Vous êtes sur la page 1sur 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 6 GISANZWE-UMWAKA A

Amasomo: Sir 15, 15-20; Zab 119 (118); 1Kor 2, 6-10; Mt 5, 17-37
Umpe ubwenge kugira ngo nkomeze amategeko yawe, maze nyakurikize n’umutima
wanjye wose
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru gisanzwe, tunahimbaza umunsi
Mpuzamahanga w’abarwayi wizihizwa ku ncuro ya 31 aho insanganyamatsiko igira iti:«
Umwiteho ». Dore uko Papa Fransisiko abivuga mu butumwa yageneye abakristu bose kuri uyu
munsi: « Umwiteho » (Lk 10,35). Ibi Umusamaritani yasabye nyir’icumbi, Yezu arabisubiriramo
buri wese muri twe, agasoza atubwira ati « Genda, nawe ugenze utyo ». Nk’uko nabigarutseho mu
rwandiko « Fratelli tutti », « Uyu mugani uratwereka uburyo umuryango ushobora kongera
kubakwa n’abantu bita ku ntege nke z’abandi, bakanga ko hashyirwaho sosiyete iheza, ahubwo,
ku bw’inyungu rusange, bakaba hafi ya buri wese, bahagurutsa kandi basubiza mu buzima
busanzwe abaryamye ku nzira» (no 67). Mu by’ukuri, « twaremewe ubusendere bugerwaho gusa
mu rukundo. Ntidukwiye kwirengagiza abababaye » (n. 68)……..Ibindi biri muri iyo nyandiko.
Mu masomo tuzirikana, Nyagasani Imana yacu yashatse ko twongera kuzirikana ku buhanga
nyabwo. Ibitabo bitagatifu ntibihwema kutubwira ko kubaha no gutinya Nyagasani ari bwo
bwenge nyabwo, na ho kwirinda ibyaha akaba ari cyo kimenyetso gifatika cyo kujijuka (Reba
Yobu 28, 28).
Ababashije kuzirikana neza Ijambo ry’Imana Kiliziya yaduteguriye mu mibyizi y’iki cyumweru
turangije, bibuka ko igitabo cy’Intangiriro cyatubwiye uburyo Imana yaremye ibiriho byose ari
byiza; ariko noneho bikaza no kuba agatangaza irema muntu ngo abigenge. Bidateye kabiri ariko
amateka ya muntu yaje kuba agatereranzamba, kuko aho gukurikiza amabwiriza yari yahawe
n’umuremyi we ngo ayakomereho, yahisemo kumvira Sekibi, yemera kubibwamo n’umwanzi
imbuto mbi y’icyaha cyo gusuzugura amategeko n’amabwiriza yiherewe n’Imana. Imwe mu
mpamvu yamuteye kwakira iki gishuko, nuko ngo yumvaga narya ku rubuto Imana yamubujije ari
burusheho kumenya ubwenge, akanabona ubuhanga ngo Imana yari yaramuhishe! Nyamara tuzi
ko icyo yasaruyemo ari ikimwaro, kwihishahisha, umuruho n’andi makuba menshi aganisha ku
rupfu.
Mu by’ukuri rero, iyo witegereje neza usanga na n’ubu icyo gishuko cyarokamye abantu: igishuko
cyo kwivumbura ku Mana, ku mategeko yayo, no ku migenzo myiza idahwema kubatoza ibinyujije
mu Ijambo ryayo no mu zindi nzira ikoresha ngo ibatagatifuze. Nk’uko bigaragara kandi
aharangwa bene ibyo, iteka ntibisiga ubusa; ahubwo usanga bigwa nabi muntu n’isi muri rusange.
Uyu munsi rero Nyagasani yongeye kudukebura atwereka ko ikizadukiza kikanakiza isi, aruko
twamenya kandi tukihatira kubaho twubaha umuremyi wacu; ibyo bikagaragazwa no kwumva
neza amategeko ye, kandi tukayakurikiza n’umutima wacu wose. Koko rero, amategeko
y’Uhoraho araboneye, anezereza umutima, ni amanyakuri n’intagorama, kandi akatubera inzira
ituganisha ku bugingo bw’iteka (Reba Zab 19, 8-10). Kuyakeneka ukabusanya na yo nkana, ni
ugutana. Gushaka kandi no kuyiyorohereza, ukayagoreka, ukayafata uko atari, mbese ugashaka
kuyumva ku buryo bwawe budafite aho buhuriye n’ukuri kwayo; ni ugukora ubusa no guta igihe.
Ni byo Yezu yashatse kutubuza mu ivanjili, atwereka ko mu kwanga icyaha tugomba no
kuzinukwa n’ibindi byose bisa cyangwa bifitanye isano na cyo; tukabaho kandi mu kuri mu maso
y’Imana no mu maso y’abantu; aho kubaho mu kazuyazi, mu buryarya no kurimanganya. Ni ho
koko tuzaba twubashye Imana bitari akarimi gusa, ni na ko kugira ubutungane busumba
ubw’abigishamategeko n’abafarizayi.
Bavandimwe, iteka Nyagasani mu bubyeyi bwe, adutegurira ibidukiza kandi akabitugezaho ku
buntu, atavogereye ubwisanzure bwacu. Nta na rimwe rero aduhatira kubyakira, ahubwo iteka
akoresha uburyo bwo kutwinginga. Impamvu nuko yaturemanye ubwenge n’ubwigenge bidufasha
kumenya no guhitamo hagati y’ icyiza n’ikibi. Ni cyo rero umuhanga Mwene Siraki yatubwiye ku
ikubitiro mu isomo rya mbere agira ati “Nubishaka uzakurikiza amategeko, ukorane umurava
igishimisha Uhoraho” (Sir 15, 15). Iri jambo rikaba rikomeye cyane! Uwashaka yanakongeraho
ngo “Nutanabishaka uzabyihorere: upfa gusa kuba waramenye icyo Uhoraho ugushakaho”.
Muri ibi bihe rero benshi biberaho nk’aho Imana itariho cyangwa ngo amategeko yayo abeho,
dusabe cyane ingabire yo kwita ku by’Imana no ku mategeko yayo. Tunasabire kandi
abayirengagiza nkana, abadashaka kuyumva; ari na ko abagerageza tubasabira kudacika intege.
Ibyo twakora byose, hanze y’umurongo duhabwa n’Imana: ni ubusa. Woweho
muvandimwe, “Uzihatire kumvira Uhoraho Imana yawe, ugendere mu nzira ze, witondere
amategeko ye, amatangazo ye, amateka ye n’indi migenzo yadutoje nk’uko byanditswe mu
mategeko… Nubigenza utyo, uzabasha no gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho
byose” (1Bami 2, 3).
Kuri iki cyumweru twizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi twereke Yezu abarwayi bose tuzi
nabo tutazi. Tumwereke uburwayi butwugarije twese, uburwayi bwa roho zacu n’ubw’umubiri, ari
ubwo tuzi n’ubwo tutazi. Tumwereke uburwayi bw’iyi si dutuyemo kuko irarwayi nk’uko
umuvandimwe Rugamba Cyprien yabivuze agira ati: “ Isi irarwaye, Mwese nimutabare, Mushike
mushake abavuzi babizi we, Ubu bumuga ni bwinshi, Bwafashe ab’ubukombe, abana buronona,
Buri no mu basore n’inkumi nyinshi, Isi irarwaye, Mwese nimutabare, Irwaye mu bwenge mu
mutima hararembye. Abantu baricana, ntibabarira, Hepfo no haruguru barapfa umusubizo abandi
baseka hirya, Abajyaga kubakiza ngabo baraboshya, Bigira nyoninyinshi, babasunikira intwaro,
Intambara ubwo ikarota.”
Bikira Mariya umwamikazi Utasamanywe icyaha adusabire.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Vous aimerez peut-être aussi