Vous êtes sur la page 1sur 2

INYIGISHO ICYUMWERU CYA 5 GISANZWE, UMWAKA A

Amasomo: Is 58, 7-10; Zab 112; 1 Kor 2, 1-5; Mt 5, 13-16


Mutumwe kuba urumuri rw’isi n’umunyu w’isi
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru cya 5 gisanzwe, turahamagarirwa kuba umunyu
n’urumuri rw’isi. Ni koko kuko ubuzima ubwo ari bwo bwose bujyana n’inshingano. Burya ikiciro
cy’ubuzima cyose wabamo, ugira ibyo usabwa. Umucuruzi agira ibyo asabwa, umuhinzi agira ibyo
asabwa, umunyeshuri agira ibyo asabwa….bityo n’umukiristu, ni ukuvuga umuntu wese wemeye
gukurikira Yezu, akabatizwa cyangwa ari mu nzira zabyo agira ibyo asabwa. Ikibazo gisigaye umuntu
yakwibaza muri kano kanya rero ni ukumenyango “ni iki nsabwa nk’umukiristu?”
Kino kibazo Yezu mu Ivanjili ya none yagisubije. Yezu asabye abigishwa be kuba umunyu w’isi
n’urumuri rw’isi. Uwabyumva yitambukira yagirango ni umukoro woroshye, ariko nyamara urakomeye.
Ubundi umuntu yakwibaza ati“Umuntu ashobora kuba umunyu ate? Umuntu ashobora kuba
urumuri ate? Ese birashoboka koko?”
Birashoboka cyane kuko Yezu umwarimu mwiza isi yagize, iteka iyo yigishaga yafataga ingero zo mu
buzima busanzwe. Twese tuzi akamaro k’umunyu. Usibye umuntu wawuvanyweho kubera uburwayi,
kurenza umunwa amafunguro atagira umunyu biragoye. Bityo rero nk’uko umunyu uryoshya ibiribwa
ni nako umwigishwa wa Yezu agomba kubera abo bari kumwe impamvu y’ibyishimo/ y’uburyohe.
Umukristu nyawe atanga uburyohe aho ari, abantu bakifuza kubana na we, gukorana na we. Atanga
ibyishimo byo kubaho. Nta mukristu wo kurangwa n’umwaga no kwishaririza, wo kwigira kibihira.

Umunyu kandi banawukoresha babika ibiribwa kugirango bitangirika. Bityo n’umwigishwa wa Yezu
agomba gufasha isi kumara kabiri. Umukristu nyawe aho ari, aho atuye, aho agenda harangwa
n’amahoro, ibyishimo n’ubwumvikane, imiryango nticikemo ibice kubera umwiryane. Aho umukristu
ari harangwa n’ubumwe, ubufatanye n’ubuvandimwe. Umukristu ahuza abantu, abafitanye ibibazo
akabunga.

Ikindi burya umunyu ntugombera ubwinshi, yewe umunyu w’igisoryo mu biryo, urabibishya. Bityo Nta
mukristu ukwiye kwisuzugura. Ngo ese nagera ku ki, ko ndi umwe! Hari njya gusura abakristu mu
miryango-remezo tukagira akanya ko kungurana ibitekerezo. Bakambwira bati “Urebye muri rusange
turaho. Ikibazo dufite ni uko dukikijwe n’amadini menshi. Buriya ziriya ngo zose ureba ni abo mu yandi
madini, biriwa badusebya ngo dusenga ibishushanyo…” Ngira ngo Yezu ntiyadusabye guhindura
abantu bose, yatwibukije ko turi umunyu n’urumuri. Tanga uburyohe aho uri n’abo mudasangiye
ukwemera uburyohe bubagereho. Ni cyo Nyagasani agutegerejeho. Niba kandi utuye aho hantu ushimire
Imana yahagutuje. Wibuke ko Imana igufiteho umugambi. Aho naho yasanze hakeneye urumuri,
irahagushyira ngo ubone aho ukora ubutumwa.

Ikindi tudakwiye kwibagirwa ni uko Yezu yatangiye ari umwe. Nyuma atora ba cumi na babiri kugira
ngo babane nawe, kandi azabohereze mu butumwa. Nyuma atora abandi mirongo irindwi na babi…
bityo bityo, Inkuru nziza igera ku isi yose, ndetse natwe itugeraho. Twishaka ibikorwa
by’akataraboneka, kuba umunyu n’urumuri birahagije. Ibindi Roho w’Imana azabyikorera.

Urumuri turaruzi. Tuzi ububi bw’icuraburindi,nta kiza cy’umwijima. Umwijima niwo abagizi ba nabi
bitwikira. Umwigishwa wa Yezu agomba kubera rero abandi urumuri. Ntabwo agomba kwihisha,
agomba kuba bandebereho. Ariko turabizi, nta muntu ushobora kureba mu zuba umwanya munini kuko
amaso yakwangirika. Ahubwo burya twebwe tubona ibyo urumuri rw’izuba rwarasheho.
N’umwigishwa wa Yezu si we bagomba guhanga amaso, ahubwo amaso bagomba kuyahanga Soko
y’ibikorwa byiza bamubonaho ari we Kristu. ( Itara ryawe ntirikazime ryongere ryake ntirikazime…).
Burya ahari urumuri abantu ntibayoba ngo basitare. Nkeka ko Yezu atadusaba gucana nk’izuba cyangwa
amashanyarazi. Adusaba kuba hari abadukurikira ntibagwe mu mwobo cyangwa ngo bananirwe kugera
ku cyiza bifuzaga.
Bavandimwe, muri iki gihe hari byinshi twumva, hari byinshi tubona, inzira ni nyinshi nyamara zose
ntizigana ku buzima, ku mahoro nyayo, ku munezero. Dukeneye kumurikirwa, dukeneye ingero,
dukeneye abahamya. Abana, urubyiruko bakeneye abo bareberaho. Iyo tuberetse Bikira Mariya, Yozefu
Mutagatifu, Tereza w’Umwana yezu, Abamaritiri b’i Bugande… Ni byiza ariko twumva bari kure yacu,
batarabayeho mu gihe cyacu, bataramenye telefone, televiziyo na interineti… ibihe byarahindutse.
Dukeneye abatubera urumuri ba hafi, duturanye, tubana, dusangiye ibibazo … bakabyitwaramo gikristu
bakaduha urugero rwiza. Urumuri rwacu rurakenewe cyane muri iki gihe. Ni ikosa rikomeye
kurwubikaho icyibo. Aha ndavuga nk’abantu usanga Imana yarabahaye byinshi, ubumenyi, bazi gusoma
no gusobanukirwa neza n’ibyo basomye, baravuga bakomongana, ariko ugasanga baromonganira mu
bindi usibye Ijambo ry’Imana. Birababaza iyo ugiye kureba abigisha abana bigira amasakaramentu.
Usanga babigishiriza mu mashuri ejo hashize bigishirizwagamo n’umwarimu usobanutse kandi
wasobanura ibintu neza, ariko wareba ugasanga ari ka gakecuru cyangwa wa musaza batana kibona neza
aribo babonye ko habuze abigisha bakemera byibura kujya kubahagarara imbere! None nitutamurikira
abakiri bato mu butumwa nk’ubwo ejo bazadukuraho izihe ngero nziza, tuzasiga nkuru ki I musozi?
Umwigishwa wa Yezu rero agomba kuba umunyu n’urumuri by’isi arebeye kuri Yezu ubwe. Burya
ukwezi abahanga batubwira ko nta rumuri kugira. Kutugezaho urumuri rw’izuba. N’umukristu nta
rumuri yifitemo. Atanga urumuri ruvuye ku Mana. Urumuri rwacu ni Yezu Kristu. Ni yo mpamvu,
umukristu umurikira abandi ni wa wundi wihambiriye kuri Yezu, wubatse ubuzima bwe kuri Yezu, no
ku Ijambo rye (Soma Mt 7, 24-27). Uhorana na Yezu akamwiga ingero n’ingendo niwe utanga uburyohe
n’urumuri. Yezu niwe ubwe uduha kuba umunyu n’urumuri. Niyo mpamvu Umubyeyi wacu Kiliziya
ahora adushishikariza kumusanga mu Ijambo rye, kumuhabwa mu Ukaristiya, kumusanga ngo
aduhindure bashya mu isakramentu ry’Imbabazi, gusenga igihe n’imburahihe…
Ikindi kibazo umuntu yakwibaza, ni iki : “Ni gute naba umunyu w’isi? Ni gute naba urumuri rw’isi?”
icyo kibazo umuhanuzi Izayi yagisubije. Ubundi mu gihe cy’umuhanuzi Izayi, na mbere yaho, iyo mu
gihugu habaga nk’ibyago, inzara se, nk’intare yariye umuntu, n’ibindi bintu biteye ubwoba, abantu
bakekaga ko ari igihano cy’Imana kubera ibyaha byabo. Kugirango rero Imana ibagoboke, umwami
yatangazaga igisibo, bakambara ibigunira, bakisiga ivu, bakibabaza ku buryo bwose. Mu gihe rero
cy’umuhanuzi Izayi, uriya muryango w’Imana wari waragarutse uvanywe bunyago I Babiloni, ariko
n’ubundi bagakomeza kubona rubanda rugufi rukomeje gukandamizwa. Nibwo bakoze igisibo, ariko
n’ubundi bakabona Imana itari kubasubiza. Nibwo rero umuhanuzi Izayi ababwiye ko impamvu Imana
itabasubiza ari uko igisibo cyabo kidashimishije. Dore ibyo umuhanuzi Izayi yabasubuje: “Igisibo
gishimisha Uhoraho ni iki ngiki : ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira
abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize
umuvandimwe wawe! …Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira
umushonji igaburo ryawe bwite kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu
mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu ”
Bavandimwe, ng’uko uko tugomba kubera abandi urumuri. Mu ijambo rimwe, niturangwe n’urukundo
nyarukundo. Nyamara twebwe turabizi, gukunda tutikunze biratugora. Yezu ni we wabishoboye, umwe
witanze kugera ku rupfu. Ni we Pawulo mutagatifu yamamazaga agira ati “Koko rero nta kindi kindi
nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku
musaraba”. Yezu rero yarazutse. Yezu ni muzima, Yezu ni we munyu w’isi n’urumuri rw’isi bya
nyabyo, umukurikira ntayoba. Nituza kumuhabwa mu Ukaristiya ye Ntagatifu, tuze kumusaba aduhe
imbaraga maze tugire urukundo nyarukundo, kandi twemere kujya tumurikirwa nawe tubonereho
kumurikira abandi. Tumusabe ngo urumuri rwe ntirukazime muri twe, ahubwo ruhore rumurikira abo
tubana , abo duhura , abo dukorana.
Nyagasani Yezu nabane namwe!.
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Vous aimerez peut-être aussi