Académique Documents
Professionnel Documents
Culture Documents
AMASOMO: Buh 18, 6-9;Zab 32(33); Heh 11, 1-2.8-19; Lk 12, 32-48
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, ku cyumweru gishize Yezu yabwiraga wa mukire wari
wejeje imyaka myinshi ati: gicucu, urakeka ko ugiye guhunika imyaka yawe maze ukarya
ukadamarara, ukinezeza. Menya ko muri iri joro roho yawe uri buyinyagwe. Kuri icyi
cyumweru Yezu arasa n’ukomeza kutubwira ko tugombwa kwitonda tugakoresha neza ibo
twahawe ku buntu bw’Imana kuko izatubaza uko twabikoresheje ngo dusakaze mu bandi
urukundo rwayo, tuzirikana ko abahawe byinshi bazabazwa byinshi, mbese tuzabazwa ku
rugero rw’ibyo twahawe.
Bityo turahamagarirwa gukenyera no guhorana amatara yaka ; agakomeza agira ati: mube
maso, mube nk'abategereje shebuja. Ariko akongeraho amagambo aduhumuriza agira
ati:mwigira ubwoba bushyo bwanjye. Yezu araducira imigani itatu : Hari uw'umutware
utaha iwe avuye mu birori agasanga abagaragu be baramutegereje; hari umugani
w'igisambo kiza gitunguranye ndetse n'umugani w'umunyabintu w'umuhemu akaba
n'intahemuka. Iyi migani yose Yezu arayiducira agira ngo twige kandi twitoze kubaho mu
budahemuka mu byo twahawe aho kuba wa mukungu kiburabyabwenge wananiwe
gusangira n’abandi ibyo yahawe k’ubuntu bw’Imana ; tukabaho mu bwitonzi mu gihe
dutegereje ihindukira rya Nyagasani.
Guhorana amatara yaka. Ni icyo cyonyine dukeneye kugira ngo Yezu azasange dukereye
kwinjirana na We mu Murwa Mutagatifu uzahoraho iteka. Amatara yacu akeneye amavuta
meza kugira ngo atazima. Ayo mavuta yitwa Ukwemera. Ukwemera kugomba kugenga
imibereho yacu yose. Iyo hari ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wacu zitamurikiwe
n’Ukwemera Yezu Kristu, zirabora zigahindura ibozwe umubiri wose maze imibereho
yacu hano ku isi igahinduka agahomamunwa: nta bwigenge bw’umutima, nta mahoro nta
byishimo nta n’imbaraga zo guhamiriza abandi ibya Yezu Kristu. Nta mbuto z’ubutungane
n’ubutagatifu twigiramo bityo aho turi tukahaba nta mumaro. Ukwemera Yezu atubwira,
ni uguhindura imibereho yacu yose. Ni kwa kundi kumurikira umuntu maze akitoza gukora
ibikorwa by’ubutagatifu cyane cyane iyo ari hirya y’amaso y’abantu dore ko ku
mugaragaro dusa na ba Ntamakemwa nyamara ahiherereye tukicudikira na Sekibi.
Ibikorwa byose by’umwijima birwanywa n’ukwemera gukomeye, kwa kundi gutuma
tugira ishyushyu ryo kuzishima iteka mu ijuru.