Vous êtes sur la page 1sur 1

MUTAGATIFU TEREZA

WA AVILA (1515-1582)
umubikira
Tereza Sanchez wa Cepeda Ahumeda yavukiye
muri Hispaniya mu ntara ya Kastiye, ahitwa
Avila, kuya 28 Werurwe 1515. Tereza yavutse
ku babyeyi bafite ukwemera gukomeye. nuko
kuva akiri muto bamutoza gusoma imibereho
yabatagatifu. Akiri muto kandi yifuje kuba
umumaritiri. Ibyo byamuteye ishyaka ryo
gushaka kujya gupfira Imana. Bavuga ko afite
imyaka irindwi we na musaza we bakurikirana
bigeze gutoroka iwabo ngo bashaka na bo
kujya gupfira Imana mu gihugu cy’ abarabu.
Bagaruriwe mu nzira na se wabo. Tereza
yakundaga Bikira Mariya cyane. ku buryo buri munsi yavugaga ishapule. Amaze imyaka 12
yapfushije nyina. Nuko aragenda apfukama imbere y’ishusho ya Bikira Maria yari iwabo,
amusaba kwemera kumubera Nyina, nuko Tereza amusezeranya kuzamubera umwana mwiza.
Amaze kugira imyaka 14, yatangiye gutwarwa n’amarari y’iby’isi, maze yibagirwa kwita ku
isengesho. Yaranditse ati : « natangiye kwambara neza no kwiyitaho kugira ngo ngaragare cyane.
ibiganza byanjye n’imisatsi yanjye nabyitagaho cyane kandi n’imibavu yanjye nkayitaho… »
Tereza avuga ko mubyara we w’umukobwa ari we wari watangiye gutuma araruka akohoka ku
byaha bimujyana kure y’Imana. Ariko Tereza yanditse avuga ko yangaga ibikorwa by’ibiterasoni.
Ise amaze kubona ko Tereza azakoza isoni umuryango we, yamwohereje mu kigo cy’ababikira ba
Bikira Mariya ugaba inema ahitwa Avila mu 1531. Tereza byaramugoye kuba ahantu adakora
ibyo yishakiye. Yahamaze umwaka umwe kandi ntiyashakaga kuba umubikira. Hashize iminsi
mike ararwara araremba. Bamusubiza kwa se. amaze koroherwa, se yamujyanye kwa mukuru wa
Tereza witwaga Mariya. Tereza yafashe umwanya wo kubitekerezaho, nyuma aza kubwira se ko
ashaka kwiha Imana. Se yarabyanze avuga ko igihe cyose akiri ku isi atazigera abyemera. Mu
w’1533, Tereza yabifashijwemo n’umwe muri basaza be ahungira mu kigo cy’ababikira kiri i
Avila. Yakoze amasezerano ya mbere tariki 3 Ugushyingo 1534, Mu muryango wa Bikira
Mariya Umwamikazi wa Karmeli. Amaze gukora amasezerano yo kwiyegurira Imana, yamaze
imyaka igera kuri makumyabiri asukurwa n’ibigeragezo by’amoko anyuranye kandi bikomeye :
indwara, gushakashaka Imana akumva imuri kure, kunanirwa gusenga,… Kuko Yezu yashakaga
kumusukura wese wese by’umwihariko. Yashakaga kandi ko aganira n’Imana by’umwihariko.
Kuva icyo gihe Tereza yumvise aturije mu Mana rwose, umutima we waratwawe n’Imana gusa,
agakunda ibiremwa kubera Imana gusa. Urukundo yari afitiye Imana rwatumye ahinyura
amategeko y’urwo rugo kuko bari barayadohoye cyane. urugero rwe rwakurikijwe n’ababikira
benshi. Nicyo gituma Tereza bakunda kumwita umuganduzi wa Karmeli. Nyamara yakundaga
kurwara kenshi kandi yari n’umunyamagara make. Yari n’umunyabwenge cyane. yanditse ibitabo
byinshi kandi byigisha cyane bituma ashyirwa mu « barimu ba Kiliziya ». yagishwaga inama
n’abantu benshi. Umuyobozi we mu by’Imana yari Mutagatifu Yohani w’umusaraba. Bavuga ko
habaga ubwo baganiraga maze abandi bakababona bombi basa n’ababonekewe, bari mu kirere
gusa ntahuriro n’ubutaka. Tereza yitabye Imana ku itariki ya 15 Ukwakira 1582 afite imyaka 67.
Ni Papa Gerigori XV wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu mu w’1622. Twizihiza mutagatifu
Tereza ku itariki 15 Ukwakira.
Byavuye muri :ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept.
2015.p.172.
http://sanctoral.com/fr/saints/sainte_therese_d_avila.html
https://fr.wikipedia.org/wiki/Th%C3%A9r%C3%A8se_d%27Avila
DIX MILLE SAINTS,Dictionnaire hagiographiqueCyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991
Byakozwe na gahunda ya SPES ikorera muri Paruwasi Rwamiko/Diosezi Byumba: Padiri Theophile
TWAGIRAYEZU: Tel: BYAKOZWE N’ITSINDA SPES MEA, Diocese Byumba/ PAROISSE RWAMIKO.
Tel : 0788757494/0728757494

Vous aimerez peut-être aussi