Vous êtes sur la page 1sur 2

Inyigisho yo ku cyumweru cya 19 gisanzwe, C,

Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka

AMASOMO: Buh 18, 6-9;Zab 32(33); Heh 11, 1-2.8-19; Lk 12, 32-48
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, ku cyumweru gishize Yezu yabwiraga wa mukire wari
wejeje imyaka myinshi ati: gicucu, urakeka ko ugiye guhunika imyaka yawe maze ukarya
ukadamarara, ukinezeza. Menya ko muri iri joro roho yawe uri buyinyagwe. Kuri icyi
cyumweru Yezu arasa n’ukomeza kutubwira ko tugombwa kwitonda tugakoresha neza ibo
twahawe ku buntu bw’Imana kuko izatubaza uko twabikoresheje ngo dusakaze mu bandi
urukundo rwayo, tuzirikana ko abahawe byinshi bazabazwa byinshi, mbese tuzabazwa ku
rugero rw’ibyo twahawe.

Bityo turahamagarirwa gukenyera no guhorana amatara yaka ; agakomeza agira ati: mube
maso, mube nk'abategereje shebuja. Ariko akongeraho amagambo aduhumuriza agira
ati:mwigira ubwoba bushyo bwanjye. Yezu araducira imigani itatu : Hari uw'umutware
utaha iwe avuye mu birori agasanga abagaragu be baramutegereje; hari umugani
w'igisambo kiza gitunguranye ndetse n'umugani w'umunyabintu w'umuhemu akaba
n'intahemuka. Iyi migani yose Yezu arayiducira agira ngo twige kandi twitoze kubaho mu
budahemuka mu byo twahawe aho kuba wa mukungu kiburabyabwenge wananiwe
gusangira n’abandi ibyo yahawe k’ubuntu bw’Imana ; tukabaho mu bwitonzi mu gihe
dutegereje ihindukira rya Nyagasani.

Ubukristu bwacu burusheho kutubera umusemburo wo kubaho neza, twirinda uburyarya


ubusahira nda n'amanyanga, tuzi ko iwacu atari ino ahubwo ari kwa mu ijuru. Ibintu
ntibikabe impamvu yo kuryana, ahubwo bijye bidufasha kubona inshuti no kuyamba
udukeneyeho inkunga. Ubukungu bwacu burabe mu rukundo, nibigenda bityo, umutima
wacu uzaba igicumbi cy'urukundo, ituze n'amahoro maze uzaza wese adusanga,
tuzamubere uburuhukiro aho kumwongerera ibibazo

Tugarutse ku masomo y’iki cyumweru, Umuryango w’Imana wa kera ntiwigeze


wibagirwa ibyiza yawugiriye. Bakomeye ku kwemera kuko bari bizeye Amasezerano
y’Uhoraho atavuguruzwa. N’ubwo bagiye bahura n’ibibahungabanya, ntibigeze bareka
kurangamira Imana ya Isiraheli nk’Imana y’Ukuri itanga ihirwe ryuzuye. Isomo rya mbere
n’irya kabiri, nadufashe gutekereza ko bikenewe guhorana umutima urangamiye iby’ijuru.
Ivanjili yabibumbiye mu ngingo ebyiri: gukenyera no guhorana amatara yaka.

Gukenyera ugakomeza ni ukubaho usa n’uwiteguye urugamba ugasuzuma intwaro ufite


kandi ukazikomeraho. Uwemeye Yezu Kristu afite amatwara yo kwikomezamo imbaraga
kugira ngo atava aho agamburuzwa na Sekibi. Kuba ku isi ntibyoroshye ariko guhanga
amaso aho tugana heza bituma tutarangara. Twamenye ko Yezu Kristu ari We utanga
ubukungu bwose. Twiyemeje kugurisha ibindi byose kugira ngo duhahe ibizatubeshaho
iteka mu ijuru. Yezu Kristu twishimiye kwakira mu buzima bwacu na We ahora adutuma
gukomeza abavandimwe. Adutoza kuba maso ku rugamba no gufasha abandi kuba maso
kugira ngo igihe azazira kutujyana azasange turi mu birindiro dukomeye. Azaza igihe
tudakeka, ni yo mpamvu adahwema kubitwibutsa. Ibyo kurangara twirira twinywera
tukibagirwa umurimo yadutoreye, ni byo bizatuzanira umuvumo: “…uwo mugaragu
niyibwira ati ‘Databuja aratinze’ maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya,
akanywa agasinda, amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi maze
amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu”. Twese tuburiwe guhonoka ayo
makuba. Abigisha n’abigishwa, twese duhore gufatanya kugira ngo tugororokere
Uwatwitangiye twirinde kumutamaza tutiretse. Dukeneye iki?

Guhorana amatara yaka. Ni icyo cyonyine dukeneye kugira ngo Yezu azasange dukereye
kwinjirana na We mu Murwa Mutagatifu uzahoraho iteka. Amatara yacu akeneye amavuta
meza kugira ngo atazima. Ayo mavuta yitwa Ukwemera. Ukwemera kugomba kugenga
imibereho yacu yose. Iyo hari ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wacu zitamurikiwe
n’Ukwemera Yezu Kristu, zirabora zigahindura ibozwe umubiri wose maze imibereho
yacu hano ku isi igahinduka agahomamunwa: nta bwigenge bw’umutima, nta mahoro nta
byishimo nta n’imbaraga zo guhamiriza abandi ibya Yezu Kristu. Nta mbuto z’ubutungane
n’ubutagatifu twigiramo bityo aho turi tukahaba nta mumaro. Ukwemera Yezu atubwira,
ni uguhindura imibereho yacu yose. Ni kwa kundi kumurikira umuntu maze akitoza gukora
ibikorwa by’ubutagatifu cyane cyane iyo ari hirya y’amaso y’abantu dore ko ku
mugaragaro dusa na ba Ntamakemwa nyamara ahiherereye tukicudikira na Sekibi.
Ibikorwa byose by’umwijima birwanywa n’ukwemera gukomeye, kwa kundi gutuma
tugira ishyushyu ryo kuzishima iteka mu ijuru.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru, dusabirane gukomera ku kwemera kwacu. Dusabe ko


imibereho yacu yose imurikirwa n’ukwemera, maze muri bimwe nyagasani yaduhaye
kuronka ku neza ye, tubikoreshe ngo iyo neza izatwambutse kuri wa munsi w’urubanza
tutazatungurwa nk’abagaragau b’abahemu. Dusabire kandi abiyemeje kwamamaza
ukwemera: gukenyera, kwizirika umukanda no kwemarara ku rugamba kugira ngo bafashe
roho nyinshi kwinjira mu ijuru.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Vous aimerez peut-être aussi