Vous êtes sur la page 1sur 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 28 GISANZWE A

Amasomo: Iz 25, 6-9; Zab 22 ( 23); Fil 4, 12-14.19-20; Mt 22, 1-14


Imbere yanjye uhategura ameza abanzi banjye babireba, inkongoro yanjye ukayisendereza
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo y’iki cyumweru araduha ubutumwa bw’amizero.
Aratwumvisha neza ko Imana itaturemeye agahinda, ahubwo yaturemeye gusangira nayo ibyishimo
n’umunezero. Kuko Imana ari umutegetsi w’ibiremwa byose, itumira amahanga yose guhazwa n’ibyo
yabateguriye. Abantu baremewe kwishimana no gusangira n’Imana. Mu gusangiza abantu ibyishimo,
Imana itumira amahanga yose mu bukwe yifuza ko nta n’umwe wakwiheza kandi bakaza bambaye
umwambaro w’ubukwe.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi, arabwira umuryango wari wihebye amagambo abagarurira
amizero. Ubu buhanuzi bwa Izayi twumva muri iri somo buratwerekeza mu kinyejana cya 8 mbere ya
Yezu Kristu. Muri icyo gihe ingoma ya Yuda yari mu makuba akomeye. Abanzi babo barabateye,
bigabiza Yeruzalemu n’uduce twose tuyikikije. Ni muri ako kaga umuhanuzi Izayi atangaza ihumure.
Arababwira ko ikibi kitazagira ijambo rya nyuma kuri bo. Arabahamagarira kutiheba n’ubwo bari
makuba, akababwira amagambo y’ihumure abumvisha ko ibyiza by’Imana bitarangiye kuri bo. Aragira
ati : « Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi, abazimanire inyama
z’ibinure, banywe divayi iryohereye, abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza… ». Arabwira ko
isi barimo izakurwa mu makuba n’umubabaro yinjire mu bihe by’ibyishimo n’amahoro arambye(ntabwo
iwawe/iwanyu ari Purgatori gusa hahinduka Ijuru!). Ubwo butumwa bavandimwe ni twe Nyagasani ari
kububwira none. Uko buri wese ari n’ibyo arimo, Nyagasani aramubwira ko amuteganyirije ibyiza
bihebuje, icyo buri wese asabwa ni ukwemera kumwakira agakurikiza ijambo rye. Ubwo butumwa
bw’amizero kandi ni na bwo twumva Pawulo mutagatifu atangaza ashize amanga n’ubwo na we yari mu
bihe bitamworoheye, aho yari mu buroko azira kwamamaza Kristu. Aragira ati : « Nshobora byose muri
Kristu, umpa imbaraga. » Arashimira abanyafilipi, bakomeje kumufasha muri byinshi ndetse no muri izo
ngorane arimo. Bavandimwe, n’ubu natwe tuzi benshi batorohewe n’ubuzima barimo, turararikirwa
kubafasha nk’uko abo banyafilipi bafashije Pawulo. Ubutumwa bukomeye duhabwa n’iyo ntumwa ya
Kristu muri iri somo, ni uko ubukungu bw’Imana bugera ku bavandimwe bacu bitunyuzeho. Ibyo
bigasaba kubasha kwihambura ku bituzitira bitubuza kubona Imana muri bagenzi bacu. Nibyo Yezu
Kristu atwigisha igihe atubwira ko ushaka kumubera umuhamya agomba kwiyibagirwa ubwe, agaheka
umusaraba we maze akamukurikira kandi akihatira kumukurikiza.

Ivanjili iratubwira umugani w’abatumirwa. Muri yo, turumvamo ingero zitandukanye z’abantu bashyirwa
mu byiciri nka bibiri : abatitabiriye ubutumire n’ababwitabiriye. Abo ba kabiri nabo bashyirwamo
ibyiciro bibi: abitabiriye bya nyabwo n’abitabiriye bya nyirarureshwa.
Aba mbere bagize amahirwe yo gutumirwa mu birori by’umwami bayapfusha ubusa.
Mu buzima busanzwe, iyo umuntu agutumiye mu bukwe cyangwa mu bindi birori, aba agufitiye icyizere
n’urukundo, aba agira ngo uze musangire mwishimane, cyane cyane ko aba yagutoranyije mu bandi
benshi. Kubera umunezero n’ibyishimo biba mu bukwe, harimo n’abitumira kugira ngo bajye kwirebera
ibirori, barye kandi banywe ku buntu! Akarusho iyo watumiwe n’umuntu ukomeye, akakubwira ko nta
ntwererano usabwa kwitwaza, ugenda wemye, wishimiye gutumirwa n’umuntu ukomeye.
Abatumirwa ba mbere twumvise muri iyi Vanjili baratangaje kandi bateye agahinda, ntibavuga
n’icyatumye batitabira! Abo ni bamwe mu bayahudi, banze kwemera ko Yezu Kristu ari Umwana
w’Imana akaba n’Umukiza wari warahanuwe n’abahanuzi. Abatumirwa ba kabiri bajya gusa
nk’abambere, basuzuguye ubutumire, umwe yigira mu murima we, undi mu bucuruzi bwe, maze abandi
bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. Mu ntangiriro za Kiliziya, ndetse no mu bihe byakurikiyeho,
ubukristu bwafatwaga nk’ibisazi, ku buryo intumwa za Yezu n’abayoboke ba Yezu bafatwaga bakicwa.
Abandi twumvise n’abitabiriye ubutumire, tukagaruka cyane kuri uriya waje mu batumiwe n’umwami
agenda atambaye umwambaro w’ubukwe!
Ngo umwami yongeye kohereza abagaragu be mu mayirabiri ngo batumire mu bukwe abantu bose
babonye. Igitangaje ni uburyo abantu bageze mu cyumba cy’ubukwe, umwami akabanyuzamo amaso
akabonamo umuntu utambaye umwambaro w’ubukwe. ese birashoboka ko umuntu batoraguye mu nzira
ategekwa kwambara nk’abakwe? Ariko twibuke ko ubu turi mu migani.
Muri iyi vanjili, tugomba kwiyumvisha icyo buri muntu na buri kintu bishushanya: Umwami ni Imana;
ibirori by’ubukwe bishushanya amahirwe y’ingoma y’Imana; Umwana w’Umwami ni Yezu Umukiza;
abo Umwami yohereza ni abahanuzi n’intumwa; abatumiwe bakanga kuza ni bamwe mu bayahudi banze
kwemera Yezu; abo bakoranya mu mayira ni abanyabyaha n’abanyamahanga; umugi utwikwa
ushushanya irimburwa rya Yeruzalemu. Uwo mwambaro mwiza, twakeka ko ushushanya ibikorwa byiza
bigomba kugaragaza ukwemera nyako. Icyo dushishikarizwa aha, ni uguhorana umwambaro w’ubukwe,
kuko nta we uzi isaha n’umunsi Nyagasani azaziraho. Ibintu ni bibiri: ku isi, iyo umuntu atemeye
ubutumire bw’Imana, bivuga ko aba yemeye ubutumire bwa Sekibi. Uwemeye ubutumire bw’Imana
agira umwambaro umuranga; uwemeye ubutumire bwa Sekibi na we agira umwambaro umuranga.
Umwambaro w’ubukwe bwa Nyagasani urangwa n’aya mabara: urukundo, ibyishimo, amahoro,
kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, umico myiza, kumenya kwifata ( Gal 5,22-
23). Umwambaro w’abemeye ubutumire bwa Sekibi urangwa n’aya mabara: ubusambanyi, ubuhabara,
ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari,
kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika,ubusinzi, ubusambo n’ibindi nk’ibyo ( Gal 5,19-21). Wowe
wambaye uwuhe mwambaro? Umwambaro wambaye ufite iri he bara?
Igihe umuntu abatijwe ahabwa umwambaro wera de, umwambaro utagira ubwandu. Iyo nyuma ya
Batisimu umuntu acumuye aba yanduje wa mwenda w’ubukwe. Niba uwo mwenda w’ubukwe wanduye,
ugomba gusukurwa. Uwo mwambaro uzasukurwa n’isakaramentu rya Penetensiya, isakaramentu
ry’imbazi z’Imana. Byose Yezu yarabiteganyije ubwo yabwiraga intumwa ze ati “ Nimwakire Roho
Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana” (Yh 20, 22-23).
Ubatijwe, akishimira ko yabatijwe gusa ariko ntakomere ku masezerano ya Batisimu ngo yere imbuto
yagereranywa n’uriya watumiwe ariko akirengagiza kwambara umwambaro w’ubukwe.
Mu muco w’iwacu I Rwanda, Mu buzima busanzwe iyo umuntu amaze kubona ubutumire ashaka
umwambaro w’ubukwe; niba ari umuhinzi ya myambaro ahingana arayireka, akambara umwambaro
w’ubukwe. Mu ivanjili, twumvise ko umwami ahana cyane uwinjiye nta mwambaro w’ubukwe.
Iki kigereranyo cy’umwambaro twongera kukibona mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani: “ Yahawe
kwambara Hariri ibengerana kandi itanduye. Koko rero uwo mwambaro wa Hariri ni ibikorwa biboneye
by’abatagatifu.” Ni byo koko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye.

Bavandimwe, Natwe umwami w’isi n’ijuru, ndavuga Imana yaturemye, ahora adutumaho abagaragu be.
Kwakira ubutumire bw’Imana ni ukwemera ukagengwa n’Imana, ukabatizwa, ugaca ukubiri n’icyaha,
ugakurikira Yezu Kristu kandi ukamwamamaza, nk’uko tubisezerana muri Batisimu. Kwakira ubutumire
bw’Umwami w’isi n’ijuru ni ukwakira Yezu Kristu dufungurira abashonji, duha icyo kunywa abafite
inyota, twambika abambaye ubusa, dusura abarwayi n’imbohe (Mt 25, 35-36).
Dusabe Imana, ngo tumurikiwe na Roho Mutagatifu, duharanire gukora ibyaduhesha kuzinjira mu birori
byo mu Ijuru. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe k’Umwana we maze ubwo tuzaba twakereye ubukwe
tuzishimane na We ndetse n’Abamalayika n’abatagatifu baganje Ijabiro kwa Jambo. Mbifurije kwitabira
ubutumire bwa Nyagasani mwambaye umwambaro w’ubukwe!
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Vous aimerez peut-être aussi