Vous êtes sur la page 1sur 66

Ubuhamya bwa Abdul

RUZIBIZA J- ABDUL
Birkenesveien 62
4647 Brennsen
NORGE
PS: Nahisemo gutanga ifoto
Yanjye naho ndi kugirango
Ibyo mvuga bidafatwa nka tract,
cyangwa benshi batibaza ko bivugwa
nabantu batoragurwa ku muhanda
nkuko Perezida Kagame yabitangaje i Bruxelles.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU


Nyuma yo kumva ko iperereza kwihanurwa
ryindege yarimo Perezida Juvnal Habyarimana
na mugenzi we wu Burundi hamwe nabandi
bantu 9 bose bakomoka mu bihugu 3
bitandukanye :u Rwanda, u Burundi, na France,
iyo ndege ikaba yari iya gisivili kandi igendera mu
karere kataberamo imirwano, ibinyamakuru ,
amaradiyo na za televiziyo mpuzamahanga
zihutiye gutangaza iyo nkuru. Kubera ko bamwe
muli abo banyamakuru bari bazi aho mperereye,
bambjije niba ibivugwa, nanjye nkaba mvugwamo,
mbyemeza. Narabyemeje.
Nyamara, nkurikije uko inkuru iba igenda ikura
bitewe nuburyo yandikwa, nsanga ari byiza
kwivugira ubwanjye ibyo nshaka kuvuga, kuruta
kubivugirwa
mu
buryo
ntabyivugiye.
Ku
maperereza
yakozwe,
ntabwo
nkora
mu
bucamanza, narabajijwe nsubiza ibyo nzi ibindi
byasubijwe nabandi nabo babajijwe bafite ibyo
bazi. Niba nubahuka kuvuga nuko bagenzi banjye
bo badafite aho bavugira kubera gutinya ko
Kagame yabahitana, kuko si ubwa mbere abikoze.
Njye rero ibituma mpisemo kuvuga, ni ukugirango
ngire
ubuhamya
ntanga
kubijyanye
nItsembabwoko ryakorewe abatutsi, ubwicanyi
bwakorewe abahutu mu ntamabara FPR/APR
yarwanye nanjye ndimo. Nkeneye kandi ko benshi
mu banyarwanda, namahanga basobanukirwa
kubyabereye mu Rwanda, kuko kugeza ubu bizwi
gusa uko FPR ibishaka, cyangwa ibitangaza.
2

Mu gihe twitegura kwibuka abacu batikiriye


mwitsembabwoko, ni byiza ko uko kuri
kumenyekana, nyuma yimyaka 10 Kagame yiyita
umucunguzi wabatutsi kandi ariwe watumye
kubarimbura bishoboka, ndetse akanatubuza
kubatabara twari tububishoboye.
Kumugereka wiri tangazo hariho ubuhamya
bugenewe uwariwe wese ukeneye kumenya ukuri
kubyaberaga hakurya mu zamarere. Mbivuga
ngamije ko abanyarwanda bafashweho ingwate
yikinyoma cyuko itsembabwoko ryahagaritswe
numuntu babohoka, bakamenya ukuri nyako ku
byabaye.
Bishobora
gutuma
kwiyunga
kwabanyarwanda bishoboka.
Murakoze
ABDUL RUZIBIZA
Se
Itariki 14-03-2004

UBUHAMYA BUGAMIJE KWEREKANA UKO


LETA YU RWANDA NA FPR BYAKOZE
AMAKOSA YATUMYE GENOCIDE
ISHOBOKA.
ESE FRP - APR YATABAYE ABATUTSI NKUKO
BIVUGWA?
Nyuma yo gutangazwa ko iperereza rijyanye
ninahurwa ryindege ya gisivili yarimo abantu 11
harimo
abategetsi
nabasirikare
bakuru,
abanyarwanda, abarundi nabafaransa, muli abo
bose hakaba harimo nABAPREZIDA babiri, Juvnal
Habyarimana wu RWANDA na Cyprien Ntaryamira
wu BURUNDI, itangazamakuru ntanasobanukiwe
aho ryavanye iyo rapport irambuye, ryatangaje
byinshi.
Kubindeba njye, ngiye gutanga ubuhamya ku
mikorere ya FPR nigisirikare cyayo cya APR kuko
byombi nabibayemo mbere yo gufata inzira
yubuhungiro. Ikibinteye nuko aho iyo nkuru igeze
mu rwego rwitangazamakuru, kuryoshya inkuru
no kumvugira amagambo ntigeze nivugira bituma
abafite urwitwazo rwabo babona aho bahera
bahakana ukuri ku byabaye.
NDABANZA KUVUGA UWO NDIWE:
Nitwa RUZIBIZA, wabatijwe Vnuste ndi umwana.
Aho ntangiriye kwitabira akazi kUmuryango niyita
ABDUL nkizina ryo kwiyoberanya (nom de code),
4

mbana naryo kugeza ngiye mu gisirikare muri


1990. Impamvu zabyo ni uko mukujya mu
gisirikare,
twagendaga
duherererekanwa
nabanyamuryango kuzageza tugeze mu karere
kInkotanyi. Aho ugeze wasangaga izina ryawe rya
Code ryahagutanze. Iyo wabazwaga uko witwa
ukavuga iritazwi wicishawaga ifuni. Wabaga uri
umucengezi mu systme ya FPR. Nyuma aho
mpitiyemo kujya mu muryango wabarokore,
nkanabatizwa, nahisemo kwitwa Josu. Ayo
mazina yose rero njye nta narimwe mpakana ko
ndikoresha. Mu gisirikare, imyaka yose nahamaze
nitwaga RUZIBIZA ABDUL. Nahunze igihugu nijoro
tariki 3 zishyira iya 4 zukwezi kwa kabiri 2001.
Nari mfite ipeti rya Lieutenant , numero yanjye ya
gisirikare ni OP1920.
Mvuka ahitwa i Gitagata muli Komini ya Kanzenze
mu Bugesera. Mvuka mu bwoko bwAbatutsi, mu
muryango wAbanyiginya, mu nzu yAbahindiro.
Mama akaba nawe ari umututsikazi, wUmutsobe.
Kumpande zombi rero ndi umututsi kandi ndi
imfubyi. Ababyeyi banjye nabo tuva indimwe 6
bose bazize itsembabwoko ryo mu 1994. Ibyo rero
mvuga kandi nakomeje guhagararaho, mbivuga
nkumusirikare kandi umwe mubari bagize
umuryango wa FPR, umwe mu basirikare ba APR
babaga mu turere twimirwano, nkanabivuga
nkumututsi. Ahanini ndagirango abazabasha
gusoma iyi nyandiko bazabashe kumenya ukuri
kuli bimwe ariko bikomeye mu byaranze urugendo
rurerure FPR yatangiye ariko yageza aho kubohora
igihugu igakora ikosa ryabyaye ishyano rya
Gnocide.
5

HARI IBYO NEMERA NTASHIDIKANYA:


1.Intambara yo kurwanya leta ya Habyarimana
nemera ko yari ngombwa kuko hari uburenganzira
yimaga benshi mu benegihugu biganje mu
batutsi. Nemera ariko ko ninzira zindi zitari
intambara zari kugeragezwa mbere yo kwegura
imbunda. Nyamara, ntahandi twari kuzavana
intwaro zo gutangiza urugamba iyo tudakoresha
iza NRA, kuko nicyo gisirikare kiri mu gihugu
cyabashaga
kudufasha.
Ntawumenya
uko
ubutegetsi bugenda buhinduka twagombaga
gukora vuba. Imibanire bwite yumunyarwanda
mu gisirikare cya Uganda nabene gihugu, kenshi
nagasuzugoro abanyarwanda bari batangiye
kugaragarizwa mu gihugu barwaniye, ni impamvu
imwe ikomeye yabashije gutuma habaho kuva ku
butaka bwa Uganda , hatabayeho kwihanganira
imishyikirano yajyaga no kumara wenda imyaka
yanarenga 5.
2.Nemera ko habaye itsembabwoko, ryakorewe
abatutsi, rigambiriwe, riteguwe nabayobozi
bakuru bigihugu, ninzego zumutekano zigihugu.
Ryashyizwe mu bikorwa nabaturage babahutu,
uretse
ko
hari
nabatutsi
bacye
cyane
baryitabiriye barigize abahutu. Nemera ko ritari
kuzashoboka na rimwe ritabonye imbarutso, kuko
nubwo
abahutu
bari
kuba
basaze,
ntibyashobokaga ko babyuka mu gitondo ngo
batyaze imihoro birare mu batutsi babatemagure,
kugeza kuli miliyoni yose. Nemera kandi ko FPR
6

ikoresheje ingabo zayo za APR, yishe, ibigambiriye


kandi bitegetswe, binahagarariwe numuyobozi
wazo Paul Kagame. Nanone kandi, nemera ko
itsembabwoko ryabaye uruhurirane rwinsobe
rwibibazo byari byatewe nintambara, cyane
cyane mu myitwarire ya APR mu turere yabaga
yarigaruriye. Ibi nzaza kubisobanura nyuma.
3.Nemera kandi mpamya koAPR yishe abantu
bamoko yose, nkuko ndibubyerekane, igamije
kuzageza igihugu ku kajagari kazayishoboza
gufata leta, kabone nubwo imbaga yabantu yari
kuba yarimbutse.
4. Nta na gato nemera ko FPR n ingabo zayo za
APR
nanjye
narimo
yigeze
ihagarika
itsembabwoko. Ahubwo nemera ko twabashije
kumenesha
ingabo
za
FAR,
interahamwe
nimpuzamugambi
za
CDR
nurubyiruko
byakoranaga, bityo ingufu zari zirinze leta
yabatabazi zicitse dufata leta. Ibyo nabyo
ndabisobanura.
5.Nemera kandi mpamya ko ahantu hose hagiye
hashyingurwa abantu benshi bapfiriye rimwe
batabaga byanze bikunze ari abatutsi, kuko nzi
aho inkotanyi ubwazo zishe abantu zikabarunda
hamwe, zikabavanga nimirambo yabatutsi, ubu
bose bagashyingurirwa hamwe bitwa abatutsi.
6- Nemera ko iyo FPR ibishaka nta Gnocide yari
kubaho. Nemera niyo bibaho leta ninterahamwe
zigashaka kwica abatutsi mu rwego rwa Gnocide,
APR yari imaze kugira imbaraga zituma twari
7

gutabara aho gupfa miliyoni wenda hagapfa


nkibihumbi ijana gusa. Bivuze ko APR yabujijwe
gutabara kandi yari ibishoboye. Ndaza gutanga
impamvu .
7.Nemeza ko nyuma yaho dufatiye leta,
nibikorwa
byakurikiyeho,
kwica
abaturage,
gufunga
abandi,
nintambara
ya
Zare,
bidashobokera ubutegetsi buriho ubu guca imanza
zitabera, kuko abaca urubanza nabo barimo
benshi cyane bakoze cyangwa bakoreshejwe
amarorerwa nUmugabo umwe, wategekaga uko
ashaka, ariwe Kagame Paul, ubu utegeka igihugu.
8.Nemeza mbivanye ku mutima ko ibivugwa ku
ruhare rwa perezida Paul Kagame ku mategeko
yatanze yo guhanura indege ya Habyarimana, ari
ukuri, ntabwo ubuhamya bwose buvugwamo
bwatanzwe nanjye, kuko ntabyo nashobora,
sinabashaga kuba ndi ahantu hose ngo mbe
narabonye ibivugwa byose kandi ngo mbe
narabihagazeho. Ahubwo ubuhamya bwatanzwe
nabantu
batandukanye,
abahunze
ndetse
nabatarahunze. Njye wiyemeje kuvugira ku
maradiyo na Televiziyo mpuzamahanga, nkaba
narabikoze kuko mfite aho mvugira. Ntawe
uyobewe ko uretse no kuvuga, nuwatekereza
kuzavuga ibishinja Afande, yicwa atarabasha
kuvuga. Inkiko mpuzamahanga cyangwa abandi
bazaba
babifitiye
ububasha
bahabwa
namategeko, bakaba bemeza ko icyo gikorwa cyo
guhanura indege cyabaye, bafite impamvu
nibimenyetso bo babona ko bihagije kwita
Kagame ko ariwe wabikoze cyangwa watanze
8

itegeko ryo kubikora. Abo tubarekere igihe,


ubihakana nubyemeza bazahurire mu nkiko. Njye
mvuga aho ngarukiriza, abandi bagakomeza bityo
bityo.
9.Nemera ko abanyarwanda bamaze imyaka 10
bategekwa
gisirikare
kinyeshyamba,
aho
ntawizera uwundi, aho ntawe utinyuka kuvuga
ukuri uko akubona, aho ntawe ubwirwa uruhare
rwagizwe na FPR mu ntambara twitaga iyo
kwibohoza. Benshi basobanukiwe neza uko iyo
ntambara yarwanywe, byatuma hari byinshi
bumva intandaro zabyo, maze no kwiyunga
bikazahera
ku
kuri
kuzaba
kwashyizwe
ahagaragara.
10.Nemeza mbivanye kumutima ko abirirwa
baririmba ku mateleviziyo na za radiyo, mu
bategetsi bakuru bigihugu, ko ibivugwa atari byo,
ko abarimo bavuga ari manipulation ya leta
yabafaransa, ko ari abashaka kujijisha rubanda
kuko badafite uko basobanura ukuri kubyo bakoze.
Perezida Kagame we yaravuze ngo utwo
dukurukuru
abantu
bagenda
batoratora
bakaturemekanya ntacyo tuvuze. Siko ko njye
mbobona, kandi ntazatinda kubona ko yibeshye,
uretse ko kwibeshya kwe kwagiye kurimbura
imbaga.
ISHYIRWAHO RYA FPR NISHAMI RYAYO RYA
APR

Nta
mateka
nirirwa
njyamo,
ariko
FPR
nuruhurirane
rwudushyirahamwe
dutoduto
twabanyarwanda bari barahungiye hirya no hino
mu bihugu bitandukanye.Ahanini aho nibanda ni
mu rubyiruko, abana bato rwose, uhereye nko ku
myaka nka 15 kuzamura, hirya no hino mu
mashuri, mu Burundi, Tanzania, Zare na Uganda.
Abo ni nabo bavuyemo ingabo. Mbere, abambere
bagiye muli NRA, abandi baza intambara
yaratangiye. Igikuru ni uko abakiri bato twari
twarakuze twumva ko abatubanjirije aribo Inyenzi
bashobora kuba baritwaye nabi ku buryo
batabashije kugera ku ntsinzi baharaniraga. FPR
rero yatangiye mu mitwe yabato twumva byinshi
bizikorerwa nurubyiruko, bivuze ko bizanakorwa
nIngabo kuko nubundi abo basore bose ntayindi
gahunda batekerezaga uretse kuzajya kurwanira
igihugu cyabo. Mu magambo magufi abantu bari
biteguye ko byinshi bizakemurwa gisirikare kandi
ko bizagenwa nigisirikare. Niyo mpamvu uyobora
ingabo, Kagame, yumvikanaga nkukomeye kuruta
Perezida wa FPR ubwe.
Njye mbere nambere ibi nabibonyemo ikosa kuko
ingaruka zabyo zose nanubu ziracyakomeza kuko
na magingo aya iyo myumvire ntiyahindutse.
Igisirikare ninzego zacyo ziperereza nibyo
biyoboye igihugu kugatuza
Ku kibazo kijyanye nimpamvu zatumye FPR,
aribwo yari ikinamara kujyaho, itihanganye gato
ngo nibura imishyikirano yUrwanda na Uganda ku
bireba uburyo bwo gukemura ikibazo cyImpunzi
zabanyarwanda ibanze inanirane, maze ibone
gutera, nabyo bifite impamvu.
10

Prezida Museveni yaregwaga ko igisirikare cya


Uganda kigiye kuba icyabanyarwanda kuko
cyarimo Abanyarwanda benshi barimo na ba
officers bakuru. Ingero kubavugwaga ko ari
abanyarwanda,
baba
babyemera
cyangwa
batabyemera ni nyinshi: Major General Fred Gisa
Rwigyema, Major General Mugisha Muntu, Colonel
Mateeka, Lt Colonel Adam Wasswa, Major Chris
Bayingana, Major Peter Bayingana, Major Samuel
Kanyemera Alias Kaka, Major Paul Kagame, Major
Nduguteye, Major Kale Kayihura wumufumbira
nawe bitaga umunyarwanda nabandi bari mu
mapete aciriritse nkaba capitaines na ba
lieutenants, nka ba Twahirwa Ludoviko, Musitu,
Karangwa Bombi, Gashumba, Cyiiza, Bagire,
Ngoga, Muhire, Kaddafi, Nyamurangwa, Musana,
Bigabiro,Uwabara ntiyarangiza, kandi benshi
muli bo bari ba Cos cyangwa hejuru.
Ikintu ahanini cyanaryaga abanya Uganda ni uko
abo banyarwanda bari barihaye imyanya ahantu
hose hakomeye: mwiperereza, muli finances za
gisirikare, mu barinda perezida na Rwigyema,
abandi ari abayobozi bakuru mu mirwano.
Byateraga ishyari abene gihugu, bitangira
gukurura umwuka mubi. Abahisemo gutangiza
intambara itariki 1 ukwakira 1990 bari babonye
ntakundi babigira, bahitamo kubikora kuriya
byagenze.
Ukwakira 1990

11

Ntabwo benshi bemera ko abanyarwanda


batorotse
igisirikare
cya
Uganda,
ariko
baratorotse. Bitavuze ko wenda perezida ninzego
ziperereza zitabimubwiye. Uretse ko ukurikije uko
igisirikare cyakoraga, amakuru ajya kuli Museveni,
kenshi umuntu wanyuma yacaga mu ntoki yabaga
ari umunyarwanda, cyangwa uwamubikira ibanga.
Abambutse ku munsi wa mbere nuwa 2
barengaga
gato
3000.
Ingabo
nkizo,
ntawabashaga
kuba
yazihagarika
zigiye,
cyanecyane ko benshi bavugaga bati mugende
kabisa twisigaranire imyanya yacu.
Amakosa yakozwe:
Rwigyema
yahise yicwa
nabasirikare be,
abateguye
kumwicisha, banatinya kwigarurira
ubutegetsi kugira ngo bajijishe, hato hatazagira
ukeka ko bamwicishije kugira ngo bitegekere icyo
gisirikare. Yishwe ari we wari uzi neza uko
yiteguriye urugamba.
Kagame aho yohererejwe na Perezida Museveni
ngo aze ayobore APR, akihagera abasirikare bati
uri Pilato ntitugushaka. Major Dr Peter Bayingana,
yaramubwiye ngo: You are physically and
mentally unfit, how can you lead people?. Ngo
ndetse nasubireyo abwire umwohereje ko ari
inapte atabasha kuyobora abantu. Ngo niba uwo
umwohereje asuzugura abandi bayobozi bari ku
rugamba, niyohereze soldat wumugande aze
ayobore
APR.
Mukugaruka
kwima
ingoma
yubutegetsi
bwa
gisirikare,
Paul
Kagame
yagarukanye namajeeps arenze 10, harimo Major
General Salim Saleh, nabasirikare ba PPU
12

barindaga Museveni, ndetse ni nawo munsi


Bayingana na Bunyenyezi bapfiriyeho
Uhereye ubwo afande Kagame, atangira urugendo
rurerure na nubu agikomeje, rwo kuyobora ku
gatuza, kuko yari azi ko adakunzwe nabo
ayobora.
Ibi byagize ingaruka mbi cyane, kuko igisirikare
cyayobowe numuntu utizera abo ayobora,
kuburyo yikurikiranira buli kantu, igisirikare
agicamo ibice, cyose asa nkugihinduye ba
maneko,
cyose
kigendera
kwiterabwoba,
ukopfoye akicishwa ifuni nkingurube.
Muli uko gucamo ibice igisirikare kugira ngo
abashe kukiyobora bimworoheye, hatangiye
gahunda yo kwita abantu ngo ni positive 1,
positive 2 kugeza kuli positive 5.
Ubwo 1 ni abavuye i Bugande, bagombaga
kwizerwa aho bari hose, 2 ni abavuye Tanzaniya, 3
ni abavaga Burundi, 4 ni abavaga Zare, 5 ni
abavaga mu Rwanda, niyo babaga ari abatutsi
bizerwaga nyuma yimyaka nkibiri. No mu
miyoborere yigisirikare niko byagendaga, kuko
igisirikare cyayobowe nibura nka 95% nabantu
bavaga muli Uganda. Ibisobanuro bitangwa ngo ni
uko aribo bari abasirikare bamenyereye kandi bazi
intambara, aribo bashoboye kuyiyobora. Ntakuri
kwabyo mbona ni urwitwazo.
Ikintu kibabaje cyane ni ukuntu nta kosa nubwo
ryabaga rito rikozwe numuntu waturutse mu
gihugu francophone ryababarirwaga. Igihano ni
ukwicishwa ifuni, cyangwa kujombwa ibyuma bya
13

baillonette
byo
ku
mbunda
kugeza
upfuye.Uketswe ho agakosa, unaniwe ku rugendo,
urwaye macinya itewe nimibereho mibi, bati
yamenyereye ubuzima bworoshye (soft life)
mwice imbwa ntacyo izamara. Waraswaga
nkamaguru, waba utabasha kwigenza kandi
urugendo ari rurerure, itegeko ngo nahite yicwa.
Urwo rupfu rwurubozo rwabaye nkurugabanutse
gato aho Paul Kagame agiriye i Burundi,
abanyamuryango baramubwira ngo ntazongere
kubicira abana namafuni nkingurube. Ngo niba
atabashaka ku rugamba abareke bagaruke
bikomereze
amashuri.
Aho
niho
abantu
bahumetse gato. Abavaga ahandi, bo kabone
nubwo bakora iki ariko bakaba bazi kurwana
kandi baravuye Uganda, niyo bakoraga ikosa
rinini, igifungo cyari gito bagasubira ku kazi.
Ngarutse gato ku ntangiriro zintambara mu
kwa 10 /1990, Gen Rwigyema mu myumvireye,
yasangaga kunyuza intambara mu Mutara na
pariki yAkagera ahantu hari abaturage bacye
cyane, byari byiza nubwo hari hagoye kuhaba
kubera ibibazo byamazi nibiryo. Nyamara byari
bifite akamaro kuko yari kuhamara igihe gihagije
agerageza
kumvisha
abaturage
impamvu
zintambara ya FPR. Kubera kugira imbabazi,
Rwigyema
yirindaga
impamvu
zazatuma
abaturage bagwa mu mirwano kandi yashoboraga
kubyirinda. Siko Kagame we yabibonaga, kuko
ngo mu Mu Mutara nta biryo, nta misozi miremire
yokwihishamo imbunda nini, ko ahantu haciye
bugufi uraswa nimbunda zose, mbese ko byiza
aruguca mu misozi kugirango inkomere nabapfa
14

bagabanuke. Kandi aho hari imisozi uretse


ibirunga ahandi hose hari hatuye abaturage, hafi
ya bose ari abahutu, kandi babakiga, bivugwa ko
batashakaga Inkotanyi kuko zigiye kugarura
ubwami nubuhake. Mu Birunga ho imfura
zaratikiye
kabisa.
Kubera
inzara,
imbeho,
macinya, kuburyo amezi nka 5 yambere buli unit
yapfushaga nibura abasirikare 10. Kuri Kagame
ibyo ntacyo byari bivuze, yumvaga nibanga
kumwumva azakoresha imbunda bakumva ku
ngufu.
Niyo
magambo
yahoraga
abwira
abasirikare yagiye kubagendererera mu mitwe
(units) barimo.
REKA NONEHO INTAMBARA NYICE MU BICE.
Igice cya mbere : Ukwezi kwa 11/90 kugeza
mu kwa 7/91
Iki gice cyaranzwe no kunyanyagiza ibitero shuma
hirya no hino, kugira ngo ningabo za leta
zinyanyagizwe hirya no hino ku mupaka, maze
aho Inkotanyi zizajya zitera zijye zihasanga ingufu
nke. Mu rwego rwubuhanga rwintambara ni
byiza, ariko byakoranwe ubugome bukabije cyane
nkuko ngiye kubivuga nkurikije uko akarere
kamajyaruguru gateye.
Ibitero byabaye mu turere twa Muvumba,
Kiyombe,
Nkana,
Rushaki,
Kaniga-Gatuna,
nuturere twose tuhakikije, byakoranwe violence
mbi cyane: kurunda abaturage hamwe bakicwa
ntakuvangura, bamwe bagasambanya kungufu
abakobwa bahasanze, banarangiza bakabica ngo
15

batazabatera
umwaku,
kurya
amatungo
yabaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo
bagahunga , aho bagiye bakicwa ninzara,
gusenyera
abaturage,
amabati
akajyanwa
kugurisha mu baturage ba Uganda. Kurimbura
amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze
kuhagaruka,
Mu ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye, Butaro,
Nkumba, Kinigi, Mukingo, nuturere twegeranye
naho mvuze, ibikorwa byasaga nkibyo mu
Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu
bakwiye kumva ko umuntu umwe, Kagame, ariwe
wabaga
yateguye
uko
intambara
igenda,
ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi
cyane kuburyo ntawabeshya ko hari ikintu
nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze
(ndavuga oprations). Ingabo za Habyarimana zari
zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo
kubicaho ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze
cyane. Natanga ingero nke.
Mu Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA,
KANGOMA,
MABARE,
MUTOJO,
BUSHARA,
KABUGA, NYABIHARA, GIKAGATI, KARAMA,. Buli
Nkotanyi yabaga izi ko ari danger.
Mu karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA
2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi
rwose ko ntagupfa gukandiraho.
Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa
NYAMICUCU,
BUTARO-RUNABA,
RWABUTAMA,
KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE
nahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ... Icyo nshaka
kwerekana, ni uko kubera gukomera kwaho hantu,
16

buli gihe twahateraga twaraneshwaga tukiruka.


Ikimwaro cyose cyaturwaga abaturage baturiye
buri hantu hari ibirindiro bikomeye. Dore
ibyahakorwaga:
kubikoreza
inkomere
zacu
nimirambo, kubashoreza amatungo nibyo kurya
twabambuye,
kubacukuza
imyobo
baza
guhambwamo,
hakaba
ubwo
banategekwa
kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe,
akicwa numusirikare. Byaba bitabaye gutyo,
bakazirikwa
amaguru
namaboko,
bose
bagahondwa amafuni mu mutwe, bakajombwa
ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga
urwitwazo rwo kubica gutyo nko kubaza abaturage
ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo abasirikare
bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu
nyine zimeze nkizo.
Ibyo byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri
zacu muli Uganda. Ikinyoma cyInkotanyi FPR
cyatangiye kuva icyo gihe, nta narimwe FPR
yemera ibyo yakoze. Ndetse twaranarahiraga
tukarenga ko nta Nkotanyi iba ku butaka bwa
Uganda. Niko byakomeje kugeza tunateye Zare,
ntawigeze yemera ko APR yambutse Zare.
Igice Cya 2 :Kuva Mu Kwa 7/91 Kugeza mu
kwa 6/92
Icyo gihe nibwo APR yagerageje gushaka uko
yajya ifata agace gato gato uko umupaka ugiye
kuva mu Mutara kugeza ku Birunga. Hamwe
byarashobotse ahandi biranga. Nyamara aho
byashobotse, byagerwagaho gusa ari uko
abaturage bose bahari babanza kwicwa, ucitse
17

kwicumu agahunga, abategetsi bariho ba leta ya


Habyarimana
bakabarunda
ahantu
hamwe,
bakashakira
utwo
kurya
tutanahagije,
namashiting yo kubaka akazu ko kwihishamo
imvura. Niba abantu bashakisha impamvu
zatumye genocide ishoboka bazahere aha
(1).
FPR yatangiye amayeri yo gutera umwanzi
imuciye
inyuma,
tukamwicira
amayira
amugemurira yose. Ku ntambara byari amayeri
meza kuko byatumaga Inkotanyi, zifite ibikoresho
bike, zateraga umwanzi kuba ariwe usanga
Inkotanyi
aho zaje hafi yibiridiro byiza
Habyarimana. Mbese byari attaque-dfensive,
kuko
gukoresha
amayeri
asanzwe
azwi
ntibyashobokaga. Kuko twarushwaga imbaraga
nibikoresho. Ingaruka mbi zabyo :
1-Kujya kuzunguruka umwanzi bivuze kujya mu
turere turimo abaturage inyuma yibirindiro
byingabo za leta. Abo baturage, nta cyizere APR
ibafitiye, kuko nibatubona barajya kuturega ku
ngabo za leta zize kudutera zizi neza aho turi
nuko tungana. Ubwo rero abo baturage,
ugerageza kutubona, agomba gupfa kuko ntaho
kumubika hahari kandi ntituzi igihe tuzahamarira.
Bivuze ngo igihe cyose twaciye inyuma
yumwanzi, itegeko KWICA ABATURAGE BOSE
NTAKUBABARIRA.
2-Kujya ahantu kure yaho duturutse byavugaga
gutungwa nibyo dusanze aho twagiye, tugomba
kubikura mu mago yabaturage, twabasangamo
18

bagapfa tutabasangamo tugasiga tuhasenye,


tukazitura ihene, inkoko, inka tukajya kwirira.
Byageraga naho abasirikare binkotanyi kubwo
kwinempfaguza inyama, buri muntu akibagira icyo
ashaka, agatwara umwijima, akaguru, umutima
cyangwa indi nyama yishakira, kuburyo nkabantu
20 babaga inka 2, inkoko 10, ihene 3, mbese
bikagaragaramo ubugome gusa. Umuntu wese uzi
ubukene
bwabanyarwanda,
wibaza
ukuntu
umuturage wumukene, wumuhutu utarigeze
asobanurirwa neza FPR icyaricyo, ukamwicira
abana, ukamurongorera ku ngufu umugore,
ukamutwarira
amatungo
magufi
kungufu
yapagashirije ubuzima bwe bwose, ugasiga
umusenyeye, ushaka kumva uko genocide
yashobotse na none yahera aho (2).
3-Byageze aho ba konseye, ba burugumestiri,
ningabo, bategeka abaturage gutunga imbwa,
ndetse no mu bigo byose batunga imbwa kugira
ngo zo zumva cyane nijoro zijye zimoka Inkotanyi
zikiri kure maze abaturage bahite biruka. Iki kintu
na none cyamarishije abaturage, kuko kubera ko
Inkotanyi zaturukaga kenshi inyuma yibirindiro
byabasirikare ba leta, babaga na none baturutse
inyuma yabaturage, kandi ari mu mwijima,
abaturage bakaza biruka bazi ko bahunze
bakagwa
mu
gico
cyInkotanyi,
ubwo
ntawahavaga bose baricwaga, ngo ni IBIPINGA
baraduhunga, buriya biyemeje gupfira Muvoma.
Nubwo nabishyize muli iki gice, ariko igihe cyose
cyakurikiyeho Inkotanyi igihe cyose zabaga zaciye
inyuma
yibirindiro
zahitaga
zibanza
guhumbahumba abaturage bahari.
19

4-Gutega imitego, kurasa ama bus yose azana


abagenzi
mu turere
twegereye
umupaka,
byakozwe igihe cyose, za mines, kugeza naho
dutega imirima yibijumba ngo abaturage bazaza
gukura utujumba mu mirima yabo ibace amaguru,
cyangwa bahapfire ntibazagaruke. Ibi bintu biteye
agahinda. Abaturage bategetse guhunga, ntabyo
kurya bibahagije bihari, cyangwa nibigori
nibishyimbo gusa, basize ibitoki, imyumbati
nibijumba byeze, gusoroma utuboga, mbese
hagombaga kubaho impamvu zituma abaturage
bahunze bumva bakwiyiba bakajya kugira utwo
bizanira. Benshi bazaga no gufata akenda
kasigaye mu rugo. Nyamara, Ingabo za APR
zabaga zategetswe ko abo baturage bagomba
kuraswa nta kindi. Ese kwicisha umuturage inzara
yarasize ahinze, byari kuzabyara iki, uretse
kwitabira
Genocide?
Uwasha
impamvu
zatumye genocide ishoboka
yakomeza
gushakira aho (3).
4Inkambi
zimpunzi
cyangwa
nkuko
byavugwaga, abakuwe mu byabo nintambara,
zari ziri ahantu hazwi nkaho ngiye kuvuga:
Rukomo-Rwebare (MUVUMBA), iyi nkambi incuro
nyinshi, ibi nabiboneshaga amaso, yarashishijwe
ibisasu bya rutura nka Mortier de 120 mm, iya
Rukara, iya Mutagomwa, LRM (Lance Roquettes
Multiple) 107 mm, Katiusha ya Murangira, rimwe
na rimwe na Kyakabale Komanda wingabo
zabagande zari hakurya iwabo, nawe yajyaga
atiza inkotanyi za 23 mm, 37 mm, 14.5 mm zo
kurashisha inkambi zirimo abaturage. Byagezaga
20

aho
ntitunabashe
gusobanukirwa
ibyo
abatuyobora batekereza. Benshi twabonaga rwose
umubabaro twateye abaturage uhagije kuburyo
badakwiriye kurashishwa ibyo bibunda bya rutura.
Iyo nkambi, nizindi nyinshi nka Runaba, Nkumba,
Muhambo, zanageragerezwagaho imbunda nka za
missiles zirasa indege. Haraswaga ibisasu byaka
cyane, bikajya hejuru yinkambi, abiga kurashisha
za Missiles zitwarwa mu ntoki bakabyigiraho.
Kenshi byaturikiraga mu nkambi hagati bigahitana
inzirakarengane. Iyi mpamvu yageze aho iba
impamvu yo guhora abaturage bahunga bigirayo
bakajya kure hashoboka. Hari abaturage bageze
ahitwa Nyacyonga hafi yi Kigali, bamaze guhunga
incuro zirenze 20 mu gihe kitageze ku myaka 2.
Ntibyabagaho ko abo bahunga bagera ahantu nka
Nyacyonga bakiri kumwe, kenshi abahunga
bagendaga inkambi yarashishijwe ibisasu bya
rutura, hakaba ubwo uhunze asiga ahahambye
umwana, umugore, cyangwa umuvandimwe we.
Iyi mpamvu nayo iri mubyatumye genocide
yitabirwa kandi ishoboka (4)
Igice cya 3 : Kuva ku gitero cya Byumba mu
ntangiriro zUkwezi kwa 6/92 kugeza 6/4
1994
Iki ni igitero cya mbere cyigerageza (essai) cyo
kureba ko FPR yabasha gutera ahantu hanini
icyarimwe, kuko uko imishyikirano yagendaga
yigira imbere, FPR yagombaga kwerekana ko
ikomeye kugira ngo ibyo izasaba izabihabwe ku
bwigitutu iteye yitwaje imbaraga za gisirikare
zagendaga ziyongera. Nakwibutsa ko incuro zose
21

imishyikirano yabaye, nta narimwe Kagame


yigeze abwira abasirikare ko izagira icyo itanga.
Yavugaga iteka, ahozaho, ko kugera i Kigali ari
kwa Mtutu wa siraha (ku munwa wimbunda
gusa). Ibi bitero bikaze, byaragiye bitugeza mu
Rukomo, hirya ya Byumba ugana i Kigali. Hirya no
hino naho ni uko byari bimeze: Mukarange, igice
cya Kinyami, Buyoga, Rushaki, igice cya Ngarama,
Cyumba, Kivuye, aho hose, abaturage batabashije
guhunga Inkotanyi nta numwe wabayeho. Aha
hantu naho harakomeye , kuko FPR yahakoze
irindi kosa ribi cyane. Yasubiye muli Uganda iti
abaturage, muveyo mudufashe gusarura imyaka,
yatubanye myinshi, mube munamenyera u
Rwanda rwanyu, ejo nejo bundi nimwe
muzahatura.
Abaturage barahuruye bava Uganda, inkuru itaha
mu mpunzi zataye utwazo, noneho inkuru bajyaga
bigishwa ko inkotanyi zaje kubica, kubambura
amasambu
yabo
zikayaturamo,
zikagarura
ubwami, abaturage babahutu bakazajya baheka
abatutsi mu ngobyi, benshi batangira kuyumva
nkukuri. Iyi nayo nimwe mu nzira zerekana
icyatumye urwango rwiyongera kugeza aho
abahutu bitabiriye genocide(5).
Muri icyi cyiciro, nibwo FPR yatangiye kwizera ko
ishobora gutera ahantu hanini kandi ikahafata
ikanahakomeza. Kugira ngo rero ibyo bizashoboke,
hari hakenewe, gupangwa ikigeragezo cya 2 (2
essai) yo gufata ahanini kurushaho, ariko
byagombaga kubona impamvu ifatika.
Icya mbere hari haratangiye imishyikirano no
kubahirizwa ihagarikwa ryimirwano. Iki gihe ni
22

FPR, cyangwa uwabivuga neza Kagame nishami


rye rya gisirikare APR, atangira gupanga uko
nubwo imishyikirano yaba irimo iba, uko hajya
haboneka impamvu zituma imirwano yubura. Aha
niho havukiye igitekerezo cyo gushyiraho umutwe
kabuhariwe, wo kujya ukorera ku mategeko bwite
ya Kagame, abifashijwemo nibyegera bye bya
hafi nka Kayumba Nyamwasa, James Kabarebe,
Kayonga Charles. Uwo mutwe wahinduranyaga
amazina bitewe nigihe aho kigeze, ariko amwe
mu mazina wakoresheje ni NETWORK cyangwa
NETWORK
COMMANDO,
cyangwa
aba
TECHNICIENS, cyangwa CDR COMMANDO.
Ayo mazina yakoreshwaga hakurikijwe utu
groupes duto duto, aho dukorera cyangwa
impamvu. Nkubu abakoreraga mu mashyaka nka
CDR babaga bazwi kwizina rya CDR commando.
Abasaga inkwi mu basirikare ba Habyarimana,
mayibobo muli Kigali, ababoyi mu bategetsi,
bakitwa aba Techniciens,etc
IGIKURU ABANTU BAMENYA NUKO UWO MUTWE
WITWA
NETWORK
UKOZE
MUBURYO
BWUBUFINDO, KUBURYO NABABAGA BAWURIMO
BENSHI BABAGA BATAZIRANYE, KERETSE WENDA
ABABANJE GUKORANA AMAHUGURWA HAMWE
CYANGWA BAZANYWE BAVANWA MULI UNIT IMWE.
Mugushyiraho uwo mutwe wihariye umugambi
ugamijwe wali:
a-Kuzajya
hakoreshwa
uwo
mutwe
mu
kudurumbanya igihugu kugira ngo haboneke
impamvu zishinja leta kubikorwa byubwicanyi
maze
haboneke
urwitwazo
rwokubura
intamabara.
23

b- kujya hategwa ibisasu hirya no hino mu gihugu,


nubwo byari byaranatangiye mbere ariko byari
mu kajagari.
c-gushyiraho udu selile (cellules) duto twa FPR mu
gihugu, kwigisha ibyitso no kubishaka hirya no
hino, kujya kuroga amazi anywebwa nabakuwe
mu byabo nintambara, kujya kuneka kure cyane
inyuma yumwanzi
d-gutegura ubwicanyi ku bantu bahiswemo
(attaques cibles), mu bo FPR idashaka
Hagati aho habayeho igitero cyiya 8 gashyantare
1993, cyari kigamije, gusuzuma aho ingufu zo
kujya i Kigali zigeze, kureba aho akazi ka
NETWORK kageze, mu kubona ibisobanuro byo
kubura
intambara,
igihe
habaga
hari
imishyikirano.
Icyo gihe nanone hakozwe amarorerwa akabije,
kuko njye nkaho nari ndi muri amwe mu ma
Komini ya Ruhengeri, ndibuka nko kuli Base, mu
kwezi kwa 2, abasirikare bari bahari bishe
abaturage, barabatwika barabananira, barahamba
bararuha, baborera ku muhanda no muli Base
hagati, kugeza naho abasirikare ba GOMN
bahageze batubaza bati nta soni bibatera kubana
nimirambo
yabantu
muyica
hejuru
uko
mushatse? Turarundarunda abaturage, baraza
barahamba, GOMN yagiye nabo bakurikizwa
benewabo.
Aho niho nubugome bwo gutangira gusenya
kumugaragaro
ibikorwa
byamajyambere
byatangiye,
nko
gushwanyaguza
ibyuma
byamashanyarazi bya Ntaruka, gutega ibisasu
mu mazu yabayobozi bakuru bo muli Leta, nibuka
24

ko icyo gihe hatwitswe hanasenywa inzu ya


RUCAGU, kwa Col GASAKE, aho ni za Nyarutovu
na Cyeru, NyamugariUbwo ntawakwiyibagiza
amarorerwe yakozwe na Charlie mu Ruhengeri,
nyuma yo kunanirwa kuguma mu mujyi wa
Ruhengeri.
Ku
Musanze
abantu
barahazi
nibyahabereye, kuli ETIRU na za Karwasa,
Kigombe yose na Kinigi, ibyahabaye uwahatuye
arabizi. Ntawe uyobewe, ibyo Inkotanyi zakoreye
Ngarama, Buyoga, nahandi.
IVUKA RYINTERAHAMWE, IMPUZA
MUGAMBI- RTLM
Kagame yapangaga kuzica imishyikirano agatera
Kigali, Habyarimana yapangaga ibindi byo
guhangana nabo yitaga abanzi bigihugu, uretse
ko kuli we koko twari abanzi. Yashyizeho imitwe
yitwara gisirikare, ikigishwa kandi igakurikiranwa
ningabo, polisi ya komini, gendarmerie, ninzego
za perezidansi ubwazo. Urwo rubyiruko ruzageza
igihe rugakora ishyano, rwabaga ruri buri hantu
hose mu gihugu. NYAMARA ntabwo bose
banganyaga ubukana mu kwitabira kwica
abatutsi. Iyi nayo ningingo abantu bagomba
kumenya kuko nukuri cyane. Buli wese wabaye
mu Rwanda muli icyo gihe ashobora kubyemeza.
Mu ntangiriro yibikorwa byinterahamwe byo
gutera ibitero za Bugesera, Kibirira, Mu Bagogwe,
BURI GIHE abateraga bazaga mu ma bus ya
ONATRACOM kandi bose babaga bavuye mu
Ruhengeri cyangwa Byumba bavanywe mu
25

bakuwe mu twabo nintambara. Mbese bamwe


bahuye nagahomamunwa, babaye inyamaswa
kubera kujujubywa na APR. Abo basore, abandi
bahutu binterahamwe ntabwo bumvaga ukuntu
bafite ubunyamaswa bugeza aho bica abantu
nkuwica isazi, bafite umujinya mwinshi. Henshi
hazwi hagabwe ibitero mbere ya Genocide hatewe
nurwo rubyiruko rwatojwe ubugome mu nzira
ebyiri,: na leta hamwe na FPR. Ushaka uko
genocide yashobotse naha yahazirikana (6).
Kuri FPR, MRND yayikoreraga ibyo yishakira.kuko
uko MRND yabaga itoza interahamwe, FPR yabaga
ibonye uko izajya yiturikiriza ibisasu, igahita
ibiroha kuli Leta, maze ikaba ibonye uko ibyutsa
intambara, kandi amahanga yose agahita avuma
Habyarimana.
Simpakana
kandi
ko
izo
nterahamwe,
nizindi
ntagondwa
nazo
zitaturitsaga ibyo bisasu.
Kuri FPR kandi hari habonetse umwanya wo
gutoza aba commandos bazakorera Network, kuko
iyo habaga hari imishyikirano, habaga habonetse
akanya ko kongera kwihugura. Nko mu mwaka wa
1993 gusa, FPR yabashije kwigisha abasirikare
bayo mu bintu bikurikira:
-yigishije imitwe ibiri minini yaba commandos,
nutundi duto duto twinshi
-yabashije kwigisha abasilikare bazaba aba GD
barenze 400
-yigishije
ibyiciro
bitandukanye
byaba
instructeurs birenze 4. Yiteguraga ko habaye
intambara buli unit yaba yifitiye abarimu bahita
bigisha abandi bakaba abasirikare vuba vuba.
26

-yigishije aba officiers bayo hafi bose amasomo ya


command na leadership
-yigishije mu buryo buhagije, kurwanira mu mujyi,
bikorwa muli buli mutwe wa gisirikare
-yigishije kandi itoza bikaze abasirikare kugenda
ingendo ndende cyane, bikoreye imizigo yabo
bwite, buri wese namasasu nama bombes
yamumaza iminsi myinshi mbere yuko ibindi
bikoresho bimugeraho.
-yigishije abasirikare ibyo yitaga amateka nyakuri
yuRwanda,
mu
byukuri
atagaragaza
amacakubiri,
ariko
na
none
agamije
gutsindagiramo abasirikare ko umuti mwiza
kurushaho ari uguhirika Habyarimana, akajyana
nagatsiko ke kose FPR ikifatira ubutegetsi.
Ibi uburemere bwabyo bwari bunini cyane, kuko
nta narimwe abasirikare bigeze mu mutwe wabo
bumva ko amahoro azava Arusha. Aha mu
byukuri, FPR yahitaga isa nkIntagondwa za CDR
na MRND na Power, itandukaniro, FPR yabibwiraga
abasirikare bayo, bigashiriraho, kuruhande rwa
leta ho bakajya kuma radiyo nibinyamakuru
bakabyasasa, bikaba intero ngo amasezerano
nibipapuro gusa, ngo nimbwa iboze.
Icyi cyiciro kandi cyintambara, FPR/APR yabashije
kugera ku migambi yindi izatuma ibasha guta mu
mutego Habyarimana, kuburyo uhereye ubwo
amakosa hafi yose yakorwaga, FPR yabaga ifite
uburyo bwo guhita ibihirikira kuli leta ya
Habyarimana.
Turi mu cyiciro amasezerano yasinywe, ariko
abagabo babiri Habyarimana na Kagame, ba
Generals bombi, umwe ari umwanzi wundi
27

anikanga ko baramutse bahuriye mu gihugu,


uwatanga undi yamwivugana.
Turi mu cyiciro, FPR yatangiye kubona gihamya ko
ibishatse yateza akaduruvayo igafata leta, ariko
kandi initeguye ko ishobora gushyirwaho igitsure
namahanga (pression internationale) ngo yemere
kujya muri leta. Yo rero kimwe nintagondwa za
Habyarimana, ibyo barabitinyaga, ntawe mulibo
wabonaga gusangira ubutegetsi nkumuti mwiza.
Niyo mpamvu buri wese yateganije plan yindi
yakoreshwa mu gihe no kubana byaba bibaye
itegeko, maze ahubwo hategurwa icyazatuma
bisandara. Dore ibyakozwe ku mpande zombi:
Ku ruhande rwa leta:
-Yashyizeho ibyo yise defense civile, ntakindi
yarihishe uretse kunyanyagiza imbunda mu
baturage, buli selire na buli segiteri zigihugu
zizakoreshwa muguteza imidugararo
-yashyizeho imitwe yitwara gisirikare, ihora
ihakana ibyasinywe byose, kabone nubwo
byabaga byasinywe na Habyarimana ubwe. Abo
baribiteguye kuzakora ishyano niba igihe
cyangombwa kigeze.
-Radiyo Rwanda na RTLM nutunyamakuru uruhuri
tuzishamikiyeho, byose intero iba imwe ngo
amasezerano ntacyo azageza ku bantu.
-Haguzwe ibikoresho byiyongera kubihasanzwe
kugira
ngo
haboneke
ibihagije
byo
kunyanyagizwa mu baturage.
-Hakozwe
amalisti
yabantu
bose
bafite
abana/abavandimwe
muli
FPR
Inkotanyi,
abakekwaho kuba bacengeza amatwara ya FPR,
abayishakira imisanzu, abahutu nabo bitwara
28

nkabatutsi ndavuga abashyigikira intambara


yInkotanyi,
kugira
ngo
igihe
cyose
bizashobokera
bazahite
bicwa.
Umunsi
bagombaga kuzicirwaho ntawe wari uwuzi.
-Ibyo bitandukanye cyane nibivugwa na FPR ko
hakozwe lisiti zabatutsi ngo bazicwe bose. Ni
ikinyoma kuko mu byukuri, niba abatutsi
barikwicirwa icyarimwe, bivuze ku buri wese
muli bo yari kwicwa nabaturanyi be, kandi abo
baturanyi
babaga
baziranye
kuburyo
ntawakwirirwa yandika abatutsi kuko numwana
muto yavukaga yumva bavugwa abazi neza.
Aha ndatsindagira ko naho Habyarimana apfiriye,
ndetse niyo atanahita apfa, gahunda yari
ukwicwa kwabantu bari ku rutonde ruzwi neza,
kandi ni nako byagenze, uretse uwamahirwe,
abandi bose bateganijwe kwicwa, bahise bapfa
mu minsi itarenze 3 nyuma yurupfu rwa
Habyarimana.
Kuruhande rwa leta njye nemeza ko Habyarimana,
kubwende bwe, cyangwa ku gitutu cyabo bari
bafatanije akazu, yemeye ko listi nkizo zikorwa,
kandi abizi ko igihe cyiza nikigera abanditswe
bose bazicwa.
Ikintu ntakwibagirwa, kandi gikomeye, ni uko
ubuzima bwumuntu, buli sacr, bwabaye
nkamazi ameneka aho bibereye ngombwa, cyane
cyane ku batutsi, ndashaka kuvuga ko byageze
aho Habyarimana nIntagondwa ze bamenyereza
abahutu bo muli CDR nInterahamwe, ko kumena
amaraso ari akantu gasanzwe. Bakoze igeragezwa
Kibirira, Bugesera, no mu Bagogwe, kugirango
basuzume ko kumena amaraso bishoboka kandi
29

ababikoze batishisha. Iki kintu cyari gikomeye,


kuburyo nkuko nigeze kubivuga, nabandi bahutu
ku misozi no mu ma segiteri, ndetse nabo muli
MRND ubwayo, batari abicanyi, babonaga ibyo
Interahamwe
nImpuzamigambi
zikora
bikabatangaza cyane, bamwe bakanabirwanya
bikanabyara akaduruvayo kamashayaka. Ntawe
uyobewe uko urubyiruko rwInkuba (MDR),
Abakombozi
(PSD)
naba
Liberal
ba
PL
bahanganye nibikorwa byInterahamwe. Ibyo
byarabaye
kugeza
aho
amashaya
yose
Habyarimana ayaciriyemo ibice byaba POWER
nAmajyogi.
Muli
make
kwica
intagondwa
zabitinyuyemo urubyiruko rwazo. Iki nikindi
kimenyetso cyukuntu Genocide yagombaga
kuzashoboka (8).
Kuruhande rwa FPR/APR, hakozwe byinshi naho
kandi bitegura imperuka ku batutsi.
-Kubera gusuzumwa kumupaka wa Uganda, FPR
yinjije amasasu menshi cyane ashoboka,
ashobora gukoreshwa igihe kirekire. Ibyo
byakozwe mu mpera zukwezi kwa cyenda 1993,
bibera ahantu hane hatandukanye, kandi ku
mpamvu ebyiri: kubura intambara simusiga
yanyuma tugafata leta, niba atari uko bigenze,
kubihisha tukazabiteza akaduruvayo tumaze
kugera muli leta, maze tugafata ubutegetsi
kungufu. Ushaka kumva imikorere ya Network,
aha hari ikimenyetso. Abajonjowe, nanjye ndimo,
twacukujwe imyobo minini cyane nibura nkaho
narindi uwo mwobo wari (50 m x 30 m x 7m),
duhambamo amasasu namabombes yubwoko
bwose kuva kuli 7,62 mm ,11.5 mm, 12.7 mm,
30

14.5 mm , 23 mm, 37 mm, 75 mm, 76 mm, 81


mm, 82 mm, 107 mm, 120 mm, 122 mm. Ibyo
namasasu namabombe uko yabaga arutana.
Ibyo bikoresho byikorewe nabaturage bAbakiga
ba Uganda, bakabigeza ku gasozi hejuru ku
mupaka wu Rwanda tukajya kubyitundira
tujyana kubihamba. Abaturage babyikoreye
barengaga 1000, babitwara umunsi wose, byari
byaje muli za rukururana ishayano ryose. Twe
twari dushinzwe kubirinda twari dufitanye
amasezerano ko umwe muli twe ahagije kugira
ngo twese twicishwe amafuni niba iryo banga
rimenyekanye. Aho hantu hiciwe abasirikare
bacu bwite 3 bazira gusa ko bagiye kugura
agatabi
ahantu
umuyobozi
atabizi.
Ibyo
twabwiwe na Kabarebe na Kayumba Nyamwasa,
ni uko nubwo byazaba itegeko ko tujya muli leta,
ko twe tutazajyamo, ko tuzatuzwa hafi yaho
ibyo bikoresho bihishwe, kuruhande rwa Uganda,
nurwu Rwanda, tukahatungirwa mwibanga,
kuzageza ubwo igihe kizagera tukabikoresha mu
guhirika leta. Ahantu handi ibyo byabereye ni
Karama mu Mutara, Bungwe muli Cyumba,
nahandi hagati ya Kaniga na Gatonde. Mu
byukuri, ibyo ntakindi byari bigamije uretse
kuzateza akaduruvayo ko gufata leta. Iki gikorwa
cyabagamo abantu bacye cyane , kuburyo
abantu babimenyaga babaga babarirwa ku ntoki,
ni Kagame ubwe, ni Kabarebe umufasha we,
Kayumba Nyamwasa maneko mukuru, Col
Ngoga mu majyaruguru, Col Bagire mu Mutara,
Major Jacob twitaga Rubondo wari ushinzwe
ibikoresho bya gisirikare, nabandi wenda
bahagezwaga na ba shebuja babarinze cyangwa
31

babadutumyeho. Ingabo za FPR zakoreshwaga


uwo murimo zabaga zizewe cyaaneeeee,
kuburyo ari nazo zimwe zatoranijwe mo abajya
kuneka umujyi wa Kigali mbere yiyicwa rya
Habyarimana.
-Hanyanyagijwe abasirikare benshi mu gihugu,
bashinzwe gutega ibisasu, gushyiraho uduserire
duto duto twa FPR, kwigisha imbunda abo
twumva bazatugirira akamaro mu ntambara,
kujya ku menya imikorere ya buri shyaka,
kwivangavanga mu rubyiruko rwamashayaka,
no kwiga ku bantu FPR yabaga ishaka
kwivugana.
-FPR nabakada (political mobilisers-cadres) bayo
yacengeye cyane muli zone twitaga tempon,
itemerewe gukorerwamo ibikorwa bya gisirikare,
itangira kuhacengeza amatwara yayo. Kuli njye
byari byiza, ariko ikosa ryahabaye, nuko
utumvise ako kanya ngo anyurwe nibitekerezo
bya FPR nta rundi rubanza yicishwaga ifuni,
kenshi akajyana numuryango we.
-FPR nayo yakoze igerageza (essai) ku mugambi
wayo, wo kujya ikora ubwicanyi ikaburega MRND
kugirango irebe uko bigenda. Abicwaga kuli FPR
babaga bishwe gusa kugira ngo ibone ibirego,
yaba ibanga cyangwa ntacyo ipfa nabo. Muli uko
kwica abantu FPR, ikoresheje aba techniciens
(network) cyangwa ishami ryayo largie muli ba
Intelligences Officers ba ma Units nutugurupe
twabo twabicanyi, cyangwa se ikoresheje
bamwe mu basore yigishije gukoresha utubombe
duto mu gihugu, hahitwagamo abicwa muli ubu
buryo:
32

1. Umuhutu ukorera leta neza, mbese ukunda


Habyarimana na leta
2. Umuhutu
wese
ubonwamo
ubuhanga,
inshirwarimeneshe nka Gapyisi
3. Umuhutu wese ushobora gupfa bigahama
leta, opposant
4. Umuhutu wese ushobora gupfa iperereza
rigafata ubusa
5. Umusirikare mukuru bishobotse
6. Umututsi wese kavukire wo mu Rwanda
ntakumwizera, aramutse yishwe tukabishinja
leta ntacyo twaba duhombye (sacrifier les
tutsis de lintrieur)
7. Umututsi ujijutse cyane ushobora kutazemera
kugendera ku matwara ya FPR navuga nka
Lando twahushije kenshi
8. Abatutsi muli rusange batuye ahantu
hitaruye, bakicirwa icyarimwe, icyo cyaha
kigahita gihama MRND, ibyo abasirikare ba
FPR
babikoreye
Kabatwa
ku
Gisenyi,
bayobowe na Gashaija Bagirigomwa, na
maneko Moses RUBIMBURA, ibyo si inkuru
byarabaye mu ntangiriro za 1994.
9. Ndetse na nyuma yIntambara ntagihe FPR
itahisemo gutanga ibitamba byabatutsi
kugira ngo ibone iturufu riyemerera kujya
kwiba Zare - byakorewe abagogwe Mudende,
ushaka
gihamya
azavuge
tuyimuhe,
byakorewe abanyamulenge Biura nahandi
henshi
iryo
si
ibanga
ku
basirikare
bInkotanyi.
-Abatechniciens mu mujyi wa Kigari (membre du
network) bakoze byinshi. Nkuko nabivuze hejuru,
33

Network ni rseau nini, ibamo abantu bazwi


nababajonjora gusa. Ahasigaye buri wese
yamenyaga
uwo
barikumwe
gusa,
niyo
wahuriraga nundi wibwira ko ari Inkotanyi ngenzi
yawe ahantu, ntanubwo washoboraga kumwicira
ijisho kuko yabaga ari ku kandi kazi gatandukanye
nakawe. Mbese twatojwe ko buri wese akora
ibye , ukwe akurikije consignes yahawe.
Kubajonjora nabyo byakorwaga gutya:
1. Kuba uri umututsi ku babyeyi bombi,
byizwe, byemejwe, kandi ufitiwe icyizere
gihagije,
2. Kuba usa nkabahutu ku maso byari
akarusho cyane, kuko bo bitari ngombwa
kwihisha cyane, abandi dufite amasura
agaragaza ubututsi, kenshi twakoreraga kuri
za motos, igihe cyose wikanga kuba
wakekwa ukiyambarira cya casque cya moto
yawe, ugaheka ibikoresho bimeze nkibya
aba agronomes, ahasigaye ukigira ku
murimo wakuzanye.
3. Kuba uzi neza u Rwanda, cyane cyane
umujyi wa Kigali byari akarusho cyanee
kuko wakoreshwaga muli byinshi
4. Kuba uri umuhutu, bizwi, ariko utarigeze
utura mu Rwanda, waranagaragaje ubukana
mu kurwanya abahutu, mbese warihutuye
pe, kandi ukaba udatinya kumena amaraso.
5. Kuba umuhutu, wavukiye mu Rwanda, ariko
ugahabwa
akazi
gasobanutse
neza,
ugatumwa ahawe, ukarindwa kumenya
benshi mu mubandi boherejwe i Kigali,
kandi ugashyirwaho ba maneko barenze
34

batanu mu Nkotanyi
cyangwa utabizi.

zindi,

waba

ubizi

-Akazi
nshinganwa
ka
buli
wese
kari
gatandukanye cyane nakundi mugenzi we,
rimwe na rimwe bakaba banagahuriramo
bataziranye, ariko hakaba amasiri amwe
mushobora kumenyanaho biramutse bibaye
ngombwa. Hari abasore bari bashinzwe akazi
kubu motari hirya no hino ahakunda kubera
amanama
yabanyapolitiki,
aba
taximen,
ababoyi mu bigo bya gisirkare cyangwa mu
bahutu bibikomerezwa, mayibobo ku muhanda
nka Kimihurura, abakarani ngufu, abajya
kwizimanganyiriza
mu
Nterahamwe,
mu
Mpuzamugambi, mu Bakombozi nabakoreraga
mu bwihisho gusa, bagakora ijoro, abandi bari
aba pompistes kuli za stations za essence. Akazi
kari kenshi kuburyo intambara yagiye kubura
Kagame afite amakuru yose akeneye kugira ngo
apange intambara ye yanyuma.
Buli wese, uwo bigaragara ko yabasha kwigisha
abandi, yahabwaga nakazi ko gushaka umubare
munini
ushoboka
wibyitso,
ariko
kenshi
ntibanabashaga kumenya ko uwo bavugana ari
Inkotanyi
yumusirikare,
ahubwo
yafatwaga
nkumuturage wikundiye FPR. Twahabwaga na
none akazi ko kwiga ku bantu byumwihariko,
kubatangira
rapport,
kureba
niba
bibaye
ngombwa ko bicwa niba byashoboka.
- Aho imishyikirano itwemereye ko Inkotanyi
zizajyana abasirikare bazo 600, aha niho umutego
35

wa FPR wari ufatiye. Kujojonjora abo basirikare


byakoreshejwe imibare miremire cyane, kuko
ntabwo bari abasirikare nkuko tuzi abasirikare
ubu. Dore uko byagenze:
1. Buri
unit
yohereje
inkoramutima,
umusirikare wariye umutima amenyo,
witanga birenze aho umuntu abasha
kugeza, utazakenera komanda cyane,
ushobora kwirwanaho nubwo yaba ari
wenyine, kabuhariwe mu kurasa intego,
mbese intangarugero kubijyanye nicyitwa
isasu.
2. Hatoranijwe aba komanda beza kurusha
abandi bose, ba maneko kabuhariwe, kandi
batozwa umwanya uhagije, kurwanira mu
mijyi barabifata, barabihumeka, kuburyo
ntanzitizi bateganyaga mu kuzafata Kigali.
Twamenyerejwe ko umuntu apfa umunsi
wageze, ko risques zose burya zishoboka,
kandi ko ubutwari buruta ikindi kintu cyose,
ko kutarekera umwanzi intsinzi ariyo ntego.
3. Uko
twari
dusanzwe
tubikora
mu
miyoborere
yabasirikare,
ubundi
ba
Sergents na ba Caporaux babaga nabo
bafite abasirikare bato bayobora mu rwego
rwa Section, ariko mu Nkotanyi za 3rd Bn
siko byari bimeze, ahubwo ba Sergents na
ba Caporaux bose bashyirwaga muli section
bakayoborwa na Sous lieutenat cyangwa
Sergent uzwiho ubushobozi nkubwa ba
officiers. Icyo nshaka kuvuga cyane aha
nuko yari force yihagije, idakeneye
amabwiriza menshi, aho buri musirikare
ashobora kwiyobora kandi bigakunda.
36

4. Uretse kwigisha imiterere yumujyi wa


Kigali ku ma karita, abasirikare bacu
banasimburanwaga kuma Convoy ya escort
kugira ngo benshi babone amahirwe yo
kurebesha amaso ahantu hose muli Kigali
ninkengero zaho.
-Kuli network yari ihasanzwe, ikorana na high
command ku Mulindi, aho 600 bagereye i Kigali,
amategeko yabaye nkahindutse gato noneho
abantu bose tuyoborwa na Lt Col Kayonga. Ubundi
igihe bishobotse amakuru yihutirwa yacishwaga
kuli Karake Karenzi wari uhagarariye APR muli
GOMN mbere, na MINUAR nyuma, ndavuga
Kayonga ataraza i Kigali .
Mu byukuri nibwo mu mitwe byahindutse, twese
tuti noneho Kigali, bidapfa bidapfusha ni iyacu, ibi
bihutu bya Habyarimana , tuzabipfumura inda.
Aha niho ibyo Col Bagosora yajyaga avuga ko
agiye gutegura Apocalypse atazi ko FPR nayo
itegura indi byari bigiye gusohorezwa.
-Twarebaga akajagari mu ngabo za leta, tukareba
uburyo umujyi nubwo urimo Interahamwe,
abasirikare nabagendarme ariko usa nkaho
utarinzwe, tukumva amashyushyu yo kuwufata.
Cyokora buri wese yaravugaga ati uko bimeze
kose, kuwufata birashoboka, ariko ingaruka
ntizoroshye. Buli wese mu bakoreraga hanze mu
baturage, mu mashyaka, mu nterahamwe,
ahavugirwa politiki, twese twaravugaga tuti,
benshi cyane inzira ya Arusha barayemera, ARIKO
mu ntagondwa Arusha ninzozi. Mbese, ko
igisigaye, ku mpande zombi hagiye gukoreshwa
plan A, ariyo gushaka uko imirwano yubura, kuko
37

plan B kuli buli ruhande ryari ibanga rizakoreshwa


mu gihe twavanze bigasandara twese turi mu
gihugu. Abareba kure bari batangiye kubona ko
bidapfa bidapfusha intambara igiye kubura kandi
ko
izaba
simusiga,
ikazagwamo
imbaga
yabaturage.
FPR INKOTANYI YARI IMAZE KUGEZA LETA YA
HABYARIMANA AHO ISHAKA.
Kugira ngo imirwano yubure byari ngombwa ko
haboneka impamvu, icyizere cyo gutsinda kandi
vuba, bivuze gushaka inzira yubusamo.
Reka nisobanure kuli izo ngingo:
-Nyuma yo guteza icyuka kibi, gucagaguramo
ibice mu mashayaka, kuburyo abashyigikiye FPR
bajya ukwabo nintagondwa na Power zikajya
ukwazo, FPR yari isatuyemo kabiri imbaraga
zabahutu, bivuze ko no mu ngabo zigihugu,
nubwo zitemerewe kujya muli politiki ku
mugaragaro, ariko burya buri wese muli politiki
aba afite ibyo yumva bimunyura. Bivuze ko nizo
ngabo zitari kurwana zifite imyumvire imwe. Hari
abibaza ko icyo ari igikorwa cya Habyarimana
wenyine ariko sibyo, kuko hari aho contrle ye
itageraga, ndavuga kubamurwanya, kabone niyo
baba badakunda FPR. Yo ntiyabakundaga, nayo
ntiyari ikeneye ko bayikunda, ahubwo yari ikeneye
ko bakora ibiyiha imbaraga zo kuzubura
intambara.

38

-Nyuma
yo
kwivugana
abanyapolitiki
batandukanye, no kugerageza ku bandi ariko
ntibishoboke, FPR yarangiza ikabisiga MRND,
uretse ko hari nibyabaga aribyo koko MRND na
CDR zabishe, leta yagumaga iba ruvumwa mu
maso ya benshi, bigaragara ko ariyo irimo guteza
akajagari ngo leta yubumwe ya Arusha itajyaho.
Nyamara uwo wari umutego wa FPR, kandi leta
yawuguyemo, FPR irigaramira. Mu byukuri
dusubiye ku bikorwa twe INKOTANYI twakoraga
mu turere tugenzura, nibyabaye ku baturage
binzirakarengane bakomokaga mu majyaruguru
yigihugu, byari bigoye gutandukanya imikorere
yinkotanyi
niyimpuzamugambi.
Hanyuma
Intagondwa zo kwa Habyarimana, uretse ko
ntanuwatinya kubivuga, abanyakazu benshi
babaga baturuka mu majyaruguru, zasangaga nta
mpamvu yatuma CDR ibuzwa kujya mu butegetsi,
ngo MRND yayiremye inayikoresha yo ibujyemo.
Ntabwo byumvikanaga impamvu FPR nIngabo za
APR zo zigiye kuza mu butegetsi, nazo ari
inkoramaraso
kandi
ibyo
birasobanutse
nabyerekanye hejuru, mbese impamvu yo kwanga
ko leta ijyaho kuli FPR no kuli Habyarimana bose
byari urwitwazo, abaturage basanzwe batabasha
kwisobanurira icyo bihishe. Ikibabaje ni uko muli
rusange, kumvisha abantu ukuntu FPR ari
abicanyi, kandi izi kubikora bucece, barangiza
bagatunga agatoki MRND na leta, byaribigoye.
Itandukaniro hagati ya FPR na Leta nuko FPR
yicaga
ikoresheje
aba
abanyamwuga
(professionels) babitojwe bihagije , ibyo ikoze
ntibisakuze ikicecekera, ikanirinda ko abantu
bigenga baza ngo babibone Leta yo ikabikoresha
39

interahamwe yagaburiye urumogi, bikogezwa na


radiyo RTLM nibinyamakuru byose byo mu kwaha
kwa Habyarimana.
KUKI IBYAKORERWAGA MU KARERE KA FPR
AKENSHI BITAMENYEKANAGA?
Amayeri yambere yabayeho kandi atazapfa
arangiye ni uko FPR ihakana ibyo yakoze,
yabishaka
ikazabyemera
ibona
ko
ntacyo
bikiyitwaye. Imyaka yose intambara yamaze, FPR
yemereraga abanyamakuru ko baza mu karere
kayo ari uko yabanje kumenya ko nibura
batayirwanya. Abandi babaga ari abo yiguriye
nkuwitwaga Hussein Abdou Hassan wa BBC,
ntawamenyaga niba ari Inkotanyi cyangwa niba
ari umunyamakuru wa Radiyo yubahwa nka BBC.
Mu gutembereza abanyamakuru mu karere kayo,
FPR yabazanaga igihe ishakiye, ikabajyana aho
ishaka, ndetse byanashoboka ikababwira ko aho
hantu hose imbere hari imitego, intambara ikaze
se,
mbese
umunyamakuru
akajyanwa
ahateganijwe mbere yigihe. Kenshi bajyanwaga
uko umupaka ugiye, aho kubinjiza mu Rwanda
imbere, bakabona bagenze ahantu hanini cyane,
bakaruha bakanarara, kandi batigeze barenga
1km uvuye kumupaka. Ayo mayeri yatunze
Inkotanyi bituma ntawe ubasha gutunguka aho
zakoreye amarorerwa.
Ikintu kindi Inkotanyi zarushijeho leta amayeri, ni
ukwica, zigatwika imirambo, ivu rikajyanwa
rikanyanyagizwa kure, kuburyo bitoroshye gupfa
kubona abishwe. Cyokora, henshi turahazi.
40

Ntanarimwe byashobokaga gutungura Inkotanyi,


kuko kwinjira mu karere kazo byasabaga
uruhushya, nugutembereza akakujya we aho
yahisemo.
UBUGOME BWAKORESHEJWE
NINTERAHAMWE MU KWICA
BWATANGIJWE NINKOTANYI
Gupfa kose gutera ubwoba, ariko reka mvuge ku
mpfu uko zakozwe kumpande zombi. Ni ibyo
naboneshaga amaso yanjye, byaba ibyakozwe na
FPR cyangwa na Leta ikoresheje intagondwa zayo,
cyangwa inzego zumutekano.
MU NKOTANYI ari nazo zatangiye uhereye le 4-101990
Rwigyema
yapfuye
le
2-10-1990.
Ndamuvuga kuko we ntiyari kwemera na hato ko
Ingabo ayoboye zica abaturage:
1. Guhambira amaguru ukwayo, amaboko mu
mugongo ugakururura kugeza mugatuza
haturitse hakavuga, ugapfukamisha uwo
ugiye kwica, ukamuhonda ifuni mu mutwe
hagati, ubwo ahita yitura hasi, maze
ugajanjagura umutwe mu misaya yombi,
umutwe ukaba nikinonko cyasandaye.
2. Guhambira nkuko nabivuze, ukajombagura
ibyuma mu mbavu, kugandagira kunda
ugakanda unajomba icyuma cyimbunda.
3. Guhambira
umuntu,
warangiza
ukamwambika ishashi mu mutwe kugira ngo
umwuka ushire kugeza apfuye.
41

4. Guhambira umuntu, warangiza ukavomesha


petroli urushinge, ukayikandira mu matwi
yombi ukitaza ugakubikira inshyi mu matwi
icyarimwe, agahita afatwa nisererere itinda
ikanamuhitana.
5. kwambika ikiziriko mwijosi ukaryamisha
umuntu
hasi,
ugakandagira
umugozi
ugakurura kugeza aho umunigiye burundu.
6. Guhambira cyane amaguru namaboko,
ugatambika igiti umuntu ukamunaganikaho
acuritse amaraso akaza gutunguka mu
matwi, mu kanwa no mumazuru, akanapfa.
7. Iyo byabaga hari amakuru ugiye kwicwa
ashakwaho, bwo yaratobangwaga, akaza
gupfa yahaze ubuzima, ajombwa ibyuma,
agatonyangirizwaho umuriro wikidomora
gitwitse, kujombwa ibikwasi ku gitsina, hari
iyo hafatwaga abavandimwe cyangwa
umugabo numugore cyangwa umwana na
nyina
bagategekwa
kubanza
gukora
imibonano mpuzabitsina ku ngufu, kandi
bavuze ko bafitanye isano ya hafi cyane,
8. Incuro
nyinshi
ababashaga
kwicishwa
amasasu, na grenade, niyo ntamwanya
wabaga uhari wo kwica abishi bitonze.
Abandi rimwe na rimwe bagiraga amahirwe
yo kwicishwa amasasu, ni abakobwa babaga
bamaze gusambanywa ku ngufu nInkotanyi,
ngo
kugira
ngo
batazitera
umwaku,
zikarasirwa ku rugamba. Nyamara, iki cyaha
nubwo cyakozwe ahantu henshi cyane, ariko
amategeko yaragihanaga pe, uwafatwaga
yarahanwaga cyane. Kubabaga bahanwe,
ntabyo banyirugufatwa bamenyaga ko
42

bahanwe, babaga bazi ko ariwo muco


wInkotanyi;
aho
ndavuga
uwagiraga
nyagasani agasambanywa ntiyicwe. Ikindi
ntakwibagira
nubwo
nacyo
iyo
cyamenyekanaga cyahanirwaga, nabantu
basambanyaga abagore kungufu, barangiza
bakajomba ibyuma cyangwa ibiti mu gitsina,
bakavirirana kugeza bapfuye.
9. Kwica abana byumwihariko kugira ngo
badatesha
abasirikare
umwanya,
bazunguzwaga utuguru bagakubitwa ku
kibambasi cyinzu umutwe ugasandara,
umwana akitaba Imana.
10.
Nta hantu nzi, numvise cyangwa
nabwiwe uretse kuli Radiyo Rwanda na
RTLM ko Inkotanyi yasatuye umugore ufite
inda,
ikamuvanamo
umwana
Niba
byaranabaye njye ntaho mbizi rwose.
Ahubwo
mu
kwica
abagore
nkabo,
abasirikare babateraga amavi munda no
mumbavu,
bakabambika
amashashi
umwuka ugashira, kuko mu buhanga ntazi
ahi Inkotanyi zabwigiye, zemezaga ko
umugore utwite kenshi ifuni itamwica
burundu, cyangwa ko atinda gupfa.
KU NTERAHAMWE, ntabwo bitandukanye cyane,
uretse
zo
intwaro
akenshi
zakoreshwaga
zitandukanye.
1. Hakoreshwaga
gutemagura
umuntu,
bishobotse
guhera
kumutwe
kugeza
kubirenge.
2. Hakoreshejwe impiri ziteyemo imisumari
kuburyo ikubita umutwe ikawujanjagura.
43

3. Hakoreshejwe za grenades aho zabaga


ziteye abantu benshi barunze hamwe.
4. zica abana nkinkotanyi.
5. zicaga abakobwa zibanje kubarongora
kungufu.
6. zasaturaga inda byo narabibonye, kubafite
inda.
7.
zasambanishaga
kungufu
abafitanye
amasano.
8. etc.. nibindi bisigaye zigiye ku nkotanyi.
KWITABIRA IBIKORWA BYUBWICANYI KU
MOKO YOMBI.
KU BAHUTU
Birababaje kandi biteye agahinda kubona abahutu
baritabiriye ubwicanyi kariya kageni. Abantu mu
byukuri babonesheje Genocide amaso yabo
nabayikoze, natwe inkotanyi zazerereye igihugu
cyose turwana. Numvikane neza, kabone nubwo
abagabo bo kubihamya nubundi bose batikiye,
kuko nuwacitse kwicumu yabaga yihishe
atabasha kubona, ariko ntibibuza abahutu kuva
kuli prezida wa republika, kugeza mwana muto,
bitabiriye igikorwa cyo kurimbura abatutsi,
hagamijwe ko bashiraho burundu. Uhakana ibi,
yaba yigiza nkana, kabone nubwo we yaba
yiyiziho ko ntakibi namba yakoze. Uwo ni uwo
gushimirwa ko atiroshye mu bwicanyi, ariko
ntiyaca
urubanza
ko
abahutu
batitabiriye
genocide.
Kurimbura
abatutsi
rero,
byahagarikiwe
nubutegetsi
kuva
hejuru
kugeza
hasi,
44

buhagararirwa
ninzego
zumutekano,
nazo
zibyirohamo, bikorwa na none nimitwe yose
yitwara gisirikare , kuburyo bihita byitwa
umugambi wo kurimbura ubwoko nkuko ubu
bivugwa kandi binemerwa.
KU BATUTSI.
Ntabwo abatutsi bigeze bicara ngo bavuge ko
bagiye kurimbura abahutu, nta narimwe ntanibyo
bari
gushobora
dukurikije
imbaraga
zabo
nimibare yabo. Ku kibazo kijyanye nInkotanyi,
byo biratandukanye, kuko zo zicaga abaturage,
bizishimishije kuko shebuja Kagame ariyo
mategeko yabaga yatanze. Nibutse ko ajya
gutanga amategeko ngo bibe, rapports zose ku
rugamba zavugaga ko kwinjira muturere dutuwe
ntibishoboka, kuko abaturage batuvugiriza induru,
bose bakaba bategekwa gukora amarondo, ndetse
bakaba baranategetswe kworora imbwa ngo zijye
zimoka tukiri kure, maze ingabo zitegure,
nabaturage bihishe kure yamazu yabo. Nawe ati
abahutu turi kumwe muli FPR, bemeza ko politiki
ya MRND idashobora kuvanwa mu mitwe
yabakiga dukoresheje tracts, cyangwa inyigisho
kuko batanazizamo, none Fyeka hawo wajinga
wote ngo : mukubureho ibyo bigoryi byose.
Atangira kuvuga aya magambo bwambere na
mbere yali yaje gusura Unit yitwaga Yankee
combined mobile force, ahantu hitwa GIKOBA,
muli komini Shonga, muli Muvumba, hari mu
kwezi kwa 12/1991. Aho hantu, hari units zitwaga,
Zulu, Nkurumah, Bravo, Mike, Sierra,zose
wongeyeho Combined mobile forces, zari iburyo
ni bumoso bwaho Yankee yari iri icyo gihe.
45

None rero, ntabwo icyaha cyakozwe nabasirikare


binkotanyi cyagombaga kuryozwa abaturage
batanazi uko FPR yagiyeho, ari nayo mpamvu njye
mbabazwa cyane nukuntu abahutu igihugu cyose
bitwaje iyo mpamvu bakarimbura ubwoko.
Muli make rero, abahutu, bayobowe nubutegetsi
bwariho ninzego zabwo zose, barimbuye abatutsi,
nuwabacitse agasigara yagombaga kwicwa
wenda ntiyabonetse, abatarabyitabiriye bakwiye
gushimirwa. Abatusi bari mu mutwe wInkotanyi,
ndavuga abasirikare, bishe abahutu, benshi
bashoboka,
ndavuga
uwabashije
kuboneka,
cyangwa uwo uburyo bwo kwica bwabonetse. Icyo
cyaha, cyitabiriwe nabasirikare bakabakaba
23000, benshi bakoreshwa nitegeko, abandi
babikora
babyishimiye,
ku
burenganzira
bwatanzwe numugabo umwe Kagame.
ICYARI GUTUMA INTAMBARA IBASHA GUHITA
ITANGIRA NKUKO FPR YABYIFUZAGA
Aha hantu kuhasobanukirwa bituma abantu
bamenya impamvu zatumye genocide ishoboka,
nibyakozwe kugira ngo yihutishwe, kugirango FPR
ibone urwitwazo rwintambara, kwizera intsinzi ya
vuba, ninzira yubusamo ngo iyo ntsinzi igerweho.
Ibi byahoraga mu migambi ya Kagame, uko
yabaga yateganije impamvu yatanga muli 1992,
1993, na 1994, buri gihe byabaga bisa: kwereka
amahanga ko leta iriho yica abantu ikananirwa
kubahiriza uburenganzira bwikiremwa muntu.
Yabigeragaho amaze kwivugana abanyapolitiki
46

cyangwa abatutsi, bigahama MRND. Ubundi koko


MRND ikaba yabikoze. Intsinzi ya vuba,
yashobokaga gusa mu gihe habonetse impamvu
zituma abarwana baba bake ku rugamba, bivuze
kubanza gucamo abahutu ibice, no gushaka
impamvu izatuma igice kinini cyingabo gihugira
mu bindi, mugihe we arangaje imbere gufata
ubutegetsi. Ibyo byasabaga inzira yubusamo,
ariyo
guteza
akaduruvayo
mu
kwica
Habyarimana,
ariko
bikavunjwa
igitambo
cyabatutsi bari mu gihugu.
Na none kandi kugirango iyo ntsinzi ishoboke, APR
yagombaga gukora bihuye numugambi wa
Kagame, ariwo nyine, dukore igituma ingabo
nyinshi zihugira mu bwicanyi, gufata abakobwa
kungufu, ARIKO natwe twirinde icyaturangaza
objectif ibe imwe rukumbi GUFATA ubutegetsi,
gutabara abicwa bijye biba aruko nyine aho
twaciye
byahuriyemo
nuko
twagombaga
kuhanyura. ABANA twavukiye mu Rwanda tuzi ko
tuhafite imiryango, imikorere ya Kagame mucyo
yitaga guhagarika genocide ajijisha amahanga,
yaradutangaje pe. Twageze aho twibaza niba koko
ibyavugwaga ko nta mututsi uba mu Rwanda, ko
nuhaba asa nkabo kwisura ariko ko imitekerereze
nimyitwarire ari iya gihutu niba atari ukuri.
IGICE CYA NYUMA : LE 6-4-1994 KWICA
PEREZIDA HABYARIMANA.
Kuli FPR uretse nkuko nakomeje no kuyivuga
henshi ariko mubyukuri si iriya yavugwaga kuli
47

Radiyo, yemwe na magingo aya, FPR ikorera muli


salo si iriya iba izwi ku mugaragaro, aha ndavuga
ya Kagame, si iya Kanyarengwe. Iyo FPR parallle
rero mu kwica Habyarimana yabonagamo ibintu
bikurikira:
1. Arapfa nta numwe uzabasha kurundarunda
abantu hamwe ngo barwanye FPR bivuye
inyuma. Impamvu ni uko byari bigoye
kubona umuntu uzaba ufite imbaraga za
politiki ariko cyane cyane, umuntu ufite
ububasha busesuye ku Ngabo zIgihugu,
uwo
zumvira.
Nanone
ntabwo
byashobokaga kongera kubona umeze nka
Habyarimana mu gushaka inkunga hirya no
hino kuko yigiriraga inshuti mu ba Parezida
benshi. Ikindi burya uko abantu bivugwa ko
abaturage
benshi
batari
bagikunda
Habyarimana, simbyemera, kuko anapfuye
ibyo abaturage bose bakoze twarabibonye.
Mbese kumusimbura byari biruhije, cyane
cyane ko igihugu cyari no kuba kiri mu
masasu, hirya no hino, na Kigali irimo.
2. Gupfa kwa Habyarimana byari gukurura
akaduruvayo,
gatuma
abantu
byanze
bikunze bahita bapfa mu bwinshi. Uretse na
Habyarimana, mu mujyi wa Kigali ntawe
utaratangaga rapport mu basore ba
network ko nihagira umuntu ukomeye
wongera gupfa abatutsi bazahita barimbuka
burundu. Ibi bintu abantu bose bakwiye
kubimenya kuko niko kuri pe. None se ko
twishe Katumba hakicwa abatutsi ibihumbi
ari interahamwe gusa ngo izwi mu Gakinjiro,
Kagame ugira ngo yibwiraga ko hapfuye nka
48

Habyarimana-IKinani byabyara iki? Ese ko


twuburaga imirwano muli Muvumba i
Bugesera
hakicwa
ibihumbi
byinshi
byabatutsi, yibazaga ko Kinani apfuye
bizagenda bite? Ese ninde uyobewe uko
umuriro watse Gatabazi yishwe, kandi
yishwe nInkotanyi, bugacya bigahitana na
Bucyana, amaraso agasesekara ahantu
hose? RWOSE kwica Habyarimana ingaruka
mbi Kagame yari aziteguye. Izo ngaruka
ariko zari inyungu kuri Kagame, kuko FAR,
GD, interahamwe, CDR nabakoraga nkabyo
bose ntayindi gahunda uretse kwirara mu
batutsi
bakica,
abo
batutsi
batanasobanukiwe uko byagenze. Mu gihe
rero bari kuba bahugiye mukujya kwica,
kurongora no gusahura mu batutsi, twe
tukinyonyombera tukifatira i Kigali, na Leta
muli rusange.
3. Kwica Habyarimana kandi byari inzira
yubusamo
kuko
ntacyari
gushoboka
kubijyanye namasezerano ya Arusha kuko
ntawari guhita abasha kongera gusubirayo
ako kanya ngo agene usimbura perezida
wapfuye.
4. Uko Habyarimana yishwe nubuhamya
bwatanzwe nabantu benshi cyane kubyo
babiziho,
nanjye
ndimo
nubwo
itangazamakuru
ryabyanditse
uko
ryishakiye,
ndetse
ntanazi
nuburyo
byabageze mu ntoki, byavuzweho byinshi.
Ibyo ntabwo ari akazi kanjye, abakoze
iperereza, abazarega nabazaregwa, bazi
neza uko bazaregana nuko bazishinjura abo
49

bashinjwa. Ku bwicanyi bundi bwakozwe na


FPR, ubwo nibuka nzabwandika mu buryo
busesenguye nabo nzi babukoze, kuko iyo
ntambara natangiranye nayo ndangizanya
nayo, ibyo ntazi naho ntari ndi mu mwanya
byabaga gusa. Bitanabujije ko nanabibwirwa
nundi. Igikuru ku rupfu rwa Habyarimana,
njye
ntakundaga
namba
kuko
nanamurwanyaga, rwatanzweho ubuhamya,
nabantu
Kagame
nibyegera
bye
bitakekaga.
Azatangara
asanze
arimo
ashinjwa nabo babikoranye kandi yitaga
inkoramutima icyo gihe, cyangwa na nubu
akibibeshyaho.
5. Kubijyanye nabantu bashyize mu bikorwa
itegeko rya Kagame ryo guhanura indege,
cyangwa kugeza za missiles i Kigali na
Masaka,
kandi
mbona
imiryango
mpuzamahanga
ikwiye
gukurikirana
imibereho yabo ngo ejo nejo bundi
batazarigiswa kugira ngo ibimenyetso
bizimangane, ndavuga bamwe kugira ngo
bahozweho ijisho:
o Major
RUZAHAZA,
wajyanye
abasirikare kuri Convoy umunsi izo
missiles zaviriye ku Mulindi. Yari
capitaine icyo gihe yari kumwe
nabasirikare
6
ayoboye,
kandi
banaherekejwe na MINUAR irimo
abasirikare bavuye muli Ghana, kandi
ntibamenye ko izo missile s zigiye
muli iyo kamyo.
o Warrant officer 2 demob Eugne
SAFARI wiyitaga KARAKONJE kubera
50

gukunda ka byeri gakonje, yari atwaye


igikamyo
kikworeraga
inkwi
zagendeyemo
missiles
2
mu
bisanduku binini munsi yinkwi.
o Sgt Moses NSENGA : Icyo gihe yari
caporal, ubu yahungiye Uganda,
avindime na Kayonga, kandi mu bari
kumwe nawe mugupakira izo missiles
mwikamyo
hasigaye
gusa
Sgt
TUMUSHUKURU ukiriho, abandi nka
WO2 RWAMAPASI Stanley wari CPl
yapfuye muli 1998, undi yariWo2
SEROMBA, icyo gihe yari Caporal,
yapfuye muli1997. Mu kuzipakira
kandi
hari
na
pte
Joseph
NZABAMWITA, ubu ni Lt Col ahari,
hamwe na Major BIRASA wari Capt,
uwo Kagame yaramwirengeje.
o Sgt MAZIMPAKA Didier: Ubu ushobora
kuba afite ipete rya Sous Lieutenat,
watwaye imodoka Toyota Stout 2002
yari
yikoreye
Missiles
zombi
zakoreshejwe mu kurasa indege ya
Habyarimana.
Yajyanye
abarashi
abagezayo, anagaruka kubatahana
muli CND bamaze gukora ishyano.
Incuro nyinshi nawe yatezwe imitego
yo kumwica akabimenya cyangwa
ntabimenye, agakizwa nImana.
o Capitaine Frank NZIZA : Wari s/lt icyo
gihe, kabuhariwe mu kurashisha
missiles zo mu bwoko bwa SA16
twazitaga SAM16 twe. Uyu niwe
warashe indege irashwanyagurika.
51

Mbere yo kwohereza abandi basirikare


batatu
kwiga
kuzikoresha
muli
Uganda,
ntawundi
numwe
mu
Nkotanyi wari kuzirashisha. Abo bandi
abaje kuziga icyo gihe ni : Sgt
NYAMVUMBA Andrew, Sgt TWAGIRA
Steven, Cpl HAKIZIMANA Eric bose
icyo gihe bari abasirikare bo mu High
command barindaga Kagame.
o Cpl ubu yabaye Lieutenant Eric
HAKIZIMANA : Uyu nawe yarashe iyo
ndege, niwe wabanje, ayihamya ibaba
ryiburyo ariko ntiyahanuka, yari no
kubasha kwigeza ku butaka, ariko
missile ya kabiri niyo yayi sambuye
burundu.
o Sgt NTAMBARA Potiano, ubu ni LT: Uyu
nawe
yajyanye
na
TOYOTA
yatwawemo
missile,
agenda
nkumuntu
uyirinze
anagarukana
nayo.
o Sgt Aloys RUYENZI : Ubu yahungiye
Uganda
afite
ipete
rya
Sous
lieutenant. Icyo gihe yari yasigaye mu
mwanya wa Lt Silas UDAHEMUKA
maneko mukuru wa Kagame. Uwo
Ruyenzi akaba yari hafi yaho inama
yo gufata icyemezo cyo guhanura
ingege cyafatiwe, munama yarimo
Maj Gen Paul Kagame ayiyoboye, nako
atanga amategeko, Col Kayumba
Nyamwasa, Lt Col James Kabarebe,
Col Lizinde Charles, Maj Jacob
Tumwine, Capt Charles Karamba, hari
52

tariki
31-03-1994,
abandi
bose
baracyariho uretse Lizinde wahunze
akanicwa azizwa iyo mpamvu . Icyo
gihe kandi, Sgt Paul KARABAYINGA
ubu ni Lieutenant yari kuburinzi
bwicyumba cyabereyemo inama, ari
kumwe na Sgt SEMPA Peter, uwo
yaguye
Bukavu
mu
buryo
budasobanutse nawe hari muli 1996.
Umuntu yavuga benshi cyane, kuko ni
benshi babashije kumenya uko iyo ndege
yarashwe, cyane cyane mu bakoreraga
network, abasirikare babaga muli 3rd Bn i
Kigali. Ikibabaje nuko uzakekwa wese ko
yagize uruhare mugutanga aya makuru,
niba
adashinganwe,
Kagame
azamurigisa,
ntawe
uyobewe
ibyo
yapanze
kwicisha
Captain
Hubert
KAMUGISHA
watuyoboraga
mu
maperereza twakoreraga muli Kigali no
mu Nterahamwe, uwo yiciwe mu
Bugesera, escort we ategekwa kwemeza
ko ngo yumvise yirasa. Utacyumvikana
na Kagame, cyangwa ukekwaho kuba
yamena iryo banga yarishwe cyangwa
aribikiwe. Kugira ngo abanyarwanda
barusheho gukomeza gusobanukirwa
neza ibyo byose mu minsi mike nzashyira
ahagaragara amazina yabantu bose
nibuka bakoreraga mu mujyi wa Kigali no
mu Rwanda ahasigaye, dufatanije gukora
akazi ka gi technicien.
53

ESE FPR YARI YITEGUYE INGARUKA ZATERWA


NURUPFU RWA HABYARIMANA, NUKO
IZABYITWARAMO NKO GUTABARA
ABATUTSI?
Iyi
ngingo
irakomeye
cyaneee
kandi
abanyarwanda bayisobanukiwe neza bajya mu
muhanda
bagategeka
ko
Kagame
yegura
agashyikirizwa inkiko nkabandi bagizi ba nabi.
Reka ntange ingero zerekana ko APR yari ifite
ubushobozi bwo gutabara abantu ariko mu
migambi ya Kagame ibyo nti byari Priorit na
busa:
1. Abasirikare
bInkotanyi
bari
bafite
ubushobozi bwo kugenda nibura kilometero
30
ku
munsi
izo
nizo
nke
kuko
biranazishobokera
kugenda
80
kandi
wahagera ugahita utangira intambara, kandi
barwana. Ibyo si impuha 59th yahagurutse
Butaro, ndetse ibanza no guhagarara
umwanya munini irara mu Miyove ngo
Afande
Kagame
abanze
atange
amabwirizwa ya nyirarureshwa kuko we yari
azi icyo yategetse ba COs. Iyo Unit ya 59th
yakomeje urugendo rwerekeza CND ihagera
itari 10/4 ku manywa. Units zindi nka Bravo
naAlpha zo zakoresheje iminsi ibiri gusa,
igice cya 101st cyagereyeyo rimwe na
bambere, igice cya Military Police cyahageze
ku munsi wa gatatu aribwo le 9/4. Icyo gihe
umusirikare muto na ba caporaux yabaga
yikoreye ibikoresho birenze 30kg hejuru
yimizigo ye bwite, agenda ijoro namanywa
54

kuko hari hakenewe amasasu ashobora


kuturwanaho iminsi ihagije mbere yuko
dufungura umuhanda wa Byumba. Ibyo
birahagije kugira ngo umuntu yumve
imbaraga
twari
dufite,
zo
kugenda
kilometero zirenze ijana kubavuye Butaro,
mu minsi 3 kandi agenda urwana inzira
yose.
2. Abana bInkotanyi uko iminsi yagendaga
yiyongera, bagendaga bazamo abava mu
Rwanda benshi cyane, kuburyo uretse
abanya uganda bavugaga konta batutsi
babaga mu Rwanda ko nuhari ari igisambo
cyanze guhunga, cyangwa wabaye umuhutu
mu bitekerezo, ariko twari dufite ishyaka
rikomeye cyane ryo gutabara abavandimwe
bacu
barimo
batikira.
Igitangaje
cyanatumye benshi muli bagenzi bacu
baniyahura ni uko babuzwaga gutabara
abantu tubareba, umuntu agafata imbunda
akirasa ati kuza mu Nkotanyi naribeshye.
Njye cyokora sinibeshye, kandi kudatabara
benewacu
tubishoboye
byarambabaje
cyane.
3. Kigali twari tumaze kuyimenya kurusha
abaturage kavukire, kuko twabaga tuzi
ninzira zinyurwamo nimbeba, tuhazi nijoro
na kumanywa, tuzi ahantu hose hatuye
abantu bakwiye kuba batabarwa, Uretse
na Kigali kandi, no mu Rwanda ahasigaye,
kubera abana bahakomotse, kujyayo byari
55

byoroshye kuko abaturangira amayira bari


bahari.
4. Mu Rwanda ahantu hari hatuwe nabatutsi
benshi
umuntu
yatabarira
icyarimwe
ntibatikire hari hazwi si henshi cyane ni nka
Bugesera, Kibuye, Butare, Rwamagana, ,
kandi abatabaye hamwe babashaga no
gutabara ahandi hegeranye naho.
5. NONEHO RERO reka turebe ukuntu nta
bushake namba Kagame yari afite bwo
gutabara abatutsi kandi yari abataye mu
Kaga nkana.
Duhere kuli Kigali gusa nibura.
o Byumvikana bite ukuntu twabonye
imbaraga zacu zanganaga, nukuntu
twabashaga kugenda ingendo ndende
turwana, ariko APR ntibashe no
gutabara abantu baguye muli ETO ku
Kicukiro, niba yarashakaga gutabara
abantu? Ese ntabyo yamenye ko
bahari? Ese hayibereye kure kuva kuri
CND, ukambuka ukajya gutabara
ahantu himinota itageze nisaha?
o Ni kure kungana iki kuva kwi Rebero
ugatabara abantu mu Rwampala
koko?
o Byumvikana bite ukuntu ku gatindo
gato kari hafi ya gare ya Nyabugogo,
ujya mu Gatsyata ko hashyirwa
barrire yabicanyi bagatikiza abantu
Kagame afite Bravo hejuru ya Jari
koko? Byumvikana bite ukuntu Gisozi,
Kagugu, za Kinyinya hicwa imbaga
56

Inkotanyi ziri kuli kilometero zitarenze


ebyiri?
o Ngaho, kuva kuli CND koko ni kure
kungana
iki
byatuma
abantu
barimbukira
Kacyiru,
Cyimicanga,
ndetse no hakurya za Sainte Famille?
o Wasobanura gute uko i Bugesera
abantu
bapfa
bagatikira
kabisa,
Inkotanyi ziri muli Kigali kuli 35km
kugera i Nyamata? Ese haba hari ibigo
bikaze kabuhariwe byatubujije biruta
ibirindiro byo mu Ruhengeri na
Byumba aho iza Habyara zari zarariye
karungu,
kandi
tukazinyuraho
zitureba?
Noneho hanze ya Kigali
o Turetse Bugesera navuze, i Kabuga,
Rwamagana, aho hose byatunanije
iki? Niho kure cyane tutabashaga
kugera vuba se? Ese nyuma ko
tweretse abanyarwanda namahanga
ko tubasha kujya i Kinshasa kuli
kilometero
zirenze
ibihumbi4
(4000km)
kuko
tutagenderaga
mukirere
twagendaga
zigzag
urugendo
rukiyongera,
kandi
tukahagera
mu
minsi
itageze
kw150, ubwo bivuze ko ku munsi
twagendaga nibura 26 km.urwo
nirwo
rugendo
ruto
cyane
rwashobokaga, ubundi na 80km
twarazigendaga rwose.
57

o Noneho kure, nka Butare, koko


abatutsi bazize iki ahantu genocide
yatangiye hashize ukwezi kurenga
ngirango. Ku Kibuye se ninde
wabatabaye ko birwanyeeehoooooo
kugeza mu mpera zukwa ga6
bakabagwa butungo nta gitabara?
o Twijya kure cyane, reka tujye
kumuryango wa CND kwirembo kuli
metero
20.
Niba
Inkotanyi
zakundaga abantu, kuki Kayonga azi
ko
indege
igiye
guhanurwa,
yategetse ngo birukane abasivili,
bagafunga imiryango yurupangu,
ngo hato hatazagira uvuga ko
twahishe abatutsi muli CND tuzi icyo
dukoze? Imirambo se yabatutsi
yakandagirwaga nimodoka kuli rond
point
Kimihurura
irangana
iki
babujijwe kwinjira muli CND ngo
bakize
amagara?
Ese
gutanga
ibitambo (sacrifier) abatutsi birenze
ibi nibihe koko?
Nabivuze hejuru reka mbisubiremo,
KAGAME
YATUBUJIJE
GUTABARA
BENEWACU
TWARI
TUBIFITUYE
UBUSHOBOZI NUBUSHAKE.
Icyo nakongeraho ni uko igihe cyose
habayeho gutabara abantu, byabaye
mu buryo butatu:
1. Ku
muntu
FPR
ikeneye
kuzakoresha
mu
butegetsi
yafashe leta
58

2. Ku bantu byahuriranye bakaba


bari ku nzira APR yanyuzeho
irwana, igasiga ibararuje.
3. Ku ba komanda bafite umutima
ugira
impuhwe
bakabikora
kubwabo Kagame ntanabimenye.
Ntabwo rwose gutabara abatutsi
babaturage byigeze biba mu
migambi Kagame yateganije.
Hanyuma rero reka turebe gato kuli ambiance yari
mu nkotanyi muli Kigali muli Genocide.
Njye nkumusirikare, wabaye mu ntambara,
nemeza ko kugira abasirikare baruhutse babasha
gusimbura abandi bibaye ngombwa, cyangwa
bakabatera inkunga, ko ari ngombwa cyane.
Ariko reka turebe ukuntu nta gahunda yo gutabara
yari ihari pe. Muli Kigali harimo Units za APR
zikurikira,
zimwe
zarahabanje,
izindi
zirahubakirwa, zitari zisanzweho. Hari Alpha,
Bravo, 59th, 7th, 3rd, Military Police, Artillery and
Air Defence Unit, 5th, 21st. Izo zose, uretse 3rd na
Military police, izindi zagiraga ama Coys kuva kuli
A-B-C-D-E-F-G-H-K- HQ coys, mbese nkeya zabaga
ari 10, kandi buli yose ifite hafi abantu 170. Hari
units nini cyane zagezaga ku bantu 2000. Abo
bose kwongeraho aba techniciens igitero bari
baracengeye muli Kigali. Mu byukuri si impuha
mu mujyi i Kigali ninkengero zawo harimo ingabo
zirenga 12000 zinkotanyi, abantu barimo bashira
hirya no hino.
Aho igice cya Gikondo Magerwa gifatiwe burundu,
biteye agahinda cyane, kuko mu gihe amaraso ya
benewacu yamenekaga, aba Afande bakoreshaga
59

umubare munini cyane mu kujya gusahura mu


biduka binini nka za Magerwa nyine. Ingabo aho
kujya gutabara kuko bitari mu nshingano Kagame
yatanze, ndetse nushatse kubyibwiriza, yajya
kurwana aho atatumwe, yagira umusirikare
apfusha agafungwa.
Abagabo Kaka, Dodo, Ngoga, Bagire, Kayonga,
bose barushanwaga kwiba za Land Cruisers
nyinshi, no kuzitemamo ama jeeps ya escort,
ingabo zimeze nkinterahamwe. Mu byukuri ibijya
gupfa bihera hejuru nyine. Nta barwanyi bigeze
babaho, bameze nkabagabo mvuze hejuru, na ba
Kaddafi,
Nyamurangwa,
Kwikiriza,
Kalisa,
Rwigamba, Nkubito,benshi cyanee bose twese
twabemeraga nkaba komanda bazi icyo gukora
pe. Ariko ntamabwiriza bari bafite, ubwo nyine
abasirikare aho kujya gutabara, batangiye
kwirongoranira, birara muli za Nido, carlsberg,
Whisky, na mutzig na primus.
Indwara yo kubohoza naho yatangiriye, maze
interahamwe zikica zigasahura, APR nayo
ikikomereza imyidagaduro muli Magerwa, Kabuye
muli
sucrerie,
i
Byumba
bamaze
kwica
inzirakarengane batangira no guhumbahumba
aho hose mu nkengero, birangiye hatangira
gusahura igihugu bicaho bijya Uganda. Biteye
agahinda
Ibi byose nzabyandika mu buryo burambuye
kurushaho.

60

NIKI GITUMA KAGAME RERO YIYITA


UMUCUNGUZI KU BATUTSI?
Uyu numutego ukomeye kuko uko yawuteze
umunsi washibutse uwambere uzahagwa niwe.
Njye nerekanye ukuntu ibintu byagiye bikura, ku
mpande
zombi,
uko
interahamwe
zagiye
zirushaho ubugome, kandi izabanje kugaragaza
ubugome buhanitse mu kwica nizahungaga FPR
yabamazeho abantu za Byumba na Ruhengeri,
bagera kumuryango wa Kigali babaye inyamaswa
burundu, batakibasha kwitandukaniriza inkotanyi
numututsi,
byakongeraho
inyigisho
zamacakubiri, byakongeraho urupfu rwa Perezida
nibikomerezwa
bye,
kandi
aribo
banyiri
interahamwe, nyirigisirikare, batabasha kubona
uzahangana neza na FPR, ntakindi byari kubyara
keretse kurimbuka kwabatutsi.
Amakosa yose yagombaga kuba yarakoze, uko
yasaga
kose,
uyagereranije
nubwicanyi
bwurubozo abahutu binterahamwe bicishije
abatutsi, byatumaga mbere na mbere abatutsi
bamwemera nkuhagaritse itsembabwoko. Nawe
rero, kuko nubundi akunda ibyubahiro cyanee,
byari bimworoheye kubyigisha abantu kuko nibwo
abasha kubona uburenganzira uretse ko aba
abwihaye, bwo gukanda uwariwe wese utari mu
murongo ashaka. Buri gihe uwitsamuye ati genda
mwa bicanyi mwe. Amahanga ati nyabuneka cisha
make, ati muceceke kuko abantu bashize
mubarebera
njye
mvanaho
leta
yabicaga
genocide irashira, none muravuga iki mu bibazo
byacu?
None
aranze
yigize
ubukombe
61

nkuwatabaye
abashize,
kandi
ariwe
nyirabayazana. Burya ngo akamasa kazazimara
kazivukamo pe!!! Umututsi yatumye abashaka
kumara abatutsi babona imbarutso, arangije
arabatererana barashira.
URUHARE RWIBINDI BIHUGU MU NTAMBARA
YACU.
Uretse ko nta naho bitaba mu ntambara ziswe izo
kwibohoza, ningabo za leta zikumira abo bateye,
ariko ku ntambara yInkotanyi nabonye byinshi
kandi abashaka guhoza rubanda ku kinyoma
barabyitwaza.
Icyambere, intambara yaturutse muli Uganda,
irwanwa nabana biganjemo abatutsi, bavaga
imihanda yose, bava UGANDA, TANZANIA, ZARE,
BURUNDI, RWANDA, KENYA, nahandi ariko bo
bake cyane. Ibi mbere nambere birahagije kugira
ngo umuntu yumve uruhare rwa buli gihugu muli
ibyo byose. Duhereye aho na none, birumvikana
ko buli gihugu uretse u Rwanda, cyamenye
cyangwa cyemereye abana babatutsi kuhaca
bajya ku rugamba. Hari nibihugu muli ibyo
byanabahaga ba maneko bo kubaherekeza. Mu
gihugu cyu Burundi haciye abantu batari munsi
ya 30000. Bose bavaga mu Burundi binjira
Uganda .Uganda yaciyemo benshi kurushaho kuko
yo bose bagombaga kuhanyuzwa.
Icyakabiri, u Rwanda, ndetse nInkotanyi nta
bikoresho bya gisirikare bikorera, bagomba
62

kubigura.
Kubigura
bivuga
kugira
ibihugu
bigurwamo, kandi ku mpande zombi. U Rwanda
rero, rwakoreshaga amafaranga yarwo kugura
imbunda namasasu, ibindi bakabihabwa ninshuti
nkinkunga cyangwa nkideni. Muli ibyo bihugu,
harimo Belgique, France, Chine, Rep Sud africaine,
Egypte, Uburusiya, nahandi. Intambara ihora
isaba intwaro nshya kandi zo guhangana nizo
umwanzi nawe afite, bivuze ko hariho kugura
nimbunda zigomba kuza kwigishwa nabarimu
bavuye mu bisirikare byibindi bihugu. Ntihazagire
uhakana ko hatigeze haba ba instructeurs
babafaransa, cyangwa ababiligi babaye mu
Rwanda. No mu Nkotanyi ntihazagire uhakana ko
zitigishijwe nabagande, ndetse bamwe bajya no
kwihugura hanze mu nshuti. Iyo logique rero
ntaho abantu bayihungira.
Mu bibazo birimo bivugwa ubu muli iki gihe, u
Rwanda ruti abafaransa bagize uruhare mu
byabaye mu Rwanda bigishije interahamwe. Njye
nabaza:ese Interahamwe zari zikeneye kwiga iki
kirimo ubuhanga buhanitse gikenewe kwigishwa
nabafaransa? Akazi interahamwe zakoze kwari
ugutema numuhoro, kwari ugutera grenades,
kwari ukurashisha imbunda ntoya zisanzwe
zikoreshwa mu gihugu, zishobora no kwigishwa
nabapolisi ba komini. Njye icyo nemera nuko
iyaba ABAFARANSA baraje kwigisha urwango mu
Nterahamwe, no kuzitinyura gukora amaraso, no
kuzibera aba komanda, uretse ko byo nta
nimpamvu, kujya kwica umutusti wumuhinzi
ntabwo bikeneye expert wumufaransa, nari
kwemera ko bagize uruhare runini cyane koko. Si
63

ba miseke igoroye na none, kuko ubwo


twavumaga Habyarimana, bo bamuteruriraga mu
kirere nkinshuti magara. Bivuze ko kuli njye
nInkotanyi zose, inshuti yumwanzi wacu kuli twe
yari umwanzi wacu. Kuki icyo kinyoma gikomeza
gusugira kigasagamba? None se ko navuze
ahantu hose twe Inkotanyi twishe abaturage,
noneho abarundi baduhaye inzira, abagande
batwigishije bakaduha nimbunda bose bajye
murukiko mpuzamahanga ngo bakoze genocide?
Nyuma yaho se naho Intambara inarangiriye
tugatangira
iya
Congo,
ko
abasirikare
babanyarwanda
bigishijwe
nAMERICANS,
ISRAELITES, NORTH KOREANS, SOUTH AFRICANS,
ETHIOPIANS, ERYTHRIANS, RUSSIANS, KENYANS,
nabandi
ntabashije
kumenya,
bivuze
ko
abanyekongo twatikije, nabahutu muli Zare, bose
bazabazwa ibyo bihugu byigishije ingabo zacu?
Ubu se ko ingabo zacu zarimo abagande kandi
ibyo ko ntawe ubihakana kuko na Kagame
arabyemera kuko yanasezereye ku mugaragaro,
abo benshi ko aribo barashishaga ibibunda bwa
kirimbuzi, za 122 mm, 107 mm,120 mm, ubwo
Uganda ifatwe mwijosi ngo nize isobanure ibya
genocide?
ABANYARWANDA
NIBABOHOKE,
NIBAMENYE ICYO BAZIZE KO HABYARIMANA
YAPANZE
AMAHANO,
KAGAME
AMUFASHA
KUYAGEZA KUBANYARWANDA, KINANI ARIPFIRA,
NUNDI NAGIRE VUBA AJYE MU RUKIKO ACIBWE
URWO GUPFA, AMUKURIKIRE ABASIGAYE BABANE
AMAHORO.
Amaherezo abantu bazamenya ko icyazanye
incuti za Habyarimana mu Rwanda, ari inyungu
64

bari bahuriyeho, kuko yari azi kubeshya


amahanga
akamuhururira.
Nyamara
ibyo
byarangiranye na 1990. Kuko urebye uko Belgique
na Zare byahise bihurura ako kanya ngo Uganda
yateye u Rwanda, ariko basanga ari abatutsi
bitahiraga bagahita bavanamo akabo karenge,
bwacya, abafaransa nabo bati natwe Kinani
ninshuti, reka tujye kumwifashiriza abandi
bamutereranye,
bahagera
bakanacuruzanya
akamogi ka Nyungwe kuli business yaba Perezida
Habyarimana na Mitterand nutuzu twabo. Mu
masoko yimbunda namasasu burya ababicuruza
barahezwe, aho naho hari igisubizo ku mibanire
ya Mitterand na Habyarimana, none FPR ikaba
yarabigize intero, kugira ngo ibashe guhishira ibyo
nayo
yakoze
birababaje
uretse
ko
bitayihanaguraho icyaha.
HAKORWA IKI UBU?
ONU nitinyuke ku mugaragaro, ive mu kimwaro
ifite
njye
ntasonukiwe,
ngo
ntiyatabaye
abanyarwanda. Ese hari amategeko ya ONU
yatanzwe ngo abahutu nabatutsi barwane? Ese
hari uyobowe amagambo ya Kagame ngo niba
ONU itaje nonaha, ntayo nkikeneye ntizanaze njye
nzihagarikira ubwicanyi? Iyo ONU ipfa kwirahamo
uko ishaka , tukayirasira ba basirikare bayo
babatesi batinya gupfa ikosa ryari irya nde? Ese
ubundi ONU igizwe na nde nande? Kuki mu
bihangange biyigize, hatungwa agatoki kimwe
muli byo, nuko aricyo gihangange cyonyine cyari
kubuza Genocide kuba?
65

NIHAKORWE IPEREREZA KU MPAMVU ZATUMYE


GENOCIDE YABAYE YARASHOBOTSE KANDI MU
KANYA GATO CYANE, NURUHARE IMPANDE ZOMBI
ZABIGIZEMO, NDAVUGA LETA NINYESHYAMBA.
_______________________________________________

66

Vous aimerez peut-être aussi