Vous êtes sur la page 1sur 2

Inyigisho yo ku Cyumweru cya I cya Adiventi, Umwaka B

Amasomo: IS 63,16b-17.19b; Zab 80(90); Kor 1, 3-9, Mk 13, 33 – 37


Uhoraho, ni wowe Data n’Umucunguzi wacu, ngiryo izina ryawe kuva kera kose.

Bakristu bavandimwe , Kristu Yezu akuzwe! Twinjiye mu gihe cya Adventi. Adventi bikavuga gutegereza.
Umubyeyi wacu Kiliziya iduteganyiriza icyo gihe mu mwaka wa Liturujiya ngo tuzirikane ko dutegereje.
“Turi abategereje Umukiza“. Uyu munsi Ivanjili iratubwiriza kuba maso. Nta gushidikanya benshi muri
twe tumaze guhimbaza Adventi nyinshi. Tukamara ibyumweru bine mu gihe cyitwa Adventi. Turi
abategereje : Dutegereje iki? Hari igihe twihenda tukibwira ko dutegereje Umunsi mukuru wa Noheli bityo
tukaba ntaho twaba dutaniye n’abandi bose yemwe batangiye mbere ya Adventi kwitegura Umunsi Mukuru
wa Noheli ku buryo bwabo. Ivanjili y’uyu munsi iratubwira uburyo Umwana w’Umuntu azaza atunguranye,
ikatugira n’inama y’uko tugomba kwitwara. Iki gihe cya adventi kikatwibutsa cyane cyane iby’ihindukira
rya Nyagasani. Ni akanya ko kwibuka ko dutegereje cyangwa duteze iryo hindukira rya Nyagasani. Nibyo
ntawe uzi umunsi n’isaha Nyagasani azagarukiraho twibuke ko hari imperuka rusange hakaba n’imperuka
ya buri wese. Ntawuzi igihe azapfira.

Uyu munsi muri Kiliziya yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari “ACEAC“ ni ukuvuga u Rwanda, u Burundi, na
Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo turafatanya dusabe Amahoro, Ubutabera n’ubwiyunge nk’uko
byasabwe n’inama y’abepiskopi bo muri ibyo bihugu mu nama yabo yo kuwa 13-18/05/2002

Bavandimwe, Kuri iki cyumweru cya mbere cya Adiventi, dutangiye urugendo rwacu tugana umunsi
mukuru wa Noheli, umunsi mukuru abantu bitegura cyane, bitegurira ibyishimo byawo. Gusa ikibazo ni uko
hari benshi bitegura uwo munsi mukuru, bakibagirwa impamvu yawo, bakibagirwa nyirawo. Ni nko
kwizihiza isabukuru y’amavuko, wibagiwe uwayigize ugatekereza ibintu byose uretse we !

Twebwe rero, dutegereje Umukiza. Iyo umuntu ategereje umushyitsi ukomeye, iyo umuntu ategereje inshuti
afite uko yitwara afite uko yifata. Inzu ye arayitunganya akisukura n’ibindi. Iyo umuntu ategereje inshuti ye
ikomeye agakomye kose akitiranya n’intambwe z’uwo mukunzi uje . Buri mwanya amaso ayahanga
amarembo n’ubwuzu bwinshi ngo amubone yinjira. Umutima ntutuza ntujya hamwe. Ndahamya ko ibyo
buri wese byamubayeho inshuro irenze imwe cyangwa bizamubaho. Ibyo nibyo Yezu adusaba gutegereza
kuko tutazi umunsi n’isaha. “Mwitonde, mube maso“.

Amasomo matagatifu ya none ndetse n’ayo tuzazirikana muri iki gihe cyose cya Adiventi, ni amasomo
adufasha kwitegura no guha umwanya ukwiye Yezu Kristu twizihiza ivuka rye ku munsi wa Noheli. Noheli
ikazaba kwizihiza Yezu waje muri iyi si akigira umuntu, Yezu uza buri munsi muri twe, Yezu uzaza mu
ikuzo, ari na we amasomo yo kuri iki cyumweru atwibutsa : Yezu azagaruka, dutegereje amaza ye kandi
tuyitegura dukomeje iminsi yose y’ubuzima bwacu. Ni bwo butumwa umuhanuzi Izayi atugezaho mu
isomo rya mbere. Iyi nkuru yayanditse mu gihe bizihizaga umunsi mukuru w’amahema, bibuka ingando
z’abahebureyi kuri Sinayi. Mu kwizihiza uyu munsi mukuru, baragendaga bakamara iminsi umunani barara
mu mahema. Muri iyo minsi rero, umurwa wa Yeruzalemu wabaga urimo imbaga y’abantu benshi, baturutse
impande zose. Umuhanuzi Izayi we, iryo teraniro cyangwa iyo mbaga yabonye ko ishushanya iyindi
yisumbuyeho. Umunsi uzagera ubwo abantu bose bazahurizwa hamwe. Ingoro izaba ahantu amahanga yose
azahurira, abantu bose bumve inkuru nziza y’urukundo rw’Imana.

Dutangiranye iki gihe gikomeye cya Adiventi n’umuhanuzi Izayi; aho atwibutsa abo turi bo: “ Nyamara
kandi Uhoraho, ni wowe Mubyeyi, turi ibumba ribumbwa na we, twese turi igikorwa cy’ibiganza byawe.”
Muri iki gihe cya Adiventi, duhamagarirwa kurushaho guha Imana umwanya w’ibanze mu buzima bwacu.
Ni yo nzira yonyine izatugeza mu bugingo bw’iteka, kuko nidukomeza kwizera ubwenge n’ubuhangange
bwacu katubayeho. Koko rero, Umuhanuzi Izayi aravuga aya magambo mu gihe isi yari yugarijwe
n’umwijima w’inzangano n’intambara, umwijima w’urupfu n’ubugizi bwa nabi, imiryango isubiranamo,
n’ibindi bibi byinshi. Ni muri ayo makuba akomeye Umuhanuzi agira ati:” nimurekere aho kugira nabi,
nimusubize inkota mu rwubati mwemere kumurikirwa n’urumuri ruturuka kuri Uhoraho. Izayi arifuza ko
amategeko y’Uhoraho ariyo akurikizwa kandi amategeko y’abantu akamurikirwa n’ugushaka kw’Imana
kuko ari yo yonyine Nyirububasha na Nyirimpuhwe naho muntu rimwe na rimwe akaba ahubuka kandi
akaba yarenganya. Niyo mpamvu izayi uwo, mu kindi gice kitari icyo twasomye none abwira amahanga ko
kuzindukira ku musozi w’Uhoraho bitanga amahoro y’umutima kandi bikayaha n’abavandimwe kuko
abiyemeje bose kugana iyo nzira “inkota zabo bazicuramo amasuka, amacumu yabo bakayacuramo
ibihabuzo. Ihanga ntiryongere gutera irindi inkota, kandi ntibongera ukundi kwiga kurwana”, kuko
bahitamo kugendera mu rumuri rw’Uhoraho. Iy’aba izi nama nziza Umuhanuzi Izayi atugira twemeraga
zikinjira mu mitima yacu, maze mugenzi wacu tukamubonamo umuntu tugomba kubaha no guha amahoro,
umuntu dusangiye gupfa no gukira, umuntu dusangiye urugendo rugana aho Imana ishaka, isi yatuza kandi
ikagira amahoro.

Ni na yo nkuru nziza Mutagatifu Pawulo intumwa atugezaho mu isomo rya 2, ritwibutsa ko umukiro wacu
utwegereye. Umugambi Imana idufiteho ni ntahindurwa. Kenshi na kenshi twirebera ibitagenda, ni yo
mpamvu Pawulo intumwa ashaka kudufasha kwakira Ingoma y’Imana muri iyi si. Umukristu agomba
kubaho azirikana umunsi wa Nyagasani wegereje, akamagana ibikorwa by’umwijima, akirinda ibyo byose
binyuranyije n’ukwemera Kristu. Kubyubahiriza rero birasaba kuba maso. Ni na byo Yezu adusaba mu
Ivanjili ya none ati « Nimube maso » . Yezu arashaka kutwereka ko Imana yinjira mu mateka yacu, mu
buzima bwacu itabanje kuvunyisha kuko ujya iw’umukunzi atabanza guteguza kuko aba zi ko yisanga.
Ikibazo ni uko twe abantu turangariye muri byinshi bituma twica amatwi igihe Nyagasani akomanze.
Turangariye mu mashyari no mu nzangano, turangariye mu gutunga byinshi kabone n’iyo twabibona
tunyanganyije, twibwira ko isi n’Ijuru ari ibyacu kandi ko bigomba kutwumvira. Yezu ati: “murabe maso”:
Nitwige rero gukingura amaso yacu kugira ngo tubashe kubona icyo Imana idushakaho, nitwige gufunguura
amatwi ngo twumve neza aho kumvirana kugira ngo tumenye iyo tuganisha ubuzima bwacu.

Mu gushyira mu bikorwa ibi Yezu adusaba, icyo dusabwa cyane ni ubwitonzi n’ubushishozi. Dusanzwe
tubizi iyo umuntu atwaye imodoka ntabe maso, ntashishoze akarangara cyangwa agasinzira akora impanuka.
Natwe abakristu, tugomba guhora turi maso, ibitekerezo byacu, ubuzima bwacu bwose n’umutima wacu
wose bigahora birangamiye Nyagasani ugiye kuza.

Muti ubwitonzi bukavahe muri iyi si yiruka amasigamana. Twakwitonda dute kandi tugomba guhiga
ifaranga hasi kubura hejuru. Twakwitonda dute n’ibishashagirana by’iyi si? Kandi tugomba kwiryohereza
kuko iterambere ryatuzaniye byinshi byiza. Muri make hari byinshi byadutwaye bitubuza kwitonda. No mu
gihe cya Nowa niko byari bimeze. Kugira ngo tubashe kubyumva neza, Yezu atwibukije inkuru ya Nowa,
ati Mbere y’umwuzure, abantu bararyaga, bakanywa, bagashyingirwa. Byose byari ibisanzwe ntibumve
impamvu Nowa abasaba kubaka ubwato. Bari barangariye mu byabo. Ibi ni nabyo natwe bikunze kutubaho
tukarangara, tukibera mu byacu bisanzwe by’ubuzima, tukibagirwa Imana. Uyu munsi turasabwa kuba
maso, Yezu aratwibutsa ko agiye kuza we wadukunze urukundo rutagira imipaka akomeje kandi kudukunda
akaza muri twe. Igihe cya Adiventi kiradushishikariza uko kumutegereza.

Amasomo yose y’iki cyumweru aratuganisha mu cyerekezo cyo gutegereza umukiza. Dukomeze rero
gutegura guhura na Nyagasani, tumutegurire imitima ikeye, yuzuye ukwizera n’urukundo.

Iki gihe cya adventi ni umwanya buri wese ahawe wo kongera kwisuzuma ngo arebe uko ahagaze.
Byagenda bite isi irangiye none? Witeguye gutaha none? igihe cyawe ni iki ngiki, umunsi wawe ni uyu
munsi. Icyo ubasha gukora none ushaka kwinjira mu nzira y’ubutagatifu wigishyira ejo.

Iryo jwi rikubwira ngo ba witonze uzaba uhinduka uzaba ureka ingeso iyi n’iyi ni irya Sekibi, ni ijwi
rigusinziriza ridashaka ko wicura, ridashaka ko uba maso. Kanguka ufate ibyemezo ukore gahunda nshya.
Uyu munsi dutangiye umwaka mushya wa Liturujiya ntuzakubere nk’indi yarangiye. Ngo bibe ibisanzwe,
duhinduke. Twishakemo imbaraga nshya. Iki gihe kitubere icyo kuvugurura ubukiristu bwacu tureka
ibidatunganye mu mibereho yacu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare.

Vous aimerez peut-être aussi