Vous êtes sur la page 1sur 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 3 CYA ADIVENTI, UMWAKA B

AMASOMO: Iz 61,1-2a.10-11; Indir Lk1,47-50.53-54; 1Tes5.16-24; Yh1,6-8.19-28


Ubahamagara ni indahemuka azakora n’ibyo ngibyo
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya gatatu cya Adiventi. Ni Icyumweru
muri liturjiya ya Kiliziya cyitwa icyuweru cy’ibyishimo/Gaudete, nk’uko na Pawulo mutagatifu
abitubwira mu isomo rya kabiri ry’iki cyumweru agira ati: “Muhore mwishimye.” Ibyo byishimo
kandi ni iby’ishimo duterwa n’aho tugeze urugendo dutegura inzira za Nyagasani, twigizayo icyo
cyose cyatubuza gusabana na we uko bikwiye.
Mu isomo rya mbere ry’iki cyumweru harimo ibice nka 2 by’ingenzi: mu gice cya mbere ni
umuhanuzi Izayi uvuga atangariza inkuru nziza umuryango wa israheli; hanyuma mu gice cya kabiri
ni uwo muryango wishimye nkaho ibyo watangarijwe mu gice cya mbere byujujwe.
Dutangiriye ku gice cya mbere, turumvamo amwe mu magambo akurikira: “ Umwuka w’Uhoraho
urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru
nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe,
n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, no kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho.” Ni umuhanuzi
ubwe uri kuvuga. Ese abo ni bande avuga? Abo bakene, abafite umutima wamenaguritse, imbohe?
Abo ntabwo ari abandi ni abaturage ba Yeruzalemu n’umuryango wose wa israheli. Twakwibaza
impamvu bamerewe batyo?
Twibuke ko igihe Izayi yababwiraga ibi, uwo muryango ntabwo wari ukibarizwa mu bucakara bwa
Babuloni, bari baratahutse ndetse baratangiye imirimo yo gusana Ingoro y’I Yeruzalemu. I nyuma
y’aho umwami Sirusi atsimbuye Babuloni agaha uburenganzira abayisraheli bwo gutaha mu gihugu
cyabo.
Gusa n’ubwo bari iwabo, ntibaburaga kuba munsi y’ubutegetsi bwa Sirusi uwo, ndetse
n’abamusimbuye nubwo tutabigereranya n’uko bari babayeho I Babuloni.
Igihe bari i Babuloni, bumvaga ko nibarekurwa bagataha byose bizatungana nk’usohotse mu buroko
aho atabonaga n’izuba hanyuma agafungurwa umucyo ugatamanzura, akishimira kubona ibyo yari
yarabujijweho uburenganzira.
Kuri bo rero, siko byagenze ahubwo bavumbuye ko mu buzima hari ubundi buroko bushobora no
gusumbya ubwo barimo, hari indi minyururu ikanyaga bitoroshye yewe ikaba yarenza iyo mu
bucakara barimo. Bisanze n’ubwo bari iwabo hari imbogamizi nyinshi zibabuza kwisanzura no
kugera ku byo bifuzaga.
Basanze igihe bari barajyanywe bunyago, ubutaka bwabo bwarafashwe n’abandi baturage,
barahigarurira hose kandi binjizamo imyemerere yabo yarangwaga no gusenga ibigirwamana, bigeza
aho kwibagiza n’abayahudi bari barasigaye itegeko ry’Imana, dore ko benshi muri bo bari barivanze
n’abanyamahanga barashakanye, maze byose birivanga.
Nibwo bongeye kwibaza ikibazo batahwemye kwibaza igihe cyose byabaga byabakomereyeho bati :
ese Uhoraho ntiyaba yaradutaye?
Igisubizo rero nta handi cyaturukaga atari ku bahanuzi b’Uhoraho nka Izayi twumvise; abahamiriza
ko na rimwe Uhoraho adashobora kwivuguruza ku ndahiro yagiriye abasekuruza bacu.
Arabashishikariza kugira amizero adakuka muri Uhoraho, kwizera rwose ko Imana ibakunda kandi
ko bazakomeza kuba umuryango watoranyijwe kubera ubutumwa bwihariye wagenewe. Bityo isomo
rikomeye Izayi atanga, ni ukubuza umuryango gucika intege kuko Imana itazigera na rimwe
iwutererana.
Nk’uko twatangiye tubyibukiranya igice cya kabiri cy’iri somo kirerekana Yeruzalemu yishimiye
iyuzuzwa ry’amasezerano: “ Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho….kuko yanyambitse
umwambaro w’umukiro, akansensuraho umwitero w’ubutungane.” Abahanuzi bakunze kujya
bakoresha iyo mvugo itanguranwa ikitaraba, berekana ko nta gisibya Isezerano ry’Uhoraho ridahera.
Icyo Imana yasezeranye uko biri kose kiraba. Ibyo byishimo ni na byo tubona mu Gisingizo cya
Bikira Mariya( Magnificat) na we asingiza Imana ku iyuzuzwa ry’Isezerano ryayo ryo
kutwoherereza umucunguzi.
Bavandimwe twe twumva iri jambo none, icyo dusabwa ni ukwizera Imana kandi tukayiringira igihe
cyose kuko idusezeranya ibyiza kandi ikabisohoza nta kabuza. Umuryango wa Israheli ubiduhamo
ubuhamya bukomeye kandi bw’igihe cyirekire. Igihe cya Adventi turimo ni igihe cyo gutegereza
iyuzuzwa ry’Isezerano ry’Imana kuri buri wese ku giti cye, ku itsinda iri n’iri ndetse no ku muryango
wose. Turashishikarizwa kugira ayo mizero yo gutegereza tutarambirwa. Izayi arabitubwira muri aya
magambo: “ uko ubutaka bumeza imbuto zabwo, n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo, ni ko
Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo imbere y’amahanga yose.” Ni ikigereranyo cyiza
kidufasha natwe muri iyo nzira kwizera Imana tutarambirwa. Nk’uko imbuto yose isaba igihe ngo
itumburuke, ni nako n’Isezerano ry’Imana ryuzuzwa igihe cyigeze kuko Imana isubiriza igihe kandi
kuri Yo imyaka igihumbi ingana n’umunsi umwe n’umunsi umwe ukangana n’imyaka igihumbi.
Uko gutegerezanya amizero ni na byo Pawulo mutagatifu akomeza atubwira mu isomo rya kabiri
atwibutsa ko muri uko gutegereza tugomba guhora twishimye, dusenga ubudahwema kandi
dushimira Imana muri byose. Aratubwira ko tugomba kurangamira intego yacu. Burya iyo umuntu
agana niho hamufasha guhitami inzira anyura. Twese nk’ababatijwe dutegereje ihindukira rya Kristu
w’Imana, ni aho rero ibitekerezo n’ibikorwa byacu byose byagombye kuba biganisha, tugumana
ibyiza, ibibi tukabyirinda nk’uko tubigirwamo inama na Pawulo mutagatifu.
Muri uko gutegereza, hari byinshi bishobora kutubangamira, kuduca intege. Hari ingorane
z’ubuzima, ibibazo bishingiye ku ntambara, iterabwoba, ubukene, ibyorezo nka Covid-19, ibibazo
by’amateka ya buri wese n’ibindi. Cyo kimwe n’abanyatesaloniki, Pawuko aratubwira ko n’ubwo
ibibazo bihari tugomba kwishimira mbere na mbere ko Imana idukunda kandi ari indahemuka.
Ibyishimo rero birashoboka kandi turanabitegetswe, kuko ari byo biranga uwakiriye Imana, mu
ijambo ryayo no mu masakaramentu yahaye Kiliziya.
Bavandimwe muri uko gutegereza, Ivanjili iratwerekeza ku wo dutegereje kandi ikatwerurira ko ari
we wenyine nta wundi, dore ko hari igihe mu buzima bwacu dushobora kumusimbuza ibindi
n’abandi. Abayahudi bo babanje kumwitiranya na Yohani Batisita, nuko bagiye kubimubaza
ababwira ko atari we Kristu, ariko abahishurira ko Kristu ari rwagati muri bo n’ubwo batari bamuzi.
Mu gihe cya Adiventi dukunda kugaruka kuri Bikira Mariya na Yohani Batisita nk’abantu
b’ingirakamaro bambukiranya isezerano rya Kera bagahuza n’irishya mu iyuzuzwa ry’umugambi
w’Imana wo gukiza abantu. Yohani Batista nk’uko Ivanjili ya none imutwereka, ni umuhanuzi
ukomeye kandi na Yezu ubwe yarabyihamirije, anavuga ko mu bana babyawe n’abagore nta n’umwe
usumba Yohani Batista. Ni we wategurije Yezu kandi aranamwerekana aho amariye kuza kandi
amuyoboraho imbaga yamukurikiraga.
Muri iyi vanjili, turebeye kuri Yohani Batisita turabona ibintu by’ingenzi biranga umuhanuzi nyawe
w’Uhoraho. Mbere na mbere akomeza ubutumwa bwe ndetse no mu gihe we ubwe ataba abona neza
aho yerekeza, ibyo twakwita nko mu ijoro, kuko we icyo aha agaciro ni uko abantu bemera: “
yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urumuri, kugira ngo bose bamukeshe ukwemera.”
Yohani mu ivanjili agaruka kenshi kuri iryo jambo “ kugira ngo bemere”.
Icya kabira kimuranga, ntabwo akurura yishyira, ahubwo atwerekeza ku wo yaje guhamya. Imbaga
yose yamukurikiraga Yohani yayerekeje kuri Kristu agira ati: “ Dore Ntama w’Imana, uje gukuraho
icyaha cy’isi.”
Umuhanuzi wa nyawe kandi agomba kurangwa no kwiyoroshya: “ uje aranduta kuko sinkwiye no
gupfundura udushumi tw’inkweto ze.” Ibyo akenshi Yohani Batisita yabigarutseho cyane kuko no
muri bamwe mu bigishwa be, bari batangiye kubifata imbusane aho kubona Yezu berekwaga
bakibonera Yohani Batisita; ndetse n’igihe babonye Yezu abatiza hakurya ya Yorudani, baje
kumuregera Yohani Batisita ko bamubonye abatiza. Uko byari bimereye abo bigishwa ba Yohani
Batisita hari bamwe byakurikiranye no mu bakristu ba mbere aho kubona Kristu bakabona Pawulo
na Silasi. Ni igishuko cya muntu w’ibihe byose kuko natwe muri iki gihe hari ubwo umukristu aza
gushaka padiri, we akamwereka Kristu ariko undi akihamira kuri padiri. Ni igishuko cyo gutsindisha
isengesho dusaba Nyagasani ngo abo yatoye ngo bamuhagararire ntibabe ibikuta bikingiriza Kristu,
ahubwo bamwerekezeho abo yabatumyeho. Tubisabirane muri minsi cyane muri iki gihe turimo cya
Adiventi twitegura kwakira umukiza.

Nyagasani Yezu nabane namwe!.


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Vous aimerez peut-être aussi