Académique Documents
Professionnel Documents
Culture Documents
Bakristu bavandimwe, dukomeje uru rugendo rw’iminsi 40 twitegura umunsi mukuru cyane wa Pasika ari
wo gasongero k’amateka y’ugucungurwa kwacu, kuko twibuka ububabare, urupfu n’izuka by’Umwami
wacu Yezu Kristu, Umwana w’Imana Nzima.
Iyi vanjili yo Kwihindura ukundi kwa Yezu irashushanya ibyo dukora buri cyumweru mu misa. Nyuma
y’iminsi itandatu y’imirimo, Yezu aduhuriza hamwe akatuyobora ahitaruye. Twese tuba dukeneye kwitarura
ibiturangaza byose. Ntabwo ari uguhunga isi. Niba Kristu aduhamagarira kumusanga, ni ukugira ngo aduhe
kurangamira iby’ijuru. Ibi bigaha icyerekezo gishya ubuzima bwacu. Yezu yajyanye na batatu mu bigishwa
be. Mu by’ukuri, icyifuzo cye nyamukuru ni ukubajyana bose, ari byo dusoma mu ivanjili yanditswe na
Yohani (Yh 17,24) aho icyo cyifuzo gihinduka isengesho : « Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na
bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa ». Ibi rero ni byo
twumvise byabaye ku musozi wa Taboro. Ni na byo kandi biba buri gihe mu Misa. Iyi rendez-vous na Kristu
ni igikorwa gikomeye umuntu atakagombye gusiba.
Ivanjili iragira iti: “Yezu ajyana na Petero, Yakobo na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure,
nuko yihindura ukundi mu maso yabo, uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana
nk’urumuri.” Iyi Vanjili iza ikurikiye iyo Yezu yatangarizaga Abigishwa bwa mbere ko azapfa akazuka
ntibagira icyo biyumviramo. Ndetse Petero wari umaze guhamya ko ari Kristu akamwihugikana
amutonganya agira ati: “Biragatsindwa Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!”. Ni bwo rero Yezu abagaragarije
ikuzo rye ku musozi mutagatifu; kugira ngo abemeze ko ububabare bwe ari yo nzira igomba kumugeza ku
ikuzo ry’izuka, nk’uko byavuzwe mu Mategeko ya Musa no mu nyigisho z’Abahanuzi. Yezu kandi, yagira
ngo avane mu mitima yabo ipfunwe bari kuzaterwa n’urupfu rwe ku musaraba, bityo bazabyamamaze hose
bashize amanga.
Bavandimwe, iyi Vanjili rwose natwe iri kuduterura ikatuzamura, ikadushyira muri Pasika ya Nyagasani,
aho yisesuraho ikuzo, akereka isi ko ari we Mwami w’ijuru n’isi, ko ari Umwana wizihiye Imana tugomba
kumvira igihe cyose.
Nimureke tuzirikane kuri izi ngingo z’ingenzi dusanga muri iyi Vanjili:
1. Urumuri:
Yezu, ngo “ uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri.”(Mt 17,2).
Koko Yezu ni urumuri nyarumuri rukomoka ku Rumuri, urumuri rumurikira intumwa ze, ni urumuri
rw’amahanga, urumuri nyarumuri rumurikira buri wese wumva jwi rye. Uru rumuri rutwibutse ko turi abana
b’urumuri, ko ari cyo twahamagariwe, ko tugomba guharanira guhora tumurikiwe na Yezu. Umurikiwe na
We nta kindi kimushishikaza kitari uguharanira kumurikira abandi mu bwiyoroshye no mu bworoherane,
dufashanya kandi twibuka ko buri wese ari umuvandimwe w’undi, ko twese turi abasangirangendo. Twibuke
ko muri batisimu twaruhawe, kugira ngo bitume duhora tugenza nk’abana b’urumuri, bityo dukomere mu
kwemera, Nyagasani naza, tuzashobore kumusangira mu bwami bwe, twishimane na we hamwe
n’abatagatifu bose.
2. “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira, …”
Ayo ni amagambo aturuka ku Mana yumvikaniye mu gihu kibengerana cyatwikiriye abari aho ku musozi.
Ayo magambo aratubwirwa kugira ngo atwereke ko Yezu yaje bugufi yacu, yaje muri twe, kugira ngo
aduhuze ubuziraherezo n’Imana. Aya magambo agaruka inshuro 3 mu buzima bwa Yezu:
Igihe Yezu abatijwe maze ijwi rigaturuka mu ijuru ritubwira uwo ari we: Umwana w’Imana (Mt 3,13-17);
Ni ibyo twumvise none mu Ivanjili yo ku cyumweru cya 2 cy’igisibo: Yezu yihindura ukundi (Mt 17,1-9);
Igihe Yezu yari ku musaraba ari kuducungura, aho umusirikari agira ati: “…koko uyu yari Umwana
w’Imana (Mt 27,54).”
Twakwibaza tuti: “Ese ayo magambo yavugiwe iki muri iyi Vanjili ya none? Yezu ngo yari kumwe na Musa
na Eliya. Musa ni wa wundi washyikirijwe Amategeko y’Imana ku musozi wa Sinayi, abumbye Isezerano
Imana yagiranye n’Umuryango wayo. Ni ryo twita “Isezerano rya kera”. Umuryango w’Imana umaze
kurirengaho, yohereje Abahanuzi ngo baze kurirengera no kuryibutsa Umuryango wayo wagendaga
wiyandavuza mu bigirwamana. Umuhanuzi Eliya yatowe mu ba mbere akaba ahagarariye abahanuzi bose
(muri iyi Vanjiri). Kandi ngo Yezu na Musa na Eliya baganira ku rupfu Yezu yari agiye gupfira i
Yeruzalemu (Lk 9, 31), bivuze ko yari agiye kuzuza Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka, mu kumvira
Se bigeza aho amena amaraso ye ngo aducungure. Ngicyo icyashimishije Imana yongera gutangaza ko Yezu
Umwana wayo ayizihira. Mu yandi magambo, ni ukuvuga ngo uyu Mwana wanjye antera ibyishimo,
aranezereza, antera guhimbarwa, aranyura; ndamukunda cyane, ni we namushyizemo urukundo rwanjye
rwose.”
3. “….nimumwumve.”
Iri jambo ngo “Nimumwumve”, ritwumvishe ko tugomba kumureberaho, kumwigana, kumwigiraho,
kumwiga indoro n’ingendo, mbega muri make, ni ukugenda uko agenda no kugenza uko agenza. Ririya
jambo rigenewe gukuza ukwemera kwacu. Riratwibutsa ko inkingi ikomeye y’ubuzima bwacu bwaba ubwa
roho cyangwa se ubw’umubiri igomba kuba Kristu.
Bakristu bavandimwe, ngira ngo benshi muri mwe bakunda kuvuga ishapule. Mu byiza byinshi Papa Yohani
Pawulo wa kabiri yadusigiye, harimo amibukiro y’urumuri. Ayo mibukiro uko ari atanu adufasha kuzirikana
ku buzima bwa Kristu mu butumwa bwe hano ku isi. Iyibukiro rya kane riragira riti : “Yezu yihindura
ukundi, dusabe inema yu kumurangamira no kumwumvira.” Ndumva uwo ari wo mugambi twatahana kuri
iki cyumweru. Ukaristiya duhimbaza nidufashe kubona urumuri rubengerana Imana iduha ngo tuve mu
mwijima w’ibyaha. Yezu duhabwa atubere itara rimurikira intambwe zacu, maze tubashe kumurangamira no
kumwumva mu ijambo rye n’umubiri we duhabwa. Bityo ubuzima bwacu buzahinduka ukundi, tugire
uruhare ku ikuzo rya Nyagasani wazutse.