Vous êtes sur la page 1sur 2

Inyigisho yo ku cyumweru cya Mashami, Umwaka A

Amasomo: Iz 50, 4-7; Zab 21 (22); Fil 2,6-11; Mt 26,14-27,66


Byose bihira abakunda Imana
Bavandimwe, uyu munsi dutangiye igihe gikomeye duhimbazamo indunduro y’ugucungurwa kwacu. Ni Icyumweru Gitagatifu
kidutegurira ihimbaza ry’Iyobera rya Pasika ya Nyagasani. Iki cyumweru kitwa Icyumweru cya Mashami. Kitwa kandi Icyumweru
cy’Ububabare bwa Nyagasani. Ubundi nta nyigisho yihariye yari ikwiriye gutangwa kuko imihango yose ijyanye na Liturujiya y’uyu
munsi, ijambo ry’Imana ritugezwaho n’amateka y’ububabare bwa Nyagasani tuzirikana; byose ni inyigisho itugera ku nkingi
z’umutima, ikaduhamagarira kurangamira no kuzirikana urukundo ruhebuje Yezu Kristu yadukunze; We wadukunze kugera ku
ndunduro; We wemeye kudupfira abambwe ku giti; ku giti cy’umusaraba.
Icyumweru Gitagatifu rero gitangirana no guhimbaza isesekara rya Yezu mu murwa mutagatifu wa Yeruzalemu ashagawe na
rubanda nk’umwami. Hagakurikiraho kuzirikana ububabare bwe, tukumva uko yadupfiriye. Umwana w’Imana yigize umuntu, ni
ukuvuga ko yavutse nk’abantu, akabiruka nka bo, akabaho, agapfa nka bo.arikourupfu rwe si urupfu rusanzwe rw’umurwayi
cyangwa umunyabyago: urwo rupfu rwavuzwe kuva kera n’Abahanuzi. Yezu yapfuye abizi kuva kera kandi abishaka, ngo
ibyanditswe byuzuzwe. Urwo rupfu rwe kandi ni urugamba rwa Mutabazi na Sekibi. Mu maso y’abantu nkuko imbaga ibivuga Yezu
yaratsinzwe yicwa urw’umugome; naho mu maso y’Imana Yezu yapfuye atura igitambo kidukiza twese. Ruriya rupfu rwe ni
irembo ry’Ingoma y’uwatsinze: Yezu ntiyaheze mu mva ahubwo yarazutse atsinda urupfu, icyaha n’umwanzi.
Bityo Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru aratwereka ko Byose bihira abakunda Imana. Burya n’ubwo isi yakugaragura
ikagutesha agaciro kayo uko ibishoboye nk’umugaragu w’Imana twumvise Izayi atubwira mu isomo rya mbere, Pawulo
mutagatifu akamutwereka mu rya kabiri, n’Ivanjili ikaza nayo ibitsindagira ku byabaye kuri Yezu, iyo ukomeye ku Rutare rudukiza,
Rurema Rugira ugena atageze, byose biguhindukiramo ibyishimo n’imigisha. Ni nabyo zaburi ya none itubwira mu gisingizo
gishimira Imana nyuma y’amagorwa akabije yatambukije intore yayo. Muhumure rero bavandimwe, ntihagire ikibakanga mubyo
muhura nabyo bibagora byose muri ubu buzima n’ibyo muzahura nabyo, kuko byose bihira abakunda Imana. Erega yandika
ibigororotse mu mirongo igoramye! Nibwo butumwa duhabwa n’amasomo y’iki cyumweru. Burya Imana ikiriza mu kwiheba kandi
ntagahora gahanze! Nyuma y’amagorwa akabije umuryango w’Imana wanyuzemo mu bucakara bw’i babiloni wageze aho ubona
ubwigenge urisanzura. Nyuma y’ububabare burenze urugero no kubambwa ku musaraba, Kristu yarazutse ni Muzima.
Koko rero nk’uko icyi cyumweru cya mashami kibitwereka, mbere y’uko Yezu adupfira, yinjiranye ikuzo i Yeruzalemu, yemerera
rubanda kumwakira nk’umwami. Ariko ntiyahinjiye nk’umwami usanzwe w’igihanganye n’ikuzo ry’isi, ahubwo yaje nk’umwami
wicisha bugufi kandi nk’umwami w’amahoro. Ibyo bigaragazwa n’indogobe yaje yicayeho. Koko rero, Nyagasani Yezu Umwami
wacu ntiyinjiye i Yeruzalemu yicaye ku ifarasi ishushanya imbaraga z’intambara ikaba n’ikimenyetso cy’ikuzo n’ubukungu bw’isi,
ahubwo yaje yicaye ku ndogobe ishushanya ukwicisha bugufi n’amahoro.
Yezu koko ni umwami, ariko nk’uko yabyivugiye ubwe, ingoma ye si iya hano ku isi (Yh 19, 36). Ubwami bwe ntibushingiye ku
maboko n’ikuzo by’isi. Yezu ni Umwami kuko yakunze kugera ku ndunduro, kuko yicishije bugufi, kuko yumviye Se ageza n’aho
kudupfira apfiriye ku musaraba. Ibyo ni byo Pawulo mutagatifu atubwira mu Isomo rya kabiri ry’uyu munsi ryo mu Ibaruwa
yandikiye Abanyafilipi, agira ati “… yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu… yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse
ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose” (Fil 2, 6-11).
Nubwo Yezu yemeye ko rubanda bamuha icyubahiro cy’umwami, ariko yari azi neza urumutegereje. Yezu yari azi umutima uri
muri rubanda. Yari azi ko umutima wabo uhinduka nk’ikirere. Koko rero, uyu munsi rubanda baramuririmba, bagira bati “Hozana!
Harakabaho mwene Dawudi! Hasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!” (Mt 21, 9). Ariko ejo
bazaba batera hejuru basakuza, bagira bati “Nabambwe ku musaraba” (Mt 27, 22.23), ndetse bakongeraho bati “Amaraso ye
araduhame, twe n’abana bacu” (Mt 27, 26).
Bavandimwe. uyu munsi kandi turazirikana inzira y’umusaraba n’ububabare bya Nyagasani Yezu uko tubigezwaho n’Umwanditsi
w’Ivanjili Matayo. Yezu Kristu yarababaye koko. Yababaye mu mubiri we no mu mutima we. Yababajwe cyane no kubona abo
yakunze bamwitura inabi n’urupfu. Yapfuye urupfu rubi, ak’umugome ruharwa, ak’impabe itagira abe. Yezu yemeye ubwo
bubabare butewe n’icyaha n’ubugome bya muntu. Yabwemeye mu bwicishe bugufi kubera kumvira Se no kubera urukundo
akunda abavandimwe be. Yezu Kristu ni wa Mushumba mwiza wigurana intama ze; uhara ubugingo bwe abutangira izo aragiye
(Yh 10, 11.10).
Mu guhimbaza iyobera rya Pasika ya Nyagasani, dushobora kugira igishuko cyo guhagarara ku bagize uruhare mu bubabare
n’urupfu bye, maze tukibagirwa uko twe duhagaze mu mubano dufitanye na We.
Turagaya iriya mbaga ya rubanda ihinduka nk’ikirere? Dutekereza natwe inshuro nyinshi duhindura imvugo, maze aho
twamubwiye “yego” tukahimika “oya” cyane mu bikorwa byacu.
Tubabazwa na buriya buhemu bwa Yuda wagambaniye Nyagasani wari waramutoreye kuba mu rugaga rw’Intumwa, akamugira
inkoramutima ye, none akaba ari na we wayoboye abaje kumufata? Buriya tugize ubutwari, natwe twashyira izina ryacu mu
mwanya w’irya Yuda. None se ubuhemu bwacu bungana iki ubugereranyije n’urukundo Nyagasani adukunda?
Turibaza impamvu bariya bigishwa be bamutereranye maze bose bagahunga (Mt26, 56) kandi bari barahiye ko n’aho bagomba
gupfana na we, batazamwihakana (Mt 26, 35). Turibaza no kuri buriya bwoba bwa Petero wihakanye Nyagasani gatatu kose kandi
ari we warahiye mbere y’abandi bose, agira ati “N’aho nagomba gupfana nawe, sinzakwihakana!”. Tugize neza rwose. Ariko se
twebwe, ni kangahe tutamwihakana, tutagira ubwoba maze aho kuvuga tuti “ndamuzi”, tukagira tuti “simuzi!” cyane mu
myitwarire yacu imbere y’abapagani. Turagaya buriya bugome n’ibinyoma by’abatware b’aherezabitambo n’Inama Nkuru babaye
abashinja binyoma kugira ngo bicishe Yezu Intungane y’Imana (Mt26, 59-61). Ese twebwe tuba mu kuri, tuvuga ukuri? Aho
ubugambanyi n’ikinyoma ntibyadusabitse?
Pilato we yahisemo gushimisha rubanda no kuguma ku cyicaro cye, aho kwimika ubutabera, nuko aramubegurira ngo abambwe
ku musaraba kandi “yari azi ko bamutanze babitewe n’ishyari” (Mt 27, 18). Nuko yigira nyoni nyinshi, akarabira imbere yabo,
avuga ati “Ndi umwere w’ayo maraso” (Mt 27, 24). Natwe ni kenshi twigira ba miseke igoroye, kandi twuzuye ubugome, ducumba
urwango. Turenganya abere n’intungane. Kenshi twabaye ba mpemuke ndamuke! Tugakaraba inyuma nyamara rimwe na rimwe
imbere huzuye umunuko w’ubugizi bwa nabi n’umwanda w’ibyaha bitandukanye.
Bariya basirikare se bo batagira umutima, batagira impuhwe, bazobereye mu bugome! Bashinyaguriye Nyagasani,
bamukoranyirizaho igombaniro ryose. Bamwambuye imyambaro ye. Baramushungereye. Baramukubise. Bamuciriye mu maso.
Bamutamirije ikizingo cy’amahwa. Bamubambye ku musaraba… Twibaze natwe niba dufite umutima ukeye, uzira ubugome;
umutima ukunda, ugira impuhwe kandi ugendera kure ikintu cyose cyababaza cyangwa cyatesha agaciro mugenzi wacu.
Ngo abahisi nabo baramutukaga bazunguza umutwe. Abambuzi babambanywe na we nabo ntibagize isoni zo gufatanya
n’abatware n’abakuru b’umuryango kumukwena.
Bavandimwe, uyu munsi twisuzume. Ntiturebe gusa abo bagize uruhare mu rupfu rwa Yezu. Ahubwo twirebe ubwacu. Kuko ni
ibyaha byacu yazize; ni twe twese yapfiriye. Kuzirikana ububabare bwa Nyagasani bitubere umwanya wo kwisubiraho no
guhinduka by’ukuri. Tuvugurure urukundo dukunda Yezu. Tumuhoze agahinda k’abamugomera. Maze umukiro dukesha iyobera rya
Pasika ye utahe muri twe.
Mugire mwese Icyumweru Gitagatifu gihire. Kandi muzagire Pasika nziza.
Nyagasani Yezu nabane na mwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima, Diyosezi Butare

Vous aimerez peut-être aussi