Vous êtes sur la page 1sur 2

Inyigisho yo ku cyumweru cya 27 gisanzwe, Umwaka C

AMASOMO: Ha 1, 2-3; 2, 2-4; Zab 94; 2 Tm 1, 6-8.13-14; Lk 17, 5-10


Twongerere ukwemera, Ukwemera kujye kuturangiriza ibinanirwa n’ubujiji bwacu
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, umwanditsi wa Zaburi ya 94 aragira ati: “ iyaba uyu munsi
mwakundaga kumva ijwi rye ntimunangire umutima wanyu”. Uko kumva ijwi ry’Uhoraho
atubwira, mu ya ndi magambo ni ukwemera ko Uhoraho ari we Mana, kumwera ko ari we Mizero
dushingiye ukubaho kwacu, urutare rudukiza mbese kwemera ko ari we twubakiyeho. Nguko
ukwemera amasomo matagatifu yo kuri icyi cyumweru adukangurira.
Uhereye ku isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’umuhanuzi Habakuki; aho we n’imbaga bijujuta
bagira bati :ibi byago, aka kaga turimo kazageza ryari? Uhoraho akamusubiza amubwira ko
agomba kugira amizero ko imbere ari heza…uko niko kwemera. Kubona ko ibidatunganye,
ibitakunogeye none ejo bizakunda….Intungane izabeshwaho n’ubudahemuka…n’ukwemera
kwayo.
Mu ndangakwemera ya Kiliziya amagambo dusorezaho ni aya:…..ntegereje izuka ry’abapfuye no
kubaho k’ubugingo buzaza. Kwerekeza amaso yacu imbere heza mu Mana…kuko ufite amizero
mu Mana imbere ahabona ibyiza…imbere hari Ijuru. Ni na byo Pawulo mutagatifu abwira Timote:
ntukangwe n’ibikugoye uhura na byo mu kubera Kristu umuhamya, mukomereho nta kabuza
uzabona ingororano. Ni na byo Yezu adushishikariza mu Ivanjili ati iyaba mwari mufite ukwemera
muri Uhoraho/Urutare rudukiza nta cyagombye kubahangayika, ndetse nta n‘icyagombye
kubananira.
Kubera ukuntu ubumenyi n’ikoranabuhanga bikataje muri iyi si ya none, kimwe mu bishuko
muntu wa none asigaye akunda kugwamo, ni ukwiyumvisha ko ubwenge bwe bushobora kumva
ibintu byose, ku buryo ibyo atabashije kumva abifata nk’ibidashoboka. Nyamara ukuri ni uko
umuntu adashobora kumvisha ubwenge bwe ibintu byose. Ibintu byose ntabwo bishobora gukwira
mu mutwe we.
Hari aho muntu agera akumva atihagije, akumva akeneye izindi mbaraga zirenze iza muntu. Aho
ngaho niho ukwemera kuvukira Muri ya ndirimbo nziza dukunda kuririmba iyo dushengerera
Yezu mu Ukaristiya hari aho tugira tuti “Ukwemera kujye kuturangiriza ibinanirwa n’ubujiji
bwacu”.
Amasomo matagatifu tuzirikana kuri kino cyumweru, aradusaba kuzirikana rwose ku ngingo
y’ukwemera. Mu Ivanjili intumwa zabwiye Yezu ziti “Twongerere ukwemera”.
Nyuma y’uko Yezu atoye ba cumi na babiri, kuva ubwo bagatangira kugendana, uko yagendaga
abasogongeza ku mabanga y’ingoma y’ijuru bagombaga kubera intumwa, cyane cyane iyo
yageraga ku by’urupfu n’izuka rye byari byegereje, intumwa zo ni ko zagumaga kwibera mu rujijo,
maze ntizigire icyo zitoreramo. Niyo mpamvu zageze aho zibwira Yezu ziti “twongerere
ukwemera”. Mbese bagezaho biyumvisha ko impamvu hari ibyo badafutukirwa ari uko
ukwemera kukiri ikibazo muri bo.
Nyagasani ni ko kubasubiza ati “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo,
mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘Randuka ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira”.
Hano Yezu yakoresheje ibigereranyo bikomeye cyane. Abantu babashije kubona uburyo, imbuto
y’ururo aba ari ntoya cyane. Impeke y’ururo iramutse iguye hasi ari imwe ntiwayitora ngo
ubishobore bikoroheye. None mu gihe intumwa za Yezu zimubwiye ziti “twongerere ukwemera”,
Yezu we arababwiye ati “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo”. Ni
nk’aho yakababwiye ati “nta kwemera na mba mufite, ukwemera kwanyu ni zero, kuko nyine
ntawigeze abwira kiriya giti ngo nikiranduke maze kiramukundira”.
Reka twigarukire kwa kiriya giti cy’iboberi Yezu yabwiye intumwa ze. Muri Palestina, kiriya giti
cyari kimwe mu biti by’inganzamarumbo byahabaga, byumvikane ko cyabaga gifite n’imizi igera
kure. Ngaho nawe ibaze ubwiye igiti ijambo rimwe gusa ukabona kirimutse!!! None jyewe
ukwemera kwanjye kungana iki? Ese jyewe boberi yanjye ndaza kurandura none ni iyihe?
Iherereye hehe? Iboberi ndaza kurandura sinze kuyishakira ahandi handi, iboberi yanjye nza
kurandura iri muri jyewe ubwanjye. Iri mu mutima wanjye, iri mu rugo rwanjye, iri hagati yanjye
n’uwo twashakanye, iri hagati yanjye n’urubyaro rwanjye, iri hagati yanjye n’abaturanyi, iri
hahandi nza kunyura.
Uyu munsi na njye ndasabwa kurandura imizi y’inabi, y’inzangano, y’ubuhemu, y’uburyarya,
y’ikinyoma indimo. Uyu munsi ndasabwa kurandura intonganya iri mu rugo rwanjye, mu
baturanyi banjye, mu bo dukorana. Burya igitangaza muntu wa none asabwa gukora, si ukujya ku
kwezi kuko abandi bamutanzeyo, ibyo ntibikiri igitangaza. Gukora indege byabaye ibisanzwe.
Igitangaza gikomeye nsabwa gukora uyu munsi ni ukurandura imizi y’icyaha yose iri muri jyewe.
Ni uguhinduka.
Bakristu bavandimwe, uyu munsi dusabe Yezu aduhe ukwemera. Twebe akenshi hari igihe
twibwirango turemera, cyane cyane iyo ibintu byose byaduhiriye, nyamara twagira akabazo gato
tugatangira gutuka Imana, tugatangira kwibaza niba Imana ibaho.
Dukunze kugwa muri uwo mutego. Uwo mutego ni na wo abantu bo mu gihe cy’umuhanzi
Habakuki baguyemo. Ku butegetsi bw’umwami Yowakimu, abaturage barakandamijwe birenze
urugero. Nibo twumvise batuma umuhanuzi Habakuki kujya kubaza Imana ngo bazayitabaza
kugeza ryari itabumva. Ngo ni kuki Imana ibagaragariza ubuhemu. Ngaho namwe
nimwumve aho muntu agera aho abwira Imana ko imuhemukira. Ese twebwe muri bya bibazo
duhura na byo, nta gihe tujya tugera aho dutuka Imana? Aho ngaho niho ukwemera kwagombye
nyine kugaragarira.
Bakristu bavandimwe, uyu munsi turasabwa kugira ukwemera nk’ukwa Pawulo mutagatifu.
N’ubwo bwose ari mu buroko azira kwamamaza Yezu, we ntabwo acika intege, ntabwo atuka
Imana, ahubwo ndetse ni we uri kwandikira Timote amugira inama z’uko agomba kwitwara mu
butumwa ashinzwe. Pawulo mutagatifu rero natubere urugero, maze n’igihe turi muri bya byago
bidukomereye tubashe kwerekana ko turi abakiristu, ko tuzi uwo twemeye, ko tuzi n’inzira
y’umusaraba yanyuze. Ariko Yezu yatsinze urupfu, ni muzima iteka. Mu kanya turaza kumuhabwa
mu Ukaristiya ye Ntagatifu, nituza kumuhabwa tuze kumusaba aduhe ukwemera.
Umubyeyi Bikira Mariya turi guhimbaza muri uku kwezi kose kwa 10, tumusabe aduhakirwe ku
mwana we atwongerere ukwemera kuko turagukeneye cyane. Abatagatifu barimo Tereza
w’umwana Yezu twizihiza none babidufashemo.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Vous aimerez peut-être aussi