Vous êtes sur la page 1sur 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 4 GISANZWE A

Amasomo: Sof 2,3; 3,12-13; Za 145, 7-10; 1 Kor 1,26-31; Mt 5, 1-12a


Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru cya 4 gisanzwe twongeye kugirirwa ubuntu
bwo gusangira Ijambo ry’Imana nk’ifunguro rya roho zacu. Amasomo matagatifu tuzirikana
araduhamagarira guharanira ubutungane n’ubwiyoroshye. Ni indangagaciro nkirisitu dukeneye
kugira ngo tubashe kunogera Imana, ibyo bikareba cyane cyane abakibyiruka n’abandi badasigaye
dore ko kuri iki cyumweru ari n’umunsi mpuzamahanga w’Urubyiruko.
Sofoniya umuhanuzi aratanga ubutumwa mu ngingo ebyiri. Iya mbere, ni ugutera ubwoba
abanangira umutima wabo bakanga kuva ku izima. Ibihe uyu muhanuzi yabayemo byari
iby’ingorane zikomeye: Abanyashuru bari barigaruriye Isiraheli maze abami (Manase na Amoni)
bemera kwimika ibigirwamana birengagije Imana Ishoborabyose! Umuhanuzi Sofoniya yahawe
umwuka w’Uhoraho maze yemye ahanurira abo bami n’Abanyashuru. Yatangaje ko ku Munsi
w’Uhoraho Ashuru izatsindwa n’abayiyobotse bagacishwa bugufi. Nk’uko nyine tubona amateka
yo mu Isezerano rya Kera, Umuryango wigometse wakundaga guhanwa. Ni yo mpamvu Sofoniya
avuga ko ari ngombwa kwisubiraho burundu kugira ngo uburakari bw’Uhoraho butazabahitana.
Umuti ni ukwiyoroshya no gushakashaka Uhoraho. Agira ati: “Ngaho, nimuharanire ubutungane
n’ubwiyoroshye; ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga, ku munsi w’uburakari
bw’Uhoraho!” (Sof 2,3). Ngiryo ibanga agaragaza mu yindi ngingo y’inyigisho ye: ubutumwa
bwe butera amizero ushakashaka Imana mu bwiyoroshye.
Yezu Kirisitu ati: “Hahirwa abiyoroshya kuko bazatunga isi ho umurage” (Mt 5, 4). Mu gihe iyi
si kuva kera yahindutse isibaniro ry’ibihangange byibwira ko guharanira kujya hejuru y’abandi
bose ari ko guhirwa, Yezu Kirisitu yahingutse yiyoroheje maze yigisha inzira z’Imana
Ishoborabyose. Kuva kera kugeza ubu, nta wigeze amukurikira agendeye ku matwara y’isi
n’ibinyamaboko byayo. Abiyoroshya bemera kwitegereza iyi si bakitaza impirita yayo.Abo ni bo
batunga iyo si aho kugira ngo ibatunge ku icumu rya Sekibi! Umuntu wese usuzugura ibyo Yezu
Kirisitu yatwigishije bikubiye mu Mategeko Cumi y’Imana Se, usanga yihimbira ize nzira
n’amategeko ye ahabanye n’ay’umuremyi. Bene nk’abo ni bo isi ibambye mu gihe bibwira ko
bayigaruriye. Bene abo, ni bo isi ishukashuka bakazayivamo badasobanukiwe bamara kwitaba
Imana bakicuza batagishoboye kugaruka mu mubiri ngo bikosore!
Pawulo intumwa yaritanze umunsi n’ijoro aho amariye kuvumbura ibanga ry’imenyabake: Yezu
Kirisitu wigize umukene kandi ari Imana. Mu nyigisho ze, Pawulo yihatiye kukurikiza buri munsi
uwo Mukiza. Mu mihibibikano ye yose, yatangije amakoraniro hirya no hino kugira ngo atoze rya
banga ribashyira mu nzira y’Ukuri. Abemeye izo nyigisho yabise Abatowe n’Imana, Abatagatifu:
Abo ngabo si abahanga si ibihangange mu mitungo no mu kumenyekana by’ikirenga. Abiyita
abahanga bahinduka indindagizi maze ntibakurikire Imana. Yo yihitiramo abatagira amavuko
n’insuzugurwa kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wikuza imbere yayo, ahubwo bamenye ko
uko bari kose n’ibyo batunze byose ari ubuntu bw’Imana.
Mu ivanjili, Yezu yagize ati: ‘‘Hahirwa abakene ku mutima, hahirwa abiyoroshya, hahirwa
abababaye, hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, hahirwa abagira impuhwe,
hahirwa abakeye ku mutima, hahirwa abatera amahoro, hahirwa abatotezwa bazira ubutungane…’’
Akenshi, iyo twumvise zino ngingo z’interahirwe, twumva zitinjira mu bwenge bwacu. Tubona
zihabanye n’ubuzima tubamo buri munsi. Kuvuga ngo hahirwa umukene, hahirwa ubabaye,
abenshi babifata nko gushinyagura. Umwanditsi w’Ivanjili Matayo, yongereyeho ko ari ‘abakene
ku mutima’. Abangaba nyine ni ba bandi bakennye Imana, ba bandi bumvako batihagije, mbese
ba bandi birundurira mu Mana. Kandi umukiro wabo nta n’ubwo ari uwo kuri ino si, ahubwo Yezu
yababwiyeko ingororana yabo izaba nyinshi mu ijuru.
Ese twebwe tujya twumva dukeneye Imana? Cyangwa iratuderanja? Ese aho amategeko yayo ajya
adushimisha cyangwa aratubangamira? Kimwe mu bishuko bya kino gihe, ni ukumvako Muntu
yihagije, ko nta Mana akeneye. Ubu Imana y’abantu yahindutse ikoranabuhanga, byose
ryarabikemuye ku buryo abenshi bumva nta Mana bagikeneye. Hari n’abareba ibitangaza
ikoranabuhanga rikora, bagasigara bavuga ko n’isi itaremwe n’Imana. Nyamara ntibibuke ko
batihaye kubaho, ntibibukeko batihaye n’ubwo bumenyi. N’umunyarwanda yabimenye kare ubwo
yemezaga ko: Imana irema n’abantu bakaremarema. Ibyo bigasobanura ko ntawe urusha Imana
amaboko.
Burya utaganiriye na Yezu ntamenya Data uri mwijuru uwo ariwe n’icyo ashaka ko twakora ngo
tube abatagatifu (Yoh 1, 18; 14, 6; Mt 11, 27).
Nimuze twese twegere Yezu nka bariya bigishwa ba mbere bamusanze ku musozi akabigisha
ingingo nterahirwe (Mt 5, 1-12). Tumusange ku misozi mitagatifu y’iwacu (ahaturirwa Misa hose,
n’ahahimbarizwa Liturjiya y’Ijambo ry’Imana), atwereke ko ibanga ryo kuragwa ijuru ari uguhora
dukeneye kandi dusonzeye Imana. Atwereke ko gucya ku mutima twirinda inzigo, inzika,
guhekenya amenyo, ishyari, guhindanya umubiri wacu mu ngeso mbi,… ko ari itike izatuma
tubona Imana… Ni we nzira, ukuri n’ubugingo. Yaratsinze we wageze ku ndunduro y’urukundo
apfira abo akunda-bo nyamara batanamukunda.
Bakiristu bavandimwe, ziriya ngingo zose z’interahirwe, twebwe ntabwo ubwacu twenyine
twazishoboza. Buriya zose uko zingana, Yezu wenyine niwe washoboye kuzigaragariza mu
buzima bwe.
Nituza kumuhabwa mu Ukaristiya ye Ntagatifu, tuze kumusaba gukomera ku magambo ye,
tuyumve kandi tuyumvire uko bwije nuko bukeye.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Vous aimerez peut-être aussi