Vous êtes sur la page 1sur 2

CONCEPT NOTE Y’UMUHIGO

WO GUFATA NEZA IMIHANDA

1. INTANGIRIRO

Mu Rwanda gahunda nyinshi ziteza imbere umuturage zihuta ari uko imihanda imeze neza Niyo
mpamvu Leta y’u Rwanda ibicishije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe imihanda (RTDA), ikomeje
kugeza ahantu henshi imihanda no gushishikariza abaturage gufata neza imihanda ihari
kugirango irindwe kwangirika idahagarika ibikorwa by’iterambere biza bibasanga.

Mu murenge wa Nyankenke umuhanda Yaramba-Mashyiga-Miyove niwo washizwe ho ko


ugomba kubungabungwa Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo gufata neza
imihanda .Umurenge washyize mu mihigo wasinyanye n’Akarere, umuhigo wo gufata neza
kilometero cumi n’imwe na metero maganatatu bitewe nu ko ari umuhanda uterwa inkunga na
Minagri binyuze muri gahunda ya feeder roads (11.300 Kms).

IBIKORWA BYOSE BIKUBIYE MU MUHIGO

Kugira ngo iki gikorwa kigerweho hazakorwa ibi bikurikira: Kugaragaza imihanda izafatwa neza
; Gukangurira abaturage gufata neza imihanda buri wese ashishikarizwa guharura ku murima
we; Gukurikirana ibikorwa niba imihanda ifashwe neza koko.

2. IBISABWA UMUTURAGE
 Umuturage wese akangurirwa gufata neza igice cy’umuhanda umurima we ukozeho.

Umuhanda unyuze ahantu hari ubutaka bwa leta abaturage bashishikarizwa gukora umuhanda
biciye mu miganda.

3. IBISABWA AKAGALI
 Akagali karasabwa kugaragaza imihanda izabungwabungwa cyangwa igomba
gufatwa neza.
 Akagali karasabwa gukora ikurikiranabikorwa rihoraho ry’ibikorwa byo gufata neza
imihanda, no gutanga raporo za buri Gihembwe zigaragaza aho icyo gikorwa kigeze.
4. IBISABWA UMUKOZI W’UMURENGE
 Gukora ikurikiranabikorwa rihoraho ry’ibikorwa byo gufata neza imihanda,
 Guhuza raporo zo mu Tugali no kuzoherezwa ku karere

5. IMPLEMENTATION PLAN

Hashingiwe ku byagiye bigaragara mu myaka itatu ishyize hakozwe imbonerahamwe


igaragaza uko ingo ziteganywa gutuzwa buri Gihembwe

Q1 Q2 Q3 Q4

3 4 2.5 2.5

Bikorewe i Miyove ku wa 08/07/2016

Biteguwe:

UWAMAHORO VERENE

Umukozi ushinzwe ubutaka

Vous aimerez peut-être aussi