Académique Documents
Professionnel Documents
Culture Documents
6
The Legal Aid Forum – Rwanda
Forum d’Aide Juridique – Rwanda
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko – Rwanda
Uburenganzira bw’umwanditsi
Igice icyo ari cyo cyose cy’iki gitabo gishobora guhindurwa mu zindi ndimi, kwiganwa no
kugezwa ku bandi bantu mu buryo ubwo ari bwo bwose, ndetse no gufotorwa. Uretse kuvuga
uwateguye iki gitabo, nta ruhushya rugomba gusabwa uwagiteguye kugira ngo umuntu
agikoreshe, agihindure mu zindi ndimi, agitubure cyangwa agire uwo yoherereza igice icyo
ari cyo cyose cy’iki gitabo.
Nta muryango cyangwa umuntu ku giti cye uhinduye iki gitabo mu zindi ndimi, ucyiganye,
cyangwa ufotoye igice icyo ari cyo cyose cy’iki gitabo ushobora kwiyitirira uburenganzira
butaziguye kuri iki gitabo. Igice icyo ari cyo cyose cy’iki gitabo gihinduwe mu zindi ndimi
cyangwa gifotowe kigomba gukurikiza ibimaze kuvugwa haruguru ku byerekeye imikoreshereze
y’iki gitabo.
Kugurisha cyangwa gukoresha iki gitabo ku buryo bwo gushaka indonke birabujijwe igihe icyo
ari cyo cyose.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Ibirimo
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 i
Abatuwe iki Gitabo
Iki gitabo gituwe abafasha mu by’amategeko benshi
badahwema gutanga inkunga yabo buri munsi bagamije
guteza imbere ubutabera batanga serivisi z’ubufasha
mu by’amategeko mu baturage. Inkunga y’abafasha mu
by’amategeko ni ingenzi cyane mu gufasha abaturage
kugera ku butabera butunganye, budaheza, kandi
bubereye bose.
ii Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Uko iki Gitabo gikoreshwa
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 iii
iv Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Gushimira
Gutegura no gutunganya iyi mbumbanyigisho y’Ubufasha mu by’Amategeko
byashobotse kubera igikorwa cyo kugisha inama abantu benshi cyatangiye mu
Ugushyingo 2007 kigeza muri Gicurasi 2009. Imiryango myinshi igize Ihuriro
ry’Imiryango Itanga Ubufasha mu by’Amategeko ndetse n’abantu ku giti cyabo
bagize uruhare rukomeye mu itegura n’itunganywa ry’iki gitabo haba mu
gutanga ibitekerezo, mu bushakashatsi, mu mpaka zagiwe no mu isesengura
ryakozwe.
Nanone kandi iki gitabo nticyari gushobora gutegurwa iyo kidaterwa inkunga
ya buri gihe n’abakozi bo mu bunyamabanga bw’Ihuriro ry’Imiryango Itanga
Ubufasha mu by’Amategeko (LAF) bakoze ubutaruhuka kugira ngo Itsinda
rishinzwe gutegura imbumbanyigisho y’Ubufasha mu by’Amategeko risohoze
inshingano ryari ryihaye.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 v
kudusangiza ku byo banyuzemo mu rwego rw’akazi kabo byatugiriye akamaro
katagereranywa. Abakozi ba LRF baduteye inkunga mu rwego rwa tekiniki
ubwo twari muri Kenya nabo turabashimiye byimazeyo.
The Legal Aid Forum – Forum d’Aide Juridique – Ihuriro ry’Imiryango Itanga
Ubufasha mu by’Amategeko – Kigali, Rwanda – Gicurasi 2009
vi Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Irangashingiro
Kugera ku Butabera n’Ubufasha mu by’Amategeko
Benshi mu batuye isi nta buryo na buke bafite bwo Kugera ku butabera – ari
nabwo burenganzira bwa muntu butuma n’ubundi burenganzira bwe bushoboka.
Kubona amakuru yumvikana kandi ku buryo bworoshye yerekeye amategeko,
uburenganzira ndetse n’inzira zikurikizwa mu bucamanza birakomeye kandi
hari n’inzitizi nyinshi mu rwego rw’ubukungu n’imibanire y’abantu zitambika
imbere y’abaturage.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 vii
kubagirira ibanga kugira ngo kubonana nabo bwa mbere bikorwe mu buryo
bwa gihanga bukurikije umwuga.
The Legal Aid Forum – Forum d’Aide Juridique – Ihuriro ry’Imiryango Itanga
Ubufasha mu by’Amategeko – Kigali, Rwanda – Gicurasi 2009
viii Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Ubushobozi na Tekiniki by’Abafasha mu
by’Amategeko
Inzego z’ubuyobozi
Inzego z’ubutabera
Abafasha mu
Imiryango by’amateko Abaturage
itagengwa na
Leta
Uburyo bwiza bufasha abafasha mu by’amategeko kugera kuri izo tekiniki n’ubwo
bushobozi ni uguhora babukoresha bakanasangira amasomo bavana mu byo bakora.
Ubwiza bwa serivisi utanga buzaterwa inkunga yisumbuye kandi bukurikiranwe
n’Umuryango ukorana na wo.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 ix
x Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 1
Ubukangurambaga bw’abaturage
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 1
Icyiciro cya 1 Ubukangurambaga bw’abaturage
Kumenya ibyo
abaturage
!
Icyo kwitabwaho: Kumenya ibyo abaturage bagutezeho:
Ugomba kwirinda kubwira abaturage ko uri
bagutezeho avoka cyangwa ko ufite ubushobozi bwo
gukemura ibibazo byabo byose. Abaturage
bagomba kumenya aho umurimo w’ubufasha
mu by’amategeko ugarukira kugira ngo ibyo
ukora bitazabaca intege, bikabatera ipfunwe
cyangwa bigatuma babyinubira.
2 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 2
Gukangura abaturage no kubahugura
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 3
Icyiciro cya 2 Gukangura abaturage no kubahugura
Gutegura:
1. Kugena intego y’isomo / z’isomo;
2. Guhitamo no gushyira ku rutonde abaturage wifuza
gukangurira igikorwa runaka ukurikije intego wihaye;
3. Kubimenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze;
4. Guhitamo no kugena ahantu, itariki na gahunda y’igikorwa
cyo gukangura abaturage;
5. Kumenyekanisha igikorwa no gutumira abantu ku giti cyabo
cyangwa amatsinda kuzitabira icyo gikorwa;
6. Gutegura ubutumwa bwihariye n’ururimi ruzakoreshwa
hakurikijwe abantu batumiwe.
4 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 2 Gukangura abaturage no kubahugura
Raporo n’Ikurikiranabikorwa:
1. Menyesha umuryango mukorana ibyo inama yagezeho;
2. Kurikirana ibikorwa byose byumvikanyweho n’abaturage
bitabiriye inama kandi uhe raporo umuryango ukorana na wo.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 5
Icyiciro cya 2 Gukangura abaturage no kubahugura
Isomo ry’amahugurwa:
1. Kora ku buryo ugera aho amahugurwa abera hakiri kare
kugira ngo ugenzure niba ibintu byose byateganyijwe bihari;
2. Isomo ryawe ritegure kandi uritange mu byiciro bikurikira:
a. Ibwire abaturage uwo uri we nk’umufasha mu by’amategeko
kandi unababwire umuryango ukorana na wo;
b. Shyiraho amategeko abahugurwa bagomba gukurikiza
kugira ngo hatagira ikibarangaza ntibakurikire isomo;
c. Menya ibyo abahugurwa bategereje n’impungenge zabo;
d. Sobanura insanganyamatsiko igiye kuganirwaho;
e. Garagaza intego y’isomo;
f. Shingira ku bibazo abaturage bafite muri iki gihe, ubihuze
n’insangamatsiko irimo kuganirwaho;
g. Koresha uburyo bw’imyigirishirize ba nyir’ubwite bagi-
ramo uruhare (reba ibikurikira), uhitamo ubwo buryo
ushingiye ku nsanganyamatsiko y’isomo, abagize itsinda
wahisemo guhugura n’uko igihe ufite kingana;
h. Teganya igihe gihagije abaturage baribubazemo ibibazo
banatange ibitekerezo. Ugomba gusubiza ibibazo byose
nta kurimanganya kandi nta guca ku ruhande.
Niba hari ikibazo udashoboye gusubiza, bwira
abahugurwa ko uzajya gusobanuza mu muryango
mukorana hanyuma ukagaruka ubazaniye igisubizo.
Ugomba gukora ku buryo ibyo bishoboka: wirinde
gusezeranya abahugurwa ibyo utazashobora gukora.
6 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 2 Gukangura abaturage no kubahugura
Neza/yego
Biringaniye
Nabi/oya
* Shyira √ ahakwiye.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 7
Icyiciro cya 2 Gukangura abaturage no kubahugura
Nk’umuhuza, ugomba:
• Guhitamo ingingo iganirwaho;
• Gufasha abahugurwa bose gukora amatsinda mato;
• Kugena no gucunga igihe impaka zimara;
• Teganya igihe gihagije kugira ngo buri tsinda rigeze ku
bandi ibyo ryagezeho mu biganiro byaryo; no
• Kugaragaza ingingo z’ingenzi ushingiye ku biganiro
byabaye.
Nk’umuhuza ugomba:
• gukora ku buryo impaka zidatandukira ahubwo zikibanda
ku kibazo cyagaragajwe;
• guteganya igihe gihagije kugira ngo buri tsinda rigeze ku
bandi ibyo ryagezeho mu biganiro byaryo; no
• kuvuga mu magambo avunaguye ingingo zitandukanye
zaganiriweho no kuvana amasomo mu mpaka zagiwe.
Nk’umuhuza ugomba:
• guha abakinnyi igihe gikwiye bagakina umukino wabo;
• guha umwanya abahugurwa bakavuga ibyo babonye n’ibyo
umukino wabigishije; no
• kuvuga mu magambo avunaguye ingingo umukino
n’impaka byagaragaje.
8 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 2 Gukangura abaturage no kubahugura
Nk’umuhuza ugomba:
• Kugenera buri tsinda igihe gihagije cyo gukora umukoro
no kugeza ku bandi ibyo ryagezeho;
• Gukurikirana ibitekerezo by’abahugurwa kuri buri mukoro,
kuvuga mu magambo avunaguye ingingo z’ingenzi zavuye
mu matsinda yose; no
• Guhuza izo ngingo z’ingenzi n’intego y’ibanze y’isomo.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 9
Icyiciro cya 2 Gukangura abaturage no kubahugura
Ingero Ingero
Ingero ni ibitekerezo cyangwa ibintu byabayeho koko mu buzima
busanzwe byifashishwa mu mpaka zigibwa mu kugaragaza no
gusesengura imyitwarire n’imyifatire.
Nk’umuhuza ugomba:
• Gukora ku buryo urugero rutanzwe rwumvikana kandi
rukagira aho ruhuriye n’insanganyamatsiko iganirwaho;
• Kugena ibibazo abahugurwa bari bukoreshe bajya impaka
ku rugero rwatanzwe;
• Kuganira n’abahugurwa bose ku bisubizo bitandukanye
byatanzwe; no
• Kuvuga mu magambo avunaguye amasomo yavuye mu
mpaka zagiwe.
!
Icyo kwitabwaho: Iyo urugero rwatanzwe ari ibintu byabayeho
koko, amazina y’abantu n’ahantu byabereye
bigomba guhindurwa mu rwego rwo kwirinda
kuvogera ubuzima bwite bw’abo bantu.
10 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 3
Kwakira abagenerwabikorwa
Imbumbanyigisho
11 y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 11
Icyiciro cya 3 Kwakira abagenerwabikorwa
Ibanga Ibanga:
Kugira ibanga ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu murimo wawe nk’umufasha
mu by’amategeko. Ugomba gukora ku buryo ugirira ibanga ikintu cyose
uwakugannye akubwiye. Uwakugannye agomba kumva agufitiye icyizere kandi
ko amakuru akubwiye cyangwa inyandiko agusigiye ubigira ibanga rikomeye.
Ni ukuvuga ko:
o Utagomba kugira uwo uhishurira ayo makuru, yaba undi muryango
cyangwa ikindi kigo, inshuti zawe cyangwa umuryango wawe, n’ibindi;
o Ugomba gukora ku buryo amakuru wahawe atamenywa n’undi muntu ku
buryo busa nk’impanuka – kubera ko hari undi umuntu wabashije kugera
ku madosiye yawe cyangwa kubera ko amadosiye yawe abitswe ahantu
hatizewe bihagije;
o Abantu ushobora gusa kugezaho amakuru nk’ayo ni abanyamategeko
cyangwa abantu babiherewe uburenganzira bw’umwihariko n’umuryango
ukorana na wo;
o Wagombye gusobanurira aya mahame yose umugenerwabikorwa waje
akugana
12 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 3 Kwakira abagenerwabikorwa
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 13
Icyiciro cya 3 Kwakira abagenerwabikorwa
14 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 4
Kubaza abagenerwabikorwa
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 15
Icyiciro cya 4 Kubaza abagenerwabikorwa
Igihe hakenewe
ubufasha mu rwego
!
Icyo kwitabwaho: Ushobora gusanga umugenerwabikorwa
akeneye gufashwa mu byerekeye ubume-
rw’ubumenyamuntu nyamuntu mbere y’uko usuzuma ikibazo
cye mu rwego rw’amategeko.
Niba ari ko bimeze, ugomba:
- Gufasha umugenerwabikorwa gutuza no
gushyira umutima hamwe;
- Gusobanurira umugenerwabikorwa ko
akeneye mbere na mbere kubonana n’umu-
jyanama wahuguriwe iby’ubumenyamuntu
kugira ngo amufashe kandi amutere
inkunga muri urwo rwego;
- Kumugira inama yo kuzagaruka kukureba
cyangwa kureba umuryango ukorana na
wo, kugira ngo umuhe serivisi z’ubufasha
mu by’amategeko ukurikije ikibazo afite;
- Noneho, mwoherereze umujyanama wabi-
huguriwe.
Ntushobora gutanga mwene buriya bujyana-
ma, keretse warabuhuguriwe by’umwihariko.
16 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 4 Kubaza abagenerwabikorwa
!
Icyo kwitabwaho: Ushobora gusanga, aho ibintu bigeze, ikibazo
ugejejweho atari icyo wowe nk’umufasha
Kureba niba
ari ikibazo
mu by’amategeko ushobora gusuzuma. Ibyo cyo mu rwego
bishobora guterwa n’uko umugenerwabikorwa rw’amategeko
adafite ikibazo cyo mu rwego rw’amategeko
(gishobora kuba ari icyo mu rwego rw’imiba-
nire n’abandi bantu, ubumenyamuntu cyangwa
ari icyo mu rwego rw’ubukungu).
Iyo bimeze bityo, ushobora kugira umugene-
rwabikorwa inama yo kujya kureba umujya-
nama ubifitiye ubushobozi cyangwa umu-
ryango ufite ubumenyi bwihariye muri urwo
rwego, hanyuma ukamwoherereza uwo
mujyanama cyangwa uwo muryango. Kora ku
buryo umugenerwabikorwa yumva impamvu
umwohereje aho.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 17
Icyiciro cya 4 Kubaza abagenerwabikorwa
Inshingano z’umufasha
• Ha umugenerwabikorwa amakuru
mu by’amategeko: ajyanye n’ikibazo afite bitewe n’imi-
ibikorwa bitandukanye terere y’ikibazo ndetse n’ubwoko
bishoboka bitewe
n’imiterere y’ikibazo.
bw’igikorwa yahisemo kigomba
gukorwa.
Gusoza igikorwa INTAMBWE YA 4 – Gusoza
cyo kubaza • Umvikana n’umugenerwabikorwa ku ntambwe zikuri-
kiraho. Reba amakuru y’inyongera umugenerwabikorwa
akeneye gutanga n’icyo wowe nk’umufasha mu by’ama-
tegeko ugomba gukora (niba ari ngombwa);
• Niba ari ngombwa umvikana n’umugenerwabikorwa
ku byerekeye kuzongera kumubaza mu rwego rw’iku-
rikiranabikorwa;
• Shimira umugenerwabikorwa kuba yaje kukureba; kandi
• Wereke umugenerwabikorwa inzira ijya hanze.
18 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 4 Kubaza abagenerwabikorwa
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 19
Icyiciro cya 4 Kubaza abagenerwabikorwa
Urugero:
Isambu wayibonye ute?
Ibibazo bifunze: Ni ibibazo bisaba igisubizo cya ‘yego’ cyangwa ‘oya’. Ubusanzwe
ni ibibazo bisa n’ibibogamye kandi bisaba igisubizo kimwe gusa.
Icyitonderwa: kubaza bene ibyo bibazo bituma usa naho uha umugene-rwabikorwa
ibitekerezo aho kumuha umwanya wo gusobanura ikibazo cye
nk’uko cyamubayeho. Ariko, ahagana ku musozo w’igikorwa cyo
kubaza, mu rwego rwo gusobanuza neza ibintu byihariye, ushobora
kubaza ibibazo bike bifunze.
Urugero:
Isambu yawe wayihawe na so?
!
Icyo kwitabwaho: Irinde kubaza ikibazo “kubera iki?”. Byatuma
umugenerwabikorwa yumva ko urimo
kumucira urubanza.
20 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 4 Kubaza abagenerwabikorwa
!
Icyo kwitabwaho: Imyambarire yawe nk’umufasha mu by’ama-
tegeko ishobora gutuma umugenerwa-
bikorwa yumva atekanye cyangwa ikamu-
bangamira. Bityo rero, ugomba buri gihe
kwitondera uburyo wambara ukurikije aho
uri n’abo muri kumwe, ukambara ku buryo
bwiyubashye kandi butabangamiye umuco.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 21
Icyiciro cya 4 Kubaza abagenerwabikorwa
Mutoni
aganira
n’umwana
ku buryo
bumwongerera
icyizere.
22 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 5
Kuyobora, Kohereza ahandi no
Guherekeza
Nyuma y’iki cyiciro, uzaba wumvise neza:
1. Aho kuyobora no kohereza ahandi
bitandukaniye;
2. Igihe biba ngombwa
guherekeza
umugenerwabikorwa;
3. Ibigomba kwitabwaho
byihariye igihe cyo kuyobora
umugenerwabikorwa, kumwohereza
ahandi cyangwa kumuherekeza.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 23
Icyiciro cya 5 Kuyobora, Kohereza ahandi no Guherekeza
24 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 5 Kuyobora, Kohereza ahandi no Guherekeza
Urugero
Urugero rwo guherekeza
umugenerwabikorwa:
Yozefu afite imyaka 14 y’amavuko. Ubwo ababyeyi be bicwaga
yari afite imyaka 5, yahunganye n’abandi bantu bo mu muryango
we. Mu minsi ishize yagarutse iwabo ari wenyine, asanga hari
abandi bantu baba mu nzu y’ababyeyi be. Ubwo yagiye ku
mudugudu gusaba ko bamufasha gusubirana inzu y’ababyeyi be
ariko bamubwira ko nta bushobozi bafite bwo kumufasha. Aje
kugusaba kumufasha.
Kubera ko Yozefu ari umwana kandi ababyeyi be bakaba
barapfuye, iki ni ikibazo wowe nk’umufasha mu by’amategeko
ushobora gufataho icyemezo cyo guherekeza uwo mwana mu
nama n’abayobozi bireba. Kugira ngo Yozefu afate icyemezo
ku buryo azageza ikibazo cye ku bayobozi kireba, ugomba
kubanza gukusanya amakuru ajyanye n’ikibazo cye. Ugomba
kubanza kumenya abayobozi bireba kugira ngo bateganye inama
uzaherekezamo Yozefu no kumufasha kubona amakuru ya
ngombwa.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 25
Icyiciro cya 5 Kuyobora, Kohereza ahandi no Guherekeza
26 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 5 Kuyobora, Kohereza ahandi no Guherekeza
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 27
Icyiciro cya 5 Kuyobora, Kohereza ahandi no Guherekeza
28 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 6
Inama mu by’Amategeko &
Gutegura Inyandiko
Nyuma y’iki cyiciro, uraba umaze kumva neza:
1. Icyo inama mu by’amategeko ari
cyo;
2. Ubwoko bw’inyandiko
ushobora gusabwa gutegura;
3. Ugomba gutegura imyanzuro
uwo ari we;
4. Uburyo bwo gutegura imyanzuro.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 29
Icyiciro cya 6 Inama mu by’Amategeko & Gutegura Inyandiko
Urugero
Urugero rw’ikibazo gisaba inama mu
by’amategeko
Yohani, umukuru w’urugo, yashakaga kugurisha imirima
y’umuryango atabyumvikanyeho n’abagize umuryango bose.
Umukobwa we Anyesi, utemeranyaga na se kuri uwo mugambi,
yaje kukugisha inama.
30 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 6 Inama mu by’Amategeko & Gutegura Inyandiko
!
Icyo kwitabwaho: Kora ku buryo umenya neza ibyabaye byose
kandi ko byumvikana mbere yo kugira inama
utanga mu by’amategeko.
Urugero
Kalisa yaje kukureba afite kopi y’urubanza rwaciwe burundu mu
mwaka wa 1989 rwerekeye ikirego cy’amahugu kirebana n’isambu
hanyuma ukemera kugikurikirana. Ku munsi ukurikiyeho, undi
muntu na we uri muri urwo rubanza aje kukureba afite indi
kopi y’urubanza rwaciwe burundu mu mwaka wa 2000. Ubwira
uwo muntu wa kabiri ko wamaze kugezwaho ikibazo n’urundi
ruhande muri urwo rubanza, bityo ukaba udashobora kugira icyo
umumarira.
N.B: Amazina yarahinduwe ku mpamvu yo kugira ibanga.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 31
Icyiciro cya 6 Inama mu by’Amategeko & Gutegura Inyandiko
!
Icyo kwitabwaho: - Ushobora gusa gutegura imyanzuro ari
uko wamaze kubihugurirwa;
- Ugomba kandi gukorana, ku buryo bwa
hafi cyane, n’ushinzwe amategeko uzajya
asuzuma imyanzuro wateguye mbere yo
kuyishyikiriza urukiko bireba; kandi
- Ugomba kugira:
• Ubumenyi mu by’amategeko n’amateka
ndetse n’inzira ziteganyijwe zigomba
gukurikizwa;
• Ubushobozi bwo gutegura no kwandika
imyanzuro mu magambo arambuye
kandi mu buryo bwumvikana;
• Ibitabo by’ingenzi mu by’amategeko.
32 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 6 Inama mu by’Amategeko & Gutegura Inyandiko
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 33
Icyiciro cya 6 Inama mu by’Amategeko & Gutegura Inyandiko
34 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 7
Ubuhuza n’Umushyikirano
Ubuhuza bugamije:
• Gukemura impaka;
• Kubona igisubizo/ibisubizo bishyize mu gaciro kandi
bishobora gushyirwa mu bikorwa;
• Gufata kimwe impande zombi zishyamiranye / kwirinda
kubogama; no
• Guha abantu uburyo bwo kuvugana no kungurana
ibitekerezo ku kibazo cyihariye bashyamiranyeho.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 35
Icyiciro cya 7 Ubuhuza n’Umushyikirano
Urugero
Urugero rw’ubuhuza:
Umukoresha wa Madamu Barihuta yasheshe amasezerano ye
y’akazi ariko ntiyamuha imperekeza. Kubera ko yumvaga iseswa
ry’amasezerano ye y’akazi ritari rikwiye, Madamu Barihuta
yabanje kugisha inama undi muryango utanga ubufasha mu
by’amategeko. Uwo muryango woherereje umukoresha we ibaruwa
imumenyesha ingingo z’amategeko zigomba gukurikizwa mu
byerekeye iseswa ry’amasezerano y’akazi. Kubera ko umukoresha
atigeze agira icyo asubiza kuri iyo baruwa, Madamu Barihuta
yaje mu kigo ngishwanama mu by’amategeko cyanyu kugira ngo
mumukorere ubuhuza.
Mwohereje ibaruwa itumira umukoresha wa Madamu Barihuta
maze yemera ubwo buhuza. Ku munsi w’ubuhuza, mwayoboye
ibiganiro hagati y’impande zombi byatumye amaherezo zigera ku
bwumvikane.
N.B: Amazina yarahinduwe ku mpamvu yo kugira ibanga.
36 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 7 Ubuhuza n’Umushyikirano
!
Icyo kwitabwaho: Iyo wahaye inama mu by’amategeko umu-
generwabikorwa cyangwa undi muntu
wagusobanuriye birambuye ikibazo cye
runaka, icyo gihe ntushobora kuba umuhu-
za. Ntiwagaragara nk’umuntu utagira aho
abogamiye. Ushobora gusa gufasha umu-
generwabikorwa kubona umuhuza utagira
aho abogamiye.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 37
Icyiciro cya 7 Ubuhuza n’Umushyikirano
INTAMBWE YA 2: Gutangira
1. Ikaze – Abagize impande zose baribwirana;
!
Icyo kwitabwaho: Niba uziranye na rumwe mu mpande
zishyamiranye, ugomba kubibwira urundi
ruhande. Urwo ruhande rundi rugomba
kwemeza niba rukomeza cyangwa rudako-
meza igikorwa cy’ubuhuza hamwe nawe. Iyo
rumwe mu mpande zishyamiranye rwanze
gukomeza ubuhuza, icyo gihe ugomba kuva
mu buhuza hanyuma ugasaba undi muhuza
ubishoboye akagusimbura.
38 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 7 Ubuhuza n’Umushyikirano
INTAMBWE YA 3: Impaka
1. Reba unasuzume ibitekerezo binyuranye bya buri ruhande;
Ni ngombwa ko ugira ubushobozi bwo kumenya
ibimenyetso by’ibyo buri ruhande rwemera kwigo-
mwa.
2. Reba kandi ubayobore aho ubwumvikane bushobora
kugerwaho (niba hahari);
Niba ntacyo barimo guhuriraho ngo bumvikane,
ushobora gufata icyemezo cyo kugira icyo umara
kurushaho, ubagira inama ku cyo bapfa unayobora
impande zombi kugira ngo zigere ku bwumvikane.
3. Niba nta bwumvikane bugezweho, noneho mwumvikane
ku ntambwe zigomba gukurikiraho.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 39
Icyiciro cya 7 Ubuhuza n’Umushyikirano
40 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 8
Iperereza n’Ikurikiranabikorwa
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 41
Icyiciro cya 8 Iperereza n’Ikurikiranabikorwa
Ikurikiranabikorwa Ikurikiranabikorwa
Imiterere y’akazi kawe nk’umufasha mu by’amategeko ituma gahoraho.
Nyuma yo gutanga inama mu by’amategeko cyangwa gukora ubuhuza,
kuyobora, kohereza cyangwa guherekeza umugenerwabikorwa,
n’ibindi, ukwiye gukurikirana ikibazo igihe cyose bishoboka.
Ikurikiranabikorwa ni iki?
Ikurikiranabikorwa rireba intambwe zigenda ziterwa mu
ikemurwa ry’ikibazo wagejejweho kugira ngo urebe niba ibikorwa
wasabye gukora byaragize akamaro cyangwa niba ari ngombwa
gufata ibyemezo byisumbuye cyangwa kwiyambaza abandi bantu,
n’ibindi. Ibikorwa by’ikurikiranabikorwa bigamije kugera ku
gisubizo cya nyuma kandi cya burundu ku kibazo wagejejweho
n’umugenerwabikorwa wawe.
Mutoni arabaza
umugenzi
aho yabona
umugenerwabikorwa
kugira ngo akore
ikurikiranabikorwa
ry’ikibazo cye.
42 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 9
Inshingano y’Abafasha mu by’Amategeko
mu gucunga amakuru n’Isano iri hagati
y’Igenzurabikorwa, Ubushakashatsi
n’Ubuvugizi
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 43
Icyiciro cya 9 Inshingano y’Abafasha mu by’Amategeko mu gucunga amakuru
n’Isano iri hagati y’Igenzurabikorwa, Ubushakashatsi n’Ubuvugizi
44 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Icyiciro cya 9 Inshingano y’Abafasha mu by’Amategeko mu gucunga amakuru
n’Isano iri hagati y’Igenzurabikorwa, Ubushakashatsi n’Ubuvugizi
!
Icyo kwitabwaho: Ugomba kugirira ibanga raporo zawe n’ibindi
bikoresho byose by’ihererekanyamakuru.
Ugomba gushyira umukono kuri buri raporo
no kwandikaho amazina yawe.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 45
Icyiciro cya 9 Inshingano y’Abafasha mu by’Amategeko mu gucunga amakuru
n’Isano iri hagati y’Igenzurabikorwa, Ubushakashatsi n’Ubuvugizi
46 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Ibisobanuro by’amagambo
1. Abunzi Hakurikijwe ingingo ya 3 y’Itegeko Ngenga nº31/2006 ryo
kuwa 14/08/2006 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere
bya Komite y’abunzi, Abunzi ni ‘urwego rushinzwe kunga
ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bashyikiriza urukiko
ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego’ ku manza
z’imbonezamubano n’izi’mpanabyaha hakurikijwe ibipimo
ntarengwa bisobanuwe mu ngingo ya 8 n’iya 9 y’iryo Tegeko
Ngenga.
Iyo impande zombi zidashoboye kumvikana, Abunzi bafata
icyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa. Uruhande
rutishimiye icyo cyemezo rushobora kwiyambaza Urukiko
rw’Ibanze.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 47
IBISOBANURO BY’AMAGAMBO
48 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IBISOBANURO BY’AMAGAMBO
23. Ubufasha mu by’amategko Gutanga, ku buntu cyangwa uzitanga afite inkunga aterwa,
serivisi z’ubufasha mu by’amategeko zirimo gutanga amakuru
/guhugura; inama mu by’amategeko /ubuhuza; no kunganira
abantu mu nkiko.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 49
IBISOBANURO BY’AMAGAMBO
27. Ikibazo ku mategeko Ingingo cyangwa ikibazo kiganirwaho, kigirwaho impaka kiri
mu rwego rw’amategeko.
50 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IBISOBANURO BY’AMAGAMBO
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 51
IBISOBANURO BY’AMAGAMBO
41. Gukangura abaturage Kwigisha cyangwa guha abaturage, amatsinda cyangwa abantu
ku giti cyabo amakuru ku kibazo cyihariye binyujijwe mu
nama zatumijwe ku mugaragaro cyangwa inama zitatumijwe
cyangwa se mu biganiro mu matsinda.
52 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Imigereka
Izi mpapuro zo kuzuzwa n’ibikoresho bikurikira ni ingero zitanzwe
hagamijwe kukorohereza akazi ukora nk’umufasha mu by’amategeko;
zishobora gutunganywa kurushaho bitewe n’aho mukorera n’uburyo
bwihariye mukoreramo.
AHANTU:
ITARIKI:
ISAHA YO GUTANGIRA:
ABANTU BATEGEREJWE (Imibare n’ibyiciro by’abantu bategerejwe):
INTEGO Y’INAMA:
UMWANYA WO KWANDIKAMO:
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 53
IMIGEREKA
Neza/yego
Biringaniye
Nabi/oya
* Shyira √ ahakwiye.
54 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IMIGEREKA
AHO ABERA:
ITARIKI:
ISAHA YO GUTANGIRA:
IGIHE AMAHUGURWA AMARA:
UMUBARE N’IBIRANGA ABAHUGURWA (ku bisobanuro birambuye, reba urupapuro
rukurikiyeho):
INTEGO Y’AMAHUGURWA:
IBYIGWA/INSANGANYAMATSIKO:
UWAKOZE RAPORO:
Amazina: Nº ya telefoni:
Umuryango ukorana na wo:
Itariki ya raporo: Umukono:
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 55
IMIGEREKA
56 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IMIGEREKA
IKIRANGO
CY’ISHYIRAHAMWE
1. INTANGIRIRO
Uko ufashwa yamenye ibikorwa byo gufasha mu by’amategeko bikorwa n’ishyirahamwe ryanyu? .......................
Yarabibwiwe Radiyo Ishyirahamwe ryabasuye mu murenge/akagari Ubundi buryo :..........................
3. UBWOKO BW’IKIBAZO
Mpanabyaha Mbonezamubano Ubucuruzi Ubutegetsi Umurimo
Mbonezamubano : Ubutaka Umuryango Izungura Ubwishingizi Ibindi .....................................
Mpanabyaha : Ubujura Ihohotera rishingiye ku gitsina Ibyaha bya jenoside Ibindi .....................
Ibyerekeye ubutegetsi / Ubucuruzi (sobanura) : ...............................................................................................................................
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 57
IMIGEREKA
N° y’idosiye : _____________
7. ICYEMEZO CYAFASHWE
Kohereza ikibazo mu wundi muryango ..................................................................................................................................
Koherezwa mu zindi serivisi urugero nka serivisi z’ubuganga ...................................................................................
Ibisobanuro by’umugereka / inyandiko zisabwa .................................................................................................................
Gukurikirana ikibazo .........................................................................................................................................................................
Ibisobanuro by’umugereka ku bigomba guzakorwa ubutaha:
...............................................................................................................................................................................................................................

Niba mwarumvikanye igihe mugomba kuzahura, tanga : Itariki : ............................... Isaha : ..................................
58 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IMIGEREKA
IKIRANGO
CY’ISHYIRAHAMWE
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 59
IMIGEREKA
N° y’idosiye : _____________
4. IBIZAKORWA UBUTAHA
...............................................................................................................................................................................................................................
...............................................................................................................................................................................................................................
...............................................................................................................................................................................................................................
...............................................................................................................................................................................................................................
...............................................................................................................................................................................................................................
...............................................................................................................................................................................................................................
...............................................................................................................................................................................................................................
...............................................................................................................................................................................................................................
Urupapuro rw’umufashwa mu by’amategeko rwuzuzwaho uko ikibazo gikurikiranwa LAF 03/008 – Rwateguwe ku
bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko
60 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IMIGEREKA
IKIRANGO
CY’ISHYIRAHAMWE
2. UBWOKO BW’IKIBAZO
Mpanabyaha Mbonezamubano Ubucuruzi Ubutegetsi Umurimo
Mbonezamubano : Ubutaka Umuryango Izungura Ubwishingizi Ibindi ...............................
Mpanabyaha : Ubujura Ihohotera rishingiye ku gitsina Ubushotoranyi Ibyaha bya
jenoside Ibindi ...................................................................
Ibyerekeye ubutegetsi / Ubucuruzi (sobanura) : ......................................................................................................................
Urupuro rw’umufashwa mu by’amategeko rujyanye no kwimura urubanza LAF 04/008 – Rwateguwe ku bufatanye
n’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 61
IMIGEREKA
IKIRANGO
CY’ISHYIRAHAMWE
2. IBISOBANURO BY’UMUGEREKA
..............................................................................................................................................................................................................................

Ibisobanuro by’umugereka LAF 02/008 – Byateguwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu
by’Amategeko
62 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IMIGEREKA
Nyiransabimana Sylvia
Umufasha mu by’amategeko wa ................................................................
(andika izina ry’umuryango akorana na wo)
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 63
IMIGEREKA
URUPAPURO RW’IMYANZURO
I – IMYIRONDORO Y’ABABURANYI
UREGA: .............................................................................................................................................................................
Mwene ............................................................................................................................................ (izina rya se) na
............................................................................................................................................................. (izina rya nyina)
UREGWA: .........................................................................................................................................................................
Mwene ............................................................................................................................................. izina rya se) na
IKIBURANWA:
URUKIKO RWAREGEWE:
64 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IMIGEREKA
Urugero:
• Kwakira ikirego no kwemeza ko ikirego gifite ishingiro
• Kwemeza ko nsinze kandi ko uwo tuburana atsinzwe
• Guherereza amagarama y’urubanza ku wo tuburana
• Gutegeka uwo tuburana kuriha ....................................................................................................................
(icyitonderwa: erekana neza ibyo usaba)
...............................................................................................
Bikorewe .........................................................................
Itariki.................................................................................
Umukono .......................................................................
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 65
66
IKIRANGANTEGO
CY’UMURYANGO
N° ya Izina Aho aturutse: Igitsina Imyaka Yarasha- Imiterere Itariki ikibazo Imiterere Izina ry’umuryango Uko ikibazo Izina ry’ubi-
dosiye ry’umuge- umugi/ tse cyangwa y’ikibazo cyakiriweho ya serivisi cyangwa imiryango kigenda shinzwe
nerwabiko- icyaro ni ingaragu bwa mbere yatanzwe ikibazo cyimuriwemo gikemuka
rwa
Imbonerahamwe y’Ikibazo mu ncamake, LAF 01/009 – Ibikoresho byateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko
Umugereka wa 10: Imbonerahamwe y’ikibazo mu ncamake
Numero ya Numero y’ishyinguranyandiko Itariki y’ishyinguranyandiko Imiterere y’ikibazo Impamvu y’ishyinguranyandiko Izina ry’ubishinzwe
dosiye
Urupapuro rw’ishyinguranyandiko, LAF 02/009 – Ibikoresho byateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko
Intego:
w Guteza imbere ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’ibikorwa n’abakora mu rwego
rw’ubufasha mu by’amategeko no kugeza abantu ku butabera;
w Kurushaho kunoza ubwiza n’uburyo bwo gushyikiriza abantu serivisi z’ubufasha
mu by’amategeko;
w Kongera ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubufasha mu by’amategeko;
w Gushyira ahagaragara no gutangira ubushakashatsi n’ubuvugizi ku bibazo
byerekeranye n’amategeko bigira ingaruka ku batishoboye mu Rwanda;
w Gutanga umusanzu mu guteza imbere urwego rw’ubufasha mu by’amategeko
rukora neza kandi rurambye mu Rwanda;
68 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IBYEREKERANYE N’IHURIRO RY’IMIRYANGO ITANGA UBUFASHA MU BY’AMATEGEKO
Kuburanira abantu
Inama /Ubuhuza
Amakuru / Kwigisha
IMITERERE
KOMITE NYOBOZI
2009 - 2010: Adepe, Avega, Coporwa, Urugaga
INTEKO RUSANGE rw’Abunganizi mu Nkiko, Dufatanye Network, Fact
Urwego rukuru rw’Ihuriro ry’Imiryango Rwanda, IJM, RCN Justice & Democracy na INILAK –
itanga Ubufasha mu by’Amategeko Ikigo ngishwanama mu by’Amategeko
UBUNYAMABANGA
KOMITE Guhuza abanyamuryango, inkunga y’ibikoresho n’iya
Y’ABAGENZUZI tekiniki, ibitabo, igenamigambi etc.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 69
IBYEREKERANYE N’IHURIRO RY’IMIRYANGO ITANGA UBUFASHA MU BY’AMATEGEKO
70 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IBYEREKERANYE N’IHURIRO RY’IMIRYANGO ITANGA UBUFASHA MU BY’AMATEGEKO
3 Imishinga itatu yakozwe mu mwaka wa 2008: 1/‘Ubufasha mu by’amategeko n’inkunga ku bikorwa by’inzego
z’ibanze mu gufasha urubyiruko rutishoboye kugera ku butabera, byakozwe n’Umuryango Adepe mu Kar-
ere ka Rubavu, 2/’Ubufasha mu by’amategeko buhabwa abana n’urubyiruko bakurikiranyweho ibyaha
by’urugomo’ byakozwe n’umuryango Ajprodho mu Turere twa Karongi na Rutsiro, 3/‘Umushinga wo ku-
gira abaturage inama mu by’amategeko’ washyizweho na INILAK ifatanyije n’Umuryango ‘Human Rights
First’ wita ku burenganzira bwa muntu mu Turere twa Kamonyi na Kicukiro– iyo mishinga irakomeza mu
mwaka wa 2009 hamwe n’indi ine yiyongereyeho, ari yo: 1/ ‘Ubufasha mu by’amategeko buhabwa abakozi
batishoboye bakora mu mirima y’ibyayi no mu bwubatsi mu Turere twa Gicumbi na Rulindo no mu Mujyi
wa Kigali’ bikorwa na Cestrar; 2/ ‘Uruhare rw’abaturage mu kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina no
gufasha mu by’amategeko abahohotewe mu Karere ka Karongi ho mu Burengerazuba’ bikorwa n’umuryango
‘Fact Rwanda’; 3/ ‘Kugira inama mu by’amategeko no guhagararira mu nkiko abanyururu bo muri gereza za
Nsinda na Kibungo’ bikorwa n’umuryango ADL ufatanyije n’Urugaga rw’Abunganizi mu Nkiko; 4/ ‘Kugira
inama mu by’amategeko no guhagararira mu nkiko abantu batishoboye, nk’abapfakazi n’imfubyi’ bikorwa
n’Urugaga rw’Abunganizi mu Nkiko; mu mwaka wa 2009 imishinga yose irimo gushyirwa mu bikorwa ni
irindwi.
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 71
IBYO USHAKA KWANDIKAHO BYAWE BWITE
72 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
IBYO USHAKA KWANDIKAHO BYAWE BWITE
Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko • Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 73
Byateguwe na:
The Legal Aid Forum – Forum d’Aide Juridique
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko
Kimihurura – B.P. 5225, Kigali – Rwanda
E-mail: legalaidrwanda@gmail.com
Telefoni igendanwa: (+250) 078 830 7174
74 Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko–Rwanda, 2009 • Imbumbanyigisho y’Amasomo y’Abafasha mu by’Amategeko
Ushaka ibindi bisobanuro yabariza aha hakurikira: