Vous êtes sur la page 1sur 2

1

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA NYINA W’IMANA –


UMWAKA MUSHYA
Amasomo: Ibar 6, 22-27, Zab 67(66); Ga 4, 4-7, Lk 2, 16-21
“Igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje umwana wayo, avuka ku mugore”

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe. Mugire Noheli nziza, turabifuriza umwaka mwiza, umwaka
w’amahoro, turi hamwe n’Umubyeyi wacu Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana n’uwacu. Turabifuriza
umugisha muri uyu mwaka mushya dutangiye nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, natwe
turabwira buri wese muri mwe tuti: “Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde, Uhoraho akurebane
impuhwe, kandi agusakazemo inema ze! Uhoraho akurinde kandi akwiteho!”. Nguko uko
abaherezabitambo bambazaga izina ry’Uhoraho ku bayisiraheli maze Uhoraho akabaha umugisha. Uwo
mugisha ni wo dukwiye gusabirana twese, cyane cyane muri izi ntangiriro z’umwaka mushya. Ni na
byo Zaburi ya none itubwira, isabira umugisha amahanga yose. Ni bwo butumwa bw’abana b’Imana:
kubera amahanga yose ikimenyetso cy’ubwiza n’ubuntu bw’Imana, kugira ngo amahanga yose nabona
ubuntu Imana yatugiriye, bose bayigarukire maze bayiramye. “Amahanga nasingize Imana”. Uyu
mugisha usabirwa amahanga yose, Imana yo ubwayo yawuduhaye ku buryo buhanitse igihe
itwoherereje Umwana wayo akagira umubiri nk’uwacu: “Igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje
Umwana wayo , avuka ku mugore”. Uwo mugore rero nta wundi, ni Bikira Mariya twizihiza none muri
iyi ntangiriro y’umwaka mushya, tukamwizihiza tumusingiza nka Nyina w’Imana.

Mu isomo rya kabiri, Mutagatifu Pawulo intumwa aramwita “Umugore” Umwana w’Imana yanyuzeho
akaza mu isi. Mariya w’i Nazareti ni we wenyine watwaye Imana mu nda ye, ni Nyina w’Imana, we
wabyaye Umwami w’ijuru n’isi ubuziraherezo. Mariya ni umuyoboro Imana Data yanyuzeho ngo ihe
umugisha isi. Umwana w’Imana watuvukiye abyawe na Bikira Mariya ni umugisha kuri twe kubera ko
muri We twiyunze n’Imana Data. Ku bw’Umwana w’Imana wigize umuntu no muri Roho Mutagatifu,
Imana Data yatugize abana bayo, abagenerwamurage b’ubuzima bw’Imana, ari bwo iduhamagarira
gusangira: “Koko muri abana b’Imana, yo yohereje Roho w’Umwana wayo mu mitima yanyu ngo
arangurure ijwi agira ati: “Abba, Data”. Bityo rero ntukiri umugaragu ahubwo uri umwana, kandi ubwo
uri umwana, Imana iguha kuba umugenerwamurage”. Roho Mutagatifu aha uwemera kugenda arushaho
gusa n’Umwana w’ikinege w’Imana, kuzageza aho na we yumva ko nta wundi mubyeyi afite utari
Imana Data. Kugira ngo rero Imama yuzuze umugambi wayo wo gucungura abantu, yashatse
kubifashisha maze ihitamo umwe mu bana b’abantu, ihitamo Mariya kugira ngo azabyare Umwana
wayo. Niko biri kandi ntawabasha kubihindura, Imana ijya kuza ku isi, Jambo ajya kwigira umuntu,
yahisemo kugira umubyeyi nkatwe twese, maze ahitamo kubyarwa na Mariya, abyara Umwana
w’Imana, aramurera kugeza akuze. Uku gusama inda, kubyara, kurera n’ibindi bigaragaza igihe
gikomeye cy’ibanze mu bubyeyi bwa Mariya. Ubukuru n’icyubahiro Bikira Mariya ahabwa
akabirusha abandi bose, abikesha ko yabyaye Umwana w’Imana. Yabyaye Kristu Umucunguzi
w’abantu bose, Jambo wigize umuntu, umwana w’Umusumbabyose.

Bikira Mariya Nyina w’Imana, ni ihame twemera muri Kiliziya Gatolika. Iryo hame ryatangajwe
n’Inama nkuru ya Kiliziya yateraniye i Efezi muri 431. Iryo hame ryatangajwe bamaze guhamya ko
Yezu w’i Nazareti wabyawe na Bikira Mariya ari Imana rwose n’umuntu rwose. Kamere muntu na
kamere Mana zombi zikaba zuzuye muri Yezu, bityo Bikira Mariya akaba yarabyaye Imana-muntu.
Bikira Mariya ni Nyina w’Imana koko. Ni Umubyeyi w’Imana kuko uwo yabyaye, umwana we Yezu
ari umwana w’Imana, akaba Imana nka Se. Kubera ko yatubyariye umucunguzi natwe aratubyaye.

Inkuru Nziza ya Yezu Kristu Kiliziya yamamaza, itwigisha kandi ikatumenyesha ukuri yatuzaniye.
Iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo rigaragaza ko kugira ngo aze ku isi, yagombye kuvuka
2

nk’abandi bantu bose, yagombye kugira Umubyeyi. Uwo mubyeyi ni Bikira Mariya. Kiliziya rero
itwigisha kandi ikadutoza kumumenya no kumukunda. Bikira Mariya ni Umuziranenge, Imana
yamutoye kuva kera, yamuremye izi ko azabyara umwana wayo. Imana ni intungane, yagombaga
kubyarwa n’umuziranenge. Mwibuke ubutumwa Malayika yagejeje kuri Mariya, aho bwakomotse
n’igisubizo yatanze. Imyifatire ya Bikira Mariya iragaragaza ko yari azi Imana cyane, azi ko ikomeye
akamenya n’icyubahiro ikwiye, akayikunda kandi akayubaha.

Yahoraga asenga Imana, agakunda kuyitega amatwi, ni na yo mpamvu atashidikanyije igihe


imutumyeho Malayika. Mariya yagaragaje kwicisha bugufi no kwiyoroshya igihe abwirwa ko yatorewe
n’Umusumbabyose kubyara umwana w’Imana, bityo akaba azaba Nyina w’Imana, we yiyita umuja.
Bikira Mariya ahunzwe ingeso nziza zose. Ni Umubyeyi wacu kandi ni urugero rw’abemera bose.
Yagaragaje ukwemera kutajegajega mu buzima bwe n’ubw’Umwana we bafatanyije kuducungura,
yizeye Imana muri byose cyane cyane mu bubabare yagize mu buzima bwe n’ubw’Umwana we kuva
avutse kugeza apfuye. Yakunze Imana bitagereranywa, akunda abantu bitangaje. N’ubu mu ijuru
akomeza kudukunda, aduhakirwa ku Mwana we kandi atuba hafi, adufasha kandi adutoza kunogera
Imana. Ni amirukiro y’abanyabyaha akaba atabara abakristu.

Bakristu bavandimwe, mu ntangiriro z’uyu mwaka mushya, nimucyo twitegereze Umubyeyi Bikira
Mariya, tumurebereho kandi tumwigireho imigenzo myiza: imigenzo mbonezamana: ukwemera,
ukwizera n’urukundo. Imigenzo mbonezabupfura: kwicisha bugufi, kwiyoroshya, ubwitonzi, ubuntu,
kwitanga, kwiyibagirwa n’indi yose dukeneye kugira ngo tube uko Imana ishaka. Nitwicishe bugufi,
twinjire mu ishuri rya Mariya, tumwigireho kwakira mu kwemera, mu rukundo no mu isengesho ijambo
ry’umugisha Imana Data itubwira mu Mwana wayo, iyobera ry’umukiro wacu twahawe, kugeza ubwo
tuziturira mu rukundo rw’Imana y’impuhwe.

Nta gushidikanya ko imyitwarire ya Mariya imbere y’Umwana Yezu wari umaze kuvukira mu kirugu
byafashije abashumba kwakira iyobera ry’Ukwigira umuntu kwa Jambo. Ivanjili ni byo yatubwiye aho
yatubwiraga ko ngo basobanukiwe n’ibyo bumvise kandi babonye bihuye n’ibyo bari babwiwe kuri uwo
mwana.

Bavandimwe, natwe Mariya atwigishe kumenya Jambo w’Imana wigize umuntu, ku buryo bitakiri
kumurangamira nk’umwana w’uruhinja, ahubwo ari ukumurangamira mu Ukaristiya no mu kumva
Ijambo rye. Ni bwo tuzashobora kumenya ko Imana yaje muri twe, tukakira umugisha w’Imana mu
buzima bwacu bwa buri munsi. Iyi Ukaristiya dutangije uyu mwaka itubere koko isoko y’ibyishimo
n’amahoro nyayo dukomora kuri Nyagasani.

Kuri uyu munsi dusabire isi yose kugira amahoro arambye. Tuzirikane cyane cyane ababuze amahoro
aho bari hose, ngo Nyagasani ababe hafi, bumve ko Jambo wigize umuntu ari umwami w’amahoro, ko
azaniye isi yose amahoro n’umukiro. Twisunge kandi Umubyeyi Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana
n’uwacu, umwamikazi w’amahoro, maze tumwambaze tugira tuti : « Mubyeyi w’Imana n’uwacu,
Mwamikazi w’amahoro, UDUSABIRE ! ».

Kuri mwese rero bavandimwe iki gihe cya Noheli turimo, nikibabyarire imbuto z’ukwemera gushyitse
kandi umwaka wa 2024 uzababere umwaka w’uburumbuke mu butumwa bwiza, umugisha n’amahoro
atangwa n’Imana umuremyi wa byose. Nongeye kubifuriza Umwaka mushya muhire wa 2024.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Vous aimerez peut-être aussi