Vous êtes sur la page 1sur 4

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 33 GISANZWE, UMWAKA C

Amasomo: Mal 3, 19-20 ; Zab 98(97) ; 2 Tes 3, 7-12, Lk 21, 5-19.


Muramenye ntihazagire ubayobya!
Bakristu Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo matagatifu y’iki cyumweru aradushishikariza kugira ukwizera. Ku bahanuzi umunsi wa
Nyagasani, Imana y’umucyo n’ubutabera, ni umunsi iyo Mana yigaragarizaho kugirango ishime kandi ihembe indahemuka zayo, kandi igaye inahane
abakomeje kuyibera abahemu n’indashima. Ngibyo ibyaranze umubano w’Uhoraho n’umuryango wa Israheli nkuko tubisanga mu Isezerano rya Kera.
Yezu we yaje gushimangira no kuvugurura uwo mubano, isenywa ry’ingoro y’Uhoraho n’ikimenyetso cy’ivugururwa ry’uwo mubano, ibyo kandi
bikazarangwa n’ibigeragezo ndetse no gutotezwa. Aratwereka ko “Ubuzima ari nk’urutindo tugomba kwambuka, ariko nta kurutindaho”. Ku bari
bategereje n’igishyika ihindukira rya Yezu, bakareka imirimo yakagombye kubatunga, Pawulo Mutagatifu arabaha inama nziza, abereka ku tugomba
kumutegereza dukora neza imirimo yacu yose. Ni ngombwa gusaba Nyagasani ukwemera n’ukwizera kugira ngo tubashe kwiyumanganya ibiturushya
duharanira kurokora ubuzima bwacu dukesha Kristu, tutadohotse mu gukora neza.

Reka tubizirikane tugendeye ku masomo y’iki cyumweru: Umuhanuzi Malakiya twumvise mu isomo rya mbere yahanuriye abemera ariko batabonaga
neza ishingiro ry’ukwemera kwabo. Bagendaga bata ukwemera ndetse n’abaherezabitambo b’i Yeruzalemu, bakibaza bati Imana iri he ? ikora iki ngo
idukize ibibazo turimo ? kuki idahana abarenganya abandi ? Ibibazo nk’ibyo hari abakibyibaza no muri iki gihe : Kuki twumva intambara hirya no hino ?
kuki hakiri aho twumva abantu bashimutwa ? kuki habaho akarengane ? kuki hariho ubukene ?...

Ariko Imana idufitiye inkuru nziza itugezaho : iratubwira ko ikibi kitadufiteho ijambo rya nyuma, abemera ntibagomba kwiheba. “Umunsi wa
Nyagasani” wari waravuzwe n’umuhanuzi Amosi, umuhanuzi wa mbere mu bahanuzi bashyize mu nyandiko ubuhanuzi bwabo. (umuhanuzi wo mu
kinyejana cya VIII mbere ya Kristu). Umunsi wa Nyagasani ni intigizwayo, ni igihe Imana yinjira mu mateka no mu buzima bwa muntu maze
ikamuzanira ubwami bwayo bw’ubutabera n’amahoro. Ni umunsi urukundo rw’Imana ruhura n’urukundo rwa muntu maze imbabazi n’impuhwe za
Nyagasani bigatera muntu kutagira ubwoba no kubona muri Uhoraho inkingi yegamiye. Uhoraho aza aduhumuriza, ntabereyeho kuduhahamura no
kudukura umutima. Niyo mpamvu agira ati: “mwebwe abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire
yaryo”.  

N’umuhanuzi uri mu gice cy’abahanuzi bita “bato”Malakiya yunga mu rya Amosi maze akaduhamagarira guhanga amaso yacu uwo “munsi w’Uhoraho”
akagera aho avuga ko abirasi n’abarenganya abandi noneho bazatsindwa, maze abaharanira ubutungane izuba ry’ubutabera rizabarasireho. Ni umunsi rero
w’ugutsinda no kwigaragaza k’Uhoraho, aho azahindura byose bishya. Gutegererezanya rero uwo munsi ibyishimo n’ukwizera, nibyo bikwiye kuturanga
kuko Imana itaturemeye kuturimbura, ahubwo yaturemeye kubana no kwishimana na Yo ubuziraherezo. Umuhanuzi Malakiya aratwibutsa ko Imana ari
umucamanza w’intabera, icyo igamije ni ugukwiza ubutabera. Umunsi wa Nyagasani waje, wa munsi abemera Imana bategereje igihe kinini. Umuhanuzi
aratubwira ko ari umunsi utwika nk’itanura. Ntabwo agamije kudutera ubwoba, ahubwo ni uburyo bwo kuvuga urukundo rw’igisagirane Imana ikunda
abatuye isi, ikibatsi cy’urukundo Imana idukunda. Hari ikigereranyo gishobora kudufasha kubyumva : iyo bashaka kuyungurura zahabu bayinyuza mu
1
muriro. Ntabwo ari ukwangiza icyo kintu cy’agaciro, ahubwo ni ukugira ngo irusheho kubengerana, ubwiza bwayo burusheho kugaragara. Ni kuri ubwo
buryo rero urukundo, ubusabane, ubufatanye bizakura kandi bigahindura isi. Isomo rya Mbere (Mal 3, 19-20) riratwigisha ko Imana yacu ari Imana
y’ubutabera kandi idusezeranya umukiro. Uwo mukiro rero ugenewe abagwa neza, abubahiriza amazeserano y’Imana; kuko izuba ry’ubutabera
rizabarasiraho maze ribazanire agakiza mu mirasire yaryo maze basohoke bikinagura nk’inyana zivuye mu kiraro; naho abagiranabi, abagome, abahemu
bazahinduka umuyonga. Ibi biratwereka ko Imana ihemba umuntu wese uyizera kandi akayikunda, uwo iramukiza rwose. Ubu butabera bw’Imana bujye
budufasha kwimika ubutabera n’ukuri muri iyi si yacu, ariko cyane butubere intwaro yo kutaneshwa n’akarengane k’amabara yose tubona hirya no hino
muri iyi si ducumbitsemo. Nanone kandi umunsi wa Nyagasani ntugomba kudutera ubwoba kuko tumwiringiye, amizero yacu akaba ari muri we. Uko
kwizera ni ko kugomba kuturanga kandi tukaguhamya mu mibereho yacu mu isi ya none. Nyagasani ntatererana abamwiringiye abatera imbaraga kandi
akabafasha gukomera kugeza ku ndunduro.

Uwo munsi rero ntuzatume tunanirwa kubaho uko Imana ibishaka, ntuzadutere kwirara no gupfumbata amaboko, ahubwo tuwitegure dukurikiza inama za
Pawulo intumwa: “Bavandimwe, muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu. Nta n’ umwe twigeze dusaba
umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora” .  Aba
bayoboke ba Kristu batuye i Tesaloniki bari barakiriye neza Inkuru Nziza ya Kristu maze yera imbuto nyinshi iwabo, ariko bakarangwa no gutegereza
igaruka ry’umwana w’umuntu bafite igishyika n’ubwoba, bigatuma bahagarika imirimo yabo. Aba bakristu bari bategereje ayo maza ya Nyagasani. Muri
icyo gihe bibwiraga ko umunsi wa Nyagasani wageze, bamwe bakibwira ko nta mpamvu yo kugira icyo bakora, nta gutekereza cyangwa gukora
imishinga. Bibwiraga ko icy’ingenzi ari ugutegereza gusa iryo hindukira rya Nyagasani. Pawulo arababwira ko Nyagasani azagaruka nta kabuza, ariko ko
bitagombye kuba intandaro yo kubaho mu kajagari. Aranenga abo bose bandaraye ntibagire icyo bakora. Arabacyaha agira ati « Niba hari udashaka
gukora ajye areka no kurya , none dusigaye twumva ko muri mwe hari abandaraye, ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose, abameze batyo
tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi; muri Nyagasani Yezu Kristu: Nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo. Namwe
bavandimwe ntimukadohoke mu gukora neza!” Nanjye nakongeraho ko gukora neza ari uruhushya rw’inzira tuzerekana twerekeza mu Ijuru.
Nitwitegereza neza mu mavanjili, turasanga Nyagasani yaratoye intumwa ze, buri wese mu gihe yari mu murimo we umutunze, buri wese akora. Natwe
rero bavandimwe, tugomba gutegura ihindukira rya Nyagasani twitabira umurimo wacu udutunze. Duharanire gukora, gukomeza ibidufitiye akamaro,
gukora ibitagira uwo bibangamira, kandi tukabikora neza, mu mahoro no mu kwemera.

Tugendeye ku buhanuzi bw’umunsi wa Nyagasani wahanuwe kuva mu gihe cy’abahanuzi rero, biratuma twumva neza amagambo ya Yezu yo mu Ivanjili
y’iki cyumweru, ivanjili itwereka amasezerano yacu n’Imana, ko tuzabana nayo igihe nikigera, ariko ko tugomba kubikorera, ukwemera tuyifitiye niko
konyine kuzatuma dutsinda amagorwa n’ibitotezo tuzahura nabyo. Yezu Kristu yinjira mu Ingoro. Ingoro ikaba ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko
Uhoraho ari rwagati mu muryango we w’abayisiraheri. Kubera agaciro gakomeye abayahudi bahaga ingoro, bayubakaga neza kandi bakayitaka bikomeye
kandi bishamaje. Yezu ahereye kuri ubwo bwiza buhebuje bw’Ingoro y’Imana abayahudi bose bumvaga ko ari agaciro gakomeye, yavuze amagambo
akarishye kandi agaragaza ugutinyuka gukomeye: «Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa».
Aya magambo ya Yezu imbere y’abayahudi asa n’abakora mu jisho, bigora abayahudi, ndetse n’abigishwa ba Yezu barimo kureba ibyiza biyitatse kumva
ko iyo Ngoro izasenyuka, nyamara Yezu we yivugiraga ihinduka ry’ubu buzima tubona, bugahindukamo ubuzima bwuzuyemo Imana, ahari ibihita,

2
bigatambuka bigasimburwa n’ibizahoraho. Ni amagambo agenura wa munsi wa Nyagasani, aho bizaba bikwiye kurangamira ubwiza bw’Imana gusa
kuko iby’isi bizaba byarangije igihe cyabyo.

Birashaka kandi kutwumvisha akamaro k’amateka. Imana igendana natwe buhoro buhoro, ikayobora amateka yacu kandi ikatwigisha kumenya guha
agaciro ibintu itwibutsa ko tutari kamara. Ubwiza bw’ibintu icyo bugomba kutumarira ni ukudufasha kurangamira Umuremyi, wawundi waturemye kandi
akaba ari We twaremewe. Iby’isi byose bizashira binayoyoke, ariko urukundo Imana idukunda kandi yashyize muri twe, ntiruzigera rushira na rimwe
kandi ntizigera idutererana bibaho kabone n’aho twaba turi mu mage akomeye. Yezu ati: “Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura,
kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza”.  Yezu ntiyifuza ko twagira ibitekerezo bya
rwana kubijyanye n’uwo munsi, aratwereka ko atari ngombwa kwibaza ngo uwo munsi uzaza ryari ngo dushobore kuwitegura, ahubwo aragira ngo
tubeho uko tugomba kubaho, tube aho tugomba kuba, dufite icyizere n’ukwemera.Yezu ntiyifuza rero kuduhahamura no kudukura umutima kuko
urukundo adukunda ruduhora imbere kandi rukaba iteka ruduhumuriza: “mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. Mu
bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu !”

Ariko amagambo amwe ya Yezu ashobora gutuma hari ugira ubwoba : araburira abe ko bazangwa na bose. Nanone nituzirikana neza ivanjili, turasanga
na we ubwe yaranzwe kubera ubutumwa yari afite. Natwe rero bishobora kutubaho bakadusebya kubera ukwemera kwacu n’urukundo dukunda Imana
n’abavandimwe. Kiliziya hari benshi bayitoteza kuri ubwo buryo, ariko Nyagasani araduhumuriza ati « bazabatoteza babaziza izina ryanjye.
Ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo. Ibyo bizatuma mumbera abagabo. Muzirinde guhagarika umutima mwibaza
uko muzabigenza, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza ». Nyagasani rero aduhora
hafi agatuma ibitotezo n’ibibazo byose twanyuramo bitaduca intege. Ikigomba kudushishikaza si ukwibaza igihe ibyo bizabera cyangwa ibimenyetso
bizabibanziriza, ahubwo ni ukwemera Yezu Kristu, kumwumva no kumvira ibyo adusaba. Mu bibazo, mu bitotezo, mu gushidikanya no kwiheba, mu
byatuyobeye tujye tumwiyambaza, kuko muri ibyo bihe bikomeye by’amagorane niho ukwemera kwacu kwigaragaza uko kuri mu by’ukuri. Yezu
arwana ku ruhande rwacu ku ko niwe wivugiye ati: ” Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. Mu
bwiyumanganye bwanyu niho muzarokorera ubuzima bwanyu”. Natwe rero icyo dusabwa ni ukumwiringira.

Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru aje gukangura ukwemera kwacu. Kenshi twibonera ibitagenda neza, tukaganya ariko ntitugire
icyo dukora. Uyu munsi Kristu araduhamagarira kubaho mu buzima bukwiranye n’amasezerano twagiranye na we. Iyo turangamiye umusaraba twibuka
ko yatwitangiye wese kandi kugeza ku ndunduro. Iyo nzira rero ni yo duhamagariwe gukurikira tukamenya kuba twakwitangira abandi. Muri iyo nzira
kandi ibitotezo ntibibuze, ariko abazaba indahemuka kuri Kristu bazabitsinda mu izina rye. Ni aho rero Nyagasani ategereje ko tuzamubera abahamya
kubera ukwemera n’ukwizera tumufitiye. Ntitugomba kwirirwa dushaka amagambo yo kwisobanura, Nyagasani we ubwe azabyikorera, azatwoherereza
Roho Mutagatifu kugira ngo tubashe guhamya Ukwemera n’Ukwizera tumufitiye dushize amanga. Kuri iki cyumweru twaje dusanga Nyagasani.
Turashaka kumwakira no kumuha umwanya w’ibanze mu buzima bwacu. Hamwe na we rero tuzabasha kubaka isi nshya isi irangwa n’ineza n’ubuntu.
Kuko Nyagasani ahorana natwe mu buzima bwacu, tumusabe gukomeza kuba maso, kuko nta kiza kiruta gukorera Umuremyi w’ibyiza byose. Tumusabe
kandi yagure imitima yacu imere nk’uwe, maze ku bw’amasengesho yacu, ibikorwa byacu n’ubufatanye bwacu tubashe kuba koko abahamya beruye
b’ukwizera tumufitiye.

3
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Vous aimerez peut-être aussi