uhunze asiga ahahambye
umwana, umugore, cyangwa umuvandimwe we.
Iyi mpamvu nayo iri mubyatumye genocide
yitabirwa kandi ishoboka (4)
Igice cya 3 : Kuva ku gitero cya Byumba mu
ntangiriro zUkwezi kwa 6/92 kugeza 6/4
1994
Iki ni igitero cya mbere cyigerageza (essai) cyo
kureba ko FPR yabasha gutera ahantu hanini
icyarimwe, kuko uko imishyikirano yagendaga
yigira imbere, FPR yagombaga kwerekana ko
ikomeye kugira ngo ibyo izasaba izabihabwe ku
bwigitutu iteye yitwaje imbaraga za gisirikare
zagendaga ziyongera. Nakwibutsa ko incuro zose
21
batanu mu Nkotanyi
cyangwa utabizi.
zindi,
waba
ubizi
-Akazi
nshinganwa
ka
buli
wese
kari
gatandukanye cyane nakundi mugenzi we,
rimwe na rimwe bakaba banagahuriramo
bataziranye, ariko hakaba amasiri amwe
mushobora kumenyanaho biramutse bibaye
ngombwa. Hari abasore bari bashinzwe akazi
kubu motari hirya no hino ahakunda kubera
amanama
yabanyapolitiki,
aba
taximen,
ababoyi mu bigo bya gisirkare cyangwa mu
bahutu bibikomerezwa, mayibobo ku muhanda
nka Kimihurura, abakarani ngufu, abajya
kwizimanganyiriza
mu
Nterahamwe,
mu
Mpuzamugambi, mu Bakombozi nabakoreraga
mu bwihisho gusa, bagakora ijoro, abandi bari
aba pompistes kuli za stations za essence. Akazi
kari kenshi kuburyo intambara yagiye kubura
Kagame afite amakuru yose akeneye kugira ngo
apange intambara ye yanyuma.
Buli wese, uwo bigaragara ko yabasha kwigisha
abandi, yahabwaga nakazi ko gushaka umubare
munini
ushoboka
wibyitso,
ariko
kenshi
ntibanabashaga kumenya ko uwo bavugana ari
Inkotanyi
yumusirikare,
ahubwo
yafatwaga
nkumuturage wikundiye FPR. Twahabwaga na
none akazi ko kwiga ku bantu byumwihariko,
kubatangira
rapport,
kureba
niba
bibaye
ngombwa ko bicwa niba byashoboka.
- Aho imishyikirano itwemereye ko Inkotanyi
zizajyana abasirikare bazo 600, aha niho umutego
35
38
-Nyuma
yo
kwivugana
abanyapolitiki
batandukanye, no kugerageza ku bandi ariko
ntibishoboke, FPR yarangiza ikabisiga MRND,
uretse ko hari nibyabaga aribyo koko MRND na
CDR zabishe, leta yagumaga iba ruvumwa mu
maso ya benshi, bigaragara ko ariyo irimo guteza
akajagari ngo leta yubumwe ya Arusha itajyaho.
Nyamara uwo wari umutego wa FPR, kandi leta
yawuguyemo, FPR irigaramira. Mu byukuri
dusubiye ku bikorwa twe INKOTANYI twakoraga
mu turere tugenzura, nibyabaye ku baturage
binzirakarengane bakomokaga mu majyaruguru
yigihugu, byari bigoye gutandukanya imikorere
yinkotanyi
niyimpuzamugambi.
Hanyuma
Intagondwa zo kwa Habyarimana, uretse ko
ntanuwatinya kubivuga, abanyakazu benshi
babaga baturuka mu majyaruguru, zasangaga nta
mpamvu yatuma CDR ibuzwa kujya mu butegetsi,
ngo MRND yayiremye inayikoresha yo ibujyemo.
Ntabwo byumvikanaga impamvu FPR nIngabo za
APR zo zigiye kuza mu butegetsi, nazo ari
inkoramaraso
kandi
ibyo
birasobanutse
nabyerekanye hejuru, mbese impamvu yo kwanga
ko leta ijyaho kuli FPR no kuli Habyarimana bose
byari urwitwazo, abaturage basanzwe batabasha
kwisobanurira icyo bihishe. Ikibabaje ni uko muli
rusange, kumvisha abantu ukuntu FPR ari
abicanyi, kandi izi kubikora bucece, barangiza
bagatunga agatoki MRND na leta, byaribigoye.
Itandukaniro hagati ya FPR na Leta nuko FPR
yicaga
ikoresheje
aba
abanyamwuga
(professionels) babitojwe bihagije , ibyo ikoze
ntibisakuze ikicecekera, ikanirinda ko abantu
bigenga baza ngo babibone Leta yo ikabikoresha
39
buhagararirwa
ninzego
zumutekano,
nazo
zibyirohamo, bikorwa na none nimitwe yose
yitwara gisirikare , kuburyo bihita byitwa
umugambi wo kurimbura ubwoko nkuko ubu
bivugwa kandi binemerwa.
KU BATUTSI.
Ntabwo abatutsi bigeze bicara ngo bavuge ko
bagiye kurimbura abahutu, nta narimwe ntanibyo
bari
gushobora
dukurikije
imbaraga
zabo
nimibare yabo. Ku kibazo kijyanye nInkotanyi,
byo biratandukanye, kuko zo zicaga abaturage,
bizishimishije kuko shebuja Kagame ariyo
mategeko yabaga yatanze. Nibutse ko ajya
gutanga amategeko ngo bibe, rapports zose ku
rugamba zavugaga ko kwinjira muturere dutuwe
ntibishoboka, kuko abaturage batuvugiriza induru,
bose bakaba bategekwa gukora amarondo, ndetse
bakaba baranategetswe kworora imbwa ngo zijye
zimoka tukiri kure, maze ingabo zitegure,
nabaturage bihishe kure yamazu yabo. Nawe ati
abahutu turi kumwe muli FPR, bemeza ko politiki
ya MRND idashobora kuvanwa mu mitwe
yabakiga dukoresheje tracts, cyangwa inyigisho
kuko batanazizamo, none Fyeka hawo wajinga
wote ngo : mukubureho ibyo bigoryi byose.
Atangira kuvuga aya magambo bwambere na
mbere yali yaje gusura Unit yitwaga Yankee
combined mobile force, ahantu hitwa GIKOBA,
muli komini Shonga, muli Muvumba, hari mu
kwezi kwa 12/1991. Aho hantu, hari units zitwaga,
Zulu, Nkurumah, Bravo, Mike, Sierra,zose
wongeyeho Combined mobile forces, zari iburyo
ni bumoso bwaho Yankee yari iri icyo gihe.
45
tariki
31-03-1994,
abandi
bose
baracyariho uretse Lizinde wahunze
akanicwa azizwa iyo mpamvu . Icyo
gihe kandi, Sgt Paul KARABAYINGA
ubu ni Lieutenant yari kuburinzi
bwicyumba cyabereyemo inama, ari
kumwe na Sgt SEMPA Peter, uwo
yaguye
Bukavu
mu
buryo
budasobanutse nawe hari muli 1996.
Umuntu yavuga benshi cyane, kuko ni
benshi babashije kumenya uko iyo ndege
yarashwe, cyane cyane mu bakoreraga
network, abasirikare babaga muli 3rd Bn i
Kigali. Ikibabaje nuko uzakekwa wese ko
yagize uruhare mugutanga aya makuru,
niba
adashinganwe,
Kagame
azamurigisa,
ntawe
uyobewe
ibyo
yapanze
kwicisha
Captain
Hubert
KAMUGISHA
watuyoboraga
mu
maperereza twakoreraga muli Kigali no
mu Nterahamwe, uwo yiciwe mu
Bugesera, escort we ategekwa kwemeza
ko ngo yumvise yirasa. Utacyumvikana
na Kagame, cyangwa ukekwaho kuba
yamena iryo banga yarishwe cyangwa
aribikiwe. Kugira ngo abanyarwanda
barusheho gukomeza gusobanukirwa
neza ibyo byose mu minsi mike nzashyira
ahagaragara amazina yabantu bose
nibuka bakoreraga mu mujyi wa Kigali no
mu Rwanda ahasigaye, dufatanije gukora
akazi ka gi technicien.
53
60
nkuwatabaye
abashize,
kandi
ariwe
nyirabayazana. Burya ngo akamasa kazazimara
kazivukamo pe!!! Umututsi yatumye abashaka
kumara abatutsi babona imbarutso, arangije
arabatererana barashira.
URUHARE RWIBINDI BIHUGU MU NTAMBARA
YACU.
Uretse ko nta naho bitaba mu ntambara ziswe izo
kwibohoza, ningabo za leta zikumira abo bateye,
ariko ku ntambara yInkotanyi nabonye byinshi
kandi abashaka guhoza rubanda ku kinyoma
barabyitwaza.
Icyambere, intambara yaturutse muli Uganda,
irwanwa nabana biganjemo abatutsi, bavaga
imihanda yose, bava UGANDA, TANZANIA, ZARE,
BURUNDI, RWANDA, KENYA, nahandi ariko bo
bake cyane. Ibi mbere nambere birahagije kugira
ngo umuntu yumve uruhare rwa buli gihugu muli
ibyo byose. Duhereye aho na none, birumvikana
ko buli gihugu uretse u Rwanda, cyamenye
cyangwa cyemereye abana babatutsi kuhaca
bajya ku rugamba. Hari nibihugu muli ibyo
byanabahaga ba maneko bo kubaherekeza. Mu
gihugu cyu Burundi haciye abantu batari munsi
ya 30000. Bose bavaga mu Burundi binjira
Uganda .Uganda yaciyemo benshi kurushaho kuko
yo bose bagombaga kuhanyuzwa.
Icyakabiri, u Rwanda, ndetse nInkotanyi nta
bikoresho bya gisirikare bikorera, bagomba
62
kubigura.
Kubigura
bivuga
kugira
ibihugu
bigurwamo, kandi ku mpande zombi. U Rwanda
rero, rwakoreshaga amafaranga yarwo kugura
imbunda namasasu, ibindi bakabihabwa ninshuti
nkinkunga cyangwa nkideni. Muli ibyo bihugu,
harimo Belgique, France, Chine, Rep Sud africaine,
Egypte, Uburusiya, nahandi. Intambara ihora
isaba intwaro nshya kandi zo guhangana nizo
umwanzi nawe afite, bivuze ko hariho kugura
nimbunda zigomba kuza kwigishwa nabarimu
bavuye mu bisirikare byibindi bihugu. Ntihazagire
uhakana ko hatigeze haba ba instructeurs
babafaransa, cyangwa ababiligi babaye mu
Rwanda. No mu Nkotanyi ntihazagire uhakana ko
zitigishijwe nabagande, ndetse bamwe bajya no
kwihugura hanze mu nshuti. Iyo logique rero
ntaho abantu bayihungira.
Mu bibazo birimo bivugwa ubu muli iki gihe, u
Rwanda ruti abafaransa bagize uruhare mu
byabaye mu Rwanda bigishije interahamwe. Njye
nabaza:ese Interahamwe zari zikeneye kwiga iki
kirimo ubuhanga buhanitse gikenewe kwigishwa
nabafaransa? Akazi interahamwe zakoze kwari
ugutema numuhoro, kwari ugutera grenades,
kwari ukurashisha imbunda ntoya zisanzwe
zikoreshwa mu gihugu, zishobora no kwigishwa
nabapolisi ba komini. Njye icyo nemera nuko
iyaba ABAFARANSA baraje kwigisha urwango mu
Nterahamwe, no kuzitinyura gukora amaraso, no
kuzibera aba komanda, uretse ko byo nta
nimpamvu, kujya kwica umutusti wumuhinzi
ntabwo bikeneye expert wumufaransa, nari
kwemera ko bagize uruhare runini cyane koko. Si
63
66